Blog
-
Impamvu Skol ikomeje guherekeza ibitaramo by… – #rwanda #RwOT
Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, ariko Skol ikaba igiye kugitera inkunga ku nshuro ya kabiri. Muri iki gitaramo ikinyobwa cy'uru ruganda kizaba gishyizwe imbere ni icya Skol Lager, ariko bitabujije ko n'ibindi bizaba bihari.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakunzi babo.
Ati 'Ku gitaramo cya mbere ntabwo bari bakatwegereye, tugiyemo ku cya mbere tubona ni ibintu birenze. Bariya bantu nibo dushaka kuko banywa 'Skol Lager'. Mu by'ukuri dushaka gukomeza kwegereza abakunzi bacu ibinyobwa byacu abakunzi babyo.'
Arakomeza ati 'Abakunzi ba Skol Lager dusanzwe duhurira mu Bisope bigiye bitandukanye. Kuri iyi nshuro bishyize hanze babinyujije muri Sosiyete Andrei Gromyko Research Center Ltd, turavuga tuti reka twifatanye nabo.''
Bwa mbere nyuma yo koroherwa, umuhanzi Makanyaga Abdul agiye kugaragara muri iki  gitaramo 'Igisoope kinaguuye' kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa na Andrei Gromyko, kuri iyi nshuro cyitiriwe 'Kaberuka' waririmbwe na Orchestre Impala.
Iki gitaramo byari byitezwe ko cyari kuba ku wa 11 Gashyantare 2023 bitewe n'uko ariwo munsi witiriwe Kaberuka, ariko ntibyakunda kubera ko Makanyaga yari arwaye kimurirwa ku wa 1 Mata 2023.
Mu mpera z'umwaka ushize Makanyaga yafashwe n'uburwayi, ndetse nyuma yo kuva mu bitaro abaganga bamusaba kuba ahagaritse ibitaramo. Kuva uyu mwaka watangira, iki nicyo gitaramo cya mbere Makanyaga azaba agaragayemo.
Makanyaga azahurira muri iki gitaramo n'abandi barimo Orchestre Impala, Orchestre Nyampinga, Orchestre Les Citadins, Les huit Anges, Inono stars, Bushayija Pascal n'abandi benshi.
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, amatike ari kugura 5000Frw mu myanya isanzwe, VIP agura ibihumbi 15Frw na VVIP agura ibihumbi 25Frw.
Kigiye kuba nyuma y'icyabaye ku wa 15 Ukwakira 2022 kikagenda neza, ndetse n'ikindi cyabaye ku wa 12 Ugushyingo 2022.
Skol yateye inkunga iki gitaramo Ushaka kureba amafoto menshi y’Igisoope Kinaguuye giheruka,  wakanda hano
-
Best Freelance Websites 2023 for Writers Top 10 #rwanda #RwOT
Top 10 Best Freelance Websites in 2023 for Writers Job. [â¦]
The post Best Freelance Websites 2023 for Writers Top 10 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/best-freelance-writers-websites/
-
Computer Short Courses in Tanzania 2023 #rwanda #RwOT
In this article, we shall educate you on the list [â¦]
The post Computer Short Courses in Tanzania 2023 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/computer-short-courses-in-tanzania/
-
Ecole du Bon Berger y'i Nyamata yahembwe na Loni kubera kwimakaza intego z'iterambere rirambye – #rwanda #RwOT
RUTI Group ni ikigo gishora Imari mu bikorwa bigamije Impinduka muri Sosiyete (“Social Enterprise”), ari nacyo cyashinze Ecole Du Bon Berger. Igihembo cyatanzwe n'Umuryango w'Abibumbye, ku bijyanye no gushyira mu bikorwa SDGs, kiba icya mbere muri Afurika kicyegukanye.
Iki kigo cyahembwe kubera ibikorwa bitandukanye, birimo gutanga uburezi bufite ireme kandi buhendutse ndetse by'umwihariko ku bwa porogaramu yo kurengera ibidukikije binyuze mu masomo gitanga mu gukangurira abana bato ku ntego 17 z'iterambere rirambye za Loni.
'SDGs Pioneer' yahawe RUTI Group ku wa 29 Werurwe 2023 ni igihembo cya mbere muri bitatu bya mbere bitangwa na Loni, kigakurikirwa na SDGs Champion na SDGs Ambassador.
Ni igihembo iri shuri ryatsindiye nyuma y'imyaka ibiri abakozi baryo bahabwa amasomo atandukanye ku bijyanye n'ibisabwa kugira ngo izo ntego za Loni zimakazwe.
