Blog

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisiti… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 muri Village Urugwiro, wayobowe na Perezida Kagame.

    Umukuru w’Igihugu yabanje kwibutsa abayobozi gufatanya, kuzuzanya, gukorera hamwe, kuko ‘nta rwego rukora rwonyine’ ahubwo mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana kuko ari bwo abantu batera imbere n’igihugu kigatera imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko n’iyo umuntu yaba atari asanzwe mu nzego za Leta akagera ku rwego rwa Minisitiri, ‘aba yumva uburemere bw’izo nshingano’ z’ubuyobozi zimutegereje.

    Yavuze ko no kumva imikorere muri izo nshingano bidakwiye kuba bigoye, kuko ari umuco wumvikana aho ari ho hose, cyane cyane iyo bigeze ku gukorera inyungu rusange z’Igihugu.

    Umukuru w’Igihugu, yavuze ko yizeye ko Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yumva neza inshingano zimutegereje ‘kandi yumva n’inshingano yo kuyobora, gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu buryo bundi nabwo bukwiye kumvikana ko burimo inshingano ziremereye cyane’.

    Kagame yavuze ko urubyiruko ari ho ‘hazaza h’ejo ha buri gihugu’ ndetse n’abantu abo ari bo bose. Avuga ko hatarebwa ejo hazaza gusa ‘tureba n’uyu munsi’.

    Yavuze ko urubyiruko rukenerwa ‘mu gihe kiri imbere kurushaho’ ari nayo mpamvu bisaba kubategura binyuze mu burere. Akomeza ati “Iyo ufite abantu bato, iyo ufite abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n’uburere wabahaye, uburere butandukanye.”

    'Uburere bw’imico; imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira ubuzima bwiza, uba umwubaka ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ari ho hose.”

    Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima kuzuza inshingano ze, ashingiye ku bishya bigezweho ndetse n’ibiri mu burere.

    Ati “Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe iby’uburere butwigisha.”

    Yavuze ko nta muntu uba utaranyuze mu myaka y’urubyiruko, kandi abahanyuze mbere ‘bafite byinshi bashobora kwigirwaho’. Yungamo ati “Ariko byose ni ugushyiraho umutima, abantu bakumva icyangombwa.”

    Kagame yifurije imirimo myiza, ubufatanye n’abandi bafite indi mirimo bashinzwe bagomba kuzuzanya nawe, igihe nawe yuzuzanya nabo.

    Mu butumwa aherutse kunyuza kuri konti ye ya Twitter, Utumatwishima yashimye Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere, aho yavuze ati 'Ntewe ishema no kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'igihugu cyacu cy'u Rwanda; cyo kuyobora Minisiteri y'urubyiruko. Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida, mbizeza ko nzakorana umurava izi nshingano.'

    Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

    Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Utumatwishima ko afite inshingano zo kwita ku rubyiruko ashingiye ku bigezweho n'uburere 'batwigisha'

    KANDA HANO UREBE UBWO PEREZIDA KAGAME YAKIRAGA INDAHIRO YA MINISITIRI UTUMATWISHIMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127625/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-ya-minisitiri-utumatwishima-amuha-ingingo-azashingiraho–127625.html

  • Asaph Music International yateguye igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyiswe “12 Hours of Praise & Worship”. Gifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Gusana igicaniro cyo kuramya Imana mu mitima yacu”. Kizaba tariki 31 Werurwe 2023, kimare amasaha 12 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

    Iri joro ridasanzwe ryo kuramya Imana, ryatumiwemo amatsinda arimo Gisubizo Ministries, Asaph Kibagabaga, Kingdom of God Ministries, Asaph Gisozi na Asaph Rubirizi. Iki gitaramo kizabera mu Gatenga muri Zion Temple ari naho Asaph Music International ikorera umurimo w’Imana.

    Asaph Music International yavutse mu iyerekwa rya Apostle Dr. Paul Gitwaza. Yanyuzemo abahanzi b’amazina akomeye hano mu Rwanda nka Aline Gahongayire, Aime Uwimana na Barnabas. Kanuma Damascene, Yvan Ngenzi ni bamwe mu baramyi bakomeye bababarizwa muri iri tsinda uyu munsi wa none.

    Aline Gahongayire wafashijwe na Asaph gukuza ubuhanzi bwe, yatangaje ko iri tsinda rifite amavuta yo kuramya Imana. Ati: “Mbabwije ukuri, Asaph ni twe ba mbere ku isi dufite amavuta yo kuramya no guhimbaza Imana”. Ibi yabitangaje mu 2018 muri ‘Be Blessed’ yacaga kuri Televiziyo y’igihugu.

    Asaph Music International yafashe ifoto y’urwibutso n’abanyamakuru

    Pastor Nkubana Ernest Umushumba wa Asaph ku Isi hose, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatatu w’iki cyumweru kuri Home Free Hotel, yatangiye ashimira abanyamakuru ku bwo kwitanga kuko “umuntu kuguha umwanya we akaza mukaganira aba aguhaye ikintu cy’agaciro”.

    Arakomeza ati “Tujya gutekereza guhura namwe, icyabiteye kimwe muri byo harimo no kubashimira. Ariko kandi harimo no gukomeza imikoranire myiza dusanzwe dufitanye namwe. Turashima Imana ikidukomeje gukora umurimo wayo.” 

    Yavuze kandi ko bashimira Imana ku bw’igikorwa gikomeye cyo gukora Album imwe buri kwezi mu gihe cy’amezi 12. Ati “Turashima Imana ko mu mwaka wa 2019 igikorwa twagezeho ntekereza ko abamaze kukigeraho ari bacye, twakoze Album 12.”

    Yanakomoje ku ndirimbo yabo nshya bise “Umunezero w’agakiza”, ashima Imana yabafashije kuyikora mu buryo bugezweho bwa ‘Live Recording’. 

    Yavuze ko ari isengesho risaba Imana ngo ‘wa munezero twagize tugikizwa, bwa bubyutse bwa kera abantu bagisenga, bakiririmbira Imana, bagisoma ijambo ry’Imana, turashaka ko ubwo bubyutse bwongera kugaruka mu bakwemera bose”.

    Avuga ko buri mezi 2 bazajya bashyira hanze indirimbo nshya kandi ikozwe mu buryo bwa Live Recording. Yatangaje ko “Asaph yamahagariwe kuramya Imana amasaha 24, ni ukuvuga ngo buri saha haba hari Mwene Asapha uba urimo kuramya. Ubu ngubu hari abari kuramya, ubwo buzima nibwo tubayemo.” 

    Gentil Muvunyi Perezida wa Asaph Music International, yavuze ko batahagaritse igitaramo bakoraga cy’amasaha 24. Yakomeje avuga ko Barnabas atigeze abasezera, bivuze ko akiri uwabo. Ati “Ntabwo yigeze adusezera, kugeza ubu tumufata nk’umushumba wa Zion Temple, tumufata nk’umushumba wa Asaph, kandi turabimwubahira”.

    Asaph Music International yateguye igitaramo cy’amasaha 12

    Asaph Music International mu kiganiro n’itangazamakuru

    Pastor Ernest Nkubana Umushumba wa Asaph ku Isi hose

    Edith Nibakwe niwe wayoboye ikiganiro n’abanyamakuru

    Issa Karinijabo yabajije impamvu Barnabas atakigaragara muri Asaph

    Frederick Byumvuhore wa Gospeltime.org

    Ev. Frodouard [Obededom] wa Paradise.rw

    Ange Daniel wa Radio Umucyo

    Joel Sengurebe wa Iyobokamana.rw

    James Mugarura wa O Tv

    Christian Abayisenga (hagati) wa Isibo Tv yavuze ko imikoranire ya Asaph n’abanyamakuru atari myiza

    Asaph Music International yasobanuye birambuye igitaramo cy’amasaha 12 izakora kuri uyu wa Gatanu

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA ASAPH MUSIC INTERNATIONAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127630/asaph-music-international-yateguye-igitaramo-cyamasaha-12-mu-gusana-igicaniro-cyo-kuramya–127630.html

  • #Kwibuka29: GAERG yasabye umusanzu mu guhangana n'ibihungabanya ubuzima bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bumaze icyumweru bwo gukangurira Abanyarwanda kwita ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu Mushinga witwa 'Baho Neza Twite ku Buzima bwo mu Mutwe', bwasorejwe mu Murenge wa Rweru mu Tugari twa Nkanga na Nemba mu Karere ka Bugesera ku wa 29 Werurwe 2023.

    Mu itangizwa ry'uyu mushinga uzamara imyaka itatu, hahuguwe abiswe 'Abahumurizamutima', bahabwa inshingano zo kumenya amakuru y'abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu duce batuyemo binyuze mu Itsinda 'Baho Neza', bakaganirizwa ku buryo basohoka muri ibyo bihe byangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

    Muri abo bitabwaho harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango ibana mu makimbirane, abakoresha ibiyobyabwenge, abangavu batewe inda bakiri bato n'abandi.

    Umukozi wa GAERG Ushinzwe guhuza Ibikorwa, Nyiribakwe Jean Paul, uri no mu batanze ibiganiro muri ubu bukangurambaga, yibukije abitabiriye ko bakwiye kwita ku budaheranwa.

    Ati ''Igihe tugiye kwitegura kwibuka hagaragara abafite ibibazo byinshi. Biragaragara ko ihungabana ryatangiye kugaragara no mu bana bavutse nyuma ya Jenoside. Rero iyo tuje mu bukangurambaga tugerageza gusobanurira Abanyarwanda ko binjira mu bihe byo kwibuka, bahangana n'ubudaheranwa''.

    Yasabye Abanyarwanda guhumurizanya hanitabwa ku barokotse Jenoside kuko bagorwa cyane no kunyura mu bihe byo kwikuka, bagafashwa kudaheranwa n'agahinda mu gihe bibuka amateka mabi yo kubura abo mu miryango yabo.

    Ushinzwe Abahumurizamitima bo mu Kagari ka Nemba, Munyankindi Théoneste, ashimira ishyirwaho ry'uyu mushinga kuko abaganirijwe batanga ubuhamya bw'uko ubuzima bwabo bwahindutse bagatangira kwiyitaho no kubohoka mu marangamutima.

    Niyonsaba Josiane avuga ko atarajya mu rubuga Baho Neza yari mu bwigunge, kuko yari yaraheranwe n'ibikomere byo kubura abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati ''Nabaga nigunze, mfite abavandimwe ariko nkumva ndi njyenyine. Mu muryango nashatsemo numvaga ndi njyenyine ariko uyu munsi namaze kujya mu rubuga Baho Neza, nahuye na bagenzi banjye''.

    GAERG iri gushyira mu bikorwa uyu mushinga ifatanyije na Imbuto Foundation n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC n'abandi bafatanyabikorwa.

    Ubu bukangurambaga bwaberaga mu mirenge uyu mushinga watangijwe n'Umuryango Imbuto Foundation ukorerwamo mu Turere twa Gasabo na Bugesera ariko ukaba ukorera no mu tundi turere bigizwemo uruhare n'abandi bafatanyabikorwa.

    Wahereye muri utu turere nyuma y'uko ubushakasatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2018, bwagaragaje utwo turere ari two tuza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bari mu ngeri zitandukanye.

    Bwanagaragaje ko abaturarwanda 11,9% bafite indwara y'agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite iyi ndwara.

    Ikindi ni uko umuntu umwe muri batanu afite ubwoko bumwe bw'uburwayi bwo mu mutwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

    Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), gisaba Abanyarwanda guhumuriza uwagaragayeho ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibimenyetso by'ihungabana

    Uwagize ihungabana arangwa no kugira amarangamutima hamwe n'imyifatire idasanzwe, birimo kurira ku rugero rwo hejuru, guhumeka insigane, kutabasha gutuza, gutaka, gushaka guhunga no kwiruka asa n'uhunga abashaka kumwica.

    Ubufasha buhabwa uwahungabanye

    Kugira ngo uhe ubufasha umuntu wagaragaweho n'ibimenyetso tuvuze haruguru, usabwa kumushyira ahantu hatuje, kumuba hafi, kumuhumuriza, kumufasha kugaruka mu gihe turimo no kumutega amatwi ariko wirinda kumuhatira kukubwira amateka yamuhungabanyije.

    Igihe ibimenyetso bimugaragaraho bikomeje, ihutire kumujyana ku ivuriro riri hafi cyangwa uhamagare ku 114 ku buntu, uhabwe ubufasha.

    Mu mahugurwa yabo 'Abahumurizamutima' bahabwa inshingano zo kumenya amakuru y'abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu duce batuyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-gaerg-yasabye-umusanzu-mu-guhangana-n-ibihungabanya-ubuzima-bwo-mu

  • Urugendo rw'abagore bigobotoye ubusambanyi bw'abarobyi n'abacuruzi b'isambaza – #rwanda #RwOT

    Abagore baretse gucuruza isambaza mu buryo bwa magendu bavuga ko bamwe mu bakora muri ubwo buryo bashukwa n'abarobyi bikabaviramo gusambanywa.

    Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko mbere bagicuruza isambaza mu buryo bwa kinyeshyamba bajyaga kuzirangurira mu bihuru, umugore udafite amafaranga yo kuranguza, abarobyi bakamuha iz'ubuntu ariko babanje kumusambanya.

    Ati 'Mbere ya 2017, inda zagiye zivuka hagati yacu n'abarobyi zari nyinshi. Ni ibintu byari byaratubase kandi byatugizeho n'ingaruka'.

    Mugenzi we avuga ko abagore bacuruza isambaza kinyeshyamba na bo ari ba rushimusi kuko babyukaga ijoro bakajya guhurira n'abarobyi mu bihuru no kubacungira kugira ngo inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi zitabafata.

    Ati 'Twari tubayeho nabi, abana bacu bagahurira n'abo barobyi mu bihuru kugira ngo babeho, bagatwara inda ariko ubu nta mwana wacu ugitwara inda aho twagereye mu iterambere'.

    Akomeza avuga ko igihe yamaze akorana na barushimusi b'isambaza akazicuruza kinyeshyamba ntacyo byamumariye uretse kumutesha agaciro.

    Ati 'Twarabikoraga n'inzego z'ubuyobozi zaza tukiruka tukazihunga. Iyo twabonaga inzego z'ubuyobozi zije twaryaga akara ba rushimusi bagahunga. Mu gihuru ni ho twaranguriraga.'

    Sibomana Jean Bosco, Umuhuzabikorwa wa Kibuye Fishing Project, ikusanya ikanacuruza umusaruro w'abarobyi bo mu Karere ka Karongi, igice cya Rutsiro n'icya Nyamasheke, yabwiye IGIHE ko ubu busambanyi budakorwa na ba rushimusi b'isambaza gusa ko ahubwo n'abarobyi bakora mu buryo buzwi na bo bashukisha abagore isambaza.

    Ati 'Abashyana (abarobyi bakorera abandi) hari umusaruro w'isambaza biba ba shebuja hakaba n'uwo ba shebuja babagenera wo kubatunga. Izo bakaziha abo bagore na bo bakabitura kubacumbikira […].'

    Uyu mugabo umaze imyaka irenga 25 mu burobyi n'ubucuruzi bw'isambaza avuga ko ubu busambanyi butizwa umurindi no kuba abashyana benshi bakorera kure y'ingo zabo.

    Ati 'Hakenewe ubukangurambaga bwimbitse bwo gushishikariza abo bagore by'umwihariko abibana kwirinda indwara zifata mu myanya ndangagitsina no kuboneza urubyaro kuko hari abana benshi bavuka muri izo nzira ndetse n'ubwandu bwa virus itera SIDA bukaba buri hejuru.'

    Inama z'abagore bigobotoye izi ngeso

    Biturutse ku nama z'ubuyobozi n'imiryango itari iya Leta, hari abagore baretse gucuruza isambaza mu buryo bwa magendu bashinga koperative.

    Iyo bagereranyije ubuzima barimo nyuma yo kwibumbira mu makoperative n'ubwo babagamo mbere basanga barisubije agaciro, bagasaba abagore bakiri muri izo ngeso kubireka na bo bagakorera hamwe.

    Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko mbere bagicuruza kinyeshyamba bakoraga bihishahisha babona ubuyobozi bakiruka ariko ubu bafite aho bakorera hazwi ndetse bageze ku rwego rwo kohereza umusaruro w'isambaza mu bihugu by'amahanga.

    Ati 'Mu minsi 21 yo kuroba, buri munsi duteranya ibihumbi 50 Frw tukayaha umwe muri twe. Ejo tukayaha undi kugira ngo tuzamure igishoro.'

    Mugenzi we avuga ko kuri ubu buri munsi yunguka amafaranga atari munsi y'ibihumbi bitanu.

    Ati 'Ubu twisubije agaciro, abarobyi badushukishaga isambaza uyu munsi dufite amafaranga aruta ayabo, twubatse inzu zigezweho. Inama nagira abagore bagicuruza isambaza mu buryo bwa magendu n'abarobyi bahimuta isambaza ni uko babireka na bo bakajya mu makoperative.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, yavuze ko abagore bavuye mu burobyi n'ubucuruzi bw'isambaza bidakurikije amategeko ubu bari kwiteza imbere, asaba abakirimo kubivamo.

    Ati “Icyo twasaba ababa bakirimo ni uko babivamo kuko ni ukwangiza, byangiza umusaruro bigatuma uwagombaga kuboneka ufitiye akamaro abantu benshi utaboneka. Ubwo rero twabagira inama yo kwegereza bagenzi babo bakajya mu matsinda bakajya mu makoperative, bagakora ubucuruzi bwemewe noneho bakareka kwangisha abo bana b'isambaza kuko uriya musaruro w'isambaza twese udufitiye akamaro mu karere no mu gihugu”.

    Abarobyi bashukisha abagore kubaha isambaza bakabasambanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rw-abagore-bigobotoye-ubusambanyi-bw-abarobyi-n-abacuruzi-b-isambaza

  • Kenya: Ubutegetsi buvuga ko igihugu kiri kwinjira mu kaga k'imyigaragambo ku munsi wayo wa 3 #rwanda #RwOT

    Muri Kenya, uyu n' umunsi wa gatatu hari kuba imyigaragambyo yatangijwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu mugi wa Nairobi no mu bindi bice by'igihugu.

    Umusaza umaze imyaka myinshi muri poritike, Raila Odinga, yiyemeje ko buri cyumweru bazajya bigaragambya mo inshuro ebyiri zose

    Arigaragambiriza izamuka ry'ibiciro ku biribwa by'ibanze muri Kenya , akanasaba ko ahabitse amajwi y'amatora yabaye mu mwaka ushize hakingurwa ngo bakore igenzura ko atibwe.

    Ayo matora yasize agize William Ruto Perezida wa Kenya , intsinzi yemejwe n'urukiko rw'ikirenga nyuma yo gutesha agaciro k'ibirego bya Raila Odinga washinjaga ko yibwe.

    Kugeza ubu muri Kenya umutekano wakajijwe cyane kun go z'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Abapolisi nabo bashyizwe ku bwinshi mu mugi wa Nayirobi ngo barinde ubucuruzi.ariko ntibyabujije bamwe kwanga gukingura amaduka batinya umutekano w'ibintu byabo.

    Umukuru w'igihugu cya Kenya Willian Ruto yatashye n'indege avuye mu rugendo rw'iminsi ine yarimo i Buraya.avuga ko atiteguye kuganira na Odinga kiretse ibiteganywa n'itegeko nshinga ry'igihugu cye.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-ubutegetsi-buvuga-ko-igihugu-kiri-kwinjira-mu-kaga-k-imyigaragambo-ku

  • Cristiano Ronaldo yatunguwe n'abafana ari mu modoka itunze abantu icumi gusa ku isi #rwanda #RwOT

    Ubwo yarimo gutembera mu mujyi wa Madrid,Cristiano Ronaldo yatewe n'abafana benshi bituma ava mu modoka ye nshya ya Bugatti yaguze akayabo ka miliyoni 8.8 z'amapawundi ndetse ikaba itunzwe na we n'abandi bantu icyenda gusa ku isi.

    Ronaldo w'imyaka 38,n'abandi bantu icyenda gusa kuri iyi si yose,nibo batunze ubu bwoko bw'iyi Bugatti yarimo i Madrid.

    Uyu rutahizamu wa Al-Nassr ntiyabashije gutambuka mu mujyi wa Madrid ubwo yari muri iyi Bugatti Centodieci,byatumye ahagarara,abafana bamwuzuraho yifotozanya nabo.

    Ari kumwe n'abarinzi be,Ronaldo yasohotse muri iyi modoka yambaye agapira n'ipantaro by'umweru ndetse n'ikoti ry'umukara,asanga aba bafana baririmbaga izina rye bifata amafoto.

    Iyi modoka igenda ibirometero 240 mu isaha,Ronaldo yayiguze umwaka ushize ubwo Bugatti yayikoraga mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 110 imaze ishinzwe mu Butaliyani.

    Uyu yaguze imodoka yari iya karindwi mu isumi zakozwe zonyine zikagurishwa amakiriya bihariye b'uru ruganda.

    Ronaldo atunze amoko menshi ya Bugatti arimo Bugatti Chiron na Bugatti Veyron Grand Sport Vitesse,kimwe n'andi mamodoka ahenze y'amoko nka Aston Martin, Ferrari, Lamborghini na Rolls Royce.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yatunguwe-n-abafana-ari-mu-modoka-itunze-abantu-icumi-gusa-ku

  • Ubudage ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'ibihugu 15 bifite abakobwa babi ku Isi [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    15. Hari ibihugu bitatu bya Afurika: Nigeria, Zimbabwe
    Abantu benshi bavuga ko abagore bo muri Afurika ubusanzwe bafite umwihariko ubatandukanya n'abazungukazi. Ibi bigashingira ku ngano y'ibice bimwe na bimwe by'umubiri wabo usanga bitandukanye n'iby'Ababanyaburayi.

    Kuri iyi ngingo The Insiders ivuga ko Abagore bo muri Afurika usanga abenshi ari bagufi, abandi bafite ikibuno kinini, bityo kumenya neza uburanga bwabo bikagorana. Mu ijanisha ry'abatoye Zimbabwe , Nigeria na Ethiopa byanganije amanota byose uko ari bitatu biza ku mwanya wa 15.

    Peru ni igihugu giherereye muri Amerika y'Amajyepfo, by'umwihariko iki gihugu gituwe n'abirabura benshi bakomoka ku mugabane wa Afurika bajyanwe mu bucakara gukora mu mirima y'urutoki. Abatora bemeje ko Peru ifite umubare w'abagore n'abakobwa benshi badakeye ku isura.

    The Insiders ivuga ko n'ubwo abatora bahurije ku kuba Peru iza mu bihugu bifite abakobwa badakeye na gato, ngo bazi gushimisha abagabo mu gitanda ku buryo budasanzwe.

    13. Canada

    Canada ni igihugu kiri muri Amerika ya Ruguru, ubusanzwe Canada ituwe n'abazungu bavanze n'abirabura. Abagore bo muri iki gihugu ubusanzwe ngo ntibakunze buba barebare, iyi ikaba impamvu nyamukuru yatumye abagore b'abanya Canada bagaragara kuri uru rutonde.

    Turkey ni kimwe mu bihugu by'abarabu bifite abakobwa badashamaje. Ibi binemezwa n'umubare w'abagabo bo muri Turkey barongora abakobwa bahavuka ukiri hasi. Aha muri Turkey ubundi ngo umugabo waho umugereranyije n'umugore uhavuka usanga umugabo ari we ufite uburanga kurusha umugore.

    11. Spain

    Ubusanzwe mu byegeranyo bikorwa ku bwiza bw'abagabo, Spain iza mu bihugu bya mbere bifite abagabo beza cyane. Ikindi abagabo bo muri Spain bazwiho ngo ni ubuhanga budasanzwe bafite mu bijyanye no gutera akabariro. Gusa ku bagore ho siko bimeze kuko, mu batoye ku rubuga rwa The Insiders bagaragaje ko abagore bo muri Spain baba atari beza ku masura.

    10. Australia

    Australia ni kimwe mu bihugu bifite ibigwi mu mpande zitandukanye z'ubuzima. Australia kandi izwi nk'igihugu kigira abaturage bazi kurimba mu myambarire. Abenshi bakunda abasore bo muri iki gihugu bagendeye ku mukinyi wa Filimi w'icyamamare mu buranga, Chris Hemsworth. Gusa abagore bo muri iki gihugu bo ntibagaragara neza mu bijyanye n'uburanga.

    9. Argentina

    Argentine ni igihugu cyo mu majyepfo ya Amerika, iki ni igihugu cy'inkomoko cy'ibyamamare bikomeye ku isi nka Papa Francis I , Lionel Messi n'abandi. Burya ngo iki gihugu kiri mu bihugu bigira abakobwa bafite uburanga budashamaje nk'uko bigaragazwa n'uru rutonde rw'ikinyamakuru The Insiders.

    8. Mexico

    Mexico ni igihugu gituranyi na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Abantu benshi bakunda kureba filimi zigezweho, bazi ubwiza bw'abakobwa bagaragara muri flimi za telenovelas. Gusa abakoze uru rutonde bavuga ko bibaza ukuntu abakobwa bagaragara muri bene izi filimi baboneka mu gihugu ubusanzwe gifite abakobwa batagaragara neza imbere y'abagabo.

    7. Portugal

    Portugal ni igihugu kiri mu majyepfo y'Uburayi, iki ni igihugu gikomeye mu mpano zitandukanye. Gusa ngo iyo bigeze ku bakobwa n'abagore beza biragorana cyane kubona umunya Porutigalikazi ufite uburanga budasanzwe.

    6. India

    Ubuhinde mu busanzwe abantu benshi babufata nk'igihugu kigaragaza ubwiza bw'abantu baremwe, ibi bigaterwa n'abakobwa beza, abasore b'ibigango bagaragara muri filmi za Bollywood. Nyamara burya ngo iyo urebye mu baturage bose batuye u Buhinde usanga abakobwa benshi bafite uburanga buke nabo bakomoka muri iki gihugu.

    Ubusanzwe u Buhinde bufite ikamba rya Nyampinga w'Isi inshuro zirenga 5. Gusa abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko ibyo bidahagije ngo bube ufite abakobwa beza.

    5. Lithuania

    Lithuania ni igihugu cyo mu burasirazuba bw'u Burayi. Abakoze uru rutonde bavuga ko bitaboroheye kumenya neza amakuru ku buranga bw'abatuye Lithuania, gusa ngo mu baturanyi babo batoye bagaragaje ko Lithuania nayo iri mu bihugu bifite abakobwa badashamaje.

    4. South Korea

    Koreya y'Epfo ubusanzwe izwiho kugira abakobwa bato bato, gusa ngo uburanga bw'isura zabo ntibukurura abagabo habe na gato.

    3. China

    U Bushinwa ni igihugu cyo mu Burasirazuba bw'isi. Ubushinwa buzwi nk'igihugu gikize kandi gifite abaturage benshi kurusha ibindi ku Isi. Nta gitunguranye nk'igihugu gifite abaturage basaga miliyari ko muri bo habamo abagore badakeye ku maso.

    2. The United Kingdom

    U Bwongereza ni igihugu giherereye ku mugabane w'u Burayi. Iki gihugu bivugwako abagabo bakivukamo baba bafite ubwiza budasanwe gusa wagera ku bagore ugasanga bihabanye cyane. Hari n'abavuga ko u Bwongereza bushobora kuba ari bwo bufite abagore b'uburanga buke kurusha ikindi gihugu cyose cyo ku Isi.

    Umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru The Beautiful People, Greg Hodge, asobanura abagore bo mu Bwongereza nka bamwe mu bagore bo ku Isi ya none batazi kwiyitaho mu buryo bwo gusa neza no kugaraza ubwiza imbere y'ababareba.

    1. Germany

    U Budage ni cyo gihugu kibimburira ibindi mu kugira abagore b'Abanyaburanga buke ku isura. Abantu benshi batanga ibitekerezo basobanura ko abagore bakomoka mu Budage usibye kugira uruhu rutaboneye, bagira n'umushiha udasanzwe ku bagabo.

    Ibi byose byatumye ikinyamakuru the Insiders kibashyira ku rutonde rw'abafite abagore badakeye ku isura, ivuga kandi ko ubusanzwe Abadage bagira igitinyiro kidasanzwe, nk'uko umuyobozi wabo Angel Merkel agaragara.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubudage-ku-mwanya-wa-mbere-ku-rutonde-rw-ibihugu-15-bifite-abakobwa-babi-ku-isi

  • Itangazo:NTAHOBAVUKIRA Francine yasabye guhindura amazina akitwa ABIJURU NGANJI Francine #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTAHOBAVUKIRA Francine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NGANJI Francine mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina nuko ari izina rimuteye ipfunwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntahobavukira-francine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-abijuru-nganji

  • Karongi:Imirenge y'icyaro yaje imbere iy'umujyi itaha amara masa muri mitiweli #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi wongeye kwisubiza umwanya wa mbere muri mitiweli.

    Buri mwaka mu karere ka Karongi haba amarushanwa yo kwesa imihigo mu bwisungane mu kwivuza.

    Umurenge wa Mutuntu umaze imyaka ibiri wanikira iyindi mu kwesa umuhigo mu kwishyura Mitiweli,n'uyu mwaka niko byagenze kuko wongeye kwisubiza uwo mwanya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Mutunt, Ndamyeyezu Fidele yavuze ko impamvu bahora ku isonga ari ugukorera hamwe nk'ikipe

    Ati, “Ibanga nta rindi ni ugukorera hamwe nk'ikipe yaba abayobozi b'umurenge , abaturage ,ntihagire uwigira ntibindeba.Twishimiye igikombe tumaze gutwara ubugira kabiri twikurikiranya.”

    Dusingize Donatha ni umuyobozi W 'Inama njyanama yashimye bikomeye imirenge yaje imbere agaya imirenge y'imijyi ya Rubengera na Bwishyura yaherekeje iyindi.

    Ati:”Mu mirenge y'imijyi ikibazo gihari ni ikihe?mufite abafatanyabikorwa benshi kandi bafite ubushobozi ariko muhora mu banyuma.Mukwiye kwikubita agashyi ndashima imirenge ya Mutuntu na Rwankuba yaje imbere mukomereze aho ariko mujye munabwira bagenzi banyu ibanga mukoresha .

    Imirenge irindwi (7) muri 13 niyo ihiga iyindi mu kwesa umuhigo wa Mutuelle,aho Umurenge wa muntu uza ku isonga ugakurikirwa n'Umurenge wa Rwankuba ,mu gihe umurenge wa Bwishyura ari nawo murenge w'umujyi uza ku mwanya wa Cyenda .

    Umurenge wabaye uwa mbere wahembwe igikombe n' ibahasha y'ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu(350K).




    Sylvain Ngoboka
    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/karongi-imirenge-y-icyaro-yaje-imbere-iy-umujyi-itaha-amara-masa-muri-mitiweli

  • Umucamanza yasubitse iburanisha rya Kabuga uregwa ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 'kugeza igihe kitazwi' #rwanda #RwOT

    Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ryaranzwe no kumva uruhande rw'ubwunganizi bwe n'urw'ubushinjacyaha kuri raporo y'inzobere zigenga.

    Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri uku kwezi kwa gatatu, yakozwe n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

    Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

    Ibyo byatumye ku itariki ya 10 y'uku kwa gatatu uru rugereko rw'i La Haye mu Buholandi ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe.

    Nyuma yuko izo nzobere zisimburanye mu kwitaba urukiko zibazwa n'ubwunganizi, ubushinjacyaha n'abacamanza kuri iyo raporo, kuri uyu wa kane ubwunganizi bwa Kabuga n'ubushinjacyaha bahawe ijambo.

    Maître Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko inzobere zose zagaragaje “mu buryo bwumvikana kandi buhuriweho” ko Kabuga “adashoboye kuburanishwa”.

    Umucamanza Bonomy yabajije Maître Altit niba aho Kabuga bamubona yicaye — kuri gereza y'urukiko — arimo kubumva, amusubiza ko ari ko abifata, ari ko gusobanukirwa n'ibyo bavuga ari ikindi.

    Bonomy yavuze ko “urubanza rusubitswe kugeza igihe kitazwi”, urukiko rukazatangaza umwanzuro kuri iyo raporo mbere cyangwa mu mpera y'ukwezi kwa kane, cyangwa mu kwa gatanu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umucamanza-yasubitse-iburanisha-rya-kabuga-uregwa-ibyaha-bya-genocide-yakorewe