Blog

  • Amavubi ashobora kurokoka mpaga kubera abasif… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Benin yaraye ireze u Rwanda muri CAF ko yakinishije umukinnyi Muhire Kevin kandi yari yarabonye amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina umukino ukurikiyeho.

    Muhire Kevin yagiye mu kibuga afite amakarita 2 y’umuhondo harimo ikarita yahawe ku munota wa 69 u Rwanda rukina na Senegal, ndetse n’ikarita y’umuhondo yabonye ku munota wa 53 u Rwanda rukina na Benin.

    Tugiye ku ikarita Muhire Kevin yabonye ku munota wa 53 ubwo u Rwanda rwakinaga na Benin usibye kubibona mu buryo bw’amashusho, ariko muri raporo y’abasifuzi kuri uwo mukino ntabwo iyi karita igaragaramo.

    Jashua Bondo wasifuye umukino wa Benin n’u Rwanda yatanze raporo ivuga ko umukinnyi Mugisha Gilbert wari wambaye nimero 12 ariwe wahawe ikarita y’umuhondo, mu gihe Sahabo Hakim wari wambaye nimero 10 ariwe wahawe ikarita itukura, ndetse akaba atemerewe gukina umukino ukurikiraho.

    Ibi byose ariko ntabwo bisimbura itegeko rya CAF rivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu, ariryo rigomba kumenya no kumenyesha abakinnyi batemerewe gukina umukino. 

    Muhire Kevin yari yabonye ikarita ya mbere y’umuhondo u Rwanda rukina na Senegal 

    Ikarita Muhire Kevin yabonye ku mukino wa Benin umusifuzi ashobora kuba yarayikuyeho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127589/amavubi-ashobora-kurokoka-mpaga-kubera-abasifuzi-127589.html

  • Bwa mbere Alliah Cool yerekanye umwana we-AMA… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore utunze agatubutse kandi ukunze no gufasha abamwiyambaje, yerekanye umwana aherutse kwibaruka. Yamwerekanye binyuze kuri konti ye ya WhatsApp mu masaha y'ijoro.

    Alliah Cool yasangije abamukurikirana amashusho mato y'umwana we asinziriye ubona ko amaze kumwitaho, ati: 'Akoshe'

    Alliah Cool akunzwe n'abatari bake bitewe n'urukundo adasiba kugaragaza. Ni umwe mu bafite aho bagejeje Cinema nyarwanda ndetse ubu akaba ari mu myiteguro yo gushyira hanze filime nshya.

    Ari mu bakinnyi ba filime babigize umwuga kandi bamaze igihe kitari gito batangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye akaba asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by'imyidagaduro.

    Bwa mbere Alliah Cool yerekanye umwana we

    Kuri ubu Alliah Cool ni umwe muri ba Ambasaderi b'Amahoro b'Umuryango w'Abibumbye. Aheruka kandi no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y'abari n'abategarugori.

    Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi bagezweho muri cinema nyarwanda

    Umwana wa Alliah Cool 

    Alliah Cool asanzwe yita no ku bandi babyeyi 

    • Ubutumwa yaherekeresheje amashusho y'umwana we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127592/bwa-mbere-alliah-cool-yerekanye-umwana-we-amafoto-127592.html

  • Batangiye kubarira igikombe! Igiciro cyo kure… – #rwanda #RwOT

    Abafana ba Arsenal bakomeje kurota inzozi zo kubona ikipe yabo iterura igikombe cya Premier League kuri tariki 28 Gicurasi bakina na Wolves ku mukino wa nyuma. 

    Kugeza ubu Mikel Arteta n’abasore be nibo bayoboye urutonde rwa shampiyona barusha Manchester City amanota 8 ariko aya makipe uko ari abiri afite umukino uzabahuza muri Mata ari naho benshi bavuga ko uyu mukino ari wo ushobora kuzagena utwara igikombe cya Premier League.

    Ikipe ya Arsenal iheruka gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza muri 2004 aho yatozwaga na Arsène Wenger, bivuze ko uramutse ubaze neza imyaka 19 irashize, akaba ariyo mpamvu abafana n’abakinnyi bayo bakomeje gukanira ngo barebe ko bakuraho ayo mateka mabi.

    Nk’uko ikinyamakuru The Sun gikorera mu Bwongereza cyabyanditse, abafana ba Arsenal baguze itike y’umukino wa nyuma wa Arsenal batangiye kuyasubiza ku isoko bashaka kubona inyungu ihambaye. 

    Umufana utari waraguze itike mbere akaba ayishaka ubu, ari kuyibona ariko ku mafaranga ari hejuru cyane. Kugeza ubu umwanya umwe uri kugurishwa ibihumbi 53 by’amayero kandi ubundi igura amayero 131 ari nayo mafaranga abari kuyasubiza bayaguze.

    Igiciro cyo kwinjira ku mukino wa nyuma Arsenal izakina muri uyu mwaka w’imikino wa Premier League cyikubye inshuro nyinshi

    Abakinnyi ba Arsenal bari gukora uko bashoboye kose ngo bazaterure igikombe

    Amahirwe ni menshi ko Arsenal yatwara igikombe cy’uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127595/batangiye-kubarira-igikombe-igiciro-cyo-kureba-umukino-wa-nyuma-wa-arsenal-muri-premier-le-127595.html

  • Inzitizi ku bakinnyi b’i Burayi ku kuba baza gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Ugiye kubara abakinnyi u Rwanda rwegereye bafite inkomoko mu Rwanda baba cyangwa bakina i Burayi ngo babe baza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni benshi gusa abemeye ni mbarwa.

    Ugiye gukora urutonde rw’abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi rwo ntiwaruvamo, ahanini biba bishingiye ku mateka y’igihugu cyacu.

    Hari kandi abakinnyi benshi begerewe ngo baze gukinira ikipe y’igihugu babitera utwatsi hari n’abakirimo kwingingwa magaingo aya barimo Mike Tresor umaze igihe aseta ibirenge, George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha wa Arsenal na Emeran Noam wa Manchester United akaba umuhungu wa Emeran Flitz Nkusi wakiniye Amavubi benshi bavuga ko byakabaye binoroshye kuko se yakiniye Amavubi, nyina akaba ari umunyarwandakazi ariko ntabwo birakunda ndetse bikavugwa ko hakiri n’inzira ndende.

    Si aba gusa kuko hari n’abandi bagiye begerwa ariko ntibikunde ko baza gukinira u Rwanda.

    Habimana Chrysostome wahoze akina umupira w’amaguru akaba na se wa Habimana Glen ukinira FC Victoria Rosport muri Luxembourg we wemeye gukinira Amavubi, yavuze ko impamvu ya byo ari uko abakinnyi benshi baba baravukiye hanze, nta byinshi bazi ku Rwanda rimwe na rimwe gusanga ababyeyi babo ntacyo babaganiriza ku gihugu cyabo, bikaba bisaba gukomeza kubaganiriza.

    Ati “ni abana bavukiye iriya hirya, ntabwo aragera mu Rwanda, ntahazi wenda n’ababyeyi ntibamusobanurira ngo bamubwire ukuntu ibintu bimeze, ni umuntu ugomba kwicarana na we, ukamubwira na we ubwe akaza kwirebera yakumva abishimye akabikomeza, atabishima akagenda kuko ntabwo wahatira umuntu ikintu ariko waganiriye na we, wamweretse umushinga ufite akabona ashobora kuwujyamo ngo awugiremo uruhare, mbona nta cyamubuza kuza.”

    Habimana Jean Chrysostome kandi yahishuye ko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer kuva umwaka ushize yamuhaye akazi ko kumushakira abana bakina i Burayi bafite inkomoko mu Rwanda akaba yabumvisha kuza gukinira Amavubi.

    Habimana Jean Chrysostome avuga ko aba bakinnyi biba bisaba kubaganiriza bihoraho kubera ko nta byinshi baba bazi ku Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzitizi-ku-bakinnyi-b-i-burayi-ku-kuba-baza-gukinira-amavubi

  • Ubundi ni inde mukinnyi utera penaliti z’Amavubi? #rwanda #RwOT

    Ibyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu ubwo abakinnyi b’u Rwanda bayirwaniraga, byatumye benshi bibaza amahitamo ya mbere y’umutoza ku gutera penaliti.

    Hari ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ubwo Amavubi yari yakiriye Benin kuri Kigali Pelé Stadium ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023.

    Ubusanzwe mu ikipe iyo ari yo yose usanga harimo uba ari we mahitamo ya mbere y’umutoza mu gutera penaliti.

    Mu Mavubi hagaragaye igisa no kuyirwanira ku munota wa 17 ubwo Amavubi yari ayibonye nyuma y’uko Cedric Yannick yari akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

    Mugisha Gilbert ni we wageze ku mupira bwa mbere asa nubwira bagenzi be ko bamureka akayitera, nyuma haje na Muhire Kevin ndetse na Rafael York bahise bamugeraho bayishaka.

