Ida lda shot 35 times by unknown men from Belarus [â¦]
The post Ida shot 35 times by unknown men from Belarus appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/ida-shot-35-times-by-unknown-men-belarus/
Ida lda shot 35 times by unknown men from Belarus [â¦]
The post Ida shot 35 times by unknown men from Belarus appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/ida-shot-35-times-by-unknown-men-belarus/
Ijoro rya Tariki ya 31 Werurwe 2023, ryasize bamwe bakiriye agakiza abandi barabyina karava binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyamamajwe kuva mu mezi abiri ashize, mu rugendo rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi kwa Werurwe.
Cyabereye mu ihema rya Virunga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho habereye igitaramo nk'iki cyahekereje Gashyantare ya 2023 yaririmbyemo B2C bo muri Uganda, Kidum wo muri Burundi na Confy wo mu Rwanda.
Buri muhanzi waririmbye muri iki gitaramo yagerageje gufata bugwate abakunzi b'ibihangano bye, kandi akagerageza kutabicisha umuziki ahubwo akabaganiriza.
Wyre ni we washyize akadomo ku gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyambukiranyije umunsi:
Wyre yageze ku rubyiniro ahagana saa sita zuzuye z'ijoro. Ni umuhanzi wo muri Kenya, ariko wagiye ataramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko umuziki w'u Rwanda wiganje muri Kenya, kuko indirimbo z'abahanzi barimo The Ben zumvikana muri iki gihe.
Yavuze ko yishimiye 'kugaruka mu gihugu cyiza'. Igice cya mbere cy'indirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, yagishingiye cyane ku ndirimbo ze zo hambere.
Uyu muhanzi akora injyana ya R&B ndetse na Reggae. Ikinyamakuru KenyaLife giherutse kwandika ko Wyre ari umwe mu bahanzi bari bagize itsinda ry'abaririmbyi rya Necessary Noize ndetse na East African Bashment Vrew.
Yaririmbye indirimbo ye 'Sina Makosa' yakunzwe mu buryo bukomeye. Asoje kuririmba iyi ndirimbo, yaganirije abafana be ababaza niba bameze neza, abandi ababaza ibihugu bavukiyemo hagati ya Kenya, Uganda n'u Rwanda.
Byageze hagati mu gitaramo, avuga ko afite amakuru yemeza ko abanya-Kigali bazi kubyina neza ubundi abasaba gufatanya nawe.
Uyu musore afitanye indirimbo n'abarimo Naziz, Kidis, Prezzo, Khaligraph Jones, Vigeti, Nonini, JB Maina, Benjamin Kabaseke n'abandi.
Bivuga ko adashidikanwaho mu bijyanye no gususurutsa abantu ku rubyiniro. Yakoranye na studio zikomeye z'umuziki kugeza ubwo anashinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ye yise 'Love Child Records' aho yasinyishije abahanzi banyuranye.

Daddy Andre yataramiye 'bwa mbere' i Kigali nyuma y'igihe kinini:
Ni umuhanzi w'umuhanga w'umwanditsi w'indirimbo ubimazemo igihe kinini. Andrew Ojambo [Daddy Andre] yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye yise 'Sikikukweeka', asoje kuyiririmba yabajije abafana be niba bameze neza.
Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y'amavuko, Se Jackson yitabye Imana.
Uyu muririmbyi yigeze kuvuga ko nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n'abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw'impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.
Yataramiye i Kigali avuga ko yishimye kandi akunda abafana be. Ariko hashize igihe ashyize akadomo ku rugendo rw'urukundo n'umukobwa bari bacuditse.
Uyu muhanzi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo zo hambere n'izakunzwe cyane. Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Andele' yakoranye na Nina Roz imaze imyaka ibiri isohotse, 'Don’t Stop' yakoranye na John Blaq n'izindi zitandukanye.
Mbere y'uko aririmba indirimbo 'Tugende Mu Church' yakomeje izina rye, yabanje kuvuga ko byose birangirira mu rusengero, kuko ariho haba gusubizwa ku byifuzo byari buri kimwe. Yanahamagaye ku rubyiniro Levixone amufasha kuyiririmba.
Daddy avuga ko iyi ndirimbo yakunzwe cyane, kandi ko yagiye ayisubiramo mu bihe bitandukanye ikanyura benshi.Â
Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 23:35', ashima buri wese uko yamwakiriye. Ati “Ndabashimiye.”