Mu guhabwa ayo masomo, babifashijwemo n'Ikigo CIFAL Flanders cyo mu Bubiligi, ku bubasha gihabwa n'Ikigo cya Loni gishinzwe Amahugurwa n'Ubushakashatsi, UNITAR.
Nubwo ayo masomo yakomwe mu nkokora na Covid-19, ntibyabaciye intege bakomeje guhatana, bakora ibyo basabwaga byose, bijyana n'ibikorwa byo kurengera ibidukikije birimo no gutera ibiti birangira iki kigo cyegukanye igihembo.
Ecole du Bon Berger yatangijwe mu 2017, kuri ubu ifite abanyeshuri 835 n'abarimu n'abakozi barenga 70. Umuyobozi Mukuru wa CIFAL Flanders, Peter Wollaert, avuga ko uwo mubare w'abanyeshuri na wo uri mu watumye RUTI Group ihabwa igihembo 'kuko twumva ko bose bahawe ubumenyi kuri SDGs.'
Ati 'Uretse ibyo EBB yanatweretse ko yatangije porogaramu yo kurwanya ihindagurika ry'ibihe mu masomo batanga buri munsi. Iki gihembo ntigipfa guhabwa uwo ari we wese kuko ugomba no kwerekana ibikorwa wakoze ndetse n'ingamba zindi ufite.'
Wollaert yagaragaje ko nubwo RUTI Group itsindiye iki gikombe bitarangiriye aho ahubwo ari bwo imirimo itangiye kugira ngo SDGs igerweho.
Ati 'Nizeye ko EBB izahabwa na SDGs Champion vuba'.
Umuyobozi wa EBB, Pamphile Wilondjja, yavuze ko bo baretse gutanga amasomo ya 'Education du dévelopment durable' mu buryo buvunaguye kuko bitagombaga gutuma bagera ku ntego zabo vuba. Ngo biyemeje kurishyira mu masomo atangwa umunsi ku wundi ari wo 'musaruro mubona ubu.'
Ati 'Dufite n'itsinda (Club) ku buryo ibyo bize baba bagomba kubishyira mu bikorwa. Dufite gahunda nyinshi ziri mu murongo wa SDGs zirimo uburezi bwigonderwa na buri wese, kurwanya inzara n'izindi zirimo kugeza amazi meza yo kunywa mu murenge duturiye, kurengera ibidukikije n'ibindi.'
Kuri ubu abana b'abakozi bakora muri iki kigo n'abandi bakomoka mu miryango itishoboye, abenshi bigira ubuntu ndetse ngo iki kigo kirashaka kuva kuri 15% kikagera kuri 30% by'abanyeshuri bigira ubuntu mu myaka itanu iri imbere.
Umwe mu bashinze RUTI Group, Robert Murenzi, yavuze ko bashaka kwigira byuzuye ari na ko bafasha sosiyete mu bikorwa bitandukanye, binyuze mu kwishakamo amafaranga batagiye gushaka inguzanyo ahandi.
Ati 'Amafaranga twinjije yose tuyasubiza mu bikorwa bifasha sosiyete no kubaka ibikorwaremezo. Dukora ibyo byose kuko tuzi ko uburezi budaheza ndetse bufite ireme ari umutwaro uremereye leta ko abikorera bagomba gutanga umusanzu wa mu inyungu zo kurera abana bose b'igihugu.'
Murenzi agaragaza ko muri EBB abana bagomba gutozwa ubumenyi bwose bakamenya indimi zose bitari bya bindi byo kumenya iz'amahanga gusa kuko 'hari n'amasaha dushyiraho yo kuvuga Ikinyarwanda gusa. Umwana agomba gutozwa byose kuko ntawe uba uzi icyo azaba cyo.'
Yasabye Leta ko mu gihe bagiye kugura ibikoresho byo kubaha ibikorwaremezo by'ishuri n'ibindi biri mu murongo wo guteza imbere uburezi, bajya bakurirwaho TVA cyane ko biba bigamije gufasha igihugu ku kibazo cy'ingutu. Yanavuze ko mugukangurira abikorera mu gushora imali muburezi budahenze, bishoboka, n'indi misoro nayo yakagombye gusubirwamo.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba RUTI Group yarashyize ibyo bikorwa mu karere kabo, abizeza ubufatanye bushoboka bwose bazakenera mu gukomeza guteza imbere uburezi buteza imbere ibidukikije.
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko ishoramari ryo mu burezi ritanga icyizere abantu bakwiye kwimakaza.
Yashimye uburyo u Rwanda rworohereza abashora imari muri urwo rwego, ashimira RUTI Group ku iterambere iri gushyira mu Bugesera by'umwihariko mu Murenge wa Nyamata.
RUTI Group ishaka no gutangiza ikigo kizajya gikora ibiribwa (catering) no gushyiraho inzu mberabyombi aho amafaranga azajya avamo yose na yo azajya ashyirwa mu bikorwa bitandukanye bizana impinduka kuri sosiyete.
Amafoto: Sendegeya Jules
-
Hate Radio; umukino 'Atome' akina ari Kantano wa RTLM ugiye kwerekanwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT
'Hate Radio' wateguwe unayoborwa n'Umudage Milo Rau, ukaba ukinwamo n'abarimo Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, aho akina ari nka Kantano Habimana.
Muri rusange uyu mukino ugaragaza amateka mabi itangazamakuru by'umwihariko Radio-Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yagize mu gutiza umurindi iyicwa ry'Abatutsi.
Uzerekanwa i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda, tariki 4-5 Mata 2023 ndetse na tariki 8-10 Mata, muri Kigali Convention Centre.
Abakina uyu mukino bagaruka ku byavugirwaga kuri Radio RTLM, ku buryo nta kintu na kimwe gihindurwamo cyangwa ngo cyongerwemo.
Bamwe mu banyamakuru biganwa harimo Valérie Bemeriki, Kantano Habimana na Georges Ruggiu, Umubiligi ufite inkomoko y'Abataliyani. Aba bose bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mukino kandi wateguwe bigizwemo uruhare n'abantu b'intiti batandukanye barimo Edgar Morin ugeze mu za bukuru muri iki gihe, Louis Georges Tin uyobora umuryango uhuriza hamwe abirabura baba mu Bufaransa.
Uretse Atome, ukina muri 'Hate Radio', harimo abandi bakinnyi bakomeye i Burayi barimo uwitwa Mayiss Bouffartigues, Yarol Stubert n'abandi ukaba ufite ibice bitatu, buri kimwe gikinwa mu masaha abiri.
Ntarindwa wamamaye nka Atome, akina muri 'Hate Radio' yigana umunyamakuru Habimana Kantano, akagaruka birambuye ku byo yatangazaga mu kwenyegeza Jenoside.
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE yavuze ko uwahimbye uyu mukino yifuzaga kugaruka ku ruhare rw'ibitangazamakuru n'abanyamakuru mu bihe bibi nk'ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
'Hate Radio' yakinwe bwa mbere mu 2012, imaze gukinirwa mu bihugu bigera kuri 40 birimo ibyo muri Afurika, Amerika y'Amajyepfo n'Amajyaruguru ndetse n'i Burayi.
Reba hano ikiganiro Atome yagiranye na IGIHE asobanura ibijyanye na 'Hate Radio'.
Umukino 'Hate Radio' ushushanya icengezamatwara ryaranze RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugiye gukinirwa mu Rwanda bwa mbere -
Umujyi wa Kigali ugiye kunguka icyanya cyahariwe inganda cya hegitari 85 – #rwanda #RwOT
Umuyobozi ushinzwe Ubutaka n'Imiturire mu Karere ka Nyarugenge, Dusabeyezu César, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kubaka muri iki cyanya cy'inganda igeze kure kandi ko igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka.
Yakomeje agira ati 'Turahamagarira abashoramari gutangira gukoresha iki gice cyahariwe inganda. Tugiye kuvugurura no gukora imihanda muri iki cyanya kandi aha hazaba ahantu heza.'
Ibi yabitangarije imbere y'abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya ndetse abagaragariza ko uyu murenge ugiye gushyirwa ku rwego ruteye imbere ku bijyanye n'ibikorwaremezo ndetse ukaba n'umujyi mwiza mu bijyanye n'imiturire.
Iki cyanya cy'inganda kizubakwa mu Kagali ka Nzove ndetse kuri ubu hamaze kugera zimwe mu nganda zirimo Urwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Skol n'urutunganya amazi.
Yakomeje ati 'Umurenge wa Kanyinya wafatwaga nk'icyaro muri Kigali ugomba kurimbishwa ugahinduka umujyi ukomeye ufite inganda n'ibikorwaremezo. Imiturire na yo igomba gutezwa imbere kandi uduce tugenewe guturwamo ubona ko tugenda twubakwa.'
Ati 'Turashaka no kuhagira ahantu habereye hoteli. Kugeza ubu dufite hoteli ebyiri muri Kanyinya ariko turashaka ko ziba nyinshi. Rero aka gace kagomba kugira uburyo bworoshya ubuhahirane ndetse no kugera ku nganda.
Uretse kubaka icyanya cy'inganda ariko hari gahunda yo kubaka ikiraro cyo mu Kirere kizahuza Umurenge wa Kanyinya wo muri Nyarugenge n'uwa Jali muri Gasabo.
Umujyi wa Kigali kandi ugaragaza ko mu guteza imbere inganda hagiye no kubakwa umuhanda wa Kaburimbo wa Nzove-Ruli-Gakenke.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda giherutse gutangaza ko hagiye kwagurwa inganda ndetse ko hari hegitari 9000 zishobora kwifashishwa n'abashoramari mu mijyi itandukanye mu kubaka inganda mu myaka 30 iri imbere.
Kugeza ubu bibarwa ko ubutaka buriho inganda bungana na hegitari 1200 hirya no hino mu gihugu.
Guverinoma y'u Rwanda iheruka gutangaza ko ifite gahunda yo guteza imbere no gutunganya ibyanya by'inganda mu bice bitandukanye by'igihugu by'umwihariko mu mijyi itandatu yunganira Kigali.
Uko kongera inganda bijyana no kongerera agaciro umusaruro uboneka muri utwo duce.
Kuri ubu kandi hari gahunda yo kwakura icyanya cy'Inganda cya Kigali kiri i Masoro kikongerwaho nibura hegitari 400.
Mu Nzove hagiye kwagurirwa icyanya cy’inganda kizaba kiri kuri hegitari 85
Muri uyu mushinga biteganyijwe ko n’umuhanda wa Nzove-Ruli-Gakenke uzubakwa
Uruganda rwa Nzove rutunganya amazi ruri mu zamaze kubakwa -
Bralirwa yungutse miliyari 22,5 Frw mu 2022 – #rwanda #RwOT
Iyi nyungu Bralirwa yagize yaturutse ku izamuka ry'inzoga zacurujwe kuko ziyongereye ku kigero cya 5,9% bitewe ahanini n'uko Amstel, Heineken na Turbo King zacurujwe ziyongereye.
Ni mu gihe n'ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku kigero cya 31,6% biturutse ahanini ku kuba ibikorwa hafi ya byose bisigaye byarakomorewe, bitandukanye n'uko mu myaka yabanje hari ibyari byarakumiriwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Bralirwa isobanura kandi ko iri zamuka ry'ibinyobwa bidasembuye ryatewe n'uko yavuguruye uburyo byagezwaga ku baguzi.
Amafaranga yose Bralirwa yacuruje mbere yo gukuramo imisoro n'ibindi bitandukanye, yari miliyari 157,6 Frw, bingana n'izamuka rya 27,6% ugereranyije n'uko mu 2021 byari bihagaze kuko bwo yari miliyari 123 Frw.
Ni mu gihe ibinyobwa byashyizwe ku isoko bingana na 2.318.000hl bivuye kuri 2.076.000hl mu 2021.
Mu 2022, Bralirwa igaragaza ko ishoramari ryayo ryiyongereyeho riba miliyari 29,4 Frw rivuye kuri miliyari 10,4 Frw yo mu 2021.
Iyi ntambwe nziza Bralirwa yateye mu 2022 izagera no ku banyamigabane bayo kuko bazagabana 21,91 Frw ku mugabane. Ni ingingo izemerezwa mu Nama Rusange y'Abanyamigabane izaba ku wa 6 Kamena 2023.
Mu 2021, abanyamigabane bari bahawe 17,03 Frw ku mugabane.
Ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bya Bralirwa byacurujwe mu 2022 byariyongereyeSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yungutse-miliyari-22-5-frw-mu-2022
-
Impundu mu muryango wa Ev. Caleb Uwagaba na A… – #rwanda #RwOT
InyaRwanda yamenye ko Ev. Caleb na Alice bibarutse imfura yabo kuri uyu Kane tariki 30 Werurwe 2023. Babyaye umwana w’umukobwa wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho Alice atuye na mbere y’uko akora ubukwe. Umwana wabo bamwise Anora Vee Agabe.Â
“Muraho neza, Umuryango wa Alice na Caleb duhaye Imana icyubahiro ko iduhaye umwana w'umukobwa kandi mwiza bihebuje. Anora Vee, kaze neza mfura yacu uri urukundo uri umuringa uri ibigwi uri ishema. Mama na Papa baragukunda.” Ubutumwa bwa Caleb kuri Instagram.
![]()
Bibarutse umukobwa
Ubukwe bwa Caleb na Alice bwabereye kuri Muhazi Beach Resort mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, tariki 19 Kamena 2022. Basezeranyijwe na Rev. Rwibasira Vincent wo mu Itorero rya Bethesda Holy Church ari naryo Ev. Caleb abarizwamo.
Ubwo Caleb yambikaga impeta umukunzi we Alice, yaragize ati “Nkwambitse iyi mpeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubwizerane wowe Uwingabire Alice, mbikoze mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, Amen”.Â
Abari muri ubu bukwe bahise bakoma amashyi menshi bashima Imana ku ntambwe aba bageni bateye, banabaririmbira indirimbo ivuga ngo “Uri Imana itabasha kubeshya, uri Imana isohoza amasezerano”.
Ev. Caleb wigisha muri Kaminuza muri Pologne na Alice, bakorewe agashya n’umuramyi Alex Dusabe wabatunguye abakorera indirimbo yanacuranzwe mu birori byabo kuko we atabashije kuboneka ku munota wa nyuma. Iyi ndirimbo irimo amagambo agera ku ndiba y’umutima y’abantu babiri bahuje bakiyemeza kubana iteka.
Alex Dusabe aririmbamo ati “Mbega ukuntu ari iby’igikundiro kubona Caleb na Alice bicaranye, bimeze nk’umubavu w’igiciro utamirijwe ahateraniye inshuti n’imiryango, bimeze nk’umunsi w’umunezero udashira. Umucyo urarashe, umunsi mushya uraje, dore urukundo n’amahoro bibanye namwe iteka ryose”.
“Muri beza murasa n’umugisha, muri beza mwuzuye amahoro. Urukundo rubuzure, rubasage, rubagote. Imana ya Caleb ni yo ya Alice, kandi umugisha w’Imana ubomeho.Â
Iyi Paradizo yanyu muyitambagiremo muri kumwe, mujyane mwuzuzanye mugeze amasaziro, ejo ni heza habereye ibibondo byanyu, ntacyabatanya mujyane mubane akaramata”.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, Caleb Uwagaba yavuze ko yishimye cyane kuko ubukwe bwe na Alice bwagenze neza.Â
Ati “Muri macye ndishimye, ndanezerewe ko mu buzima bwange haje abantu benshi beza kandi b’ingenzi ariko kandi haje n'urukundo rw'ahazaza hanjye uyu yaraje ndibona kandi umunsi wacu wagenze neza cyane twese twarishimye”.
Uwagaba Caleb ni umwalimu muri Kaminuza yo ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Pologne yitwa ‘University of Economics and Human Sciences’. Yigisha abanyeshuri b’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse n’abiga mu cya gatatu (Master’s).
Izi nshingano zo kwigisha muri iyi Kaminuza yazihawe nyuma yo kwitwara neza akabona amanota yo ku rwego rwo hejuru ubwo yigaga mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, bimutera kwigirira icyizere ahita asaba akazi, barakamuha.
![]()
![]()
Alice yibarukiye muri Amerika
![]()
Caleb na Alice barashima Imana yabahaye umwana w’umukobwa
![]()
Bakoze ubukwe buryoheye ijsho
Inseko ya Alice ku munsi w’ubukwe bwe na Caleb
![]()
Caleb&Alice ku munsi utazibagirana mu mateka yabo
Basezeranye ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi
-
Bagendana nibihe! Abagore 10 banze kurekura… – #rwanda #RwOT
Ni benshi tuzi mu gisata cy’imyidagaduro hano mu Rwanda bakunzwe cyane mu myaka yashize, nyamara muri iyi minsi ukaba udashobora kubumva, ndetse ntube wanamenya irengero ryabo. Abagore n’abakobwa tugiye kugarukaho muri iyi nkuru yacu bo, usanga ahubwo uko imyaka igenda ishira bagenda barushaho kwigwizaho igikundiro muri rubanda, mu gihe bamwe mu bo baziye rimwe mu kibuga bakuyemo akabo karenge ndetse banamaze no kwibagirana.
Uretse ibyo kandi banagenda barushaho kugwiza ifaranga, ku buryo benshi ari bamwe mu batunze agatubutse mu myidagaduro mu Rwanda.
