Blog

  • Ibyifuzo birenga ibihumbi 10 byatanzwe n'abaturage mu igenamigambi mu myaka ine – #rwanda #RwOT

    Minaloc ivuga ko nibura ibishyirwa mu bikorwa, ni ukuvuga ibisubizwa bitagera ku 10%, ahanini bitewe n'uko ubushobozi bw'igihugu buba bungana ndetse n'ubwihutirwe.

    Ni ukuvuga ko ari ibyifuzo baba batanze; nk'urugero niba abaturage bo mu Mudugudu runaka bakeneye kubakirwa umuhanda, ishuri cyangwa ikindi gikorwaremezo, bagiye babigeza ku buyobozi bwabo.

    Muri rusange mu 2018/19 abaturage bari batanze ibyifuzo bigera ku 4,187, mu mwaka wakurikiyeho batanga ibyifuzo 3,861 naho mu wa 2020/21 batanga ibyifuzo 2641 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/22 batanze ibyifuzo 448.

    Ibyifuzo bijyanye no gutwara abantu n'ibintu abaturage bari batanze kuva 2018 kugeza mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/22 byari 1712.

    Ni mu gihe ibyo mu gihe muri iyo myaka ine hari ibyifuzo bigera ku 1288 abaturage bari batanze mu bijyanye n'imiyoborere, naho ibijyanye n'uburezi abaturage bari batanze ibyifuzo 1203.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko abaturage bishimira uruhare bagira mu igenamigambi ariko ikibazo kivukamo hari igihe ibyifuzo byabo birenga ubushobozi igihugu gifite.

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2023, Minisitiri Musabyimana yitabye Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena kugira ngo asobanure uruhare rw'abaturage n'abafatanyabikorwa mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n'ibikorwa by'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage.

    Yabwiye Abasenateri ati 'Abaturage bishimira uruhare bagira mu igenamigambi. Ikibazo kivukamo ni uko urumva abaturage ibintu bifuza hari igihe birenga ubushobozi buhari. Ariko icyo dukora ni uko biriya byifuzo byose abaturage baba batanze, bifite ububiko bibikwamo.''

    'Ku buryo mu gutanga ubushobozi bushyirwa hirya no hino mu turere, ubwo bubiko burebwaho tukareba ahari ibibazo bikomeye kurusha ahandi akaba ariho duhera. Ariko ikindi ni ukubabwira ngo dore ibyifuzo mwatanze, ibi byashoboye gukemuka kuri uru rwego, ibi hari n'ibyo nabo ubwabo bashobora kwikemurira.''

    Minisitiri Musabyimana agaragaza ko hari ibyifuzo by'abaturage bikemurwa n'inzego za Leta, Abafatanyabikorwa ndetse n'ibikemurwa n'abaturage ubwabo.

    Usanga Umudugudu watanze ibyifuzo nka bitanu, ku rwego rw'Akagari bagashungura bagasigarana nibura bitatu bya wa Mudugudu, byagera ku Murenge naho bikagenda uko ku buryo usanga bijya kugera ku rwego rw'Akarere, hasigaye nk'icyifuzo kimwe cyangwa bibiri bya wa Mudugudu.

    Ni ukuvuga ko ibyo aribyo Minaloc yandika igashyikiriza izindi nzego zirimo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Minisitiri Musabyimana ati 'Ibitekerezo byabo byose ntabwo tubona ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, ibyinshi birasigara. Niba duhereye mu mudugudu ugafatamo bitatu, ukagera ku kagari ugafata bitatu […] na bitatu byo ku kagari ntabwo byose bibonerwa ingengo y'imari.''

    Yakomeje agira ati ''Hari igihe tugira Imana akarere kaba gafite abafatanyabikorwa benshi bagasubira inyuma bakareba ibyagiye bisigara bakabifata. Ni byinshi cyane baba bifuza gukora.''

