Blog

  • Umugore wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza yasubije abakomeje kumubwira ko yishwe #rwanda #RwOT

    Kuva Pasiteri Denise Nkurunziza apfakaye, akomeje igikorwa cyo kwigisha ijambo ry'Imana nka pasiteri w'itorero ry'Urutare “Eglise du rocher”, akanakurikirana irerero ry'impfubyi yubatse i Buye, muri komine Mwumba, mu burasirazuba bw'igihugu.

    Prezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki umunani z'ukwezi kwa gatandatu mu 2020.

    Icyo gihe we na Denise Nkurunziza bari bavuye mu bitaro ku murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

    Avuga ko amaze kumenya ko umugabo we yitabye Imana, yabigize ibanga.

    Agira ati:”Nabimenye ari mu gitondo, ariko naje kubivuga ku mugoroba w'umunsi ukurikiyeho.

    “Sinari gutanga igihugu kubivuga, kuko yari uw'igihugu.”

    Denise Nkurunziza ariko, avuga ko ibyo byabaye amaze iminsi mu masengesho yo gusaba Imana gushima mu bibi no mu byiza.

    Uyu mubyeyi w'abana batanu, ubu ukora akazi ko kwigisha ijambo ry'imana agira ati:”Uwabimbwiye yansabye gusenga ngo kuko agiye muri koma. Hari mu gitondo. Ariko njyewe nari numvise ijwi rimbwira ko kabaye. Nmpia nshimira Imana.

    “Nhise nshyira amaboko hejuru nshimira Imana ndayibwira nti urakoze, urakoze… sinavuze icyo nyishima ariko nakomeje kuvuga nti urakoze.

    “Uwabimbwiye naramubwiye nti ntimubure kwakira ishyaka ry'Imana.”

    Madamu Denise Nkurunziza avuga ko mu ijoro yari yavuganye n'umugabo we, amubwira ko yataramye cyane arimo kuganira na bagenzi be ko arushye, yumva ashaka kuryama, basezeranaho.

    Amaze kwitaba Imana abantu bonyine yashoboye kumenyesha iyo nkuru y'umubabaro, n'abana be ba mbere, ariko abihanikiriza kutabivuga mbere y'uko igihugu gisohora itangazo.

    Agira ati:”Nahamagaye umuhungu wanjye mukuru wari i Bujumbura,mubwira ko se arembye, ko yihuta kumureba mu bitaro i Karusi.

    “Ariko naramwihanangirije ko ataza kwinjira mu bitaro atambonye. Inzira yose nakomeje kumuhamagara mubaza aho ageze.

    “Ageze aho bahagarika imodoka ku bitaro (Parking), naramurindiriye arangiza guparika mpitamumenyesha iyo nkuru ko se yitabye Imana.Mubwira ko yagerageza kwihangana akifata kigabo. Kandi nabajije abari bahari, yarihanganye.”

    Avuga ko nyuma yahise ahamagara n'umukurikira wiga I London mu Bwongereza icyo gihe, bose abasaba kwihangana.

    Madamu Nkurunziza yavuze ko yahise ajya i Bujumbura kuyobora ikiriyo kandi abakijemo bose bafatanyaga amasengesho ndetse akababwiriza ijambo ry'Imana.

    Ati:”Abantu bazaga ari benshi, cyane cyane ku mugoroba. Tugasangira isengesho, kandi akaba ari njyewe wigisha.Byarabafashije na bo kwihangana. “

    Avuga ko no ku muriro hariho abahungabanye, ariko yamara guhaguruka akavuga ijambo, babona atari kurira, bikabakomeza.

    Denise Nkurunziza avuga ko yashimiye Imana kuba umucgabo we atarapfuye urupfu rw'agashinyaguro, ari na yo mpamvu ataha amatwi abavuga ko yishwe.

