Blog

  • U Rwanda rurahari, wabishaka utabishaka – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35.

    Umukuru w'Igihugu yashimye inshuti z'u Rwanda n'iza FPR muri rusange, gusa agaragaza ko bamwe mu nshuti zarwo bahindagurika nk'igicu ku buryo hari ubwo umuntu ayoberwa icyo yabitegaho.

    Ati “Twishimira kugira inshuti, bamwe mu nshuti zacu, rimwe na rimwe usanga ari inshuti ubundi ukaba utazi icyo wabitegaho, tugomba kumenya uko tubana nabo. Ariko reka mbabwire, kuko turi RPF, ntabwo wakwifuza kudusunikira ku ruhande, kuko turi hano, hano ni iwacu, ni igihugu cyacu, tuzahaguma mpaka.”

    “Hano ntabwo ndi kuvuga RPF, ndi kuvuga igihugu binyuze muri RPF. Ibyo ndi kuvuga ku nshuti zacu, ntabwo ndi kuvuga RPF nk'abakada, ndavuga ikintu cyaremwe na RPF muri iki gihugu. Ndavuga iki gihugu, iki gihugu kiri hano wabishaka utabishaka.”

    Yakomeje agira ati “Natwe benecyo , turahari wabishaka utabishaka. Tuzahaba kugeza ku ndunduro. Ni yo mpamvu iyo turi gukorana n'inshuti zacu, zikaza hano zikavuga ngo ugomba gukora iki, tuguha ibi, nudakora ibindi… tuzi uburyo duhangana nabyo mu kinyabupfura.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko muri uwo mubano, u Rwanda rureba mu maso abo banyamahanga, rukababaza icyo baricyo n'icyo bagamije.

    Ati “Ariko tukanabareba mu maso, tukababwira tuti mwumva muri bande? Kuko muri ibyo ndi kuvuga, iyo ndi kuvuga ngo mwumva muri bande, mba ndi kubabwira nti ndi RPF. Ndababwira nti turi RPF.”

    Perezida Kagame yavuze ko kuvuga ko umuntu abarizwa muri RPF, hari umwihariko bikwiriye kujyana.

    Ati “Ntushobora kwishimira kuba uwo uri wese, hanyuma ngo nutangira kugira icyo ukora, abantu batangire kwibaza bati habaye iki? Uko kugira ishema n'inshingano cyangwa uko kuvuga ko ushaka kuba uwo uri we, ko ushaka gukora ibintu mu buryo buboneye, bigomba kugaragarira muri wowe, mu bikorwa byawe.”

    Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko abantu banga ababacisha bugufi, ngo nibarangiza bakore mu buryo koko bukwiriye gutuma bacishwa bugufi.

    Ati “Ntabwo nkwiriye kugira umuntu uza kumbwira mu buryo butari bwo, ibyo ngomba gukora anshisha bugufi, hanyuma ngo mumubwira nti reka jya ikuzima, hanyuma ngo ntangire gukora mu buryo bukwiriye gutuma nshishwa bugufi.”

    “Izo ni inshingano dufite nka RPF, uyu munsi n'ejo. Kandi dukwiriye gukomeza kubyubakiraho, waba uhari, naba mpari, undi muntu uzaba uhari agomba gukomeza kubikora. Uko ni ko twitwara, ni ko dushaka gutwara umubano wacu n'abandi, hanyuma ukabasha kwisanzura muri wowe, muri sosiyete yacu, mu miryango yacu… kuko ntabwo ari ibintu bigoye, kuko n'iyo utekereje ko bigoye, amahitamo, iyo ugeze hariya, ni mabi kuri wowe.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko abantu bose bavuye muri RPF kuko batishimiraga kubazwa inshingano cyangwa se ibindi kuri RPF, nta n'umwe muri bo wagize icyo ageraho kugeza ubu.

    Ati “Nta n'umwe, niba hari uwo muzi, mumbwire.”

    Perezida Kagame yavuze ko FPR Inkotanyi yizihiza imyaka 35, yanyuze mu bintu bigoye birenze ubushobozi bwayo ku buryo byayisabye kwishakamo ibisubizo kandi bikarangira ibyitwayemo neza kugeza ubu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rurahari-wabishaka-utabishaka-perezida-kagame

  • Perezida Kagame yakomoje ku bayobozi bananiwe kugendera mu murongo wa FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame akaba na Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru y'Umuryango yahuriranye n'isabukuru yawo y'imyaka 35.

    Perezida Kagame yavuze ko imyaka 35 uwashaka yayibonamo imyaka mike, nubwo bamwe bayumva nk'aho ari imyaka 100 cyangwa irenze, bishingiye ku byatumye FPR ibaho no ku bibazo yagombye guhangana nabyo.

    Ati 'N'uko guhangana nabyo, ukwabyo, byatumye bamwe muri twe muri FPR, uburemere bwabyo busa nk'aho twahanganye nabyo imyaka irenga 100.'

    Yavuze ko rwabaye urugendo rutagira uwo ruheza, nta muto, nta mukuru.

    Yakomeje ati 'Ni yo mpamvu guhera mu ntangiriro, twahisemo ibintu bitatu, kimwe, gutekereza mu buryo bwagutse, icya kabiri, gufatanya, abato, abafite intege nke, abakuru, abize n'abatarize, uko twaba dutandukanye, tugomba gufatanya. Icya gatatu, tugomba kubazwa inshingano, kuri twe ubwacu.'

    Yavuze ko nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu, FPR yasanze nta faranga na rimwe riri mu bubiko, kuko abagize Leta yariho bakukumbye ibintu byose bifite agaciro, baragenda.

    Icyakora ngo ntabwo cyari igitangaza kuko n'ibifite agaciro karenze – ubuzima bw'abantu – byari byagiye.

    Perezida Kagame yakomeje ati 'Ntibajyaga gutwara ubuzima bw'abantu ngo bagusigire ibindi. Ndibuka ko abenshi tutari dufite n'imyenda yo kwambara, ndetse n'abo twasanze mu gihugu twakoranye nabo bo mu mitwe ya politiki itandukanye, dushyizeho leta, hari aho twavanye amafaranga yo kugira ngo twambare.'

    'Ngira ngo nibwo bwari ubwa mbere nambara ikositimu. Twagiye gushaka icyo gihe aho basanga ikositimu inkwira harabura, twagombye gufata iyari idoze bayisubiramo, barayikata kugira ngo inkwire. Murumva impamvu itankwiraga, bamwe ntabwo twariho.'

    Perezida Kagame yavuze ko ubwo urugamba rwabaga, abanyamuryango ba FPR bitangaga mu mikoro, utanze ifaranga rimwe, utanze 100, 1000, icumi, ibihumbi 100 n'ibirenze.

    Yakomeje ati 'Barayatanze aragwira, tukayaguramo ibyo kurya, ya myenda y'intambara ku rugamba, hanyuma tugeze i Kigali, hari ayari yasagutse.'

    Ayo mafaranga ngo ni nayo yavuyemo ayafashije abayobozi bari bamaze kujyaho.

    Perezida Kagame ati 'Ayo yasagutse ni yo yatangije ubuzima… ni nayo yavuyemo kuvura, twohereje abantu mu bihugu by'ibituranyi … kugira ngo dushyire ibikoresho mu maduka, isukari, isabune, byose nta byari bihari…kugira ngo ubuzima butangire abantu bagire aho bahera dukora ibindi.'

    'Muri iyo myaka ya mbere, umuminisitiri wa mbere, gusohoka agiye ku kazi ka leta, afata ya mafaranga amwe twagiye dushyira hirya no hino kugira ngo twubake ubuzima, afata amafaranga ngo agiye gufungura ambasade hanze, ndabyibuka ibihumbi 200 by'amadolari, aragenda n'ubu ntaragaruka.'

    Uwo ni Jean Marie Vianney Ndagijimana wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, ubu aba mu Bufaransa.

    Perezida Kagame yanakomoje ku bandi bari bamaze kurwana urugamba rwo kubohora igihugu, basanze umurongo wabo atari wo wa FPR.

    Ati 'Hanyuma noneho muri twe, no muri RPF, muri twe abarwanye intambara, nabo bamwe bafata inzira barigendera kubera ko ubundi muri bo, banarwana n'iyo ntambara, ibyo bari bafite mu mutwe bazageraho cyangwa bazigezaho, baje gusanga atari wo mugambi rusange wa RPF.'

    'Hanyuma rero habayeho kubazwa inshingano, bisanze badashobora kuguma muri RPF baragenda. Bamwe bari mu myanya yo hejuru, bamwe bari mu myanya nk'Umunyamabanga Mukuru wa RPF. Turi abantu, dukorana n'abantu, ibyo mvuga bikwiriye kumvikana muri ubwo buryo.'

    Yakomoje ku wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR, wari unashyigikiye igitekerezo cy'uko amafaranga yasagutse nyuma y'urugamba yakoreshwa agashira.

    Ni mu gihe abandi bari bafite igitekerezo cyo kubyazwa umusaruro, 'ku buryo mu gihe kizaza tuzabasha kwihaza nibura mu bukungu nka RPF nk'ishyaka'.

    Yakomeje ati 'Ndibuka abantu bavuga ngo RPF ntiyakora ubucuruzi, ko mushaka kwinjira amafaranga menshi n'ibindi bibazo. Ariko bamwe muri twe twarabyanze turavuga ngo ntidushobora gukoresha aya mafaranga ngo ashire birangirire aho…ndibuka uwo muntu wari Umunyamabanga Mukuru ajya impaka, agatangira kuzana n'ibindi birego ngo abantu bamwe bashaka gukoresha ayo mafaranga mu nyungu zabo.'

    'Ariko uyu muntu, ahubwo yafatiwe mu bikorwa by'ubujura ari kwiba amafaranga. Ubwo yari agiye kubiryozwa, yarahunze kugeza n'ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

    Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yabwiraga abantu ko niba bahangayikishijwe no kuba aya mafaranga yakoreshwa akabyara inyungu, bashaka kuzajya biba amafaranga ya Guverinoma.

    Ati 'Ni iki kizatuma mutiba amafaranga ya Guverinoma kuko RPF ubu twahindutse Guverinoma? Ufite impungenge ko udashobora kukomeza kubika amafaranga ya RPF kuko ngo bishobora guteza ibibazo, kubera iki ibi byo bitazateza ibibazo?'

    Iyi ngingo Perezida aheruka kuyigarukaho mu 2017, aho yavuze uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw'igihugu ahubwo kubaka ari nko guhera kuri Zeru.

    Binyuze muri ya mafaranga yasagutse ku rugamba, RPF yubatse ubushobozi binyuze mu bigo bikora ubucuruzi byibumbiye mu cyitwa Crystal Ventures.

    Iki kigo kibumbiye hamwe ibigo 11 birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n'imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy'Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors, uruganda East African Granite Indusries rukora amakaro n'izindi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-bayobozi-bananiwe-kugendera-mu-murongo-wa-fpr

  • Reba abakinnyi bihuta kurusha abandi bose muri Premier League uyu mwaka [Urutonde] #rwanda #RwOT

    Nubwo yananiwe kwigaragaza nyuma yo kugurwa akayabo ka miliyoni 98 z'amapawundi na Chelsea mu kwezi kwa mbere,Umunya Ukraine,Mykhailo Mudryk ari mu bakinnyi ba mbere bihuta cyane mu Bwongereza.

    Abakinnyi babashije kugaragaza umuvuduko udasanzwe muri Premier League bayobowe na Brennan Johnson wa nottingham Forest mu gihe ikipe zikomeye zifitemo abakinnyi bake.

    Umukinnyi wa Nottingham Forest, Brennan Johnson, yapimiwe umuvuduko wa 36.7km ku isaha.

    Akurikirwa na Mudryk wapimiwe umuvuduko wa 36.3km/h mu mukino we wa mbere yakinnye bahura na Liverpool.

    Abakinnyi nka Erling Haaland,Marcus Rashford na Martinelli bari kuri uru rutonde.

    Mu gukora uru rutonde harebwe umuvuduko uri hejuru umukinnyi yakoresheje mu mukino runaka yakinnye.

    Reba Urutonde:

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-abakinnyi-bihuta-kurusha-abandi-bose-muri-premier-league-uyu-mwaka

  • Imodoka y'ikipe ya Liverpool yatewe amabuye n'abafana nyuma yo kunyagirwa na Man City #rwanda #RwOT

    Imodoka itwara abakinnyi b'ikipe ya Liverpool yatewe ndetse yangizwa n'abafana nyuma y'uko iyi kipe inyagiwe na Manchester City.

    Liverpool yatsinzwe ibitego 4-1 na The Cityzens ku kibuga Etihad kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya kare cyane.

    Icyakora ikipe ya Jurgen Klopp ntiyahiriwe nyuma y'aka kaga ko mu kibuga kuko ubwo bari batashye nyuma y'umukino imodoka yabo yatewe amabuye abakinnyi bayirimo.

    Polisi yavuze ko iri gukora iperereza kuri ayo mahano aho itafari ryatewe iyi modoka rimena ikirahuri nkuko The Athletic ibitangaza.

    Itangazo ryasohowe na Man City rigira riti “Manchester City FC yamenye ko imodoka ya Liverpool FC yangiritse ubwo ikipe yari itashye nyuma y'umukino.

    Twumvise ko ikintu cyatewe kuri iyo modoka mu gace gatuwemo.

    Ibikorwa nk'ibi ntabwo byemewe na gato kandi twamaganye byimazeyo ibyo bikorwa n'ababigizemo uruhare.

    Tuzafasha cyane polisi ya Greater Manchester mu iperereza kuri iki gikorwa mu buryo bwose dushoboye.

    Ntabwo Liverpool yigeze igira icyo ivuga kuri uru rugomo.

    City kandi yamaganye abafana baririmbye indirimbo yise ko zidakwiriye zerekeza ku bafana ba Liverpool nyuma y'umukino ndetse isaba imbabazi abafana bababajwe nazo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imodoka-y-ikipe-ya-liverpool-yatewe-amabuye-n-abafana-nyuma-yo-kunyagirwa-na

  • Umusifuzi wo ku ruhande ufatwa nk'umwiza kurusha abandi ku isi yavuze abakinnyi bakizwa no gucuruza amafoto bambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Umugore ukora akazi ko gusifura ku ruhande no gucuruza amafoto yambaye ubusa yavuze abakinnyi bacuruza amafoto y'urukozasoni kuri OnlyFans bagakira n'abahomba barimo Messi

    Madamu Debora Peixoto uri kwiga gusifura mu ishuri ribyigisha rya Football Federation of Minas Gerais muri Brazil,yavuze ko abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo na Kylian Mbappe bakwinjiza akayabo mu gucuruza amafoto y'urukozasoni.

    Abajijwe na indy100,abakinnyi baba abaherwe kuri Onlyfans yagize ati: “Harry Kane, ni ikarita itukura ako kanya.

    Ibyiza nuko atanagerageza kuko sintekereza ko yanagira agaciro hariya…”

    Ku rundi ruhande,uyu musifuzi yavuze ko rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland yakwinjiza akayabo cyane kuri OnlyFans.

    Debora kuri Haaland yagize ati: ” Ni muremure,afite imbaraga kandi ni muto.Abantu basara bashaka kureba icyo yashyizeho.Akwiriye kujya ku rubuga kuko yakunguka cyane.”

    Undi yavuze ko yagurisha cyane ni Cristiano Ronaldo na Kylian Mbappe.

    Debora said: “we [Ronaldo] asanzwe ari ikirango cyo gukurura abagore.Kubera umubiri afite,akunda kwitaho cyane.N'urugero rwiza rw'umuntu wahungukira.”

    Kuri Mbappe yongeyeho ati: “Nawe ni muto kandi afite imbaraga ukongeraho ko afite abafana benshi.Nasezera umupira azerekeze kuri OnlyFans azahungukira cyane.”

    Icyakora Debora yavuze ko Lionel Messi atacuruza cyane gusa yavuze ko ashatse kubijyamo yamuha ikarita y'umuhondo cyane ko atuje cyane kandi yitonda.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusifuzi-wo-ku-ruhande-ufatwa-nk-umwiza-kurusha-abandi-ku-isi-yavuze-abakinnyi

  • Umuvandimwe wa Rwasa numuhungu we bakiriye i… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa 01 Mata 2023 rishyira uwa 02 Mata 2023 nibwo hatanzwe ibihembo mu byiciro bitandukaye, bikubiyemo ibyatanzwe ku rwego mpuzamahanga, mu karere no mu gihugu imbere.

    Gusa hirya y'ibyishimo bikomeye buri umwe wagiye wegukana igihembo yagaragazaga, hari ibindi bintu byagiye bisa n'ibitungura abantu kubera uburyo byakozwemo cyangwa n'uko byavuzwemo.

    Ibyo tukaba twifuje kubigarukaho duhereye ku gikorwa cyakozwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RIMA, Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.

    Kuva mu kwinjira kwe yari afite umwihariko yaba mu myambarire n'abari bamushagaye, barimo n'umunyabigango warebereraga umutekano we n'uburyo ku nshuro ya mbere yumvikanye mu ijambo ry'ikaze avuga mu buryo butomoye icyongereza, ibintu nabyo byatunguye abamuzi kuva yinjiye mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Gusa icyatunguye abantu kurushaho ni ubwo yajyaga gutanga igihembo kuri Best Inspirational International cyegukanwe n'umuherwe kabuhariwe akaba n'umwe mu bamaze igihe kitari gito mu ruganda rwa sinema nyafurika by'umwihariko muri Nigeria.

    Uyu mugabo w'imyaka 61, Richard Mofe Damijo wanabaye mu nzego z'ubuyobozi bwa Nigeria kuri ubu ubarirwa mu mutungo wa miliyari 8Frw, ubwo Alliah yajyaga kumuha igihembo yabanje gushyira amavi hasi.

    Ibintu bidasanzwe mu muco nyarwanda ariko na none bikunze gukorwa mu bihugu byinshi bya Africa, by'umwihariko muri Nigeria ari naho uyu mugore asigaye abarizwa. Yavuze ko amwubaha cyane kubera ibigwi yubatse, ariko akaba yaremeye kujya muri filimi ye.

    Ine Edo, uyu mugore nawe uri mu batunze agatubutse ku myaka ye 40 aho amaze igera kuri 23 akina filimi, ubwo yatambukaga ku itapi itukura yahawe amashyi menshi mu bihe byose yagerwagaho, n'igihe yajyaga kwakira igihembo yegukanye cya Best Actress International.

    Ibi ariko bikaba bitari kubw'ibigwi yubatse gusa ahubwo n'uburyo ateyemo nk'igisabo, munda zeru aka ya mvugo nabyo biri mu byatumye benshi mu bari muri Crown Conference batamukuraho ijisho, kandi ubona ko batewe ubwuzu no kumubona.

    Imvugo ya Clapton Kibonge irimo gushima no gusa n'ukocora nayo ntizibagirana, ubwo uyu mugabo w'abana 2 yajyaga kwakira igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka, icyiciro yaheshejwe na filimi Umuturanyi.

    Yumvikanye ashima umuryango we aho yari yanaje aherekejwe n'umugore we n'umwana we mukuru, ibyo ariko byasaga nk'ibisanzwe ariko uburyo yakoreshaga imigani y'imigenurano abwira abanyamahanga bari aho, ni ibintu byatigishije inyubako abantu biyamira cyane.

    Hari aho yavuze ko agiye guha ubutumwa mu cyongereza abanyamahanga bahari, birangira agize ati: 'Utabusya abwita ubumera.' Ubundi ngo 'Ubugabo si ubutumbi.'

    Muri ibi bihembo hatanzwe igihembo kihariye ku mukinnyi Nsanzamahoro Denis wamamaye nka Rwasa, washimiwe uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry'uruganda rwa sinema nyarwanda.

    Iki cyiciro kiswe 'Best Legendary', bikaba byatunguranye ubwo umuvandimwe we yahagurukaga abantu bakongera kumwibuka, kubera ukuntu basa cyane akaba kandi yari aherekejwe n'umwana w'umusore Alliah Cool yise umwuzukuru wa sinema, akanatangaza ko ari umuhungu wa Rwasa.

    Hari n'ibindi bitandukanye bidasanzwe byose byagendaga bizamura ibyishimo by'abitabiye mu buryo bw'imbonankubone itangwa ry'ibi bihembo, kandi bizakomeza kugenda binyura abazakomeza kubireba binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Birimo n'ukuntu umwe mu basore bagezweho uzwi nka Mitsutsu yerekanye ko akunda bikomeye Bahavu Usanase Jeannette, mu bari aho bose ari we ahitamo akajya kumuhobera.

    Umuherwekazi umaze imyaka igera kuri 23 mu ruganda rwa sinema ni we wabaye umukinnyikazi mpuzamahanga w’umwaka, ashimira uko abanyarwanda bakiramo abantu

    Ine Edo kandi uko ateye nk’igisabo byatunguye benshi, bituma yerekezwaho amaso na benshi

    Aha Ine Edo yarimo aganira n’umukinnyi mpuzamahanga wa filimi Alliah Cool, uri no mu bayoboye ibihembo RIMA uyu mwaka

     

    Alliah Cool yatunguranye ubwo yajyaga guha igihembo Richard Damijo agapfukama, ibitamenyerewe mu muco nyarwanda

    Ubwo umuherwe (ni umwe mu bakinnyi ba filimi bakomeye muri Africa) yinjiraga mu cyumba cy Crown Conference cyarimbishirijwe kwakira ibirori bya RIMA

    Clapton Kibonge wavuze ikinyarwanda yise icyongereza k’inshoberamahanga abwira abanyamahanga, yazamuye amarangamutima ya benshi

    Icyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umwaka yegukenye yagituye abana be n’umugore

    Imyitwarire ya Mitsutsu kuri Usanasa Bahavu Jeannette yerekanye ko amukunda by'akataraboneka uburyo yabikozemo binezeza benshi nabyo byari filimi

    Umuvandimwe wa Nsanzamaho Denis wamamaye nka Rwasa watabarutse mu wa 2019, n’umuhungu we bari mu batunguranye muri RIMA

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127706/umuvandimwe-wa-rwasa-numuhungu-we-bakiriye-igihembo-cye-ibyatunguranye-mu-bihembo-bya-rima-127706.html

  • Jonathan wayoboye Nigeria na Triplets Ghetto… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, mu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel.

    Byitabiriwe n'uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe, Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard wari uhagarariye Visi Perezida wa Liberia, Dr Jewel n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo ababaye Perezida, abanditsi b'ibitabo, abafite imishinga yahinduye ubuzima bwa benshi mu batuye umugabane wa Afurika.

    Mu gutanga ibi bihembo, byahujwe no gutaramirwa n'abahanzi barimo umuhanzikazi Alyn Sano waririmbye indirimbo zirimo 'None', Itorero Ibihame by'Imana ryasusurukije abantu mu mbyino za Kinyarwanda, Neptunez Band ndetse na Triplets Ghetto Kids basusurukije abantu binyuze mu mbyino babyinnye.

    Ibi bihembo bigamije gushimira abanyafurika bagize uruhare mu iterambere ry'abanyafurika bagenzi babo.

    Umunya-Uganda, Victoria Nalongo Namusisi yahawe igihembo 'African Humanitarian Award'. Mu ijambo rye yashimye Imana ‘kubwo kunshoboza gukora ibikorwa bitandukanye, kuva mu myaka 30 ishize’.

    Yatuye iki gihembo Se witabye Imana wari umurobyi ‘utarigeze ujya mu ishuri’, ariko 'akamfasha kuba uho ndi we uyu munsi'.

    Uyu mugore yavuze ko hari umwana yafashije kuva mu buzima bwo ku muhanda, ubu yiga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Yanashimye umuryango we ‘wanshyingikiye’.

    Christelle Kwizera wo mu Rwanda yegukanye igihembo 'African Humanitarian Award-Innovative Social Enterprise'; Yavuze ko iki gihembo ‘giteye ishema’ kandi ‘nishimira ko ibikorwa byanjye byatangiye kumenyekana’.

    Yegukanye iki gikombe abicyesha ikigo yashinze yise 'Water Access Rwanda', kigamije gukemura ikibazo cy'ibura ry'amazi meza. Yavuze ko ubu amaso ayerekeje ku isoko ryo muri Nigeria.

    Yavuze kandi ko ubwo yatangizaga uyu mushinga yari agamije gufasha abantu kubona amazi meza hirya no hino mu bihugu, kandi muri iki gihe bakorana n’abantu barenga 160 bari mu kigo cye. Iki gihembo yagituye umuryango we.

    Emmanuel wo muri Nigeria nawe yegukanye igikombe; uyu musore afite umushinga ugamije kurandura ubukene n’inzara muri Afurika.

    Ahawe ijambo, yavuze ko atuye iki gihembo ‘abana bose bo muri Afurika’ kandi kigaragaza. Yashimye buri wese ukora ibikorwa by’urukundo bifasha abandi.

    Mu bandi bahawe ibihembo barimo Dr Ifie Sekibo washinze Heritage Bank PLC, Olumide Akpata, Eng. Simbi Kesiye Wabote, Hamzat Lawal washinze 'Connected Development', umunya-Kenya Prof. Plo Lumumba, ndetse na Triplets Ghetto Kids.

    Ubwo bashyikirizwaga iki gikombe, aba bana bavuze ko bavuye kure habi ariko bageze kure heza, basaba Imana gukomeza kubarinda.

    Mu bandi begukanye ibihembo barimo Khama Iana Khama wayoboye Botswana. Yashimye iki gihembo yahawe, anatera imbaraga umuryango wa African Heritage utegura ibi bihembo.

    Mu ijambo rye kandi yashimye abahanzi bose babataramiye bubakiye inganzo yabo ku muco w’akaranga kacu’. Ati ‘Ntewe ishema namwe ku bwo gushima ibikorwa byanjye n’iby’abandi. ibi birantera imbaraga…. kandi bizatera imbaraga n’abandi.’  Igihembo cye yagituye ababyeyi be.

    John Pombe Magufuli wayoboye Tanzania akaza kwitaba Imana, yahawe igihembo 'Africa Icon Award'. Cyakiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj. Gen. Richard Mutayoba Makanzo.

    Mu mashusho yatambukijwe, hagaragajwe ibikorwa binyuranye yakoreye igihugu cye, imishinga migari n'icyerekezo yari afite mu guteza imbere Afurika.

