Blog

  • Dr Donald Kaberuka yerekanye akaga kagwiriye Afurika mu mikoranire yayo n'amahanga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo. Cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35.

    Dr Donald Kaberuka yavuze ko ubwo Afurika yatangiraga urugendo rwo kwibohora, ibihugu 32 ari byo byari bibishyize imbere. Ibice byinshi byo mu Majyepfo ya Afurika byari bikiri mu bukoloni mu maboko y'Abanya-Portugal.

    Ibyo bihugu byashyizeho imirongo itatu y'ingenzi irimo uwa mbere wo kudakora ku mipaka ngo yongere isubirwemo.

    Ati 'Ntituyikunda, ifite byinshi biteye urujijo ariko icyo cyari icyo gitekerezo.'

    Urugendo rwa kabiri rwari urwo kubohora ibindi bice ndetse rwashyizweho akadomo mu 1994 ubwo Afurika y'Epfo yibohoraga Apartheid.

    Ati 'Aho dufite ikibazo ni ingingo ya gatatu […] ubwo abayobozi bavugaga bati reka turekereho imipaka yacu, banavuze ku guhuza ubukungu. Urwo rugendo rwaragoranye cyane.'

    Muri urwo rugendo, Kaberuka yavuze ko Afurika yemeye kuba umufatanyabikorwa uciye bugufi mu mikoreranire mpuzamahanga, bityo ko ari cyo gikwiriye kurwanywa mbere na mbere.

    Ati 'Mu myaka ishize, nagize uruhare mu biganiro n'ibihugu byo mu Burayi, iyo uvuganye n'inshuti zacu zo mu Burayi, abaturanyi bacu ba hafi, muvuga Afurika, bazavuga ibintu bitatu. Bazavuga ko tugomba kwita ku kibazo cy'abimukira, kwiga ku bijyanye n'u Bushinwa, ndetse n'amatwara y'ubuhezanguni ashingiye ku idini ya Islam.'

    Dr Kaberuka yavuze ko yakunze kubwira abo bantu baganiraga, ko ikigamijwe mu biganiro atari ukwiga ku bibazo bya Afurika gusa ahubwo n'ibibazo by'Abanyaburayi.

    Ati 'Umuntu twavuganaga yari Umutaliyani. Nagombye kumwibutsa ko kugeza mu 1998, Abataliyani miliyoni 30 bimukiye hanze y'u Butaliyani, ko 62% by'Abanya-Argentine bafite inkomoko mu Butaliyani, ko miliyoni 2,3 z'Abataliyani baba i New York. Ni iki gishya, mufite ibibazo, dufite ibibazo, reka tubiganirire hamwe.'

    Yavuze ko buri gihe iyo ibi biganiro biri kuba Afurika ifatwa nk'insina ngufi, kandi ko ari ikintu urubyiruko rukwiriye kurwanya. Uburyo bwo kubirwanya, ngo ni uko ibihugu byagira gahunda ihamye igaragaza imikorere yabyo.

    Ati 'Ntabwo ukeneye gahunda y'igihe gito, ukeneye gahunda mu gihe kirekire. Abashinwa bashyiraho gahunda y'imyaka 50, ntabwo gahunda yo kugera ku iterambere ari yo ukeneye, ahubwo ni uko ari ingenzi kugira umurongo uhamye.'

    Dr Kaberuka yavuze ko mu myaka itatu ishize, intege nke za Afurika zagaragaye biturutse ku bibazo Isi yahuye na byo byaba ibishingiye ku buzima, ubukungu n'umutekano.

    Ati 'Bigaragaza ko imikoranire mpuzamahanga mu gukemura ibyo bibazo iri ku rwego rwo hasi cyane mu gihe tuyikeneye cyane. Ntabwo ndi bubabwire inkuru z'ibijyanye n'inkingo, Perezida wanjye arahari yababwira inkuru y'inkingo ariko ni urugero rw'ibitagenda neza mu byo twita ubufatanye mpuzamahanga.'

    'Twarabwirwaga ngo ntimugire ikibazo, inkingo zirahari zizasaranganywa ku munota wa nyuma ugasanga nta nkingo zihari kuko buri gihugu kirebagaho.'

    Mu gihe Afurika ihanganye n'ibibazo bitandukanye, Kaberuka yavuze ko ibyo bihugu biba bihangayikishijwe no kongera ingengo y'imari yifashishwa mu gisirikare cyangwa se bihangayikishijwe no kwihaza mu ngufu cyo kimwe n'ibibazo byo mu Burasirazuba bw'u Burayi.

