Blog

  • Rayon Sports yatewe mpaga mu gikombe cy'Amahoro hakomeza Intare FC #rwanda #RwOT

    Amakuru ari kuvugwa aremeza ko FERWAFA igiye gutera mpaga ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy'Amahoro, hakomeze Intare FC yanze ko bakina kubera ko yari yikuye mu irushanwa mbere.

    Komisiyo y'amarushanwa muri Ferwafa niyo yateye mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy'Amahoro ndetse ngo umwanzuro wamaze gufatwa, amakipe yombi ategereje amabaruwa ayamenyesha.

    Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko biramutse bikurikije amategeko, ntacyo umwanzuro waba utwaye.

    Yagize ati “Kugeza ubu twe twiteguye gukina umukino, kubera ko nta butumwa bwo kwitegura umukino turabona buturutse mu Ishyirahamwe. Simpamya ko bihari, keretse niba hari itegeko bishingiyeho, batubwira, ariko kugeza uyu munsi nibwira ko nta bihari.”

    Ku rundi ruhande,umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul yanditse kuri Twitter ati “Gahunda y'umukino w'Igikombe cy'Amahoro tuzayimenyeshwa na Ferwafa.”

    Intare FC izakina na Police FC muri 1/4.

    Ubuyobozi bw' Intare FC bwatangaje ko butazigera bukina na Rayon Sports kuko yikuye mu irushanwa ahubwo bazakina na Police FC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatewe-mpaga-mu-gikombe-cy-amahoro-hakomeza-intare-fc

  • Yiyemeje kubyarana n'abagore be batandatu kubera impamvu ikomeye #rwanda #RwOT

    Umugabo ufite abagore batandatu yavuze ko afite gahunda yi kubyarana nabo bose binyuze mu guhuza intanga [ surrogacy] kugira ngo hatagira ugire ishyari.

    Bwana Arthur O Urso w'imyaka 37,ukomoka São Paulo muri Brazil, akunze guca ibintu mu binyamakuru kubera umwihariko we wo gushaka abagore benshi.

    Uyu mugabo ukurikirwa n'abantu 198,000 yari afite abagore icyenda ariko yaje guhura n'uruva gusenya ubwo batatu muri bo bahitagamo kumusiga.

    Ubu afite batandatu barimo Luana Kazaki w'imyaka 27, Emelly Souza w'imyaka 21, Valquíria Santos wa 24, Olinda Maria wa 51, Damiana wa 23,na Amanda Albuquerque wa 28.

    Icyakora, Arthur yiyemeje kwagura umuryango aho buri mugore we wese agiye kubyarana nawe mwana kugira ngo hatagira n'umwe urakara cyangwa akagirira ishyari mugenzi we.

    Ati “Sinshaka ko hagira umugore wanjye urakara yibaza uwo nzahitamo mbere ngo tubyarane,niyo mpamvu twahisemo guhuza intanga.

    Arthur ufite umukobwa w'imyaka 10 yabyaranye nuwo bahoze bakundana yavuze ko atigeze ahura n'ibi bintu.

    Ati “sinigeze nyura muri ibi bintu,n'ubwa mbere.Turahangayitse ariko twishimiye izi nzozi zo kugira umwana.”

    Uyu ngo kubera ko afite umukobwa,arifuza kubyara umuhungu.

    Nubwo ngo ashaka kubyarana na buri mugore wese ngo ariko azakoresha intanga z'umugore we wa mbere Luana bazibatere bose.

    Iyi gahunda yo guhuza intanga bakazitera abagore be bose ngo izatwara akayabo k'amadolari 40,798.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yiyemeje-kubyarana-n-abagore-be-batandatu-kubera-impamvu-ikomeye

  • Umuyobozi wa Kicukiro yakuwe ku kazi nyuma yo kunanirwa gusubiza Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umutesi Solange uherutse kubura ibisobanuro imbere y'Umukuru w'Igihugu yakuwe ku mwanya w'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Akarere ka Kicukiro asimbuzwa Antoine Mutsinzi.

    Ibi byasohotse mu Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023.

    Imbere ya Perezida Kagame, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yariye indimi nyuma yo kubazwa impamvu batakosoye umwanda muri ako karere beretswe na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze imwe.

    Ibi byabaye ku wa 28 werurwe 2023 ubwo yasozaga itorero ry'abayobozi b'utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero, aho yagaye aba bayobozi kutubahiriza ibyo yabasabye gukosora kuri iyo nyubako.

    Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari kumwe na Minisitiri w'Intebe n'abandi ba Minisitiri yabonye inzu ku muhanda imaze igihe yambitswe ibintu bisa n'iby'abasazi bambara maze asaba abayobozi kubikuraho, nabo baragenda baterera agati mu ryinyo.

    Avuga ko yasabye abayobozi barimo Mayor Rubingisa Pudence na DEA wa Kicukiro kureba nyiri iyo nyubako akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by'umwanda.

    Ati 'Uribuka ubwo nazaga muri Kicukiro ndikumwe na Minisitiri w'intebe n'abandi ba Minisitiri tukabona inzu ahantu ku muhanda iraho imaze igihe kinini bambitse ibintu bisa n'ibyo abantu b'abasazi bambara nkagusaba ko mwareba nyirayo akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by'umwanda ariko kugeza n'ubu bikaba bitarakorwa'.

    Perezida Kagame yatangajwe no kongera gusubira muri aka karere nyuma y'amezi ane agasanga nta kintu na kimwe kigeze gikorwa kuri iyo nzu ndetse n'abayobozi bataragize icyo babikoraho.

    Perezida Kagame yasabye ko bamusobanurira icyabaye kugira ngo iyo nzu imare ayo mezi yose ntacyakozweho maze umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere Umutesi Solange asaba imbabazi avuga ko habaye uburangare.

    Umutesi Solange yisobanura kuri iki kibazo yagize ati 'Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ndasaba imbabazi habayeho uburangare sinabikurikirana kuko twegereye nyiri iyo nzu dusanga icyangombwa cye cyo kubaka cyararangiye turabyihutisha abona ikindi ubu birimo gukorwa'.

    Umutesi Solange yatakambye akomeza gusaba imbabazi Perezida Kagame maze amubaza icyo izo mbabazi zivuze kuri we amusubiza ko agiye gukosora amakosa agaragara mu nshingano ze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuyobozi-wa-kicukiro-yakuwe-ku-kazi-nyuma-yo-kunanirwa-gusubiza-perezida

  • Bwa mbere Prince Kid yahamije ko amajwi yasakajwe aganiriza Miss Muheto ko ari aye #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Prince Kid uregwa ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, yavuze ko yizeye ubutabera buboneye, cyane ko n'Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yatanze ubutabera akamugira umwere.

    Yavuze ko umutangabuhamya uvugwa nka VKF yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko hari abatanze ubuhamya koko ko atahohotewe.

    Yagaragaje ko yagiranaga amasezerano y'imikoranire n'abitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda, bityo ko ntaho yari guhurira nabo ngo abakoresheho ububasha nk'uwateguraga irushanwa.

    Yemeye ko amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga asaba icyiswe “happiness” ari aye, ariko avuga ko atazi uwayafashe, ndetse ko hari ibyakuwemo, kuko icyo kiganiro kitari icyerekeye imibonano mpuzabitsina.

    Yagaragaje ko aba bakobwa bitabiriye iri rushanwa bahura n'imbogamizi zitandukanye, nk'abaritegura bakabibafashamo.

    Yatanze urugero rwa Miss Muheto Divine wigeze kubwirwa n'umwe mu bagize akanama nkemurampaka ngo “wa mukobwa we uri mwiza”, ko yagiriwe inama zimufasha kumenya uko yitwara ku gitutu byamuteye.

    Kuri VMF, Prince Kid yagaragaje ko uhereye mu rubanza rw'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, inkiko zagiye zifata icyemezo ko nta mpamvu zatuma akurikiranwaho kumuhoza ku nkeke, cyane ko ikimenyetso cyatanzwe ari inyandikomvugo gusa.

    Yagaragaje ko izo nyandikomvugo zivuguruzanya kandi ugasanga arizo ubushinjacyaha bushingiraho. Yashimangiye ko ibikorwa byose ubushinjacyaha buvuga ko bigize ibyaha, bitigeze bibaho.

    Ati “Mbihakaniye imbere y'urukiko, ibyo bikorwa ntibyabayeho.”
    Prince Kid yagaragaje ko ubutumwa bwanditswe bumubaza niba yaryamana n'umuntu bakorana bikavamo, butari mu kiganiro yagiranagaho n'uwo mukobwa wamureze.
    Yagaragaje ko byari akagambane, kuko ubwo butumwa bwasanzwe gusa muri telefoni y'uwatanze ubuhamya ku bushinjacyaha, TGF.

    Ati “Ni icyo bakoreshaga kugira ngo bantere icyasha. Ikigaragara cyo sibo bayafashe. None se mu bunararibonye bw'Ubugenzacyaha bwacu, ayo majwi yagiye hanze ate ko nari ntaranaburana?”
    Me Nyembo Emelyne na we yunze mu ry'uwo yunganira ati “twe twizeye ubutabera”, asaba urukiko kuzita ku bimenyetso byafashwe mu buryo bwemewe.
    Yagaragaje ko umukobwa washinje Prince Kid yamufatiranye n'ubukene muri Covid-19, atari byo, kuko muri icyo gihe Leta yatangaga ubufasha ku bantu b'amikoro make.

    Me Kayijuka yagaragaje ko abatangabuhamya barimo VNF, TTF, bahurije ku gisubizo kimwe ubwo babazwaga icyakorwa ngo irushanwa rigende neza, bagahuriza ku gisubiza ko ryakamburwa usanzwe aritegura, rigahabwa abagore.
    Zimwe mu ngingo z'ubujurire.

    Ubushinjacyaha bwatanze ingingo esheshatu z'ubujurire zigaragaza ko umucamanza wo ku rwego rwa mbere yitiranyije ibintu bigize icyaha, cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Yanavuze ko hari ibimenyetso byirengagijwe, nk'uko imvugo z'abatangabuhamya batandukanye barimo abahawe nimero za TBF, TGK, TFK, na VDF, zaragaje ko Prince Kid yagiraga imyitwarire iganisha ku guhohotera abakobwa, irimo kuba yarabajyanaga iwe.

    VDF kandi yagaraje ko hari aho Prince Kid yageze agahagarika imishahara ya bamwe mu bitabiriye iri rushanwa mu gisa no kubatera ubwoba, bitewe n'ububasha yari abafiteho.

    Ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n'icyaha cy'ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari amajwi yafashwe umucamanza akayanenga ku kuba nta raporo iyaherekeza, kandi nta gishobora kugaragaza ko akomoka ku wo yitirirwa, bityo ubushinjacyaha bukabona ko ari intege nke z'urukiko.

    Hari kandi ubutumwa bwagiye buhererekanwa hagati ya VBF na Ishimwe Dieudonné, n'ibindi bitandukanye. Ubushinjacyaha bwanenze uburyo urubanza mu rukiko rwa mbere rwaciwe, bugaragaza ko habayeho kubogamira ku uregwa.

    Me Nyembo yagagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso byateshejwe agaciro, byaturutse ku kuba nta shingiro bifite.
    Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hagiye habaho gushingira ku bimenyetso bidahuje kamere n'icyaha.

    Bwagaragaje ko Urukiko rwagize ihame ibyo Ishmwe Dieudonné avuga ko atemera icyaha, bukabifata nko kuba rwarasinziriye aho gukora inshingano zarwo.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gushingira ku bimenyetso bigize kamere y'icyaha, aho gushingira ku mvugo z'abatangabuhamya zavuguruzanyaga.

    Nyuma y'impaka z'urudaca iburanisha ryimuriwe ku wa 28 Mata 2023 kubera umwanya muto ababuranaga bagize, ndetse no kuba hari ibindi bimenyetso byabonetse bikeneye gusesengurwa. Urubanza ruzasubukurwa saa tatu za mu gitondo.

    Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné, ahita anafungurwa nyuma y'amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwambere-prince-kid-yahamije-ko-amajwi-yasakajwe-aganiriza-miss-muheto-ari-aye

  • Umugabo wari ugiye gupfa kubera kubura impyiko yatabawe by'igitangaza n'umushoferi wari umutwaye #rwanda #RwOT

    Umushoferi wa Taxi itwara abagenzi ya Uber ufite umutima mwiza, yahaye impyiko umuntu atazi, yari atwaye amukuye mu bitaro yarabuze uwamutabarira ubuzima.

    Tim Letts w'imyaka 33 yakoreraga kompanyi imwe ifite imodoka zitwara abagenzi yo mu ntara ya Cape May, muri Leta ya New Jersey muri Amerika muri 2021, ubwo yasabwaga kujya gutwara Bill Sumiel mu kigo gitanga dialysis ifasha impyiko mu bitaro bya Christiana.

    Bwana Sumiel, ufite imyaka 73, yari amaze imyaka itatu ashaka cyane uwamuha impyiko nshya isimbura ize zarwaye,bitewe no kurwara diyabete mu myaka icumi ishize.

    Mu nzira ajya iwe mu rugo i Salem, yabwiye uyu mugabo wahoze mu ngabo, Bwana Letts ikibazo cye – ariko ntiyatekerezaga ko uyu mushoferi wa Uber yamuha impyiko baramutse bahuje ibipimo.

    Bwana Sumiel yabwiye ABC6 News ati: “Twamaze kimwe cya kabiri cy'urugendo nerekeza mu rugo twabaye inshuti nyuma yo kuvuga inzira yose, Tim arambwira ati” Ndatekereza ko Imana igomba kuba ariyo yagushyize mu modoka yanjye.

    Yarambwiye ati : 'Nufata izina ryanjye na nimero yanjye, nzaguha impyiko.” Naratitiye cyane ku buryo ntashoboraga no kwandika izina rye na nimero ye. '

    Kugira ngo umuntu ahe mugenzi we impyiko,habanza gufatwa ibipimo kugira ngo barebe ko bahuje ubwoko bw'amaraso n'ibindi bitandukanye.Ibipimo bya muganga nibyo bibyemeza.

    Uyu mugabo yakomeje agira ati “Twishimye ko twahuje, kandi kubagwa mu bitaro bya Christiana byagenze neza.”

    Ubu aba bombi babaye inshuti ubuzima bwabo bwose aho Bwana Sumiel avuga ko urugendo rwe muri iyi modoka ya Uber mu myaka ibiri ishize rwabaye igitangaza ndetse rwamuhaye ubuzima mu buryo bw'igitangaza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wari-ugiye-gupfa-kubera-kubura-impyiko-yatabawe-by-igitangaza-n

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.Miss Mutesi Jolly



    2.Miss Elsa Iradukunda

    3.Shaddyboo


    4.Sacha_katee

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-70350

  • Mtzig yahuje abakunzi bayo mu mugoroba wiswe… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugoroba wabereye i Remera ahazwi nka Molato Bar. Iri joro abakunzi ba Mützig bari bashyizwe igorora, bakaba bataramiwe n’abavanzi b’umuziki (DJ) barimo Selecta Danny na DJ Khizzbeats. Aba ba DJ bose bakaba baritwaye neza umwaka ushize mu irushanwa ryateguwe na Bralirwa.

    Selecta Danny wacuranze bwa nyuma, ni we wegukanye irushanwa rya ‘Mutzig AMABEATS DJ Competition’ ryateguwe na Bralirwa mu 2022. DJ Khizzbeats watangiye asusurutsa abitabiriye uyu mugoroba, yagaragaje ubuhanga mu kuvanga umuziki, akaba ari nawe wabaye uwa kabiri mu irushanwa rya ‘Mutzig AMABEATS DJ Competition’.

    Uyu mugoroba wari ugamije kongera guhuza abakunzi ba Mützig bagasabana ndetse bagafata icyo kunywa kuri promosiyo.


    Danny yabaye uwa mbere mu irushanwa rya Mutzig Amabeats Dj Competition yegukana Miliyoni 18 Frw


    Dj Khizzbeats ni we wabaye uwa kabiri akurikiye Danny ahabwa Miliyoni 12 Frw

    MC Tino niwe wari uyoboye uyu mugoroba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127650/muetzig-yahuje-abakunzi-bayo-mu-mugoroba-wiswe-gold-night-amafoto-127650.html

  • Namukundiye byinshi! Bienvenue Redemptus yase… – #rwanda #RwOT

    Bienvenue yabwiye InyaRwanda ko yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023, mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo muri Kigali.

    Yavuze ko hari byinshi yakundiye uyu mukobwa byatumye yiyemeza kubana nawe birimo kuba yitonda, yihangana kandi akita kuri buri kimwe.

    Ati 'Ibyo namukundiye byo ni byinshi. Kuko ni umukobwa mwiza, witonda, ufite umutima mwiza, uzi kwihangana, witanga muri byose kandi w’umuhanga mu nzego zose zitandukanye.'

    Uyu mugabo yavuze ko ikiruta byose ari uko yakunze uyu mukobwa nawe akamukunda atazuyaje. Ati 'Ikiruta ibindi ni uko namukunze nawe akanyereka urukundo rurimo n’ubwitange bukomeye kurusha abandi bantu bose.