    Byaje kurangira Rafael York ari we uyiteye ndetse n’umunyezamu ayikuramo.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, nyuma y’umukino yavuze ko ubusanzwe Muhire Kevin na Rafael York ari bo mahitamo ya mbere kuri penaliti.

    Ati “ubwo twiteguraga umukino penaliti byari Muhire na York, ubwo twageruga imipira y’imiterekano twanzuye ko penaliti ari Muhire na York.”

    Yavuze ko uyu musore atarimirwaho itaka kubera ko yayihushije kuko penaliti uwo ari we wese yayihusha.

    Mugisha Gilbert ni we wageze ku mupira mbere ashaka gutera penaliti

    Hahise haba inama bishakamo uyitera

    York yarayiteye arayihusha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubundi-ni-inde-mukinnyi-utera-penaliti-z-amavubi

  • Habonetse umucyo ku ikarita ebyiri z'umuhondo zivugwa kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Benin yatangaje ko yareze u Rwanda nyuma y'umukino wo ku wa Gatatu,tariki 29 Werurwe 2023,ibi bihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha.

    Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe ye yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri y'umuhondo bitemewe.

    Yagize ati “Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y'umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.'

    'Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y'uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y'umuhondo atigeze ahagarikwa.'

    'Twamweretse Komiseri w'umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.'

    Ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu Amavubi bavuga ko mbere yo guhura na Bénin mu mukino wo kwishyura i Kigali,CAF yabamenyesheje ko nta mukinnyi w'u Rwanda n'umwe ufite ikibazo uretse Hakim Sahabo wari wabonye ikarita itukura.

    Team Manager w'Ikipe y'Igihugu, Rutayisire Jackson, yabwiye IGIHE ko ikarita ivugwa kuri Muhire Kevin yaherewe i Cotonou itamwanditseho.

    Yagize ati “Natwe twabyibajijeho ariko nyuma twaje gusanga Muhire Kevin n'ubwo yahawe ikarita y'umuhondo hamwe na Mugisha Gilbert, Muhire we ntiyamwanditsweho ahubwo yanditswe kuri Mugisha gusa.''

    “Yaba raporo y'umusifuzi n'iya Komiseri w'umukino zombi zirahura. Birashoboka ko nyuma basanze baribeshye ku ikarita bahaye Muhire Kevin bakayimuhanaguraho. Ibyo ni nabyo CAF yatwoherereje tariki 25 Werurwe iminsi ibiri mbere y'umukino batwereka ko nta mukinnyi wacu n'umwe ufite umuziro watuma adakina.''

    Ukuri guhari n'uko Muhire Kevin yabonye amakarita abiri y'umuhondo koko ariko raporo komiseri yatanze nyuma y'umukino ubanza wa Benin, yerekana ko uwo bayanditseho ari Mugisha Gilbert.

    Mbere y'umukino wo kuri uyu wa Gatatu, CAF ntabwo yigeze imenyesha FERWAFA ko Muhire atemerewe gukina kandi ubusanzwe igomba kubikora.

    Haracyategerejwe igisubizo cya CAF kuri iki kibazo.

    Mu itsinda L,U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'amanota atatu rukurikiye Sénégal ya mbere n'amanota 12 yanamaze kubona itike y'Igikombe cya Afurika na Mozambique ya kabiri n'amanota ane mu gihe Bénin yagumye ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/habonetse-umucyo-ku-ikarita-ebyiri-z-umuhondo-zivugwa-kuri-muhire-kevin

  • Papa Francis ari mu bitaro kubera indwara y'ubuhumekero #rwanda #RwOT

    Papa Francis afite indwara (infection) mu buhumekero izatuma amara iminsi mu bitaro i Roma, nk'uko byatangajwe na Vatican.

    Uyu mugabo w'imyaka 86 yagize ibibazo byo guhumeka mu minsi ishize ariko nta Covid afite, nk'uko itangazo ribivuga.

    Rivuga ko akeneye 'indi minsi micye yo kwitabwaho bikwiye mu bitaro'.

    Ryongeraho ko 'Papa Francis yakozwe ku mutima n'ubutumwa bwinshi bwakiriwe kandi ashimira kumuba hafi no kumusabira'.

    Abakozi be ba hafi, barimo abashinzwe umutekano, byitezwe ko baguma ku bitaro bya Gemelli Hospital, nk'uko umwe mu babizi neza yabibwiye BBC.

