Blog

  • 'M23 irimo kuganira na leta' – Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye 'kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike'.

    Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z'igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y'izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.

    Ku wa 29 Werurwe, Uganda yohereje izindi ngabo muri Congo ariko zigiye mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, zifite inshingano zo kugarura ituze mu bice bya Rutshuru na Goma, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganiye na Guverinoma.

    Museveni ati “Bitandukanye n'ibyo nabonye kuri Al Jazeera, Daily Vision no mu bindi binyamakuru, ntabwo tugiye kurwana cyangwa kurwanya M23. Guverinoma ya Congo n'umutwe wa M23 bemeranyije inzira y'amahoro ikubiyemo ibijyanye no guhagarika imirwano no kuba M23 igomba kuva mu bice yigaruriye ikajya mu bice byemeranyijwe.”

    Museveni yavuze ko ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma biri kuba kandi bikwiriye gukomeza, ku buryo ikibazo kirangira mu buryo bwa politiki.

    Ati “Inshingano zacu z'ibanze ni ukujya mu bice M23 yashyikirije Ingabo za EAC aho kugira ngo ingabo za Congo zihajye kuko M23 izifata nk'umwanzi.”

    Yakomeje avuga ko Ingabo za Uganda zagiye i Bunagana na Rutshuru zitajyanywe no “kurwanya M23 ahubwo nk'ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, kugira ngo Abanye-Congo bakoreshe uwo mwanya mu gukemura ibibazo biri muri politiki yabo”.

    Yavuze ko uretse Ingabo za Uganda nizigabwaho igitero, “naho ntabwo turiyo tujyanywe no kurwana”.

    Ati “Ibyo kurwana bishobora kuza nyuma mu gihe umwe mu mitwe yitwaje intwato utemewe amahoro kandi ari ikintu twese tubona nk'impamvu yumvikana.”

    Mu itangazo, Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

    Gusa nta biganiro bizwi birimo kuba ku mugaragaro hagati ya M23 na Kinshasa. Leta ya Kinshasa yakomeje gutangaza ko izaganira na M23 ari uko gusa ivuye ahantu hose yafashe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/m23-irimo-kuganira-na-leta-perezida-museveni

  • Nyagatare: Barasaba inyubako y'ibiro by'akarere ijyanye n'igihe, ihari itinza serivisi bahabwa #rwanda #RwOT

    Hari abatuye mu karere ka Nyagatare, bakomeje gusaba leta kubaka ibiro by'aka karere bigezweho, kuko ibiriho biri kudindiza serivisi.

    Ikibazo cy'inyubako z'ibiro by'akarere ka Nyagatare zishaje ndetse zitandukanye kigaragazwa nk'igikomeje kudindiza serivisi mu baturage.

    Dore nk'ubu umuyobozi w'akarere akorera mu nyubako ye,Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage nawe akorera mu nyubako ye aho bita kuri PDRCIU ndetse na Visi Meya ushinzwe ubukungu nawe akorera mu nyubako  ye imeze nk'inzu y'abaturage.

    Abaturage baravuga ko zibatera urujijo bigatuma serivisi zabo zidindira.

    Umwe ati 'Hagiye hari inyubako zitandukanye, ntabwo bakorera mu nyubako imwe, ari meya, ari visi meya cyangwa se ushinzwe ubukungu.'

    Undi ati 'Ugasanga uturere twarubatse, dufite akarere keza ariko nagera inaha nyuze hano hirya ku Karere Kacu nabaza amakuru bakavuga ngo akarere ka Nyagatare karakodesha aho gakorera, nkibaza nti ni ukubera iki kabaye aka mbere mu mihanda gusa, none mu bindi tugiye kuba aba nyuma? Aho bidindiriza serivisi akarere ni gato, iyo umuntu agiye aratinda cyane.'

    Mugenzi we yagize ati 'Ni ibintu bidafite gahunda, kuko urumva umwe araha undi ari hariya, undi ari iriya. Mu buryo bwa serivisi rero aho meya akorera siho gitifu akorera siho ushinzwe ubukungu akorera, mbese ntabwo bimeze neza. Abantu iyo bakoreye mu nzu imwe kandi igendanye n'igihe nabyo ni uburyo bwiza bwo kugira ngo serivisi ibashe kuba yatangwa mu buryo bworoshye kandi bwiza.'

    Abaturage barasaba ko hakubakwa inyubako imwe ihurije hamwe ibiro byabo byose, kugira ngo bihagarike isiragizwa rya buri munsi mu gihe bagiye bagiye gusaba serivisi.

    Ikibazo cy'inyubako z'ibiro by'aka karere ka Nyagatare bitajyanye n'igihe, Hashize igihe abaturage bakigaragaza ko kibabangamiye ariko nta kirakorwa.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare Bwana Kabagamba Wilson avuga ko nta gahunda ya vuba yo kubaka ibiro bishya bitewe n'ikibazo cy'ubukungu, icyakora ngo bagiye kuvugurura izi nyubako ziriho.

    Ati 'Ibiro bishya ni umushinga munini, navuze y'uko twari twarashyize mu mihigo ariko bitewe n'ubukungu  uko bwifashe yaba ari ku Isi ndetse no mu Rwanda byatewe na Covid, uwo mushinga twarawuhagaritse. Ariko uyu munsi turashaka kugira ngo nibura aho dukorera hisanzure na serivisi dutanga , aho zitangirwa habe ari ahantu hisanzuye. Hari aho usanga aho abakozi bari n'amadosiye yabo ygasanga ni ibintu birundiranye, ibyo turashaka kubitunganya ku buryo hari ibyumba bimwe twakwagura.'

    Si ku nshuro ya mbere ikibazo cy'ibiro by'Akarere ka Nyagatare bitatanmye kivuzwe mu itangazamakuru, kuko  ku ngoma z'abayobozi uko bagiye basimburana kuyobora aka karere niko bizezaga kubaka ibiro bishya ariko, kugeza nubu nta kirakorwa.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Barasaba inyubako y'ibiro by'akarere ijyanye n'igihe, ihari itinza serivisi bahabwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/31/nyagatare-barasaba-inyubako-yibiro-byakarere-ijyanye-nigihe-ihari-itinza-serivisi-bahabwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-barasaba-inyubako-yibiro-byakarere-ijyanye-nigihe-ihari-itinza-serivisi-bahabwa

  • Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe mu ruhame #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza ku bujujrire bw'ubushinjacyaha bwarezemo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga amarushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda.

    Igihe cyanditse ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 203, mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yunganiwe n'abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa.

    Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z'ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n'imvugo z'uwahohotewe nk'ikimenyetso cy'ingenzi.

    Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n'imiterere y'icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n'icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho.

    Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n'ubukene mu gihe cya Covid-19.

    Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru.

    Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w'u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z'abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye.

    Prince Kid yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022 aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022, urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje.

    Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Urubanza mu minsi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo.

    The post <strong>Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe mu ruhame</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/31/urubanza-rwa-prince-kid-rwimuriwe-mu-ruhame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubanza-rwa-prince-kid-rwimuriwe-mu-ruhame

  • Khloe Kardashian yasubije abibaza niba adakum… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe iterambere ryaje ryemerera abantu kwihinduza uko bashaka bibagishije kwa muganga bakabaha isura n’imiterere bashaka, ibyamamare ni byo byafashe iya mbere mu kugana iri terambere. Umunyamideli Khloe Kardashian ari mu bagore bibagishishe inshuro zirenga 6 kugira ngo agire ubwiza n’imiterere yifuzaga.

    Khloe Kardashian ukunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamugaya ko yakabije kwihindura isura ndetse ko nta n’aho ahuriye n’uko yasaga mbere, yasubije abibaza niba adakumbuye isura ye yavukanye mbere y’uko yibagisha ngo ayihindure.

    Nyuma yaho yarashyize amashusho kuri konte ya instagram ye, yerekana ari iwe ari gukora siporo, hari uwahise amubaza ati: ”Ese ntukumbuye isura yawe ya kera?” Khloe nawe ntiyatindiganije yahise asubiza ati ”Oya”.

    Abatanga ibitekerezo bakomeje banamunenga bavuga ko yakabije kwihindura isura kuburyo no guseka bisigaye bimunarira bitewe n’uko iminwa ye bayongereye ikaba ifite ”Fillers’ nyinshi ziyibuza kwinyeganyeza.

    Uyu munyamideli ni umwe mubyamamarekazi bizwiho kuba byaribagishije (Plastic Surgery) bikihinduza imiterere. Khloe Kardashian kandi aherutse no kuvuga ko icyatumye akora ibi ari uko abantu bamugereranyaga n’abavandimwe be barimo Kim Kardashian bakavuga ko ari mubi maze agahitamo kwihinduza kugirango atere nkabo.

    Umunyamideli Khloe Kardashian amaze kwihinduza isura inshura zigera kuri 6

    Ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumugarukaho cyane bitewe no kwihinduza isura kenshi

    Yasubije abibaza niba adakumbuye isura ye ya kera

    Khloe Kardashian mbere na nyuma yo kwihinduza isura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127644/khloe-kardashian-yasubije-abibaza-niba-adakumbuye-isura-yavukanye-mbere-yuko-ayihindura-127644.html

  • Harimo n’uwarumanaga! Abakinnyi 10 Isi yagize… – #rwanda #RwOT

    Muri rusange, ruhago igira uburyo bwihariye ikinwamo ari na byo bituma ari wo mukino ukunzwe ku Isi. Gusa hari bamwe mu bakinnyi uburyo bukakaye bakinamo bituma benshi babita abanyamahane.

    Bagiye barangwa no gukandagirana bikomeye, imiserebeko y’ibicamirundi, gutukana, kurwanya abasiruzi na bagenzi babo, kwica nkana amategeko agenga umukino n’ibindi bikorwa byose bifatwa nk’ubushotoranyi.

    Dore bamwe mu bakinnyi b’abanyamahane babayeho mu mupira w’amaguru:

    10. Zlatan Ibrahimovic

    Uyu ni rutahizamu w’Umunya-Suede waranzwe n’ubwiyemezi no kwigirira icyizere bikabije. Zlatan ni umwe mu bakinnyi bakuze mu myaka bagikina nk’ababigize umwuga kuko ku myaka 42 ubu akinira AC Milan. 

    Zlatan yahereye muri Barcelona yatozwaga na Guardiola arwana mu myitozo. Uyu kandi yakubitiye abakinnyi benshi mu kibuga barimo Oguchi Onyewu, Bari, Marco Rossi, umuzamu Sean Johnsonwhich n’abandi benshi.

    Ubusanzwe Zlatan afite umukandara w’umukara mu mukino wa Taekwondo. Uyu mukinnyi yahawe amakarita 14 atukura mu mateka ye; ibituma aba umwe mu bakinnyi b’abashotoranyi babayeho.

    9. Marco Materazzi

    Abenshi bibukira uyu mugabo mu gikombe cy’Isi cyo muri 2006, ubwo u Butaliyani bwahuraga n’u Bufaransa maze Materazzi agatuka Zinedine Zidane anamubwira amagambo amuzamurira kamere bityo Zidane akamutera umutwe w’amateka watumye ahita anerekwa ikarita y’umutuku. 

    Kubera amakare mu kibuga yari yariswe akazina ka ‘Psycho’ cyangwa ‘Killer’ bivuze umwicanyi aho yaranzwe n’imiserebeko irindwa mubi n’amagambo akakaye; ibyatumye ahabwa amakarita 60 y’imihondo na 25 atukura mu buzima bwe nk’umukinnyi.

    8. Gennaro Gattuso

    Gattuso wamamaye mu makipe ya Sion na AC Milan usigaye atoza Valencia yo muri Espagne na we, aza kuri uru rutonde. 

    Gattuso yakinaga mu kibuga hagati yugarira aho kumubona aseka mu kibuga byari ikizira. Ubuhanga ku mupira ntibwari bwinshi cyane ariko yakinanaga imbaraga ndetse akagira imiserebeko y’ibicamirundi. 

    Gattuso wari indwanyi yuzuye yahisemo gukina umukino w’imbaraga dore ko mu mikino 500 yakinnye, Gennaro Gattuso yatsinze ibitego 13.

    7. Luis Suarez

    Suarez ni umwe muri ba rutahizamu beza b’igihe cye nubwo hari ubwo yakinaga umukino wanduye bikomeye, iyo bigeze ku bushotoranyi buri wese ahita yibuka igihe aruma myugariro w’Umutaliyani Giorgio Chiellini mu mikino y’igikombe cy’Isi cyo muri 2014 cyabereye muri Brazil, bituma ahabwa imikino 9 adakina imikino nkuzamahanga. 

    Uyu si uwa mbere yari arumye kuko SUAREZ agikinira Ajax yanarumye uwari Umukinnyi wa PSV Otman Bakkal muri 2010, ageze muri Liverpool aruma Branislav Ivanović wa Chelsea muri 2013; ibyatumye yitwa ‘Cannibal’ bivuze umuntu urya bagenzi be. 

    Suarez yagiye anashinjwa irondaruhu mu bihe bitandukanye; ibituma ashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi b’abashotoranyi.

    6. Mario Balotelli

    Ubushotoranyi, imyitwarire ya cyana, ni byo bituma Balotelli aza kuri uru rutonde. Kuva muri 2006 Balotelli atangiye gukina nk’uwabigize umwuga yagiye avugwaho ko adashobotse, umutoza we José Mourinho mu ijambo rimwe yagize ati: “Ntashobotse”. Mario Balotelli yahawe amakarita atukura 13 mu makipe 7 atandukanye. 

    5. Diego Costa

    Kuri ubu akina muri Wolverhampton Wanderers yo mu Bwongereza. Diego Costa ni we mukinnyi wahaniwe imirwano cyane ndetse abitangira amande menshi cyane. 

    Ibi byafashe intera ndende agikinira Atletico Madrid by’umwihariko intambara ye na Sergio Ramos mu mukino w’amateka uhuza amakipe y’i Madrid. Ageze no muri Chelsea yakubise uwitwa David Limbersky ndetse abihanirwa imikino ine. 

    Uretse kuba yarigeze gutorwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa nk’umukinnyi wanzwe ku Isi, Diego Costa yahawe amakarita 141 y’umuhondo 12 atukura.

    4. Roy Keane

    Umunyabigwi wa Manchester United Roy Maurice Keane yari umukinnyi w’umunyembaraga nyinshi kandi ubika inzika cyane, uwo Abongereza bavuga ko ari urugero rw’iza rw’ishitani ritukura ‘Red devil’. 

    Muri 2001 mu mukino w’ishiraniro wahuje amakipe y’i Manchester, Roy Keane yakandagiye se wa Erling Braut Haaland witwa Alf-Inge Håland amuvuna akaguru ndetse amukura mu kibuga byiteka. 

    Roy Keane yiyemereye ko yamuvunnye ku bushake nk’igikorwa cyo kwihorera kandi ko yari yarabimusezeranyije; ibyatumye ahanwa imikino 5 n’amande y’ibihumbi 150 by’amapawundi. 

    3. Pepe

    Nubwo yacishije make muri iyi myaka kuva muri 2019 yajya muri FC Porto y’iwabo muri Portugal, ariko yakanyujijeho muri Real Madrid ari kumwe n’uwo bari barahuje Sergio Ramos.

    Iyo bije ku bushotoranyi Pepe aza mu b’imbere. Ibihe bizwi cyane ni igihe yasunitse Casquero atuma yitura hasi, nk’aho ibyo bidahagije maze amusanga aho yari yaguye ahamuterera imigeri ibiri yanarakaye cyane. 

    Pepe kandi yakandagiye ikiganza cya Lionel Messi amushinja kwigusha ku bwende. Uramutse uvuze abo Pepe yateye inkokora bo ntiwababara. 

    2. Eric Cantona

    Umufaransa Eric Cantona afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’igihe cye kuko yagize uruhare rukomeye mu gushyira Manchester United ku gasongero k’ubuhangangange muri ruhago.

    Cantona yamenyekanye nk’umukinnyi utagira ikinyabupfura, wirata, utihangana kandi urakara vuba. 

    Ibihe by’ubushotiranyi bizwi cyane kuri Cantona ni ku tariki ya 25 Mutarama 1995 ubwo yasimbukiraga Richard Shaw wakiniraga Crystal Palace akamutera umugeri agahita asohorwa mu kibuga, mu gihe ari gusohoka umufana wa Crystal Palace witwaga Matthew Simmons amuvugiriza induru maze na we Cantona amutera undi mugeri wiswe uwa ‘Kung Fu’, ibyatumye ahanwa igihe kirekire. 

    Ikindi gikorwa cy’ubushotoranyi Cantona yagikoze akinira Nîmes ubwo akubita umusifuzi umupira bitewe n’uko yari afashe icyemezo Cantona atishimiye, ibi byatumye ahanwa ukwezi kose kwaje no kongerwa nyuma.

    1. Sergio Ramos

    Benshi bamushyira muri ba myugariro beza Isi yagize bijyanye n’ubuhanga n’imbaraga yagaragaje. Sergio Ramos ibikombe hafi ya byose yarabyegukanye yewe n’igikombe cy’Isi muri 2010 na Champions League nyinshi akinira Real Madrid.

    Gusa ku rundi ruhande, Ramos ni we benshi bahurizaho ko ari umukinnyi ushotorana kurusha abandi bose kuko ni we mukinnyi ufite amakarita menshi muri La Liga, ikipe y’igihugu ya Espagne, UEFA Champions League ndetse ni na we mukinnyi rukumbi ufite amakarita 5 atukura muri ‘El Clasico’.

    Muri rusange Sergio Ramos afite amakarita 232 y’umuhondo na 28 atukura, ibituma ashyirwa ku mwanya wa mbere mu bakinnyi b’abashotoranyi babayeho ku mu mateka nubwo budakuyeho ko ari umwe muri ba myugariro beza b’igihe cye.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127640/harimo-nuwarumanaga-abakinnyi-10-isi-yagize-bagira-amahane-akabije-mu-mupira-wamaguru-127640.html

  • Minisante isanga habayeho ubufatanye bwatuma ibibazo biri mu buzima bikemuka #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko ubufatanye n'abandi bafatanyabikorwa muri uru rwego, bufasha mu gukemura bimwe mu bibazo byo mu rwego rw'ubuzima byumwihariko ibijyanye nubuzima bw'umubyeyi numwana.

    Muri ibi bibazo bikemurwa binyuze mu bafatanyabikorwa harimo ibyakemuwe n'umushinga BARAME w'ikigo cy'ububiligi gishinzwe iterambere Enabel.

    Barame ni umushinga uri muri gahunda y'ibikorwa ya 2019 — 2024, watangiye muri Nyakanga 2020 ukorera mu turere twa Nyarugenge, Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rulindo na Rusizi.

    Mu bufatanye n'Akarere ka Nyarugenge Enabel, hubatswe kandi hatangwa ibikoresho bigezweho bikenerwa mu bitaro, bifite ubushobozi bwo kubyaza abagera kuri 270 ku kwezi.

    Bamwe bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyarurenzi, bavuga ko bashima umushinga BARAME kuko basigaye babona ubuvuzi hafi yabo.

    Umwe ati 'Ibi bitaro biturinda gukora urugendo rurerure tujya kwivuza.'

    Mugenzi we ati 'Batwegereje ibitaro turuhuka ingendo twakoraga tujya kwivuza.'

    Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe ubuzima bw'abana n'ababyeyi muri RBC, Bwana  Sibomana Hassan, avuga ko umushinga BARAME watumye banoza ireme ry'ubuvuzi.

    Ati 'Ibijyanye no kuzamura ireme ry'ubuvuzi kubijyane n'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana ni urugendo, turacyafite ibyo gukora byinshi. Hari byinshi byagezweho ugereranyije n'imyaka myinshi yashize' kuko kugira ngo tuvuge ngo duteye imbere mu bijyanye n'ubuvuzi tugomba kwirinda imfu z'ababyeyi n'abana.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ngabonziza Emmy, avuga ko umushinga BARAME, wafashije mu gukemura bimwe mu bibazo byari bikomereye aka karere.

    Ati 'Uyu munsi hari ikigo nderabuzima kiri ku rwego rwo gutanga serivisi nk'iz'ibitaro. Igikorwa kiri mubifasha mu kugabanya imfu.'

    Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1, 2017-2024), igaragaza ko imfu z'abagore bapfaga babyara zizagabanuka, bakava ku bagore 210/100,000 bariho mu mwaka wa 2013/2014 bakagera ku 126/100,000 mu 2024.

    Eminente Umugwaneza

    The post <strong>Minisante isanga habayeho ubufatanye bwatuma ibibazo biri mu buzima bikemuka</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/31/minisante-isanga-habayeho-ubufatanye-bwatuma-ibibazo-biri-mu-buzima-bikemuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisante-isanga-habayeho-ubufatanye-bwatuma-ibibazo-biri-mu-buzima-bikemuka

  • UR mu rugendo rwo kuvugutira umuti ikibazo cy'abarangiza kaminuza badafite ubumenyi bukenewe – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatangiwe mu Nama Mpuzamahanga y'iminsi itatu yaberaga i Kigali, yasojwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2023.

    Yateguwe na UR itewe inkunga na Mastercard Foundation, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru na Kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi (SDSN), yitabirwa n'abashakashatsi, abahanga, abanyeshuri n'abayobozi ba za Kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa ngo uburezi bwo muri ibyo bihugu buvugururwe.

    Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Wenceslas Nzabalirwa uri no mu itsinda ryateguye iyi nama, yavuze ko uburezi bugiye kubakirwa ku ikoranabuhanga n'amasomo yafasha abayiga kuba bakwihangira imirimo.

    Ati ''Turashaka kurushaho gucengeza ikoranabuhanga mu burezi. Kuko ntabwo ushobora kugira uburezi muri iki gihe ikoranabuhanga ritageze mu ishuri aho abana bigira, kandi noneho ntibibe abana gusa, ahubwo n'abarimu''.

    Prof. Nzabalirwa avuga ko bari no gushishikariza abana cyane cyane abakobwa, gukunda amasomo ya siyansi, imibare n'ikoranabuhanga, kuko yabagirira umumaro mu iterambere ryabo kandi hakaba hakiri icyuho mu bwitabire bw'abayiga.

    Christina Jerome Shuna, umushakashatsi akanaba umwalimu wahagarariye Dodoma College of Education yo muri Tanzania, yavuze ko gukora inama nk'iyi ihuza ibihugu biri mu bitera imbaraga abahanga binyuze mu gusangira ubumenyi banaha abanyeshuri.

    Ati ''Twayigiyemo byinshi, ndatekereza ko ubu nkwiriye kwagura ibitekerezo ku kuntu nakora ubushakashatsi bwinshi, kugira ngo dutegure abanyeshuri benshi bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, kugira ngo tubarememo umutima wo gukunda amasomo ya siyansi, imibare n'ikoranabuhanga''.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Kayihura Muganga Didas, yahamagariye abitabiriye iyi nama bo mu bihugu bitandukanye, gufatanya na byo hagashyirwa imbaraga mu guha uburezi bufite ireme abanyeshuri bakiri bato.

    Ati ''Umukoro wo gutahana, ni ukumenya ko uburezi bufite ireme budashobora kugerwaho, mu gihe abana bato biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye batahawe uburezi bwiza''.

    Dr. Kayihura yavuze ko umwana apfa mu iterura, biryo ko ibihugu bikwiriye gushora imari mu burezi bw'abakiri bato guhera mu kiburamwaka, kugira ngo bazagere muri kaminuza bafite ubumenyi bw'ibanze, hasigaye gusa kubafasha mu mikoro-ngiro.

    Iyi nama yateguwe hagamijwe guhuriza hamwe abahanga n'abashakashatsi mu kungurana ibitekerezo, hagamijwe kwigira hamwe ku cyakorwa ngo uburezi buvugururwe. Yitabiriwe n'ibihugu bisaga 15.

    Abahanga n’abashakashatsi bitabiriye iyi nama bishimiye ko yabaye umwanya mwiza wo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye

    Abitabiriye iyi nama, mbere yo gusubira mu bihugu byabo babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-mu-rugendo-rwo-kuvugutira-umuti-ikibazo-cy-abarangiza-kaminuza-badafite

  • Ibyihariye kuri porogaramu ya 'Let's Mode', iri gufasha abana kubyaza umusaruro imibare – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu porogaramu yubatswe na Kaminuza ya Stanford izwi nka 'Let's Mode', niyo iri kwifashishwa n'abana b'abanyarwanda nka laboratwari babyarizamo imibare umusaruro, urenze kuba 3+3=6 ahubwo ukemura ibibazo byugarije sosiyete nyarwanda.

    Umwana atekereza umushinga ashaka, nk'urugero uwo gusukura amazi, agatekereza uko uzagenda kose kuva ku mashini izatwara ayanduye kugera ku yindi izazana ameza yasukuwe mu kigega, yifashishije iyo porogaramu mu uburyo bwa 3D.

    Ikoreshwa mu byiciro bijyanye n'ubushobozi bw'uyikoresha, aho umwana wo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ashobora kuyikoresha ndetse n'uri muri kaminuza akayikoresha, buri wese agafashwa ku rugero rwe.

    Ikoze ku buryo mwarimu aba afiteho konti ndetse n'umunyeshuri bikaba uko, kuko biba byoroshye kumuyobora no kumufasha mu gihe hari ibyo atumva.

    Mu bihugu byateye imbere, Let's Mode imaze gufasha mu iterambere ry'ibikorwaremezo cyane ko umwana atekereza umushinga, yamara kwerekana uko uzashyirwa mu bikorwa agahabwa inzobere imufasha kuwiga, nyuma ugashyirwa mu bikorwa mu buryo bwa nyabwo.

    Mu Rwanda yazanywe n'Umuryango Edified Generation, EDG, kugira ngo abana basobanukirwe imibare ku buryo bwisumbuye, ibe yabafasha guhanga udushya tugira uruhare mu gukemura ibibazo sosiyete ihura na byo.

    Byose binakorwa hagenderwa mu murongo w'intego 17 za Loni z'iterambere rirambye (SDGs).

    EDG yayisabye mu bihe bya Covid-19, nk'igisubizo ku kwigira ku ikoranabuhanga (e-learning) cyane ko muri ibyo bihe ibigo byari byarafunzwe, amasomo anyuzwa kuri za radio n'ahandi ariko bikagorana ku ya siyansi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa EDG, Rubagumya Charles, yagize ati “Twayisabye mu buryo bwo guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga, Engineering n'Imibare (STEM), dore ko muri ibyo bihe andi masomo byari byoroshye kuyigira kuri za televiziyo ariko ku ya siyansi bigoye.”

    “Twagiraga ngo iyo porogaramu ibe laboratwari, abana bamenye ko imibare iri nyuma ya buri gikoresho cy'ikoranabuhanga cyose. Kuriya kugenda (movements) kose bakamenya ko ari amategeko aturuka ku mibare, bakiga no kubikora.”

    Kuri ubu EDG iri gufatanya n'Ikigo Nyafurika giteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS, kugira ngo iyo porogaramu yimakazwe n'ibigo by'amashuri nk'uburyo bwo gukangurira abana kwiga imibare ijyana n'ikoranabuhanga mu buryo buvuguruye.

    Mu mashuri afashwa n'ibyo bigo abana bamaze gutera imbere, ibigaragaza itandukaniro n'ibindi bigo bitarabona ubu buryo.

    Biterwa n'uko iyo porogaramu yishyurwa kuko nk'ibigo byigenga bigendera kuri porogaramu mpuzamahanga, umwana agomba kwishyura $45, uwiga mu kigo cyigenga ariko kigendera ku mfashanyigisho ya leta akishyura $30, mu gihe ikigo cya leta cyishyura $20 ku gihembwe.

    Ayo mafaranga yiyongera ku $5 ya internet ku mwana kuko ya porogaramu iba irakenera internet ihagije.

    Ubu ibigo bya leta bigera kuri 92 bikorana na AIMS, 10 bikorana na UNESCO, n'ibindi 8 byigenga bifashwa na EDG byamaze gugezwamo iyo porogaramu.

    Buri kigo kiba gihagarariwe n'abana 35 baturuka muri buri mwaka kubera imbogamizi z'amikoro adatuma buri mwana wese yabasha kwemererwa kuyikoresha.

    Kuri ubu ibyo bigo byigenga byamaze gushyira mu mfashanyigisho iyo porogaramu mu gihe mu mashuri ya leta ho bitarakorwa bijyanye n'uko bisaba kwishyura.

    Rubagumbya ati “Nubwo gahunda ifasha abana cyane, hakenewe abafatanyabikorwa bishingira buri mwana wese kugira ngo bose bagire amahirwe yo kubona ubwo bumenyi bwisumbuye.”

    Inkingi ya 64 ya gahunda y'igihugu y'imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere (NST1: 2017-2024) igena ko u Rwanda rugomba kongera imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu myigire n'imyigishirize, binyuze mu kwagura 'Smart Classrooms' no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu hamaze kubakwa ibyumba nk'ibi bigera kuri 61 hirya no hino mu gihugu byashyizwemo mudasobwa 3120 zifite internet.

    Rubagumbya akavuga ko nubwo leta yashyizemo izo mbaraga, hakiri ibibazo by'uko “abana bakoresha mudasobwa baziga, ntibazifashisha nk'igikoresho kiborohereza mu kwiga.”

    Mu guhangana n'icyo kibazo, abanyeshuri bo muri ibyo bigo n'abarimu babo babanza guhugurwa ndetse bakigishwa uko iyo porogaramu ikora nyuma bagahurizwa mu marushanwa.

    Buri mwana atekereza umushinga akawunogereza muri ya porogaramu ya mudasobwa, noneho bakarushanwa ku rwego rw'igihugu, utsinze agahembwa ku bufatanye bwa EDG na AIMS ndetse na UNESCO Rwanda.

    Kuri ubu abarenga ibihumbi 10 bamaze kugezwaho iryo koranabuhanga, imishinga 500 mu gihe cy'umwaka yamaze gukorwa n'abanyeshuri batandukanye.

    Muri icyo gihe kandi abarimu bagera ku 150 bo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyigiro bahawe impamyabushobozi ku bijyanye n'ikoranabuhanga, babifashisjwemo n' Ikigo cyigisha kikanatanga impamyabushozi mu masomo y'Ikoranabuhanga 'International Computer Driving Licence (ICDL).

    Abarimu 200 bahuguriwe gufasha abanyeshuri ku bijyanye no guhuza imibare n'ubumenyi bwa mudasobwa hifashishijwe ya porogaramu ya Let's MODE, binyuze mu mushinga wa EDG wiswe Innovation Lead.

    Kuri ubu gahunda iriho ni ugufatanya ugufatanya n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, ku buryo ngo ibigo byahawe amashuri agezweho (smart classrooms) ko mu masomo bitanga byashyiramo na Let's Mode, kugira ngo abana bo muri ibyo bigo bajyane n'abandi.

    Keza Emile na mugenzi we Kagoyire Blandine biga muri New Life Christian Academy ubwo basobanuraga umushinga wabo bifashishije Let’s Mode

    Ubwo Uwase Albine yashyikirizwaga igihembo ku bijyanye n’umushinga wo gusukura amazi, umushinga yubakiye kuri porogaramu ya Let’s Mode

    Abanyeshuri bo kuri Ecole de Science de Musanze bari baherekeje mugenzi wabo Mugisha Pacifique wari ufite umushinga wari muri itanu yahize indi hifashishijwe Let’s Mode


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-porogaramu-ya-let-s-mode-iri-gufasha-abana-kubyaza-umusaruro

  • Imishinga yitezweho guhindura icyerekezo cy'Akarere ka Ngoma – #rwanda #RwOT

    Ni Akarere gaherereye mu Ntara y'Iburasirazuba kakaba gatuwe n'abaturage ibihumbi 404 nk'uko biherutse kugaragazwa n'Ibarura Rusange ryo mu 2022.

    Mu myaka mike ishize kubatswemo Stade, hoteli iri ku rwego rw'inyenyeri eshatu, imihanda ya kaburimbo, abaturage begerezwa amazi n'amashanyarazi ku bwinshi, n'ibindi bikorwaremezo nibura byatumye kagira isura y'Umujyi muto.

    Nyuma y'ibyo bikorwaremezo, kuri ubu imishinga iracyari yose aho n'ubu aka Karere kagiye kongera kubakwamo ibikorwaremezo bifatika, bizasiga isura yako yongeye guhinduka.

    Mu mishinga yatangiye kugakorerwamo muri uyu mwaka harimo izashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe amafaranga yasagutse ku rugomero rwa Rusumo, ahabwa tumwe mu turere turukoraho [Ngoma na Kirehe].

    Buri Karere kahawe arenga miliyari 2,5 Frw, kayubakamo ibikorwaremezo kifuzaga.
    Mu Karere ka Ngoma bahisemo kuyakoresha bubaka amasoko, amavuriro n'ibindi biteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Aka Karere kagiye kanishakamo ubundi bushobozi kongeraho imishinga yo ku rwego rw'igihugu, iri kugakorerwamo yose yitezweho kukageza ku rwego rushimishije.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko iyi mishinga batangiye gukora yitezweho guhindura imibereho y'abaturage.

    Ati “Ni imishinga izahindura byinshi kuko turi kuyikora muri gahund ay'igihugu ya NST1, rero umuturage agomba agomba kubona serivisi nyinshi hafi ye, agomba kwivuza hafi, isoko na ryo rigomba kuba ryegereye umuturage kugira ngo rimufashe kwiteza imbere.”

    Yakomeje avuga ko kandi mu cyerekezo gishya cy'Igihugu urubyiruko na rwo rutasigaye inyuma kuko rugiye kubakirwa ikigo gishya kizabafasha kubona aho bamenyekanishiriza impano zabo ndetse n'ibindi bakora.

    Ati “Serivisi zose z'urubyiruko zirimo kumurika impano, ubujyanama n'aho rushobora kwishyira hamwe bakamurika impano zabo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko iyi mishinga yose iri gukorwa yitezweho guhindurira ubuzima abaturage bo mu Karere ka Ngoma

    Ikigo cy'urubyiruko gishya

    Imirimo yo gutunganya ahazubakwa ikigo gishya cy'urubyiruko yaratangiye. Ni ikigo kizubakwa hafi y'Ibiro by'Akarere, kizuzura gitwaye miliyoni 234 Frw.

    Rumwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere ruvuga ko ruyitezeho kubafasha kumurika impano n'ibikorwa runaka baba bakoze.

    Ruhumuriza Justin yagize ati “Inzu y'urubyiruko ahandi usanga irimo abazi gushushanya bahamurikira ibyo bakora; uhasanga abafite impano zitandukanye natwe rero tuyitezeho kudufasha guteza impano zacu imbere.”

    Inzu nshya y’urubyiruko igiye kubakwa mu Karere ka Ngoma

    Imirimo yaratangiye ahagiye kubakwa ikigo cy’urubyiruko

    Ibigo nderabuzima bibiri bishya

    Ibi bigo nderabuzima bigiye kubakwa mu Mirenge ibiri ya Kazo na Karembo, itagiraga na kimwe. Icya Karembo kizuzuzra gitwaye miliyoni 515 Frw mu gihe icya Kazo kizuzura gitwaye miliyoni 630 Frw.

    Mukandayiramije Anna Augusta utuye mu Mudugudu wa Rango mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kazo, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kuva aho batuye bajya kwivuriza ku bitaro bya Kibungo byari ibintu bibagora cyane.

    Ati “Wategaga nka moto ugasanga iguciye amafaranga menshi noneho byaba ari nijoro ufite nk'umubyeyi ushaka kubyara wasangaga bigoye cyane, none ubu turashimira Umukuru w'Igihugu kubera imiyoborere ye myiza itumye tugiye kubona Ikigo Nderabuzima kitwegereye.”

    Ikigo Nderabuzima cyenda kubakwa mu Murenge wa Kazo; kuri ubu bamaze gusiza ikibanza

    Kwagura Ikigo Nderabuzima cya Gasetsa

    Ubusanzwe iki kigo cyari gifite inzu ababyeyi babyariramo yahujujwe umwaka ushize itwaye miliyoni 150 Frw n'izindi nzu nto zitajyanye n'igihe. Kuri ubu mu rwego rwo kucyagura, Akarere ka Ngoma kongeyemo inzu y'abarwayi izajya inatangirwamo izindi serivisi izuzura itwaye miliyoni 171 Frw.

    Nyiragatabazi Marie utuye mu Murenge wa Remera yagize ati 'Urabona iyo uje hano bagasanga ukwiriye guhabwa ibitaro akenshi bakohereza ku Bitaro bya Kibungo, kuri moto kugira ngo ugereyo baguca 2000 Frw. Urumva kugira ngo ubone abawe bagusura cyangwa bakurwaza byari ikibazo gikomeye. Ubu rero iyi nyubako niyuzura bizadufasha kubonera serivisi hafi.”

    Ikigo Nderabuzima cya Gasetsa cyubatswemo inzu nshya zitezweho gufasha abarwayi bajyaga bajya kurwarira mu bitaro bya Ngoma

    Imirenge itatu igiye kubakwamo amasoko

    Muri aka Karere ka Ngoma mu mirenge ya Karembo, Rukira na Sake hagiye kubakwa amasoko abiri meza harimo isoko rya Karembo, irya Rukira rikazavugururwa ndetse n'isoko rya Gafunzo rizaba rigeretse riherereye mu Murenge wa Sake.

    Amasoko ya Karembo na Rukira azuzura atwaye miliyoni 280 Frw, mu gihe isoko rya Gafunzo riherereye mu Murenge wa Sake rizuzura ritwaye miliyoni 651 Frw.

    Isoko rya Karembo ryakundaga kwinubirwa n’abaturage kuko ari rito ndetse rikaba ryavaga cyane

    Isoko rya Gafunzo riherereye mu Murenge wa Sake rigiye kubakwa bundi bushya aho rizaba rigeretse inshuro imwe rizuzura ritwaye arenga miliyoni 650 Frw

    Isoko rishya rya Karembo rizorohereza abarikoreramo

    Umuhanda wa Kibungo- Ramiro Bugesera

    Uyu ni umwe mu mihanda izorohereza ubuhahirane aho umuntu azajya ava ku mupaka wa Rusumo agaca mu Karere ka Ngoma ahita yambuka mu Karere ka Bugesera akagera mu Majyepfo mu Karere la Nyanza bitamusabye kunyura i Kigali.

    Kugeza ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda yaratangiye aho mu bice bimwe na bimwe hari gukorwa ibiraro no kubanza kuwagura.

    Ni umuhanda ureshya na kilometero 52,8 uzuzura utwaye miliyari 64 Frw bikaba biteganyijwe ko nibura uyu mwaka uzarangira hamaze gukorwa ahareshya na 50%.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko uyu muhanda bawitezeho kubahuza n'Akarere ka Bugesera ndetse n'ikibuga cy'indege kirimo kuhubakwa.

    Yakomeje agira ati “Murabizi Akarere ka Ngoma ni Akarere k'ubuhinzi n'ubworozi, uyu muhanda rero niwuzura uzatugeza ku isoko ririmo n'iryo ku kibuga cy'indege. Ikindi uzadufasha kongera urujya n'uruza rw'abantu bazajya banyura mu Karere kacu bahasige n'amafaranga. Nanavuga ko uzadufasha kongera ibikorwa bitandukanye birimo inzu z'abaturage n'ibindi bizubakwa.”

    Kuri ubu imirimo yo kwagura umuhanda Ngoma-Ramiro yaratangiye aho nyuma y’ibikorwa byo kuwagura biri gukorwa hari n’abagenda bawukora

    Imirimo yo kubaka umuhanda Ngoma-Ramiro yaratangiye

    Imirimo yo kubaka gare nshya, icyiciro cya mbere igiye kugera ku musozo

    Icyanya cyahariwe ubukerarugendo

    Meya Niyonagira yavuze ko nta buso runaka bafashe ngo babugenere ubukerarugendo ahubwo ko bifuza gukoresha neza amahirwe bafite yo kubyaza umusaruro ibiyaga bitatu bafite abantu bakabishoramo imari.

    Ibyo biyaga ni icya Iriba, Mugesera na Sake byose bikaba bikora ku mirenge ya Sake, Rukumberi, Mugesera na Zaza. Uretse kuba bikora kuri iyi mirenge binateganyijwe ko umuhanda Ngoma-Bugesera uzanabinyura iruhande ku buryo bizoroha mu kubigeraho.

    Meya Niyonagira ati “Turifuza kubimenyekanisha ku buryo abantu babishoraho imari bakahubaka amahoteli. Ni ahantu heza cyane kandi uwahashora imari ntiyahomba kuko tugiye no kuhanyuza umuhanda wa kaburimbo urumva ko abantu bazajya bava i Kigali, Bugesera bahagera byoroshye. Uretse amahoteli turanashaka ko abantu bahororera amafi n'ibindi bikorwa by'ubuhinzi.”

    Kuri ubu kuri ibi biyaga hatangiye kubakwa amahoteli anyuranye arimo iri kubakwa mu Murenge wa Zaza yitwa Lake side recreation Resort izuzura itwaye miliyari 5 Frw n'izindi nyinshi ziri guteganywa mu bihe iri imbere.

    Uretse iyi mishinga iri gukorwa hari no kubakwa ibindi birometero bitatu bya kaburimbo mu Mujyi wa Ngoma bizatwara miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda, inzu z'ubucuruzi mu Mujyi wa Kibungo ku buryo byitezwe ko ugiye kongera kubyukana ingoga.

    Lake Side Recreation Resort ni imwe mu mahoteli yitezweho gukurura abantu benshi mu Karere ka Ngoma

    Mu minsi ishize Guverineri yagiye gusura ahari kubakwa hoteli nshya izuzura itwaye miliyari 5 Frw areba uko ibikorwa biri kugenda

    Umujyi wa Ngoma wanatewemo ibiti ku muhanda bigaragaza neza umuhanda bikanatanga amahumbezi ku bahanyura

    Kuri ubu hagiye gutangira igice cya kabiri cyo kubaka inyubako igeretse muri gare ya Ngoma

    Inzu z’ubucuruzi zizaba ziri muri iyi gare zirenda kurangira

    Imihanda ya kaburimbo yoroheje iri kubakwa ku bwinshi mu Mujyi wa Ngoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-yitezweho-guhindura-icyerekezo-cy-akarere-ka-ngoma

  • Ubushakashatsi bwagaragaje uruhare rw'ubuhanzi mu gukemura ibibazo byugarije urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibibazo aba banyeshuri bakozeho ubushakashatsi bifatiye ku ntego z'iterambere rirambye (SDGs), harimo iyo kurandura ubukene no guteza imbere uburezi budaheza, bibanda ku burezi bw'umwana w'umukobwa.

    Uru rubyiruko rwakoze ubusesenguzi ku kibazo cy'ubukene, rureba ikibutera maze bahanga indirimbo, imivugo, n'ibishushanyo byose byerekana uko abantu bakwikura mu bukene.

    Banarebye kandi imbogamizi zibangamiye imyigire y'umwana w'umukobwa, ku isonga haza inda zitateganyijwe.

    Umuyobozi w'Ikigo Gikora Ubushakashatsi bugamije Kwimakaza Ubusabane n'Amahoro IRDP, Prof Sylvetre Nzahabwanayo, yagaragaje ko intego z'iterambere rirambye zitagerwaho urubyiruko rutabigizemo uruhare, kandi bakabikora binyuze mu bihangano kuko ari yo nzira biyumvamo.

    Ati “Ntabwo dushobora gutera imbere, ngo tugere ku ntego z'iterambere rirambye dusize inyuma urubyiruko. Ikindi kandi ubumenyi ntiburi mu biganza by'umushakashatsi gusa, n'abo bakorana barabufite.”

    Prof Nzahabwanayo avuga ko igihe isi igezemo ari ngombwa guha abakiri bato umwanya nabo bagatanga ibitekerezo, bikaba n'inzira ibatoza hakiri kare gushakashaka ibisubizo by'ibibazo bitandukanye.

    Umuyobozi w'ishami ry'Ubugeni n'ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien, yagaragaje ko ubu buryo bwo gukoresha ubuhanzi mu kwiga ku bibazo by'urubyiruko, ndetse no mu myigire muri rusange ari uburyo bwiza, kuko byatuma abanyeshuri bafata ibyo biga neza.

    Ubu bushakashatsi bwatumye bamwe basubira mu ishuri

    Mu matsinda yakoze ubushakashatsi mu bigo bya Rwamagana Leaders School, EFOTEC Kanombe, EAR Byumba, Groupe Scolaire Officiel de Butare na G.S. Amahoro, harimo abanyeshuri 15 bari mu ishuri, abakobwa batanu batwamye inda zitateganyijwe bagata ishuri, n'abarimu batanu kuri buri kigo.

    Mu musaruro w'ubu bushakashatsi wagarutsweho ni uko hari abakobwa bari bararetse ishuri barigaruwemo n'ibiganiro bagiranye mu matsinda bagiye bajyamo.

    Mukeshimana Alphonsine wabyaye afite imyaka 17 agahita ava mu ishuri, avuga ko yari amaze kwishyiramo ko atasubira kwiga amaze gutwita, nyuma y'imyaka ibiri ubu bushakashatsi butangiye yigaruriye icyizere. Ubu yakomeje amasomo mu Rwunge rw'Amashuri rw'Amahoro mu karere ka Rubavu.

    Ati “Naje kubyara mu buryo butateguwe, ishuri ndivamo, mu rugo bakajya bantoteza, dutangiye ubu bushakashatsi ntangira kwisanzura ku bandi, nkumva ipfunwe riragenda rimvamo, ibitekerezo nari mfite byo kutazasubira mu ishuri numva birahindutse, nsubira mu ishuri.”

    Aba bakobwa basubiye ku ishuri kandi bashishikariza bagenzi babo gusubira mu ishuri, kuko na nyuma y'ingorane mk'izo, iterambere riba rigishoboka.

    Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa muri Werurwe 2022, busozwa mu Ukuboza 2022.

    Abayobozi ba IRDP bakoranye ubushakashatsi n’abanyeshuri bo mu bigo bitanu byo mu ntara zitandukanye

    Abanyeshuri bagaragaje ko ubuhanzi bufasha mu guhindura imyumvire ku ngingo runaka

    Umuyobozi w'Ikigo Gikora Ubushakashatsi bugamije Kwimakaza Ubusabane n'Amahoro, IRDP, Prof Sylvestre Nzahabwanayo, yagaragaje ko ubuhanzi nk’urwego urubyiruko rwibonamo, rwafasha mu gukemura ibibazo birwugarije

    Umuyobozi w'ishami ry'Ubugeni n'ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien, yagaragaje ko ubu buryo bwo gukoresha ubuhanzi bwatuma abanyeshuri bafata ibyo biga neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushakashatsi-bwagaragaje-uruhare-rw-ubuhanzi-mu-gukemura-ibibazo-byugarije