    Ubwo yasozaga itangwa ry'ibi bihembo, Visi-Perezida wa Liberia, Dr Jewel Howard- Taylor yashimye buri wese wahawe ibi bihembo, anashima ubuyobozi bw'u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    Uwahoze ari Perezida wa Botswana, Dr. Seretse Khama Ian Khama yahawe igihembo 'African Philanthropist Award', kubera uburyo yaharaniye uburenganzira bwa muntu. Yayoboye Botwasana mu gihe cy'imyaka 10. Yavuze ko buri wese akwiye gutekereza uko sosiyete izamufata nyuma yo kuva mu nshingano


    Dr. Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria yahawe igihembo 'African Democracy and Peace Icon Award', kubera uburyo yemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro. Uyu mugabo yayoboye Nigeria hagati ya 2010 na 2015-Yavuze ko kuri we imyaka itanu yari ihagije 

    Umunyarwandakazi Christelle Kwizera washinze ikigo 'Water Access Rwanda', yahawe igihembo acyesha ibikorwa bye byo kugeza amazi meza ku baturage. Agaragaza ko mu gihe cy'imyaka 10 iri imbere bashaka kugeza ibikorwa byabo nibura ku bantu miliyoni 30 

    Triplets Ghetto Kids bahawe igihembo 'Africa Entertainment Awards', bashinzwe mu 2014 bigizwemo uruhare na Daouda Kavuma. Barazwi cyane kuva ku ndirimbo 'Unforgettable ya French Montana babyinnyemo, imikino y'igikombe cy'Isi mu 2022 babyinyemo n'ibindi 

    John Pombe Magufuli wabaye Perezida wa Tanzania yahawe igihembo 'African Icon Award'- Cyakiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Major General Richard Mutayoba Makanzo. Ni igihembo Magufuli acyesha impinduka yakoze mu gihugu cye, kurwanya ruswa n'ibindi

     

    Patrick Loch Otieno Lumumba [PLO Lumumba] yahawe igikombe 'African Advancement Icon Award'. Uyu mugabo arazwi cyane kubera imbwirwaruhame yavuze/avuga mu bihe bitandukanye, afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'amategeko 

    Umuhanzikazi Alyn Sano yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo ze zirimo 'None', yakunzwe mu buryo bukomeye. Yaherukaga gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 

    Itorero Ibihame by'Imana riherutse gukora igitaramo gikomeye muri uyu mwaka, ryataramiye abashyitsi bagendereye u Rwanda 

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo 'The African Heritage Concert and Awards' wayobowe n'Umunyarwandakazi Makeda Mahadeo [Uri iburyo] ndetse n'umunya-Nigeria, Oscar Oyinsan [Uri ibumoso] 

    Ibi bihembo by’indashyikirwa bihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zinyuranye z’ubuzima nka Politiki, ubugiraneza, ubuhanzi n’umuco, ikoranabuhanga n’ubumenyi n’ibindi

     Kanda hano ureba andi mafoto menshi

    AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127703/jonathan-wayoboye-nigeria-na-triplets-ghetto-kids-mu-begukanye-ibihembo-alyn-sano-arabatar-127703.html

  • Irani:Abagore bafunzwe nyuma yo guhohoterwa bazira kugaragaza imisatsi mu ruhame #rwanda #RwOT

    Abagore babiri bafunzwe nyuma y'aho umugabo abateye amata yo mu gakombe(yoghurt/yaourt), kubera bagaragaye batitwikiriye.

    Muri videwo yazungurutse cyane,yerekana aba bagore bari mu iduka, bategereje ko umukozi waryo abakira. Nibwo uyu mugabo yaje kubegera hanyuma atangira kubabwira nabi

    Uyu mugabo agaragara yegera aba bagore babiri bari binjiye muri iryo duka guhaha, atangira kuvugana nabo.

    Arangije kubavugisha abatuka, yafashe agakombe k'amata akabasuka ku mitwe. Ushinzwe umutekano muri iryo duka yahise amusohora.

    Urwego rw'ubutabera rwa Irani ruvuga ko abo bagore babiri bahise bafungwa kubera berekanye imisatsi yabo, iki kikaba ari icyaha gihanwa n'amategeko muri Irani.

    Ruvuga kandi ko uyu mugabo na we yahise afungwa kubera guteza umutekano muke.

    Ifungwa ry'aba bagore ribaye nyuma y'amezi yaranzwe n'imyigaragambyo mu gihugu, aho abari muri yo basabaga ko itegeko ritegeka abagore kwitwikira ryavanwaho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/irani-abagore-bafunzwe-nyuma-yo-guhohoterwa-bazira-kugaragaza-imisatsi-mu

  • Ishyaka CNDD FDD ryashimye ibyagezweho na FPR Inkotanyi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangangjwe n'Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Ishyaka CNDD, Cyriaque Nshimiyimana kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 35 ishize FPR Inkotanyi ishinzwe.

    Nshimiyimana aganira na RBA, yavuze ko byinshi FPR Inkotanyi yagezeho mu Rwanda byigaragaza kandi byerekana ko ubuyobozi bukorera abaturage.

