Blog

  • Umusifuzi utaranditse ikarita ya Muhire Kevin yatangiye kubiryozwa #rwanda #RwOT

    Umunya-Botswana Joshua Bondo wasifuye umukino wa Bénin n'u Rwanda i Cotonou, we n'abungiriza be bakuwe ku gusifura umukino wa ASKO na AS FAR ndetse hahita hashyirwaho abasimbura babo.

    Ibi bije nyuma y'aho uyu mugabo ahaye ikarita y'umuhondo,Muhire Kevin ntiyayandika byatumye uyu mukinnyi akinira u Rwanda atabyemerewe ndetse binatuma Benin irega.

    Bondo yahagarikanywe n'abasifuzi bane barimo uwamwungirizaga wa mbere, Souru Phatsoane, uwa kabiri Mogomotsi Morakile n'umusifuzi wa kane, Tshepo Mokani Gobogoba.

    Nyuma yo kubahagarika, aba basifuzi basimbuwe n'Abanye-Ghana barimo Charles Benle Bulu, Paul Kodzo Atimaka, Tijani Mohammed na Abdul Latif Qadiri.

    Aba basifuzi ni bo bazasifura umukino w'Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C rya CAF Confederation Cup, uzahuza AS FAR yo muri Maroc na ASKO Kara yo muri Togo ku wa 2 Mata 2023.

    Mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ni bwo Kevin Muhire yahawe ikarita y'umuhondo ku munota wa 53 n'Umusifuzi Joshua Bondo, iba iya kabiri yeretswe mu mikino ibiri yikurikiranya byari gutuma adakina umukino wo kwishyura i Kigali.

    Ikipe y'Igihugu ya Bénin yahise irega u Rwanda mu Mpuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y'umuhondo.

    Ku ruhande rw'Amavubi, bavuga ko raporo babonye ku mukino wa Bénin, igaragaza ko nta karita y'umuhondo yahawe Muhire Kevin nubwo umusifuzi yari yayitanze mu kibuga.

    Umunyamakuru w'Umunya-Bénin, Évrard Fulgérale, yatangaje ko Bondo yavuze ko kuba ataratanze ikarita y'umuhondo ya Muhire Kévin muri raporo byari ukwibeshya, ariko 'staff' y'Amavubi yagombaga kumenya ko atemerewe gukina.

    Yagize bati 'Kuba tutaramuhaye [Muhire Kevin] ikarita y'umuhondo byaturutse ku kwibeshya, ariko n'Amavubi yagombaga kumenya ko umukinnyi wayo atemerewe gukina.'

    Raporo ya Bondo yagombaga kwemezwa mu masaha 24, igaragaza ko u Rwanda rwahawe ikarita itukura, ku makarita abiri y'umuhondo yeretswe Hakim Sahabo ndetse n'indi y'umuhondo kuri Mugisha Gilbert.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusifuzi-utaranditse-ikarita-ya-muhire-kevin-yatangiye-kubiryozwa

  • FC Barcelona yemeje ibiganiro byo kugarura Lionel Messi kuri Camp Nou #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona iri mu biganiro na rutahizamu Lionel Messi kugira ngo irebe ko yagaruka aho yita mu rugo yakoreye bidasanzwe, nk'uko byemezwa na Visi Perezida w'iyi kipe,Rafael Yuste.

    Uyu rutahizamu wa Argentina w'imyaka 35 ubu niwe mukinnyi wa mbere watsindiye FC Barcelona ibitego byinshi mateka yayo, aho yinjije ibitego 672 mu mikino 778 akaba yaravuye i Nou Camp (ikibuga cya Barcelona) mu 2021 kubera ibibazo by'ubukungu.

    Amasezerano y'imyaka ibiri afitaniye na Paris St-Germain azarangira mu mpeshyi, ariko bikavugwa ko yifuza gukinira iyi kipe yo mu Bufaransa.

    Yuste ati: “Leo n'umuryango we bazi neza urukundo mbafitiye'.

    Imyaka ibiri ishize, Messi yavuye muri iyi kipe yo muri Espagne yamaze kwemera amasezerano mashya no kugabanya umushahara we, ariko byose bikaba byari gukunda ko akina bitewe nuko iyi kipe ishoboye kugurisha abakinnyi kubera amabwirizwa mashya ajyanye n'ikoreshwa ry'amafaranga.

    Icyo gihe, ibi ntibyashobotse mu gihe cyari giteganyijwe,bituma arangiza ibihe byiza yari afitanye n'iyi kipe yatwariyemo ibikombe bine bya Champions Leagues, irushanwa rya Copa del Rey, La Liga, incuro icumi — hanyuma hakiyongeraho n'Imipira ya zahabu (Ballons d'Or) itandatu.

    Yuste ati: “Nari muri ibyo biganiro bitashoboye kugera ku kintu runaka kubera amahirwe make

    “Kubona Leo adashoboye gukomezanyanatwe mu ikipe yacu ni ihwa rikomej kunjomba mu kirenge,

    “Messi azi neza agaciro tumuha.Byandyohera abashije kugaruka. Nibyo, turacyari mu biganiro nabo'.

    Uretse igikombe cy'isi yose aherutse guterura mu Ukuboza umwaka ushize, Messi amaze kwinjiriza PSG ibitego 29 mu mikino 66 amaze gukinira iyi kipe.

    Aherutse kwinjiza igiteg cya 100 mu mikino mpuzamahanga hamwe n'icya 800 mu mwuga we wo gukina umupira w'amaguru.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fc-barcelona-yiyemeje-kugarura-lionel-messi-kuri-camp-nou

  • Barashonje pe !!!! Umutoza wa Rwamagana City yatatse inzara y'amezi atatu #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Ramagana FC , Ruremesha Emmanuel yavuze ko bigoye kujya imbere y'abakinnyi bashonje ukabasaba intsinzi,ariko bakoze ibishoboka byose bagatsinda ikipe ya Rutsiro FC.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe,ikipe ya Rwamagana yatsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa biyifasha kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona.

    Ikipe ya Rwamagana yatsinze iki gitego ku munota wa 80 w'umukino ibifashijwemo na Mutijima Janvier kuri kufura yateye inyuma gato y'urubuga rw'amahina,umunyezamu akitsinda.

    Ikipe ya Rutsiro yarangije ari abakinnyi 10 kuko ku munota wa 35.Bukuru Christophe yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo,iba itukura.

    Umutoza wa Rwamagana,Ruremesha,yashimiye abakinnyi be uburyo bitanze, bakabona aya manota atatu birengagije inzara bamaranye amezi atatu.

    Ati:”Ndashimira abana bitanze muri uyu mukino, barashonje pe.!! Tumaze amezi atatu nta mafaranga tubona, cyakoze dutegereje ejo ko hari icyo bazatubwira, mwabonye ko mu gice cya kabiri baje imbaraga zabashiranye mwabibonye uretse Nyagasani udufashije umuzamu wa Rutsiro fc agasa n'uduhaye kado tukabona igitego.”

    Ikipe ya Rutsiro FC yagumye ku mwanya wa 14 n'amanota 21 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona mu gihe Rwamagana FC yahise igira amanota 26 ijya ku mwanya wa 12.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/barashonje-pe-umutoza-wa-rwamagana-city-yatatse-inzara-y-amezi-atatu

  • Kenya: Umupolisi wakomerekeye mu myigaragambyo yapfuye #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Polisi ya Kenya yashyize hanze ku wa Gatanu yavuze ko uyu mupolisi yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 30 Werurwe bitewe n'ibikomere yagize ubwo yari mu kazi ko guhosha abigaragambya mu Mujyi wa Kisumu.

    uyu ngo yitwa Ben Oduor waguye mu myigaragambyo imaze iminsi muri iki gihugu yo kwamagana ibijyanye n'ikiguzi cy'imibereho gikomeje kuzamuka.

    Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mupolisi yatewe ibuye mu gatuza n'abigaragambya bakoresheje itopito. Yahise ajyanwa mu Bitaro bya Aga Khan ariko biza kurangira yitabye Imana.

    Kuva iyi myigaragambyo yahamagajwe na Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida William Ruto yatangira imaze kugwamo abantu batatu barimo abasivili babiri.

    Abigaragambya bavuga ko bashingiye ku mpamvu esheshatu zirimo kuba Perezida William Ruto yaranze ko hakorwa ubugenzuzi ku bakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, ikiguzi cyo kubaho gihenze biturutse ku kuba guverinoma yarakuyeho za nkunganire.

    Banenga kandi icyenewabo mu miyoborere ya Kenya, kuba Perezida Ruto atarahaye ijambo abandi bafatanyabikorwa mu mavugurura yakozwe muri Komisiyo y'Amatora n'ibyo guverinoma yasezeranyije abaturage ntibikorwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-umupolisi-wakomerekeye-mu-myigaragambyo-yapfuye

  • RDC: Inyeshyamba za CODECO zishe abaturage 12 mu gitero bagabye i Mambisa #rwanda #RwOT

    Abantu 12 bishwe mu gitero cyagabwe ku wa gatanu tariki ya 31 Werurwe n'inyeshyamba za CODECO

    Agace aba baturage biciwemo n'agacukurwamo amabuye y'agaciro ya Wala no mu yindi midugudu itanu yegeranye nk'uko ubuyobozi bwa Mambisa mu karere ka Djugu babitangaje

    Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abasirikare bitwaje intwaro nyinshi babateye banabatwikira inzu bituma abaturage bata ingo nzabo ubu bari ku gasozi.

    FARDC yagize icyo ikora kugira ngo ihige uyu mutwe witwaje intwaro no kuwukumira byimbitse kugirango barinde abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-inyeshyamba-za-codeco-zishe-abaturage-12-mu-gitero-bagabye-i-mambisa

  • Jeannette Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga y'Umuryango ya FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'ibihumbi by'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'inshuti zayo ziturutse mu bihugu bitandukanye, mu nama Mpuzamahanga ya FPR yahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 ishinzwe.

    Iyi nama izamara iminsi ibiri guhera kuri uyu wa Gatandatu kugera ku Cyumweru tariki 2 Mata.

    Ihurije hamwe abayobozi b'Umuryango FPR Inkotanyi, imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, abayobozi mu nzego za leta, abayobozi mu mashyaka yo mu bihugu by'inshuti, abashakashatsi n'abahagarariye ibihugu hirya no hino.

    Insangamatsiko y'iyi nama iragira iti 'Ugutekereza ku rugendo rw'imyaka n'ahazaza'. 

    Ibiganiro biribanda k'uruhare rwa politiki nziza ya FPR Inkotanyi mu kongera kubaka u Rwanda n'uburyo bwo gukomeza guteza imbere Igihugu hitawe no ku mpinduka n'ibibazo bigaraga hirya no hino.'

    Ni inama ibaye u Rwanda rurangajwe imbere na FPR Inkotanyi rukomeje urugendo rudasanzwe rw'iterambere.

    Urugero nko mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw].

    Uko imyaka yagiye ikurikirana, byagiye bihinduka. Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka.

    Mu 2020 intego yari 1.240 $ hanyuma mu 2035 u Rwanda rukazaba rufite ubukungu buciriritse kandi rwarateye imbere mu 2050.

     Ni mu gihe ubukungu buzaba bwihuta ku 10%, ku buryo Umunyarwanda azaba yinjiza 12.476$ ku mwaka.

    Imibare ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yo muri Nzeri 2002 igaruka ku bushakashatsi bwakozwe mu 1999 na 2000, igaragaza ko nibura 60,2% by'Abanyarwanda bari abakene naho 57% bari mu bukene bukabije.

    The post <strong>Jeannette Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga y'Umuryango ya FPR Inkotanyi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/01/jeannette-kagame-yitabiriye-inama-mpuzamahanga-yumuryango-ya-fpr-inkotanyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jeannette-kagame-yitabiriye-inama-mpuzamahanga-yumuryango-ya-fpr-inkotanyi

  • Ishingiro ry'umushinga w'ivugurura ry'itegeko Nshinga ryemejwe #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga w'ivugurura ry'Itegeko Nshinga watangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Ni umushinga washyikirijwe Abadepite kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, aho Guverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

    Hakurikije ibiteganywa n'Itegeko Nshinga byerekeye manda ya Perezida n'iy'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, amatora y'Abadepite bazasimbura abari mu mirimo yagombye kuba muri Kanama 2023, na ho aya Perezida akaba muri Kanama 2024.

    Perezida Kagame ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 175, yasabye ko ingingo z'Itegeko Nshinga zerekeye amatora y'Abadepite zahindurwa kugira ngo ahuzwe n'aya Perezida, kubera ko hari ibyiza byinshi byo kuyahuza yombi.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuriye abadepite ko mu mpamvu zatumye Perezida asaba guhuza igihe cy'amatora y'Abadepite n'aya Perezida harimo kugabanya igihe cyakoreshwaga mu gutegura ayo matora yombi n'ingengo y'imari yifashishwaga.

    Ati 'Igihe cy'amatora y'Abadepite nigihuzwa n'icy'amatora ya Perezida wa Repubulika, bizatuma ayo matora yombi ategurirwa icyarimwe, bigabanye igihe cyagakoreshejwe igihe yaba buri tora ryategurwa ukwaryo.'

    Ni ibintu avuga ko bisanzwe no mu bindi bihugu byaba ibyo mu Karere n'ahandi aho usanga manda ya Perezida n'iy'Abadepite zingana.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze kandi ko izindi mpamvu zishingiye ku kugabanya ingengo y'imari yakoreshwaga n'igihugu ndetse n'iy'abiyamamaza muri rusange.

    Ati 'Ikindi ni Igihe cy'amatora y'Abadepite nigihuzwa n'icy'aya Perezida, ingengo y'imari yagendaga kuri buri tora izahuzwa, bityo bitume amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bijyanye n'amatora agabanuka.'

    Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko guhuza amatora y'Abadepite n'aya Perezida wa Repubulika bituma hari ingingo z'Itegeko Nshinga zikwiye guhindurwa.

    Zirimo ingingo ya 75, ivuga ibyerekeranye n'Abagize Umutwe w'Abadepite n'itorwa ryabo. Iyi ngingo yongewemo igika cya kane gishya kugira ngo hahuzwe igihe cy'amatora y'Abadepite n'icy'amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Icyo gika kivuga ko 'Itora ry'Abadepite bavugwa mu gika cya Mbere (a) cy'iyi ngingo rikorwa ku munsi umwe n'irya Perezida wa Repubulika.'

    Indi ngingo ni iya 79 igena ibijyanye n'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora, aho yakuwemo igika cyateganyaga igihe amatora y'Abadepite akorwamo, kubera ko umunsi amatora y'Abadepite akorerwaho wateganyijwe mu ngingo ya 75.

    Icyo gika cyakuwemo cyavugaga ko 'Itorwa ry'abagize Umutwe w'Abadepite rikorwa mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere y'uko manda yabo irangira.'

    Igika cyayo cya Mbere kivuga ko 'Ku mpamvu z'amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w'Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y'abawugize irangire.'

    Ingingo ya 66 yo ivuga ko igihe cyo gutumiza inama ya mbere ya nyuma y'amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko cyashyizwe mu minsi itarenze 15 nyuma y'itangazwa ry'amajwi rya burundu ku bireba Sena, no mu minsi itarenze 15 nyuma y'irahira rya Perezida wa Repubulika ku bireba Umutwe w'Abadepite.

    Ingingo ya 174 yo ivuga ku kugira ngo amatora y'Abadepite azabere rimwe n'aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy'Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y'inzibacyuho iteganya ko 'Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora'

    Mu bindi bikubiye mu muri uyu mushinga w'itegeko, n'ukuba minisiteri w'intebe azajya ageza ku nteko inshingamategeko ibikorwa bya guverinoma nibura 3 mu mwaka, no kuba impanza bitazongera kuba ihame ko zisomerwa mu ruhame.

    Nyuma yo kwemeza umushinga wo kuvugurura itegekonshinga, ukaba uzohereherezwa mu nama y'abaperezida b'amakomisiyo akorera mu nteko inshingamategeko umutwe w'abadepite.

    The post <strong>Ishingiro ry'umushinga w'ivugurura ry'itegeko Nshinga ryemejwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/01/ishingiro-ryumushinga-wivugurura-ryitegeko-nshinga-ryemejwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishingiro-ryumushinga-wivugurura-ryitegeko-nshinga-ryemejwe

  • Mugisha John yatorewe kuyobora urugaga rw'abagenagaciro ahiga kunoza ubunyamwuga – #rwanda #RwOT

    Yatowe binyuze mu matora yabaye kuri uyu Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023, yashyizeho komite nshya igiye kuyobora uru rugaga mu gihe cy'umwaka isimbuye icyuye igihe.

    Hatowe abantu bayobowe na perezida Mugisha John, visi perezida Twahirwa Hebert, umubitsi Abayo Emmanuella, ushinzwe ubushakashatsi yabaye Uwamahoro Angelique, ushinzwe imyitwarire ni Niyongombwa Phocas, ushinzwe kwakira abanyamuryango ni Kwitonda Armand.

    Iyi komite nshya yatowe yavuze ko igiye gukorera hamwe mu kongera ubumwe bw'abagize urugaga no guteza imbere ubunyamwuga, bizajyana no gushyiraho ibigenderwaho cyane by'umwihariko kwita ku kinyabupfura n'imyitwarire y'abanyamuryango ndetse no gushyira imbaraga mu gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Perezida mushya wa IRVP, Mugisha John, yasabye abanyamuryango bose gufatanyiriza hamwe bagakora ibikorwa bigamije guteza imbere urugaga rwabo.

    Ati 'Abagenagaciro bari mu rugaga ni bareke tujye inama, duhitemo icyerekezo kimwe kugira ngo dufatanye ibibazo bihari tubashe kubikemura, kugira ngo duteze imbere urugaga rwacu.'

    Ku ruhande rw'abagenagaciro basabye iyi komite nshya gushyira imbaraga mu kongerera ubunyamwuga abagize urugaga ndetse no kwiteza imbere.

    Munyabugingo Bonaventure ati 'Urugaga ruracyakura haracyari urugendo rurerure hari ibigomba gukorwa nko gukuza abanyamuryango mu buryo bw'ubunyamwuga n'iterambere ry'urugaga muri rusange.'

    Uru rugaga ryashyizweho n'itegeko numero 17/05/2010 ryo kuwa 12 Gicurasi 2010 risohoka mu igazeti ya Leta yo ku itariki ya 17 Gicurasi 2010. Kugeza ubu rufite abanyamuryango bemewe basaga 248.

    Abanyamuryango bafitiye icyizere komite nshya

    Buri wese yatoye abayobozi ku mahitamo ye

    Buri wese yatoye abayobozi ku mahitamo ye

    Babanje gusobanurirwa uko amatora ari bugende

    Amajwi yabaruwe ku mugaragaro

    Mugisha John yahize kongera ubunyamwuga bw’abagenagaciro

    Perezida ucyuye igihe Ndabirorere Annick yashimiye uwamusimbuye

    Perezida Mugisha na Ndabirorere asimbuye baganira

    Perezida Mugisha na Ndabirorere asimbuye baganira

    Komite nshya yatowe kuri uyu wa Gatanu

    Amafoto: Habyarimana Rauol


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mugisha-john-yatorewe-kuyobora-urugaga-rw-abagenagaciro-ahiga-kunoza

  • RRA yongereye igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu wa 2022 – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RRA yashyize hanze kuri uyu wa 31 Werurwe 2023 yavuze ko 'ibi bikozwe hashingiwe ku busabe bw'abasora bagaragaje ko bagize ibibazo by'ikoranabuhanga mu kumenyekanisha bityo ntibabashe kuzuza inshingano zabo mu gihe cyari giteganyijwe.'

    Yakomeje iti 'Tuboneyeho kwibutsa abasora bose ko bagomba kumenyekanisha hakiri kare buri gihe kugira ngo bahabwe ubufasha mu gihe babukenera kandi banirinde ingorane n'igitutu cyo ku munota wa nyuma.'

    RRA yagaragaje ko ibibazo byose byatewe n'uko abasora benshi baje kumenyekanisha uwo musoro muri iyi minsi ya nyuma ndetse ko bari gushaka uko ikibazo cyakemuka vuba hashoboka kugira ngo abantu bamenyekanishe banishyure igihe kitararenga.

    RRA itangaje ibi mu gihe inaherutse kugaragaza ko mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu w'umwaka wa 2022, yashyizeho impinduka zigamije korohereza abasora.

    Izo mpinduka zirimo kubongereramo uburyo bwo kumenyekanisha ibyatunze umwuga 'Depenses', badafitiye inyemezabuguzi za EBM cyangwa se andi mamenyekanisha akorewe muri gasutamo n'imisoro ifatirwa.

    Ni impinduka zatumye hakurwaho 27% ya depenses, kugira ngo buri wese yemererwe kumenyekanisha ibyatunze umwuga ariko bidaherekejwe na fagitire za EBM cyangwa ibindi bisabwa kugira ngo izo 'depenses' zemerwe.

    Izo depenses ariko zigomba kuba ari izituruka ku bantu cyangwa ibigo byemerewe kudakoresha EBM nk'amabanki cyangwa ibigo bya Leta.

    Icyo gihe Komiseri w'Imisoro y'Imbere mu Gihugu, Batamuliza Hajara, yasabye abasora bose gushyiramo gusa depenses zijyanye n'ibyatunze umwuga koko nyakuri kuko nyuma y'imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu, iyo migereka izagenzurwa bihutiyeho.

    Ati 'Nyuma y'itariki 31 Werurwe 2023 tuzatangira kugenzura bya byatunze umwuga byashyizweho bigendeye ku mugereka gusa kugira ngo turebe ko koko ari ibyatunze umwuga by'ukuri, niba bitaraje kugabanya gusa inyungu zisoreshwa atari iby'ukuri'.

    Izindi mpinduka zakozwe mu imenyekanisha ry'umusoro ku nyungu ni uko usora cyangwa umwunganira iyo akora imenyekanisha, mu kuryohereza mu ikoranabuhanga rya RRA asabwa gushyiraho umwirondoro we, akanabyemeza ko ari we ubikoze.

    Kumenyekanisha umusoro ku nyungu bikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA www.rra.gov.rw, ku bamenyekanisha umusoro bashingiye ku nyungu nyakuri (Regime Reel) hamwe n'abakora ibaruramari riciriritse (simplified accounting), ukajya ahanditse 'Menyekanisha Imisoro y'Imbere mu gihugu'.

    Abamenyekanisha umusoro ku nyungu w'ibinyabiziga cyangwa uw'ubucuruzi mu buryo bukomatanije (Flat Regime na Lampsum Regime) bo, bashobora gukora imenyekanisha bakoresheje Telefone igendanwa.

    Amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kumenyekanisha azaba ibihumbi 50Frw mu gihe itegeko ryari risanzwe yari ibihumbi 100Frw.

    Umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi atandatu azajya acibwa amande angana na 0.5% nageza ku mezi 12 ahanishwe kwishyura 1% by'agaciro k'umusoro ugomba kwishyurwa kandi nawo awutange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yongereye-igihe-cyo-kumenyekanisha-no-kwishyura-umusoro-ku-nyungu-wa-2022

  • Sinshaka kuraga abana banjye ihungabana – Zari Hassan #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi ukomoka muri Uganda akaba nyina w’abana batanu barimo 2 yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, Zari Hassan yavuze ko impamvu akora cyane ari ukugira ngo azarage abana be imitungo aho kubasigira ihungabana.

    Zari uba muri Afurika y’Epfo afite abana 5 barimo abahungu bakuru 3 yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we witabye Imana, Ivan Semwanga n’umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Yasabye abantu kudacika intege kuko ushobora gukora imyaka 4 nta musaruro ariko ku wa 5 ukabona uwikubye

    Ati “ushobora gukora imyaka 4 nta musaruro ariko ku wa 5 ukaba ikimenywa na bose ku Isi. Izo ni zo mbaraga zo kudacika intege.”

    Yakomeje avuga ko impamvu adacika intege, akarara amajoro ari uko adashaka kuzasigira abana be ihungabana ahubwo azabarage imitungo.

    Ati “impamvu nkora cyane ndashaka kuzaraga abana banjye ubutaka, ubucuruzi n’imitungo. Nta bubabare, nta hungabana no guhangayika.”

    Abahungu be 3 bashobora kuba barahuye n’ihungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko nyuma y’uko Semwanga yitabye Imana, bari baramaze gutandukana byakuruye imvururu nyinshi mu muryango ariko nyuma biza kwemezwa ko abana ari bo bagomba kuragwa imitungo ya se.

    Zari ntiyifuza kuzaraga abana be ihungabana ngo ni yo mpamvu akora cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/sinshaka-kuraga-abana-banjye-ihungabana-zari-hassan