    Agira ati:”Nababwiye ko batanzanira amagambo yo kuvuga ngo yishwe n'uyu n'uriya…None se nyo nabyemera ho ko ari bo bamwishe, bagakora ibipimo,yazuka akaba muzima?”

    Bitandukanye n'abandi bagore b'abakuru b'igihugu Uburundi bumaze kugira, Denise Nkurunziza we s'umurwanashyaka w'Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

    Abajijwe impamvu,yagize ati “Njyewe ninjiye mubyo gukorera Imana nta shyaka ndimo.

    Ikigo cy'imfubyi 'Le bon Samaritain' (Umusamariya mwiza) cyubatswe i Buye, muri komine Mwumba, mu burasirazuba bw'Uburundi, ubu kirimwo imfubyi 58, abandi umunani bari mu miryango yemeye kubarera.

    Pasiteri Denise Nkurunziza avuga ko abo bana abakura hirya ni hino mu gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-wa-nyakwigendera-petero-nkurunziza-yasubije-abakomeje-kumubwira-ko

  • Abahanzi batumiwe muri Kigali Jazz Junction b… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye Iwacu+250 Sonatubes mu Mujyi wa Kigali. Aba bahanzi basangiye icyo kunywa, ababishoboye barifotozanya. Levixone yageze ahabereye iki gikorwa ariko ntiyahatinda mu gihe Alyn Sano atigeze ahakandagira.

    Wyre, Daddy Andre na Levixone bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction, ku wa  29 Werurwe.

    Bategerejwe mu gitaramo kiba ku wa 31 Werurwe 2023. Ni igitaramo bari buhuriremo n’umuhanzikazi Aline Shengero Sano [Alyn Sano]. Kirabera muri Camp Kigali.

    Daddy Andre ni ubwa mbere akandagiye mu Rwanda aje kuharirimbira, mu gihe Levixone na Wyre atari ku nshuro ya mbere.

    Wyre uri mu batumiwe muri Kigali Jazz Junction amenyerewe mu muziki wa R&B yiganjemo Reggae muri Kenya, yatangiye gukora umuziki ahagana 1999. Yakuriye mu itsinda rya Necessary Noize na East African Bashment Crew.

    Nyuma yo kuva muri aya matsinda, Wyre yakomeje gukora umuziki ku giti cye, ubu amaze gukora album ebyiri zirimo iyo yise “Definition of a Lovechild” yakoze mu 2006 na 'Ten Years Wiser' yamuritse mu 2010, igaruka ku rugendo rwe rwa muzika mu myaka 10.

    Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Sina Makosa', 'Fire Anthem' yakoze akiri mu itsinda rya East African Bashment Crew, 'Nakupenda Pia', 'Mimi naye', 'Dancehall Party' 'She say dat' yakoranye na Cecile wo muri Jamaica.

    Daddy Andre nawe ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, uretse kuririmba atunganya indirimbo. Yavutse mu 1980, ku babyeyi Marget Nekesa ndetse na Jackson Ojambo.

    Yavutse yitwa Andrew Ojambo ahitamo kwitwa Daddy Andre nk'izina ry'ubuhanzi. Yakuriye cyane mu gace ka Nsambya mu Mujyi wa Kampala.

    Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina, Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y'amavuko, Se Jackson yitaba Imana.

    Uyu muririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Sikikukweeka', 'Tugende Mu Church' n'izindi, yigeze kuvuga ko nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n'abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw'impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.

    Levixone ufite ‘mama we’ ukomoka mu Rwanda na se w’Umugande, nawe ategerejwe muri Kigali Jazz Junction.

    Levixone uzwi mu ndirimbo nka 'Turn the replay' aheruka i Kigali mu giterane gikomeye 'Revival Conference', cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w'abana icumi.

    Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe

    Nyuma yo kuva ku muhanda, Levixone yagiye gusura Pasiteri Imelda Namutebi mu rusengero ashaka ko bamuha umwanya akabyina ariko bakamwishyura, atungurwa n'uko abakiristu hafi ya bose bamusabye kubaririmbira no kubyina.