    Minaloc igaragaza ko gushyiraho gahunda zitandukanye n'icyerekezo cy'igihugu byose bishingira ku kuzamura imibereho y'umuturage no kuzamura uruhare rwe mu iterambere ry'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyifuzo-birenga-ibihumbi-10-byatanzwe-n-abaturage-mu-igenamigambi-mu-myaka-ine

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena ya Namibia – #rwanda #RwOT

    Rt. Hon. Lukas Sinimbo Muha uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023.

    Mu byaganiriweho ni uburyo ibihugu byombi byagirana imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo no kuba Inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi zagirana imikoranire.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse n'imikoranire aho bikorana mu nzego zirimo iz'umutekano kuko Polisi y'u Rwanda n'iya Namibia zifitanye amasezerano y'imikoranire.

    Perezida wa Sena ya Namibia, Rt. Hon. Lukas Sinimbo yagaragaje ko urugendo rwe mu Rwanda rwatanze umusaruro kuko rwari rugamije kwigira ku Rwanda kandi biri kugerwaho.

    Ati 'Twaje aha kwiga kandi twize. Twize byinshi by'umwihariko uburyo bwashyizweho bwo kubazwa inshingano. Ni ikintu gikomeye nshobora kujyana mu rugo.'

    Rt. Hon. Lukas Sinimbo amaze iminsi mu Rwanda cyane ko yagize umwanya wo kuganira na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Kalinda Xavier ku bijyanye n'imikorere ya Sena y'u Rwanda, Umuyobozi w'Inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite ndetse yanagize umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Yagaragaje ko muri uru rugendo bitezemo byinshi birimo imikoranire hagati y'ibihugu byombi igomba kongerwamo imbaraga, imikoranire y'inteko zishinga amategeko n'ibindi bitandukanye.

    Ati 'Ntitwakwicara ngo tunezezwe n'ibyo dukora iwacu muri Namibia ariko twakwigira ku nteko zo mu bindi bihugu n'uburyo zikora. Binyuze muri muri izo nzira twanareba uburyo tuvugurura ibyo dufite mu mategeko nk'inyandiko zituyobora mu bikorwa byose dukora.'

    'Icya mbere tukareba uburyo Sena ishyirwaho, inshingano zayo n'imikorere yayo muri rusange. Kuri twe ibyo tuzahigira bizaduha amahirwe yo gushyira mu bikorwa amwe mu mategeko tugenderaho.'

    Senateri John Bonds Bideri yagaragaje ko kuba u Rwanda rufatwa nk'icyitegererezo ku bindi bihugu by'amahanga bisobanuye ko hari byinshi rushobora kwigisha amahanga kandi narwo rukayigiraho.

    Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika ubwabyo byagakwiye kwimakaza imikoranire ndetse ko byatanga umusaruro cyane ko bifite byinshi bihuriyeho.

    Yakomeje agira ati 'Twifuza ko ari byiza aho kugira ngo Namibia ijye kwigira ku nteko ishinga amategeko yo mu Bwongereza hari ibyo batwigiraho natwe tukabigiraho. Iyo dukoranye nk'ibihugu byo muri Afurika hari byinshi duhuriyeho kandi dusangiye bidufasha ngo turusheho kunoza imikoranire y'inzego zacu.'

    Yagaragaje ko mu biro bya Minisitiri w'Intebe baganirijwe uko guverinoma ikorana n'inteko ishinga amategeko, uburyo igihugu gikoreshwa mu kubaza inshingano abayobozi batandukanye.

    Bideri yagaragaje ko ikindi kintu gikomeye aba bayobozi bigiye ku Rwanda ari uburyo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage no kugenera ingengo y'imari ibikorwa byashyizwe mu nshingano z'inzego z'ibanze kuko ari ibintu Namibia yifuza gushyira mu bikorwa.

    Biteganyijwe ko Perezida wa Sena wa Namibia azamara iminsi itanu i Kigali mu bikorwa birimo kuganira n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Ibi biganiro byibanze ku mikorere u Rwanda rwimakaje yo kubaza inshingano abakozi kandi Namibia yifuza ko yarwigiraho

    Minisitiri Dr Ngirente aganira na Perezida wa Sena ya Namibia Rt. Hon. Lukas Sinimbo Muha

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente yakiriye Perezida wa Sena wa Namibia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-na-perezida-wa-sena-ya

  • Rusesabagina yasubiye muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe na Reuters, avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo yavuye i Doha yerekeza i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Rusesabagina hamwe n'abandi bantu 20 bareganwaga hamwe, bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu nyuma yo kwandika bazisaba. Uyu mugabo mu ibaruwa ye, yasabye Perezida Kagame imbabazi, amumenyesha ko aramutse arekuwe yifuza gusubira muri Amerika.

    Yakomeje avuga ko yicuza uruhare 'ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki'.

    Yavugaga ko nahabwa imbabazi azamara igihe asigaje cy'ubuzima bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuje kandi ko atazigera yongera kugira aho ahurira na politiki. Ati ' Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'

    Ku wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza ya Nyarugenge hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu.

    Yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, ahamara impera z'icyumweru zose, ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Doha muri Qatar nk'uko byari byemeranyijweho n'impande zagize uruhare mu ifungurwa rye.

    Aha ni ho yagombaga kuva yerekeza muri Amerika nk'uko byakozwe kuri uyu wa Gatatu.

    Umuryango wa Rusesabagina washimye icyemezo cyo kumurekura ndetse Juleanna Glover uwuhagarariye yabishimangiye.

    Mu butumwa yasubije IGIHE kuri email ubwo yabazwaga ku bijyanye n'ifungurwa rya Rusesabagina yagize ati 'Umuryango wa Paul Rusesabagina unejejwe no kwakira inkuru ijyanye n'ifungurwa rye. Wizeye ko uzongera kumubona vuba.'

    Ifungurwa rya Rusesabagina ni intambwe yatewe mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika wari umaze igihe kigera ku myaka itatu urimo agatotsi.

    Amerika yashyize igitutu gikomeye ku Rwanda isaba ko uyu mugabo afungurwa, rwo ruvuga ko rudashobora guhatirwa kurekura umuntu wakoze ibyaha ndengakamere nk'ibye.

    Byatume habaho kugongana gukomeye kugeza n'aho Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, afata indege akajya i Kigali muri gahunda ze harimo gucyura Rusesabagina.

    Umuvugizi muri Perezidansi y'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze. Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'

    Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro 'w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika.'

    Rusesabagina Paul yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yasubiye-muri-amerika

  • Impamvu Rwamagana City ishobora kwitwa Buganz… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rwamagana City ubu ikomeje guhatanira kuguma marushanwa ya shampiyona y’umupira mu cyiciro cya mbere kuko kugeza ubu ifite amanota 23 n’umwanya wa 13. Abakurikiranira hafi gahunda yayo bavuga ko mu mikino isigaye igomba gukora ibishoboka ikabonamo amanota nibura 10 kugira ngo itazasubira mu cyiciro cya kabiri.

    Muri Nyakanga 2022, mu karere ka Kayonza habereye inama yari igamije gufata ingamba zo guteza imbere siporo mu Ntara y’Iburasirazuba. Muri iyo nama hafashwe umwanzuro ko uturere dutandatu muri 7 tugize iyo Ntara tugomba guhuza imbaraga bakagira ikipe imwe ifashwa b’Uturere tubiri , akarere ka Bugsera kakazirwanaho mu gutunga ikipe yabo Bugesera FC.

    Akarere ka Nyagatare na Gatsibo tuzahurira kuri Sunrise FC ndetse ikaba ishobora kugumana izina ryayo cyangwa rigahinduka ikitwa Umutara FC dore ko bahoze bafite ikipe bahuriyeho hataraba kugabanya Intara. 

    Akarere ka Ngoma na Kirehe bazahurira kuri Etoile de l’Est kugeza iyoboye itsinda yarimo ikaba yaramaze kumenya ikipe bizahura mu mikino ya 1/4 mu cyiciro cya 2. Hari abavuga ko Etoile de l’Est nayo ishobora kwitwa Gisaka United FC.

    Akarere ka Rwamagana na Kayonza bazahurira ku ikipe ya Rwamagana City ndetse amakuru yizewe inyaRwanda yamenye ni uko iyo kipe nta gihindutse izitwa Buganza FC, nyuma hakazatekerezwa amazina atatu agomba kuvamo izina abaturage bo muri utwo turere bazayibonamo. Amazina yagomba kuvamo izina ryayo ni Buganza FC na Muhazi FC.

    Izina ryifuzwa n’impande zombi ni Buganza FC ndetse ntagihindutse izaritangirana umwaka w’imikino utaha, ndetse uturere twa Rwamagana na Kayonza tuzashyiramo ingengo y’imari ihagije izatuma iyo kipe ibasha guhangana n’andi makipe muri shampiyona.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, kuwa 13 Werurwe 2023  ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yahamije ko akarere ka Rwamagana na Kayonza tuzafatanya gutera inkunga Rwamagana City FC.

    Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere Kayonza yagiranye n’abanyamakuru kuwa kane tariki 23 Werurwe 2023 abajijwe gahunda aka karere gafite mu guteza imbere siporo, yashimangiye ko hari ubufatanye buzabaho hagati y’uturere twa Rwamagana na Kayonza mu rwego rwo guteza imbere siporo.

    Umuyobozi wa Rwamagana City FC, Uwimana Nehemie, yabajijwe n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com niba ibivugwa ko Rwamagana City izitwa Buganza FC, avuga ko bishoboka, ariko ihinduye izina iryo zina riri mu yifuzwa.

    Ati: “Nkuko mubivuze hari igitekerezo cy’uko ikipe yafashwa n’uturerere twa Rwamagana na Kayonza. Ibyo guhindura izina ntabwo biraba ariko bibaye ngombwa iryo uvuze riri mu mazina twahitamo ariko ntabwo ikipe yigeze ihindura izina irakitwa Rwamagana City nkuko bisanzwe.”

    Nubwo umuyobozi wa Rwamagana City igisubizo yatanze kitahamije izina Buganza FC, amakuru twahawe n’umwe mu banyamuryango b’iyi kipe, yatubwiye ko ryamaze kwemezwa kuko byifuzwa n’abo mu karere ka Kayonza.

    Impamvu bashingiyeho bita ikipe iryo zina ni uko Ubuganza cyari ibice cy’Igihugu cyaborwaga n’umutware – uwuzwi cyane ni Faransisiko Rwabutogo ndetse Ubuganza bwafataga igice cya Rwamagana ndetse n’igice kimwe cya Kayonza.

    Impamvu ya kabiri Ubuganza biva ku nshinga “Kuganza”, ibyo nabyo byatumye abashakaga ko ikipe yitirirwa ikiyaga cya Muhazi, baganzwa n’abifuza ko yitwa Buganza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127565/impamvu-rwamagana-city-ishobora-kwitwa-buganza-fc-127565.html

  • ‘Siperansiya’ yavuze kuri filime bari gukinir… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime iri mu biganza bya King Sabas nawe uzakina muri iyi filime; hari kandi Lavine, Mugisha n’abandi.

    'Siperansiya' cyangwa Intare y'Ingore yabwiye InyaRwanda ko n’ubwo ari bo batangiye gukina mu bice bya mbere by’iyi filime ‘ariko izagaragaramo n’abandi bakinnyi ba hano mu Burundi b’abasitari b’inaha b’abarundi’.

    Uyu mukinnyi wa filime wagize izina rikomeye abicyesha filime ‘Seburikoko’, yavuze ko iyi filime izagaragaza impinduka bitewe n’uko habayeho guhuza imbaraga hagati y’abatuye ibihugu byombi.

    Akomeza ati “Baba bagutekereje cyangwa baba bakubonyeho ko ushobora gushobora ibyo baba bagusabye ko wabakiniramo. Twarahageze, batwakira neza, hari ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye. Ni ibintu byinshi byagiye biba bigiye bitandukanye.”

    'Siperansiya' yavuze ko muri rusange iyi filime ‘Ingaruka’ yubakiye ku kugaragaza ko iyo ugize neza, ineza uyisanga imbere kandi ko n’iyo ugize nabi nabwo bikugiraho ingaruka. Akomeza ati “Igihe icyo ari cyo cyose, iyo ubibye icyiza usarura icyiza, iyo ubibye inabi n’ubundi nawe urayisarura.”

    Muri iyi filime, Irunga aba ari umugabo wa Siperansiya baba barashyingiranwe Siperansiya atabishaka kubera ko aba yarabanje kumutera inda. Uyu mugabo aba akora ibikorwa by’ubushabitsi binyuranye.

    Muri uko kubana nk’umugabo n’umugore, Siperansiya ntiyigeze amukunda ntarimwe. Bigera n’aho Irunga abona ko umugore we atamukunda atangira ibikorwa byo kumutoteza, bahora mu makirimbirane adashira.

    Kugeza ubu, hamaze gufatwa amashusho y’igice cya mbere (Season 1) cy’iyi filime muri ‘Season’ esheshatu abakinnyi bazakina.

    ‘Siperansiya’ [Uwa Gatatu uvuye iburyo] na Irunga [Uwa Mbere uvuye ibumoso] bari kubarizwa mu Burundi, aho batumiwe gukina muri filime ‘Inyungu’    

    Irunga Rongin, umukinnyi wa filime umaze igihe kinini. Agezweho muri iki gihe binyuze muri filime zirimo ‘Bamenya’ itambuka kuri shene ya Youtube 

    ‘Siperansiya’ yavuze ko bakiriwe neza mu Burundi, kandi ko bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru basobanura birambuye ibijyanye n’iyi filime 

    ‘Siperansiya’ na Irunga bavuga ko iyi filime izaba yihariye bitewe n’uko abanyarwanda n’abarundi bahuje imbaraga 

    Muri filime, Siperansiya akina ari umugore wa Irunga, ariko urugo rw’abo rwugarijwe n’amakimbirane





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127558/siperansiya-yavuze-kuri-filime-bari-gukinira-mu-burundi-na-irunga-rongin-amafoto-127558.html

  • Marcelo yahishuye umukinnyi wamugoye kurusha abandi bose mubo bahuye #rwanda #RwOT

    Myugariro Marcelo,umunyabigwi wa Real Madrid wayihesheje ibikombe byinshi yaganiriye byinshi ku mwuga we ndetse agaruka ku mukinnyi wamugoye mubo bahuye.

    Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso,yahuye n'abakinnyi benshi basatira baciye ku ruhande rw'iburyo baba bakomeye cyane.

    Marcelo yahuye n'ibyamare nka ba Robben,Nani n'abandi batandukanye ariko yavuze ko uwamuzengereje ari Lionel Messi wa FC Barcelona.

    Uyu bahuye inshuro 33 banahangana mu minota 2,556.

    Marcelo w'imyaka 34,yatsinzemo inshuro 10,anganya zirindi hanyuma atsindwa imikino 16 ahanganye na Lionel Messi.

    Intambara y'aba bombi isa n'iyarangiye kuko bavuye muri Espagne kandi bose bari mu mpera z'umwuga wabo.

    Marcelo yabwiye The Athletic ati: “Messi ntasanzwe,niwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi bose nahuye nabo.

    Twese tuzi ubuhanga afite kugeza ubu afite imyaka 35 kandi na mbere y'aho niko yari ameze.

    Umukino wa El Clasico wahoze ari umukino ukomeye yaba mu kuwureba no kuwukina.Ndi umunyamahirwe bikomeye kuba narabashije gukina mu bihe byiza cyane bya El Clasico.”

    Marcelo yavuze ko mugenzi we bakinannye Cristiano Ronaldo n'abandi bakinnyi bakinannye bari badasanzwe kuko batumye uriya mukino ukomera cyane.

    Uyu munyabigwi yavuye kuri Bernabeu muri 2022 yerekeza muri Olympiacos yamazemo igihe gito kuko muri kwezi gushize yasubiye mu ikipe yamuzamuye ya Fluminense.

    Yavuze ko inzozi ze ari ukuyikinira mu gikombe cya Copa Libertadores ndetse akayifasha kucyegukana.


    Marcelo yemeje ko Messi ariwe mukinnyi wamugoye kurusha abandi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/marcelo-yahishuye-umukinnyi-wamugoye-kurusha-abandi-bose-bahuye

  • Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa amavubi mbere y'umukino afitanye na Bénin #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima wahoze ari Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi yahaye ubutumwa abakinnyi b'ikipe y'amavubi ndetse n'abafana mbere y'umukino u Rwanda rufitanye na Bénin kuri uyu mugoroba wo ku ya 29 Werurwe 2023.

    Haruna uheruka gusinyira ikipe ya Al Ta'awon muri Libya , mu butumwa yatanze yifashishije videwo y'iminota micye yagize ati' Ati “Ndifuriza ikipe y'igihugu Amavubi, ikipe y'abanyarwanda kugira umukino mwiza, ndabizi ko ari umukino utoroshye, ni umukino buri wese yifuza gutsinda yaba ku Rwanda cyangwa kuri Benin ariko ku bwanjye amahirwe nyahaye ikipe y'igihugu yanjye nanabasabira nabifuriza kugira umukino mwiza, ndabifuriza kubyuka neza kugira ngo babashe gushimisha abanyarwanda .”

    Yasoje asaba abanyarwanda muri rusange kuba hafi ikipe y'igihugu kuri uyu mukino

    Ati “Ndasaba abanyarwanda ko twaba hafi y'ikipe yacu, twashyigikira ikipe yacu kandi nanizera ko abasore babishoboye kandi Uwiteka aradufasha turare twishimye, amahirwe masa, amahirwe ku banyarwanda, amahirwe ku Mavubi. “

    Bénin irakina n'Amavubi idafite abakinnyi bayo batatu barimo Jordan Adéoti, Sessi d'Almeida na Ange Tchibozo bahamagajwe n'amakipe yabo kubera ko tariki ya 29 Werurwe umukino uberaho, ntiri ku ngengabihe y'imikino y'amakipe y'ibihugu yashyizweho na FIFA.

    Hejuru y'ibyo, hiyongeraho ko Bénin yasabwe na Stade Brestois 29 yo mu Bufaransa ko rutahizamu wayo, Steve Mounié watsinze Amavubi mu mukino uheruka, atagomba gukina iminota irenze 30 kubera ko asanganywe imvune.

    Bénin ya nyuma n'inota rimwe, irasabwa gutsinda Amavubi kugira ngo izamure icyizere cyo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu mwaka utaha.

    Itsinda L riyoboye na Sénégal yamaze kubona itike n'amanota 12, igakurikirwa na Mozambique ifite amanota ane mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yageneye-ubutumwa-amavubi-mbere-y-umukino-afitanye-na-benin

  • Ruhango: Polisi yafunze umugore ushinjwa kwiba umwana mu bitaro #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Karere ka Ruhango akurikiranyweho kwiba uruhinja rwa mugenzi we aho yari arwariye mu bitaro.

    Niyitegeka Marie Thèrese wo mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye arashinjwa kwiba umwana.

    Abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu Niyitegeka Marie Thèrese wari urwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) yacunze ko mugenzi we ahuze afata umwana we w'uruhunja abyaye aramwiba ahita acika.

    Abaturage bavuga ko babonye inzego z'umutekano Polisi na DASSO zita muri yombi uwo mugore zikamushinja ko umwana ahetse yamwibye umubyeyi we mugenzi we.

    Bavuze ko Niyitegeka yakuyemo inda, yigira inama yo kwiba uwo mwana kugira ngo abamubona bagire ngo ni we wamubyaye.

    Umwe yagize ati 'Yibye urwo ruhinja taliki 23 Werurwe 2023 batangira kumushakisha, uyu munsi (ku wa Kabiri) nibwo yafashwe.'

    Inzego zibishinzwe ntizigeze zivuga ku ifatwa ry'uyu mugore.

    Bavuze ko Nyiri kwiba umwana abyiyemerera kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Mbuye mu gihe bategereje ko RIB iza kumutwara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-polisi-yafunze-umugore-ushinjwa-kwiba-umwana-mu-bitaro

  • Reba amakosa 10 abantu bakunze gukora mugitondo bigatuma birirwana umunabi #rwanda #RwOT

    Tugiye kurebera hamwe amakosa agera ku 10 wakirinda buri gitondo bigatuma wiriranwa akanyamuneza, kuko ibyishimo, guseka aribyo soko yo kuramba no no kugera ku munezero w'ubuzima tubayemo.

    1. Gukangurwa n'inzogera, isaha( reveille): Abantu benshi bahitamo gukangurwa n'isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe nuko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

    2. Kuguma mu kizima bwacyeye: Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugirango urumuri rw'umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

    3. Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse: Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukanyira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w'amaraso ukabije, isereri n'ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

    4. Kudakora imyitozo ngororamubiri: Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y'umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

    5. Kutoza amenyo: Iri ni ikosa rikorwa n'abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

    6. Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide: Iri ni ikosa rikorwa n'abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa , amazi arimo indimu n'ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y'iminota mirongo ine nyuma y'uko bafata iryo funguro.

    7. Kwihutira kubyukira ku byuma by'ikoranabuhanga:
    Iri ni ikosa rikorwa n'abantu benshi bitewe n'umuvuduko w'iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri wacu. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y'akazi ukiva mu buriri. Ahubwo ubu bushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n'abarigwamo bakibereye mu buriri.

    8. Gutangira akazi nta gahunda ufite y'umunsi: Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y'umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y'umunsi.

    9. Kubyuka utekereza ibibazo ufite: Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu yabyutse yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.

    10. Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi: Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n'iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

    Aya makosa tumaze kuvuga agera ku icumi hiyongeraho ikosa rikomeye ku bashakanye kandi bagomba gukosora . Umunezero wa mbere ushobora gutuma umugore cyangwa umugabo yirirwa ameze neza umunsi wose ni igikorwa cyo gutera akabariro buri gitondo kuko bituma akazi bagakora neza kandi baruhutse mu mutwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-amakosa-10-abantu-bakunze-gukora-mugitondo-bigatuma-birirwana-umunabi

  • RDC: Ingabo za Uganda zinjiriye mu matware ya M23 n'ibikoresho bikomeye #rwanda #RwOT

    Ingabo za Uganda zinjiye muri DRC n'ibikoresho bikomeye aho zigiye gufatanya n'iza EAC mu kugarura amahoro.Amakuru aravuga ko zinjiriye mu bice bifitwe na M23.

    Ubuyobozi bw'Ingabo za Uganda bwabyutse bwemeza ko abasirikare b'iki gihugu bari ku mupaka wa Bunagana aho babombaga kwinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugarura amahoro.

    Abo basirikare bari mu Ngabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zatoranyijwe kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro, EACRF.

    Ingabo za Uganda, UPDF zigomba gukorera muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru hamaze igihe mu biganza by'umutwe w'inyeshyamba wa M23.

    Kuri uyu wa Gatatu, Ubuvugizi bwa UPDF bwanditse kuri Twitter ko abasarikare boherezwa mu butumwa bw'amahoro muri RD Congo bari ku mupaka wa Bunagana aho bategereje guhabwa ibendera rya Uganda.

    Herekanywe imodoka z'intambara n'imbunda rutura bagomba kujyana muri Rutshuru guhagarika imitwe y'inyeshyamba irangajwe imbere na M23.

    Ingabo za Uganda zisanze muri RD Congo iza Kenya n'u Burundi zatangiye imirimo muri EARCF.

    Ingabo z'u Burundi ziri mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.

    Ni mu gihe Ingabo za Sudani y'Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n'iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.

    Uganda isanganywe abasirikare basaga 1000 mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, muri Ituri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ingabo-za-uganda-zinjiriye-mu-matware-ya-m23-n-ibikoresho-bikomeye