    Ibyo rero byanteye imbaraga zo gukomeza kumukunda no kubona ko ari we wumva neza iby’ubuzima mbayemo, ndetse no gufata icyemezo ko ariwe wazambera mama w’abana banjye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.'

    Redemptus ni umuhanga mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko ubu amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu kuyobora ibirori birimo ubukwe bw’uje umuco nyarwanda, inama n’ibindi ari umushyushyabirori cyangwa umushyushyarugamba.

    Nubwo atakiri mu itangazamakuru yamenyekaniyemo cyane kuri Televiziyo Rwanda, ubu ni Umukozi wa Sosiyete y’u Rwanda, ishinzwe ingufu 'Rwanda Energy Group – REG' mu ishami rijyanye no guhuza ibikorwa by’icyo kigo n’abakigana mu gihugu hose mu ishami ryitwa 'External Link Departement'.

    Redemptus afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n'Itumanaho yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2012.

    Mu 2016 na 2018, yegukanye igihembo cy’Umunyamakuru urusha abandi gusoma amakuru kuri Televiziyo (Best TV News Anchor/Reporter Award) bitangwa na Rwanda ‘Development Journalism Awards 2016’.

    Afite Impamyabushobozi 'Certificate' zinyuranye zirimo iyo yahawe n'Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru batangaza inkuru kuri Siyansi cyangwa se ubumenyi n’ikoranabuhanga (World Federation of Science Journalists).

    Hari kandi 'Certificate' mu bijyanye n'indimi, imicungire y'itangazamakuru yahawe na Pan-African Management Institute (South Africa), amahoro n'umuco n'izindi zinyuranye. 

    Kuri uyu wa Kane, Bienvenue Redemptus yazamuye ikiganza ahamya kubana akaramata n’umukunzi we byemewe n’amategeko


    Bienvenue avuga ko hari byinshi yakundiye Igihozo byatumye yiyemeza kubana nawe


    Bienvenue yavuze ko imyaka itatu ishize ari mu rugendo rw'urukundo n'uyu mukobwa


    Redemptus yumvikanisha ko umukunzi we ari umuhanga mu nguni zose z'ubuzima


    Bienvenue Redemptus yaramenyekanye cyane binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda  


    Redemptus avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo bahuze inshuti n’imiryango


    Ku munsi w’abo udasanzwe mu buzima, nyuma yo kwiyereka ababyeyi


    Bemeranyije kubana nk’umugabo…. Bombi bazakora ubukwe mu mpera za Gicurasi 2023 




    “Ishya n’ihirwe mu rugo rwanyu”, byiganje mu butumwa Redemptus yakiraga kuri telephone


    Igihozo yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we nyuma y’imyaka 3 bakundana 

    Bienvenue Redemptus yatangiye gukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru guhera mu 2012 ubwo cyari kikitwa ORINFOR






    AMAFOTO: Wide Studio

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127652/namukundiye-byinshi-bienvenue-redemptus-yasezeranye-mu-mategeko-numukunzi-we-amafoto-127652.html

  • Aherekejwe n’umugore we, Prince Kid yateye utwatsi ibirego by’ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid yatangiye kuburana mu bujurire aho yahakanye ibyaha byose aregwa ahubwo avuga ko ari akagambane yakorewe.

    Nyuma yo kugenda urusubikwa, uyu munsi nibwo Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha uru rubanza aho n’Ubushinjacyaha bwemeye ko rubera mu ruhame bitandukanye n’ibihe byabanje ngo hato abantu batazagira ngo Prince Kid araregwa ibihimbano, mu bitabiriye uru rubanza barimo na Miss Iradukunda Elsa, Nyampinga w’u Rwanda 2017 akaba n’umugore wa Prince Kid.

    Prince Kid aregwa ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, yahakanye ibyaha aregwa kandi yizeye ubutabera buboneye.

    Nyuma y’uko tariki 12 Ukuboza 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugize umwere Prince Kid agahita anafungurwa, Ubushinjacyaha bwahise bujurira aho bwatanze ingingo zigaragaza ko umucamanza wo ku rwego rwa mbere yitiranyije ibintu bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Yanavuze ko hari ibimenyetso byirengagijwe, nk’uko imvugo z’abatangabuhamya batandukanye barimo abahawe nimero za TBF, TGK, TFK, na VDF, zaragaje ko Prince Kid yagiraga imyitwarire iganisha ku guhohotera abakobwa, irimo kuba yarabajyanaga iwe.

    VDF we yanavuze ko hari igihe cyageze ahagarika imishahara ya bo kubera ububasha abafiteho.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina n’icyaha cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, hari amajwi yafashwe umucamanza akayanenga ku kuba nta raporo iyaherekeza ndetse nta gishobora kugaragaza ko akomoka ku wo yitirirwa aho ubushinjacyaha bukabona ko ari intege nke z’urukiko.

    Hari kandi ubutumwa bwagiye buhererekanwa hagati ya VBF na Ishimwe Dieudonné, n’ibindi bitandukanye. Ubushinjacyaha bwanenze uburyo urubanza mu rukiko rwa mbere rwaciwe, bugaragaza ko habayeho kubogamira ku uregwa.

    Mu kwiregura, Prince Kid yavuze ko umutangabuhamya uvugwa nka VKF (code yahawe kugira ngo umwirondoro we utamenyekana) yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko hari abatanze ubuhamya ko atabahohoteye.

    Yagaragaje ko yagiranaga amasezerano y’imikoranire n’abitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda, bityo ko ntaho yari guhurira nabo ngo abakoresheho ububasha nk’uwateguraga irushanwa.

    Ku majwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga asaba icyiswe “happiness” avugana na Miss Muheto Divine yavuze ko ari aye, gusa ngo ntazi uwayafashe, ndetse ko hari ibyakuwemo, kuko icyo kiganiro kitari cyerekeye imibonano mpuzabitsina.

    Ku mutangabuhamya VMF, Prince Kid yagaragaje ko uhereye mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, inkiko zagiye zifata icyemezo ko nta mpamvu zatuma akurikiranwaho kumuhoza ku nkeke, cyane ko ikimenyetso cyatanzwe ari inyandikomvugo gusa.

    Izi nyandiko zashingiweho n’Ubushinjacyaha, Kid yavuze ko ibikorwa bikubiyemo ntabyabayeho.

    Ati “Mbihakaniye imbere y’urukiko, ibyo bikorwa ntibyabayeho.”

    Prince Kid yavuze ko ibyabaye byose ari akagambane yakorewe kugira ngo asigwe icyasha yamburwe ububasha bwo gutegura Miss Rwanda.

    Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid yavuze ko bo bizeye ubutabera bw’u Rwanda ko buzakora akazi ka bwo kandi neza ndetse ko ibyo Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko byirengagijwe mu rukiko rwisumbuye ari uko Urukiko rwasanze nta shingiro bifite.

    Urukiko Rukuru rukaba rwasubitse uru rubanza nyuma y’uko habonetse ibimenyetso bishya bizabanza gusesengurwa. Urubanza ruzakomeza tariki ya 28 Mata 2023.

    Prince Kid yateye utwatsi ibyo aregwa

    Umugore we Iradukunda Elsa yari yaje kumushyigikira mu rubanza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aherekejwe-n-umugore-we-prince-kid-yateye-utwatsi-ibirego-by-ubushinjacyaha

  • M23 yagiye kwakira ingabo za Uganda zije kuyisimbura mu bice yari yarafashe #rwanda #RwOT

    Ubwo Ingabo za Uganda zinjiraga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo gushaka amahoro, zahawe ikaze n'ubuyobozi bw'umutwe wa M23.

    Izi ngabo zinjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru, aho zigiye mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu itsinda rizwi nka EACRF.

    Izi ngabo zinjiriye ku mupaka uhuza Uganda na RDC, uherereye i Bunagana mu gace kamaze igihe kinini kagenzurwa na M23.

    Ubuyobozi bw'uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n'Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma.

    Amafoto yagiye hanze, agaragaza abarwanyi ba M23 bajya kwakira izi ngabo ndetse banamaze kuzakira, bahagararanye baseka.

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye 'kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike'.

    Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z'igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y'izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.

    Mu itangazo, Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

    Kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, nicyo gihe ntarengwa M23 yari yahawe cngo ibe yavuye mu birindiro byayo byose yafashe ariko ntabyakozwe ahubwo intambara irakomeje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yagiye-kwakira-ingabo-za-uganda-zije-kuyisimbura-mu-bice-yari-yarafashe