Umuramyi Levixone wo muri Uganda yinjiye ku rubyiniro saa tanu zikabakaba:
Ijambo rya mbere yavuze ageze ku rubyiniro ni 'Allelluah', abaza Abanyarwanda niba biteguye gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu musore yinjiriye mu ndirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye yise 'Turn the replay', yatumye abitabiriye iki gitaramo batangira guhaguruka.
Uyu musore waherukaga i Kigali mu giterane 'Revival Conference', cyabereye muri BK Arena, yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, asaba abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe gushima Imana. Ati 'Banyarwanda mureke turirimbire hamwe.'
Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Enjoy Yo Blessings' ayisoje yaganiriza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.Â
Hari aho yagize ati 'Imana ishimwe cyane, Imana ihimbazwe. Mukomere amashyi Imana. Wazanye n'umugore wawe, ni inde wazanye n'umugabo we, mubwire ngo ndagukunda cyane.”
Mbere y'uko aririmba indirimbo ye yise 'Mbeera' yakoranye na Grace Morgan Hammondge, Levixone yateye isengesho ryumvikanisha ko nta bihe biruhije umutima Imana idashobora gukuraho.
Uyu musore yavuze ko hari umuntu ushobora kuba yaje muri iki gitaramo agamije kwishima gusa, ariko ko yizera Imana rurema ko aza gutahana umugisha.
Mu isengesho rye yavuze ati 'Nta bihe bibi biramba ku muntu. Ndasengera buri wese kuva mu bihe arimo. Twese, dukura dushaka kuzavamo abantu bakomeye, umwe ashaka kuba Perezida, undi ashaka kuba umuyobozi runaka, ariko birangira Imana, iguhitiyemo inzira igukwiriye.
'Rero ndakubwira ko nta bihe bikomeye by'imisozi biri imbere yawe Imana itakuraho. Ndasabye nizeye mu izina rya Yesu. Ndasenga Imana ko nkiri muzima.'
Ndashaka gusengera umugisha ku buzima bwawe. Ndashima ko nkiriho. Uyu munsi ushobora kuba waje mu gitaramo gusa, ariko Imana igiye kuguha ubuzima bwiza, hari impamvu waje hano, mukunde Imana, ndashaka gusabira imigisha mu buzima bwawe gusa.'
Levixone yavuze ko wabyemera cyangwa utabyemera Yesu ari urufatiro rw'ubuzima 'rwa buri wese'. Yasabaga abitabiriye iki gitaramo, gushyira amaboko mu kirere bakavuga 'Amen'. Yashimangiye ko indirimbo zihimbaza Imana 'zuzuye urukundo rw'Imana gusa'.
Yaririmbye kandi indirimbo yise 'More Blessings', 'Chikibombe' yakoranye na Timeless Noel n'izindi. Yanyuzagamo akajya kuririmba n'abafana abasanze mu byicaro.
Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w'abana icumi.
Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe. Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 23:20' ashima uko yakiriwe.Â

Hari abari bitwaje indabo muri iki gitaramo cyaherekeje ukwezi kwa Werurwe 2023


Alyn Sano yinjiriye mu ndirimbo isogongeza album ye nshya:
Uyu muhanzikazi ukirikirwa n'abantu barenga ibihumbi 213 ku rubuga rwa Instagram, yinjiye ku rubyiniro ahagana saa 21:50' yinjirira mu ndirimbo yise 'Rumuri' yitiriye album ye.
Ubwo yatangaza iyi album yavuze ko 'isobanuye byose kuri nge'. Akomeza ati 'Album yange ya mbere yitwa ‘Rumuri’ iraje vuba. Isobanuye byose kuri nge.”
“Nk'umugore cyangwa umukobwa wifuza gutsinda amateka yo hambere, nkagira aho ndi heza n’ahazaza hatangaje nca muri byinshi; birimo umwijima w'ahahise, icuraburindi ndetse na byinshi cyane bishaka kunyitambika ngo ntagera ku nzozi zange.'
Akomeza ati 'Ariko ibyo byose ntibimbuza na gato kwaka, kumurika, kumurikira isi mu buryo bwanjye no gusakaza urumuri ruri muri njye kuko nasobanukiwe agaciro kange, nkanamenya uwo ndi we.'
Yahise yanzika mu ndirimbo ze zirimo 'Radio' yakunzwe mu buryo bukomeye na 'For Us'. Asoje kuririmba iyi ndirimbo yabajije abafana be niba bameze neza.
Uyu mukobwa yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Rwiyoborere' imaze imyaka ine isohotse. Ku rubyiniro, yari kumwe n'abasore n'inkumi bamufashije mu miririmbire.
Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Naremewe wowe' imaze imyaka itanu isohotse. Bisa n'aho yashakaga kubanza gukumbuza abakunzi be indirimbo zo hambere.
Mbere yo kuririmba indirimbo ye 'Fake Gee' yabanje kubaza abitabiriye iki gitaramo niba biteguye kubyinana nawe, anaririmba indirimbo yise 'Hono'.
Ku rubyiniro yafashijwe n'itsinda rya Symphony Band ribarizwamo Frank wizihije isabukuru y'amavuko muri iki gitaramo. Alyn Sano yasabye abantu gufatanya nawe kwifuriza uyu musore isabukuru y'amavuko, maze aranzika mu ndirimbo ye yise 'Say Less' yakoranye na Sat B na Fik Fameica.
Mbere yo kuva ku rubyiniro, Alyn Sano yakiriye ku rubyiniro umuhanzikazi mugenzi we Big Rachael. Yavuze ko nk'abari n'abategarugori bakwiye gushyigikirana. Big Rachel aherutse gutangira urugendo rw'umuziki, aho yasohoye indirimbo 'Twuzuzanye' imuha ikaze mu muziki.
Shauku Music banyuze abantu binyuze mu ndirimbo zabo ziri kuri album nshya:
Si ubwa mbere, iri tsinda riririmbye muri iki gitaramo, Baherukaga gutanga ibyishimo muri Kigali Jazz Junction ya Gashyantare 2023 bahuriyemo n'abarimo Kidum wo mu Burundi, B2C bo muri Uganda ndetse na Confy wo mu Rwanda.
Basoje kuririmba iyi ndirimbo bagize 'Mwakoze kubana natwe muri iri joro. Abantu biteguye kubyina iri joro ni bande? Turi Shauku Band.'
Bahise banzika mu ndirimbo zabo ziri kuri album nshya baherutse gusohora bise 'Sebisage'. Iri tsinda ryifashishije cyane umurishyo w'ingoma mu kumvikanisha uburyo urugendo rw'umuziki wabo bawubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda.
Iyi album yabo ya mbere iriho indirimbo nka ‘Umurashi’ bakoranye na Riderman, ‘Sebisage’ bitiriye Album, ‘Karangwe’, ‘Iyarare’, ‘Ideni’, ‘Tsinda ya Remera’, ‘Joli’, ‘Juice’ ndetse na Imigembe ft Sophie nzayisenga.
Buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite ubutumwa bwihariye, kuko buri yose hafashwe igihe cyo kuyikoraho kitari munsi y'amezi atanu kuri buri imwe.
Kandi yakozweho n'abantu batandukanye barimo Aaron Tunga na Kipeti. Nkomeza Alex uri mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda ko iyi album bahisemo kuyita 'Sebisage' mu gusobanura u Rwanda n'Abanyarwanda.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, iri tsinda ryakurikiwe n'umuziki wacuranzwe igihe kinini na Nep Djs [DJ Habz & DJ Berto] baherutse gutangira urugendo rwo gukora indirimbo. Baherutse gusohora indirimbo bise 'Mid Night' bakoranye n'umuraperi Kivumbi.
Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe ahagana saa sita z’ijoro n’iminota 34′ (00:34′).Â




Uncle Austin yashimiye Levixone nyuma yo kumunyura

Abari bitwaje indabo bazimugejejeho baramushimira


Levixone yahawe impamba y’amafaranga azakomeza urugendo muri Uganda

Dj Dizzo ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo


Ifoto y’umunsi: Levixone ku rubyiniro rwa Camp Kigali
Abarimo Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019 bitabiriye iki gitaramo, aha yari kumwe n’inshuti ze

Levixone yakoresheje imbaraga nyinshi bigaragarira buri wese



Ubusabane mu bafana na Levixone ubwo yabataramiraga


Levixone yaherukaga gutanga ibyishimo muri BK Arena


Levixone yihariye urubyiniro rwa Kigali Jazz Junction, kuko yasoje abantu batabishaka




Daddy yaririmbye abwira abafana be kwiyegereza Imana



Daddy yifashishije umwe mu baraperi bakomeye muri Uganda, amusanga ku rubyiniro

Daddy yaririmbye agaragaza akanyamuneza

Daddy Andre yataramiye ku nshuro ye ya mbere i Kigali

Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Warumagaye’, ‘Promise’ n’izindi yari muri iki gitaramoÂ


Mbere yo kwinjira ahabereye iki gitaramo babanje gufata agafoto ku rwibutso

Alyn Sano yagaragaje ubuhanga bukomeye muri iki gitaramo, yifashisha indirimbo ze zakunzwe atanga ibyishimo

Umunyamakuru wa Isibo, Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019 ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo



Alyn Sano yaririmbye agaragaza ko yishimiye gutaramira abitabiriye Kigali Jazz Junction


Umuhanzikazi Big Rachel uherutse kwinjira mu muziki yahawe umwanya muri iki gitaramo. Uyu mukobwa asanzwe asubiramo indirimbo z’abahanzi

Frank, umucuranzi wo muri Symphony Band yizihirije isabukuru y’amavuko muri Kigali Jazz Junction


Frank yaririmbiwe indirimbo imwifuriza isabukuru y’amavuko, arabashimira ku bwo kumuzirikana


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo


Amaboko hejuru ku bakunzi b’umuziki banogewe n’umuziki w’injyana zirimo Afrobeat, Zouk n’izindi


Producer The Major usanzwe utunganya indirimbo z’abahanzi, yafatanyije na Alyn Sano kuririmba indirimbo ‘Ide’ bakoranye na Alyn Sano


Mu gitaramo nk’iki buri wese atekereza ku mwambaro wihariye uzatuma agaragara neza




Buri wese abyina uko ashoboye ariko agasigarana ibyishimo bisendereye

Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction, werekanaga itike ubundi ugahabwa uburenganzira bukwemerera kwinjira

Gakondo muri Kigali Jazz Junction- Umusore wabyirutse ari intore yabigaragaje muri iki gitaramo

Nta kwicwa n’inzara muri iki gitaramo- ‘Mucoma’ yari yiteguye gufasha benshi kubona icyo kurya


Umwe mu basore b’abahanga bagize itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi rya Shauku Music Band


Mu masaha ya mbere y’iki gitaramo, abantu bari batangiye kwicara mu myanya y’imbere



Werekana niba waraguze tike y’ahasanzwe (Regular), VIP cyangwa se VVIP ubundi ugahabwa ikaze

Umuhanzikazi Neema Rehema ufasha benshi mu bahanzi mu miririmbire mu bitaramo n’ahandi


Kanda HANO ndetse na HANOÂ urebe amafoto yaranze igiatramo cya Kigali Jazz Junction
AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael& Jean Nshimiyimana-INYARWANDA.COM
Ibi yabitangarije mu muhango w'ihererekanyabubasha wabaye hagati y'uwari muri iyi Minisiteri Rosemary Mbabazi wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023.
Mbabazi yashyikirije MINUBUMWE ibigo bifitanye isano n'umuco, birimo Inteko y'Ururimi n'Umuco, Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta z'Ishimwe n'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, ihuriwemo n'ingaga zirindwi zikora ku ruganda ndangamuco.
Hari kandi umushinga w'Itegeko wa politiki y'igihugu y'umuco, wari uri mu nzira zo kuvugururwa kugira ngo uruganda ndangamuco ruhabwe imbaraga kandi n'ururimi rw'Ikinyarwanda rurusheho gusigasirwa.
Kuri Minisiteri y'Urubyiruko, bashyikirijwe Komisiyo y'Igihugu y'Urubyiruko, n'ibigo by'urubyiruko 32 biri hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima, yavuze ko inshingano yahawe zo kugeza urubyiruko aheza zikomeye cyane ariko yiyemeza gukomeza gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Gahunda y'Imyaka irindwi ya Guverinoma n'iy'icyerekezo 2050.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Dr Utumatwishima, yavuze ko ikibazo azakemura ku murongo wa mbere ari icy'ubushomeri mu rubyiruko.
Yagize ati 'Urubyiruko icyo rukeneye kinini ni umurimo. Guhera Rusizi ukajya Nyagatare, Musanze na Bugesera icyo twifuza ni uko buri rubyiruko, buri wese yagira icyo akora. Yaba ari uwagiye mu ishuri, yaba ari uwaviriyemo mu mashuri abanza, yaba ari uwaviriyemo mu cyiciro rusange, icyo dushaka ni uko buri wese yabona icyo akora.'
Minisitiri Dr Utumatwishima yongeyeho ko ushaka akazi na we agomba kubigiramo uruhare.
Ati 'Kugira ngo ubone icyo ukora ugomba kugira uruhare na we ubishyiramo. Niba ukeneye icyo ukora kubera ko wize, ugomba kureba neza niba ibintu wize ubyumva. Niba utabyumva, icyo duteganya, tuzashaka uburyo tubategurira amahugurwa bakarishye ubumenyi, tubafashe ibyo batumva neza babyumve bitegura umurimo.'
Ibi yabivuze mu gihe hari n'abavuga ko imbogamizi ikomeye ituma batigobotora ubushomeri ari ukubura igishoro, ariko Minisiteri y'Urubyiruko ngo nabyo izabivugutira umuti.
Ati 'Niba uzi gukoresha amaboko ariko ukaba udafite ibikoresho, tuzakomeza gahunda zihari kugira ngo abantu babone ibyo gutangiriraho.'
Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko ushaka gutera imbere agomba kubanza kunoza umurimo, bityo ngo urubyiruko rwifuzwa ni urudakoresha ibiyobyabwenge n'urutarangwa n'indi migirire idahwitse.
Ati 'Nta murimo wigeze ugirira umuntu akamaro utanoze. N'urubyiruko ruri mu kazi aka kanya, nirunoze umurimo. Ntiwanoza umurimo utameze neza mu mutwe. Ntiwanoza umurimo ukoresha ibiyobyabwenge, usinda, ntiwanoza umurimo udakorera ku gihe. Ibyo byose biruzuzanya.'
Mu mwaka wa 2022, igipimo cy'ubushomeri cyazamutseho gato ugereranyije n'uko cyari gihagaze mu mwaka washize aho cyari kuri 23,8% mu Ugushyingo 2021.
Mu bagore cyakomeje kuba hejuru ni ukuvuga ko kiri kuri 28,3% ugereranyije na 20,9% ku bagabo. Iki gipimo ariko kiri hejuru mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 (29,7%).
Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco guhera mu 2017, we akaba yari avuye ku buyobozi bw'Ibitaro bya Rwamagana. Yarahiriye izi nshingano nshya ku wa 30 Werurwe 2023.
Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima, amwibutsa ko 'ari mu nshingano ziremereye'
Uyu mugabo bivugwa ko yirukanywe mu mpera z'icyumweru gishize nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gukora amakosa y'akazi, ibi ngo bikaba atari inshuro ya mbere byari bibaye aho ngo yari yaranabanje kugirwa inama kenshi.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yemereye IGIHE ko koko uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yirukanwe mu kazi gusa avuga ko yirukanywe yarabanje kuburirwa inshuro nyinshi.
Yagize ati 'Icya mbere twavuga ko iyo ubuyobozi bugiye gufata icyemezo cyo kwirukana umukozi haba habanje kubaho kumugoragoza bukamugaragariza amakosa ashobora kugira ingaruka ku mitangire ye ya serivisi ndetse n'abaturage ayiha. Iyo ubwo bujyanama atabwubahirije cyangwa amakosa ntayakosore bigakomeza kwisubiramo habaho gusesengura amakosa aba yakoze hanyuma hagafatwa igihano.'
Yakomeje avuga ko no kuri uyu muyobozi ariko byagenze ngo ndetse n'igihano yahawe cyemewe n'amategeko ngo kuko iyo urebye iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 30 rigena ibihano ku makosa umukozi aba yakoze ariryo bashingiyeho ndetse no mu ngingo ya 20 igaragaza uruhurirane rw'amakosa agenda yisubiramo ibi akaba aribyo bashingiyeho bamwirukana.
Yakomeje avuga ko amakosa uyu mukozi yakoze agira ingaruka ku musaruro wa serivisi aba akwiriye guha abaturage aho ngo ayo makosa ashobora no guhura n'ibyaha runaka.
Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye neza amakosa yakozwe n'uyu muyobozi gusa yemeje ko ari ajyanye na serivisi yari guha abaturage.
Meya Nyemazi yasabye abandi bayobozi gukora inshingano zabo neza aho bakeneye ubufasha bakabwaka urwego rwisumbuyeho, bagaha abaturge serivisi nziza nta kindi bashingiyeho ngo kuko u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku isonga.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu muyobozi yazize guha abaturage serivisi akazibishyuza kandi bitemewe, mu byo ngo yakoraga harimo nko kwishyuza abashaka gusezerana n'izindi serivisi zitandukanye, bivugwa ko ngo hari n'ibindi byinshi yashinjwaga kutanoza mu kazi ke umunsi ku munsi.
Karuranga Leo yanyuze mu mirenge itandukanye irimo Ndego, Kabare na Nyamirama yari amazemo nk'umwaka umwe.
Ni umushinga washyikirijwe Abadepite kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, aho Guverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Hakurikije ibiteganywa n'Itegeko Nshinga byerekeye manda ya Perezida n'iy'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, amatora y'Abadepite bazasimbura abari mu mirimo yagombye kuba muri Kanama 2023, na ho aya Perezida akaba muri Kanama 2024.
Perezida Kagame ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 175, yasabye ko ingingo z'Itegeko Nshinga zerekeye amatora y'Abadepite zahindurwa kugira ngo ahuzwe n'aya Perezida, kubera ko hari ibyiza byinshi byo kuyahuza yombi.
Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuriye abadepite ko mu mpamvu zatumye Perezida asaba guhuza igihe cy'amatora y'Abadepite n'aya Perezida harimo kugabanya igihe cyakoreshwaga mu gutegura ayo matora yombi n'ingengo y'imari yifashishwaga.
Ati 'Igihe cy'amatora y'Abadepite nigihuzwa n'icy'amatora ya Perezida wa Repubulika, bizatuma ayo matora yombi ategurirwa icyarimwe, bigabanye igihe cyagakoreshejwe igihe yaba buri tora ryategurwa ukwaryo.'
Ni ibintu avuga ko bisanzwe no mu bindi bihugu byaba ibyo mu Karere n'ahandi aho usanga manda ya Perezida n'iy'Abadepite zingana.
Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze kandi ko izindi mpamvu zishingiye ku kugabanya ingengo y'imari yakoreshwaga n'igihugu ndetse n'iy'abiyamamaza muri rusange.
Ati 'Ikindi ni Igihe cy'amatora y'Abadepite nigihuzwa n'icy'aya Perezida, ingengo y'imari yagendaga kuri buri tora izahuzwa, bityo bitume amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bijyanye n'amatora agabanuka.'
Ingingo zisabirwa kuvugururwa no guhindurwa
Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko guhuza amatora y'Abadepite n'aya Perezida wa Repubulika bituma hari ingingo z'Itegeko Nshinga zikwiye guhindurwa.
Zirimo ingingo ya 75, ivuga ibyerekeranye n'Abagize Umutwe w'Abadepite n'itorwa ryabo. Iyi ngingo yongewemo igika cya kane gishya kugira ngo hahuzwe igihe cy'amatora y'Abadepite n'icy'amatora ya Perezida wa Repubulika.
Icyo gika kivuga ko 'Itora ry'Abadepite bavugwa mu gika cya Mbere (a) cy'iyi ngingo rikorwa ku munsi umwe n'irya Perezida wa Repubulika.'
Indi ngingo ni iya 79 igena ibijyanye n'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora, aho yakuwemo igika cyateganyaga igihe amatora y'Abadepite akorwamo, kubera ko umunsi amatora y'Abadepite akorerwaho wateganyijwe mu ngingo ya 75.
Icyo gika cyakuwemo cyavugaga ko 'Itorwa ry'abagize Umutwe w'Abadepite rikorwa mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere y'uko manda yabo irangira.'
Igika cyayo cya Mbere kivuga ko 'Ku mpamvu z'amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w'Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y'abawugize irangire.'
Ingingo ya 66 yo ivuga ko igihe cyo gutumiza inama ya mbere ya nyuma y'amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko cyashyizwe mu minsi itarenze 15 nyuma y'itangazwa ry'amajwi rya burundu ku bireba Sena, no mu minsi itarenze 15 nyuma y'irahira rya Perezida wa Repubulika ku bireba Umutwe w'Abadepite.
Ingingo ya 174 yo ivuga ku kugira ngo amatora y'Abadepite azabere rimwe n'aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy'Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y'inzibacyuho iteganya ko 'Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora'
Abadepite bakiranye yombi uyu mushinga
Mbere yo gutora ishingiro ry'uyu mushinga, Abadepite bagaragaje ko ari igitekerezo cyiza ndetse bashima Umukuru w'Igihugu watekereje iri vugurura ry'Itegeko Nshinga.
Depite Frank Habineza yagize ati 'Ndagira ngo mbanze mvuge ko umushinga w'itegeko ndawushyigikiye kubera ko ari mwiza kandi ufitiye Abanyarwanda bose akamaro.'
Depite Safari Begumisa Théoneste ati 'Hari ikintu minisitiri yatubwiye kijyanye no kurengera amafaranga y'igihugu. Ingengo y'imari izasaguka, izagirira akamaro Abanyarwanda benshi.'
'Ikindi Abanyarwanda ni ukubakiza guhora mu matora, amatora ya Perezida n'ay'Abadepite aregeranye, ugasanga bagiye mu matora amwe, mu minsi mike bakaba bagiye mu matora […] kandi byoroshye bishobora gukorerwa rimwe.'
Depite Safari Begumisa yavuze ko urebye mu bihugu bitandukanye birimo Kenya n'ibindi byo muri Commonwealth u Rwanda rubarizwamo usanga amatora ya Perezida ahuzwa n'ay'Abadepite.
Nyuma yo gusuzuma ishingiro ryawo, abadepite bawemeje ndetse bikaba biteganyijwe ko uzasuzumwa n'Inama y'Abaperezida igizwe na Biro za Komisiyo Zihoraho na Biro y'Umutwe w'Abadepite.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bemeje-ivugururwa-ry-itegeko-nshinga
Umusifuzi ukomoka muri Botswana, Joshua Bondo wasifuye umukino ubanz wa Benin n’u Rwanda, bitunguranye yambuwe umukino yagomba gusifura uzahuza ASKO na FAR Rabat.
Ibi bike nyuma y’uko tariki ya 22 Werurwe 2023 yasifuye umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda L wahuje Benin n’Amavubi muri Benin kuri Stade del’Amitié yaje guha Muhire Kevin ikarita y’umuhondo ku munota wa 52 ariko muri raporo ntiyayitangamo.
Muhire Kevin wari wahawe indi ku mukino wa Senegal yari kuba yujuje amakarita 2 y’umuhondo atamwemerera gukina umukino wa Benin wabaye tariki ya 29 Werurwe 2023 i Kigali.
Kuko Joshua Bondo iyi karita atayitanze muri raporo, CAF yoherereje FERWAFA ibaruwa igaragaza ko Sahabo Hakim ari we nyine utemerewe gukina uyu mukino.
Kevin Muhire yaje gukina uyu mukino maze nyuma y’umukino Benin ihita irega muri CAF ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite umuziro.
Uyu musifuzi n’ubundi byari byitezwe ko azahanwa, bitunguranye yahambuwe umukino wo mu itsinda C rya CAF Confederation Cup yagombaga kuzasifura ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.
Ni umukino ASKO de Kara yo muri Togo izakiramo FAR Rabat yo muri Maroc.
CAF yahisemo gusimbuza itsinda ry’abasifuzi ryari riyobowe na Joshua Bondo, Souru Phatoane wo muri Lesotho wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Mogomotsi Morakile wo muri Botswana wari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro Tshepo Mokani Gobagoba wo muri Botswana wari umusifuzi wa 4.
CAF yavuze ko ari impamvu za tekinike gusa bikekwa ko bifite aho bihuriye n’amakosa yakoze ku mukino wa Benin n’Amavubi, yahise asimbuzwa abanya-Ghana.
Umukino wahawe Charles Benie Bulu uzaba ari umusifuzi wo hagati, abasifuzi b’igitambaro ni Paul Kodzo Atimaka na Tijani Mohammed ni mu gihe umusifuzi wa 4 ari Abdul Latif Qadiri. Bose bakomoka muri Ghana.
Uyu mwongereza yakoze 'BetProtect', ayifashisha ngo yishyurire se wari wugarijwe n'imyenda yagiyemo kubera igihombo yatewe na 'betting.'
Adam Bradford yishyuriye se hafi miliyoni 682 Frw ndetse byatumye ahindura intekerezo za bamwe mu bijyanye no gutega.
Uyu rwiyemezamirimo yahawe na Nyakwigendera Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II, igihembo gihabwa abakiri bato bagaragaje umuhate mu byo bakora, kizwi nka 'Queen's Young Leaders Award'.
Isomo ryatumye Adam Bradford yiyemeza guhangana n'ikibazo cyo kubatwa n'imikino y'amahirwe, yaryize ubwo yabwirwaga ko se agiye gufungwa azira kwiba abakoresha be ibihumbi 50,000 by'ama-Euro, asaga miliyoni 68 Frw.
Bradford wari ufite imyaka 21 yahise yiyemeza kwishyurira se imyenda yose abereyemo abantu, ahita ashinga porogaramu ikinirwaho imikino y'amahirwe yitwa 'BetProtect', agamije gufasha abantu kutazahura n'ibibazo nk'iby'umubyeyi we.
Nyuma yo kugurisha iyo porogaramu kuri Sosiyete Mpuzamahanga ya Crucial Compliance ikorana n'ibigo bikomeye bikora imikino y'amahirwe, yatangiye gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, afasha benshi mu Bwongereza, ndetse ubu ari gukorana n'abasaga 6000 bagitangira ubushabitsi mu Rwanda.
Adam wavuwe indwara ya Autism afite imyaka 11, yagize ati 'Iyo uri gukina imikino y'amahirwe kuri internet ukoresheje porogaramu ya Crucial, ireba niba utari gutakaza byinshi mu buryo budasanzwe, ikoresheje Algorithms, niba ari mu gicuku, niba uri gukina mu buryo budasanzwe, bigafasha sosiyete kumenya uko yita ku mutekano w'umukiliya.'
Yongeyeho ati 'Byose bigamije kurinda abantu kubatwa n'imikino y'amahirwe.'
Adam yabwiye IGIHE ko ibikorwa bye byo gutanga ubujyanama mu Rwanda azabitangira mu mezi ya vuba hibandwa by'umwihariko ku bakiri bato mu bice by'icyaro.
Yagize ati “Turashaka gutangiza gahunda imeze nk'ubuvuzi buzatanga ubujyanama hifashishijwe ikoranabuhanga ku bantu bashobora kuba bafite ibibazo. Turi gukorana n'ibigo by'ikoranabuhanga kugira ngo twumvishe urubyiruko ibibi biri mu kubatwa no gutega.''
Adam yakandagiye mu Rwanda bwa mbere muri Kamena 2022 aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu bivuga Icyongereza, Commonwealth yabereye i Kigali.
Aha yahahuriye n'inshuti ye ya kera, Emmanuel Nshimiyimana, ufite umuryango ufasha urubyiruko rwo mu cyaro ibijyanye no gusoma no kwandika, bakiga kwihangira imirimo no gukoresha ikoranabuhanga.
Ati 'Nashimishijwe cyane n'ibyo igihugu kiri gukora kuko twahoze twifuza gutanga amahirwe, gufasha abazadukurikira, tubagira inama kandi tukabatera inkunga. Numvise ngize impuhwe, mpita mfata umwanzuro mu masaha 48 gusa.'
Adam avuga ko yabonye imiterere y'u Rwanda ari ahantu hameze neza, hatanga icyizere ku iterambere ry'ubuhinzi n'ikoranabuhanga.
Ati 'Abantu baho [Rwanda] ni bamwe mu ba mbere bagira urugwiro ku Isi kandi nagenze henshi, ni abantu beza, nta na kimwe batagukorera.'
Bitandukanye n'ahandi yasangaga bamutegeye ibiganza ngo abahe agafaranga barebe ko bakwikora ku munwa, mu Rwanda aho yanyuze henshi si ko yabibonye.
Ati 'Bari kwiyubaka ngo bazabe igicumbi cy'ikoranabuhanga, bityo hari amashuri yigisha ibya porogaramu za mudasobwa, aho bategurira ba rwiyemezamirimo, n'imishinga igitangira kandi natwe ni ho tugiye kwinjirira.'
Ibikorwa by'ubukerarugendo byamubereye urukerereza
Nyuma yo gutembera mu misozi inyuranye y'u Rwanda, Adam akarara mu misozi yo mu Majyaruguru y'u Rwanda yabonye inyamaswa yumvaga ari inzozi kuzabona mu buzima bwe.
Ati 'Intare n'inkende ntibikiri inzozi, ntuye inyuma y'ikirunga muri Pariki, ni imwe muri Pariki zimaze igihe kinini. Harimo ingagi, kandi ndizera ko ugenze metero nke cyane ushobora guhita uzigeraho.'
Adam avuga ko amateka ye ari kuyateguramo filime izasohoka muri uyu mwaka ariko ikazibanda cyane ku ndwara ya Autism yarwaye akiri muto.
Ambasaderi Nduhungirehe yanditse kuri konti ye ya Twitter akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 192, avuga ko yishimiye kwakira mu Buholandi, Muyoboke Alex, David Bayingana ndetse na Julien Bmjizzo.
Aba bombi bamaze igihe mu Buholandi mu bikorwa bitandukanye. Muyoboke yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byabo na Ambasaderi Nduhungirehe byibanze ku mikoranire.
Yavuze ati 'Twaganiriye turebera hamwe uburyo twagira imikoranire n'Inganda Ndangamuco (Creative Industry) yacu na Europe (schengen).'
Akomeza ati 'Hon. Ambasaderi Nduhungirehe Oliver murabizi ko ni umwe mu bayobozi bakuru bakunda umuziki na Siporo. Yatugiriye inama z'ingirakamaro.'
Muyoboke yavuze ko bari mu biganiro n'abategura ibitaramo kandi bagashora imari mu bahanzi, bigamije kureba aho Israel Mbonyi azakorera ibitaramo.
Yavuze ko Israel Mbonyi azakorera ibitaramo mu Bubiligi, mu Bufaransa n'ahandi bakiri mu biganiro. Ati 'Turimo no kureba tunaganira na ba Promoter batandukanye uburyo umuhanzi Israel Mbonyi azakoramo neza ibyo bitaramo bitandukanye, ikizaba ku ikubitiro harimo ikizaba tariki ya 11 Kanama 2023.'Â Â
Igitaramo cya Israel Mbonyi cyateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bubiligi ihagarariwe na Justin Karekezi.
Muyoboke ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya Decent Entertainment Rwanda. Izina rye rirazwi mu Rwanda, binyuze mu bahanzi yakoranye barimo Dream Boyz, Urban Boyz, Social Mula, Oda Paccy, Davis D, Charly&Nina, Allioni n'abandi.
David Bayingana ni umwe mu bashinze Radio B&B Fm-Umwezi, amaze imyaka myinshi mu itangazamakuru ry'imikino, kandi akorana n'ibigo bikomeye mu kwamamaza ibyo bakora nka Canal+ Rwanda n'abandi.
Ni mu gihe Julien Bmjizzo yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda. Aherutse guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo yakunzwe yise 'Kamwe'.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier yakiriye Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda
Ambasaderi Nduhungirehe Olivier aganira na David Bayingana uzwi cyane mu itangazamakuru ry'imikino
Ambasaderi Nduhungirehe Julien yakiriye Julien Bmjizzo uzwi cyane mu gutunganya indirimbo z'abahanziÂ

Muyoboke yavuze ko bari gutegura inzira y’ibitaramo Israel Mbonyi azakorera mu Bubiligi no mu Bufaransa
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Hon. Rosemary Mbabazi na Minisitiri mushya w'Urubyiruko Hon. Dr Utumatwishima Abdallah.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri y'Urubyiruko, bavugamo ko kandi Hon. Mbabazi yashyikirije 'Dr. Bizimana Jean Damascene uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu inshingano z'Umuco.'
Kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri mushya w’Urubyiruko.
Yamwibukije ko afite inshingano ziremereye kandi akwiye kubakira kubigezweho ndetse n’uburere ‘batwigisha’, mu rwego rwo gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza n’uyu munsi.
Umukuru w’Igihugu, yavuze ko yizeye ko Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yumva neza inshingano zimutegereje ‘kandi yumva n’inshingano yo kuyobora, gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu buryo bundi nabwo bukwiye kumvikana ko burimo inshingano ziremereye cyane’.
Kagame yavuze ko urubyiruko ari ho ‘hazaza h’ejo ha buri gihugu’, ndetse n’abantu abo ari bo bose. Avuga ko hatarebwa ejo hazaza gusa, ‘tureba n’uyu munsi’.
Yavuze ko urubyiruko rukenerwa ‘mu gihe kiri imbere kurushaho’, ari nayo mpamvu bisaba kubategura binyuze mu burere. Akomeza ati “Iyo ufite abantu bato, iyo ufite abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n’uburere wabahaye, uburere butandukanye.”
'Uburere bw’imico; imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira ubuzima bwiza, uba umwubaka ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ari ho hose.”
Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima kuzuza inshingano ze, ashingiye ku bishya bigezweho ndetse n’ibiri mu burere.
Ati “Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho, ariko mutibagiwe iby’uburere butwigisha.”
Aba bakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika bari i Kigali basuye urwibutso barimo Umunyarwenya Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu, wamamaye nka Mr Funny cyangwa Oga Sabinus.
Hari kandi Iniobong Edo Ekim na Ikechukwu Mitchel Ogbonna, wamamaye nka IK Ogbonna. Richard Mofe-Damijo RMD we ntabwo yabashije kujya ku Urwibutso, ariko nawe ari mu Rwanda.
Abo mu Rwanda biganjemo abahatanye muri Rwanda International Movie Awards nka Mitsutsu, Miss Nyambo, Alliah Cool uri mu bari gukurikirana Rwanda International Movie Awards, Bahavu, Francis Zahabu n’abandi batandukanye.
Bose batemberejwe mu Urwibutso rwa Kigali, berekwa amateka yaranze u Rwanda mu 1994.
Nyuma y’iki gikorwa Alliah Cool mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuba yagenderewe n’aba bashyitsi baturutse muri Nigeria ari ibintu byamushimishije cyane.
Ati “Ndishimye n’ubwo kureba ibintu bibabaje kubera kuba mbashije kuzana abantu bashobora gutuma amateka yabaye mu gihugu cyacu, amenyekanishwa biciye mu bantu nazanye mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kuba ibi byamamare byo muri Nigeria kuba byaje mu Rwanda, atari we wabigizemo uruhare ahubwo ari ubufatanye hagati ye na Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Awards. Yavuze ko kuzana ibi byamamare kuri we abona bidahenze cyane ko ari byiza.
Yagaragaje ko yahisemo gutumira ibi byamamare, kubera ari bamwe mu bantu bagezweho muri sinema ya Nigeria.
Umunyarwenya Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu wamenyekanye nka Mr Funny waje bwa mbere mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusura Urwibutso yavuze ko ikintu yize ari uko abantu bakwiriye gushyira imbere ubumwe.
Ati “Twese turangana, nyuma y’uko umuntu yaba areshya se cyangwa uko angana mu buryo bw’igihagararo.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 nibwo aba bakinnyi ba filime baturutse i Lagos muri Nigeria, banyuze i Nairobi muri Kenya, bageze i Kigali.
Aba bakinnyi bo muri Nigeria bitabiriye ibirori bya Rwanda International Movie Awards bizabera muri Crown Hotel ku wa 1 Mata 2023. Ni ibirori bizashimira abakinnyi ba sinema bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo.
Abarimo Bahavu Janette bari mu byamamare muri sinema nyarwanda byasuye Urwibutso
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare muri sinema n’ibyo muri Nigeria 
IK Ogbonna uri mu byamamare bikomeye muri sinema ya Nigeria ubwo yasuraga urwibutso

Ini Edo uri mu bagore bagezweho muri sinema muri Nigeria biturutse kuri filime yakinnyemo zirimo n’iyitwa ‘Shanty Town’ iri mu zikunzwe kuri Netflix, ubwo yasuraga Urwibutso yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibyabaye mu Rwanda
Mr Funny yavuze ko ikintu gikomeye yize ari uko abantu bakwiriye gushyira imbere ubumweÂ
Alliah Cool n’abashyitsi be ubwo basuraga UrwibutsoÂ
Francis Zahabu ubwo we na bagenzi be basuraga Urwibutso 

Aba bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda n’Abanya-Nigeria bose bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso 


Uhereye ibumoso, Nyambo , Bahavu ndetse na Aisha ni bamwe mu basuye Urwibutso bazwi muri sinema nyarwanda
Mitsutsu yagaragazaga agahinda ku maso 
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo aba bakinnyi basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM