Blog

  • Amavubi ashobora guterwa mpaga #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ashobora guterwa mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ushinjwa kuba afite amakarita 2 y’umuhondo.

    Amakuru avuga ko Benin yamaze gutanga ikirego muri CAF irega ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite amakarita 2 y’umuhondo ari we Muhire Kevin.

    Aya makarita ashinjwa akaba yarayahawe ku mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda L aho ku mukino wa Senegal ku munota wa 69 yabonye ikarita y’umuhondo kubera gukinira nabi Gana Gaye.

    Indi karita yayihawe ku mukino w’umunsi wa 3 wabereye muri Benin aho ku munota wa 53 yahawe ikarita y’umuhondo. Amavubi yanganyije na Benin 1-1.

    Mu mukino w’umunsi wa 4 wabaye uyu munsi kuri Kigali Pelé Stadium, Kevin Muhire yawukinnye.

    Ikirego Benin gihawe agaciro, Amavubi yaterwa mpaga ku mukino wabaye uyu munsi amakipe yombi akanganya 1-1.

    Muhire Kevin bivugwa afite amakarita 2 y’umuhondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ashobora-guterwa-mpaga

  • Paul Rusesabagina yerekeje muri America avuye i Doha #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Paul Rusesabagina yatangiye urugendo rumusubiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho yageze ku wa Mbere w'iki Cyumweru avuye i Kigali nyuma y'iminsi ibiri ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

    Amakuru yatangajwe na Reuters, avuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo yavuye i Doha yerekeza i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Rusesabagina hamwe n'abandi bantu 20 bareganwaga hamwe, bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu nyuma yo kwandika bazisaba. Uyu mugabo mu ibaruwa ye, yasabye Perezida Kagame imbabazi, amumenyesha ko aramutse arekuwe yifuza gusubira muri Amerika.

    Yakomeje avuga ko yicuza uruhare 'ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki'.

    Yavugaga ko nahabwa imbabazi azamara igihe asigaje cy'ubuzima bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuje kandi ko atazigera yongera kugira aho ahurira na politiki. Ati ' Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'

    Ku wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza ya Nyarugenge hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu.

    Yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, ahamara impera z'icyumweru zose, ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Doha muri Qatar nk'uko byari byemeranyijweho n'impande zagize uruhare mu ifungurwa rye.

    Aha ni ho yagombaga kuva yerekeza muri Amerika nk'uko byakozwe kuri uyu wa Gatatu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/paul-rusesabagina-yerekeje-muri-america-avuye-i-doha

  • Itangazo: NGOGA Alexis yasabye guhindura amazina akitwa MUGISHA Emile #rwanda #RwOT

    Uwitwa NGOGA Alexis yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUGISHA Emile mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ngoga-alexis-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mugisha-emile

  • Umugabo yasindiye umugore ahita amakuta ubugabo bwe #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda ,Polisi yo mujyi wa Kampala yataye muri yombi umugore ushinjwa gukata ubugabo bw'umugabo we agahita ahasiga ubuzima nyuma y'uko yaraje yasinze amasindira.

    Ibi byabereye mu gace kitwa Nabisalu Wasswa Zone ko muri Makindye, mu mujyi wa Kampala, ubwo umugore witwa Biira Joy yakase igitsina cy'umugabo we, Baluku Benson bivugwa ko yabikoze nyuma yo kurwana.

    Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, SCP Enanga Fred yavuze ko uyu mugore yakase igitsina cy'umugabo we nyuma y'uko atashye yasinze agatangira kumuniga.

    Ati, ' Umugabo yatashye mu rugo yasinze atangira kurwana n'umugore we yahoraga ashinja kumuca inyuma. Ubwo barwanaga umugabo yafashe mu ijosi umugore we atangira kumuniga, nibwo yahise afata icyuma akata ubugabo bwe.'

    Ibirego bijyanye n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye muri Uganda, aho mu 2022 hatanzwe ibirego bigera mu 17,698 mu gihe mu 2021 hatanzwe ibirego 17,533, nk'uko raporo y'umwaka ku bijyanye n'ibyaha byakozwe muri Uganda ibigaragaza.

    Ibirego by'ubwicanyi biturutse ku guhohoterwa mu ngo mu 2022 byageze kuri 301 mu gihe mu 2021 byari 376.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugabo-yasindiye-umugore-ahita-amakuta-ubugabo-bwe

  • Perezida Kagame yaganiriye n'umuyobozi w'ikigo kibaga abantu ku ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabonanye na Prof Jacques Marescaux washinze unayobora Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD) wari kumwe n'intumwa ayoboye, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

    Baganiriye ku guhugura abaganga ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy'umubiri.

    The post <strong>Perezida Kagame yaganiriye n'umuyobozi w'ikigo kibaga abantu ku ikoranabuhanga</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/perezida-kagame-yaganiriye-numuyobozi-wikigo-kibaga-abantu-ku-ikoranabuhanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yaganiriye-numuyobozi-wikigo-kibaga-abantu-ku-ikoranabuhanga

  • AMIR yagaragaje uburyo ikoranabuhanga  ryaca ubujura mu mirenge Sacco #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Ibigo by'Imari iciriritse AMIR, bwagaragaje ko kuba hari mirenge Sacco myinshi itarageramo ikoranabuhanga, aribyo bitiza umurindi ubujura bw'amafaranga bukunze kuzivugwamo.

    Byagaragajwe kuri uyu wa 29 Werurwe 2023, mu nama mpuzamahanga imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda yiga ku guteza imbere ikoranabunga mu bigo by'imari iciriritse.

    Hirya no hino mugihugu hakunze kumvikana ubujura bw'amafaranga mu mirenge sacco itandukanye.

    Mu nama Mpuzamahanga y'iminsi ibiri yaberaga  mu Rwanda, yiga ku iterambere ry'ikoranabahunga mubigo by'imari iciriritse, hagaragajwe ko kuba bene ibi bigo by'imari by'umwihariko za Sacco bigikoresha uburyo bwa cyera bw'impapuro muri serivisi zabyo yaba mu kubitsa no kubikuza, bitiza umurindi ubujura bw'amafaranga.

    Munyawera Visenti umwe uyobora Sacco Icyekerezo Kiyumba  yo mu Karere ka Muhanga  ati ' Kuba nta koranabuhanga ntekereza ko aribyo bituma abantu biba uko bishakiye.'

    Karangwa Damien uyobora inama y'ubuyobozi ya CT Nyamagabe ati 'Ntabwo umuntu ubitsa ariwe ubikuza kandi ikindi tugira ibintu y'ama Password (Ijambo banga) kugira ngo umuntu atinjiramo uko yiboneye abe yabikuza.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishyirahamwe ry'Ibigo by'Imari iciririrtse AMIR, Jackson Kwikiriza, nawe agaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga aribyo byaca ubujura bw'amafaranga bukunze kuvugwa mu mirenge SACCO.

    Ati 'Iri koranabuhanga ikintu cya mbere ryaba rije gukora ni uguca ubwo bujura wavugaga, kubera ko mu ikoranabuhanga ntabwo  ifaranga rishobora kuva ku wundi muntu ngo rijye ku wundi ntawabyemeje muri sisiteme, bitandukanye nuko waza uje kubitsa miliyoni eshanu nkagusinyira ku ifishi nawe ugasinya nkagenda nkayabika nta wundi muntu wabibonye. Ariko iyo amafaranga ari muri sisiteme hari ubisaba hari n'ubyemeza.'

    Nubwo ikoranabuhanga rigaragazwa nk'irizihutisha imitangire ya serivisi mu bigo by'imari iciriritse ndetse rikanakumira ubujura, kurundi ruhande hari abasanga ibigo by'imari iciriritse byinjiye mu gukoresha ikoranabuhanga bigomba no kubakirwa ubushobozi bwo guhangana n'ibitero by'ikoranabuhanga.

    DESMUND M.ALI ni umuyobozi w'ikigo cy'imari iciriritse Red Sphere Finance cyo muri Zimbabwe.

