Blog

  • Umuryango SPO wafashije ababyeyi batishoboye… – #rwanda #RwOT

    SPO ni umuryango washinzwe kuya 29 Werurwe 2022, ushingwa n'umubyeyi witwa Icyitegetse Yvonne agamije gufasha no gutanga ubuvugizi kuri bamwe mu babyeyi bahuye n'ikibazo cyo kurera ari bonyine kandi batishoboye.

    Bamwe mu bo uyu muryango ufasha, harimo abapfakazi basigaranye abana nyuma yo gupfusha abafasha babo, ababyeyi batandukanye kubera kunaniranwa mu ngo bagasigara barera abana bonyine, abakobwa basamye inda zitateganyijwe ntibafashwe bagasigarana inshingano zo kubarera bonyine, n'abandi batandukanye.

    Kuya 31 Werurwe 2023 mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, ni bwo habaye igikorwa cyahuje bamwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruyenzi, abanyamuryango ba SPO, n'abaturage bafashijwe, mu rwego rwo gushyigikira izo ngo zahuye n'ibibazo bitandukanye.

    Ni igikorwa kishimiwe na benshi barimo ubuyobozi bw’aka Kagali n'abandi bose, ndetse cyazamuye amarangamutima y'abaturage bafashijwe, bashima umuryango wa SPO wabatekereje.

    Bimwe mu byatanzwe na Single Parent Organization kuri uyu munsi harimo umuceri, kawunga, amavuta, amasabune n'ibindi bikenerwa umunsi ku munsi mu rugo byafasha aba bantu batishoboye.

    Mutoni Olga wungirije Umuyobozi Mukuru wa SPO, yashimye ubuyobozi bwababaye hafi muri iki gikorwa, ashima abanyamuryango bitanga umunsi ku munsi.

    Yashimye bidasanzwe umubyeyi Yvonne ukomeje kugaragaza umutima wa kimuntu mu gufasha abatishoboye ahereye mu gihugu cyamubyaye cy'u Rwanda. Ati 'Kubivuga bijya bingora ariko Yvonne musabiye umugisha uva ku Mana, kuko buri gikorwa dukora, akora ku mufuka we agafasha”.

    Yakomeje agira ati “Yvonne yakagombye kuba yakora ibindi bikorwa byamwinjiriza cyangwa akagura n’indi mitungo, nyamara arigomwa agafasha abantu kandi afite n’umuryango wo kwitaho”.

    Sebahinzi Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Ruyenzi, yabwiye uyu muryango ko ibikorwa barimo bishyigikiwe na Leta kandi abashimira kuba baratekereje kuri aba baturage babarizwa mu Kagali ayobora.

    Yagize ati 'Ni abantu bibana ariko bashoboye gukora, iyo umuntu abegereye akabunganira, bashobora gutera imbere” 

    Yankurije Lawurensiya, umwe mu baturage bafashijwe, yashimye uyu muryango ndetse avuga ko yiriwe umunsi wose adafite icyizere cyo kugaburira abana, bityo akaba ahawe amafunguro abatunga muri iyi minsi

    Uyu mubyeyi urera abana be wenyine kuko ari umupfakazi, yagize ati 'Ni ukuri tubonye icyo kurya twari dushonje none uyu mushinga uratugaburiye'.

    Ubwo Bazubagira Francine yashimiraga abateguye iki gikorwa, hari ubutumwa yageneye Icyitegetse Yvonne washinze uyu muryango maze anasaba ko bumugezwaho, bukubiye mu magambo.

    Yagize ati 'Iki gikorwa cyandenze, niyo mpamvu nifuje gushimira uriya mubyeyi Yvonne wadutekereje akadufasha'.

    Ubwo abagize uyu muryango n'umuyobozi w'Akagari baganirizaga abaturage bari bagiye gufashwa, bashishikarije abaturage gukunda gukora no kugira umutima ufasha abandi binyujijwe mu mvugo bise 'Dukorane Umurava, Twite ku bacu Tubateza Imbere'.

    Uwashinze uyu muryango Yvonne ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, nubwo atari ahari iki gikorwa kiba, ariko yakurikiranaga buri kimwe cyabaye kuri uyu munsi ndetse agira n'ubutumwa agenera abantu.


    Icyitegetse Yvonne ubarizwa muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango

    Yvonne Icyitegetse yagize ati 'Ndabashimira mwese mudahwema kutuba hafi no gufatanya natwe mu bikorwa dutegura byo gufasha ababyeyi batishoboye'.

    Umuryango wa SPO wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira imiryango itishoboye mituweri yo kwivurizaho, kwishyurira abana amashuri no kubakurikirana nyuma”.


