Blog

  • Vis President w'America ,Harris aje gushaka ijwi rya Tanzaniya mu ntambara yo muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Visi-Perezida wa Leta zunze ubumwe z' Amerika, Kamala Harris yageze muri Tanzaniya ku munsi we wa kabiri w'uruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika.

    Biteganijwe ko ahura na Perezida Samia Suluhu wa Tanzaniya ,aho bari buganire ku ruhande Tanzaniya ihagazemo mu ntambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine ikomeje guhekwa na America.

    Kuri ubu,Amerika ishishikajwe no kongera umubare w'ibihugu biyishyigikira mu kwamagana igitero cy'Uburusiya muri Ukraine.

    Abakurikiranira hafi politiki y'iki gihugu cy'igihanganjye abavuga ko visi-perezida w'Amerika ari kugenderera Afurika ngo ifashe igihugu cye gukomeza guhangana n'ibihugu by'ibihanganjye ku isi nk'Ubushinwa n'Uburusiya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/vis-president-w-america-harris-aje-gushaka-ijwi-rya-tanzaniya-mu-ntambara-yo

  • Abayobozi barya indimi imbere ya P.Kagame bafatwa nk'ibigwari?Ko biyongera bizarangira gute?Karegeya #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'Umugi wa Kigali baherutse kurya indimi imbere ya Perezida Kagame!

    Ni nako umubare w'abo bibaho ugenda wiyongera! Ese bizagenda gute? Ese bafatwa nk'ibigwari bakeguzwa?

    Kuki babura icyo basubiza ku nshingano zabo baba babazwa? Ni iyihe birantega bahura nayo?

    Hari uko Karegeya abibona! Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abayobozi-barya-indimi-imbere-ya-p-kagame-bafatwa-nk-ibigwari-ko-biyongera

  • Ibihugu birimo Amerika byategetse Kenya guhagarika imyigaragabyo #rwanda #RwOT

    Abadipolomate bahagarariye ibyo bihugu bikomeye n'abandi bo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi basabye Leta iyobowe na Perezida William Ruto gushaka igisubizo cyahagarika byihuse ibikorwa by'imyigaragambyo bikorwa n'amatsinda y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Mu butumwa bageneye Guverinoma ya Kenya, bagize bati 'Turasaba ko hashakwa igisubizo cyihuse ku bw'ineza y'Abanya-Kenya.'

    The East African yanditse ko aba badipolomate batemeranya na Raila Odinga, uvuga ko ibyavuye mu matora yo mu 2022 yagejeje Perezida Ruto ku butegetsi bitaciye mu mucyo.

    Kuva mu Ccyumweru gishize, abayoboke b'Ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Azimio La Umoja One Kenya, riyobowe na Raila Odinga batangiye imyigaragambyo yiswe Maandamano Monday.

    Bashinja Leta kunanirwa gukemura ikibazo cy'imibereho ihenze na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu kuba yarahishe amakuru nyakuri y'uko amatora yo mu 2022 yagenze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ibihugu-birimo-amerika-byategetse-kenya-guhagarika-imyigaragabyo

  • Umugabo ufite ubumuga bwo kutabona yishe umugore we washakaga ko batandukana #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze muri Ghana rwemeje ko umugabo w'imyaka 71 ufite ubumuga bwo kutabona, George Mudor, yishe umugore we asinziriye.

    Ku ya 14 Werurwe 2023, Bwana Mudor yishe umugore we, Madam Grace, ufite imyaka 65, akoresheje umuhoro, ahitwa Abepotia hafi ya Nkawkaw mu Burasirazuba, muri Ghana.

    Uyu wishwe,ngo yari urambiwe kwita ku mugabo we utabona, ndetse ngo yamubwiye ko azasaba ubutane.

    Ukekwa,wabaye impumyi mu myaka itanu ishize, yahise amuca umutwe mu rukerera rwo ku ya 14 Werurwe ubwo yari asinziriye.

    Ukekwaho icyaha yavuze ko yasangiye n'uyu mugore we w'imyaka 28 imigisha yose mu buzima bwabo ariko yababajwe nuko yamuteye ubwoba ko bazatandukana igihe ibintu byari bibaye bibi, akaba ari yo mpamvu yamwishe.