    Ati 'Ntekereza ko kimwe mubikewe ni urwego ngenzuramikorere rukora neza kandi narwo rukoresha ikoranabuhanga. Muri macye ni ubufasha bukomeye bwa Banki nkuru, no gukorera mu murongo muzima ndetse n'ubugenzuzi bukorwa neza.'

    Ishyirahamwe ry'Ibigo by'Imari iciriritse mu Rwanda, rigaragaza ko gushyira ikoranabuhanga mu mienge Sacco, bizajya bijyana no kubaka ubushobozi bwo gukumira ba rushimushi mu ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu imirenge Sacco igera 35 yo mu mujyi wa Kigali yamaze kugezwamo  ikoranabuhaga.

    Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2023, ugomba kurangira imirenge sacco yose  imaze kugezwamo ikoranabuhanga.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>AMIR yagaragaje uburyo ikoranabuhanga  ryaca ubujura mu mirenge Sacco</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/amir-yagaragaje-uburyo-ikoranabuhanga-ryaca-ubujura-mu-mirenge-sacco/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amir-yagaragaje-uburyo-ikoranabuhanga-ryaca-ubujura-mu-mirenge-sacco

  • Impuruza ku bafite ubumuga bwo mu mutwe bugarijwe  n'ihezwa n'akato #rwanda #RwOT

    Imiryango iharanira uburenganzira bw'abafite ibibazo n'uburwayi byo mu mutwe, iravuga ko itewe impungenge n'ihezwa n'akato bikomeje gukorerwa icyo cyiciro.

    Umukobwa tutashimye kugaragaza umwirondoro we ariko tumuhimba izina rya Mukamana afite imyaka 37, yavukanye indwara y'igicuri ifitanye isano n'ibibazo byo mu mutwe, aragaragaza ingorane ahura nazo zituruka ku guhozwa ku nkeke bikorwa n'umubyeyi wamwibyariye kubera ko arwara igicuri, uburwayi atigeze agiramo uruhare.

    Yagize ati 'Ubona Mama atakinyiyumvamo ajya anabimbwira, ngo ntacyo mumariye, ngo abandi bose bafite icyo bamumariye ngo baramubyariye, ngo bamufitiye abuzukuru ngo njye nsaziye mu rugo.' 

    Mugenzi we twahaye izina rya Mukamusoni we afite imyaka 34 nawe afite ibibazo byo mu mutwe, yabyaye abana babiri (2) afashwe ku ngufu n'abagabo babiri (2) batandukanye nan'ubu aracyahohoterwa.

    Uko ahohoterwa ni nako ibibazo byo mu mutwe birushaho kwiyongera, umwe mu bana be nawe afite uburwayi bwo mu mutwe, ubu arafata imiti mu bitaro by'indera.

    Yagize ati 'Yamfatiye mu migano anshukishije akabido k'amata n'amandazi, undi ateka ubugari, yari umupolisi.'

    Umusaza w'imyika 64 twamuhaye izina rya Magorwa yize ibirebana n'amashanyarazi muri Tuniziya akorera mu Burundi no mu Rwanda, nyuma aza gutakaza akazi, nibwo yatangiye kugira ibibazo byo mu mutwe.

    Yagize ati 'Nize amashuri muri Tuniziya, nize 'Electronique' na 'Electricité' ikibazo cy'uburwayi cyakomotse kuri ibyo bibazo, ibibazo byo kutagira ikintunga. Bampaye imperekeza ariko amafaranga arashira.'

    Bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bw'abafite ibibazo byo mu mutwe, bagaragaza ko icyo cyiciro gikomeje guhabwa akato muri sosiyete nyamara hari ibyo bashoboye.

    Madamu Celine Mukakarera, afasha abafite ibibazo byo mu mutwe bakabakaba 40 abafashiriza iwe i Gikondo.

    Ati 'Umwana natangiye kumwitaho kuva mu wa kane w'amashuri abanza ndakomeza bigoranye, umwana nkomeza i Ndera nabaye mu bitaro igihe. Ku bw'amahirwe njya kuri FARG…umwana yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye yafashe impamyabumenyi ye (Diplome)arayica kuko yagiye mu mujyi ahura n'umuntu aramubwira ngo ni ko mwarimu ntukiri umusazi? Umwana ahita yibaza ukuntu ari umusazi ahita agira ihungabana afata diplome ye arayica.'

    Imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bw'abafite uburwayi n'ibibazo byo mu mutwe, nayo igaragaza impungenge iterwa n'uburenganzira  bw'abo bantu bukomeje guhonyorwa.

     Umutesi Rose ayobora umuryango NOUSPR-Ubumuntu ukurikirana abafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Yagize ati 'Umuntu arakora nta kibazo ariko bamara kumenya akantu gato, amakuru yabagezeho ko afata imiti y'i Ndera, ubwo bikaba birarangiye akazi karahagaze bakamwirukana. Kugira uburwayi bwo mu mutwe sicyo kibazo,ahubwo babandi bari kumwe nabo ni bo kibazo bamuha akato, kuko kugira uburwayi bwo mu mutwe ni kimwe ni indwara ivurwa igakurikiranwa.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yemera ko hari abafite ubumuga muri rusange bagihabwa akato ariko bwana Musabyimana Jean Claude, Minisitiri muiri yi Minisiteri avuga ko kuri ubu amakuru y'ako kato amenyekana vuba.

    Yagize ati 'Nta hantu utasanga amakuru ku bafite ubumuga, tubwira abantu tuti nyamuneka umuntu ufite ubumuga ni umuntu nk'abandi, agomba kwitabwaho agomba gukorerwa ibi n'ibi, ntagomba guhishwa ku buryo ahantu ari mu mudugudu biroroshye kumumenya.'

    Kugeza ubu umuryango NOUSPR-Ubumuntu ubarura abantu 16 bakuwe mu kazi kubera gusa bafata imiti y'uburwayi bwo mu mutwe.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Impuruza ku bafite ubumuga bwo mu mutwe bugarijwe  n'ihezwa n'akato</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/impuruza-ku-bafite-ubumuga-bwo-mu-mutwe-bugarijwe-nihezwa-nakato/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impuruza-ku-bafite-ubumuga-bwo-mu-mutwe-bugarijwe-nihezwa-nakato

  • Amavubi yaguye miswi na Benin #rwanda #RwOT

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Benin 1-1.

    Wari umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko gutsinda biri butume ifata umwanya 2, ni nyuma y’uko Senegal yari yaraye itsinze Mozambique.

    Umutoza Carlos Alós Ferrer yari yakoze impinduka 3 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo muri Benin bakanganya 1-1.

    Sahabo Hakim wabonye ikarita itukura yari yasimbuwe Muhozi Fred, Bizimana Djihad avamo hazamo Rubanguka Steve ni na ko Serumogo Ali yasimbuye Omborenga
    Fitina.

    Ku munota wa 9 Ange Mutsinzi yagerageje ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry ariko unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 17 Rafael York yahushije penaliti ni nyuma y’uko Cedric Yannick akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 20, Ntwari Fiacre yarokoye ikipe nyuma yo gukuramo umupira ukomeye w’umuterekano wari utewe na Ishola Junior.

    Muhozi Fred yagerageje ishoti ariko umunyezamu arawufata. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Rubanguka Steve yahaye umwanya Djihad Bizimana.

    U Rwanda rwaje gutsindwa igitego ku munota wa 58 ku burangare bw’ubwugarizi maze Joel Harold ashyira umupira mu rushundura.

    Ku munota wa 65 Carlos Alós Ferrer yakoze impinduka 2, Serumogo Ali na Rafael York bavuyemo hinjiramo Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

    Ku munota wa 70 Amavubi yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Manzi Thierry n’umutwe, ni ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Muhire Kevin maze Meddie Kagere awuha Manzi n’umutwe ahita ashyira mu izamu.

    Ku munota wa 78, Ally Niyonzima yasimbuye Muhozi Fred.

    Mugisha Gilbert yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 82 ariko umunyezamu awushyira muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-1.