    Bamwe mu bataurage bafashijwe n’uyu muryango basigaye bafite icyizere cy’ubuzima 


    Abanyamuryango ba SPO bashyize hamwe bafasha abaturage bo mu Karere ka Kamonyi


    Mutoni Olga wungirije Umuyobozi Mukuru wa SPO yashimiye abanyamuryango ba SPO kuko bakora batiganda


    Bimwe mu biribwa byatanzwe na SPO bihabwa abaturage b’Akarere ka Kamonyi

     SPO intego yabo igira iti “Dukorane Umurava, Twite ku bacu, Tubateza imbere” 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127684/umuryango-spo-wafashije-ababyeyi-batishoboye-mu-karere-ka-kamonyi-amafoto-127684.html

  • Perezida Kagame yagaragaje ikibazo gikomeye Afurika ifite kiyidindiza #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu akaba na Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite, ari ukudahindura imikorere ngo ishyire mu bikorwa ibyo izi uko bigomba gukorwa, ahubwo igakora ubusa cyangwa ibitari byo.

    Ibi yabitangangije mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35,kuri uyu wa 01 Mata 2023.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye cya Afurika kiri mu ishyirwa mu bikorwa,abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n'igikwiriye gukorwa n'uko kigomba gukorwa.

    Ati 'Ibyo byarasubijwe inshuro nyinshi, imyaka myinshi. Iyo bije mu gushyira mu bikorwa, birangira dukoze ubusa cyangwa se dukoze ibitari byo. Uko ni ko gushyira mu bikorwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye gufata ibintu bakabigira ibyabo, abaza icyo bakwiriye kugira icyabo n'uburyo bakwiriye kukigira icyabo.

    Yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku bandi, atanga urugero rw'inkuru y'igisamagwe cyagiye kwiba inyana, kigeze mu rugo yari irimo gitangiye kuyisingira, bene urugo bumva urusaku baratabara kirangije kiragenda.

    Mu gihe ngo basubiye mu rugo, batangiye kwishimira ko barokoye inyana ariko igisamagwe cyari kiri hafi y'urugo, cyumva abantu bavuga bati 'iyo iki gisamagwe kiba cyafashe ijosi, ntabwo inka yacu iba yarokotse.'

    Ati 'Kuva icyo gihe igisamagwe cyatangiye kujya gifata ku ijosi hanyuma buri gihe kigiye gushaka umuhigo, kikawubona. Rero ni ukubera iki twaba duhari twumva gusa ibituma tubasha kubona umuhigo, ntitubikore?.”

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro kivuga ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo.

    Iki kiganiro cyatanzwe n'abarimo Umwanditsi wo muri Sénégal, Boris Boubacar Diop; Umwarimu muri Kaminuza, Dr Carlos Lopez; Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa; Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD n'Umwarimu Dr Célestin Monga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagaragaje-ikibazo-gikomeye-afurika-ifite-kiyidindiza

  • Minaloc yasabye amadini gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije umuryango – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wa 12 w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yateranye ku wa 27 kugera ku wa 28 Gashyantare 2023, ugaruka cyane ku gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye binyuze mu gukumira amakimbirane mu miryango no kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana.

    Minisitieri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana ubwo yari mu muhango wo kwimika Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo kuri uyu wa 1 Mata 2023, yibukije abayobozi ba Kiliziya Gatolika n'ab'andi madini n'amatorero ko mu gihe umuryango nyarwanda ucyugarijwe n'ibibazo, nta terambere rirambye ryagerwaho.

    Ati 'Umuryango utekanye kandi ushoboye ni wo shingiro ry'iterambere rirambye. Ni muri urwo rwego Guverinoma ishimira Kiliziya Gatolika ndetse n'andi madini n'amatorero ari mu gihugu cyacu uruhare mugira mu kurwanya ibibazo bibangamiye iterambere ry'umuryango.'

    'Birakwiye ko dukomeza guhuza imbaraga kugira ngo dushakire umuti urambye ibibazo bigihari. Aha twavuga nk'abana bata amashuri, ihohoterwa ryo mu ngo, igwingira ry'abana, ubuzererezi, ibiyobyabwenge n'ibindi bibazo bibangamiye urubyiruko.'

    Minisitiri Musabyimana yasabye ko ubufatanye bw'impande zombi mu gufasha Abanyarwanda gutera imbere bwashyirwamo imbaraga kugira ngo abayoboke ba Kiliziya n'andi madini barusheho kwitabira gahunda zibateza imbere, cyane cyane izifasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene.

    Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yagaragaje ko mu iyogezabutumwa Kiliziya ishyize imbere, harimo kugera kuri buri rugo mu zigize Paruwasi zose.

    Ati 'Ubu muri gahunda y'iyogezabutumwa twitaye ku muryango, ku buryo hari umuhigo dufite wo kugera mu ngo zose zigize amaparuwasi, urugo ku rundi kugira ngo dushobore kwegera abakiristu bishoboka.'

    '[…]Kandi twimirije imbere kunoza uburezi no kwita ku rubyiruko ruhangayikishijwe n'ejo hazaza ariko urubyiruko ni n'amaboko akeneye inama n'ubufatanye, abantu bagashakira hamwe ibisubizo. Aha turashimira ubuyobozi bwa Leta ubufatanye muri iki kibazo kugira ngo urubyiruko rwacu rukure rufite icyizere cy'ejo hazaza.'

    Yasabye abakirisitu gufatanya n'Umwepiskopi mushya bahawe mu bikorwa binyuranye byubaka Kiliziya n'igihugu muri rusange na bo ubwabo baharanira iterambere ryabo.

