Blog

  • Miss Elsa yaherekeje umugabo we mu rukiko [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Elsa Iradukunda wekukanye ikamba rya nyambinga w'u Rwanda 2017 , yaherekeje umukunzi we Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid mu rukiko , ahagiye kuburanishirizwa urubanza ku bujurire bw'Ubushinjacyaha nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

    Mu rukiko, Prince Kid yagaragaje ko yizeye ubutabera buboneye mu Rukiko Rukuru cyane ko n'Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yari yatanze ubutabera.

    Yavuze ko umutangabuhamya wiswe VKF yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko yatanze ubuhamya koko ko atahohotewe.

    Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.


    Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y'amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné yunganiwe n'abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa.

    Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z'ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n'imvugo z'uwahohotewe nk'ikimenyetso cy'ingenzi.

    Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n'imiterere y'icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n'icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho.

    Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n'ubukene mu gihe cya Covid-19.

    Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru.

    Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w'u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z'abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye.

    Miss Elsa uri mu myiteguro y'ubukwe yasezeranye mu murenge na Prince Kid, mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.

    Urukundo rw'aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk'impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-elsa-yaherekeje-umukunzi-we-mu-rukiko-amafoto

  • Ubwizigame bw'ikigega RNIT byiyongereho miliyari 10 Frw #rwanda #RwOT

    Ikigega RNIT Iterambere Fund kivuga ko ugereranyije n'umwaka wa 2021, ubwizigame mu kigega bwiyongereyeho miliyari 10 Frw, ndetse urwunguko rw'abizigamiye ruva kuri 11.22% rugera kuri 11.42%.

    Imibare yatangarijwe mu nama rusange y'abashoramari kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, yerekana ko abasabye gusubizwa ubwizigame bwabo mu 2022 ari 2591, bavuye ku 2025 mu 2021 na 1560 mu 2020.

    Ni mu gihe abagera ku 31.473 bizigamira banyuze mu bimina naho 12.372 bakizigamira ku giti cyabo.

    Mu mezi umunani abizigamira biyongereyeho abasaga ibihumbi bitanu.

    Ikinyaakuru igihe cyandika ko umuyobozi Mukuru w'iki kigega, Jonathan S. Gatera, yavuze ko umwaka ushize habonetse umubare munini w'abasabye gusubizwa ubwizigame bwabo, aho amafaranga yasubijwe beneyo agera kuri miliyari 4Frw.

    Ati 'Hari umushoramari umwe wakuyemo miliyari 2.6 Frw ku mpamvu zumvikana ariko yatubwiye ko azagaruka azanye menshi kurushaho, kuko inyungu nta handi yayikura atari mu kigega.'

    Inyungu yabonetse mu 2022 igera kuri miliyari 2.3 Frw ivuye kuri miliyari hafi 1.9 Frw yabonetse mu 2021.

    Iyi nyungu ikomeje kuzamuka kuko mu 2016 yari miliyoni 146 Frw, mu 2020 iba miliyari 1.4 Frw.

    Gatera yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, hari gukorwa ivugururwa ry'ikoranabuhanga ubu rigeze ku musozo.

    Umuyobozi w'inama y'abahagarariye abizigamiye mu kigega RNIT Iterambere Fund, Dr Nzabonikuza Joseph, yashimye ko urwunguko rw'ikigega rwiyongereye ugereranyije n'umwaka wa 2021, ariko ngo byari kurushaho iyo umubare w'abasabye gusubizwa ubwizigame bwabo utiyongera, ndetse n'amafaranga basubijwe ngo yiyongere.

    Ati 'Nk'abahagarariye abizigamiye, biradushimisha iyo uwizigamiye ashoboye kwitabaza ikigega kikamugoboka aho kugira ngo afate imyenda.'

    Yasobanuye ko kuba abasubijwe amafaranga bariyongereye n'ayo basubijwe akiyongera, ari igisubizo ndetse n'impamvu isobanutse y'uko ikigega RNIT Iterambere Fund cyari gikenewe.