    Abakodesha hamwe n'uyu mugabo bemeje ko uyu mugabo ufite ubumuga bwo kutabona yagambiriye kwica uyu mugore we mu ibanga nyuma yo kumubwira ko azamusiga.

    Mu rukiko,uyu mugabo yemeye ko yishe umugore we kubera icyemezo yafashe cyo gusaba gatanya asaba imbabazi.

    Umuvandimwe wa nyakwigendera, Samuel Aliffo, yavuze ko batunguwe n'igikorwa cy'uyu ukekwaho icyaha maze basaba ko ubutabera bwatangwa.

    Biteganijwe ko Bwana Mudor yitaba urukiko ku ya 5 Mata 2023.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-ufite-ubumuga-bwo-kutabona-yishe-umugore-we-washakaga-ko-batandukana

  • Umukobwa yiyahuye nyuma yo kugeza umusore muri USA ntamugire umugore #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'Umunyamerika ariko ukomoka muri Cameroon yishyize mu mugozi arapfa nyuma y'uko umukunzi we amwanze akishakira undi mugore.

    Umunya Cameroon usanzwe ari impirimbanyi y'ikiremwamuntu witwa Bella Powers,yanditse kuri Facebook kuwa 29 Werurwe ko hari umukobwa wari utuye ahitwa Hyattsville, Maryland,muri Amerika yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukunzi we biteguraga kurushinga yahisemo gushyingiranwa n'undi mukobwa kuwa 3 Kamena 2023.

    Uyu mukobwa ngo yishyuriye uyu musore kugeza nubwo amufashije kwimukira muri America avuye muri Cameroon.

    Ubutumwa bugira buti: “Nk'uko Fon Sama abivuga, uyu mukobwa ukomoka muri Amerika yiyahuye kubera ko umukunzi we yamutaye nyuma akumva ko ateganya kurongora undi muntu ku ya 3 Kamena 2023”.

    Uyu mukeobwa wakomokaga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kameruni,ahitwa Ngie, yabaga i Hyattsville, muri Leta ya Maryland muri Amerika.

    Biravugwa ko yakoresheje amafaranga ye yose kugira ngo azane muri Amerika urukundo rw'ubuzima bwe, umusore ukomoka i Bangwa, mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kameruni.

    Nyuma yo kumara igihe runaka muri Amerika, uyu musore yahisemo guhagarika umubano wabo.

    Hashize iminsi mike,umukobwa yamenye ko uyu musore ari gutegura ubukwe n'undi mukobwa ku ya 3 Kamena uyu mwaka. Amaze kubyumva, yashengutse umutima cyane bituma yiyambura ubuzima bwe yimanitse!”.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yiyahuye-nyuma-yo-kugeza-umusore-muri-usa-ntamugire-umugore

  • Umusifuzi wasifuye umukino wa Benin n’u Rwanda mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Umusifuzi w’umunya-Botswana, Joshua Bondo wasifuye umukino ubanza w’u Rwanda na Benin ashobora guhanwa mu gihe CAF yasanga muri raporo yatanze yaribeshye kwandika ikarita yahaye Muhire Kevin.

    Ejo hashize tariki ya 29 Werurwe 2023, Amavubi yari yakiriye Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Ubwo umukino wari urangiye, umutoza wa Benin, Gernot Rhor yavuze ko bamaze gutanga ikirego ko u Rwanda rwakinishije Muhire Kevin ufite amakarita abiri y’umuhondo.

    Hari iyo yabonye ku mukino wa Senegal muri Kamena 2022, ndetse n’iyo yabonye ku mukino wa Benin ubanza tariki 22 Werurwe 2023. Gusa iyo urebye ku mashusho usanga koko Kevin Muhire yarabonye aya makarita.

    Itegeko rya 42 mu mategeko agenga imikino y’Igikombe cya Afurika rigaruka ku bijyanye no guhagarikwa kw’abakinnyi kubera amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri asiba umukino, CAF ikabimenyesha amashyirahamwe bireba ariko na none kubimenya bikaba inshingano z’ishyirahamwe ku giti cyaryo.

    Ese Amavubi ntabwo yari azi ko Kevin Muhire yabonye amakarita abiri y’umuhondo?

    Team Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi, Rutayisire Jackson nyuma y’uko ejo yumvise ibi birego bya Benin yabwiye abanyamakuru ko n’abo muri raporo bafite Kevin yari afie amakarita 2 ariko basanga binyuranye na raporo y’umusifuzi na komiseri bahaye CAF.

