Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MU CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'IKIBANZA GIFITE UPI:1/03/01/04/1774 GIHEREREYE KICUKIRO-GAHANGA-MULINJA-KIGASA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA KU SHURO YA KABIRI RIZATANGIRA KU YA 30/03/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA 06/04/2023 SAA TANU(11h00) , NAHO KU NSHURO YA 3 ARINAYO YA NYUMA RIZATANGIRA KUVA 08/04/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA 15/04/2023 SAA TANU(11h00) .

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+25788438059

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umitungo-utimukanwa-uherereye-kicukiro

  • Ngoma: Ba gitifu b'utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi b'utugari bahawe Moto mu karere ka Ngoma, barasaba ubuyobozi ko bwabashyiriraho uburyo bwihariye bwo gukorera uruhushya rwo kuzitwara kuko bagira akazi kenshi.

    Aba babitangaje nyuma yaho bahawe moto zizabafasha kwegera abaturage bayobora.

    Mu buhamya bwabo abo twaganiriye batubwiye ko hari utugari tunini ku buryo kuhagera n'amaguru byagoranaga,ariko ubu ngo bigiye gukemuka babifashijwemo n'izi moto.

    Umwe ati 'Hari aho natumaga mudugudu akaba yambeshya cyangwa akampa raporo itariyo ariko ubunzajya nigirayo.'

    N'ubwo bahawe izi moto aba Bayobozi b'utugari barasaba ko bakoroherezwa bagashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubona uruhushya rwo kuzitwara, kuko batabona umwanya wo kwiga amategeko y'umuhanda kubera akazi kenshi.

    Ngabonziza Jean Baptiste uyobora Akagari ka Gatonde mu murenge wa Kibungo ati 'Tugira akazi kenshi kubona umwanya biragoye, ubwo nzashaka untwara cyangwa nge nitwaza ibihumbi mirongo itanu ya Polisi nyitware nta perime. Bikunze ubuyobozi bwatworohereza kubona kategori.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buravuga ko kubona umwanya wo kwiga ikinyabiziga kuri aba bayobozi bitagoye, kuko muri bo harimo n'abiga Kaminuza kandi batica akazi.

    Umuyobozi w'aka Karere Madame Niyonagira Nathalie yagize ati 'Ntabwo navuga ngo umwanya warabuze kuko no muri aba barushingwangerero harimo abiga Kaminuza, ntiwakwiga Kaminuza ngo ubure umwanya wo kwiga ikinyabiziga. Hari imirenge irimo amashuri yigisha gutwara ikinyabiziga banakwiga nyuma y'akazi.'

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugali 64 nibo bazahabwa moto, ku ikubitira abazihawe ni 38.

    Claude Kalinda

    The post <strong>Ngoma: Ba gitifu b'utugari barasaba umwanya wihariye wo gukorera perimi ya moto bahawe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/ngoma-ba-gitifu-butugari-barasaba-umwanya-wihariye-wo-gukorera-perimi-ya-moto-bahawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngoma-ba-gitifu-butugari-barasaba-umwanya-wihariye-wo-gukorera-perimi-ya-moto-bahawe

  • Kongera abiga 'TVET' na siyansi, intambwe idasubira inyuma mu iterambere ry'uburezi bw'abakobwa – #rwanda #RwOT

    U Rwanda nk'igihugu, rwemera ko uburenganzira bungana n'uburinganire, ari ibintu by'ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye by'umwihariko mu burezi.

    Ibyemezo, imihigo itandukanye, politiki n'amategeko byashyizweho hagamije guteza imbere uburinganire bw'umugabo n'umugore mu rwego rw'uburezi.

    Intego yihariye ya Gatanu mu ntego z'Iterambere Rirambye igamije gukuraho ubusumbane no gushishikariza abana bose kwitabira uburezi mu byiciro byose harimo n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kugeza nibura muri 2030.

    Hari kandi politiki y'igihugu y'uburinganire ivuguruye yo mu 2021, gahunda y'Ingamba z'Urwego rw'Uburezi (ESSP) ishimangira ibyo Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje kugira ngo uburezi bufite ireme ku bakobwa n'abahungu himakazwa ihame ry'uburinganire bigerweho mu nzego zose z'uburezi.