Aba bagore bari mu byiciro bitandukanye mu myidagaduro, yaba mu itangazamakuru, sinema, abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ba nyampinga n'abandi benshi.
InyaRwanda yakoze urutonde rw'aba bagore, ariko uko bakurikiranye nta kindi cyagendeweho.
1. Sacha Kat
Agasaro Sandrine [Sacha Kat], ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane mu myidagaduro mu myaka irenga 10 ishize. Uyu yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Nizzo Kaboss, wahoze aba mu itsinda ry’umuziki rya Urban Boyz.
Yanakoreshejwe ku cyapa cya MTN cyamamaza, bituma benshi batangira kumuhanga amaso.
Uyu mukobwa yanifashishijwe mu ndirimbo ya Urban Boyz yiswe 'Umwanzuro', ubwo na Safi wakundanaga na Knowless yifashishaga uyu muhanzikazi bakundanaga.
Ikikwereka ko uyu mukobwa ari umwe mu bamaze igihe mu ruhando rw'imyidagaduro, Urban Boyz mu ndirimbo yahuriyemo na Riderman bise 'Rihanna' hari aho uyu muraperi baririmbanye agera akavuga ati 'Ku gituza cyiza n'ikimero nk'icya Sacha.'
Sacha Kat kandi yanamenyekanye nk'umuhanzi ku giti cye, n’ubwo ari ibintu yaje kugera aho akabivamo.
Ni umwe mu bakobwa bakunze kwiyambazwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda, ndetse iheruka ni iyitwa 'Saa Moya' ya Bruce Melodie. Ubu akora ubuhanzi bw'imideli, ndetse afite imyenda yitiriye amazina ye.
Uyu mukobwa yanze kurekura ndetse mu gihe amaze mu myidagaduro, biragoye ko bwakwira hatagize ikinyamakuru kimwandika.
Sacha Kat ni umwe mu bakobwa barambye mu myidagaduro nyarwanda2. Anitha Pendo
Pendo yamenyekanye mu myidagaduro nk'umwe mu bakobwa bafite impano nyinshi. Avanga imiziki, akayobora ibirori [MC], akaba umunyamakuru n'ibindi byinshi cyane, mbese mu myidagaduro ni umuntu mugari cyane.
Anitha Pendo akunda kwiyita 'Umukobwa wirwanyeho'. Ibi byaramuhamye, ndetse iri zina rishimangirwa n'ibikorwa bikomeye yakoze mu myaka isaga icumi amaze mu myidagaduro.
By'umwihariko, ni umwe mu bagore ba mbere bagerageje kwinjira mu cyiciro cyo kuvanga imiziki [Deejaying], ndetse nyuma ye hagiye havuka abandi bakobwa benshi bakora aka kazi bakunze gutinya mbere.
Anitha Pendo [uri iburyo] amaze igihe kinini ashinze imizi mu myidagaduro
Anitha Pendo ni umwe mu bagore barambye mu myidagaduro3. Shaddy Boo
Uyu mugore w'abana babiri b'abakobwa, nawe ni umwe mu bamaze igihe cyane mu myidagaduro. Ubusanzwe yitwa Mbabazi Shadia, akaba azwiho kuba umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Shaddy Boo yatangiye kumenyekana ubwo yagaragaraga mu ndirimbo ya King James yise 'Buhoro Buhoro', mu myaka ya 2012.
Uyu mugore yongeye kuvugwa mu 2016 ubwo yatandukanaga na Meddy Saleh, babanaga mu nzu imwe nk'umugabo n'umugore.
Izina Shaddy Boo ryagenderaga mu mutaka wa Meddy Saleh ryatangiye kwitamurura mu 2017, ndetse ubu ntasiba mu itangamakuru nk'umwe mu bagore bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga b'ikimero.
Yihariye kuba mu myidagaduro ariwe ukurikirwa cyane mu Rwanda, cyane ko afite abarenga miliyoni bamama akajisho ku kimero biturutse ku mafoto abasangiza kuri instagram.
Shaddy Boo amaze igihe kinini mu myidagaduro
“4. Kate Bashabe
Abenshi bamuzi nka Kate Bashabe mu myidagaduro nk’amazina akoresha, ariko amazina ye ni Bashabe Catherine. Ni umwe mu bakobwa bamaze igihe kinini bazwi cyane mu ruhando rw'imyidagaduro, binyuze mu bikorwa by'ubushabitsi akora ndetse n'ikimero cye.
Yatangiye kwamamara ubwo yabaga Nyampinga wa MTN (Miss MTN) mu mwaka wa 2010, biba akarusho ubwo yabaga Miss wa Nyarugenge mu mwaka wa 2012; aba abonye icyambu kimwinjiza mu myidagaduro by’umwihariko mu kumurika imideli.
Kate Bashabe w'imyaka 32, amaze kwamamara, yashinze inzu y'imideli yitwa ''Kabash Fashion House''.
Uyu mukobwa mu gihe kinini amaze ntabwo asiba mu itangazamakuru bamuvugaho ibintu bitandukanye, kandi ntajya ava mu bakobwa bavugwa.
Muri Mutarama 2022 yagaragarije abamukurikira inzu yujuje ku musozi wa Rebero, mu Mujyi wa Kigali, kandi ntasiba gufasha no kugaragara mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b’ikimero bamaze igihe mu myidagaduro
Kate Bashabe yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga5. Vanessa
Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, nawe ni umwe mu bakobwa badasiba mu itangamakuru.
Kuva yakwambikwa ikamba muri Miss Rwanda, yatangiye kurangamirwa. Yavuzwe cyane we na Sandra Teta biturutse ku bushuti bagiranye mu myaka irenga irindwi ishize, ndetse bafatanya ibintu bimwe birimo itangamakuru no gutegura ibitaramo. aba bombi banamamaye ubwo bakundanaga n’abasore babarizwa mu itsinda rimwe rya Active, ubwo Teta Sandra yakundanaga na Derek naho Vanessa agakundana na Olivis.
Nawe akunze kugarukwaho kuko ari umukobwa udakunze guhisha amarangamutima ye, cyane ayerekeye urukundo.
Vanessa amaze igihe kinini mu myidagaduro ![]()
6. Mutesi Jolly
Uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016. Kuva yakwambikwa iri kamba, ari mu badasiba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kubera ingingo zitandukanye akunze gutanga zerekeye ubuzima busanzwe.
Uretse ibyo kandi, uyu mukobwa azwi cyane mu biganiro bihuza abayobozi n'urubyiruko [Inter-generation Dialogue] mu rwego rwo kubashyiramo umutima wo gukunda igihugu no guhuza imyumvire y'urubyiruko n'abakuru.
Ni ibiganiro byatangijwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016.Â
Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bamaze igihe kinini badasiba mu itangazamakuru ku buryo nawe umuntu avuze ko yanze kurekura muri uru ruganda ataba ari kure y'ukuri.
Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa barambye mu myidagaduro
7. Butera Knowless
Butera Ingabire Jeanne [Butera Knowless] ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Niwe wenyine mu b'igitsinagore ufite ibigwi byo kuba abitse igikombe cya Primus Guma Guma Super Star, yatwaye ubwo yabaga ku nshuro yayo ya gatanu.
Uretse ibyo niwe wenyine mu bagore bo mu kiragano cye ufite album nyinshi.
Amaze kubaka ibigwi bikomeye ku buryo hari benshi abera urugero mu muziki, ndetse na benshi mu bahanzi bagize amahirwe yo gukorana indirimbo nta kabuza bamenyekana kurushaho.
Butera Knowless ni umwe mu bamaze kungukirwa bikomeye n'umuziki, kuko yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami ry'ubukungu muri Kaminuza yigenga ya Kigali, n'ibindi bikorwa byinshi atifuza gushyira mu itangazamakuru.
Uyu mugore w'abana batatu, ni umwe mu bahanzi abakunzi b'umuziki batajya bahararukwa. Aheruka guhurira mu ndirimbo n'umunyabigwi Alexis Puentes, wubatse izina nka Alex Cuba umunya-Cuba utuye muri Canada.
Iyi ndirimbo bayise 'Agüita de Coco'. Kugira ngo bayikore bahujwe na Mighty Popo, wakoreye umuziki igihe kinini muri Canada.
Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini
Knowless ni umwe mu bagore bamaze igihe kinini bakunzwe mu myidagaduro
8. Alliah Cool
Uyu mugore ubusanzwe yitwa Isimbi Alliance, ariko yamenyekanye cyane muri sinema nka Alliah Cool. Ni umwe mu bagore bihagazeho mu ruhando rw'imyidagaduro.
Mu gihe kirenga imyaka icumi amaze muri sinema, areberwaho kuba ari umwe mu bafite umutima wo kwihangana, no gukora cyane kugira ngo agire icyo ageraho mu buzima bwa buri munsi.
Mu gihe abandi usanga bamwe ibihe byarabasize, we ahubwo uko iminsi yigira imbere agenda arushaho gushinga imizi mu myidagaduro.
Ubwamamare bwe bwarenze imipaka y'u Rwanda, dore ko mu 2022 yashyizwe mu Ihuriro rya ba ambasaderi ba Loni b'Amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA).
Ubu abarizwa mu kigo cy'Abanya-Nigeria gifasha abanyempano batandukanye cya One Percent International MGT. Mu minsi yashize yagiye muri Nigeria gufata amashusho ya filime ya nshya, yahurijemo ibyamamare bitandukanye muri Nigeria mu ruganda rwa sinema.
Iyi filime yise 'Accidental Vacation' izajya hanze mu minsi iri imbere. Igaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye.
Aheruka kwimukira mu nzu ye iri mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, agace kazwiho kuba kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.
Alliah Cool ni umwe mu bagore bamaze igihe bakunzwe muri sinema nyarwanda
Alliah Cool aheruka kuzuza inzu y’akataraboneka Uyu mugore ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda
9. Sandra Teta
Sandra Teta ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu Rwanda, mu marushanwa y'ubwiza. Uyu mugore wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB 2011, yanamamaye mu rukundo n'ibyamamare nka Prince Kid uhagarariye Rwanda Inspiration yateguraga Miss Rwanda.
Yanakundanye na Derek Sano wo mu itsinda ry’umuziki rya Active, ndetse yanabyaranye na Weasel wo muri Goodlyfe (Uganda) babanye igihe kinini babyarana abana babiri, bagatandukana uyu muhanzi amuremye inguma.
Sandra Teta yanamenyekanye cyane ubwo yateguraga ibitaramo bitandukanye mu Rwanda, nyuma muri Gicurasi 2018 yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse aba ari ho atangira gutegura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.
Kuri ubu nyuma yo kugaruka mu Rwanda mu mwaka ushize, yongeye kubura umutwe ndetse muri iyi minsi agaragara mu bitandukanye bibera mu tubari dukunzwe mu Rwanda hose.
Sandra Teta ni umwe mu bagore bamaze igihe mu myidagaduro
Sandra Teta nyuma yo kuva muri Uganda aho yamaze imyaka ine, ubu yongeye kuza mu ruhando rw’abagore bategura ibitaramo mu Rwanda mu tubari dutandukanye10. Dabijou
Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou, yamenyekanye cyane mu myidagaduro kuva mu myaka irenga 10 ishize.
Yakunze kuvugwa mu rukundo n'ibyamamare bitandukanye birimo Safi na Nizzo bamamaye mu itsinda rya Urban Boyz, ryamenyekanye cyane mu Rwanda.
Kuva kera yanagiye yifashishwa mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi. Uyu mugore mu mwaka ushize yari yavuzwe mu rukundo n'umuririmbyi Harmonize, ariko byaje kugaragara nk'aho byari ibihuha.
Guhora mu itangazamakuru bituma ahora arangamiwe na benshi, ndetse bikamufasha kutava ku rutonde rwa bamwe mu bagore mu myidagaduro bamazemo igihe.
Uyu aheruka kwifashishwa na Yago mu ndirimbo yise 'Si Swingi'.
![]()
Dabijou ni umwe mu bagore bamaze igihe kinini bakangaranya benshi mu myidagaduro
![]()
Dabijou amaze imyaka irenga 10 mu myidagaduro
Skol yateye inkunga iki gitaramoÂ






Sacha Kat ni umwe mu bakobwa barambye mu myidagaduro nyarwanda
Anitha Pendo [uri iburyo] amaze igihe kinini ashinze imizi mu myidagaduro
Anitha Pendo ni umwe mu bagore barambye mu myidagaduro
Shaddy Boo amaze igihe kinini mu myidagaduro 
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b’ikimero bamaze igihe mu myidagaduro
Kate Bashabe yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga
Vanessa amaze igihe kinini mu myidagaduro 
Alliah Cool ni umwe mu bagore bamaze igihe bakunzwe muri sinema nyarwanda
Alliah Cool aheruka kuzuza inzu y’akataraboneka
Sandra Teta ni umwe mu bagore bamaze igihe mu myidagaduro
Sandra Teta nyuma yo kuva muri Uganda aho yamaze imyaka ine, ubu yongeye kuza mu ruhando rw’abagore bategura ibitaramo mu Rwanda mu tubari dutandukanye