    Ati 'Ni ishoramari ridufasha kubona inyungu tudashobora kubona ahandi. Kubona inyungu ya 11.42% nta musoro, nta handi wabibona. Ni ahantu wakwizigamira ukaharaga umwana wawe, ukahatangamo ingwate, hakakugoboka igihe cyose.'

    RNIT Iterambere Fund ni ikigega cya leta cyatangiye mu 2016.

    Umuntu wese wifuza kwizigamira by'igihe kirekire yakigana ahereye ku mafaranga y'u Rwanda 2,000 Frw, akaba yabikora igihe cyose ayaboneye, nyuma y'umwaka akaba ashobora kujya kuyabikuza hiyongereyeho inyungu.

    Muri 2017 ubwo icyo kigega cyari kimaze umwaka gishinzwe, ayo cyungukiraga uwabikije yari 9.77%, muri 2018 aba 10.72%, muri 2019 inyungu iba 10.71%, hanyuma muri 2020 inyungu irazamuka ingana na 11.02%, mu 2021 yari 11.22% naho mu 2022 igera kuri 11.42%.

    Icyakora iyo umuntu wabikije mu kigega Iterambere Fund ataramara imyaka itatu abikijemo, ayo agiye kubikuza yose bamuca 1% ryayo. Ni ikigega umuntu wese yinjiramo akagisohokamo uko ashatse, yaba abikuza yose cyangwa akuraho make.

    Ni ikigega kidahomba kandi cyizewe, kuko amafaranga yose abanyamigabane babitsamo ari yo agurwa impapuro mpeshwamwenda za Leta, agashorwa mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.

    Ubwizigame fatizo bwavuye kuri miliyari 14 Frw bugera kuri miliyari 22Frw.

    Inyungu ku mari yashowe yazamutseho 25% agera kuri miliyari 2.6Frw, umutungo w'imari mu mpapuro mpeshamwenda wazamutseho 17% uva kuri miliyari 17.7Frw ugera kuri miliyari 21.5Frw.

    Kugeza ubu ikigega RNIT Iterambere Fund, kirimo umutungo wa Miliyari zirenga 28.4Frw zivuye kuri miliyari 18Frw mu 2021, umutungo w'ikigega ukaba warazamutseho 26%.

    The post <strong>Ubwizigame bw'ikigega RNIT byiyongereho miliyari 10 Frw</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/31/ubwizigame-bwikigega-rnit-byiyongereho-miliyari-10-frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwizigame-bwikigega-rnit-byiyongereho-miliyari-10-frw

  • Umutesi wayoboraga Akarere ka Kicukiro yirukanwe #rwanda #RwOT

    Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro asimbuye Umutesi Solange kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 nk'uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe ribivuga.

    Iri tangazo kandi rigaragaza ko Ann Monique Huss, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'aka Karere.

    Akarere ka Kicukiro gahinduriwe abayobozi nyuma y'iminsi micye Perezida Kagame, anenze Umutesi Solange wayoboraga aka Karere hamwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, kudakosora umwanda yabonye wari utwikirije inzu mu karere ka Kicukiro.

    Ati 'Uribuka ubwo nazaga muri Kicukiro ndi kumwe na Minisitiri w'intebe n'abandi ba Minisitiri tukabona inzu ahantu ku muhanda iraho imaze igihe kinini, bambitse ibintu bisa n'ibyo abantu b'abasazi bambara, nkagusaba ko mwareba nyirayo akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by'umwanda, ariko kugeza n'ubu bikaba bitarakorwa'.

    Umutesi Solange yabuze ibisobanuro avuga ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cye cyari cyararangiye, acyongerera igihe ariko ntiyasubukura kubaka.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko basuye uyu mugabo Perezida Kagame abasubijeyo, yemera ko bagize intege nke mu gukurikirana.

    Umutesi Solange yirukanwe nyuma yo kubura ibisobanuro imbere y'umukuru w'igihugu.