    Ati “Imyaka 35 nibyo hari mike twe tutazi nk'imyaka y'urugamba ntabwo twavuga ko tuyizi, ariko imyaka FPR Inkotanyi iri ku butegetsi aha mu Rwanda turabona ibyagiye bikorwa. Iterambere ryarabonetse cyane cyane nkanjye uza mu Rwanda kenshi, iterambere mvuga rishingiye ku bintu bibiri, icya mbere ni umutekano mu gihugu, icya kabiri ni isuku.”

    Yavuze ko umutekano ari wo shingiro rya byose, kuko aho wabonetse n'iterambere rishoboka, ari nayo mpamvu asanga u Rwanda rukomeje gutera imbere.

    Ati “Navuga ko uyu munsi aho u Rwanda rugeze mu iterambere, ni urugero rwiza ku bindi bihugu bituranye.”

    Yavuze ko hari amasomo bakuye ku byaranze FPR Inkotanyi harimo gukomeza gushyira imbere umuturage mu bimukorerwa ndetse no gushyira imbere urubyiruko kugira ngo rwuse icyivi cyatangijwe n'abashinze ishyaka.

    FPR Inkotanyi irishimira imyaka 35 ishize ishinzwe, aho yashinzwe igamije gufasha benshi mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga gutaha mu gihugu cyabo no guca akarengane kari karimikajwe n'ubutegetsi bw'ivangruramoko, bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Intumwa za CNDD FDD zifatanyije n’abandi kwizihiza imyaka 35 ya FPR Inkotanyi

    Bamwe mu ntumwa za CNDD-FDD bashimye ibyo u Rwanda rwagezeho rurangajwe imbere na FPR Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-cndd-fdd-ryashimye-ibyagezweho-na-fpr-inkotanyi-mu-rwanda

  • Imvura igiye kugabanuka mu Turere tumwe – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kivuga ko Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mata iri hagati ya milimetero 50 na 200.

    Urebye mu gice cya mbere cy'uku kwezi, Meteo Rwanda ivuga ko kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10 Mata 2023, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120, aho “iteganyijwe kugabanuka ugereranyije n'imvura yaguye mu bice bibiri bya nyuma cy'ukwezi kwa Werurwe 2023”.

    Yakomeje iti “Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja y'Ubuhinde n'iya Pasifika buri ku kigero gisanzwe.”

    Biteganyije ko ibice byose b'ukwezi kwa Mata 2023 uko ari bitatu biteganyijwemo imvura izaba iri ku kigero cy'imvura isanzwe igwa muri buri gice.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bw'Inyanja ngari, iya Pasifika niy'u Buhinde, buzaba buri ku kigero gisanzwe mu kwezi kwa Mata, ari nabwo buzatuma haboneka imvura nk'isanzwe muri uku kwezi.”

    Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 200 iteganyijwe mu Ntara y'Iburengerazuba no mu turere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y'uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi no mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

    Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 180 iteganyijwe ahasigaye mu turere twa Gakenke, Gicumbi, Rulindo, Nyamagabe na Nyaruguru, mu bice byinshi by'Uturere twa Huye, Muhanga, Gasabo na Rwamagana, iteganyijwe kandi mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyanza, Ruhango, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, no mu majyaruguru y'Uturere twa Kamonyi na Nyarugenge.

    Ni mu gihe imvura nke ugereranyije n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 40 na 80, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw'Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Gisagara no mu bice bike by'Uturere twa Kirehe na Bugesera.

    Ibice bisigaye by'Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 80 na 120.

    Ku bijyanye n'Ubushyuhe buteganyijwe muri Mata, kwezi ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28.

    Igipimo cy'ubushyuhe kiruta icy'ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28 giteganyijwe mu bice byinshi by'Uturere twa Nyarugenge, Kicukiro na Bugesera, mu burasirazuba bw'Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ruhango, mu burengerazuba bw'Akarere ka Ngoma no mu majyepfo y'Akarere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama.

    Ikigero gito cy'ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20 giteganyijwe mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Ngororero na Nyabihu, mu burasirazuba bw'Akarere ka Rubavu, mu majyaruguru y'Uturere twa Musanze na Burera no mu gice gito cy'Akarere ka Gicumbi.

    Meteo Rwanda ivuga ko ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw'ukwezi kwa Mata.

    Ingano y’imvura iteganyijwe mu minsi 10 ya mbere ya Mata

    Ingano y’imvura iteganyijwe mu kwezi kose kwa Mata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvura-igiye-kugabanuka-mu-turere-tumwe