    Antoine Cardinal Kambanda yashimye uburyo Guverinoma y'u Rwanda igenda ikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere Diyoseze ya Kibungo, by'umwihariko imihanda ya kaburimbo igera mu maparuwasi menshi y'iyi Diyosezi.

    Diyosezi ya Kibungo iherereye mu Ntara y'Iburasirazuba. Igizwe n'uturere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice cy'Akarere ka Rwamagana n'agace gato k'Akarere ka Gatsibo, ikaba ibarizwamo paruwasi Gatolika 22 ndetse yitegura kubyara iya 23. Yashinzwe ku wa 5 Nzeri 1968 iyoborwa bwa mbere na Musenyeri Yozefu Sibomana.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yasabye amadini gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije umuryango

    Antoine Caridinal Kmbanda yavuze ko Kiliziya ishyize imbere kwegera umuryango no gukemura ibibazo biwugarije

    Imihango yo kwimika Musenyeri wa Kibungo yayobowe na Antoine Cardianl Kambanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-yasabye-amadini-gutanga-umusanzu-mu-gukemura-ibibazo-byugarije

  • Police FC yatsinze Rayon Sports iyitesha kwiruka ku gikombe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanyagiwe na Police FC ibitego 4-2 bituma itakaza amahirwe yo kwiruka inyuma ya APR FC bari bahanganye.

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa 25 utahiriye Rayon Sports yari yakiriye Police FC I Muhanga.

    Ku munota wa 15,Danny Usengimana yatsindiye Police FC igitego cya Mbere gusa cyahise cyishyurwa na Paul Ooko Were ku munota wa 23.

    Ku munota wa 25 w'umukino, Police FC yabonye Penaliti yinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri.

    Rayon Sports ntiyatinze mu mwenda kuko yahise yishyura ibifashijwemo na Moussa Essenu ku munota wa 27.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

    Mu gice cya kabiri ibintu byabaye bibi kuri Rayon Sports kuko umukino ujya kurangira kuko ulku munota wa 82 yatsinzwe igitego cya gatatu na Ntirushwa Aimée.

    Ku munota wa Kabiri kuri 90 yongeweho, Kayitaba Jean Bosco yatsindiye Police FC igitego cya Kane, umukino urangira utyo.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu,AS Kigali yatsinze1-0 Mukura VS
    Cyatsinzwe na Juma Lawrence Ku munota wa 75.

    Rayon Sports yari ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ubundi igahita ifata APR FC ya mbere izakina umukino wayo na Bugesera uzaba ejo.

    Uko imikino yose yagenze:

    Rayon Sports 2-4 Police FC
    AS Kigali 1-0 MUKURA VS
    Marines 4-1 Musanze FC

    Imikino yo Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023

    APR FC vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Gasogi United
    Espoir FC vs Kiyovu Sports

    Urutonde:

    1. APR FC 49 Pts (-1)
    2. Kiyovu Sports 47 Pts (-1)
    3. Rayon Sports 46 Pts
    4. AS KIGALI 42 Pts
    5. Police FC 39 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/police-fc-yatsinze-rayon-sports-iyitesha-kwiruka-ku-gikombe

  • Perezida Kagame asanga ikibazo gikomeye Afurika ifite ari ukudahindura imikorere #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu akaba na Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite, ari ukudahindura imikorere ngo ishyire mu bikorwa ibyo izi uko bigomba gukorwa, ahubwo igakora ubusa cyangwa ibitari byo.

    Yabigarutseho mu kiganiro kivuga ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo. Cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35.

    Cyatanzwe n'abarimo Umwanditsi wo muri Sénégal, Boris Boubacar Diop; Umwarimu muri Kaminuza, Dr Carlos Lopez; Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa; Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD n'Umwarimu Dr Célestin Monga.

    Umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko ibyo Afurika ikwiriye gukora bizwi ariko ko atumva ikibura cyangwa se uko byakorwa kugira ngo bive mu magambo gusa hanyuma iterambere uyu mugabane wifuza rigerweho.

    Dr Kaberuka yavuze ko mbere yo kwibaza uko ibintu bikorwa, hagomba kwibazwa ibikwiriye gukorwa.

    Ati 'Igihugu cyose cyo muri Afurika nasuye, nasuye byose usibye kimwe, bifite gahunda y'imyaka 30, imyaka 40.'

    Yakomeje agira ati 'Wavuze ukuri ubwo wagarukaga ku kuba intege nke zibera mu ishyirwa mu bikorwa, ariko igikomba gukorwa, nacyo ubwacyo nticyatekerejweho neza. Ni ngombwa gusubiza ikibazo kivuga ngo 'ni iki' ariko ugomba no gusubiza ikibazo kivuga ngo ni iki ngiye gukora. Ntabwo nzi ko icyo kibazo mu bihugu byinshi cyasubijwe.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu ishyirwa mu bikorwa ahubwo ko abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n'igikwiriye gukorwa n'uko kigomba gukorwa.

    Ati 'Ibyo byarasubijwe inshuro nyinshi, imyaka myinshi. Iyo bije mu gushyira mu bikorwa, birangira dukoze ubusa cyangwa se dukoze ibitari byo. Uko ni ko gushyira mu bikorwa.'

    Umwarimu muri Kaminuza muri Afurika y'Epfo, Dr Carlos Lopez, wahoze ari Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubukungu ya Loni kuri Afurika hagati ya 2012 na 2016, yavuze kuri iki kibazo cy'iterambere rya Afurika, agaragaza ko amateka yerekana ko rishingiye ku kurebera ku byo abandi bakoze, ko ahanini ibihugu birebwaho ari ibyo muri Aziya.

    Ati 'Kuko mu myaka 30 ishize, twari dufite umutungo mbumbe ungana ariko uyu munsi intambwe irimo iragaragara […] Ikibazo ntabwo ari uburyo bwo gukora cyangwa se ibyo gukora, ahubwo ni gute wigira kuri iyo mikorere… ibyo bisaba ubuyobozi buhamye.'

    Dr Carlos yavuze ko imiyoborere ikwiriye kujyana no kuba ibyo uyu mugabane ukora ubigira ibyawo.

    Yatanze urugero rw'uburyo imiryango mpuzamahanga n'abaterankunga babwira uyu mugabane ko ukwiriye kugira ibintu ibyawo ariko bakanarenga bakagena ibigomba gukorwa.

    Ati 'Bati gahunda ni izi, nuyishyira mu bikorwa neza, ibintu uraba ubigize ibyabo ariko ni twe turi bubabwire gahunda yo gukurikiza. Rero nituvuga ishyirwa mu bikorwa, dushobora kwisanga muri uyu mutego.'

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku ngingo yo kuba abantu bakwiriye gufata ibintu bakabigira ibyabo, abaza icyo bakwiriye kugira icyabo n'uburyo bakwiriye kukigira icyabo.

    Yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku bandi, atanga urugero rw'inkuru y'igisamagwe cyagiye kwiba inyana, kigeze muri rugo yari irimo gitangiye kuyisingira, bene urugo bumva urusaku baratabara kirangije kiragenda.

    Mu gihe ngo basubiye mu rugo, batangiye kwishimira ko barokoye inyana ariko igisamagwe cyari kiri hafi y'urugo, cyumva abantu bavuga bati 'iyo iki gisamagwe kiba cyafashe ijosi, ntabwo inka yacu iba yarokotse.'

    Ati 'Kuva icyo gihe igisamagwe cyatangiye kujya gifata ku ijosi hanyuma buri gihe kigiye gushaka umuhigo, kikawubona. Rero ni ukubera iki twaba duhari twumva gusa ibituma tubasha kubona umuhigo, ntitubikore?'

    The post Perezida Kagame asanga ikibazo gikomeye Afurika ifite ari ukudahindura imikorere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/01/perezida-kagame-asanga-ikibazo-gikomeye-afurika-ifite-ari-ukudahindura-imikorere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-asanga-ikibazo-gikomeye-afurika-ifite-ari-ukudahindura-imikorere

  • Dr. Seretse Khama wayoboye Botswana yashimiye intambwe u Rwanda rwateye mu kwigobotora ingaruka za Jenoside – #rwanda #RwOT

    Dr. Seretse Khama Ian Khama yabigarutseho kuri uyu wa 01 Mata 2023 ubwo we na bagenzi be mu bihugu bitandukanye bya Afurika basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi barimo, Uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe, ndetse n'Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard wari uhagarariye Visi Perezida wa Liberia, Dr Jewel Horward-Taylor.

    Aba bayobozi bari mu Rwanda aho bitabiriye umuhango gutanga ibihembo bizwi nka 'The African Heritage Concert and Awards', ku Banyafurika bo mu nzego zitandukanye, bakoze ibikorwa by'indashyikirwa biteza imbere uwo mugabane.

    Ian Khama yavuze ko nubwo badakomoka mu Rwanda, bibuka buri gihe ibyabaye muri biriya bihe ndetse ngo baharanira ko bitazongera kuba ukundi aho ari ho hose.

    Ati 'U Rwanda n'Abanyarwanda bagomba gushimirwa uburyo bakomeje kwigobotora ingaruka zatewe na jenoside, bakaba bagejeje igihugu aha tubona uyu munsi, igihugu kigizwe n'abaturage bimakaje ubumwe.'

    Arakomeza ati 'Abantu bagomba kwigira ku makosa yabaye mu Rwanda mu myaka 29 ishize. Ugutandukana kwabaho kose ntigukwiriye gutuma habaho ubugizi bwa nabi kuko nta musaruro uvamo uretse ibyabaye nk'ibi tubonye.'

    Ian Khama yavuze ko politiki ari nziza ariko ishobora kwangiza byinshi mu gihe yaba ikoreshejwe nabi, agaragaza ko abayobozi b'Abanyafurika bakwiriye kuberaho abaturage bakabereka inzira nziza aho kubiba imvugo z'urwango no kubaremamo ibice.

