Blog

  • Ubutwererane mu bucuruzi n'ishoramari; ibyo kwitega kuri ba ambasaderi batandatu bashyizweho – #rwanda #RwOT

    Bemejwe nyuma y'isuzuma ryakozwe na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano na Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere kuri dosiye zabo.

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 24 Werurwe 2023, ni yo yashyize mu nshingano abarimo Nkubito Manzi Bakuramutsa wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Korea, Fatou Harerimana muri Tanzania ndetse na John Mirenge muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mbabazi Rosemary yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Sheikh Abdul Karim Harerimana muri Indonesia ndetse na Martin Karoli Ngoga, wahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya.

    Bose uko ari batandatu baganiriye na komisiyo za Sena bagaruka ku cyo batekereza ku nshingano za Ambasade, uko biteguye kuzishyira mu bikorwa ndetse n'ibyo bazibandaho nibaramuka bazitangiye.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Murangwa Ndangiza Hadija yavuze ko baganira n'abo ba Ambasaderi bagaragaje ko biteguye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano w'u Rwanda n'ibihugu bagiyemo.

    Ati “Twanababajije uburyo biteguye gufasha mu bucuruzi n'ishoramari ku mpande zombi, ni ukuvuga u Rwanda n'ibihugu bazaba baduhagarariyemo.”

    Imihigo y'abagiye muri Tanzania, EAU na Korea y'Epfo

    Harelimana Fatou ufite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yabaye Umusenateri ndetse akaba yaranabaye Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, yabwiye Abasenateri ko uburambe afite buzamufasha kubaka umubano mwiza w'ibihugu byombi.

    Ibyo azibandaho birimo imishinga ihuriweho n'u Rwanda na Tanzania nk'uwo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi, uwa 'Fibre Optique' n'ibindi.

    Harelimana kandi ngo azafasha inzego z'ubucuruzi n'ishoramari ku mpande zombi hashyirwa imbaraga mu gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, impushya zo gukora ubucuruzi n'izindi.

    Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yabwiye Inteko Rusange ati “Icyo navuga ni uko mu kiganiro na Fatou Harelimana, yatweretse ko Tanzania ayumva […] afite uburyo yumva Tanzania nk'igihugu, ko yagize umwanya wo gukorerayo ibintu bitandukanye nko kujya gukurikiranayo amatora, aho ureba neza ko asobanukiwe igihugu, gahunda ziri hagati y'u Rwanda na Tanzania, amasezerano ibihugu byombi byagiranye n'ibindi.”

    Nkubito Manzi Bakuramutsa, waminuje ibijyanye n'ikoranabuhanga, yakoze imirimo irimo kuba yari ahagarariye umushinga wa mudasobwa imwe ku mwana muri Minisiteri y'Uburezi ndetse akaba yaragiye aba umujyanama muri iyi minisiteri.

    Nkubito Manzi Bakuramutsa yiyemeje gutsura umubano w’u Rwanda na Korea mu bijyanye n’uburezi

    Yeretse Abasenateri ko ibyo azibabandaho nagera muri Korea y'Epfo, birimo gushishikariza inzobere mu burezi by'umwihariko izo mu Rwanda kujya kwigira kuri Korea y'Epfo nk'igihugu cyashoboye guhuza uburezi, umuco, ikoranabuhanga, inganda no kugira uburezi bukomeye cyane cyane mu bumenyi ngiro.

    Kuri we, ngo hari ibintu byinshi birimo guhuza uburezi n'ikoranabuhanga ariko bikajyana no kudasiga inyuma umuco w'igihugu.

    Ku birebana n'ishoramari, Nkubito Manzi Bakuramutsa ngo azashishikariza abashoramari bo muri Korea y'Epfo kuza kureba amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu burezi, inganda, ubuhinzi, ubuvuzi, umuco n'ibindi.

    Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yabwiye Inteko Rusange ko 'Nk'urugero yatubwiraga ko [Nkubito Manzi Bakuramutsa ] Abanye-Korea baracyakoresha ururimi rwabo ariko mu rwego rw'ikoranabuhanga bari hejuru cyane, ukuntu babihuza rero biri mu byo nzajya kureba kugira ngo mbizane iwacu.”

    Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko igitekerezo cyo guhuza umuco, uburezi n'ikoranabuhanga ari ikintu cyiza u Rwanda rukwiye kureba uko rwashyira mu bikorwa.

    Ati 'Iyo urebye muri biriya bihugu bya Aziya, wafata Korea y'Epfo, u Bushinwa cyangwa u Buyapani […] ni abantu bateje imbere umuco n'ururimi rwabo ku buryo usanga ibyo agiye [Nkubito Manzi Bakuramutsa ] akabiturebera neza uburyo babigenza natwe tukaza tukongera ku byo dufite byatugirira akamaro. Ubumenyi budashingiye ku muco, ku ndangagaciro z'abantu buba umuyonga.'

    Mirenge John woherejwe muri muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, we ni yize ibijyanye n'ubucuruzi ndetse mu mirimo yagiye akora harimo kuyobora RwandAir, Prime Insurance, Crystal Ventures n'ibindi.

    Azashyira imbaraga muri dipolomasi ishingiye ku bukungu aho azibanda ku bucuruzi bw'imbuto, indabo, amabuye y'agaciro n'ibindi byinshi byoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu bivuye mu Rwanda.

    Mirenge John yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, igihugu kirimo amahirwe menshi y’ishoramari

    Mirenge ngo azakomeza gushaka uko ingano n'agaciro kabyo byakwiyongera ndetse bikabonerwa amasoko akwiriye. Ikindi ngo ni ugushishikariza abashoramari bo muri icyo gice kuza gusura u Rwanda bareba amahirwe atandukanye y'ishoramari.

    Ikindi ni ukureba uburyo yashyiraho uburyo bwo gushishikariza ba mukerarugendo bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu kuza gusura u Rwanda n'ibyiza nyaburanga birutatse.

    Abagiye muri Ghana na Indonesia; imihigo ni yose

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena, Dushimimana Lambert yavuze ko by'umwihariko Mbabazi Rosemary wavutse mu 1975, yize ibijyanye n'ubucuruzi.

    Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, aho yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri zirimo iy'Ubucuruzi n'Inganda ndetse n'iyari ishinzwe ikoranabuhanga.

    Mbabazi kandi yanakoze mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere aho yari ashinzwe ibijyanye n'ishoramari.

    Yabwiye abasenateri ko afite uburambe mu bijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari ndetse na Politiki, ku buryo ari ibintu bizamufasha mu gushyira imbere ubutwererane n'ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Ghana.

    Igihugu agiye guhagarariramo u Rwanda ni cyo gifite icyicaro cy'Isoko Rusange rya Afurika, ku buryo avuga ko bizamufasha gufasha Abanyarwanda kubyaza umusaruro amasezerano ashyiraho iryo soko.

    Mbabazi avuga ko azibanda kandi ku kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda baba muri Ghana, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere indangagaciro z'Umuco Nyarwanda.

    Sheikh Abdul Karim Harerimana wavutse mu Ukuboza 1955, ni umwe mu bafite uburambe muri politiki mu Rwanda binyuze mu nshingano zitandukanye yagiye akora zirimo kuba Umujyanama wa Perezida na Minisitiri w'Abakozi ba Leta.

    Yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ndetse n'iya EALA, kuri ubu akaba yari umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye.

    Agiye muri Indonesia nk'igihugu u Rwanda rufungiyemo Ambasade bwa mbere. Sheikh Harerimana avuga ko azashishikariza Abanyarwanda gusura icyo gihugu bakaba bakimenya ndetse n'abaturage bacyo bakamenya u Rwanda.

    Avuga ko azatsura umubano mu bijyanye n'uburezi kuko Indonesia ifite urwego rw'uburezi rwateye imbere, ku buryo yumva azashishikariza imikoranire ya za kaminuza mu bijyanye no guhanahana ubumenyi.

    Senateri Havugimana Emmanuel yashimye Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufungura Ambasade muri Indonesia cyane ko ambasade ihegereye yari iri muri Singapore.

    Ati 'Ni igitekerezo cyiza leta yagize kandi n'uriya mugabo [Sheikh Abdul Karim Harerimana] afite uburambe mu bya politiki, ni umukandida mwiza ku buryo mbona igitekerezo cyo kumushyira muri uriya mwanya numva ngishyigikiye, afite uburambe bwagirira akamaro umubano wacu na Indonesia.'

    Umubano wa Indonesia n'u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z'ibihugu byombi, uw'u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

    Ni umubano waje gutanga umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu bahamya ibyiza bahakuye.

    Indonesia yahaye abanyeshuri b'Abanyarwanda buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

    Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z'amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n'ikawa.

    Perezida Paul Kagame aheruka muri Indonesia ubwo yitabiraga inama y'Umuryango w'ibihugu 20 bikize ku isi izwi nka G20, yabereye muri icyo gihugu.

    Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku hazaza h'ubutwererane bw'ibihugu byombi n'uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Indonesia.

    Martin Ngoga uheruka gusoza manda nka Perezida wa EALA yemejwe nka ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya

    Fatou Harerimana yemejwe nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, igihugu gifitanye imishinga myinshi n’u Rwanda

    Mbabazi Rosemary wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko yemejwe nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana

    Sheikh Abdul Karim Harerimana agiye kuba ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Indonesia

    Sheikh Abdul Karim Harerimana agiye kuba ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Indonesia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwererane-mu-bucuruzi-n-ishoramari-ibyo-kwitega-kuri-ba-ambasaderi-batandatu

  • Urutonde rw’abasirikare b’u Rwanda bari ku rwego rwa GENERAL n’uko bagenda barutanwa #rwanda #RwOT

    Ba Jenerali (Full Generals)

    1. Gen James Kabarebe
    2. Gen Patrick Nyamvumba
    3. Gen Fred Ibingira
    4. Gen Jean Bosco Kazura

    Ba Liyetona Jenerali (Lieutenant Generals)

    1. Lt Gen Charles Kayonga
    2. Lt Gen Mubarakh Muganga
    3. Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi
    4. Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi

    Ba Jenerali Majoro (Major Generals)

    1. Maj Gen Albert Murasira
    2. Maj Gen Innocent Kabandana
    3. Maj Gen Emmanuel Bayingana
    4. Maj Gen Nzaramba Martin
    5. Maj Gen Augustin Turagara
    6. Maj Gen Alexis Kagame
    7. Maj Gen Charles Karamba
    8. Maj Gen Eric Murokore
    9. Maj Gen Emmy Ruvusha
    10. Maj Gen Joseph Nzabamwita
    11. Maj Gen Charles Rudakubana
    12. Maj Gen Aloys Muganga
    13. Maj Gen Ferdinand Safari
    14. Maj Gen Andrew Kagame

    Ba Burigadiye Jenerali (Brigadier Generals)

    1. Brig Gen Didas Ndahiro
    2. Brig Gen Ephrem Rurangwa
    3. Brig Gen James Ruzibiza
    4. Brig Gen Karusisi Ruki
    5. Brig Gen Frank Mutembe
    6. Brig Gen Emmanuel Ndahiro
    7. Brig Gen Denis Rutaha
    8. Brig Eugene Nkubito
    9. Brig Gen Chris Murari
    10. Brig Gen Firmin Bayingana
    11. Brig Gen Evariste Murenzi
    12. Brig Gen John Ngiruwonsanga
    13. Brig Gen John Bosco Rutikanga
    14. Brig Gen Vincent Nyakarundi
    15. Brig Gen Francis Mutiganda
    16. Brig Gen Fred Muziraguhara
    17. Brig Gen Willy Rwagasana
    18. Brig. Gen Johnson Hodari
    19. Brig Gen Vincent Gatama
    20. Brig Gen Wilson Gumisiriza
    21. Brig Gen John Bagabo
    22. Brig. Gen Augustin Gashaija
    23. Brig Gen Joseph Demali Muzungu
    24. Brig Gen Gacinya Rugumya
    25. Brig Gen Pascal Muhizi
    26. Brig Gen Karuretwa Patrick

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Urutonde-rw-abasirikare-b-u-Rwanda-bari-ku-rwego-rwa-GENERAL-n-uko-bagenda-barutanwa

  • Menya ingano y’umushahara wa Perezida, Abaminisitiri, Abadepite, Abasenateri n’abandi #rwanda #RwOT

    Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite ; Minisitiri w’Intebe ; ba Visi Perezida ba Sena ; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite ; Abaminisitiri ; Abanyamabanga ba Leta ; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika ; Abaguverineri b’Intara ; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.

    Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).

    Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira :

    • Umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi ;
    • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose ;
    • Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
    • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta ;
    • Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta ;
    • Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi ;
    • Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta ;
    • Uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.

    Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe :

    Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

    Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira :

    • Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa ;
    • Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta ;
    • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba ;
    • Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta ;
    • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi ;
    • Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta ;
    • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa ;

    Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.

    Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma

    Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

    Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw).

    Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira :

    • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi ;
    • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’Urwego bireba ;
    • Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa ;
    • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.
    • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

    Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 3 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

    Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

    Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw).

    Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe, bikurikira :

    • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi ;
    • Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro ;
    • Amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa ;
    • Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;
    • Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa ;
    • Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

    Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 2 cy’iyi ngingo ntagenerwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, cyangwa uwahoze ari Guverineri w’Intara usubiye ku mwanya wa Guverineri w’Intara mu Ntara yigeze kuyobora ; iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

    Abasenateri n’Abadepite :

    Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

    Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri kwezi.

    Abasenateri n’Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira :

    • Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi ;
    • Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi ;
    • Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

    Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 4 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu.

    Mu kubagezaho ishusho y’imishahara y’abayobozi b’ibigo bitandukanye bya Leta nabyo bifite abayobozi bagomba kwigomwa, turashingira ku byasohotse mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.

    Byumvikane neza ariko ko iri Teka rya Minisitiri w’Intebe ari iryo mu mwaka wa 2013, bisobanura ko mu mwaka ishize bitewe n’uburyo butandukanye abakozi ba Leta bagenda bongezwa, hashobora kuba hariyongereyeho amafaranga n’ubwo nanone impinduka zabaho zitaba zihambaye.

    • Umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,656,658 buri kwezi
    • Umunyamabanga uhoraho w’urwego rw’umuvunyi, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo ngenzuramwitwarire (RURA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozo mukuru w’urwego rw’iposita mu Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
    • Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,855,286 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe umurimo n’abakozi (PSC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’itangazamakuru, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
    • Umunyamabanga mukuru w’urukiko rw’ikirenga, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa gisirikare (MMI), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuhinzi (RAB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuziranenge (RBS), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi (IRST), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,723,234 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ibarurushamibare (NISR), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigega cy’ingoboka, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,662,600 buri kwezi.
    • Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe uburezi (REB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (Rector) , ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’uburezi mu Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umunenzi ngiro (WDA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,679,591 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’intwari z’igihugu n’imidari y’ishimwe, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe inzu ndangamurage z’u Rwanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,330,080 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo ngororamuco (IWAWA) ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 892,962 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imyubakire, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
    • Umuyobozi w’ikigega cyo gufata neza imihanda, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,662,600
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuyobozi n’icungamutungo (RIAM), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,828,988 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigega cy’abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG), ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,613,167 buri kwezi.
    • Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abamugaye, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,097,316 buri kwezi.
    • Umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,011,950 buri kwezi

    ICYITONDERWA : Aba bayobozi bakuru b’ibigo bya Leta nabo bagenda bagenerwa ibintu bitandukanye bibafasha kuzuza inshingano zabo nk’amafaranga y’itumanaho, ay’urugendo n’ibindi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Politiki/article/Menya-ingano-y-umushahara-wa-Perezida-Abaminisitiri-Abadepite-Abasenateri-n-abandi

  • Menya ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abayobozi bakuru n’abandi bakozi ba RIB #rwanda #RwOT

    Ibijyanye n’iyi mishahara tubagezaho, turabikura mu Iteka rya Perezida No 090/01 ryo ku wa 07/09/2020 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 15/09/2020.

    Mbere na mbere, turifashisha Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 104/03 ryo ku wa 14/09/2020 rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha

    Imishahara y’Abakozi ba RIB igenwa hashingiwe ku mbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo kandi hakurikijwe amahame ngenderwaho mu kubara imishahara mu butegetsi bwa Leta. Umushahara mbumbe wa buri kwezi ku mukozi wa RIB ukubiyemo iby’ingenzi bikurikira umushahara fatizo, indamunite y’icumbi, indamunite y’urugendo, inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi hamwe n’umusanzu wa Leta mu kuvuza umukozi utangwa mu Kigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).

    Indamunite y’urugendo ivugwa hano ntigenerwa abayobozi bakuru bari ku nzego z’imirimo ziri mu byiciro by’aboroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze. Ntigenerwa kandi abayobozi bari ku rwego bagenerwa indamunite yihariye y’urugendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano.

    1. Umunyamabanga Mukuru wa RIB (Secretary General)

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB aganerwa buri kwezi umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 2 831 634 buri kwezi.

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo bikurikira :

    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone, interineti na fagisi byo mu biro, buri kwezi ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW) y’itumanaho rya interineti igendanwa, buri kwezi ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa, buri kwezi ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) yo kwakira abashyitsi mu kazi, buri kwezi, anyuzwa kuri konti ya RIB ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 FRW) y’icumbi, buri kwezi. Aya mafaranga y’icumbi ntahabwa Umunyamabanga Mukuru, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 FRW), mu gihe hakurikijwe amategeko yabigengaga.
    • Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 FRW yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.

    2. Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije (Deputy Secretary General)

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije aganerwa buri kwezi umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 2 249 375 buri kwezi.

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB wungirije agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo bikurikira :

    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone, interineti na fagisi byo mu biro, buri kwezi ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW) y’itumanaho rya interineti igendanwa, buri kwezi ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa, buri kwezi ;
    • Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) yo kwakira abashyitsi mu kazi, buri kwezi, anyuzwa kuri konti ya RIB ;

    3. Abayobozi bakuru bo ku rwego rwa Director General

    Aba bayobozi batatu barimo umuyobozi mukuru ushinzwe kugenza ibyaha (DG of Crime Investigations), umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza no gukumira iterabwoba (DG of Crime Intelligence and Counter Terrorism) hamwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari (DG Admin and finance), bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 637 251 buri kwezi.

    Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.

    4. Abayobozi b’amashami (Heads of Departments)

    Abayobozi b’amashami (Heads of Departments) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 351 698 buri kwezi. Abo barimo umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoranire na Polisi mpuzamahanga n’ubufatanye n’ibihugu by’amahanga mu byo kugenza ibyaha (Head of Interpol & International Cooperation Department) ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi (Head of Inspection & Compliance Department).

    Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.

    5. Abayobozi bakuru bo ku rwego rwa 2.III

    Abayobozi bakuru bari ku rwego rwo kuyobora za diviziyo (Division Manager), umugenzuzi (Inspector ), umujyanama w’umunyamabanga mukuru (Advisor to SG), uhagarariye RIB ku rwego rw’intara (Chief Investigator at Provincial Bureau), ushinzwe gusesengura iby’iperereza (Investigation Analyst) hamwe n’ushinzwe iby’itumanaho (Communication Analysist) bose bari ku rwego rumwe rw’umurimo, bakaba bagenerwa buri kwezi umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1 099 960.

    Aba bayobozi bakuru bari ku rwego rwa '2.III' bafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.

    Naho abayobozi bakuru bari ku rwego rwa '2.III' badafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa.

    6. Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa '3.II'

    Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa '3.II' bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 826 236 buri kwezi, cyangwa bagahabwa 796 744 bitewe n’agashami bakorera kuko uko amashami atandukanye ari nako harimo itandukaniro ry’iki kinyuranyo gito.

    Abayobozi b’Amashami na ba Specialists bari ku rwego rw’imirimo rwa '3.II' bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 FRW) y’itumanaho rya telefone igendanwa. Abayobozink’aba iyo bafite itsinda ry’abakozi bayobora hashingiwe ku mbonerahamwe yemewe ya RIB, bagenerwa kandi buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) y’itumanaho rya telefone yo mu biro.

    7. Abayobozi bo ku rwego rwa Officer bari mu mwanya w’umurimo wa 4.II

    Aba bayobozi bo ku rwego rwa Officer barimo Communication Officer, HR Officer, Capacity Building Officer na Crime Intelligence Officer at District Bureau bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 657 863 buri kwezi.

    8. Abandi bayobozi n’abakozi…

    • Umuyobozi w’itsinda ry’abakora iperereza ahabereye ibyaha (Crime Scene Investigators Team Leader) kimwe n’uyobora RIB ku rwego rwa Station (Chief Investigator at Station Bureau) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 630 765 buri kwezi.
    • Abayobozi bari mu rwego rw’umurimo rwa 5.II barimo nka Internal Auditor, Crime Report Officer, Public Request Clearance Officer, Crime Research Officer, Crime Prevention Officer, Public Security Crime Investigators,Terrorism Crime Investigator n’abandi bahujwe urwego rw’umurimo, bagenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 548 315 buri kwezi.
    • Abakozi bo mu biro barimo Archives & Documentation Officer na Customer Care Officers bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 457.218 buri kwezi.
    • Abakozi barimo Crime Intelligence Staff at Station Bureau (Umugenzacyaha ku rwego rwa sitasiyo), Head of Central Secretariat (Ukuriye ubunyamabanga rusange) na Administrative Assistant to the Head of Departments (Ukuriye abayobozi ba deparitema) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 380.534 buri kwezi.
    • Abakozi barimo Cashier, Surveillance Officers, Operation Officers, Tactical Response Team Officer, Storekeeper, Secretary in Central Secretariat, Secretary to Finance, Hotline Officers, Secretary to RIB High Council, Drivers (abashoferi) aba bose buri umwe agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 292.896 buri kwezi.

    SOMA INKURU BIFITANYE ISANO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Politiki/article/Menya-ingano-y-imishahara-n-ibindi-bigenerwa-abayobozi-bakuru-n-abandi-bakozi-ba-RIB

  • Bahavu yahigitse abarimo Bamenya yegukana imodoka #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo muri Rwanda International Movie Award (RIMA)aho igihembo nyamukuru cyegukanywe na Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid ubu akaba akina muri filime ye bwite yise Impanga.

    Ni mu muhango waraye ubereye muri Crown Conference i Nyarutarama muri Kigali tariki ya 1 Mata 2023 aho Usanase Bahavu Jeannette umaze kwandika izina rikomeye muri sinema Nyarwanda yahigitse bagenzi be bagera kuri 18 akegukana igihembo nyamukuru muri ibi bihembo cya ‘People’s Choice’ aho yahembwe imodoka.

    Yacyegukanye bigendeye ku manota yagize aho yahigitse Benimana Ramadhan (Bamenya), Mugisha Emmanuel (Kibonke), Mugisha James (Mudenge), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens (Boss Rukundo), Kazungu Emmanuel (Mitsutsu), Rusine Patrick (Rusine), Zahabu Francis (Steven), Iradakunda Abouba Ibra (Prince), Dusabe Clenia (Vestine), Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Ishimwe Sandra (Nadia), Umutoni Saranda Oliva (Saranda), Inkindi Aisha (Aisha), Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Igihozo Nshuti Mireille (Phionah), na Rwibutso Pertinah (Lydia).

    Bahavu kandi yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mwiza (best actress) ni mu gihe filime ye y’Impanga Series ari yo yegukanye igihembo cya filime y’umwaka.

    Muri uyu muhango wo gutanga ibihembo wabaga ku nshuro ya 8 wari watumiwemo abakinnyi bakomeye ba Sinema yaba mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Nigeria.

    Bahavu yegukanye igihembo gikuru, yari yaherekejwe na Fleury muri uyu muhango

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bahavu-yahigitse-abarimo-bamenya-yegukana-imodoka

  • Alex Dusabe yongereye Aime Uwimana na Prosper… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo “Integrity Gospel Concert” kizabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023. Alex Dusabe wagiteguye, azafatanya n’abandi baramyi bakunzwe barimo Apotre Appolinaire w’i Burundi, Nduwimana David utuye muri Australia, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Alex Dusabe yavuze ko impamvu yongereye Aime Uwimana na Prosper Nkomezi mu bazaririmba muri iki gitaramo cye. Yavuze ko “Prosper agira indirimbo ziryohera umutima cyane, wumva rwose zikora mu mutima, zikazana ibinezaneza byinshi”.

    Ubwo yavugaga kuri Aime Uwimana, yavuze ko afite inararibonye, bityo gufatanya nawe “ni umugisha ukomeye.” Yongeyeho ati “Arimo ubuntu bwinshi bw’Imana. Afite Umwuka w’Imana, ni umuhanga rwose”. 

    “Nibaza ko guhuriza imbaraga hamwe, bizarema ikintu gikomeye cyo mu buryo bw’umugisha uva mu Ijuru, mu mitima y’abantu. Abo bantu bose nibaza ko duzasiga ‘impact positif’ [ingaruka nziza] yo mu buryo bw’Umwuka mu mitima y’abantu bose bazaza muri ibi bitaramo byose turi gutegura”.

    Alex Dusabe yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino’ n’izindi nyinshi zihuriye ku butumwa bwo Kuramya no Guhimbaza Imana. Kompanyi yashinze ya East Africa Gospel Festival ifite gahunda yo gutegura ibitaramo ngarukamwaka bigamije gusakaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugarurira ibyiringiro abihebye.

    Dusabe aherutse kubwira inyaRwanda ko impamvu igitaramo cye yacyise “Integrity Gospel Concert”, ari ukubera ko Imana ikwiriye amashimwe. Ati “Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa. Ni Imana iri ‘Integre’ kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa.”

    Avuga ko intego y’ibitaramo bye ar “ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry’Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk’uko ijambo ryayo ribivuga ngo ‘Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami.”

    “Integrity Gospel Concert” yayitumiyemo Apotre Appolinaire agendete ku kuba ari umuntu ukomeye muri uyu murimo wo kwamamaza Ubutumwa bwiza hakoreshejwe indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana. Yatumiye kandi David na we wabanye cyane na Apollinaire, ubu uba muri Australia.

    Asobanura ko muri East African Gospel Festival, bazajya bakorana n’abahanzi bo mu Karere baririmba ubutumwa bwiza, ubu bakaba barahereye i Burundi ariko “twifuza no gushaka abandi bo gukorana muri ibi bihugu bigize Akarere kacu (East Africa)”. 

    Arakomeza ati “Aba nibo tuziranye kuva kera, Apollinaire na David twabigiyeho byinshi, bafite inararibonye mu gukoranya abantu benshi, tuzafatanyiriza hamwe Guhimbaza Imana, ndanaboneraho kubashimira ko bemeye kuzaza kwifatanya natwe mu gitaramo cyiza.”

    Alex Dusabe avuga ko umusaruro witezwe muri iki gitaramo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza. Ati “Nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose. Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo).”

    Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo yise “Umuyoboro” n’izindi zitandukanye, yavuze akamaro k’abaterankunga n’abafatanyabikorwa, avuga ko ari abantu bo kubahwa. Ati “Numva nzabagezaho gahunda yo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu Karere hose, hanyuma nibadukundira bazaba abafatanyabikorwa muri uyu murimo”. 

    Alex Dusabe n’abandi baramyi bakunzwe bagiye guhurira mu gitaramo cy’amateka

    Apotre Appolinaire wuje ibigwi mu muziki wa Gospel mu Karere azaririmba muri iki gitaramo

    Aime Uwimana bakunze kwita ‘Bishop’ yongerewe mu bazaririmba muri iki gitaramo

    David Nduwimana utuye muri Australia ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Alex Dusabe

    Prosper Nkomezi ufite indirimbo ziryohera benshi barimo na Alex Dusabe azaririmba muri iki gitaramo mpuzamahanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127698/alex-dusabe-yongereye-aime-uwimana-na-prosper-nkomezi-mu-bazamufasha-muri-integrity-gospel-127698.html

  • Bahavu Jeannette yegukanye ibyiciro bitatu bi… – #rwanda #RwOT

    Icyiciro gikuru cyegukanwe na Bahavu Jeannette, cyari gihataniwe n’abantu bagera kuri 20 barimo ab’igitsinagabo n’ab’igitsinagore.

    Yacyekukanwe hagendeye ku manota yatanzwe mu ngendo zitandukanye zakozwe ndetse n’amatora yakozwe binyuze mu ikoranabuhanga.

    Imodoka yegukanye yatanzwe n’umuterankunga mukuru ariwe Ndoli Safari imwe mu ikompanyi zikodesha zikanagurisha imodoka nziza hano mu Rwanda.

    Muri ibi bihembo kandi yegukanye igihembo cy'umukinnyikazi mwiza w'umwaka.

    Mu magambo ye yashimiye Imana agira ati: 'Urakoze Yesu ashimwe ku bw'iki gihembo mpawe. Ndashima Imana ku bw'iki gihembo, ni gacye dukora cyane hakagira ababibona bakabishima, ndagushimiye ko wakuye impano yanjye ku rwego rumwe ukayigeza ku rundi rwego.'

    Yegukanye igihembo cya filime nziza y’uruhererekane ariyo “Impanga Series”. Umugabo we yashimiye abayigiramo uruhare bose n’abayikurikira.

    Bahavu ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kirekire. Yamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid. Yanyuze mu itangazamakuru aba n’umwe mu bagore bambaye neza dore ko afite n'ubuhanga mu gutunganya imyambaro.

    Kuwa 27 Werurwe 2021 ni bwo yashyingiranwe na Ndayirukiye Fleury.

    Bahavu ugiye kuma igihe kingana n’ikinyacumi muri sinema yahize abandi mu byiciro bitandukanyeIbyo ageraho byose ahamya ko abiheshwa n’Imana n’umugabo we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127702/bahavu-jeannette-yegukanye-ibyiciro-bitatu-birimo-nicyamuhesheje-imodoka-mu-bihembo-bya-ri-127702.html

  • Ibya Rayon Sports byasobanutse, Marine FC ik… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire muri 2024, shampiyona y’u Rwanda yasubukuwe hakinnwa umunsi wa 25.

    Umukino wari utegerejwe na benshi watangiye gukinwa saa cyenda zuzuye aho Rayon Sports yakiriye Police FC kuri sitade ya Muhanga. 

    Nyuma y’igihe kinini Police FC itazi gutsinda Rayon Sports uko bimera yaje guhindura aya mateka mabi itsinda ibitego 4-2. 

    Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 14, Hakizimana Muhadjiri kuri penariti ku munota wa 25, Ntirushwa Aime ku munota wa 82 na Kayitaba J. Bosco ku munota wanyu w’umukino.

    Ibitego bya Rayon Sports byo byatsinzwe na Paul Were ku munota wa 23 ndetse na Musa Esenu ku munota wa 27. 

    Uku gutsindwa uyu mukino kuri Rayon Sport byatumye isa n’itangira kurebera kure igikombe bitewe n’amanota iri kugenda irushwa, n’umukino ubanza bakinnye na AS Kigali bari babuze amanota 3.

    Police FC yishimira intsinzi ikomeye kuri Rayon Sports

    Ku rundi ruhande, kuri sitade ya Bugesera naho haberaga umukino AS Kigali yari yakiriyemo Mukura VS, iyi kipe yo mu mugi wa Kigali yitwaye neza itsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Lawrence Juma.

    Undi mukino wabaye ni uwahuje Musanze FC na Marine ariko byarangiye Marine FC ibyitwayemo neza itsinda ibitego 4-1. 

    Ibi bitego 4 byatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba ku munota wa 41 nuwa 44, Tuyishime Benjamin atsinda igitego cya 3 ndetse na Mutuyimana Djuma atsinda igitego cya 4. Igitego 1 rukumbi cya Musanze FC cyo cyatsinzwe na Peter. 

    Kugeza ubu Rayom Sport ni iya 3 n’amanota 46,Police FC ni iya 5 n’amanota 39, AS Kigali ni iya 4 n’amanota 42 naho Marine FC yo ni iya 15 n’amanota 19 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere.

    Muhadjiri watsinze igitego kuri penariti

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127693/ibya-rayon-sports-byasobanutse-marine-fc-ikora-ubusabane-ibyaranze-shampiyona-yu-rwanda-127693.html

  • Minisitiri Musabyimana yahagarariye Perezida… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwimika Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienney, umushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, wabereye kuri sitade Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023.