    Ibi bibaye mu gihe iki ari cyo gihe cy'umwaka kirimo akazi kenshi kuri Papa Francis, aho hateganyijwe byinshi agomba gukora muri weekend ya Pasika.

    Misa ya Mashami itegerejwe ku cyumweru, hakurikireho icyumweru gitagatifu n'ibirori bya Pasika.

    Ateganya kandi gusura igihugu cya Hongrie mu mpera z'ukwezi gutaha kwa Mata.

    Kuwa gatatu mu gitondo yakiriye anumva abantu, igikorwa akora buri rimwe mu cyumweru ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.

    Hano yabonetse nk'ufite intege, ariko nyuma aboneka ahina isura nk'urimo kubabara ubwo yariho afashwa kwinjira mu modoka ye.

    Mbere Vatican yari yavuze ko yajyanywe kwa muganga gusuzumwa, ariko ibinyamakuru mu Butaliyani byashidikanyije ibi nyuma y'uko ikiganiro yari afite kuri televiziyo gihagaritswe ku munota wa nyuma.

    Asubiza ku nkuru yo gushyirwa mu bitaro kwa Papa, Perezida Biden yasabye abantu 'isengesho riruseho' ku gukira kwa Papa.

    Biden, perezida wa Amerika wa kabiri gusa w'umugatolika, yigeze kuvuga ko Papa Francis ari umwe mu bantu 'bajya gusa na Kristu' yahuye nabo.

    Abantu bo mu mujyi w'iwabo i Buenos Aires muri Argentina, babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ibitekerezo byabo kuri iyi nkuru.

    Daniel Saco yavuze ko Papa 'agomba kwibaza ubwe niba agishoboye gukomeza'.

    Victoria Veira ukomoka muri Brazil ati: 'Birababaje cyane kuko, nk'uwo muri Amerika y'Epfo, numva mpagarariwe na Papa, umuntu ufungutse cyane.'

    Madamu Anibal Pizelle, wahuye na Papa ubwo yasuraga Buenos Aires, yavuze ko yizeye ko azakira kuko 'akomeye ku mubiri no mu mutwe' kandi ari 'umuntu w'ukwizera gukomeye'.

    Hashize amezi Papa agendera mu igare ry'ab'intege nke kubera uburwayi bw'ivi.

    Mu 2021 yabazwe amara, ariko muri Mutarama(1) uyu mwaka yavuze ko ubwo burwayi bwagarutse.

    Nubwo afite intege nke, Papa yakomeje gukora ndetse no gusura amahanga. Muri Gashyantare(2) yasuye DR Congo na Sudani y'Epfo.

    Muri Mutarama, yayoboye imihango yo gushyingura uwo yasimbuye Papa Benedict XVI — wabaye Papa wa mbere weguye nyuma y'ibinyejana byinshi. Yavuze ko yeguye kubera amagara ye yari ameze nabi.

    Papa Francis yigeze kuvuga ko nawe ashobora kuatera intambwe nk'iya Benedict mu gihe amagara ye yarushaho kumera nabi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/papa-francis-ari-mu-bitaro-kubera-indwara-y-ubuhumekero

  • Amerika yemeje amakuru y'uko Rusesabagina yageze mu muryango we #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka ibiri afungiye mu Rwanda, Paul Rusesabagina yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nk'uko abategetsi baho n'umukobwa we babitangaje.

    Carine Kanimba, umukobwa we wayoboye ibikorwa byo guhirimbanira ko arekurwa, yishimira kuhagera kwa se yatangaje kuri Twitter ati: 'Uyu munsi amaherezo umuryango wacu wongeye guhura'.

    Jake Sullivan umujyanama mu by'umutekano muri White House we yanditse kuri Twitter ati: 'Twishimiye kuba agarutse ku butaka bwa Amerika.' Yongeyeho ati 'Rusesabagina yongeye guhura n'umuryango we n'inshuti ze bari bategereje cyane uyu munsi.'

    Uyu muyobozi yashimiye abagize uruhare muri uku kurekurwa kwa Rusesabagina ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda.

    Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, AP, byatangaje ko Rusesabagina indege yamuzanye imaze kumugeza i Houston yoherejwe mu bitaro bya gisirikare biri i San Antonio 'kuganira izindi nteguro'.

    Rusesabagina yarekuwe nyuma y'ibiganiro hagati y'u Rwanda na Amerika bahujwe na Qatar, nyuma yo gufatwa mu 2020 agakatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by'iterabwoba.