    Ati 'Ntabwo politiki ari inyungu z'umuntu ku giti cye ahubwo ni inyungu z'abaturage umuyobozi aba akwiriye gushingiraho. Ariko ku mugabane wacu hari ingero nyinshi z'aho abayobozi bajya ku butegetsi bakumva ko ari impano bahawe n'Imana (…). Hari abantu benshi baba bakwiriye guhabwa umwanya wo guteza ibihugu imbere bikagera ku rwego rushimishije.'

    Dr. Seretse Khama Ian Khama wayoboye Botswana imyaka 10 kugeza mu 2018, ari mu bari buhabwe ibihembo ashimirwa umuhate we mu guharanira uburenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ry'amategeko.

    Abinyujije mu muryango yashinze, SKI Khama Foundation, yafashije urubyiruko arwongerera ubushobozi mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, siporo n'ibindi.

    Mu bandi bari buhabwe ibihembo barimo Dr. Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria hagati ya 2010-2015, aho ashimirwa uburyo ari we Perezida wa mbere wa Nigeria wemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro, akabuha abatavuga rumwe na we ubwo yatsindwaga mu matora ya 2015.

    Abandi barimo John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida wa Tanzania, uhabwa igihembo cy'umuntu waharaniye impinduka abinyujije mu miyoborere, agamije guhashya ibibazo byari byugarije igihugu cye birimo ruswa, imitangire mibi ya serivisi, gusesagura umutungo wa Leta n'ibindi.

    Biteganyijwe ko Umunyarwandakazi Christelle Kwizera ari buhemberwe ibikorwa bye byo kugeza amazi meza ku baturage binyuze mu muryango yashinze 'Water Access Rwanda'.

    Abahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye mu bihugu bya Afurika basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Dr. Seretse Khama Ian Khama yandika mu gitabo cy’abashyitsi

    Dr. Seretse Khama Ian Khama wahoze ayobora Botswana n’Uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe, basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda

    Dr. Seretse Khama Ian Khama yashyize indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi

    Uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe nawe yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwahoze ari Perezida wa Botswana, Dr. Seretse Khama Ian Khama yashenguwe n’urupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bishwe

    Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard wari uhagarariye Visi Perezida wa Liberia, Dr Jewel Horward-Taylor ndetse na Ian Khame wayoboye Botswana basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard yashyize indabo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubuzima, Hon. Norwu G. Howard yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abasuye urwibutso

    Ubwo uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Nigeria ku butegatsi bwa Dr Goodluck Ebele Jonathan, Michael Oghiadomhe yasinyaga mu gitabo cy’abashyitsi

    Amafoto: Shumbusho Djasil


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-seretse-khama-wayoboye-botswana-yashimiye-intambwe-u-rwanda-rwateye-mu

  • Dr Donald Kaberuka yerekanye akaga kagwiriye Afurika mu mikoranire yayo n'amahanga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo. Cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35.

    Dr Donald Kaberuka yavuze ko ubwo Afurika yatangiraga urugendo rwo kwibohora, ibihugu 32 ari byo byari bibishyize imbere. Ibice byinshi byo mu Majyepfo ya Afurika byari bikiri mu bukoloni mu maboko y'Abanya-Portugal.

    Ibyo bihugu byashyizeho imirongo itatu y'ingenzi irimo uwa mbere wo kudakora ku mipaka ngo yongere isubirwemo.

    Ati 'Ntituyikunda, ifite byinshi biteye urujijo ariko icyo cyari icyo gitekerezo.'

    Urugendo rwa kabiri rwari urwo kubohora ibindi bice ndetse rwashyizweho akadomo mu 1994 ubwo Afurika y'Epfo yibohoraga Apartheid.

    Ati 'Aho dufite ikibazo ni ingingo ya gatatu […] ubwo abayobozi bavugaga bati reka turekereho imipaka yacu, banavuze ku guhuza ubukungu. Urwo rugendo rwaragoranye cyane.'

    Muri urwo rugendo, Kaberuka yavuze ko Afurika yemeye kuba umufatanyabikorwa uciye bugufi mu mikoreranire mpuzamahanga, bityo ko ari cyo gikwiriye kurwanywa mbere na mbere.

    Ati 'Mu myaka ishize, nagize uruhare mu biganiro n'ibihugu byo mu Burayi, iyo uvuganye n'inshuti zacu zo mu Burayi, abaturanyi bacu ba hafi, muvuga Afurika, bazavuga ibintu bitatu. Bazavuga ko tugomba kwita ku kibazo cy'abimukira, kwiga ku bijyanye n'u Bushinwa, ndetse n'amatwara y'ubuhezanguni ashingiye ku idini ya Islam.'

    Dr Kaberuka yavuze ko yakunze kubwira abo bantu baganiraga, ko ikigamijwe mu biganiro atari ukwiga ku bibazo bya Afurika gusa ahubwo n'ibibazo by'Abanyaburayi.

    Ati 'Umuntu twavuganaga yari Umutaliyani. Nagombye kumwibutsa ko kugeza mu 1998, Abataliyani miliyoni 30 bimukiye hanze y'u Butaliyani, ko 62% by'Abanya-Argentine bafite inkomoko mu Butaliyani, ko miliyoni 2,3 z'Abataliyani baba i New York. Ni iki gishya, mufite ibibazo, dufite ibibazo, reka tubiganirire hamwe.'

    Yavuze ko buri gihe iyo ibi biganiro biri kuba Afurika ifatwa nk'insina ngufi, kandi ko ari ikintu urubyiruko rukwiriye kurwanya. Uburyo bwo kubirwanya, ngo ni uko ibihugu byagira gahunda ihamye igaragaza imikorere yabyo.

    Ati 'Ntabwo ukeneye gahunda y'igihe gito, ukeneye gahunda mu gihe kirekire. Abashinwa bashyiraho gahunda y'imyaka 50, ntabwo gahunda yo kugera ku iterambere ari yo ukeneye, ahubwo ni uko ari ingenzi kugira umurongo uhamye.'

    Dr Kaberuka yavuze ko mu myaka itatu ishize, intege nke za Afurika zagaragaye biturutse ku bibazo Isi yahuye na byo byaba ibishingiye ku buzima, ubukungu n'umutekano.

    Ati 'Bigaragaza ko imikoranire mpuzamahanga mu gukemura ibyo bibazo iri ku rwego rwo hasi cyane mu gihe tuyikeneye cyane. Ntabwo ndi bubabwire inkuru z'ibijyanye n'inkingo, Perezida wanjye arahari yababwira inkuru y'inkingo ariko ni urugero rw'ibitagenda neza mu byo twita ubufatanye mpuzamahanga.'

    'Twarabwirwaga ngo ntimugire ikibazo, inkingo zirahari zizasaranganywa ku munota wa nyuma ugasanga nta nkingo zihari kuko buri gihugu kirebagaho.'

    Mu gihe Afurika ihanganye n'ibibazo bitandukanye, Kaberuka yavuze ko ibyo bihugu biba bihangayikishijwe no kongera ingengo y'imari yifashishwa mu gisirikare cyangwa se bihangayikishijwe no kwihaza mu ngufu cyo kimwe n'ibibazo byo mu Burasirazuba bw'u Burayi.

    Ati 'Ntutekereze ko bahanze amaso Afurika muri iki gihe. Ku bw'iyi mpamvu, iki kibazo cy'imikoranire yacu yo gufatwa nk'abaciye bugufi mu mikoranire mpuzamahanga, ni ikibazo gikomeye dukwiriye kurwanya.'

    Umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko ibyo Afurika ikwiriye gukora bizwi ariko ko atumva ikibura cyangwa se uko byakorwa kugira ngo bive mu magambo gusa hanyuma iterambere uyu mugabane wifuza rigerweho.

    Dr Kaberuka yavuze ko mbere yo kwibaza uko ibintu bikorwa, hagomba kwibazwa ibikwiriye gukorwa. Ati 'Igihugu cyose cyo muri Afurika nasuye, nasuye byose usibye kimwe, bifite gahunda y'imyaka 30, imyaka 40.'

    'Wavuze ukuri ubwo wagarukaga ku kuba intege nke zibera mu ishyirwa mu bikorwa, ariko igikomba gukorwa, na cyo ubwacyo nticyatekerejweho neza. Ni ngombwa gusubiza ikibazo kivuga ngo 'ni iki' ariko ugomba no gusubiza ikibazo kivuga ngo ni iki ngiye gukora. Ntabwo nzi ko icyo kibazo mu bihugu byinshi cyasubijwe.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu ishyirwa mu bikorwa kandi ko abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n'igikwiriye gukorwa n'uko kigomba gukorwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-donald-kaberuka-yerekanye-akaga-kagwiriye-afurika-mu-mikoranire-yayo-n

  • Dukora ubusa cyangwa tugakora ibitari byo – Perezida Kagame avuga ku iterambere rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro kivuga ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo. Cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35.

    Cyatanzwe n'abarimo Umwanditsi wo muri Sénégal, Boris Boubacar Diop; Umwarimu muri Kaminuza, Dr Carlos Lopez; Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa; Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD n'Umwarimu Dr Célestin Monga.

    Umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko ibyo Afurika ikwiriye gukora bizwi ariko ko atumva ikibura cyangwa se uko byakorwa kugira ngo bive mu magambo gusa hanyuma iterambere uyu mugabane wifuza rigerweho.

    Dr Kaberuka yavuze ko mbere yo kwibaza uko ibintu bikorwa, hagomba kwibazwa ibikwiriye gukorwa. Ati 'Igihugu cyose cyo muri Afurika nasuye, nasuye byose usibye kimwe, bifite gahunda y'imyaka 30, imyaka 40.'

    'Wavuze ukuri ubwo wagarukaga ku kuba intege nke zibera mu ishyirwa mu bikorwa, ariko igikomba gukorwa, nacyo ubwacyo nticyatekerejweho neza. Ni ngombwa gusubiza ikibazo kivuga ngo 'ni iki' ariko ugomba no gusubiza ikibazo kivuga ngo ni iki ngiye gukora. Ntabwo nzi ko icyo kibazo mu bihugu byinshi cyasubijwe.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu ishyirwa mu bikorwa ahubwo ko abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n'igikwiriye gukorwa n'uko kigomba gukorwa.

    Ati 'Ibyo byarasubijwe inshuro nyinshi, imyaka myinshi. Iyo bije mu gushyira mu bikorwa, birangira dukoze ubusa cyangwa se dukoze ibitari byo. Uko ni ko gushyira mu bikorwa.'

    Umwarimu muri Kaminuza muri Afurika y'Epfo, Dr Carlos Lopez, wahoze ari Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubukungu ya Loni kuri Afurika hagati ya 2012 na 2016, yavuze kuri iki kibazo cy'iterambere rya Afurika, agaragaza ko amateka yerekana ko rishingiye ku kurebera ku byo abandi bakoze, ko ahanini ibihugu birebwaho ari ibyo muri Aziya.

    Ati 'Kuko mu myaka 30 ishize, twari dufite umutungo mbumbe ungana ariko uyu munsi intambwe irimo iragaragara […] Ikibazo ntabwo ari uburyo bwo gukora cyangwa se ibyo gukora, ahubwo ni gute wigira kuri iyo mikorere… ibyo bisaba ubuyobozi buhamye.'

    Dr Carlos yavuze ko imiyoborere ikwiriye kujyana no kuba ibyo uyu mugabane ukora ubigira ibyawo.

    Yatanze urugero rw'uburyo imiryango mpuzamahanga n'abaterankunga babwira uyu mugabane ko ukwiriye kugira ibintu ibyawo ariko bakanarenga bakagena ibigomba gukorwa.

    Ati 'Bati gahunda ni izi, nuyishyira mu bikorwa neza, ibintu uraba ubigize ibyabo ariko ni twe turi bubabwire gahunda yo gukurikiza. Rero nituvuga ishyirwa mu bikorwa, dushobora kwisanga muri uyu mutego.'

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku ngingo yo kuba abantu bakwiriye gufata ibintu bakabigira ibyabo, abaza icyo bakwiriye kugira icyabo n'uburyo bakwiriye kukigira icyabo.

    Yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku bandi, atanga urugero rw'inkuru y'igisamagwe cyagiye kwiba inyana, kigeze muri rugo yari irimo gitangiye kuyisingira, bene urugo bumva urusaku baratabara kirangije kiragenda.

    Mu gihe ngo basubiye mu rugo, batangiye kwishimira ko barokoye inyana ariko igisamagwe cyari kiri hafi y'urugo, cyumva abantu bavuga bati 'iyo iki gisamagwe kiba cyafashe ijosi, ntabwo inka yacu iba yarokotse.'

    Ati 'Kuva icyo gihe igisamagwe cyatangiye kujya gifata ku ijosi hanyuma buri gihe kigiye gushaka umuhigo, kikawubona. Rero ni ukubera iki twaba duhari twumva gusa ibituma tubasha kubona umuhigo, ntitubikore?'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukora-ubusa-cyangwa-tugakora-ibitari-byo-perezida-kagame-avuga-ku-iterambere

  • Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y'umunsi wa 25 yagenze #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda izwi nka Primus National League.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade y'Akarere ka Muhanga, aho Rayon Sports yari yakiriye umukino yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 14 gitsinzwe na Usengimana Dany.

    Ni igitego cyaje kwishyurwa na Rayon Sports ubwo hari ku munota wa 21 gitsinzwena Paul Were nyuma yaho gato mu minota 4 yakurikiyeho Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego cya Kabiri cya Police FC.

    Mbere y'uko amakipe ajya kuruhuka, ubwo hari ku munota wa 27 Mussa Esenu yabonye igitego cyo kwishyura amakipe ajya mu kiruhuko cy'iminota 15 amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

    Umukino wakomeje mu gice cya Kabiri ari Rayon Sports iyiboye uyu mukino, gusa ntakintu byatanze kuko ubwo hari mum minota ya nyuma Police yahise ibona ibitego bibiri.

    Ni ibitego byatsinzwe na Ntirushwa Aime ku munota wa 83 na Kayitaba Bosco watsinze igitego cy'agashinguracumu ubwo hari ku munora wa nyuma w'umukino.

    Kurangira uyu mukino ikipe ya Police FC itahukanye intsinzi ya 4-2, ibi byatumye kandi iyi kipe ya Police ifata umwanya wa 5 n'amanora 39.

    Rayon Sports yo yagumanye amanota yayo 46 ikaba ikurikira Kiyovu Sports na APR FC iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo n'amanota 49.

    Usibye uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Mata 2023, Ikipe ya As Kigali yabonye amanota atatu itsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa.

    Kuri uyu munsi kandi, ikipe Marines FC yo yatsinze ikipe ya Musanze FC ibitego 4-1, ni mumukino wabereye mu karere ka Rubavu kuri  Sitade Umuganda.

    Uko indi mikino yo kuri uyu munsi wa 25 izakinwa kuri iki cyumweru:

    APR FC vs Bugesera FC

    Espoir FC vs Kiyovu SC

    Etincelles vs Gasogi United

    Ku wa gatanu, ikipe ya Gorilla FC yo yari yanganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe naho Rutsiro FC itsindwa na Rwamagana City igitego kimwe ku busa.

    The post Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC — Uko imikino y'umunsi wa 25 yagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-itsinze-rayon-sports-4-2-marines-irwana-no-kuva-mu-myanya-mibi-yihererana-musanze-fc-uko-imikino-yumunsi-wa-25-yagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-itsinze-rayon-sports-4-2-marines-irwana-no-kuva-mu-myanya-mibi-yihererana-musanze-fc-uko-imikino-yumunsi-wa-25-yagenze

  • Premier League: Liverpool yabwiye Arsenal kwi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu saa saba n’igice nibwo umukino wa mbere wakinywe muri Premier League nyuma y’uko abakinnyi bavuye gukinira ibuhugu byabo. 

    Ku kibuga Etihad stadium Manchester City irwanira igikombe cya shampiyona yakiriye Liverpool irwanira kuza mu makipe ane ya mbere.

    Uko umukino wagenze

    Umukino watangiye amakipe yombi ahuzagurika ubona nta n’imwe ihererekanya neza, bigeze ku munota wa 4 nibwo abakinnyi ba Manchester City barimo Jack Grealish batangiye gucenga neza bashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Liverpool, ariko abakinnyi ba Liverpool bakina hagati bamuhagarika neza nubwo bakamukoreragaho amakosa.

    Abakinnyi 11 Manchester City yabanje mu kibuga: Ederson, Stones, Akanji, Dias, Ake, Rodrigo, Gundogan, De Bruyne, Mahrez, Grealish na Alvarez.

    Ku munota wa 7 ni bwo Manchester City yagerageje uburyo bwambere bwashoboraga kuvamo igitego aho Kevin De Bruyne yazamuye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Ilkay Gündogan nawe agerageza kuwuha Julian Alvarez ariko Allison Backer ahita atabara.

    Abakinnyi 11 Liverpool yabanje mu kibuga: Alisson, Alexander-Arnold, Konate, Van Dijk, Robertson, Fabinho, Henderson, Elliott, Salah, Gakpo na Jota.

    Mu minota 15 noneho umukino watangiye kuryoha amakipe yombi atangira gusatirana, ku munota wa 17 Trent Alexander Arnold yazamuye umupira mwiza ashaka Diogo Jota bituma ba myugariro ba Manchester City bibeshya ko yaraririye baramureka aragenda agera imbere y’izamu ahereza Mohammed Salah ahita atsinda igitego cya 1.

    Mohammed Salah atsinda igitego cya 1

    Nyuma yo gutsindwa igitego Manchester City yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura isatira cyane ariko abakinnyi bayo bakaba abana imbere y’izamu. 

    Ku munota wa 28 Mahrez yahaye umupira mwiza Ilkay Gündogan nawe awushyira kwa Jack Grealish arangije nawe awugurura mu rubuga rw’amahina usanga Julian Alvarez ahita atsinda igitego cyo kwishyura. 

    Abasore ba Manchester City bakomeje gukina basatira cyane bigatuma bibagirwa kugarira, ku munota wa 34 Alisson Backer yahaye umupira mwiza Mohammed Salah ageze imbere y’izamu ahisanga wenyine barawumwaka bituma bawumwaka ku buryo bworoshye. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Liverpool yatangiranye ibibazo igice cya kabiri itsindwa igitego cya 2, ni ku mupira mwiza Jack Grealish yazamukanye mu kibuga hagati awushyira kwa Mahrez nawe awuhindura imbere y’izamu usanga Kevin De Bruyne atsinda igitego gutyo.

    Bamyugariro ba Liverpool bakomeje kwerekana imbaraga nke bituma ku munota wa 51 bongera gukubitwa igitego cya 3 gitsinzwe na Ilkay Gündogan yiherewe umupira an Trent Alexander-Arnold.

    Nyuma yo gutsinda igitego cya 3, Manchester City yatangiye kugabanya umuvuduko ndetse Liverpool nayo itangira kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko kuboneza mu izamu biranga.

    Ku munota wa 70 Jurgen Klopp yakoze impinduka mu kibuga yinjizamo abakinnyi 4, havuyemo Salah, Eliot, Robertson na Jota, hahise hinjiramo Núñez, Tsimikas, Filmino na Chamberlain. 

    Izi mpinduka ntacyo zahinduye kuko ku munota wa 74 Jack Grealish yahise atsinda igitego cya 4 ahawe umupira na Kevin De Bruyne. Umukino warangiye Man City ikiyoboye n’ibitego 4-1.

    Uyu mukino abafana ba Arsenal bari bari nyuma ya Liverpool kugira ngo ibatsindire Manchester City bakomeze gushyiramo intera nini ku rutonde rwa shampiyona ariko birangiye babwiwe kubaga bakifasha.

    Kugeza ubu Manchester City ku rutonde rwa shampiyona ni iya 2 n’amanota 64 naho Liverpool yo ni iya 6 n’amanota 42.

    Jack Grealish wazonze Liverpool cyane

    Erling Haaland utakinnye kubera imvune yishimira intsinzi 

    Abakinnyi ba Liverpool bibaza ibiri kuba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127690/premier-league-liverpool-yabwiye-arsenal-kwifasha-imbere-ya-manchester-city-127690.html