Blog

  • Miss Mutesi Jolly yongeye kunyomoza amakuru avuga ko atwite ashyiraho gihamya[Ifoto] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa uherutse gutangaza ko amakuru avuga ko atwite ari ikinyoma yongeye hubihamiriza abamukurikira ku ifoto yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Jolly yabisubije ubwo umunyamakuru IRENE Murindahabi yafataga ifoto yaramaze gushyira kurututa rwe rwa Instagram maze aka agira ati' Umuntu wavuze ko @mutesi_jolly atwite ashatse yaba asaba imbabazi? Maze nawe ahita abiherekesha ubutumwa bugira buti 'Va kubarezi, ubundi se gutwita si umugisha. Baba bankoreraho views tuu'.

    Bwa mbere Mu kiganiro hahaye Igihe Jolly Mutesi yatangaje ko nawe yatunguwe n'aya makuru abanza kuyakerensa akeka ko ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Amakuru yatangiye mbona ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga, ariko maze kwakira ubutumwa bw'abantu banyifuriza kuzabyara neza, nibwo nabonye ko byabaye byinshi mfata icyemezo cyo kubinyomoza kuko sinzi iyo ababivuga babikuye rwose.'
    Miss Mutesi Jolly yashimiye abamwoherereza ubutumwa bumwifuriza ibyiza nubwo abona ko igihe cyo kubyara kuri we kitaragera.

    Kugeza ubu nta musore uzwi waba ukundana na Mutesi Jolly, dore ko aherutse kuvugisha benshi mu minsi ishize avuga ko atazashaka umugabo.

    Miss Mutesi Jolly ari kugirira ibihe byiza Paris muri France

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yongeye-kunyomoza-amakuru-avuga-ko-atwite-ashyiraho-gihamya

  • Inganda zo mu Rwanda zahawe umukoro ku kibazo cy'ibura ry'ibiryo by'amatungo magufi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe ku wa 28 Werurwe mu nama irebera hamwe ibyavuye mu mushinga inzego zombi zari zimaze imyaka itatu zihuriyeho.

    Harimo ko umworozi w'ingurube n'inkoko atagera ku musaruro uhagije kubera ikibazo cy'ibura ry'ibiryo by'aya matungo ndetse n'uburyo bukoreshwa mu kuyorora usanga butajyanye n'igihe tugezemo.

    Umuyobozi Wungirije wa FAO ushinzwe ibikorwa mu Rwanda, Muhinda Otto Vianney, yavuze ko ubu bworozi bw'ingurube n'inkoko bushobora kugera ku musaruro uhagije mu gihe hashyizwemo udushya ndetse hakarebwa ku kibazo cy'ibura ry'ibiryo byayo kuko na byo biri mu bituma umusaruro ugabanuka.

    Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye kirimo kudindiza umusaruro w'amatungo magufi ari ibura ry'ibiryo byazo ndetse inganda zibarizwa mu Rwanda zikwiye kugira uruhare mu kongera umusaruro hashyirwa imbaraga mu gutunganya ibiryo by'aya matungo.

    Ati 'Ingurube n'inkoko zirya ibinyampeke n'ibinyamisogwe ariko ni byo bintu bidahari mu gihugu. Aho rero niho twasanze aborozi b'ayo matungo bagomba kwishyira hamwe bakagira imbaraga zihagije, bagatangira gutekereza uko bakemura icyo kibazo.'

    Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ndorimana Jean Claude yavuze ko uyu mushinga wafashije mu kubona aho ikibazo cy'umusaruro muke mu matungo magufi giherereye ndetse n'aho bakwiye gushyira imbaraga kugira ngo uzamuke.

    Ati'Ikibazo gihari gikomeye ni uko inganda nyinshi nta bushobozi ziba zifite bwo kugura cyane cyane nk'ibigori kuko ni byo by'ingenzi usanga bigeze nko kuri 70% y'ibyo dukoresha mu biryo by'amatungo.'

    Ati 'Dufite imishinga itandukanye nka Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ifasha inganda kugira ngo babone ubushobozi bwo kuba bagura bya bigori.'

    Inzobere mu bijyanye n'ubworozi bw'amatungo zagaragaje ko inkoko zifite ubushobozi bwo kunguka hafi 230% naho ingurube zikageza ku 190% iyo habayeho kugaburira neza aya matungo no guhitamo icyororo cyiza.

    Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibura ry’ibiryo by’amatungo ribonerwe igisubizo

    Abitabiriye ibiganiro byahuje abayobozi muri FAO na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi harebwa ku iterambere ry’ubworozi bw’amatungo magufi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inganda-zo-mu-rwanda-zahawe-umukoro-ku-kibazo-cy-ibura-ry-ibiryo-by-amatungo

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima, amwibutsa ko 'ari mu nshingano ziremereye' – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Werurwe 2023. Witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu barimo abaminisitiri n'abo mu zindi nzego.

    Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco guhera mu 2017. Uyu mugabo we yahawe inshingano avuye ku buyobozi bw'Ibitaro bya Rwamagana.

    Iyi Minisiteri yahawe, yambuwe inshingano zo kwita ku muco zihabwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

    Rosemary Mbabazi wari Minisitiri wayo we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, asimbuye Aissa Kirabo Kakira wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

    Umukuru w'Igihugu nyuma yo kwakira indahiro ya Dr Utumatwishima kuri uyu munsi yibukije abayobozi ko bafite inshingano zo kuzuza ibyo bakora cyane cyane binyuze mu gufatanya no gukorera hamwe kuko nta rwego rukora rwonyine.

    Ati 'Mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana, ubwo ni bwo twatera imbere n'igihugu kigatera imbere.''

    Perezida Kagame yavuze ko Dr Utumatwishima yumva neza inshingano zo gufasha igihugu kuyobora urubyiruko mu bundi buryo.

    Ati 'Mukwiye kumva ko muri mu nshingano ziremereye cyane. Urubyiruko ni ho hazaza h'ejo ha buri gihugu, buri bantu abo ari bo bose. Ntitureba ahazaza gusa, tureba n'uyu munsi. Urubyiruko rukenerwa mu gihe kiri imbere kurushaho ariko binavuze ko ibyo bishaka kurera, iyo ufite abana, kugira ngo bakure neza biterwa n'uburere wabahaye. Uburere bw'imico, imyifatire, ubushobozi, ni ho havamo amashuri, kugira ubuzima bwiza. Uba umwubaka kugira ngo agire muri we gushobora ariko gushingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe.''

    Urubyiruko ruhabwa umwihariko kuko ruri mu bagize umubare munini w'Abanyarwanda ndetse rufatwa nk'imibaraga z'igihugu.

    Imibare mishya yakusanyijwe mu Ibarura Rusange ry'Abaturage ryo mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bageze kuri 13.246.394, bavuye kuri miliyoni 10,5 mu 2012.

    Imibare y'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 ni 65,3% mu 2022 ndetse byitezwe ko mu 2050 uzagera kuri 54.3%. Abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 ni 56,0% ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba ari 61,4%.

    Perezida Kagame yavuze ko Minisitiri mushya, ukiri mu rugero rw'imyaka y'urubyiruko cyangwa hejuru yayo gato, yitezweho byinshi.

    Yakomeje ati 'Muzakore mushingiye ku bigezweho ariko mutibagiwe ku byo uburere butwigisha. Nta muntu uba utaranyuze aho ngaho, abahanyuze mbere bafite byinshi bashobora kwigirwaho ariko byose ni ugushyiramo umutima, hagakorwa icya ngombwa.''

    Perezida Kagame yamwifurije imirimo myiza n'ubufatanye mu nshingano ze nshya yahawe.

    Dr Utumatwishima wahawe kuyobora Minisiteri y'Urubyiruko yarangije muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n'Ubuvuzi Rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

    Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu Bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.

    Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima uherutse kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko, amwibutsa ko 'ari mu nshingano ziremereye' zo kwita ku rubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-ya-dr-utumatwishima-amwibutsa-ko-ari-mu

  • Imibereho ya ba Nyakabyizi iri mu kaga kubera nta mushahara fatizo- Cotraf #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'Amasendika y'Abakozi mu Rwanda Cotraf Rwanda, ryagaragaje ko imibereho y'abakozi ba nyakabyizi ikomeje kujya habi henshi bahembwa intica ntikize, bitewe n'uko nta mushahara fatizo uriho. 

    Uburemere bw'ikibazo cy'imibereho mibi y'abakozi ba nyakabyizi iterwa n'uko nta mushahara fatizo uriho, busobanurwa muri ubu buryo na Rusine Alex, Impuguke mubijyanye n'umurimo.

    Ati 'Ikiro kimwe cy'akawunga kigura angahe? None se umukozi ushobora kugenda agakora ntashobore kubona 2.500Frw bigura ikiro cy'ibishyimbo n'akawunga ngo arye n'umuryango, ubwo ubukungu bwacu bwaba bugana he? Tuba tureba ngo mu kiciro cy'umurimo runaka umukozi w'i Rwanda ni iki akeneye kubona kugirango abone ibimubeshaho by'ibanze?'

    Bamwe mubaturage ba nyakabyizi nabo bagaragaza ko muri iki gihe imibereho igoye, bityo bakagaraza buri wese n'ibyo akora amafaranga yamufasha kubona ibyibanze mubuzima.

    Umwe ati 'Ukurikije uko ubuzima buhagaze muri iki gihe, nk'ibihumbi icumi ku mafaranga ya buri munsi numva yagira icyo afasha umufundi.'

    Mugenzi we ati 'Ugendeye nko kukazi k'umuhinzi n'imvune aba yagize, na bitatu wabimuha.'

    Undi nawe ati ' Ubu mfite abana batanu. Ubwo ni ukuvuga ngo muri macyeya ubu tuvugana ntabwo ku munsi njye nshobora kujya hasi y'amafaranga ibihumbi 10.'

    Ihuriro ry'Amasendika y'Abakozi mu Rwanda Cotraf Rwanda, rivuga ko Leta ikwiye kwihutisha ishyirwaho ry'umushahara fatizo kandi ko mugihe bitarakorwa hakomeza ubugenzuzi, bwo kureba niba uburenganzira bw'umukozi nko guhembwa neza kandi kugihe bwubahirizwa.

    Jean Marie Eugene Muhire ni Umunyamabanga Mukuru wa Cotraf Rwanda.

    Ati 'Nk'abahagariye abakozi icyo twifuza ni uko byihutisha (Umushahara fatizo), niba ari inyigo zikorwa zigakorwa, niba hari ibindi bisuzumwa bigasuzumwa. Ariko aho bikabije cyane hagiye hagaragara nko mubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, aho abakozi usanga bafite ubuzima buri hasi ugereranyije n'ibyo amasosiyete abakoresha ashobora kuba yakuramo, aho ngaho Leta ikareba uburyo yafasha kuba hajyaho ingamba.'

    Mubihe bitandukanye Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, yakunze gusobanura ko ibijyanye no gushyiraho umushahara fatizo bikiri kuganirwaho n'inzego bireba.

    Uku ni nako Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aherutse kubisubiramo ubwo mu minsi ishize yaganiraga n'Abikorera.

    Ati 'Ibiganiro biracyahari ariko hano ntabwo twatanga icyemezo ngo tuvuge, kuko ntabwo ari twebwe dushinzwe gufata icyemezo.'

    Ku rundi ruhande hari abagaragaza ko ibiganiro ku ishyirwaho ry'umushahara fatizo byihutishwa, kuko ngo utinda kujyaho abakozi batari bacye batakaza ubushobozi bwo guhaha, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka no ku bashoramari kuko babura abagura ibintu byabo, bakaba bafunga imiryango.

    Rusine Alex, Impuguke mubijyanye n'umurimo arabisobanura.

    Ati ' Muri politike zituma ishoramari rijyaho ni ukureba ngo ese ubushobozi bwo guhaha bw'abaturage b'iki gihugu burahari? Icyo gihe mba nzi ko ibintu nzabizana nkabishyira aho ngaho nkashyira uruganda aho, ariko nkaba nzi ko abantu bazashobora guhaha.'

    Amasendika y'Abakozi agaragaza ko hakwiye kujyaho urwego rukurikiranira hafi ibijyanye n'umushahara fatizo ibizwi nka 'Rwanda Wage Council', rukurikiranira hafi umushahara fatizo ujyana n'uko ubukungu bw'igihugu buhagaze.

     Umushahara fatizo ushyizweho kandi ngo byatuma n'amafaranga Leta ishora mu kwita ku mibereho y'abatishoboye agabanuka, kuko ngo abakora baba babasha guhembwa amafaranga akemura ibyibanze mu buzima bwabo.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Imibereho ya ba Nyakabyizi iri mu kaga kubera nta mushahara fatizo- Cotraf</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/imibereho-ya-ba-nyakabyizi-iri-mu-kaga-kubera-nta-mushahara-fatizo-cotraf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imibereho-ya-ba-nyakabyizi-iri-mu-kaga-kubera-nta-mushahara-fatizo-cotraf

  • Kamonyi: Umukozi w'Akarere yasanzwe mu nzu yapfuye urw'amayobera #rwanda #RwOT

    Mujawayezu Madeleine wari umukozi w'Akarere ka Kamonyi( umupuranto) kuri uyu wa 30 Werurwe 2023 yasanzwe iwe aho yabaga mu kagari ka Remera, Umurege wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi yapfuye urupfu rutaramenyekana imvano.

    Amakuru agera ku intyoza.com ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine( bakundaga kwita Mado), anemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma yari abereye umuturage.

    Pierre Celestin Nsengiyumva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, yemereye intyoza.com ko uyu Mujawayezu Madeleine yasanzwe mu nzu iwe aho yabaga wenyine yapfuye.

    Avuga ko kumenyekana kw'amakuru kwaturutse mu karere aho yakoraga ubwo bamushakaga kuko atari yagaragaye ku kazi, batumye umuturage wa hafi y'urugo kureba, agaruka avuga ko yasanze amatara yo hanze yaka kandi bwacyeye, bohereje abantu kureba basanga umurambo mu nzu.

    Amakuru agera ku intyoza.com ava mu baturage, avuga ko abageze mu nyubako basanze umurambo wa Nyakwigendera uri mu nzitiramibu hirya gato y'uburiri bwe, aho bamwe bakeka ko hari abagizi ba nabi bamwishe kuko byanasabye kwica urugi kugira ngo bagere mu nzu dore ko yibanaga.

    Mujawayezu Madeleine.

    Mujawayezu Madeleine, kubamuzi mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu bakozi warangwaga no kuganira, guseka no kwishima. Byagora kubona ukubwira ko yaba yarigeze amubona arakaye, kuko kenshi yari umuntu uganira kandi akunda guseka no gusetsa. Imana Imwakire, aruhukire mu mahoro.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/30/kamonyi-umukozi-wakarere-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye-urwamayobera/

  • Urukiko rwongereye igihano cya Idamange kigirwa imyaka 17 #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire rwazamuye igihano cya Idamange Iryamugwiza Yvonne kivanwa ku myaka 15 yari yahawe mbere, kigirwa 17 n'amezi atandatu nyuma yo gusanga hari ibyaha bibiri atari yahaweho ibigano.

    Idamange Iryamugwiza Yvonne yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, gutangaza amakuru y'ibuhuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga sheki itazigamiye no kwigomeka ku buyobozi.

    Muri Nzeri, yari yakatiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw; gusa Ubushinjacyaha ntibwanyurwa n'icyo gihano burajurira.

    Bwasobanuye ko urukiko rwakoze ikosa ryo kutagena ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi n'icyo gutanga sheki itazigamiye, kandi ngo bigize impurirane mbonezabyaha.

    Bwasobanuye ko yakabaye ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 21 n'ihazabu ya miliyoni 8 Frw.

    Igihe cyanditse ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urukiko Rukuru rwakatiye Idamange imyaka 15 hagendewe ku mpurirane mbonezamugambi gusa, kandi rwaranamuhamije ibigize impurirane mbonezabyaha.

    Bwagaragaje ko mu gihe habaye impurirane zombi muri dosiye, urukiko rukwiye kugena igihano hashingiwe ku biteganywa n'itegeko kuri buri mpurirane.

    Icyemezo cy'urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023 n'inteko igizwe n'abacamanza batatu n'umwanditsi.

    Urukiko rw'Ubujurire rwasanze ibyaha Idamange yakoze mu buryo bw'impurarane mbonezabyaha akwiye kubihanirwa akagenerwa igihano kuri buri cyaha.

    Rusanga kandi bwa mbere atarigeze agenerwa ibihano ku byaha yakoze bigize impurirane mbonezabyaha bityo ko ibihano yahamijwe atigeze abihanirwa.

    Rwagaragaje ko ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi akwiye gufungwa amezi atandatu, gutanga sheki itazigamiye agafungwa imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

    Ni igihano kigomba kwiyongera ku bihano yahanishijwe mu Rukiko rukuru, bivuze ko agomba gufungwa imyaka 17 n'amezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga miliyoni 4 Frw.

    Idamange utarigeze agira icyo avuga ku bujurire bw'ubushinjacyaha kubera ko atitabye Urukiko rw'Ubujurire, uretse kuba yaraburanye ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ahandi hose urukiko rwagiye rusesengura ibyo yagiye avugira mu bugenzacyaha kuko yanze kuburana.

    The post <strong>Urukiko rwongereye igihano cya Idamange kigirwa imyaka 17</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/30/urukiko-rwongereye-igihano-cya-idamange-kigirwa-imyaka-17/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwongereye-igihano-cya-idamange-kigirwa-imyaka-17

  • Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2023 nibwo hamenyekana niba umwicanyi ruharwa Kabuga Felesiyani akomeza kuburana dore ko abaganga basanze afite indwara yo kwibagirwa, kuvuga ibyo atekereza n'ibindi.

    Umucamanza yemeje ko basubitse iburanisha kugeza igihe kitazwi.

    Ni nyuma yuko uyu ruharwa yafatiwe mu gihugu cy'Ubufaransa. Nubwo Kabuga yafashwe ashaje adashobora kuburana, umunyamakuru wa Le Monde yagarutse kurundi rutonde rw'interahamwe zibarizwa muri iki gihugu zigomba gukurikiranwa n'ubutabera. Kugeza uyu munsi, Ubufaransa bumaze kuburanisha batatu bonyine bagize uruhare muri Jenoside aribo Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bombi bahoze bayoboye Komini Kabarondo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Interahamwe ruharwa zishakishwa zigera hafi ku ijana ariko murizo hari izizwi harimo:

    Agathe Kanziga Habyarimana

    Uyu ni umugore wuwahoze ari Perezida w'u Rwanda Juvenal Habyarimana akaba ariwe wari ukuriye akazu kari kagizwe na basaza be ndetse n'abandi bo mu muryango we. Aka kazu niko kari inyuma y'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2007 nibwo hatanzwe bwa mbere ikirego kimushinja ubufatanyacyaha muri Jenoside. Agathe yakuwe mu Rwanda n'ingabo z'Abafaransa ariko mu mwaka wa 2011 Ubufaransa bwamwimye ubuhungiro.

    Aloys Ntiwiragabo

    Col Aloys Ntiwiragabo yari ashinzwe iperereza mu ngabo za Habyarimana, urukiko mpanabyaha rw'Arusha rwashyize hanze impapuro zimufata mu mwaka wa 1997 nyuma yo gusoza umugambi wa Jenoside Aloys Ntiwiragabo yahungiye mu gihugu cya Kongo aho ariwe wabaye umukuru wa mbere wa FDLR nyuma aza gusimburwa na Callixte Murwanashyaka.

    Aloys Ntiwiragabo yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2006. Ntiwiragabo yagarutsweho kenshi mu binyamakuru bitandukanye nka Liberation na Media Part aho yareze n'abanyamakuru mu rwego rwo kujijisha ubutabera. Philippe Manier Interahamwe Philippe Hategekimana yahawe ubwenegihugu bw'Ubufaransa mu mwaka wa 2005 yitwa Philippe Manier. Uyu yahoze ari umujandarume I Nyanza mu mugi wa Nyanza aho azwiho ubugome bukabije mu gihe cya Jenoside. Ajdudant Hategekimana niwe washirishijeho bariyeri zose zo muri Nyanza ashishikariza abahutu kwica abatutsi akaba yarazwi nka Biguma. Yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1999 aho yabonye ubuhungiro akoresheje imyirondoro itariyo. Nyuma yaje kujya muri Kameruni mu mwaka wa afatwa mu mwaka wa 2018 yoherezwa mu Bufaransa mu mwaka wa 2019.

    Sosthene Munyemana

    Ikirego gishinjwa Sosthene Munyemana cyatanzwe n'umuryango Survie tariki ya 18 Ukwakira 1995. Urubanza rwe rwabaye imyaka 20 nyuma yo gutanga ikirego. Mu bandi bajenosideri harimo Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Eugene Rwamucyo n'abandi.

    The post Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikinyamakuru-le-monde-cyagarutse-ku-nterahamwe-zicyidegembya-mu-bufaransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikinyamakuru-le-monde-cyagarutse-ku-nterahamwe-zicyidegembya-mu-bufaransa

  • M23 yafashe uduce twa Bihambwe na Mema nyuma yo gutsinda FARDC n'abambari bayo #rwanda #RwOT

    Mu mirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za M23 n'ingabo za Leta FARDC ifatanyije na Nyatura hamwe na FDLR, mu bice bikikije Bihambwe no mu gace ka Kabaya yo muri Teritwari ya Masisi yasoje izi nyeshyamba zigaruriye aka gace ka Bihambwe ndetse n'inkengero zayo.

    Sosiyete sivile ya Masisi yatangaje ko yabonye uko FARDC yafatanyije na FADLR,Mai Mai, Nyatura ku rugamba.

    Ikinyamakuru Rwandatribune dukesha iyi nkuru,cyavuze ko isoko yacyo iri Masisi ivuga ko ku munsi w'ejo tariki ya 29 Werurwe 2023,habaye imirwano mu gace ka Kabaya na Bihambwe muri Teritwari ya Masisi,hagati y'inyeshyamba za M23 n'Ingabo za Leta FARDC zifatanyije n'imitwe ya Mai Mai na FDLR.

    Uku gutana mu mitwe kwateye abaturage benshi guhunga iyo mirwano kuko yaranzwemo ibikorwa by'urugomo n'ubusahuzi byakozwe na Mai Mai na FDLR barwanaga ku ruhande rwa Leta, nkuko byemejwe na Bwana Ntezimana Kanyejomba Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.

    Bwana Ntezimana Kanyejomba yemeje ko inyeshyamba za M23 arizo zigenzura uduce dukomeye tugize Teritwari ya Masisi aritwo Mweso na Bihambwe.

    Bwana Kanyejomba yagize ati'Abarwanyi ba M23 baturutse mu gace ka Kabaya banyura mu Gasiza berekeza Bihambwe, aho hose barwanaga n'imitwe ya Mai mai, abaturage bahunze bahungira mu Mujyi wa Rubaya,ni mu birometero 2 uvuye i Bihambwe aho hose akaba ari agace gakungahaye ku mabuye y'agaciro.

    Umuturage witwa Karemera utuye mu gace ka Kawundu yabwiye Rwandatribune ko mu gace ka Kawundu na Buhunda,ubwo ingabo za FARDC zifatanyije na Mai Mai n'abacancuro b'abazungu bahungaga, biraye mu nka z'abaturage barazisahura, izindi zikaba zakuwe mu gikuyu cya Rujugiro.

    Byibuze ngo inka Magana atanu zatwawe n'abasilikare ba Leta n'izo Mai Mai.

    Umutwe wa M23 ntacyo wigeze utangaza kuri iyi mirwano no kuba yafashe utu duce dukomeye muri Masisi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yafashe-uduce-twa-bihambwe-na-mema-nyuma-yo-gutsinda-fardc-n-abambari-bayo

  • Amafoto y'umukerucu ufatwa nk'umu-Slayqueen ukuze ku Isi akomeje gutangaza benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukecuru w'imyaka 95 y'amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

    Helen Van Winkle yavutse mu 1928 akomoka muri Kentucky muri Amerika avugako yakunze ibijyanye n'imyambarire akiri muto ariko ngo mugihe cye kwigaragara ntibyari byoroshye.

    Uyu mukecuru ukunda ibijyanye n'imyambarire, amaze kuba icyamamare kubantu bakoresha imbuga nkoranyambaga afatwa nk'umukecuru w'umu slayqueen ukuze cyane kurusha abandi.

    Helen Van Winkle avugako kugirango atangire kwiyerekana byatewe n'umwuzukuru we.

    Helen yatangiye kwigaragaza muri Mata 2014 biturutse kumwuzukuru we witwa Kennedy w'imyaka 17.

    Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Sun, yagize ati 'Nakuze nkunda kwambara imyambaro igezweho uretse ko mugihe cyacu kwigaragaza byabaga bigoranye, umunsi umwe umwuzukuru wanjye yansanze murugo abonye ukuntu nambaye, yansabye kumfotora, iyo foto ayishyira kuri internet ayishyizeho yarakunzwe cyane bituma ntangira kujya nshyiraho amafoto yanjye'

    Ubwo Helen yatangiraga kugaragaza amafoto ye yakunzwe cyane n'abantu b'ibyamamare barimo nka Miley Cyrus, Nicole Richie, Rae Sremmurd, Fergie ndetse naba Kardashians nabandi.

    Umukecuru w'imyaka 95 y'amavuko akomeje gutangaza abantu benshi kubera uburyo yigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

    Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.

    Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru The Mirror yavuzeko kuva yatangira kwiyerekana kuri internet byatumye yinjiza amafaranga menshi cyane kurusha amafaranga yose yatunze mubuto bwe.

    Yagize ati 'Navutse mu 1928 mugihe cy'ubukene bukomeye, amafaranga yari make, icyo gihe nabwo narambaraga ariko ntamafaranga nigeze mbibonamo nkayo maze kwinjiza ubungubu.'

    Uyu mukecuru avugako ibihe byamubaje cyane mu mibereho ye ari igihe yaburaga umugabo we mugihe bizihizaga isabukuru y'imyaka 35 bari bamaze bakoze ubukwe.

    Ku myaka 85, Baddie Winkle kwamamara kwe byatumye abona amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bya vodka na smirnoff.

    Ubwo Helen yatangiraga kugaragaza amafoto ye yakunzwe cyane n'abantu b'ibyamamare barimo nka Miley Cyrus, Nicole Richie, Rae Sremmurd, Fergie ndetse naba Kardashians.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-umukerucu-ufatwa-nk-umu-slayqueen-ukuze-ku-isi-akomoje-gutangaza-70315