Blog

  • Amerika Yemeye akayabo k'Amafaranga ngo ikomeze icyo yise Demokarasi ku Isi #rwanda #RwOT

    Perezida wa leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, yaraye atangije inama ku nshuro ye ya kabiri , igamije kwiga ikibazo cya demokarasi ku isi.

    Yemeye ko leta zunze ubumwe za Amerika izokoresha imiriyoni 690 z'amadorari mu mwaka utaha hagamijwe gutiza imbaraga gahunda zishyigikira ubwisanzure ku isi.

    Ibiro by'umukuru w'igihugu muri Amerika , White House, byatangaje ko Amerika yifuza ko ikorana buhanga rikoreshwa mu guteza imbere demokarasi.

    Muri iyo nama,Aba minisiteri b'intebe mu bihugu 8 by'Uburayi basinye ku nyandiko igenewe abakuru b'ibigo bifite imbuga nkoranya mbaga kujya bihutira guhagarika ubutumwa bwose bw'ibinyoma.

    Abategetsi basinye iyo nyandiko ni abo muri Ukraine, Moldaviya, Polonye, Repuburika ya Cekoslovakiya, Estoniya, Latviya, Lituwaniya, na Slovakiya.

    Iyi nama yo guhagurukira demokarasi yateguwe n'Amerika, ibaye mu gihe za reta Amerika ivuga ko ziyoboza igitugu ariko zigahabwa zigahabwa urubuga rwo kwigisha imigambi yazo.
    Itanga urugero ku Burusiya bumaze amezi 13 bwarateye Ukraine, ndetse n'Ubushinwa bafitanye umubano wihariye.

    Perezidanse y'Amerika yavuze ko mu gihe ayo mafaranga yakemerwa n'inteko ishinga amategeko ,azokoreshwa muri porogaramu zishyigikira ubwigenge bw'ibitangazamakuru.

    Azokoreshwa kandi no mu kurwanya ruswa , guharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, guteza imbere ikorana buhanga riteza imbere demokarasi no gushyigikira amatora atagira abo akumira.

    (VOA News)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amerika-yemeye-akayabo-k-amafaranga-ngo-ikomeze-icyo-yise-demokarasi-ku-isi

  • Tom Close yavuze abahanzi bagombaga guhanganira igikombe cya PGGSS yegukanye muri 2011 #rwanda #RwOT

    Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Shene ya YouTube yitwa 'One on one', aho yari abajijwe ku bijyanye n'ibyamubayeho ubwo yegukanaga Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya mbere.

    Tom Close uhamya ko yatwaye PGGSS1 ayikwiye, yavuze ko yabishingiraga ku byo barebagaho birimo uko umuhanzi yitwaye ku rubyiniro, ahamya ko icyo yari umwe mu bitwaye neza bishoboka.

    Agaruka ku bahanzi abona bari kuba baramutwaye iki gihembo, Tom Close yagize ati 'Abahanzi bashoboraga guhangana nanjye ntabwo bari muri PGGSS. Navuga nka Kitoko, Rafiki ryari izina rinini ariko ryatangiye kumanuka, abo twari guhangana bakaba banayintwara ni Meddy na The Ben batari bahari, undi navuga wari kutubiza icyuya yari Miss Jojo utarayitabiriye.'

    Ku rundi ruhande, Tom Close ntahakana ko yatwaye PGGSS izina rye ritangiye kumanuka, ahubwo ahamya ko byorohejwe n'uko abo yari ahatanye barimo barushaho kugira igikundiro.

    Ati 'Ba Jay Polly bari bakirimo baza. Icyo gihe ntiyari arengeje indirimbo eshanu ze ku giti cye nk'umuhanzi. King James yari umuhanzi mwiza ariko aribwo ari kwamamara cyane.'

    Tom Close yavuze ko ubwo bamaraga gutangaza abahanzi 10 bari bagiye guhatana yahise abona ko ari igihembo agiye gutwara ndetse abitegera na Dr Claude.

    Ati 'Bakivuga abahanzi icumi, turi kumwe n'abandi uwitwa Dr Claude avuga ko azayitwara ndamubwira nti iyi ni iyanjye nushaka dushyireho amafaranga.'

    Tom Close yongeyeho ko ibi yanabigaragaje mu bitaramo byose bakoze bizenguruka igihugu kuko iyo yabaga atabaye uwa mbere wasangaga abaye uwa kabiri cyangwa uwa gatatu.

    Uyu muhanzi watwaye igikombe agaterwa amabuye, yavuze ko asanga ari ibintu byari byateguwe n'abo bari bahatanye.

    Ati 'Ririya joro njye ndabizi neza ko ari ibintu byateguwe n'abo twari duhanganye kuko izina Tom Close ry'icyo gihe umuhanzi cyangwa abahanzi bashoboraga guhangana naryo, ntabwo bari muri PGGSS.'

    Ikindi Tom Close ashingiraho ko yatwaye igihembo agikwiye ni uko yitwaye mu gitaramo cya Sean Kingston cyane ko icyo gihe yagiye ku rubyiniro bamukomera, aruvaho akomerwa amashyi.

    Ni umuhanzi udatinya guhamya ko PGGSS yegukanye yahombeje abahanzi benshi kubera gushora amafaranga mu kwitoresha, ibi we akaba yarabimenye nyuma ariwe akara n'umwe mu bariteguraga wamuburiye nyuma y'ijonjora ry'ibanze.

    Aha abishingira ku kuba abahanzi bagenzi be bari biyizeye bikomeye ntibitoreshe barimo Mani Martin, Dr Claude, Faycal (Kode) basezerewe we asigaramo ku bw'amahirwe.

    Nyuma yo kurokoka iri jonjora, Tom Close wari umaze kumenya ko gutwara iki gihembo byasabaga amajwi, na we yamenye ubwenge ahindura umuvuno.

    Ati 'Nanjye nahise nkora ku ikipe yanjye, nkajya muri gare zitandukanye mu isoko abantu bakazana telefone tukabafasha gutora. Icyo gihe umuvuno wari amajwi menshi bituma ndangiza irushanwa nkubye hafi kabiri uwari unkurikiye.'

    Icyakora nubwo ahamya ko amajwi yamufashije, Tom Close ahamya ko icyamufashije kwitwara neza harimo no kuba yari afite izina rikomeye.

    Kuba Tom Close yari azi ko atwaye igikombe kubera izina rye n'akazi yakoze, ahamya ko aribyo byatumye adacika intege cyane ko abifata nk'uko umukinnyi ava muri stade agakubita umukinnyi, ati 'Ni ibintu bisanzwe.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tom-close-yavuze-abahanzi-bazamusimbura-ku-gikombe-cya-pggss-muri-2011

  • Iby'inzu za “Dubayi” byabazwa Hon Kaboneka na Rwamurangwa! RHA yahagaritse ko zubakwa biranga #rwanda #RwOT

    Inzu za Dubai i Kinyinya zari mu mihigo y'icyari Akarere ka Gasabo ku ngoma ya Hon Kaboneka na Rwamurangwa !

    Raporo ya RHA yasabaga ko zihagarikwa kubakwa, ariko zarakomeje nyuma zigurishwa abo ziri kugwaho ubu!

    Ese iki kibazo ubu cyabazwa nde? Hagati Aho muri Kigali harabarurwa izindi zirenga ibihumbi 35 zuzuye mu kajagali nta byangombwa.
    Ese zizasenywa?!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/iby-inzu-za-dubayi-byabazwa-hon-kaboneka-na-rwamurangwa-rha-yahagaritse-ko

  • France: Umusore uherutse gutwika Kiliziya ya Nantes yakatiwe gufungwa imyaka ine #rwanda #RwOT

    Kuwa gatatu, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Emmanuel Abayisenga gufungwa imyaka ine kubera gutwika no kwangiza katedrale yo mu mujyi wa Nantes mu 2020, nk'uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

    Abayisenga, umunyarwanda w'imyaka 42, afite kandi urubanza rw'urupfu rw'umupadiri wishwe mu burengerazuba bw'Ubufaransa mu 2021.

    Mu guca urubanza, Urukiko rwavuze ko Abayisenga atari akomeye mu mutwe igihe atwika iyo katedrale ya Mutagatifu Petero.

    Rwategetse kandi ko atagomba kwitwaza intwaro ndetse ntave mu gace ka Loire-Atlantique mu burengerazuba bw'Ubufaransa, aho umujyi wa Nantes uherereye, nibura mu myaka itanu.

    Abayisenga yageze mu Bufaransa mu 2012 akora imirimo y'ubukorerabushake muri Diyoseze ya Nantes, ubwo urubanza rwatangiraga yemeye ko ariwe watwitse kiliziya.

    Yavuze ko yinjiye muri iyo katedrale gusenga maze 'akabura intege zo kwifata' nyuma yo guca ahantu muri iyo nyubako yasagariwe bikomeye mu 2018.

    Abazimya umuriro babashije gutabara bazimya igikanka cy'ibanze cy'iyo katedrale, ariko igice kiranga cyane iyi nzu yo mu kinyejana cya 17, yarokotse Impinduramatwara mu Bufaransa, n'ibisasu byo mu ntambara z'isi, cyo cyarangiritse.

    Ibindi byahiye ni ibikoresho by'agaciro kandi bya kera, amashusho y'ubugeni, n'ibirahure by'imitako byo mu kinyejana cya 16.

    Ba nyiri iyi katedrale bavuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni $43.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/france-umusore-uherutse-gutwika-kiliziya-ya-nantes-yakatiwe-gufungwa-imyaka-ine

  • Bwa mbere Amb.Alliah Cool yerekanye isura y'umwana we aheruka kwibaruka[Ifoto] #rwanda #RwOT

    Umunyamidelikazi akaba n'umukinnyi wa Firime Isimbi Alliance uzwi ku izina rya Alliah Cool , yerekane isura y'ubuheta bwe aheruka kwibaruka.

    Alliah Cool yasangije abamukurikirana amashusho mato y'umwana we asinziriye ubona ko amaze kumwitaho, ati: 'Akoshe'

    Alliah Cool akunzwe n'abatari bake bitewe n'urukundo adasiba kugaragaza. Ni umwe mu bafite aho bagejeje Cinema nyarwanda ndetse ubu akaba ari mu myiteguro yo gushyira hanze filime nshya.

    Ari mu bakinnyi ba filime babigize umwuga kandi bamaze igihe kitari gito batangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye akaba asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by'imyidagaduro.

    Bwa mbere Alliah Cool yerekanye umwana we

    Kuri ubu Alliah Cool ni umwe muri ba Ambasaderi b'Amahoro b'Umuryango w'Abibumbye. Aheruka kandi no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y'abari n'abategarugori.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-amb-alliah-cool-yerekanye-isura-y-umwana-we-aheruka-kwibaruka-ifoto

  • Kenya: Guverineri wa Kisumu yategetse ko imyigaragambyo ihagarara #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara ya Kisumu Prof. Anyang Nyong'o, yatangaje ko imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa William Ruto yateguwe na Raila Odinga yabaye ayihagaritse mu ntara ategeka, avuga ko abaturage be bazajya bajya kwigaragambiriza mu mujyi wa Nairobi.

    Kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2023, guverineri Anyang Nyong'o  yashoboye kumvisha abaturage be ko bagomba kwigaragambya mu mahoro, ariko bakirinda kugira ibikorwa bangiza nk'uko ahandi byagendaga.

    Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko nubwo iyi myigaragambyo ihagaze muri Kisumu, bitavuze ko abanya Kisumu batandukanye n'ibitekerezo by'ihuriro Azimio la Umoja One Kenya rya Raila Odinga.

    Raila aherutse kuvuga ko kuwa mbere no kuwa kane abaturage bazajya bigaragambya, ariko ashinja Perezida Ruto kubangamira imigendekere myiza y'iki gikorwa, amushinja gukoresha abacanshuro ngo bangize bizajye ku mutwe wa Odinga.

    Ku rundI ruhande senateri w'umujyi wa Nairobi, Edwin Sifuna, yatangaje ko batazongera kumenyesha polisi ko bazigaragambya kuko basanze babivuga, igahindukira ikabahukamo ikabahohotera.

    Ubu gahunda ngo ni ukubyuka bajya mu muhanda kuri uyu wa Kane, polisi yaza bagahangana igihe itakubaha amahitamo y'abaturage.

    Uyu musenateri usanzwe ari umunyamabanga w'ishyaka ODM rya Raila Odinga, yavuze ko guhera umwaka utaha nta munsi wo kwigaragambya uzabaho, igihe cyose bazajya bajya mu mihanda kandi nta kumenyesha polisi.

    Uyu musenateri avuga ko bamenye ko polisi ya Kenya ubu iri guha intwaro abantu ba leta ngo bajye bajya mu myigaragambyo, bagirire nabi abanyapolitiki badashyigikiye Perezida Ruto.

    Abasenateri benshi bashyigikiye Perezida William Ruto, bavuga ko uwo yasimbuye Uhuru Kenyatta, ariwe uri inyuma y'iyi myigaragambyo ngo Ruto azabure uko akorera igihugu abaturage birirwa bigaragambya.

    The post <strong>Kenya: Guverineri wa Kisumu yategetse ko imyigaragambyo ihagarara</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/kenya-guverineri-wa-kisumu-yategetse-ko-imyigaragambyo-ihagarara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-guverineri-wa-kisumu-yategetse-ko-imyigaragambyo-ihagarara

  • Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho icyihebe Paul Rusesabagina kirekuriwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, hari abantu biganjemo ibigarasha n'abajenosideri bikomanga ku gatuza ngo baratsinze, ngo kuko u Rwanda rwamurekuye kubera 'igitutu' cya Leta zunze Ubumwe z'Amarika.

    Aha umuntu yakwibaza niba aribo batsinze koko , cyangwa niba ahubwo haratsinze dipolomasi n'inyungu rusange z'Abanyarwanda.Icyo izo nkorabusa zirengagiza, ni uko uRwanda rwekanye ko inzego zarwo z'umutekano zishobora gushyikiriza ubutabera bwarwo icyihebe, n'iyo cyaba kiri mu mahanga, nta gihugu cy'igihangange kibigizemo uruhare, aho kucyica kidahawe ubutabera, nk'uko Amerika yagiye kwicira Bin Laden n'umuryango we muri Pakistan, itanabahaye amahirwe yo kuburana ibyaha bashinjwa, ngo babibahanirwe bimaze kubahama.

    Udashaka kumva ubu butumwa, ni ingumba y'amatwi.

    Rusesabagina yaraburanye, ahamwa n'ibyaha by'iterabwoba yakoze anyuze mu mutwe we wa FLN, ndetse akatirwa igifungo cy'imyaka 25. Kuva yagera mu Rwanda, Amerika n'abandi bamushyigikiye ntibahwemye gusakuza ngo narekurwe, nyamara ntibyamubujije gufungwa imyaka isaga 2. Abonye ko kwiringira igitutu ntacyo bizamufasha, Rusesabagina yahisemo gutakambira Perezida wa Repubulika, nk'uko bigaragara mu baruwa ye yo kuwa 14 Ukwakira 2022, irimo kwicuza gukomeye no kwiyemeza kutongera kwijandika mu bikorwa by'iterabwoba.

    Ibi bitandukanye n'ibyo bamwe mu bategetsi b' Amarika, za Human Rights Watch, n'abo kwa Rusesabagina barimanyangamo, bavuga ko afungiye ubusa.Icyerekana ko uRwanda rudafata ibyemezo kubera kotswa gitutu, ni uko rutemeye guhita rurekura Rusesabagina nk'uko ibikomerezwa nk'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, byabyifuzaga, ndetse Bwana Blinken bikanamuzana i Kigali yibwira ko atahana na Rusesabagina.

    Byasabye ko Qatar, igihugu gifitanye ubucuti bwihariye n'uRwanda, kigira uruhare mu gusabira Rusesabagina imbabazi. Aha ni dipolomasi yatsinze ndetse n'inyungu uRwanda rufite mu mubano mwiza na Qatar.Si ubwa mbere uRwanda rufashe icyemezo cyo kubabarira abanyabyaha ruharwa, hagamijwe inyungu rusange z'Abanyarwanda. Na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hafashwe icyemezo cyo gufungura abajenosideri benshi, hagamijwe ubwiyunge bw'Abanyarwanda.