    The post Umutesi wayoboraga Akarere ka Kicukiro yirukanwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/31/umutesi-wayoboraga-akarere-ka-kicukiro-yirukanwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutesi-wayoboraga-akarere-ka-kicukiro-yirukanwe

  • Rayon Sports yaba yatewe mpaga #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Komisiyo ishinzwe amarashanwa muri FERWAFA yamaze gutera mpaga Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, ni nyuma y’uko yanze gutangaza ikibuga izakiriraho Intare FC ku gihe.

    Ni umukino uba warabaye ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 ariko kubera ko Stade Muhanga yari kuwakira hari kubera umunsi w’abagore byatumye mbere y’amasaha 24 ibwira FERWAFA ko izakirira mu Bugesera, babikojeje Intare FC zirabyanga kubera ko nta masaha 48 yari arimo nk’uko amategeko abiteganya.

    Nta kintu FERWAFA yabwiye Rayon Sports kugeza ku wa Gatatu irimo yitegura kujya ku mukino yandikiwe ibarawu iyibwira ko umukino usubitswe kuko ikibuga kiri bwakire uwo mukino hari bubere imikino 2 (n’uwa APR FC na Ivoire Olympique niho wabereye) kandi bikaba bishoboka bashobora kugera mu minota yinyongera na penaliti kandi kikaba nta matara gifite.

    Bamenyesheje iyi kipe ko umukino wimuriwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 ikaba ifite kugeza saa 12h yamaze gutanga ikibuga kizakira umukino. Rayon Sports yahise isezera mu irushanwa ngo kubera ko riteguranye akajagari.

    Bukeye bwa ho ku wa Kane yahise yandika ivuga ko nyuma y’ibiganiro na FERWAFA yemeye kugaruka mu gikombe cy’Amahoro.

    Tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′ z
    inabimenyesha Intare FC na Rayon Sports.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino ndetse ihita itumira mu nama perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele na perezida wa Intare FC, Katibito ariko Katibito ntiyigeze aboneka muri iyi nama yari iteganyijwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.

    Amakuru avuga ko Komisiyo ishinzwe amarushanwa yaraye iteranye yiga kuri iki kibazo ikivuye imuzi maze isanga Rayon Sports yarasezeye mu irushanwa nubundi yamaze kuvamo kuko amasaha yasabwe yo gutanga ikibuga ntacyo yigeze itanga.

    Bivugwa ko iyi Komisiyo yafashe umwanzuro wo kuyisezerera iyiteye mpaga 3-0, umukino ubanza yari yatsinze Intare FC 2-1. Intare FC izahura na Police FC muri 1/4.

    Rayon Sports yatewe mpaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaba-yatewe-mpaga

  • Kamonyi: SACCO Urufunguzo rw'Ubukire Runda yatangije gahunda' Igiceri Program' mu bwizigame #rwanda #RwOT

    'Igiceri Program', ni gahunda nshya yatangijwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2023. Igamije gufasha kongera ubwizigame no kwiteganyiriza kuri SACCO Runda ku banyamuryango bose. Ni gahunda kandi itazasaba uwizigama gukora urugendo ajya kuri SACCO kuko ishingiro ryayo ni ku rwego rw'Umudugudu, aho hazaba hari agasanduku gakusanyirizwamo ubwizigame.

    Mushimimana Pierre Claver, Umucungamutungo wa SACCO Urufunguzo rw'Ubukire Runda aganira na intyoza.com ku itangizwa rya' Igiceri Program', avuga ko iyi ari gahunda yavuye mu gitekerezo cyari gisanzwe kiri mu banyamuryango kitwa 'Ikimina'. Bahitamo kucyagura kikagira imikorere myiza n'ubuyobozi bushingiye ku rwego rw'Umudugudu, aho hari agasanduku bazajya bashyiramo amafaranga bizigama, akahavanwa ajyanwa kuri SACCO.

    Avuga ku cyo biteze kuri iyi gahunda' Igiceri Program', yagize ati' Tuyitezeho kongera ubwizigame bwa SACCO Runda nk'ikigo cy'Imari, izatanga umutekano usesuye ku mafaranga y'abaturage aho bamwe bajyaga bayabika iwabo mu ngo, ibiceri bikeya batitagaho, ariko ubu azajya ayabika kuri konte iri kuri SACCO biciye mu 'Igiceri Program' akusanywe ajyanwe kuri SACCO abikwe neza abyazwe umusaruro binyuze mu nguzanyo n'izindi gahunda zigamije iterambere ry'umunyamuryango wacu'.

    Ikusanywa ry'amafaranga muri gahunda yiswe' Igiceri Program', buri mudugudu ufite Komite yizewe ishinzwe gusa iyo gahunda, aho bahawe agasanduku gashyirwamo amafaranga ariko katafungurwa kuko imfunguzo zizajya zibikwa muri SACCO. Buri mudugudu uzaba ufite Konti yihariye yagenewe gusa'Igiceri Program'.

    Mushimimana Pierre Claver, amara impungenge ku bijyanye n'umutekano w'aya mafaranga y'abaturage azaba akusanywa ndetse akabikwa mu isanduku yabugenewe mbere yo gujyanwa kuri SACCO. Avuga ko umutekano wizewe kuko n'ubundi ngo hari hasanzwe ibimina byari bifite imikoranire na SACCO mu kubitsa no kubikuza, aho kandi iyo babaga bakeneye ubufasha mu kugeza amafaranga kuri SACCO babifashwagamo.

    Kuba ari gahunda'Igiceri Program' ntabwo bisobanuye ko ari Igiceri gusa kizabikwa, ahubwo ngo ni uburyo bwo kubwira buri wese ko na cya giceri buri wese atitagaho, yumva ko atafata urugendo ajya kukibitsa kuri SACCO, yegerejwe uburyo yakizigama kikagwira, kikagira akamaro, kigakora ibirenze iby'igiceri cyakora.

    Buri gasanduku kagira ingufuri 2 kdi umuntu umwe ntabwo yagafungura kuko atagira imfunguzo zose.

    Mukankurayija Annonciathe, umuturage akaba umunyamuryango wa SACCO Urufunguzo rw'Ubukire Runda, yishimira iyi gahunda yiswe 'Igiceri Program'. Ahamya ko ije gukangurira benshi kwizigama kuko hari abagiraga ubute, abandi bagatinya kujya kuri SACCO bajyanywe no kubitsa igiceri, hakaba n'abasaza n'abakecuru n'abandi b'intege nke batabashaga gukora ingendo ndende ngo bajye aho SACCO ikorera.

    Karamage Andereya, ni umunyamuryango w'iyi SACCO kuva 2009. Ahamya ko gahunda y''Igiceri Program' ije ikenewe. Avuga ko izatinyura benshi kwizigama kuko hari abumvaga ko kwizigama bisaba amafaranga menshi nyamara biyibagije ko uhereye ku giceri wagwiza menshi. Ashishikariza buri wese kwitabira iyi gahunda kuko ayibonamo igisubizo cy'iterambere rirambye ry'ubukungu bushingiye ku kwizigama kudasaba ibya mirenge.

    Kuva ku rwego rw'Umudugudu, Akagari barahagarariwe.

    SACCO Urufunguzo rw'Ubukire Runda, ifite abanyamuryango 13,948 ugendeye kuri Raporo yo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2022. Muri iyi gahunda yatangijwe yiswe'Igiceri Program' hashimiwe ndetse hahembwa benshi mu banyamuryamgo bagiye bagira uruhare mu iterambere rya SACCO kuva itangiye kugeza none, byaba uwayitabiriye bwa mbere, abagujije bakishyura neza, Abafatanyabikorwa n'abandi.

    Umurenge wa Runda n'Akarere barashimiwe.
    Ababereye inyangamugayo SACCO mu buryo butandukanye barashimiwe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/31/kamonyi-sacco-urufunguzo-rwubukire-runda-yatangije-gahunda-igiceri-program-mu-bwizigame/

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yacitswe avuga ahantu hatangaje batereye akabariro #rwanda #RwOT

    Georgina Rodriguez yavuze by'impanuka ahantu hadasanzwe we n'umukunzi we Cristiano Ronaldo batereye akabariro

    Uyu munya Espagne usanzwe ari umunyamideli ndetse akaba icyamamare ku mbuga nkoranyambagan'umukunzi wa Ronaldo kuva muri 2016.