    Ati 'Ntutekereze ko bahanze amaso Afurika muri iki gihe. Ku bw'iyi mpamvu, iki kibazo cy'imikoranire yacu yo gufatwa nk'abaciye bugufi mu mikoranire mpuzamahanga, ni ikibazo gikomeye dukwiriye kurwanya.'

    Umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko ibyo Afurika ikwiriye gukora bizwi ariko ko atumva ikibura cyangwa se uko byakorwa kugira ngo bive mu magambo gusa hanyuma iterambere uyu mugabane wifuza rigerweho.

    Dr Kaberuka yavuze ko mbere yo kwibaza uko ibintu bikorwa, hagomba kwibazwa ibikwiriye gukorwa. Ati 'Igihugu cyose cyo muri Afurika nasuye, nasuye byose usibye kimwe, bifite gahunda y'imyaka 30, imyaka 40.'

    'Wavuze ukuri ubwo wagarukaga ku kuba intege nke zibera mu ishyirwa mu bikorwa, ariko igikomba gukorwa, na cyo ubwacyo nticyatekerejweho neza. Ni ngombwa gusubiza ikibazo kivuga ngo 'ni iki' ariko ugomba no gusubiza ikibazo kivuga ngo ni iki ngiye gukora. Ntabwo nzi ko icyo kibazo mu bihugu byinshi cyasubijwe.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu ishyirwa mu bikorwa kandi ko abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n'igikwiriye gukorwa n'uko kigomba gukorwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-donald-kaberuka-yerekanye-akaga-kagwiriye-afurika-mu-mikoranire-yayo-n

  • Dukora ubusa cyangwa tugakora ibitari byo – Perezida Kagame avuga ku iterambere rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro kivuga ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo. Cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35.

    Cyatanzwe n'abarimo Umwanditsi wo muri Sénégal, Boris Boubacar Diop; Umwarimu muri Kaminuza, Dr Carlos Lopez; Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa; Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD n'Umwarimu Dr Célestin Monga.

    Umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko ibyo Afurika ikwiriye gukora bizwi ariko ko atumva ikibura cyangwa se uko byakorwa kugira ngo bive mu magambo gusa hanyuma iterambere uyu mugabane wifuza rigerweho.

    Dr Kaberuka yavuze ko mbere yo kwibaza uko ibintu bikorwa, hagomba kwibazwa ibikwiriye gukorwa. Ati 'Igihugu cyose cyo muri Afurika nasuye, nasuye byose usibye kimwe, bifite gahunda y'imyaka 30, imyaka 40.'

    'Wavuze ukuri ubwo wagarukaga ku kuba intege nke zibera mu ishyirwa mu bikorwa, ariko igikomba gukorwa, nacyo ubwacyo nticyatekerejweho neza. Ni ngombwa gusubiza ikibazo kivuga ngo 'ni iki' ariko ugomba no gusubiza ikibazo kivuga ngo ni iki ngiye gukora. Ntabwo nzi ko icyo kibazo mu bihugu byinshi cyasubijwe.'

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu ishyirwa mu bikorwa ahubwo ko abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n'igikwiriye gukorwa n'uko kigomba gukorwa.

    Ati 'Ibyo byarasubijwe inshuro nyinshi, imyaka myinshi. Iyo bije mu gushyira mu bikorwa, birangira dukoze ubusa cyangwa se dukoze ibitari byo. Uko ni ko gushyira mu bikorwa.'

    Umwarimu muri Kaminuza muri Afurika y'Epfo, Dr Carlos Lopez, wahoze ari Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubukungu ya Loni kuri Afurika hagati ya 2012 na 2016, yavuze kuri iki kibazo cy'iterambere rya Afurika, agaragaza ko amateka yerekana ko rishingiye ku kurebera ku byo abandi bakoze, ko ahanini ibihugu birebwaho ari ibyo muri Aziya.

    Ati 'Kuko mu myaka 30 ishize, twari dufite umutungo mbumbe ungana ariko uyu munsi intambwe irimo iragaragara […] Ikibazo ntabwo ari uburyo bwo gukora cyangwa se ibyo gukora, ahubwo ni gute wigira kuri iyo mikorere… ibyo bisaba ubuyobozi buhamye.'

    Dr Carlos yavuze ko imiyoborere ikwiriye kujyana no kuba ibyo uyu mugabane ukora ubigira ibyawo.

    Yatanze urugero rw'uburyo imiryango mpuzamahanga n'abaterankunga babwira uyu mugabane ko ukwiriye kugira ibintu ibyawo ariko bakanarenga bakagena ibigomba gukorwa.

    Ati 'Bati gahunda ni izi, nuyishyira mu bikorwa neza, ibintu uraba ubigize ibyabo ariko ni twe turi bubabwire gahunda yo gukurikiza. Rero nituvuga ishyirwa mu bikorwa, dushobora kwisanga muri uyu mutego.'

    Umukuru w'Igihugu yagarutse ku ngingo yo kuba abantu bakwiriye gufata ibintu bakabigira ibyabo, abaza icyo bakwiriye kugira icyabo n'uburyo bakwiriye kukigira icyabo.

    Yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku bandi, atanga urugero rw'inkuru y'igisamagwe cyagiye kwiba inyana, kigeze muri rugo yari irimo gitangiye kuyisingira, bene urugo bumva urusaku baratabara kirangije kiragenda.

    Mu gihe ngo basubiye mu rugo, batangiye kwishimira ko barokoye inyana ariko igisamagwe cyari kiri hafi y'urugo, cyumva abantu bavuga bati 'iyo iki gisamagwe kiba cyafashe ijosi, ntabwo inka yacu iba yarokotse.'

    Ati 'Kuva icyo gihe igisamagwe cyatangiye kujya gifata ku ijosi hanyuma buri gihe kigiye gushaka umuhigo, kikawubona. Rero ni ukubera iki twaba duhari twumva gusa ibituma tubasha kubona umuhigo, ntitubikore?'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukora-ubusa-cyangwa-tugakora-ibitari-byo-perezida-kagame-avuga-ku-iterambere

  • Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y'umunsi wa 25 yagenze #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda izwi nka Primus National League.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade y'Akarere ka Muhanga, aho Rayon Sports yari yakiriye umukino yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 14 gitsinzwe na Usengimana Dany.

    Ni igitego cyaje kwishyurwa na Rayon Sports ubwo hari ku munota wa 21 gitsinzwena Paul Were nyuma yaho gato mu minota 4 yakurikiyeho Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego cya Kabiri cya Police FC.

    Mbere y'uko amakipe ajya kuruhuka, ubwo hari ku munota wa 27 Mussa Esenu yabonye igitego cyo kwishyura amakipe ajya mu kiruhuko cy'iminota 15 amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

    Umukino wakomeje mu gice cya Kabiri ari Rayon Sports iyiboye uyu mukino, gusa ntakintu byatanze kuko ubwo hari mum minota ya nyuma Police yahise ibona ibitego bibiri.

    Ni ibitego byatsinzwe na Ntirushwa Aime ku munota wa 83 na Kayitaba Bosco watsinze igitego cy'agashinguracumu ubwo hari ku munora wa nyuma w'umukino.

    Kurangira uyu mukino ikipe ya Police FC itahukanye intsinzi ya 4-2, ibi byatumye kandi iyi kipe ya Police ifata umwanya wa 5 n'amanora 39.

    Rayon Sports yo yagumanye amanota yayo 46 ikaba ikurikira Kiyovu Sports na APR FC iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo n'amanota 49.

    Usibye uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Mata 2023, Ikipe ya As Kigali yabonye amanota atatu itsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa.

    Kuri uyu munsi kandi, ikipe Marines FC yo yatsinze ikipe ya Musanze FC ibitego 4-1, ni mumukino wabereye mu karere ka Rubavu kuri  Sitade Umuganda.

    Uko indi mikino yo kuri uyu munsi wa 25 izakinwa kuri iki cyumweru:

    APR FC vs Bugesera FC

    Espoir FC vs Kiyovu SC

    Etincelles vs Gasogi United

    Ku wa gatanu, ikipe ya Gorilla FC yo yari yanganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe naho Rutsiro FC itsindwa na Rwamagana City igitego kimwe ku busa.

    The post Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC — Uko imikino y'umunsi wa 25 yagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-itsinze-rayon-sports-4-2-marines-irwana-no-kuva-mu-myanya-mibi-yihererana-musanze-fc-uko-imikino-yumunsi-wa-25-yagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-itsinze-rayon-sports-4-2-marines-irwana-no-kuva-mu-myanya-mibi-yihererana-musanze-fc-uko-imikino-yumunsi-wa-25-yagenze

  • Premier League: Liverpool yabwiye Arsenal kwi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu saa saba n’igice nibwo umukino wa mbere wakinywe muri Premier League nyuma y’uko abakinnyi bavuye gukinira ibuhugu byabo. 

    Ku kibuga Etihad stadium Manchester City irwanira igikombe cya shampiyona yakiriye Liverpool irwanira kuza mu makipe ane ya mbere.

    Uko umukino wagenze

    Umukino watangiye amakipe yombi ahuzagurika ubona nta n’imwe ihererekanya neza, bigeze ku munota wa 4 nibwo abakinnyi ba Manchester City barimo Jack Grealish batangiye gucenga neza bashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Liverpool, ariko abakinnyi ba Liverpool bakina hagati bamuhagarika neza nubwo bakamukoreragaho amakosa.

    Abakinnyi 11 Manchester City yabanje mu kibuga: Ederson, Stones, Akanji, Dias, Ake, Rodrigo, Gundogan, De Bruyne, Mahrez, Grealish na Alvarez.

    Ku munota wa 7 ni bwo Manchester City yagerageje uburyo bwambere bwashoboraga kuvamo igitego aho Kevin De Bruyne yazamuye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Ilkay Gündogan nawe agerageza kuwuha Julian Alvarez ariko Allison Backer ahita atabara.

    Abakinnyi 11 Liverpool yabanje mu kibuga: Alisson, Alexander-Arnold, Konate, Van Dijk, Robertson, Fabinho, Henderson, Elliott, Salah, Gakpo na Jota.

    Mu minota 15 noneho umukino watangiye kuryoha amakipe yombi atangira gusatirana, ku munota wa 17 Trent Alexander Arnold yazamuye umupira mwiza ashaka Diogo Jota bituma ba myugariro ba Manchester City bibeshya ko yaraririye baramureka aragenda agera imbere y’izamu ahereza Mohammed Salah ahita atsinda igitego cya 1.

    Mohammed Salah atsinda igitego cya 1

    Nyuma yo gutsindwa igitego Manchester City yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura isatira cyane ariko abakinnyi bayo bakaba abana imbere y’izamu. 

    Ku munota wa 28 Mahrez yahaye umupira mwiza Ilkay Gündogan nawe awushyira kwa Jack Grealish arangije nawe awugurura mu rubuga rw’amahina usanga Julian Alvarez ahita atsinda igitego cyo kwishyura. 

    Abasore ba Manchester City bakomeje gukina basatira cyane bigatuma bibagirwa kugarira, ku munota wa 34 Alisson Backer yahaye umupira mwiza Mohammed Salah ageze imbere y’izamu ahisanga wenyine barawumwaka bituma bawumwaka ku buryo bworoshye. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Liverpool yatangiranye ibibazo igice cya kabiri itsindwa igitego cya 2, ni ku mupira mwiza Jack Grealish yazamukanye mu kibuga hagati awushyira kwa Mahrez nawe awuhindura imbere y’izamu usanga Kevin De Bruyne atsinda igitego gutyo.

    Bamyugariro ba Liverpool bakomeje kwerekana imbaraga nke bituma ku munota wa 51 bongera gukubitwa igitego cya 3 gitsinzwe na Ilkay Gündogan yiherewe umupira an Trent Alexander-Arnold.

    Nyuma yo gutsinda igitego cya 3, Manchester City yatangiye kugabanya umuvuduko ndetse Liverpool nayo itangira kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko kuboneza mu izamu biranga.

    Ku munota wa 70 Jurgen Klopp yakoze impinduka mu kibuga yinjizamo abakinnyi 4, havuyemo Salah, Eliot, Robertson na Jota, hahise hinjiramo Núñez, Tsimikas, Filmino na Chamberlain. 

    Izi mpinduka ntacyo zahinduye kuko ku munota wa 74 Jack Grealish yahise atsinda igitego cya 4 ahawe umupira na Kevin De Bruyne. Umukino warangiye Man City ikiyoboye n’ibitego 4-1.

    Uyu mukino abafana ba Arsenal bari bari nyuma ya Liverpool kugira ngo ibatsindire Manchester City bakomeze gushyiramo intera nini ku rutonde rwa shampiyona ariko birangiye babwiwe kubaga bakifasha.

    Kugeza ubu Manchester City ku rutonde rwa shampiyona ni iya 2 n’amanota 64 naho Liverpool yo ni iya 6 n’amanota 42.

    Jack Grealish wazonze Liverpool cyane

    Erling Haaland utakinnye kubera imvune yishimira intsinzi 

    Abakinnyi ba Liverpool bibaza ibiri kuba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127690/premier-league-liverpool-yabwiye-arsenal-kwifasha-imbere-ya-manchester-city-127690.html

  • Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyiswe “Harmonize and Friends” kizaba ku wa 20 Gicurasi 2023 i Londres mu Bwongereza.

    Abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo harimo Umunya-Nigeria Skales, Umugandekazi Spice Diana, Umunya-Kenya Khaligraph Jones n’abandi batandukanye bakomeye biganjemo abakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.

    Kuva mu Ugushyingo 2021 Bruce Melodie na Harmonize batangiye kugaragarizanya ubumwe budasanzwe. Icyo gihe Melodie yari ari kwitegura igitaramo cy'imyaka 10 yari amaze mu muziki cyabaye tariki ya 6 Ugushyingo 2021.

    Harmonize ni umwe mu bashishikarije abantu kuzitabira iki gitaramo nyuma hamenyekanye amakuru ko aba bahanzi bombi bafitanye umushinga w'indirimbo ndetse ubu yamaze kujya hanze.

    Icyo gihe Bruce Melodie yagiye muri Tanzania afata amashusho y'iyi ndirimbo aba bahanzi bise 'Totally Crazy'. Mu minsi yashize nabwo Bruce Melodie, yishimiwe n'abakunzi b'umuziki muri Tanzania ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Katerina” mu gitaramo cya Harmonize.

    Ni igitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2021, ahitwa Palm Village Mikocheni, ubwo Harmonize yamurikaga Album ye ya kabiri yise “High School”.

    Uyu muhanzi yigeze no gutumira Bruce Melodie mu gitaramo cya 'Afro East Carnival' yateguye cyabaye tariki 5 Werurwe 2022. Ibintu bigaragaza ko aba bahanzi bafitanye ubumwe.

    Anaheruka muri Mutarama uyu mwaka mu Rwanda aho yari yasuye Bruce Melodie 

    Amakuru avuga ko Harmonize ashaka gukomeza kwiyegereza abakunzi b'umuziki kuko u Rwanda ari igihugu kirimo amahirwe menshi ku buryo mu minsi iri imbere ahaje yisanga kurusha uko byari bimeze byaba byiza kurushaho.

     

    Harmonize aheruka mu Rwanda aje gusura Bruce Melodie

    Harmonize yateguye igitaramo mu Bwongereza

    Harmonize ubwo aheruka mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127689/harmonize-yatumiye-bruce-melodie-mu-gitaramo-kizabera-mu-bwongereza-127689.html

  • Rayon Sports yatsinzwe na Police FC ikomeza guhunga igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 ikomeza gusa n’ijya kure y’igikombe.

    Rayon Sports ni yo yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga.

    Yari ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ubundi ikaba yahita ifata APR FC ya mbere yari itarakina umukino wa yo na Bugesera uzaba ejo.

    Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 gitsinzwe na Danny Usengimana, Paul Were yaje kucyishyura ku munota wa 23.

    Ku munota wa 25, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya kabiri cyaje kwishyurwa na Musa Esenu ku munota wa 27. Amakipe yombi yaje kujya kuruhuka ari 2-2.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikomeza kugorana.

    Akagozi ka Rayon kacitse ku munota wa 82 ubwo Ntirushwa Aime yatsindiraga Police FC icya 3, Kayitaba Jean Bosco yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa kabiri w’inyongera. Umukino urangira ari 4-2.

    Undi mukino AS Kigali yatsinze Mukura VS 1-0.

    Kugeza ubu APR FC ni yo ya mbere n’amanota 49, Kiyovu Sports ifite 47, Rayon Sports ikagira 46.

    Gahunda y’umunsi wa 25

    Ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023

    Gorilla FC 1-1 Sunrise FC
    Rutsiro FC 0-1 Rwamagana City

    Ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023

    Rayon Sports 2-= Police FC
    AS Kigali 1-0 Mukura VS
    Marines FC 4-1 Musanze FC

    Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023

    APR FC vs Bugesera FC
    Etincelles FC vs Gasogi United
    Espoir FC vs Kiyovu Sports

    Police FC yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinzwe-na-police-fc-ikomeza-guhunga-igikombe-amafoto

  • Perezida Biden ushinjwa gushaka guca intege Trump yatunguye abanyamakuru #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa USA yatangaje ko ntacyo kuvuga afite kuri mukeba we Donald Trump bashobora guhangana mu matora ataha.

    Ibiro bya perezida w'Amerika bizwi nka White House ntibyagize icyo bitangaza ku bivugwa ko Joe Biden arimo gushaka uburyo bwo guca intege Trump, kugira ngo atazamutsinda mu matora ya perezida muri Amerika bashobora kuzahanganamo.

    Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na Sky news, Biden yabajijwe n'abanyamakuru icyo avuga kuri Trump avuga ko ntacyo yabivugaho. Ati” Ntacyo mfite cyo kuvuga kuri Trump.”

    Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika mu cyumweru gitaha azagezwa mu rukiko aregwa kwishyura umukinnyi wa 'porn' ngo aceceke mbere gato y'amatora ya perezida ya 2016.

    Ibirambuye kuri iki kirego kuri we ntabwo biratangazwa.

    Inteko y'abacamanza yatoye yemeza ko Trump agezwa mu rukiko nyuma yo guperereza ku buryo yishyuye $130,000 (arenga miliyoni 140 Frw) umukinnyi wa porn witwa Stormy Daniels kugira ngo adatangaza ibivugwa ko bagiranye 'umubano w'ibanga'.

    Trump w'imyaka 76, ahakana ko hari ikibi yakoze. Niwe perezida wa mbere cyangwa uwahoze ari perezida wa Amerika, ugiye kuregwa mu rubanza rw'inshinjabyaha.

    Ibiro by'umushinjacyaha wa Manhattan, Alvin Bragg, bimaze igihe bikora iperereza, byemeje ko byaganiriye n'abunganizi ba Trump ngo bumvikane 'uko yakwishyikiriza ubucamanza'.

    Trump, utuye muri leta ya Florida, biteganyijwe ko ajya i New York kuwa mbere maze kuwa kabiri akagezwa imbere y'urukiko, nk'uko abantu babiri bazi iby'uru rubanza babibwiye CBS News, ifatanya na BBC muri Amerika.

    Mu rukiko, Trump azasomerwa ibyo aregwa mu nyandiko, igikorwa kizamara iminota hagati ya 10 na 15.

    Urwego rw'ibanga rwa Amerika rushinzwe kurinda abahoze n'abaperezida bariho ba Amerika — nirwo ruzaba rushinzwe umutekano kuri urwo rukiko.

    Mu 2016, Stormy Daniels yavuganye n'ibitangazamakuru abibwira ko afite inkuru agurisha y'imibonano mpuzabitsina yagiranye na Donald Trump mu 2006 — umwaka umwe nyuma y'uko ashakanye n'umugore we, Melania.

    Ikipe ya Trump yahise ibyitaho, umunyamategeko we Michael Cohen yishyura Daniels $130,000 ngo aceceke. Ibi ntibyemewe n'amategeko.

    Gusa, ubwo Trump yasubizaga ayo mafaranga umunyamategeko we, iyo nyandiko yabyo yayiswe ubwishyu bw'akazi k'ubwunganizi mu mategeko. Abashinjacyaha bavuga ko ibi ari inyandiko mpimbano ya Trump, nabyo bikaba ari icyaha gihanirwa muri New York.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-ushinjwa-gushaka-guca-intege-trump-yatunguye-abanyamakuru

  • 'Ndacyari muzima', amagambo Papa yavuze avuye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Papa Francis yavuze asa nuri gusetsa atiti 'ndacyari muzima' , ubwo yaravuye kwa muganga mu bitaro by' i Roma aho yari amaze imisi itatu.

    Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi Yari yinjijwe ibitaro by'ahitwa Gemelli ku wa gatatu w'iki cyumweru afite ikibazo cy'ubuhumekero.

    Vaticani yari ytangaje ko Papa arimo gufata imiti ya antibiotics kandi ko yagombaga gutaha kuri uyu wa Gatandatu nk'uko ibyemezo bya muganga byabigaragazaga.

    ati”Nta bwoba nari mfite, ndacyari muzima”, niko uno mu Papa w'imyaka 86 yabwiye itangazamakuru n'abakirisu bari barimo kurira kubera ibyishimo hanze y'ibitaro mbere yuko Papa yurizwa imodoka.

    Yerekanywe amwenyura, aramutsa n'abantu ari mu modoka, imbere y'uko asohoka kugira ngo abwire ijambo abari aho. nyuma yahise ajyanwa i Vaticani.

    Papa yinjijwe ibitaro mbere y'icyumweru no abe ari mu bikorwa by'inshi bya kiliziya igiye kwizihiza Psika Ntagatifu.

    Uyu mupapa akomoka muri Argentina, akaba yenda kugera ku isabukuru ye y'imyaka cumi amaze ayobora kiliziya Gatorika muri uku kwezi .

    ubuzima bwe bwakunze kujya buhura n'uburwayi kuburyo yigeze no kubagwa agakurwamo igihaha kimwe ubwo yari afite imyaka 21.