    Mu itsinda L Senegal yamaze kubona itike ni iya mbere n’amanota 12, Mozambique ifite 4, Amavubi 3 n’aho Benin ikagira 2.

    11 Amavubi yabanje mu kibuga

    Ntwali Fiacre, Serumogo Ali, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rubanguka Steve, Muhire Kevin, Rafael York Mugisha Gilbert, Muhozi Fred na Meddie Kagere

    Amavubi yaguye miswi na Benin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-benin

  • 45″ igice cya mbere kirarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa

    U Rwanda rwatangiye  rukina neza ndetse rufite inyota y’igitego ariko kuva ku munota wa 35 ikipe yatangiye gucika intege no kwiheba bituma Benin nayo yatangiye kongera imbaraga

    33″ Muhozi Fred yongeye guhusha igitego nabwo acenze ba myugariro ba Benin ariko nabwo ananirwa gushota mu izamu

    28″ Muhozi Fred ahushije igitego nyuma yo guca kuri myugariro ariko atera ishoti ry’akana umupira umunyezamu awufata yitonze

    25″ Rubanguka Steve yabonye ikarita y’umuhondo ndetse akomeje gukora amakosa umutoza atagize icyo akora ngo amukuremo, nawe ashobora kubona ikarita y’umutuku nkuko byagenze kuri Sahabo.

    18″ Rafael York ahushije penariti y’u kumupira wari ukozwe na myugariro wa Benin

    16″ penariti y’u Rwanda

    • Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, ari gutoza umukino we wa mbere nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka 2

    03″ Ku munota wa 3 Mugiha Gilbert bamukoreyeho ikosa umusifu atanga kufura, yatewe na Rafael York ariko umupira awurenza izamu.

    15:00″ umukino uratangiye

    umukino utangijwe n’u Rwanda nk’ikipe yakiriye umupira ukaba utangijwe na Kagere Meddie

    14:38″ *Abakinnyi Amavubi agiye kubanza mu kibuga*

    1. Ntwari Fiacre (GK)
    2. Serumogo Ali
    17. Manzi Thierry
    15. Mutsinzi Ange
    3. Manishimwe Emmanuel
    10. Fred Muhozi
    6. Rubanguka Steve
    12. Mugisha Gilbert
    16. Rafael York
    5. Kagere Medie (C)
    11. Muhire Kevin

    14:35″ U Rwanda rusigaje imikino 3 rurasabwa gutsindamo imikino 2, ubundi rukerekeza mu gikombe cy’Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 20 itambutse.

    14:30″ Umukino ubanza wahuje aya makipe tariki 22 Werurwe, warangiye Bénin inganyije n’u Rwanda igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wari wabereye muri Bénin.

    Ni umukino w’umunsi wa Kane wo mu itsinda L aho u Rwanda rugiye gukina umukino ruri ku mwanya wa 3 n’amanota 2, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa 4 n’inota rimwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127579/live-ikaze-kuri-sitade-ya-pele-aho-amavubi-ari-kwagura-inzira-ijya-mu-gikombe-cyafurika-127579.html

  •  Abagore bumvise ko ihame ry'uburinganire ari ukuduhohotera-Abagabo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagabo bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko abagore bumvise nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bigatera abagore kubakorera ihohoterwa, ibintu bavuga ko bibabaje cyane aho abagabo bamwe bahitamo guta ingo zabo.

    Aba ni bamwe mu bagabo twaganiriye nabo bagaragaza  ko hari abagore benshi bumvise nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, aho gukora ibikorwa bibateza iterambere, ugasanga bahangana n'abagabo bitwaje uburenganire.

    Bakomeza bavuga ko iyo umugabo agiye kurega umugore we ku ihohoterwa amukorera, usanga ubuyobozi butabyitayeho nk'uko umugore yajyana ikirego cy'umugabo wamuhohoteye; bityo abagabo bahohoterwa bagahitamo kwinumira kuko ntaho barega.