    Hari abatarishimiye uyu mwanzuro, nyamara uyu munsi babona ko wari ingirakamaro mu kubaka uRwanda ruzima.Bidateye kabiri Perezida wa Repubulika yongeye gufata icyemezo kiremereye cyo kubabarira umugome Ingabire Victoire Umuhoza, nyamara wari warakatiwe n'inkiko kubera ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukorana n'imitwe y'abagizi ba nabi, irimo n'uw'abajenosideri wa FDLR.

    Harya icyo gihe ninde wari washyize igitugu ku Rwanda?Uko ibihugu bigenda byibohora, bimaze kugaragara ko 'igitutu' kitagikora cyane ku bihugu nk'uRwanda, byiha agaciro kandi bikomeye ku busugire bwabyo. Umwaka ushize Amerika yagerageje kufunguza ku mbaraga umuturage wayo Wittney Griner(umukinnyi wa basketball ukomeye cyane, unakinira ikipe y'igihugu y'Amerika) wari ufungiye mu Burusiya akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, ariko biba iby'ubusa.

    Nyuma y'imishyikirano ikomeye ndetse yanagizwemo uruhare n'ibihugu bya Arabia Saudite na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Amerika yemeye kubanza kurekura Umurusiya Viktor Bout waregwaga gucuruza intwaro zishe abantu batabarika hirya no hino ku isi, maze mu mpera z'umwaka ushize Uburusiya nabwo burekura Wittney Griner we utarunakurikiranyweho ibyaha biremereye nk'ibya Viktor Bout.

    Guhererekana imfungwa zombi byabereye mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.Irekurwa rya Viktor Bout wamamaye ku izina ry' 'umucuruzi w'urupfu' ryateje induru muri Amerika, abaturage bashinja Perezida Joe Biden imbaraga nkeya mu guhana abanyabyaha. Perezida Biden we yireguye avuga ko yubaha ibyemezo binyuze muri dipolomasi kandi birengera inyungu rusange z'Abanyamerika. Iyo nzira ya diplomosi ni nayo ubutegetsi bwa Biden burimo gukoresha ngo undi Munyamerika, Paul Whelan ugifungiye mu Burusiya nawe arekurwe, ariko hari ikiguzi kizasabwa byanze bikunze, aho kurambiriza ku gitutu nk'uko bijya bikorwa ku bihugu by'inkomamashyi.Bigarasha rero namwe bajenosideri, nimwige kujyana n'isi ya none. Ubu harakora cyane dipolomasi, si igitutu cyangwa induru nka zimwe mwirirwamo.

    Bagenzi banyu bari muri gereza mu Rwanda, nimubagire inama yo kwemera ibyaha no gusaba imbabazi, naho kwiringira ko bazarekurwa kubera 'igitutu' byo ni ukwibeshya cyane.

    The post Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abantu-nibareke-kwitiranya-igitutu-na-dipolomasi-mu-irekurwa-rya-paul-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abantu-nibareke-kwitiranya-igitutu-na-dipolomasi-mu-irekurwa-rya-paul-rusesabagina

  • Rusesabagina yageze muri Amerika #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina yageze muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nk'uko umuryango ww wabitanage.

    Mu butumwa umukobwa we Carine Kanimba yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye ko umuryango we wongeye guhura.

    Ati 'Papa yageze i San Antonio muri Texas. Ndashimira buri wese wakoze cyane kugira ngo agaruke mu rugo. Umuryango wacu wongeye guhura uyu munsi.'

    Rusesabagina w'imyaka 68, yavuye muri Qatar kuwa gatatu mu gitondo n'indege ya Amerika agera i Houston muri Texas kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yaho.

    Rusesabagina hamwe n'abandi bantu 20 bareganwaga hamwe, bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu nyuma yo kwandika bazisaba.

    Ku wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza ya Nyarugenge hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu.

    Yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, ahamara impera z'icyumweru zose, ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Doha muri Qatar nk'uko byari byemeranyijweho n'impande zagize uruhare mu ifungurwa rye.

    Aha ni ho yagombaga kuva yerekeza muri Amerika nk'uko byakozwe kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

    The post Rusesabagina yageze muri Amerika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/rusesabagina-yageze-muri-amerika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusesabagina-yageze-muri-amerika

  • Best Cloud-based phone systems 2023 #rwanda #RwOT

    Top 5 best cloud-based phone systems for small and medium-sized […]

    The post Best Cloud-based phone systems 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/cloud-based-phone-systems/