    Mu gace ka kabiri k'inkuru mbarankuru ye kuri Netflix yise I am Georgina,uyu mugore yavuze ko yaryamanye na Ronaldo w'imyaka 38,mu bwogero bw'amazi y'akazuyazi [spa] bwabo.

    Ibi byatangajwe mu gihe cyo gusangira n'inshuti ubwo uyu musore w'imyaka 29 yasobanuraga uburyo atashoboraga koga amaboko nyuma yo kwishushanya.

    Uyu mugore yavuze ko ubwo yari yanze koga yasohokanye na Ronaldo ku mucanga,uyu mukinnyi yamusabye kujya mu bwogero bwo mu rugo,ari naho yamusanze bagatera akabariro.

    Umwe mu nshuti za Ronaldo yanditse ubutumwa ati 'mwakagombye kuba mwaratereye akabariro mu buriri aho kuba mu bwogero.'

    Uyu mugore yahise amusubiza ati “Oya,twabikoreye aho.”

    Uyu mugore yahise aceceka ubwo abantu benshi bamubaza ibibazo kuri iyi ngingo yari amaze kuvugaho byatumye bamwe bamushinja ko yagize isoni kubera ko yacitswe akabivuga.

    Georgina na Ronaldo batangiye gukundana muri 2016 nyuma yo guhurira mu iduka rya Gucci uyu mukobwa yakoragamo mu gihe Ronaldo yakinaga muri Real Madrid.

    Aba bombi bafitanye abana babiri biyongera ku bandi batatu Ronaldo afite bakaba 5.Aba ntabwo bashyingiranwe byemewe n'amategeko nkuko byavuzwe cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yacitswe-avuga-ahantu-hatangaje-batereye

  • Wa umunyarwenya uzwi ku izina rya 2Pac kuri TikTok yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya, Ahuofe Abrantie ukomoka muri Ghana wamamaye ku rubuga rwa TikTok nka 2Pac yitabye Imana ku myaka 21.

    Inkuru y'urupfu rwa 2Pac yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 30 Werurwe 2023. Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Ghana byavuze ku nkuru y'urupfu rw'uyu munyarwenya gusa ntiharamenyekanya amakuru arambuye y'icyamwishe.

    Ahuofe Abrantie yamamaye ku rubuga rwa TikTok nka 2Pac kubera ko yakoraga amashusho ashyira kuri uru rubuga agaragaza imyitwarire nk'iye benshi bemezaga ko basa.

    Umuraperi Tupac Amaru Shakur wamamaye nka 2Pac, cyangwa se Makaveli, amazina yose yakunze kujya yiyita mu bihe bye, yavutse tariki ya 16 Kamena 1971, yitaba Imana ku wa 13 Nzeri 1996. Inshuro nyinshi hari aho Ahuofe Abrantie yabaga yambaye 'bandana' nk'iyo uyu muraperi yakunze kugaragara ku mashusho menshi yambaye.

    Ibi biri mu byatumye yitirirwa 2Pac. Ahuofe Abrantie yakurikirwaga n'abasaga miliyoni eshatu kuri TikTok, yamamaye ku Isi yose ku mbuga zitandukanye bitewe n'amashusho asetsa imbaga yashyiragaho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-umunyarwenya-uzwi-ku-izina-rya-2pac-kuri-tiktok-yitabye-imana

  • Umutoza wa Chelsea yaje imbere ya Ancelotti mu bahembwa akayabo [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Chelsea, Graham Potter yaje ku mwanya wa kane mu bahembwa neza ku isi, imbere ya Carlo Ancelotti wa Real Madrid.

    Umutoza wa The Blues ntabwo amerewe neza nubwo yinjiza menshi kurusha uwamubanjirije Thomas Tuchel,wahawe akazi muri Bayern Munich.

    Imibare yatanzwe n'ikinyamakuru L'Equipe cyo mu Bufaransa igaragaza ko abatoza batatu muri bane ba mbere bahembwa umushahara munini,bakora muri Premier League.

    Potter ngo ahembwa 11,917.404 y'amapawundi ku mwaka.

    Mu mibare,uyu mugabo ahembwa ibihumbi 993.117by'amapawundi buri kwezi, bingana na 229.180 y'amapawundi buri cyumweru.

    Potter yagowe n'ubuzima bubi mu ikipe ya Chelsea kuko yatsinzwe cyane bigatuma ubu bari ku mwanya wa cumi muri shampiyona.

    Mu mikino 30 yatoje iyi kipe, yatsinze 12, inganya umunani,atsindwa icumi.

    Uretse umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeone, Pep Guardiola wa Manchester City na Jurgen Klopp wa Liverpool nibo bari hejuru ya Potter.

    Simeone niwe uza ku isonga, ahembwa akayabo ka miliyoni 29.8 z'amapawundi ku mwaka.

    Guardiola aza ku mwanya wa kabiri na miliyoni 19.7 z'amapawundi naho Klopp n'uwa gatatu, yinjiza miliyoni 15.7 z'amapawundi.


    Urutonde rw'abahembwa akayabo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-chelsea-yaje-imbere-ya-ancelotti-mu-bahembwa-akayabo-urutonde

  • Sobanukirwa impamvu 5 zituma udakunda guhirwa mu rukundo #rwanda #RwOT

    Hari impamvu nyinshi zishobora kuba zibitera ariko tugiye kurebera hamwe 5 muri zo:

    1.Kwibwira ko uzi byose

    Abantu benshi bakunda kwibeshya no kwihenda ko bazi iby'urukundo. Akicara akumva yagezeyo. Urukundo ni urusobe. Kwiga imiterere n'imihindagukirikire yarwo ni uguhozaho. Umubano cyangwa urukundo ni ishuri nk'ayandi yose. Uko wahoze siko uri ubu, uko umukunzi wawe yahoze siko ari kuri ubu, urukundo mwakundanaga siko rukiri. Rushobora kuba rwariyongereye cyangwa rwarakonje. Hari ibihinduka.

    Kumukunda cyangwa gushaka ko agukunda nka kera ni ukwibeshya. Ushobora kuba waramukoreye amakosa akagenda agabanya urukundo agukunda, ushobora kuba waragabanyije umuvuduko mu rukundo akaba yarabonye abandi bakurusha kumwitaho, birashoboka ko yahindutse bitewe n'impamvu nyinshi, nawe rero ukicara ngo uri mu rukundo. Menya ko urukundo ukundana n'umukunzi wawe cyangwa umubano w'umugabo n'umugore ari ishuri ritajya rirangira, ukomeza wiga. Iyo uhisemo kwishuka ko ubizi uratsindwa, wakomeza umurava nabwo kandi bikakorohera. Ikuremo indwara yo kwigira nkaho uzi byose mu rukundo.

    2.Kutiyizera

    Kutiyizera ni umwanzi w'urukundo. Uko waba uri mwiza kose, uko waba ufite igikundiro kingana gute, iyo nta kizere wigirira , byakugora kureshya abasore cyangwa kwegera inkumi ngo uyiterete. Kutiyizera byangiza byinshi , ukiyumva nk'umuntu woroheje , usuzuguritse kandi mu rukundo iyo utangiye kumva wiheje, byose biba byagupfanye.

    3.Kwikunda

    Umubano n' urukundo rubaho kubera ko hari abantu barenze umwe basangiye cyangwa bagaragarizanya amarangamutima. Kwikunda, ukumva ibintu byose byiza ari wowe bigomba gukorerwa,ukumva ko wowe utashimisha mugenzi wawe, bizatuma uhora mu ikorosi ryo gutandukana n'abo mukundana.

    Nutishyira imbere , ukumva ko na mugenzi wawe akeneye kwitabwaho, bizatuma agusubiza amarangamutima umugaragariza, ikivamo ni ibyishimo bya mwembi, urukundo rusagambe.

    Wimubera umutwaro ngo wumve ko ari we ugomba gutuma wishima wowe wiyicariye. Ibyishimo wifuza, urukundo ushaka gukundwa, ntibyakunda nta ruhare ubigizemo. Gukurura wishyira ntacyo bimara mu rukundo.

    4.Wishyizemo ko ntaho urukundo rwanyu ruzagera

    Guhora iteka utekereza ko iherezo urukundo rwanyu ruzagera igihe rukarangira, bituma udatera imbere ntunakore ibyo usabwa. Mugenzi wawe agera aho akarambirwa akishakira abazi icyo urukundo aricyo. Ni byiza ko utabona urukundo urimo nk'urujya mu manga ahubwo ko ruri gutera imbere kandi nawe ugomba kubigiramo uruhare.

    5.Amahitamo mabi

    Guhitamo neza umuntu mukundana/uwo muzabana akaramata,niyo turufu yo kuryoherwa n'urukundo. Urukundo rukubera rwiza iyo ukundana n'umukunzi mwuzuzanya. Niyo hagize ibibazo bivuka,kubera ko muhuza,murabiganira bikarangira.

    Gukundana n'umuntu ukumva, uguhora hafi,utifuza ko hari ikibi cyakugeraho, mwakomanya amahembe aka wa mugani mukabasha kwiyunga,..nibyo bizakubwira ko wahisemo neza. Iyo iteka uhitamo nabi umukunzi, utagendeye ku rukundo ,hari ikindi ukurikiye cyangwa agukurikiyeho ntubimenye, bishobora gutuma uzahorana intimba iteka ryose.

    Kudahirwa na buri rukundo rwose winjiyemo bishobora kukwangiriza ubuzima n'intekerezo ukiheba kandi bitari ngombwa. Kosora aho ubona hagomba gukosorwa. Igira ku makosa yahahise yakubayeho. Wikwinjira mu rukundo buhumyi:Hitamo neza, wirinde kwikunda, wiyizere ibindi byose bizizana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-impamvu-5-zituma-udakunda-guhirwa-mu-rukundo-70336

  • Prince Kid yasubiye imbere y'Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wateguraga Irushanwa rya Miss Rwanda yamaze kugeza mu cyumba cy'iburanisha mu Rukiko Rukuru, ahagiye kuburanishirizwa urubanza ku bujurire bw'Ubushinjacyaha nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

    Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z'ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n'imvugo z'uwahohotewe nk'ikimenyetso cy'ingenzi.

    Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n'imiterere y'icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n'icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho.

    Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n'ubukene mu gihe cya Covid-19.

    Umushinjacyaha yasobanuye ko banzuye ko urubanza rubera mu ruhame mu rwego rwo kugaragaza ko ibirego Prince Kid akurikanyweho atari ibihimbano, na cyane ko urubanza rwe ruvugwa cyane mu itangazamakuru.

    Yagaragaje ko ibyaha bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina bikunze kugorana kubonerwa ibimenyetso, kandi ko atari umwihariko w'u Rwanda, ahubwo bwatanze ingero z'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bubiligi na Canada.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko bwifashishije inyandiko z'abahanga zigaragaza ko hadakwiye kugarukira ku kuba uwahohotewe yaremeye ko imibonano mpuzabitsina ibaho, ahubwo ko hagomba kugaragazwa koko niba uko kwemera kwari kuzuye.

    Umwaka ushize nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, ku byaha yarakurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w'imyaka 34 agirwa umwere, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe.

    Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho n'abakobwa babiri bavuzwe hifashishijwe 'codes' bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.

    Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, ahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n'ubuhamya bwatanzwe n'aba bakobwa.

    Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.
    Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.

    Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y'inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n'Ubushinjacyaha.

    Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

    Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.
    Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

    Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n'amajwi yafashwe.
    Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y'undi muntu.

    Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk'ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry'umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.

    Ibi bigahuzwa n'inyandiko yakozwe n'uwamuregaga yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.

    Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge kuko ataherekejwe na raporo y'umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y'umusore n'inkurmi basabana urukundo.

    Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid agizwe umwere, kuko ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-yasubiye-imbere-y-ubushinjacyaha