    Izindi politiki zashyizweho zirimo iy'uburezi bw'umwana w'umukobwa ndetse na Politiki ya Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (TVET).

    Minisiteri y'Uburezi yashyizeho gahunda y'icyumba cy'umukobwa ku rwego rw'ishuri kugira ngo byorohereze isuku umukobwa uri mu mihango kandi bifasha mu myigire y'abakobwa mu gihe nk'icyo.

    Mu 2019, ibyumba by'abakobwa byari kuri 57% mu mashuri abanza, 82% mu mashuri yisumbuye na 66% mu mashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    – Abakobwa muri siyansi

    Guverinoma yashyizeho amacumbi mu mashuri makuru harimo na IPRCs agenewe abakobwa ndetse hashingwa amashuri y'abakobwa yigisha ibijyanye na siyansi. Kugeza ubu, hari amashuri agera kuri 23.

    Hari gahunda zigamije guhemba abakobwa bitwaye neza, aho Minisiteri y'Uburezi ifatanyamo na Imbuto Foundation hagahembwa abitwaye neza mu bizamini bya Leta nko kubashimira ndetse no kumenyekanisha ubushobozi bwabo.

    Hakozwe ubukangurambaga buhamagarira kandi bushishikariza abakobwa kwinjira muri STEM na TVET ndetse hanakorwa ubukangurambaga bushishikariza abakobwa babyaye imburagihe gusubira mu ishuri.

    Mu guteza imbere imyigire n'imyigishirize yimakaza uburinganire, abahungu n'abakobwa bahabwa amahirwe angana mu isomo no guhugura abarimu.

    Ibindi ni ugushyiraho ihame ry'uburinganire mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi. Iyi ni ingingo iboneka mu masomo hafi ya yose muri gahunda yo kumenya neza ko abakobwa n'abahungu bafatwa kimwe mu mashuri.

    Minisiteri y'Uburezi yiyemeje kugabanya icyuho cy'ubwitabire bw'abahungu n'abakobwa muri STEM nibura mu 2026.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa amashuri atandukanye yaba aya Leta ndetse n'andi mpuzamahanga agenda ashishikarizwa kuza gushora imari mu Rwanda.

    Ayo mashuri yose yakira by'umwihariko abahungu n'abakobwa kuko nk'ishuri rya 'Rwanda Coding Academy', kuva mu 2018 ryakira 50% b'abakobwa.

    Abagore kandi bashishikarizwa kwiga mu mashuri y'icyitegererezo mu ikoranabuhanga, nka Carnegie Mellon University, African Institute of Mathematics (AIMS) n'andi atandukanye.

    Minisiteri y'Uburezi kandi ifatanyije na UNESCO na FAWE Rwanda hategurwa ingando zikorerwamo ubukangurambaga ku bakobwa hagamijwe ko biga siyansi.

    Ku bufatanye n'inzego zirimo Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo kandi hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukangurira abakobwa kwitabira siyansi n'ubumenyingiro.

    Ni gahunda zirimo Digital Ambassadors, ICT Bus TechKobwa na Miss Geek competition.

    -Ubukangurambaga ku gushishikariza abakobwa kwiga muri TVET

    Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye kandi yashyizeho ubukangurambaga bugamije gukangurira abakobwa kwiga mu mashuri y'imyuga n'ubumen yingiro (TVET).

    Muri izo gahunda harimo izo gutanga ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo za mudasobwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye hagamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga ku bana b'abakobwa n'abahungu.

    Hari kandi kongera laboratwari n'ibikoresho bya siyansi mu mashuri, gutegura amarushanwa ya siyansi no gushyiraho amashuri y'icyitegererezo muri siyansi mu rwego rwo kongera umubare w'abakobwa n'abahungu biga siyansi.

    Imibare iheruka ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2018, abakobwa bigaga mu mashuri yisumbuye ya TVET bari 45,1% mu gihe mu 2019 bari 44% naho mu 2020, bari bamaze kugera kuri 46,7%.

    Ni imibare ikomeza igaragaza ko abakobwa barangiza amasomo muri za IPRC, bagenda biyongera kuko nko mu 2015/16 bari 25,1%, mu mwaka wakurikiyeho wa 2016/17 bagera kuri 25,3%.

    Mu 2017/18 abakobwa barangiza muri za IPRC bari bageze kuri 39,9% naho mu 2019/20 bari bamaze kugera kuri 34%.