    Uwo muhango witabiriwe n’abasenyeri baturutse mu madiyosezi 9 yose mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, u Burundi na Tanzania. 

    Uwo muhango wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney ukomoka muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yahawe inkoni y’ubushumba atangira kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo nyuma y’imyaka 4 nta mushumba wihariye iyo Diyosezi igira dore ko yayoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali.

    Mu ijambo rya Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienney, yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kumwimika ku mugaragaro, yijeje abihayimana n’abakirisitu kunga Ubumwe nabo.

    Yagize ati: “Icyampa mu nshingano mpawe uyu munsi ngo nshobore kumva Yezu no kumwizera. Ndashimira Papa Francis, wampaye ubwepiskopi kandi akansabira nanjye ndamusabira igihe cyose. Ndashimira Abepisikopi banyakiriye mu rugaga rw’abepisikopi, Ndashimira kandi Diyosezi yanjye ya Nyundo yambereye umubyeyi inkantoza no kumvira Yezu no kumwizera.”

    Yakomeje ati: “Bakirisitu ba Kibungo ibi byishimo byanjye bibe ibyanyu. Reka nshimire Antoine Karidinali Kambanda Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali wabayoboye neza kandi aho mbereye umwepisikopi agafata umwanya ngo anyereke Diyosezi, mu minsi itatu twasuye amaparuwasi 14.

    Nyirubahiro Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, nkaba mbashimira umurava n’urukundo rwabaranze mu myaka umaze ahangaha. Niyemeje nta gahato gaturutse ku bandi ko kuva ubu mbaye Umunya Kibungo .”

    Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba yari amaze imyaka ine ayobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo, yasabye abihayimana n’abakirisitu gufasha Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienney kuzuza inshingano yatorewe na Nyiributungane Papa Francis.

    Ati: “Kibungo yari yarahaye Diyosezi ya Nyundo Umwepisikopi wayo wa mbere Musenyeri Aloys Bigirumwami none nayo yituye Diyosezi ya Kibungo iyiha Umwepisikopi. Ubutumwa nta muntu wabwifasha wenyine ngo agire icyo ageraho, Nyagasani niwe uduha gusohora ubutumwa uko abishaka.”

    Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yungamo ati: “Umwepisikopi agomba guhora yunze Ubumwe n’abapadiri akunga Ubumwe n’abakirisitu. Abakirisitu ba Kibungo baritanga bajya inama  uwo muco muzawukomeze mufatanye na Musenyeri wanyu mumufashe gusohoza ubutumwa bwe.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, wari uhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yijeje Musenyeri Twagirayezu gukomeza imikoranire myiza na Diyosezi Gatolika ya Kibungo.

    Ati: “Mu izina rya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nejejwe no kwifatanya namwe muri uyu muhango wo kwimika Nyiricyubahiro Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vienny kandi nifurije ishya n’ihirwe Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney mu nshingano  zo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo.”

    Yakomeje ati: “Nkuko musanzwe mubizi Leta y’u Rwanda, amadini n’amatorero n’imiryango ishingiye ku kwemera iyafata nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo, bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye z’Igihugu cyacu.

    Mgr Twagirayezu tugushimiye ko wagiye uhabwa  inshingano kandi ukazikora neza, Guverinoma y’u Rwanda ikaba ikwijeje ubufatanye buhoraho kugira uzabashe kuzuza inshingano wahawe none ,twizeye ko uzakomeza gukoresha ubushishozi usanganwe ubifashijwemo n’Imana ugakora ibyiza byinshi .”

    Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney   afite intego iri mu kilatini igira iti” AUDITE  IESUM mu rurimi rw’Ikinyarwanda igira iti “Nimwumve Yezu” yahawe ubutumwa bwo  kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo tariki ya 20 Gashyantare 2023.

    Iyi Diyosezi agiye kuyobora ifite amaparuwasi 22 abarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba turere twa Ngoma, ,Kayonza na Kirehe ndetse n’imirenge  6 muri 14 igize Akarere ka Rwamagana.

    Mgr Twagirayezu Jean Marie Vienney abaye Umwepisikopi wa 5 wahawe ubutumwa bwo kuba  Umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Kibungo.

    Ariko yanayobowe n’abasenyeri mu bayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali ari bo Antoine Karidinali Kambanda Arkiyeskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali wanabanje kuyobora Diyosezi hagati ya 2013 na 2019 akayivamo agiye kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali. Mgr Tadeyo Ntihinyurway Arkidiyosezi ya Kigali wacyuye igihe nawe yayoboye Kibungo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yitabiriye iyimikwa rya Musenyeri Twagirayezu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127694/minisitiri-musabyimana-yahagarariye-perezida-kagame-mu-muhango-wo-kwimika-musenyeri-twagir-127694.html