    Mu ibaruwa yatangajwe na minisiteri y'ubutabera ku wa gatanu igaragazwa ko yasinywe na Rusesabagina asaba imbabazi Perezida Kagame ngo amurekure, yanditsemo ko yicuza 'ihuriro iryo ariryo ryose n'ibikorwa by'urugomo bya FLN' kandi ko narekurwa 'nzasiga inyuma yanjye ibya politike yo mu Rwanda'.

    Uruhande rwe ntacyo ruravuga kuri iyo baruwa.

    Mu 2005, Rusesabagina yahawe 'US Presidential Medal of Freedom' na Perezida George W Bush kubera ubutwari bwe bwo kurokora abantu muri Jenoside bukinwa muri film yamamaye ya Hollywood yiswe Hotel Rwanda. Ubwo butwari ntibuvugwaho rumwe mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/amerika-yemeje-amakuru-y-uko-rusesabagina-yageze-mu-muryango-we

  • Indege ebyiri za gisirikare zagonganiye mu kirere benshi bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Hitezwe ko umubare w'abapfuye ukomeza kwiyongera nyuma y'aho indege ebyiri za gisirikare zigonganiye hafi y'ikigo cya Fort Campbell,abantu icyenda bagahita bahasiga ubuzima.

    Indege ebyiri za HH60 Blackhawks zo muri 101st Airborne Division (Air Assault) zagonganye ubwo zakoraga imyitozo ahagana mu ma saa yine z'ijoro ryo kuri uyu wa gatatu (29 Werurwe) ahitwa Trigg, Kentucky muri Amerika.

    Nk'uko byatangajwe na Brendalyn Carpenter-Player, ushinzwe ibikorwa rusange muri Fort Campbell, ngo abahamagawe bwa mbere berekeje i Fort Campbell muri Kentucky vuba na bwangu, kugira ngo barebe uko byagenze.

    Guverineri Andy Beshear,yavuze ko hari amakuru mabi cyane aturuka Fort Campbell aho indege ebyiri za gisirikare zagonganye ndetse ko haratangazwa abapfuye benshi.

    Amakuru avuga ko kubera iyi mpanuka abantu benshi bapfuye ndetse hari abarembeye mu bitaro nabo bashobora kutarokoka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-ebyiri-za-gisirikare-zagonganiye-mu-kirere-benshi-bahasiga-ubuzima

  • Google na Microsoft byiyogereye kubamaganira itegeko rihana abatiganyi muri Uganda #rwanda #RwOT

    Izi sosiyete zivuga ko iri tegeko rihana abaryamana n'abo bahuje igitsina rya Uganda rishyizwe mu bikorwa rishobora kuzatuma umuvuduko w'ishoramari muri iki gihugu ugabanuka ndetse rikanakumira ba mukurerarugendo.

    Zivuga ko iri tegeko rizahungabanya ubushobozi bwa sosiyete mu kubona abakozi batandukanye kandi bafite impano.

    Umwe mu bayobozi waganiriye na VOA Africa, Yvonne Muthoni, yavuze ko iri tegeko rizahungabanya umutekano w'abakozi ndetse rikabangamira uburenganzira bw'abakozi bakorera ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Barica itegeko rya Uganda cyangwa bahangane n'amabwiriza agenga sosiyete mpuzamahanga n'amategeko agenga uburenganzira bwa muntu mu bihugu birimo ibyicaro bikuru by'ayamasosiyete.'

    Sosiyete mpuzamahanga zikorera muri Uganda zirimo Google, MasterCard, Unilever, Standard Chartered, PwC n'izindi.

    Mu minsi ishize ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n'Umuryango w'Abibumbye byagaragaje ko iri tegeko rihana abaryamana n'abo bahuje igitsina rishobora gutuma hafatwa ibyemezo bikakaye ku bukungu bwa Uganda.

    Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko ry'igihano ku baryamana n'abo bahuje igitsina aho umuntu wiyemerera ko ari umwe muri bo ahanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka 10. Uwafashwe ari mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina na mugenzi we bahuje igitsina ahanishwa igifungo cya burundu.

    Iri tegeko ritegerejwe gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni nyuma yo kuryigaho byibuze iminsi 60 cyangwa rigasubizwa Inteko kugira ngo rivugururwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/google-na-microsoft-byiyogereye-kubamaganira-itegeko-rihana-abatiganyi-muri