    Minisiteri y'Uburezi ivuga ko kugeza ubu mu bigo bitandukanye abarezi b'abagore bagira uruhare mu gushishikariza abanyeshuri b'abakobwa kugira icyerekezo ndetse bakabashishikariza kwitwara neza, kwiga no gushyiramo umuhate.

    Abagore bize aya masomo y'imibare n'ubumenyi bari mu burezi bababera urugero bigatuma abakobwa bagira uruhare rwo kwitabira amashuri ya siyansi. Batinyura abanyeshuri b'abakobwa kuko bababera urugero mu kumva ko bashoboye.

    Minisiteri y'Uburezi isaba abakobwa kwitinyuka bakumva ko bazabigeraho, aho basabwa kugumana inzozi zabo kandi bakihatira kwiga neza amasomo y'imibare n'ubumenyi.

    Bamwe mu bakobwa bashyikirijwe ibihembo na Imbuto Foundation ku nshuro ya 12 mu 2016


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongera-abiga-tvet-na-siyansi-intambwe-idasubira-inyuma-mu-iterambere-ry

  • Muhanga: Umusaza w'imyaka 63 warariraga ishuri rya Biti yasanzwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Bizimana Sylvere w'Imyaka 63 wari usanzwe ari umuzamu w'ishuri ribanza rya Biti riherereye mu murenge wa Nyamabuye, Akagali ka Remera, Umudugudu wa Biti yasanzwe yapfuye imbere y'Igipangu cyo kwa Nyandwi Evaride kiri hafi y'iri shuri nko muri metero 150. Bikekwa ko yishwe anizwe kuberako nta gikomere agaragazaga k'umubiri.

    Uyu Nyakwigendera, yabonywe mu rukerera rw'uyu munsi tariki ya 30 Werurwe 2023. Yabonywe n'uwitwa Florence waruzindutse agiye ku kazi mu Ruhango, ahita atabaza inzego ziratabara .

    Benshi bahuruye kureba ibyabaye.

    Mukantwali Vestine, umuturage waganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com, avuga ko bibabaje kubona uyu musaza yicwa. Yibaza impamvu yishwe n'aba bantu bataramenyekana.

    Yagize Ati' Birababaje kubona uyu musaza utari ugize icyo yica yicwa pe!. Biradutunguye ariko sinzi impamvu bibaye kuri uyu musaza, gusa turashaka ko bamenyekana bagahanwa kuko byatubabaje'.

    Munyentwari Silas, avuga ko muri uyu mudugudu hahora abantu birirwa bagenda ndetse nta kabuza yishwe n'ibisambo. Yongeraho ko hari abantu bitwaza imihoro bakwiye guhigwa bagafatwa kuko bazica n'abandi.

    Yagize Ati' Muri uyu Mudugudu tubona abantu bahora bagendagenda ndetse uyu muntu ashobora kuba yishwe n'ibi bisambo kuberako arara izamu. Byashoboka ko yakundaga kubabona kandi dufite abantu bavugwaho kwitwaza imihoro banakwiye gushakishwa bagafatwa bagafungwa kuko nibadafungwa bazica benshi. Turahangayitse'.

    Byabagamba Marc usanzwe ukorana n'uyu Nyakwigendera, avuga ko ejo hashize tariki ya 29/3/2023 yageze ku kazi ahagana saa kumi n'imwe z'amanywa (17h00), akahasanga Nyakwigendera Bizimana Sylvere ahari, amusigira imfunguzo amubwira ko agiye kurya. Bongeye kuvugana amubwira ko arimo gusangira n'undi muntu inzoga, ko agiye kuza. Hari nka saa tatu z'ijoro (21:00′) ariko guhera ubwo ntiyongeye kumubona kugeza muri iki gitondo amenya amakuru y'uko yapfuye.

    Bamwe mu bo mu muryango we, bavuze ko ahagana saa mbiri z'ijoro aribwo yavuye mu rugo amaze kurya. Basaba ko hakorwa isuzuma hakamenyekana icyaba cyahitanye Nyakwigendera. Bahamya ko ntawe yakuraga, ko yabaniraga benshi kandi neza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yahamije aya makuru ndetse yongeraho ko umubiri wa Bizimana Sylvere wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kabgayi kugirango inzobere z'abaganga babashe gukora isuzuma, hamenyekane icyamwishe habone gukurikiraho imihango yo kumushyingura.

    Ahari ishuri.

    Abaturiye iri shuri, bemeza ko batazi impamvu n'ikishe uyu Nyakwigendera. Gusa na none bavuga ko nta mwaka ushize undi musaza bakoranaga apfuye amarabira, urupfu rutavuzweho rumwe bamwe bavuga ko yishwe arozwe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/30/muhanga-umusaza-wimyaka-63-warariraga-ishuri-rya-biti-yasanzwe-yapfuye/

  • Igisubizo cya Georgina Rodriguez ku bukwe bwe na Cristiano Ronaldo cyatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Georgina Rodriguez umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ko adashishikajwe n’ubukwe bwe n’uyu mukinnyi kuko imbere y’Imana bamaze kubukora.

    Uyu munyamideli Georgina ari mu rukundo na Cristiano Ronaldo kuva muri 2016 ndetse babana nk’umugore n’umugabo ariko nta bukwe buzwi bigeze bakora.

    Mu gice cy’ubuzima bwe yise ‘I Am Georgina’ gitambuka kuri Netflix, Georgina aheruka kuvuga ku mubano we na Ronaldo n’abibaza ku bukwe bwa bo.

    Yavuze ko adateze kongera gukora ubukwe kuko imbere y’Imana bamaze gukora ubukwe.

    Ati “mu by’ukuri sinshobora kongera gukora ubukwe. Njye na Cristiano Ronaldo twakoze ubukwe imbere y’Imana. Umunsi umwe ibirori bizaba.”

    Kuva muri 2016 batangira gukundana, bamaze kubyarana abana 2, Alana Martina dos Santos Aveiro na Bella Esmeralda dos Santos Aveiro wari ufite impanga ye ariko yitabye Imana ikivuka.

    Georgina yavuze ko nta bundi bukwe bateze gukora kuko mu maso y’Imana basezeranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-georgina-rodriguez-ku-bukwe-bwe-na-cristiano-ronaldo-cyatunguye-benshi

  • Ibintu 10 bitangaje bitera ubwoba abantu kuru… – #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe hari abitwa ko bahaze amagara bitewe no gukora ibintu bisa n'ibiteye ubwoba imbere y'amaso ya bagenzi babo kandi bo bafashe umwanya wo kubitekerezaho neza.

    Nubwo bimeze bityo ariko byagaragaye ko hari abantu bagira ubwoba ku buryo budasanzwe kandi babutewe n'ibintu bitangaje, ibyo abahanga bavuga ko ngo bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo n'ubw'abantu bakunze kubana nabyo.

    Ikinyamakuru Listverse cyatangaje ibintu 10 biza ku isonga mu bitera ubwoba abantu benshi muri iki gihe:

    1. Gutinya gukorwaho (Haphephobia)

    Umuntu yumvise ko habaho ubu burwayi ashobora kubifata nk'urwenya nyamara hari umubare bushobora kwibasira benshi barimo ab'igitsinagabo n'igitsinagore, abenshi usanga batinya gukorwaho n'abo bahuje igitsina cyangwa bose.

    Mu buhamya bwatanzwe n'Umunyamerika w'imyaka 23 yavuze ko buri gihe ahita yiyumvamo ububabare iyo umuntu amukozeho. 

    Uyu musore ngo mu buzima bwe ahora yibuka inshuro zose abantu bakoze ku mubiri we. Ubu burwayi budakunze korohera ababana na bwo ngo ntibinorohera inshuti zabo kwitwararika ngo birinde kubakoraho.

    2. Gutinya akazi (Ergophobia)

    Lorna Liebenberg yatangaje ko yamaze imyaka 17 akora mu buryo butamworoheye na gato; igihe cyose yatekerezaga ibyo gukora yumvaga ubwoba bwinshi. Uyu mubyeyi yahiriwe no kubona imirimo mishya ariko ubwoba bukarushaho kwiyongera umunsi ku wundi.

    Nubwo yari afite abakoresha beza bagiye bamubera nk'ababyeyi yakomezaga kugira impungenge z'akazi ke ndetse akagira n'ikibazo cyo gukoresha umushahara.