    Uyu musore afite impano yo gukina umupira w'amaguru yanamufashije kubona umuterankunga bituma asubira mu ishuri, arangiza ayisumbuye kuri Grace High School mu kace ka Gayaza, ari nabwo yamenye ko afite impano yo kuririmba.

    Yakoze indirimbo nka Chikibombe, Turn The Replay, Jungle, Niwewe, Hope, Edoboozi n'izindi nyinshi.

    Umuhanzikazu Alyn sano uzahurira mu gitaramo n'aba bahanzi  yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2016. Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018 mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Naremewe Wowe' n'izindi.

    Avuka ari uwa gatatu mu muryango w'abana batanu. Ahuza amateka n'abandi bahanzi bo mu Rwanda n'ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

    Iki gitaramo aba bahanzi bose bagiye guhuriramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.

    Kwinjira ahasanzwe ni 10 000 Frw, 15 000 Frw muri VIP  , 35 000 Frw  muri VIP naho ameza ya VVIP y’abantu umunani ni 250  000 Frw.

    Wyre yari yahuje urugwiro na Higa Sharon uzwi mu kubyina no kuvanga imiziki Daddy Andre na Higa Sharon basuhuzanya Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye Wyre ari mu Rwanda DJ Clara niwe wavangaga imiziki asusurutsa abari bitabiriye iki gikorwa Daddy Andre aganira n’umwe mu bari ku mezi yari yagenewe abahanzi Daddy Andre ari mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba Wyre na Daddy Andre baganira Aba bahanzi bari barindiwe umutekano Phil Peter ni umwe mu bageze ahabereye iki gikorwa Higa Sharon asabana n’aba bahanzi. Uyu mukobwa ni nawe wari MC Wyre yari yanyuzwe n’ubwiza bw’abanyarwandakazi Ababishoboye bafataga amafoto y’urwibutso Daddy Andre yifotozanyije n’abakunzi be Daddy Andre na Phil Peter bafatanye ifoto y’urwibutso Phil Peter ni uku yaserutse aje muri iki gikorwa Icyo kurya no kunywa cyari gihari ku bwinshi 

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo aba bahanzi bari kumwe n’abafana babo

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127655/abahanzi-batumiwe-muri-kigali-jazz-junction-basabanye-nabakunzi-babo-amafoto-127655.html

  • Prince Kid yavuze ku majwi yakwirakwiye yaka… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabigarutseho ubwo yari ari kuburana mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge aho ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wafashwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge umwaka ushize, wo kumugira umwere ku byaha birimo icyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Prince Kid ashinjwa ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ububasha yari afite muri Miss Rwanda, ndetse akanabafatirana kubera intege nke ndetse n'ishimishamubiri.

    Batanze urugero rw'umwe mu bakobwa yajyanye mu bihe bya Guma mu rugo, kubera ubushobozi buke akamufatirana akamusambanya amwizeza ibitangaza.

    Ngo uwo mukobwa yamaze igihe kinini kwa Prince Kid, kuko yashatse no kumutahana polisi ikababera ibamba.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu bwajuririye umwanzuro urukiko rwafashe umwaka ushize, ari uko hari ibimenyetso bimwe byari byatanzwe byirengagijwe bityo bukaba bushaka ko urukiko rwongera kubirebana ubushishozi.

    Abatangabuhamya muri uru rubanza bagiye bahabwa 'code', ariko umuntu wese ukurikira wari usanzwe uzi byinshi kuri Miss Rwanda agenda amenya abavugwa muri uru rubanza.

    Ku cyo guhoza ku nkeke n'ishimishamubiri, abashinjacyaha bavuze ko umukobwa witwa BBF yajyanye na Prince Kid i Karongi, bagera mu nzira akajya kugura udukingirizo.

    Ngo bageze aho bari bagiye umugoroba ugeze ngo Prince Kid atangira kumwandikira ubutumwa bugufi, anajya ku cyumba cye ibintu ngo bigaragaza ko yashakaga kumusambanya.

    Bavuga ko abakobwa yakoresheje imibonano mpuzabitsina batayikoze ku bushake bwuzuye, bityo akaba ariho hava icyaha cyo gusambanya ku gahato.

    Buvuga ko hari ibimenyetso bitahawe agaciro harimo amajwi yafashwe, bikekwa ko ari aya Prince Kid ari kwaka 'happiness'. Aya majwi Prince Kid yemera ko ari aye mu rubanza, ariko agahakana yivuye inyuma uburyo yumvikanamo.

    Ati 'Ariya majwi ni ayanjye, ariko bayakoreye 'editing'. Barayahinduye. Ikindi ntabwo umuntu wayafashe azwi, bityo nkaba nshyigikiye icyemezo cyo kutayashingiraho.''

    Kuri aya majwi ubushinjacyaha busaba urukiko kongera kuyasesengura. Buti 'Turasaba ko urukiko rwasuzuma aya majwi rukanayasesengura, rukareba niba ataganisha ku cyaha aregwa.''

    Bunavuga ko hari ubutumwa bwagiye buhererekanwa, hagati ya Prince Kid na bamwe mu batangabuhamya. Bukavuga ko Urukiko rwamugize umwere rwafashe nk'ihame kuba atemera ibyaha aregwa.

    Prince Kid mbere yo kwiregura yabanje ashimira abacamanza. Ati ' Twe twajuririwe twizeye ubutabera, ndetse no kuri iyi nshuro turabwizeye.''

    Uyu mugabo yanzitse agaragaza ibyaha bivugwa ko yakoreye uwitwa VKF na VMF, birimo kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n'ishimishamubiri, mu gihe uwiswe BBF we bamushinja icyaha cyo kumuhoza ku nkeke.

    Prince Kid agaragaza ko VKF yikoreye inyandiko, ndetse n’urukiko rumuhamagaza yemeza ko atahohotewe.

    Akavuga ko iyi itakagombye guhabwa agaciro, ahubwo hahabwa agaciro iyo kwa noteri.

    Avuga ko mu buhamya bwa VKF mu Rukiko nta mpamvu n'imwe yari gutuma atavugisha ukuri, cyane ko mu rukiko umuntu avuga yisanzuye. Ngo icyo gihe uyu mukobwa yashimangiraga inyandiko mvaho ye yo kwa noteri.

    Prince Kid ku cyo kuba yari afite ububasha mu irushanwa bityo akaba yaroroherwaga no gusaba abakobwa ko baryamana, avuga ko atari byo cyane ko nta hantu yahuriraga na buri mukobwa.

    Yabajijwe iby'amajwi ye ari kwizeza umukobwa kumufasha agatsinda, avuga ko byari ukumufasha kwihanganira igitutu n'amagambo y'abantu, ntaho bihuriye no kumuhesha ikamba.

    Avuga ko ibi byaterwaga no kuba uyu mukobwa hari umwe mu bagize akanama nkemurampaka wari wamubwiye ko ari mwiza, abantu bagatangira kuvuga ko yaje mu irushanwa yateguwe.

    Tariki ya 12 Ukuboza 2022 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, ku byaha yari akurikiranweho ndetse ahita anafungurwa, aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.

    Prince Kid yongeye kugaragara imbere y’urukiko. Uyu mugabo yari afite abunganizi batatu 

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uru rubanza

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127660/prince-kid-yavuze-ku-majwi-yakwirakwiye-yaka-happiness-miss-muheto-127660.html

  • Urubanza rwa Prince Kid rwasubitswe – #rwanda #RwOT

    Prince Kid yari ari kuburana mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge, aho ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wafashwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y'amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.

    Urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, ku nshuro ya mbere uyu mugabo yaburaniye mu ruhame aho yari yanaherekejwe n'umugore we Miss Iradukunda Elsa.

    Mu iburanisha ubushinjacyaha bwavugaga ko hari ibimenyetso byirengagijwe, bityo urukiko rukwiriye kurebana ubushishozi rugafata undi mwanzuro ukwiye.

    Mu kwiregura Prince yumvikanye avuga ko abakobwa bamushinja gusambanya atigeze asambana nabo, akomeza avuga ko nk'uko mu Rukiko Rwisumbuye byagenze yiteguye kongera kubona ubutabera buboneye.

    Nyuma y'impaka z'urudaca iburanisha ryimuriwe ku wa 28 Mata 2023 kubera umwanya muto ababuranaga bagize, ndetse no kuba hari ibindi bimenyetso byabonetse bikeneye gusesengurwa. Urubanza ruzasubukurwa saa tatu za mu gitondo.

    Prince Kid yari yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022, aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022 urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje.

    Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo, ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Urubanza mu mizi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo, afungurwa mu Ukuboza agizwe umwere.

    Urubanza rwa Prince Kid rwasubitswe 

    Indi nkuru bifitanye isano kanda hano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127665/urubanza-rwa-prince-kid-rwasubitswe-127665.html

  • Kicukiro: Imiryango 29 yabanaga bitemewe n'amategeko yarasezeranyijwe #rwanda #RwOT

    Imiryango 29 yarangwagamo amakimbirane yo mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, yiyemeje gukumira amakimbirane yo mu muryango ndetse babihamisha gusezerana imbere y'amategeko.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gatenga mbere yo gusezeranya aba baturage, bwabanje guhabwa inyigisho zagarukaga ku kwirinda amakimbirane.

    Bamwe mu basezeranye imbere y'amategeko bavuga ko biyemeje guhinduka bakubaka imiryango izira amakimbirane.

     Ati 'Twari tubanye mu buryo butemewe n'amategeko, ku bijyanye n'amakimnirane natwe rwose byatugeragaho ariko ubwo tumaze gusezerana hari ingamba twafashe, kugirango ntituzongere kubana mu makimbirane.'

    Mugenzi we ati 'Uyu munsi wanshimishije kuko uratuma ngira agaciro mu muryango.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatenga, Bwana Mugisha Emmanuel, avuga ko nyuma yo kubona ko hari imiryango ibana mu makimbirane bakoze ubukangurambaga barabigisha, ndetse biyemeza gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Ati 'Nyuma yo kubona ibibazo by'amakimbirane yo mu muryango muri uku kwezi kwahariwe abaturage, twafashe umwanya munini wo kuganira nabo ndetse bamwe tubasanga mu ngo. Bafashe iki cyemezo cyo gusezerana nyuma yo kumva ko nta makimbirane bagifitanye, akenshi wasanganga ibyo umugore n'umugabo bapfa harimo no kuba babana batarasezeranye.'

    Mu kwezi kwahariwe umuturage mu Murenge wa Gatenga, hakozwe ibintu byinshi bitandukanye harimo ibikorwa by'imibereho myiza, umutekano, imiyoborere myiza ndetse n'iterambere.

     Ni muri urwo rwego habayeho gahunda yo gusura imiryango yarangwagamo amakimbirane barigishwa, baza  kwiyemeza kubaka imiryango itekanye.

    Eminente Umugwaneza

    The post <strong>Kicukiro: Imiryango 29 yabanaga bitemewe n'amategeko yarasezeranyijwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/31/kicukiro-imiryango-29-yabanaga-bitemewe-namategeko-yarasezeranyijwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kicukiro-imiryango-29-yabanaga-bitemewe-namategeko-yarasezeranyijwe

  • REB yashimangiye ko nta gitabo kivugwamo ubutinganyi kizinjira mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Ingingo y'abaryamana bahuje ibitsina imaze iminsi itavugwaho rumwe, aho basaba kwakirwa muri sosiyete, ibihugu bimwe bikabyumva, ibindi bikabyamaganira kure.,

    Muri zimwe mu mfashanyigisho zikoreshwa mu bihugu bimwe, hagaragaramo iyi migenzereze y'abahuje ibitsina.