    Raporo umusifuzi w’umukino yahaye CAF ndetse n’iya komiseri zose zikaba zihura, aho bagaragaza ko abakinnyi b’u Rwanda babonye amakarita muri uyu mukino ari Hakim Sahabo wahawe ikarita itukura nyuma yo kubona amakarita 2 y’umuhondo na Mugisha Gilbert wabonye ikarita y’umuhondo.

    Ibi ni nabyo CAF yoherereje FERWAFA mbere y’umukino wa Benin wo kwishyura bagaragaza ko uretse Sahabo nta w’undi mukinnyi w’u Rwanda utemerewe gukina umukino wa Benin wabaye ejo hashize.

    Umusifuzi wasifuye uyu mukino yishyize mu bibazo?

    Mu gushaka kumenya uko byagenda biramutse bigaragaye ko uyu musifuzi atarashyize iyi karita muri raporo kandi yarayitanze koko, ISIMBI yagerageje kuvugana n’abasifuzi batandukanye.

    Aba basifuzi bavuga ko mu gihe koko Joshua Bondo, umusifuzi wasifuye uyu mukino yaba yaratanze iyi karita ariko ntiyandikwe ngo abitange muri raporo byaba ari ikibazo kuko byagira ingaruka kuri uyu musifuzi kuko yabihanirwa.

    Umwe yaize ati 'ntabwo nabonye uko byagenze kuko hari n’igihe umusifuzi azamura ikarita akayiha undi bakayandika ku mukinnyi utari we. Ariko bigaragaye mu mashusho ko yatanze ikarita ayihaye Muhire ariko ntayishyire muri raporo CAF yazamuhana, gusa hari igihe azamura ikarita mu kavuyo ntumenye uyihawe.'

    Agaruka ku bihano bishobora guhabwa u Rwanda cyangwa niba rwabitambuka neza, yavuze ko yaba abeshye kuko bizasaba CAF kwicara bakareba icyo amategeko ateganya, gusa ngo niba atarayanditse yaba abifitiye ubusobanuro.

    Joshua (uri mu kaziga) ashobora guhanwa aramutse ataranditse iyi karita muri raporo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-wasifuye-umukino-wa-benin-n-u-rwanda-mu-mazi-abira

  • Ikibazo cy'umutekano mucye muri Goma cyatumye urubyiruko rusabwa kujya mu gipolisi #rwanda #RwOT

    Umutegetsi w'umujyi wa Goma yasabye urubyiruko rwo mu mahurio atandukanye kujya mu gipolisi cy'igihugu, bagahangana n'ikibazo cy'umutekano muke kiri gufata intera muri Goma.

    Radio Okapi ivuga ko ibiganiro by'uyu mutegetsi byibanze ku mutekano muke, ahanini ushingiye kubwicanyi bugaragara cyane muri uyu mujyi.

    Iki kibazo cy'umutekano muke biravugwa ko giterwa n'akajagari k'ibigo bya gisirikare cyane cyane nka Munzenze na Katindo,

    Ikindi cyagaragajwe gikeneye ko urubyruko rujya mu gipolisi ni abantu benshi bigaragara ko bitwaje intwaro mu mujyi, kimwe n'abasirikare birirwa bazerera.

    Ku kibazo cy'umutekano muke raporo ngaruka gihembwe yatangajwe n'umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, irerekana ko kuva tariki ya mbere Ukuboza 2022 na 14 Werurwe 2023, abasivili 485 bishwe n'imitwe y'inyeshyamba mu ntara ya Ituli yonyine.

    Ibinyamakuru muri Kongo byanditse ko bwana Antonio Guterres, yavuze ko izi mfu zaturutse ku buke bw'abasirikare, kuko abenshi muri Ituli bazanywe mu ntara ya Nord Kivu guhangana na M23, bituma imitwe irimo ADF na CODECO yisanzura muri Ituri yica abaturage.

    Loni yavuze ko umutekano muke muri Ituri wahise urushaho kuba nabi kuko abasirikare bapfaga gukomakoma bajyanwe ku rugamba.