    3. Ubwoba bwo kubona ibintu by'inzaduka (Neophobia)

    Neophobia ni ubwoba buterwa no kubona ikintu gishya, gishobora kuba ibintu bigezweho cyangwa kugera ahantu bwa mbere.

    Iki cyiciro cy'abantu ngo baba bakunze no gutinya kugerageza kurya ku mafunguro mashya, kwambara imyenda mishya yewe ngo banatinya kuba bahindurirwa gahunda yabo y'umunsi bagahabwa indi nshya.

    Abahanga bibaza impamvu abantu bagira ubu burwayi kandi kubona ibintu bishya no kujya ahantu hashya nta ngaruka mbi bigira ku buzima.

    Ubushakashakatsi buvuga ko ngo guha abana ibyo kurya batari basanzwe barya bibagiraho ingaruka mbi kurusha uko byabagirira umumaro.

    4. Kwinjira mu rukundo (Philophobia)

    Philophobia ni uburwayi bukunze kwibasira abantu baba barigeze kujya mu rukundo ariko bakababarizwamo bigatuma bamera nk'abazinutswe.

    Ibi kandi bishobora no kuba ku bana babitewe no kubona amakimbirane bahoraga babona hagati y'ababyeyi babo.

    5. Gutinya koga (Ablutophobia)

    Abantu bafite ubu burwayi usanga batinya koga, gufura no gukoropa. Ablutophobia ikunze kwibasira abana n'abagore.

    Impamvu itera ubu burwayi akenshi ngo bikunze guterwa n'impanuka zikomoka ku mazi abantu baba barabonye bakiri bato cyangwa ngo bikanaterwa no kuba ababyeyi babo barakundaga kubaha igihano cyo koga mu gihe babaga bakoze amakosa.

    Ubu burwayi bwigeze no guhitana Umwongereza witwa Thomas Townsend. Uyu yakoreshaga imibavu myinshi atinya amazi nyuma umwuka wayo warengeje urugero uza kumuviramo uburwayi bwamuhitanye kuko ngo yayiteraga ngo agire impumuro nziza hatagira utahura ko atoze.

    6. Kudatunga telefone

    Iterambere ry'ikoranabuhanga mu isi ya none rigira ingaruka za hato na hato ku buzima bw'abantu aho usanga kubaho udafite telefone ishobora kugufasha mu itumanaho wisanga watakaye. Impamvu nyamukuru ziri mu bitera (Nomophobia) harimo irungu no kwigunga, umutekano muke n'ibindi.

    Inyigo yakorewe ku bantu 1000 mu Bwongereza yagaragaje ko 66% y'abakoreweho ubushakashatsi bafite ubu burwayi bwo kutamererwa neza igihe badafite telefone zabo hafi yabo.

    Ubu burwayi ngo si umwihariko w'igihugu kimwe kuko hafi ku isi yose buharangwa. Ikindi kandi ngo iyi ndwara yibasira abakiri bato cyane kurusha abakuru.

    7. Gutinya gufata umwanzuro (Decidophobia)

    Ubu burwayi bukunze guterwa n'ubuzima umuntu aba yaraciyemo nko mu bwana bwe ugasanga yarigeze gufata icyemezo nyuma kikamugiraho ingaruka mbi.

    Abarwaye akenshi uzasanga mu gihe cyo gufata umwanzuro bajya ku ruhande rwemejwe na benshi bituma bagenda nk'abatazi aho bagana. Decidophobia iyo itavuwe ishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umuntu

    8. Gutinya imirasire y'izuba (Heliophobia)

    Abantu benshi bafite Heliophobia, indwara isa n'itangaje iterwa ahanini no kuba bizera ko imirasire y'izuba ishobora gutera indwara ya kanseri y'uruhu.

    Uwitwa Lucy Jeffries w'imyaka 20 yasezeye ku kazi yakoraga ngo kuko kamusabaga kugakora ari hanze bigatuma igihe cyose ageze ku zuba akorana igihunga.

    9. Gutinya gukora imibonano mpuzabitsina (Genophobia)

    Abenshi bakunze kugaragaraho ubu burwayi ni abakunze kuba barigeze guhura n'ibibazo by'ihohoterwa bikabaviramo ihungabana buri gihe batekereje kuri icyo kintu.

    Genophobia iterwa no kuba uwafashwe ku ngufu agendana ihungabana rikomeye cyangwa yaririnze gukora imibonano mpuzabitsina by'igihe kirekire.

    10. Gutinya kuvugira mu ruhame (Glossophobia)

    Ubu ni uburwayi butuma umuntu abura uko yifata mu gihe asabwe kuvugira mu ruhame bishobora no kumuviramo kwikubita hasi.

    Glossophobia ikunze kwibasira abatari bake ndetse abayifite babura aho barigitira iyo basabwe guhagarara imbere y'abandi bituma babyirinda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127604/ibintu-10-bitangaje-bitera-ubwoba-abantu-kurusha-ibindi-muri-iyi-minsi-127604.html

  • #KigaliJazzJunction: Abanyamakuru bahawe impa… – #rwanda #RwOT

    Uru rugendo yise 'KJJP3 (KJJ Private Press Party)' rwatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2023 mu musangiro wabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, aho witabiriye n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byandika, iby'amajwi n'amashusho.

    Umuyobozi wa RG-Consult Inc, Remmy Lubega, yavuze ko iyi gahunda 'igamije gushimira by'umwihariko itangazamakuru no kubahuza n'abahanzi bazajya baririmba muri Kigali Jazz Juntion, mu rwego rwo kumenyana birushijeho, atari ukumubaza ibibazo binyuranye, ahubwo ari ukuganira bisanzwe musangira'.

    Abanyamakuru basabanye n'umuhanzi w'umunya-Kenya Wyre, Dady Andre ndetse na Levixone bo muri Uganda bategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 muri Camp Kigali bazahuriramo na Alyn Sano.

    Hatanzwe kandi ibihembo bya Telephone [Hot12 ya Infinix] ku banyamakuru basubije neza ibibazo bijyanye na Kigali Jazz Junction, barimo Matata watangiranye n'ibi bitaramo na Uwiduhaye Theogene wa InyaRwanda.com.

    Umuyobozi washinze Ikinyamakuru Kigalihits, Kalisa John [KJohn], yavuze ko ibitaramo bya Kigali Jazz Junction byashyize itafari ku muziki w'u Rwanda. 

    Yibuka ko hagati ya 2006 na 2008, hari umugore wateguraga ibitaramo nk'ibi byazanaga abahanzi bo mu mahanga mu Rwanda, byafashije benshi kwizihirwa.

    K John ati 'Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bituma abanyarwanda bakunda abahanzi, baba aba cyera, baba ab'iki gihe bakababona […] Ikintu njyewe nababwira Jazz Junction bagerageze, ubushize bari bazanye abahanzi bakunzwe cyane nka Kidum bazanamo na B2C (ubu) bazanyemo Alyn Sano, kuki ejo bundi noneho batazana uwo muri Amerika.'

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Wyre wamamaye mu ndirimbo nka 'Sina Makosa' yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, bitewe n'uko Kigali ari Umujyi wuje ubwuzu.

    Ati 'Nkunda kugaruka mu Rwanda. Kubera ko nabaye hano imyaka micye ishize ndi kumwe n'umuvandimwe wanjye Naziz ndetse n'abandi mu bitaramo twahakoreye. Niba nibuka neza nahakoreye ibitaramo nka bibiri nk'umuhanzi wigenga, ariko nishimiye kuba nagarutse nje muri Kigali Jazz Junction.'

    Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be, binyuze mu ndirimbo ze yahereyeho mu rugendo rw'umuziki we ndetse n'izindi aherutse gushyira hanze. 

    Ati 'Bizaba ari ibintu byiza, mwitegure rwose uburyo nzigaragaza muri iki gitaramo, imbaraga zirahari, kandi nditeguye.'

    Abajijwe ibijyanye no kuba yaba ari gukorana indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda, Wyre yasubijeho ko ari uruhisho ku bafana be n'abakunzi b'umuziki. Ati 'Turi muri studio, ni 'Surprise' sinabivuga ariko nkubwije ukuri hari ibyo turi gutegura.'

    Wyre asanzwe afitanye indirimbo ‘Nakutaka’ na Miss Shanel. Uyu munyamuziki, yavuze ko umuziki w'u Rwanda uri ku rwego rwiza, kuko muri iki gihe indirimbo z'abahanzi zisigaye zicurangwa mu bitangazamakuru byo muri Kenya.