    Mu mezi ashize,yaranamaze igihe agendera ku kagare k'abamugaye kubera ingorane z'ivi ryiwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ndacyari-muzima-amagambo-papa-yavuze-avuye-mu-bitaro

  • Rayon Sports na Intare FC bageze mu rubanza basanga uwabahamagaje nta makuru afite #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'amakipe ya Rayon Sports na Intare FC, baherekejwe n'abanyamategeko babo, bitabiriye ubutumire bwa Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA, igomba gutanga umwanzuro ku mukino wa 1/8 wo kwishyura utarakinwe hagati y'amakipe yombi mu Gikombe cy'Amahoro, ariko batungurwa no gusanga nta makuru ifite.

    Kuva tariki ya 8 Werurwe, rurageretse hagati ya Rayon Sports na Intare FC nyuma y'uko FERWAFA isubitse umukino wari guhuza amakipe yombi uwo munsi mu gihe haburaga amasaha atatu gusa ngo utangire.

    Iki cyemezo nticyishimiwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwandika ko bwikuye mu Gikombe cy'Amahoro nubwo bwari bwasabwe kuba bwatanze ikibuga buzakiniraho tariki ya 10 Werurwe, bitarenze saa Sita z'amanywa uwo munsi (tariki ya 8 Werurwe).

    Nyuma yaho, ubuyobozi bwa FERWAFA bwaganirije ubwa Rayon Sports, iyi kipe yemererwa kugaruka mu irushanwa ndetse yandika yemeza ko yagarutse, ariko iri Shyirahamwe rya Ruhago risubika umukino wari uteganyijwe ku wa 10 Werurwe.

    Ibi ntibyashimishije Intare FC yavuze ko itazakina na Rayon Sports ku wa 27 Werurwe nk'uko FERWAFA yari yabitegetse, ahubwo yo yatangiye kwitegura guhura na Police FC muri ¼ kubera ko Gikundiro zari guhura yakabaye iterwa mpaga kubera ko itatanze ikibuga cyari gukinirwaho tariki ya 10 Werurwe.

    Hejuru y'ibi, hiyongeraho ko Gatibito Byabuze uyobora Intare FC, yanze kwitabira inama yatumiwemo hamwe na mugenzi we, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, ku wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe, umunsi wari kuberaho umukino ariko ukaza gusubikwa.

    Kwinangira kwa Intare FC kwatumye FERWAFA itekereza kabiri, ijyana ikibazo cy'iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Komisiyo y'Ubujurire nubwo atariyo yandikiwe, ahubwo handikiwe Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Nizeyimana Olivier.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Kane, tariki ya 30 Werurwe, habaye inama ya Komisiyo y'Amarushanwa yavugiwemo ko Rayon Sports ikwiye gukurwa mu Gikombe cy'Amahoro yari yasezeyemo kuko ari byo byaba bikurikije amategeko.

    Ibi byakurikiwe n'ubutumwa amakipe yombi yohererejwe n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA ku wa 31 Werurwe, buyatumira mu nama ya Komisiyo y'Ubujurire yo ku wa 1 Mata saa Yine.

    Saa Yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b'amakipe yombi bari bageze ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, baherekejwe n'abanyamategeko babo.

    Rayon Sports yari ihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick mu gihe Intare FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Gatibito Byabuze ndetse n'Umunyamabanga Mukuru, Hagengimana Philbert.

    Saa Yine n'iminota 20, ni bwo Kajangwe Joseph uyobora Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yageze ku cyiciro cy'iri Shyirahamwe, naho amakipe yombi ahamagazwa nyuma y'iminota 14.

    Ubwo umwe mu bagize iyi Komisiyo yazaga kubwira abayobozi b'amakipe yombi, yagize ati 'Abaje mu rubanza nibinjire', ku ruhande rwa Intare FC babaye nk'abaguye mu kantu batiyumvisha uburyo baje mu rubanza.

    Bageze mu rubanza, basanga uwabahamagaje nta makuru afite

    Ubwo Komisiyo y'Ubujurire yasomaga ibyatumye itumiza amakipe yombi, yavuze ko yashingiye ku cyemezo cya Komisiyo y'Amarushanwa yavuze ko umukino wagombaga kuba ku wa 28 Werurwe.

    Abahagarariye amakipe yombi batunguwe kuko Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwayandikiye buyamenyesha ko umukino uzaba ku wa 27 Werurwe.

    Komisiyo y'Ubujurire yagaragaje ko nta makuru menshi ibifiteho, itanga akaruhuko k'iminota 10 kugira ngo ibanze isuzume neza ikigomba gukorwa.

    Ubwo iyo minota 10 yari irangiye, amakipe yombi yabwiwe ko hagiye gusabwa dosiye yose y'uburyo ibintu byagenze. Iyi dosiye igomba gutangwa n'Ubunyamabanga bwa FERWAFA igahabwa Rayon Sports, Intare FC ndetse na Komisiyo y'Ubujurire.

    Mu gihe iyo dosiye izaba ibonetse, amakipe yombi yabwiwe ko azayishyikirizwa akayisoma, noneho akazongera kwitaba iyi Komisiyo ku wa Mbere, tariki ya 3 Mata, saa Yine za mu gitondo.

    Biteganyijwe ko imikino ya ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro izaba tariki ya 4 n'iya 5 Mata 2023.

    Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi i Shyorongi, warangiye Rayon Sports itsinze Intare FC ibitego 2-1.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rayon-sports-na-intare-fc-bageze-mu-rubanza-basanga-uwabahamagaje-nta-makuru

  • PAM yongeye gutabariza Abashonje Kw'Isi #rwanda #RwOT

    Hatabonetse izindi miliyari z'amadorali yo kugaburira miliyoni z'abantu bashonje, isi yazabona abantu ikivunge basuhuka, umutekano w'ibihugu uhungabana kandi abana n'abantu bakuru bazicwa n'inzara mu mezi 12 kugeza kuri 18 ari imbere.

    Umuyobozi wa programu ya ONU ishinzwe ibiribwa kw'isi, PAM, yabivuze mu buryo bwo kuburira ejo kuwa gatanu. Iyi programu yegukanye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel.

    David Beasley yashimye ko inkunga yatanzwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubudage, yiyongereye mu mwaka ushize. Yashishikarije kandi Ubushinwa n'ibihugu byo mu kigobe, abaherwe n'ibindi bihugu guhaguruka bigatanga bititangiriye itama. Beasley yavuze ko 'ahangayikishijwe cyane n'uko ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, ritazabasha gukusanya miliyari 23 zikenewe uyu mwaka. Aya mafaranga agenewe gufasha abantu babarirwa muri miliyoni 350 mu bihugu 49, bakeneye ibiribwa byihutirwa.

    Yabivuze mu kiganiro, mbere y'uko arangiza inshingano ze mu cyumweru gitaha, ku mwanya w'ubuyobozi bw'umuryango mugari wita ku butabazi kw'isi, agahereza ishyimbo, ambasaderi w'Amerika, Cindy McCain. Uyu wahoze ari guverineri wa Leta ya Karolina y'epfo. Yaragize ati: 'Uko ibintu bihagaze ubu, natangara tubashije kubona 40 kw'ijana by'ayo mafaranga, rwose mbabwije ukuri'.

    Yavuze ko PAM yari mu bibazo nk'ibyo mu mwaka ushize. Ariko ko ku bw'amahirwe, yabashije kwumvisha Amerika, yongera infashanyo yayo iva kuri miliyari zigera kuri 3.5 z'amadolari igera kuri miliyari 7.4 z'amadolari. Ubudage na bwo bwakusanyije inkunga yavuye kuri miliyoni 350 z'amadorali mu myaka mike ishize, igera kuri miliyari 1.7 by'amadorali. Cyakora uwo muyobozi, ntatekereza ko ibyo bihugu bizongera kubikora uyu mwaka.

    Yakomeje avuga ko ibindi bihugu bikeneye guharuruka bigafasha, uhereye ku Bushinwa, igihugu cya kabiri mu bifite ubukungu bwinshi kw'isi. Cyahaye PAM miliyoni 11 z'amadorali, yonyine, mu mwaka ushize.

    Ibihugu bishobora kuzibasirwa n'inzara by'umwihariko ni ibyo muri Afurika mu karere ka Sahel kimwe n'ibyo mu burasirazuba harimo, Somaliya, amajyaruguru ya Kenya, Sudani y'epfo na Etiyopiya. Hari kandi Siriya n'ibihugu byo muri Amerika yo hagati n'iy'amajyepfo, aho umubare w'abantu bimukira muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, ubu wikubye incuro eshanu, ugereranyije n'uko byari byifashe mu mwaka n'igice ushize.

    (AP)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/pam-yongeye-gutabariza-abashonje-kw-isi