    The post <strong>Ikibazo cy'umutekano mucye muri Goma cyatumye urubyiruko rusabwa kujya mu gipolisi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/ikibazo-cyumutekano-mucye-muri-goma-cyatumye-urubyiruko-rusabwa-kujya-mu-gipolisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cyumutekano-mucye-muri-goma-cyatumye-urubyiruko-rusabwa-kujya-mu-gipolisi

  • Karongi: Hakenewe miliyari 40Frw kugira ngo abaturage babone amazi 100% – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa 29 Weruwe 2023, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro umuyoboro Rugobagoba-Tongati-Kazibaziba ufite uburebure bwa kilometero 68.2, wahaye amazi abaturage bo mu mirenge ya Ruganda, Gashari na Murambi.

    Muri gahunda ya guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi biteganyijwe ko bitarenze umwaka utaha wa 2024, Abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

    Mu batuye mu mijyi nta wuzaba akora urugendo rurenze metero 200 ajya gushaka amazi meza naho mu cyaro umuturage azaba abona amazi meza muri metero zitarenze 500.

    Magingo aya mu Karere ka Karongi kwegereza amazi meza abaturage bigeze kuri 75% kuko hamaze kubakwa amavomo rusange 795 akora neza ku kigero cya 98%.

    Abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza, bavuga ko byagize uruhare mu kugabanya indwara zikomoka ku mwanda n'amafaranga bakoresha kugira ngo babone amazi meza.

    Nsengiyumva Jean Nepo wo mu Murenge wa Gashali yabwiye IGIHE ko atarabona amazi meza hafi byamusabaga amafaranga 400Frw buri munsi kugira ngo abashe kuhira inka.

    Ati 'Ijerekani twayiguraga amafaranga 100Frw kuko amazi twayaguraga n'abayakuye munsi y'umusozi ariko ubu turimo turayigura amafaranga 20Frw. Ndashimira Leta y'u Rwanda ikomeje kutugezaho iterambere'.

    Eugene Dusingizumuremyi uhagarariye umuryango Water for People mu Rwanda, yavuze ko mu Karere ka Karongi hakenewe miliyari 40 z'amaafaranga y'u Rwanda kugira ngo abaturage bose b'aka Karere babone amazi meza.

    Ati 'Aya mafaranga nabonekera igihe abaturage bose b'Akarere ka Karongi bazaba bafite amazi 100% bitarenze 2024'.

    Muri karere hagaragara amavomo y'amazi yatashwe ku mugaragaro ariko akaba afunze bitewe n'uko habuze umuturage uvomera bagenzi be.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Niragire Theophile, yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo bashyiraho komite zishinzwe imicungire y'aya amazi.

    Ati 'Abatagerwaho n'amazi meza kugera mu kwezi kwa gatandatu, azabageraho umwaka utaha. Buri vomo rizaba rifite komite ishinzwe gucunga amazi kugira ngo nagira akabazo abe ari bo batabaza.'

    Kwegereza amazi meza abaturage ba Karongi bigeze kuri 75%, biteganyijwe ko uyu mwaka w'ingengo y'imari uzasiga bigeze kuri 80%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hakenewe-miliyari-40frw-kugira-ngo-abaturage-babone-amazi-100

  • Minisitiri Dr Uwamariya yavuze kuri sitati nshya y'abarimu n'abayobora amashuri igena uburyo bw'ibihano – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo bagaragaza nk'intandaro ya bimwe mu bibazo birimo ibikomeje gukoma mu nkokora ireme ry'uburezi ndetse no kuba bamwe mu bana bahitamo kuva mu mashuri.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine kuwa 28 Werurwe 2023, yari yitabye iyo komisiyo kugira ngo asobanure ingamba zihari mu gukemura ibibazo byagaragariye Abadepite mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu, mu mpera z'umwaka ushize.

    Mu bibazo Abadepite bagaragaje birimo kuba hari ibitagenda mu micungire y'ibigo aho usanga hari abayobozi bagaragaraho imyitwarire idahwitse, ibintu bigira ingaruka ku mitangire y'uburere n'uburezi.

    Depite Muhongayire Christine ati 'Iyo ugeze mu kigo kimwe ugasanga kiyobowe neza ukabona ikindi byegeranye bibaho mu buryo bumwe gifite imiyoborere itanoze, uhita ubona itandukaniro haba mu bana, imyigishirize ndetse n'imibereho y'icyo kigo.'

    Depite Ahishakiye Médiatrice ati 'Wa mwana wize mu kigo kirimo byose, aho ibikoresho biri, aho laboratwari iri, na wa wundi wigiye aho ibyo byose bitari, bakora ikizamini kimwe.'

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ahari imiyoborere myiza mu mashuri usanga n'abanyeshuri batsinda neza.

    Ati 'Habayeho kubanza gukora isesengura ry'ibibazo bigaragara muri rusange kuko ahari imiyoborere myiza bigenda neza gutsinda, abanyeshuri bagatsinda ku kigero cyo hejuru, kandi ugasanga ishuri rimeze neza ntabwo ari uko rifite byinshi kurusha ibindi ahubwo biterwa n'imicungire yaryo.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi mu mashuri (NESA) gikora ubugenzuzi ahari ikibazo mu miyoborere gitanga raporo ku buyobozi bw'Akarere kugira ngo abe ari bwo bufata icyemezo cyo guhana uwo mwarimu cyangwa umuyobozi w'ishuri.

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kuri ubu hagiye gushyirwaho sitati nshya igenga abarimu ku buryo izaba inateganya uburyo bwo guhana abakoze amakosa mu kazi.

    Ati 'Kugira ngo rero umukozi azahanwe, usanga bifata igihe kirekire, bikajya muri bimwe by'amategeko, kwihanangirizwa […] ugasanga bizafata igihe kirekire kandi ari rya kosa wowe igihe wahageze wasanze ridakwiye kwihanganirwa, ku buryo umuyobozi yagombaga no guhagarikwa.'

    Yakomeje agira ati 'Ari na byo dushaka gukosorera muri sitati y'abarimu y'uburyo umwarimu cyangwa umuyobozi wagaragayeho amakosa yajya ahanwa ariko hatabayeho no kumuhohotera ariko hakabaho uburyo bugaragara bwo kubahana no kumva inshingano bafite.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje ko muri rusange kuba iyo sitati itaraboneka, bituma bigoye kugira ngo iyo miyoborere itanoze muri amwe mu mashuri ishyirweho iherezo.

    Abadepite bagize komisiyo ifite uburezi mu nshingano bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Uburezi

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’abo bafatanya kuyobora iyi minisiteri bagaragaje ingamba zo gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu burezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-uwamariya-yavuze-kuri-sitati-nshya-y-abarimu-n-abayobora-amashuri

  • Impanuka zikomeje kwiyongera: Ihurizo ku nyungu z'ibigo by'ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo BNR yatangaje uko Politiki y'Ifaranga na Politiki igamije Ubutajegajega bw'Urwego rw'Imari zihagaze, muri ibi bihe birimo kurangwa n'izamuka riri hejuru ry'ibiciro ku masoko n'izindi mpungenge z'ubukungu.

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko urwego rw'Ubwishingizi rwakomeje kwaguka, kuko umutungo mbumbe warwo wazamuseho 17 ku ijana ukagera kuri miliyari 824 Frw mu Ukuboza 2022, uvuye kuri miliyari 701 Frw mu Ukuboza 2021.

    Urebye mu bwishingizi rusange, igice kinini kigizwe n'ubwishingizi bw'ibinyabiziga n'ubwishingizi bwo kwivuza, byiharira 63% by'imisanzu muri iki cyiciro na 27% by'imisanzu yose mu bwishingizi.

    BNR yakomeje iti “Amafaranga asabwa kwishyurwa ubariye ku misanzu yatanzwe, yagabanyutse mu bigo byigenga ava kuri 67 ku ijana agera kuri 62 ku ijana, mu Ukuboza 2022. Ariko imibare yazamutse mu bwishingizi bw'ibinyabiziga. Ubwiyongere bwayo bushingiye ku kwiyongera kw'impanuka, n'izamurwa ry'ibiciro by'ibikoresho bisimbura ibindi byakoze.”

    Iyi mibare yerekana ko ko kugeza mu Ukuboza 2022, abantu bishwe n'impanuka bari 729, ugereranyije na 655 bapfuye kugeza mu Ukuboza 2021 na 687 kugeza mu Ukuboza 2020.

    Muri rusange, abakoresha umuhanda bakoze impanuka bari 6351 kugeza mu Ukuboza 2020; 14,591 kugeza mu Ukuboza 2021 na 17,179 kugeza mu Ukuboza 2022.

