Akarere ka Karongi kizihije umunsi wahariwe amazi (Water Day )kuri uyu wa 29 Werurwe 2023,gafatanyije n'abafatanyabikorwa bako barimo WASAC, Water for People na World Vision.
Uyu munsi wizihijwe hatahwa imiyoboro ibiri y'amazi n'ikigo cy'isuku n'isukura ( District Sanitation Center) kizafasha Abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa.
imiyoboro yatashywe ni iya Rugobagoba-Tongati-Kazibaziba ufite uburebure bwa kilometero 68.2 uha amazi abaturage n'abafatanyabikorwa b'akarere bagera ku 22,000 bo mu Mirenge ya Ruganda , Gashali na Murambi.
Undi n'umuyoboro wa Mukura Rubengera uha amazi abaturage 26,000 bo mu Murenge wa Rubengera ufite uburebure bwa kilometero 47.2km
Abaturage bo mu murenge wa Ruganda baganiriye na Umuryango.rw bavuze imyato ubuyobozi butabatereranye bukabaha amazi Meza .
Mukantabana vVestine yagize ati ,”Maze imyaka 50 nywa amazi mabi tuvoma epfo ni nko mu birometero 5 urumva kuba amazi atwegereye ni byiza tuzanywa amazi meza ndetse n'abana ntibazongera gukererwa ishuli.Mbere byagoranaga ndabona ari nko kubonekerwa .”
Naho Ntakirutimana Innocent we yavuze ko bishimiye amazi bagejejweho.Ati, “mvugishije ukuri mbere numvaga ko batubeshya ntayo bazaduha ariko ndishimye burya Leta yacu itwitayeho.”
Mukarutesi Vestine,Umuyobozi w'akarere ka Karongi aganira na Umuryango.rw yavuze ko amazi ari isoko y'ubuzima ariyo mpamvu bifuza ko buri muturage yagira amazi meza.
Ati “Uyu muyoboro twatashye uzatuma abaturage bagira ubuzima bwiza.Iyo unyoye amazi meza bikurinda indwara zituruka ku mwanda, ikindi n'igwingira rizacika kuko abantu bazaba banywa amazi asukuye bityo bibarinde inzoka.Turasaba abaturage kubungabunga ibi bikorwa remezo bahawe ntibabyangize .”
Ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye bw'Akarere ka Karongi n'abafatanyabikorwa bako barimo WASAC, World Vision, Water for People,byatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 614 (Frw 1,614,956,327).
Ku bufatanye bw'akarere n'abafatanyabikorwa, Akarere ka Karongi kihaye intego ko ingo 100% zizaba zifite amazi meza mu mwaka wa 2024.
Nubwo hari uyu muhigo w'uko muri 2024 Ingo 100% zizaba zifite amazi meza, haracyari abaturage banywa amazi y'ikivu nay'imigezi bakaba bagaragaza ko ari imbogamizi ndetse binateye inkeke ku buzima bwabo.
Hari abagaragaza kandi ko aba bafatanyabikorwa babaha amazi Wasac ikaza ikayafunga batazi impamvu.




Sylvain Ngoboka
Umuryango.rw




















Uyu umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda, uyu mukino wakinwaga wo kwishyura ku mpande zombi ukaba uw'umunsi wa kanmu itsinda rya nyuma mu guhatanira itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2024.
Bavuye kuruhuka nibwo ikipe ya Benin yabonye igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 57, ni igitego cyatsinzwe na Jodel Dossou nyuma yo gucenga umunyezamu Ntwari Fiacre wari mu izamu ry'Amavubi.
Nyuma y'igitego cyatsinzwe na Manzi byarinze bigera ku munota wa nyuma w'umukino amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma y'uyu mukino, ikipe y'igihugu ya Senegal yaraye itsinze ikipe ya Mozambique yahize ibona itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika kizabera muro Cote d'Ivoire, kugeza ubu Senegal ifite amanota 12, irakurikirwa na Mozambique ifite amanota 4, u Rwanda rukagira amanota atatu naho Benin yo kuri ubu ifite amanota abiri.



Muhire Kevin aherutse kubona ikarita y’umuhondo u Rwanda rukina na Benin
Muhire Kevin yari yabonye ikarita mbere ubwo u Rwanda rwakinaga na Senegal
Muhire Kevin yagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu