Blog

  • M23 iraha umujyi wa Bunagana ingabo za Uganda #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'inyeshyamba za M23 Major Willy Ngomba yabwiye BBC ko uyu munsi bashyikiriza umujyi wa Bunagana ingabo za Uganda.

    M23 yafashe uyu mujyi uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda muri Kamena(6) ishize, nyuma y'uko imirwano yabo n'ingabo za leta yari imaze iminsi irushijeho gukomera.

    Uyu mutwe uvuga ko urimo kubahiriza ibyategetswe n'abakuru b'ibihugu by'akarere n'abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu by'akarere, mu nama zitandukanye za Luanda, Nairobi na Bujumbura.

    Imirimo miremire y'abasirikare ba Uganda ejo yagaragaye yinjira muri Bunagana, bahageze bakiriwe n'abarwanyi ba M23.

    Willy Ngoma yabwiye BBC ko saa mbili z'igitondo ku isaha ya Bunagana aribwo bashyikiriza kumugaragaro ingabo za Uganda umujyi wa Bunagana.

    Bunagana ifatwa na bamwe nk'ikicaro gikuru cya M23, ni umujyi w'ingenzi yafashe bwa mbere, mbere yo gukomeza igafata ibice bya teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

    Hari ibice bimwe na bimwe muri Masisi na Rutshuru bikigenzurwa na M23, byitezwe ko nabyo izabirekura ariko ntihazwi neza ryari.

    Biteganyijwe ko M23 iva aho yafashe hose ikahasigira ingabo z'ibihugu by'akarere zoherejwe kurinda ibyo bice kugeza leta yumvikanye na M23.

    Abarwanyi ba M23 bumvikana bavuga ko ingabo za leta zitagomba kugaruka mu bice barimo kurekura baha izo ngabo z'akarere mbere y'uko bumvikana na leta.

    Izo ngabo z'ibihugu by'u Burundi, Kenya, South Sudan na Uganda zagabanye uko zizajya mu duce twagenzurwaga na M23, iza Uganda ziri mu gice kimwe cya Rutshuru – kirimo n'umujyi wa Bunagana, iz'u Burundi ziri mu gice cya Masisi, naho iza Kenya mu bice bimwe bya Rutshuru na Nyiragongo.

    'M23 irimo kuganira na leta' — Museveni

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye 'kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike'.

    Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z'igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y'izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.

    Mu itangazo, Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

    Gusa nta biganiro bizwi birimo kuba ku mugaragaro hagati ya M23 na Kinshasa. Leta ya Kinshasa yakomeje gutangaza ko izaganira na M23 ari uko gusa ivuye ahantu hose yafashe.

    M23 ivuga ko irimo kubahiriza ibyasabwe n'abategetsi b'akarere, ingabo za leta ziyishinja ko irimo kubikora itseta ibirenge, ndetse hagati aho muri iki cyumweru habaye imirwano ya hato na hato yashyamiranyije impande zombi ituma hari abaturage bava mu byabo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-iraha-umujyi-wa-bunagana-ingabo-za-uganda

  • Gen Muhoozi azizihiriza isabukuru ye i Kigali ari kumwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 49 muri Mata azabikorera i Kigali kandi ngo bizitabirwa na Perezida Kagame.

    Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata 2023, bizitabirwa n'abarimo Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Isabukuru yanjye y'imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n'inshuti nke.'

    Kugeza ubu ntibiratangazwa niba ibi birori by'isabukuru ya Gen Muhoozi bizabera i Kigali bishobora kwitabirwa n'ababyeyi be, Perezida Museveni na Janet Museveni.

    Muri Mutarama mu 2023 ni bwo bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 49 bizabera mu Rwanda aho kuba Uganda nk'uko byari bisanzwe.

    Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

    Gen Muhoozi afatwa nk'umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda nyuma y'igihe wari umaze urimo agatotsi.

    Gen Muhoozi ni umugabo w'imyaka 48 akaba umubyeyi w'abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

    Ni imfura mu muryango w'iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

    Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n'ubuhunzi yayize mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.

    Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka 'Royal Military Academy Sandhurst'.

    Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w'ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'imyitozo.

    Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.

    Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y'umutwe w'ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa 'Presidential Guards Brigade (PGB)', Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

    Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.

    Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w'iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.

    Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri 'Fort Leavenworth', ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuyeyo muri Nyakanga 2008 atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka 'Para-Commandos'. Ayo masomo yayigiye muri 'US Army's Airborne School' muri Leta ya Georgia.

    Muri uwo mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe 'Special Force' mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.

    Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b'indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

    Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y'ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y'Epfo ryitwa 'South African National Defence College'. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

    Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y'Epfo gufasha ingabo z'iki gihugu guhangana n'ibibazo by'umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by'umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/gen-muhoozi-azizihiriza-isabukuru-ye-i-kigali-ari-kumwe-na-perezida-kagame

  • Kenya: Igiporisi Cyongeye Guhangana n'Abakora Imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Muri Kenya, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Prezida William Ruto basubiye mu myigaragambyo kuri uyu wa kane, ku ncuro ya gatatu.

    Bateye amabuye abaporisi mu murwa mukuru Nairobi, bongera no gutwika ibiro by'ishyaka riri ku butegetsi.

    Abantu babarirwa mu bihumbi bigabye mu mihanda ku butumire bwa Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi.

    Baramagana ubuzima buhenze n'izamuka ry'ibiciro ku biribwa by'ibanze,n'ubusambo bavuga ko bwabaye mu matora y'umukuru w'igihugu aheruka.

    Leta yavuze ko amatora yabaye mu mucyo, kandi ko ubukungu bw'igihugu bwazamutse, isaba abigaragambya ku bihagarika.

    Umwunguriza wa perezida, Rigathi Gachagua, ejo ku wa kane yasabye abakora iyo myigaragambyo gusubira mu ngo zabo. Yavuze ko yabwiye Odinga ko inzira yonyine igeza umuntu ku butegetsi ari amatora.

    Abigaragambya bashinja Perezida William Ruto kunanirwa gushyira ku murongo igihugu.

    naho abashyigikiye Ruto bo bagashinja Odinga gukoresha amarangamutima ku izamuka ry'ibiciro ngo abone umwanya mu butegetsi no gushyira akaboko ke muri Leta.

    (Reuters)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-igiporisi-cyongeye-guhangana-n-abakora-imyigaragambyo

  • Urukiko rwategetse ko Donald Trump wahoze ari perezida wa USA atababwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'akarere rwa Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023 rwafashe icyemezo ku birego byaregwaga uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump, rwemeza ko atabwa muri yombi.

    Donald Trump hemejwe ko atabwa muri yombi kubera amafaranga yahaye umukobwa wamamaye muri filimi z'urukozasoni, yifuza ko atamushyira hanze akavuga uko yitwaye ubwo basambanaga.

    Donald Trump akurikiranweho gutanga amadolari ya Amerika 130.000 yahaye Stormy Daniel, icyamamare mu gukina amafilimi y'urukozasoni (prographie). Ubushinjacyaha bw'urukiko rw'akarere ka Manhattan rukaba rukomeje gushaka ibimenyetso bishinja uyu mugabo, wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uwahoze ari umunyamategeko wa Trump witwa Michael Cohen ni umwe mu bamushinja, watanze ubuhamya imbere y'Inteko y'abacamanza b'urukiko rwa Manhattan. Yemeza ko Daniels yahawe sheki mu minsi ya nyuma yo gusoza ibikorwa bya Donald Trump, byo kwiyamamaza murI 2016. Uburyo ayo mafaranga yatanzwemo bikavugwa ko butemewe n'amategeko.

    Umutangabuhamya Michael Cohen ashinja kandi Donld Trump ko yahimbye inyandiko z'ubucuruzi nk'uko bigaragara mu nyandiko zijyanye n'urubanza rwa federasiyo ya Cohen, bivugwa ko Trump yazanditse ko amafaranga yishyuwe buri kwezi nk'amafaranga yishyuwe mu buryo bwemewe kandi yaratanzwe mu buryo butemewe.

    Cohen aganira n'abanyamakuru ubwo yamaraga gutanga ubuhamya imbere y'abacamanza bakuru ba Manhattan mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gatatu, yagize ati: “Ibi byose ni ibyo kubazwa. Kuri Trump.. agomba kuryozwa ibikorwa bye bidafututse.”

    Donald Trump kuva dosiye ye yagezwa mu Bushinjacyaha ntiyigeze yemera ibyaha ashinjwa, ahubwo avuga ko byamuhimbiwe kubera gushaka kuburizamo ibikorwa bye byo kwimakaza Demukarasi.

    Umwaka ushize, umushinjacyaha wo mu rukiko rwa Manhattan, Alvin Bragg, yatsinze urubanza sosiyete ya Trump yaregwagamo icyaha cyo kunyereza imisoro, kandi uwahoze ari umuyobozi ushinzwe imari, Allen Weisselberg, yemeye icyaha cyo kunyinyereza ariko ntibyagira ingaruka kuri Donald Trump.

    Donald Trump agiye kuba Perezida wa mbere mu mateka ya Amerika utawe muri yombi.

    Inkruru ya BBC NEWS

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/donald-trump-wahoze-ari-perezida-wa-usa-agiye-gutabwa-muri-yombi

  • M23 yemeje ko irarekura umujyi wa Bunagana #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'inyeshyamba za M23, Major Willy Ngomba, yatangaje ko umujyi wa Bunagana urashyikirizwa ingabo za Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Weruwe 2023.

    M23 yafashe uyu mujyi uri ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda muri Kamena 2022, nyuma y'uko imirwano yabo n'ingabo za leta yari imaze iminsi irushijeho gukomera.

    Uyu mutwe uvuga ko urimo kubahiriza ibyategetswe n'abakuru b'ibihugu by'akarere n'abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu by'akarere, mu nama zitandukanye za Luanda, Nairobi na Bujumbura.

    Kuri uyu wa Kane abasirikare ba Uganda bagaragaye binjira muri Bunagana, bahageze bakiriwe n'abarwanyi ba M23.

    Willy Ngoma yabwiye BBC ko saa mbili z'igitondo ku isaha ya Bunagana aribwo bashyikiriza kumugaragaro ingabo za Uganda umujyi wa Bunagana.

    Biteganyijwe ko izi ngabo za Uganda zizagenzura igice cya Rutshuru kirimo imijyi yindi nka Rutshuru centre na Kiwanja.

    Bunagana ifatwa na bamwe nk'ikicaro gikuru cya M23, ni umujyi w'ingenzi yafashe bwa mbere, mbere yo gukomeza igafata ibice bya teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.

    Hari ibice bimwe na bimwe muri Masisi na Rutshuru bikigenzurwa na M23, byitezwe ko nabyo izabirekura ariko ntihazwi neza ryari.

    Biteganyijwe ko M23 iva aho yafashe hose ikahasigira ingabo z'ibihugu by'akarere zoherejwe kurinda ibyo bice kugeza leta yumvikanye na M23.

    Abarwanyi ba M23 bumvikana bavuga ko ingabo za leta zitagomba kugaruka mu bice barimo kurekura baha izo ngabo z'akarere mbere y'uko bumvikana na leta.

    Izo ngabo z'ibihugu by'u Burundi, Kenya, South Sudan na Uganda zagabanye uko zizajya mu duce twagenzurwaga na M23, iza Uganda ziri mu gice kimwe cya Rutshuru, kirimo n'umujyi wa Bunagana, iz'u Burundi ziri mu gice cya Masisi, naho iza Kenya mu bice bimwe bya Rutshuru na Nyiragongo.

    The post <strong>M23 yemeje ko irarekura umujyi wa Bunagana</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/31/m23-yemeje-ko-irarekura-umujyi-wa-bunagana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m23-yemeje-ko-irarekura-umujyi-wa-bunagana

  • Abakinnyi 7 batemerewe gukina umunsi wa 25 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 mu mupira w’amaguru irakomeza hakinwaga umunsi wa 25.

    Shampiyona yari yasubitswe hamaze gukinwa umunsi wa 23, kuko umunsi wa 24 wahuriranye n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu wahise usubikwa.

    Shampiyona ikaba yasubukuwe iri bukinwe guhera uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023 aho Gorilla FC yakira Sunrise n’aho Rutsiro ikakira Rwamagana City.

    Ejo Rayon Sports izakira Police FC n’aho ku Cyumweru APR FC izakira Bugesera FC.

    Gahunda y’umunsi wa 25

    Ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023

    Gorilla FC vs Sunrise FC
    Rutsiro FC vs Rwamagana City

    Ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023

    Rayon Sports vs Police FC
    AS Kigali vs Mukura VS
    Marines FC vs Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023

    APR FC vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Gasogi United
    Espoir FC vs Kiyovu Sports

    Abakinnyi 7 batemerewe gukina umunsi wa 25

    Nizeyimana Jean Claude (Rutsiro FC)
    Bishira Latif (AS Kigali)
    Niyonzima Olivier (AS Kigali)
    Nduwayo Valeur (Musanze FC)
    Ciiza Hussein (Etincelles)
    Elie Ganijuru (Rayon Sports)
    Léandre Onana Willy Essomba (Rayon Sports)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-7-batemerewe-gukina-umunsi-wa-25

  • Amahirwe y’Amavubi yo gutsinda ikirego cya Benin yareze Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Benin yareze u Rwanda muri CAF kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita 2 y’umuhondo, Amavubi ashobora kurusimbuka nubwo amahirwe atari menshi.

    Ni mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera Côte d’Ivoire wakinwe na Kevin Muhire kandi afite amakarita 2 y’umuhondo.

    Kevin Muhire wabonye ikarita ku mukino wa Senegal yabonye indi ku mukino ubanza wa Benin wabaye tariki ya 22 Werurwe 2023 muri Benin, bivuze ko atari gukina umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 29 Werurwe 2023.

    Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi, Team Manager Jackson avuga ko bari bafite mu bitabo bya bo ko Kevin Muhire afite amakarita 2 y’umuhondo ariko CAF iboherereza raporo ivuga ko umukinnyi utemerewe gukina uyu mukino ari Hakim Sahabo.

    Ngo bahamagaye muri CAF babaza niba ari byo koko, ndetse anegera Komiseri w’umukino amubaza niba nta wundi mukinnyi Amavubi afite atemerewe gukina uyu mukino amubwira ko nta we uwo yahawe ari Hakim Sahabo.

    Ni nyuma y’uko muri raporo y’umusifuzi na Komiseri ku mukino ubanza wa Benin yatanzwe muri CAF igaragaza ko Muhire Kevin nta karita yabonye kuri uyu mukino ahubwo amakarita yahawe Mugisha Gilbert wahawe umuhondo na Hakim Sahabo wahawe umutuku nyuma yo kubona imihondo 2.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y’umukino wabaye ku wa Gatatu amakipe yombi akanganya 1-1, Rutayisire Jackson yegereye Komiseri w’umukino akamubwira ko hashobora kuba habayemo kwibeshya na we akamubwira ko ikirego agihawe umukino urangiye kandi mbere y’umukino Benin itigeze igaragaza ko uyu mukinnyi afite amakarita 2.

    Yamuremye agatima amubwira ko kuba batanze ikirego umukino warangiye batabigaragaje mbere badakwiye kubigiraho ikibazo ahubwo byaba ikibazo mu gihe komiseri yabamenyesheje ko umukinnyi atemewe gukina akarengaho agakina.

    Itegeko rivuga iki? Hari aho rirengera u Rwanda?

    Nk’uko mu nkuru iheruka twabagejejeho bamwe mu basifuzi bavuze ko uyu musifuzi azahanwa ariko na none n’u Rwanda rukaba rwaterwa mpaga, gusa haracyari amahirwe ku Rwanda nubwo atari menshi.

    Itegeko rya 42 mu mategeko agenga imikino y’Igikombe cya Afurika rigaruka ku bijyanye no guhagarikwa kw’abakinnyi kubera amakarita, rigena ko umukinnyi ubonye amakarita abiri asiba umukino, CAF ikabimenyesha amashyirahamwe bireba ariko na none kubimenya bikaba inshingano z’ishyirahamwe ku giti cyaryo.

    Gusa na none iyo umunutse ku ngingo ya 43 ijyanye no kwanga abakinnyi bafite imiziro batagomba gukina, agaka ka mbere kavuga ko iyo hari umukinnyi ushidikanywaho hakekwa ko afite ikibazo, mbere y’umukino kapiteni w’ikipe irega agomba kuba yamaze gukora ikirego mu buryo bukurikije amategeko ndetse akanabimenyesha kapiteni w’ikipe iregwa akanabisinyira.

    Agaka ka 2 kavuga ko iki kirego kigomba kuba cyagejejwe muri CAF bitarenze amasaha 48 nyuma y’umukino.

    Kevin Muhire yakinnye umukino wa Benin afite amakarita 2 y’umuhondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amahirwe-y-amavubi-yo-gutsinda-ikirego-cya-benin-yareze-muhire-kevin

  • Umunyarwenya Ahoufe Abrantie ‘2PAC’ wafatwaga nk’umwami wa Tik tok yitabye Imana bitunguranye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ahoufe Abrantie wamamaye nka 2Pac wa Ghana kuri Tik Tok yitabye Imana bitunguranye.

    Urupfu rw’uyu musore w’imyaka 21 ukomoka muri Ghana rwamenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023 aho ibinyamakuru bitandukanye byo muri Ghana byabitangaje ariko umuryango we ukaba wari utaratangaza icyo yazize.

    Yigaruriye imitima ya benshi bitewe n’amashusho yifataga akayasangiza abamukurikira kuri Tik Tok na Instagram.

    Yiyise 2Pac kubera uburyo rimwe na rimwe yanyuzagamo akifata anashusho yambaye nk’uko uyu muraperi yakundaga kwambara, yashyize bandana mu mutwe.

    Ku rubuga rwa Tik Tok yakurikirwaga n’abantu hafi miliyoni 4 ni mu gihe kuri Instagram yakurikirwaga n’abarenga ibihumbi 600.

    Indoro yasetsaga benshi mu mashusho yabasangizaga

    Yakundaga kwiyita 2Pac

    Urupfu rwe rwatunguye benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-ahoufe-abrantie-2pac-wafatwaga-nk-umwami-wa-tik-tok-yitabye-imana-bitunguranye-amafoto

  • Best Academic Writing Sites for Writers 2023 #rwanda #RwOT

    In our previous article, we covered the best academic writing […]

    The post Best Academic Writing Sites for Writers 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/best-academic-writing-sites/