    Ingero za vuba ni uko muri Gashyantare 2023, aho ibihugu bya Tanzania na Kenya byahagaritse ibitabo bimwe byari mu mashuri, birimo ubutumwa bugaragariza abana ko gukundana n'abo bahuje ibitsina nta kibazo kirimo.

    Harimo igitabo kigenewe abana cyitwa “What's happening to me?” [Ni ibiki biri kumbaho?], cyahagaritswe muri Kenya kubera ubutumwa bugaragaza ko ari ibintu bisanzwe “kumva ukururwa n'umuntu muhuje ibitsina mu gihe ugenda ukura.”

    Iki kibazo muri Tanzania ho cyageze ku rundi rwego, kuko ibitabo byahagaritswe bivugwa ko byahageze ari inkunga. Ibyo ni The Diary of a Wimpy Kid, ibice bitandatu byanditswe n'umunyamerica Jeff Kiney.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugeni n'Ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien yabwiye IGIHE ko nta gitabo na kimwe kibarizwa mu bubiko bwabo kirimo izo nkuru z'ubutinganyi, ndetse ngo nta kizigera kigera mu mashuri yo mu Rwanda.

    Yagize ati “Mu Rwanda ntabyo. Ntabwo dutekereza ko bizahagera kuko igitabo cyangwa ikindi gikoresho cyifashishwa mu myigishirize, mbere y'uko kijya mu mashuri turabanza tukicara tukabisesengura, tukareba ko harimo za ndangagaciro nyarwanda dukeneye.”

    “Hari umuco wo kutareka ibintu ngo bigende gutyo gusa uko byiboneye, ahubwo turabanza tukabisesengura mbere y'uko bigera mu mashuri. Kereka binyuze mu zindi nzira, ariko nabyo ntabyo duteganya.”

    Ibitabo biri mu mashuri yo mu Rwanda birimo ibiva mu nkunga z'amahanga n'ibyandikirwa mu Rwanda, harimo n'iby'abantu ku giti cyabo.

    REB ivuga ko ifite itsinda ryihariye rishinzwe gusuzuma no gusesengura ibitabo mu ndimi enye, ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahili, rikareba niba gikwiye kwifashishwa mu mashuri ku kigero cy'abandikiwe igitabo.

    Umwanditsi ufite igitabo yandikira umuyobozi wa REB amumenyesha ko yacyanditse n'abo yakigeneye, iryo tsinda rikareba amakosa arimo kugira ngo akosorwe ndetse n'ibyo yakongeramo.

    Nyuma rikandika ibaruwa yemeza niba icyo gitabo cyujuje ibisabwa kandi cyemewe ko cyakoreshwa ku bana bato.

    Umuyobozi w'ishami ry'Ubugeni n'ubumenyamuntu muri REB, Rutiyomba Florien, avuga ko ibitabo bikoreshwa mu mashuri biba byagenzuwe bihagije, ku buryo nta byigisha ubutinganyi bishobora kubamo

    Ibitabo bikoreshwa mu mashuri bibanza gusesengurwa n’itsinda ryihariye, rikareba niba birimo indangagaciro nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yashimangiye-ko-nta-gitabo-kivugwamo-ubutinganyi-kizinjira-mu-mashuri

  • Perezida wa Sena yitabiriye inama yiga ku mahoro n'umutekano i Juba – #rwanda #RwOT

    Iyi nama iri kubera i Juba muri Sudani y'Epfo kuva tariki 31 Werurwe, ikaba izarangira tariki 1 Mata 2023. Yitabiriwe n'abayobora inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Angola, u Burundi, RDC, Kenya na Sudan y'Epfo.

    Hari kandi n'abayobozi mu nzego zo hejuru z'inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Tanzania, Uganda, Zambia ndetse na Repubulika ya Centrafrique.

    Abitabiriye iyi nteko barimo kuganira ku mpinduka zikomeje kugenda zibaho muri politiki, umutekano ndetse no gutabarana muri aka karere.

    Baganiriye kandi ku bibazo bya politiki n'umutekano mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Repubulika ya Cantrafrique, Sudan ndetse na Sudan y'Epfo.

    Abayobozi b'Inteko zishinga Amategeko muri ICGLR kandi baraganira banatange ibitekerezo ku bibazo bijyanye n'impunzi n'abagenda bavanwa mu byabo n'ibibazo bitandukanye.

    Uretse ibiganiro bitandukanye bigamije kurebera hamwe icyafasha mu kugarura amahoro n'umutekano mu karere, aba bayobozi b'inteko zishinga amategeko basuzumye raporo y'imikoreshereze y'umutungo mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2022 ndetse n'ingengo y'imari ya 2023.

    FP-ICGLR ni umuryango uhuza abagize inteko ishinga amategeko b'Abanyafurika bo mu bihugu by'akanama mpuzamahanga ku karere k'ibiyaga bigari.

    Bimwe mu byo FP-ICGLR ikora bikubiye mu bintu 5 by'ingenzi birimo amahoro n'umutekano, demukarasi n'imiyoborere myiza, iterambere ry'ubukungu, umutungo kamere no kwishyira hamwe nk'akarere, ubutabazi mu baturage, abagore, abana n'abafite ibindi bibazo.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier ni umwe mu bitabiriye iyi nteko rusange ya FP-ICGLR iri kubera i Juba

    Abahagarariye inteko zishinga amategeko mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari bahuriye mu Nama i Juba

    Amb. Onyango Kakoba ni we Munyamabanga Mukuru wa FP-ICGLR

    Abahagarariye inteko zishinga amategeko mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari bahuriye mu Nama i Juba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-yitabiriye-inama-yiga-ku-mahoro-n-umutekano-i-juba

  • Umutesi Solange yakuwe ku buyobozi bw'Akarere ka Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko Ann Monique Huss yagizwe umuyobozi wungirije hashingiwe ku biteganywa n'itegeko no 22 ryo mu 2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane mu ngingo yaryo ya 40.

    Mu 2020 nibwo Umutesi Solange agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro nyuma y'amavugurura mu turere tugize Umujyi wa Kigali yatumye twambuwe ubuzima gatozi hagamijwe kunoza imiyoborere n'ifatwa ry'ibyemezo rigamije iterambere ry'Umujyi wa Kigali.

    Mutsinzi Antoine wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w'Akarere ka Kicukiro yabaye mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ndetse kuri ubu yari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Rulindo.

    Ni mu gihe Monique Huss yari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'icyaro n'imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Mu minsi itatu ishize ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero ry'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, yatunze agatoki uburangare bw'abayobozi mu nzego zirimo n'Umujyi wa Kigali wagaragayemo ibibazo mu myubakire mu Karere ka Gasabo na Kicukiro.

    Perezida Kagame yavuze ku by'inzu zaguye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, zubatswe mu 2015, ubuyobozi bukerekana ko zifite ibibazo ariko ntihagire icyemezo gikomeye gifawa.

    Yanakomoje no ku byo yabonye muri Kicukiro ku nzu yanyuzeho isa n'ititabwaho nyuma yakonera kuhanyura agasanga nta kintu na kimwe cyigeze kiyikorwaho.

    Ati “Muri Kicukiro nari ndi kumwe na ba Minisitiri w'Intebe n'abandi, tubona inzu ku muhanda bambitse ibintu bisan'ibyo abasazi bambara.Twari kumwe waraduherekeje [Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere]. Ibyo twasize tuvuze aho ngaho urabyibuka na byo. Nyuma y'amezi nza kongera kuhanyura nsanga nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa. [Nabyo urabizi?]”

    Yakomeje agira ati “Njye rero ntabwo nigeze mbyumva ndongera mbwira Minisitiri w'Intebe n'abandi …Meya w'Umujyi nawe wari uhari, hagashira amezi ahubwo n'ibyo twumvikanye bigomba gukorwa byasubiye inyuma. Ndashaka ko mubinsobanurira.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko barangaye ndetse abisabira imbabazi.

    Ati “Icya mbere turabasaba imbabazi kuko habayeho gutinda. Mukimara kubitwereka twegereye nyiri uriya mutungo dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye…”

    Perezida Kagame ati ' Baramwegererye barahendahenda; bagiye bomboka baramwegera […]”

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we yavuze ko bagize intege nke mu gukurikirana ibyo bibazo. Ati 'Mwarabitwerese, twararangaye, turabisabira imbabazi.'

    Perezida Kagame yavuze ko buri munsi habamo kurangara, asaba abayobozi guhindura imikorere kuko nubarebye abona ari bato ariko badakoresha imbaraga uko bikwiye.

    Umutesi Solange yahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro

    Mutsinzi Antoine wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

    Monique Huss wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutesi-solange-yakuwe-ku-buyobozi-bw-akarere-ka-kicukiro

  • Bienvenue Redamptus wamenyekanye cyane kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bienvenue Redamptus wamamaye cyane kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Igihozo Divine.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, aho wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bienvenue na Divine bahisemo kubana akaramata nyuma y’imyaka itatu bakundana.

    Bienvenue Redamptus yamenyekanye cyane mu kigo cy’itangazamakuru (RBA) aho yakoraga kuri televiziyo by’umwihariko mu makuru.

    Uyu mugabo wakoreye iki kigo igihe kinini asigaye akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group) mu ishami rya 'External Link Departement’.

    Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.

    Ubwo bari bategereje gusezerana

    Yamanitse akaboko yemeza ko bazatandukanywa n’urupfu

    Byari ibyishimo kuri bo

    Bahise babinywera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bienvenue-redamptus-wamenyekanye-cyane-kuri-rba-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • M23 yavuye Bunagana iri muduce yari yarafashe #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 watangiye kuva mu Mujyi wa Bunagana, ugomba gusigara mu maboko y'Ingabo za Uganda zimaze iminsi itatu zigeze muri aka gace.

    Ku wa Kane nibwo ingabo za Uganda zinjiriye ku mupaka wa Bunagana zijya muri RDC.

    Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo bashyikiriza ingabo za EAC by'umwihariko iza Uganda, uyu mujyi wa Bunagana.

    Bivuze ko M23 ikomeje gushyira mu bikorwa ibiteganywa n'imyanzuro y'abakuru b'ibihugu bo mu karere, bategetse ko uyu mutwe uhagarika imirwano ukanava mu bice wari warigaruriye.

    Bunagana ni ko gace ka mbere Ingabo za M23 zigaruriye mu mwaka ushize, ubwo imirwano yakazaga umurego.

    M23 igomba kuva mu bindi bice birimo Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

    Ubuyobozi bw'uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n'Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma.

    Amafoto yagiye hanze, agaragaza abarwanyi ba M23 bajya kwakira izi ngabo ndetse banamaze kuzakira, bahagararanye baseka.

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye 'kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike'.

    Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z'igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y'izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.

    Mu itangazo, Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

    Kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, nicyo gihe ntarengwa M23 yari yahawe cngo ibe yavuye mu birindiro byayo byose yafashe ariko ntabyakozwe ahubwo intambara irakomeje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yavuye-bunagana-iri-muduce-yari-yarafashe