    Yavuze ko mu ndirimbo z'abahanzi zicurangwa cyane muri Kenya harimo iza Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. 

    Ati 'Umuziki w'u Rwanda ugeze ahantu heza, kandi wavuye kure. Indirimbo zanyu ziri gucurangwa cyane muri Kenya muri iki gihe, hari umuhanzi witwa The Ben indirimbo ze ziri gucurangwa cyane iwacu, kandi hari n'izindi zihuriyeho abahanzi zicurangwa, rero nishimira uburyo umuziki uhageze muri iki gihe.'

    Wyre yavuze ko muri iki gihe umuziki w'u Rwanda uri kwiganza cyane ku isoko, ahanini biturutse ku kuba abahanzi barubakiye ku muziki w'injya zirimo Zouk na Kizomba.

    Yemeza ko kuba abahanzi bashya bari kwigaragaza cyane ku isoko, bituruka ku mbaraga bari gushyira mu muziki wabo n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga bibafasha.

    Wyre yavuze ko atakemeza ko umuziki wa Kenya wasubiye inyuma, kubera ko buri njyana igira igihe cyayo, ugasanga umuziki wa Afrobeat uriganje cyane mu gihe kimwe, ikindi gihe ugasanga umuziki wa Bongo Flava wo muri Tanzania niwo ugezweho.


    Matata Christophe watangije ikinyamakuru ‘Kigalifiesta’ yahawe impano ya Telephone ‘Infinix Hot 12’, ayishyikirizwa n’Umuyobozi wa RG Consult, Remmy Lubega uri iburyo bwe 

    Uwiduhaye Theogene [Theos] wa InyaRwanda.com yahawe telephone nyuma yo gusubiza neza ikibazo kijyanye n’umuhanzi wa mbere waririmbye bwa mbere muri Kigali Jazz Junction ukomoka muri Nigeria    

    Umunyamakuru wa Radio/Tv10 akaba n’umushyushyarugamba, Nkurunziza Gustave ari kumwe n’umuhanzi Wyre wo muri Kenya    

    Kasirye Martin [Mc Tino] wa Kigalitoday aganira na Wyre uzaririmba muri Kigali Jazz Junction 

    Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Anitha Pendo na Wyre  

      

    Umunyamakuru Mutsinzi Calvin [Uri iburyo] ari kumwe n’umuramyi Levixone wo muri Uganda 


    Umunyamakuru Nsanzabera Jean Paul wa Ahupa na Levixone uzaririmba muri Kigali Jazz Junction 


    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Mc Nario aganira na Kazibwe wa The East African [Uri iburyo] 

    Producer Pastor P wakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi [Uri ibumoso] ari kumwe na Gary wo muri Plus 250 

    Uhereye ibumoso: Kate Gustave, Anitha Pendo ndetse na MC Tino 

    Kigali Jazz Junction yatangiye urugendo rwo gushimira ibitangazamakuru n’abanyamakuru 

    Joy wa Radio O [Authentic Radio] ndetse n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick 

    Dj Adams wa Fine Fm umaze igihe kinini mu itangazamakuru aganira na Wyre 

    Ibumoso: Kalisa John washinze Kigalihits, yasabye abategura Kigali Jazz Juntion gutekereza no ku bahanzi bo muri Amerika 

    Kubwimana Yvan wa Isango Radio/Tv ndetse na Mahoro Vainquer wa Igihe.com 

    Abarimo Daddy Andre na Levixone basabanye n’abanyamakuru ndetse n’abagira uruhare mu gutegura Jazz Junction 

    Umunyamakuru X Dealer ari kumwe na Wyre wo muri Kenya

    Kanda hano urebe amafoto menshi ya Kigali Jazz Junction

    AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127600/kigalijazzjunction-abanyamakuru-bahawe-impano-wyre-ahishura-ko-indirimbo-za-the-ben-zikunz-127600.html

  • Padiri Twagirayezu uheruka kugirwa Musenyeri… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yo kwakira Jean Marie Vianney Twagirayezu uheruka kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Mu buryo bw'amajwi, yakozwe na  Emmy Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Aime Pride.

    Padiri Alexandre Nkomejegusaba yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo 'Impundu zivuge Iwacu' yayihimbiye Twagirayezu ubwo bamaraga kumugira umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ari nayo nawe abarizwamo.