    Umwe ati 'Abagore bumvise nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye. Umugore yumvise ko arenze umugabo, iyo umubwiye nabi ahita yirukira kuri RIB, abagabo barahohoterwa kuko umugabo ntashobora kugaragaza ikosa ry'umugore ngo barimuhanire. Harimo akarengane ku ruhande rw'abagabo barahohoterwa rwose.'

    Mugenzi we nawe ati 'Iyo agukubise ntabwo wajya kurega umugabo ngo yagukubise, kuko umugore we arakurega ariko wowe wamurega ntibakire ikibazo cyawe. Byitwa ko waba uri inganzwa ariko burya uko byagenda kose umugabo aba ari umugabo.'

    Undi nawe ati 'Umugabo kuba yajya kurega ko umugore yamukubise ni ipfunwe aremera agapfira muri roho.'

    Ku ruhande rwa bamwe mu bagore bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abagabo rihari koko, ndetse bagira inama abagore bagenzi babo ko bagomba guca bugufi ahubwo bagaharanira iterambere ry'ingo zabo.

    Umwe yagize ati 'Abagabo barahohoterwa rwose, natwe turabahohotera, kuko iyo umugabo azanye amafaranga wajya guhaha ntibivemo, nibwo mutangira kurwana.'

    Mugenzi we ati 'Hari abagabo bahohoterwa n'abagore bishakiye, ntabwo kuringanira ari uko wagenda mu nzira uvuga ngo umugore yabaye umugabo n'umugabo yabaye umugore. Ntabwo uburinganire bivuze ngo umugore yishyire hejuru.'

    Abagabo barasaba inzego zirebwa n'iki kibazo kubafasha kumvisha neza abagore babo ihame ry'uburinganire n'ubwuzazanye, ndetse umugore wahohoteye umugabo nawe agahanwa.

    Umwe ati 'Turasaba ko leta yajya ishishoza, abagore bahohotera abagabo bagahanwa.'

    Mugenzi we ati 'Leta icyo yadufasha ishobora kumvikanisha ko buri muntu afite agaciro nka kundi yaba ari umugore cyangwa umugabo, no mukugenza icyaha bakajya bareba ku mpande zombi.'

    Bwana Fidele Rutayisire, umuyobozi w'Umuryango w'Abagabo uharanira guteza imbere ihame ry'uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  avuga ko ihohoterwa rikorerwa abagabo barizi, agasaba abagabo kutariceceka kandi umugore wahohoteye umugabo akwiye guhanwa.

    Ati 'Ihohoterwa rikorerwa abagabo turarizi, abagabo icyo bagomba gukora ni ukutariceceka abagore babahohoteye bakagezwa mu nkiko bagahanwa nk'abandi bose.'

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y'Uburinganire n'Ierambere ry'Umuryango, Batamuriza Mireille, avuga ko uburinganire budakuraho inshingano z'umugore cyangwa iz'umugabo.

    Ati 'Iyo tuvuga uburinganire ni uburinganire mu mategeko , ntabwo inshingano z'umwe zisimbura iz'undi. Ni uburinganire nyine ni ukuzuzanya mubyo dusabwa nk'umugore n'umugabo, hari uburyo turi bwuzuzanye ntiduharire umwe bimwe twitwaje uburinganire. Ariko nyine niba umugore avuga ngo uburinganire ni uko nicara ku icupa nkannywa ngasinda, nanjye ngataha ngakubita umugabo ibyo ntabwo aribyo buringanire.'

    Mu myaka ibiri ishize hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by'uko bakorewe ihohoterwa n'abagore babo.

    Abagabo bagiye bahohoterwa ntibavuge akenshi nibo baba abanyarugomo, hari abahitamo kurangiza ubuzima bwabo bakiyahura, hari n'abagira ibibazo byo mu mutwe bagatorongera bagata ingo n'abana babo.

    Eminente Umugwaneza

    The post  <strong>Abagore bumvise ko ihame ry'uburinganire ari ukuduhohotera-Abagabo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/abagore-bumvise-ko-ihame-ryuburinganire-ari-ukuduhohotera-abagabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-bumvise-ko-ihame-ryuburinganire-ari-ukuduhohotera-abagabo