    Aho hose ni ko hasabwaga amafaranga yo kwishyura ibyangijwe, ku buryo amafaranga yasabwe kubera ubwishingizi bw'ibinyabiziga yazamutse akava kuri miliyari 21,1 (63%) mu Ukuboza 2021, agera kuri miliyari 24,9 (67%) mu Ukuboza 2022.

    Umubare w’abantu bagwa mu mpanuka na wo wakomeje kwiyongera

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangongwa, yagaragaje ko kuba impanuka zarakomeje kwiyongera, ari imbogamizi ku nyungu y'uru rwego.

    Bishimangirwa na Guverineri wungirije wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, wavuze ko impanuka za moto ziyongereye kurusha iz'imodoka.

    Mu binyabiziga byakoze impanuka muri icyo gihe, moto zari 1683 kugeza mu Ukuboza 2020, 3693 kugeza mu Ukuboza 2021 na 4664 kugeza mu Ukuboza 2022.

    Hakuziyaremye yavuze ko ibigo by'ubwishingizi birimo gufata ingamba zigamije guhangana n'ibi bihombo, birimo kureba neza uko ikiguzi cy'ubwishingizi gishyirwaho, n'amafaranga atangwa ku muntu wakoze impanuka.

    Yagize ati “Icyo barimo gukora ni ukugenzura neza ibyago umuntu aba afite byo gukora impanuka barebye mu myaka yashize impanuka yagize, icyo bizafasha, ikindi kirimo gukorwa ni ukureba itegeko rireba kwishyura abantu bagize impanuka, ni amafaranga usanga arengereye.”

    “Ibyo ni ibintu bikiri mu biganiro, twumva bizanafasha urwego rw'ubwishingizi kugira ngo ayo mafaranga batanga iyo habaye impanuka agabanuke, ntibakomeze kujya mu bihombo.”

    Ku rundi ruhande, ngo usibye ibibazo biri mu bwishingizi bw'ibinyabiziga kubera amafaranga atangwa ku mpanuka ziyongereye, ubundi bwishingizi buhagaze neza.

    Ati “Ibigo by'ubwishingizi bifite inyungu kandi bifite imari shigiro ihagije ku buryo bikomeza guhangana n'uko kwishyura abafashe ubwishingizi igihe bagize ibyago cyangwa bakoze impanuka.”

    Ingano y’amafaranga yishyuwe mu byiciro bitandukanye by’ubwishingizi

    Senateri Alexis Mugisha yatanze igitekerezo ko ibigo by'ubwishingizi bikwiye kureba uko byajya bishimira ba nyiri ibinyabiziga bikora impanuka nke, “binyuze mu kugabanya ikiguzi cy'ubwishingizi, ubundi bakagira icyo bongera ku kiguzi cy'ubwishingizi bw'abakora impanuka nyinshi.”

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abishingizi mu Rwanda, Annie Nibishaka, yavuze ko barimo gutekereza ku buryo bwo gutanga umusanzu mu kugabanya impanuka z'ibinyabiziga, binyuze muri politiki igenga ubwishingizi, ba nyiri ibinyabiziga bitwara neza bakaba bashimirwa.

    Ati “Ariko dufite imbogamizi, kuko iyo urebye twishingira ikinyabiziga ntabwo twishingira abantu, kandi izo modoka zihindagura abashoferi buri munsi. Ni ibintu turimo kurebaho, ariko nanone iyo urebye, muri Afurika y'Iburasirazuba nitwe twishingira ibyo ikinyabiziga gishobora kwangiza hatabayeho umupaka. Turimo kubikoraho nabyo, kuko biri mu byongera ingano y'ibihombo ugira mu bwishingizi bw'ibinyabiziga.”

    Imibare igaragaza ko mu mpanuka zose zabaye mu myaka itatu ishize, zakomerekeyemo abantu 2704 kugeza mu Ukuboza 2020, abantu 5928 kugeza mu Ukuboza 2021 na 7918 kugeza mu Ukuboza 2022.

    Impanuka zikomeje kwiyongera, bikongera n’ikiguzi kizitangwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuka-zikomeje-kwiyongera-ihurizo-ku-nyungu-z-ibigo-by-ubwishingizi