    Ati 'Ubundi nashatse kuyita Impundu zivuge i Kibungo, ariko nibuka ko Umwepiskopi aba ari uwa Kiliziya yose. Iyi ndirimbo ni iyo kwakira Musenyeri wacu Jean Marie Vianney Twagirayezu.'

    Yakomeje ati 'Ikubiyemo ibyishimo byo kumwakira, ndetse n’intego ye igira iti 'Audite Iesum', bisobanura ngo 'Nimwumve Yezu'. 

    Umwepiskopi kuri jye ni umubyeyi wanjye. Ngomba kumukunda no kumwubaha. Abakristu bose iyo babonye Umwepiskopi, birabanezeza. Niyo mpamvu twese tugomba guhaguruka tukamwakirana ibyishimo.'

    Yavuze ko Jean Marie Vianney Twagirayezu n'ubundi asanzwe ari umusaserdoti wa Nyagasani. Asanzwe ari umubyeyi. Ubu noneho akaba yarabaye umushumba w’ubushyo.

    Ati 'Ni intera ikomeye cyane ateye, twe nk’abe tumuhaye ikaze. Icyanteye guhimba iyi ndirimbo, mbere na mbere ni ukumwakira kuko ari umushumba uje mu be, ariko Kandi ni no gushimira Imana ku byiza idukorera iduha umushumba.'

    Padiri Alexandre Nkomejegusaba asanzwe afite indi ndirimbo yise 'Kugira ngo Bagire ubuzima'.

    Umuhango Mutagatifu w’iyimikwa rya Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu wahimbiwe indirimbo uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata.

    Padiri Alexandre Nkomejegusaba wahimbye iyi ndirimbo 

    Musenyeri Twagirayezu yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Kibungo 

    REBA INDIRIMBO YAHIMBIWE MUSENYERI TWAGIRAYEZU YOKUMWAKIRA I KIBUNGO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127603/padiri-twagirayezu-uheruka-kugirwa-musenyeri-wa-kibungo-yahimbiwe-indirimbo-imwakira-video-127603.html

  • Messi yafashe umwanzuro ukomeye kubera igikombe cy'isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Lionel Messi uzaba adafite ikipe muri Kamena uyu mwaka,ngo yaba yarahisemo kuguma muri Paris Saint-Germain kugira ngo azakine igikombe cy'isi cya 2026 agikomeye.

    Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kivuga ko uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine azakina muri Ligue 1 mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 mbere yo kwerekeza muri MLS no kwitegura igikombe cyisi 2026, arota gukinira Argentine.

    Aya makuru ashobora gutera impaka aramutse yemejwe kuko hari bamwe mu bafana bifuza ko ikipe ya PSG yakora impinduka ikazana abakinnnyi bakiri bato kandi b'abahanga bo kuyifasha gutwara Champions League aho kugumana ba Lionel Messi bari kugana ku musozo w'umwuga wabo.

    Nyuma y'imyaka ibiri amaze mu ikipe ya PSG,Messi yananiwe guhesha iyi kipe Champions League ndetse hose yasezerewe muri 1/16.

    N'ubwo Barça ishishikajwe cyane no kugarura Messi,uyu rutahizamu yahisemo kuguma i Paris nk'uko byatangajwe kuri uyu wa kane na Marca.

    Aho kongera kwimuka, Lionel Messi ngo arashaka gutuza akaguma muri PSG cyane ko ari mu myaka ya nyuma i Burayi.

    Nk'uko iki kinyamakuru cyo muri Espagne kibitangaza, ngo uyu mukinnyi azongera amasezerano y'umwaka umwe i Paris Saint-Germain kugeza umwaka w'imikino wa 2023-2024 urangiye.

    Nyuma y'aho, aho gusubira i Catalonia cyangwa muri Argentine, uyu watwaye Ballon d'or inshuro zirindwi azerekeza muri shampiyona ya Amerika,MLS.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yafashe-umwanzuro-ukomeye-kubera-igikombe-cy-isi-cya-2026

  • Itangazo: UWINEZA Claudine yasabye guhindura amazina akitwa MWIHOREZE CLAUDINE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWINEZA Claudine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MWIHOREZE CLAUDINE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwineza-claudine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mwihoreze-claudine