Blog

  • Abafashwa na Leta bagiye kujya basinya amasezerano y'imyaka ibiri yo kwikura mu bukene – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kuvana abaturage mu bukene, Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'igihugu yo kuvana abaturage mu bukene, yemezwa n'Inama y'Abaminisitiri mu Ugushyingo 2022.

    Iyi gahunda iteganya ko uretse ingo zifite ibibazo byihariye Leta izakomeza kwitaho birimo abageze mu za bukuru batishoboye, incike, abafite ubumuga bukabije, abafite indwara zidakira n'ingo ziyobowe n'abana abandi bose bagomba gufashwa kwikura mu bukene.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutera inkunga Ibikorwa by'Iterambere mu nzego z'Ibanze, LODA, Nyinawagaga Claudine, aherutse kubwira RBA ko hari abantu wasangaga bahora bahanze amaso igihugu ko kizabafasha bakishimira kuguma mu cyiciro gifashwa.

    Ati 'Dusanga hari aho abantu babigize iturufu yo gukama Leta, akizihirwa no kuguma mu Cyiciro cya Mbere kugira ngo ibyo igenera abakirimo igamije kubakura mu bukene abibone ariko ntatere intambwe. Ibyo rero ntabwo uba urera neza. Umwana mwiza ni ukura, uwo usiga na we akinogereza.'

    Ibi byatumye mu ngamba nshya zatangajwe muri iyi gahunda y'icyerekezo cyo kwikura mu bukene mu buryo burambye hashyirwaho gahunda itandukanye n'iyari isanzwe aho abaturage bafashwa na Leta bazajya basinya amasezerano y'imyaka ibiri yo kwikura mu bukene.

    Iyi politiki igaragaza ko hakenewe n'uruhare rw'umuturage ufashwa agaharanira kuba umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa nk'uko byari bimenyerewe.

    Ubuyobozi n'abafatanyabikorwa na bo basabwe gukorera hamwe mu gushyiraho uburyo umuturage ufashwa yihuta kuva mu bukene.

    Impinduka zitezwe muri politiki yo kwikura mu bukene

    Ingamba nshya zo kuvana abaturage mu bukene zitezweho guha umurongo mushya gahunda yo kurengera abaturage zisanzweho ngo zihutishwe mu kurwanya ubukene mu baturage kandi na bo babigizemo uruhare.

    Hazabaho kandi gukurikirana by'umwihariko ikoreshwa neza ry'ubufasha bukomatanyije buhabwa umuturage mu kwikura mubukene.

    Indi mpinduka ikomeye ni uko abaturage bazunganira na Leta bazakomeza gukangurirwa umuco wo kwigira no gutoza abagize imiryango yabo bakaba basabwa gukoresha neza inkunga bahabwa.

    Bitewe no kuba ibyiciro by'ubudehe bishya bitazongera gushingirwaho mu gutanga ubufasha cyangwa izindi serivisi zitandukanye ku baturage, hazashyirwaho Komite ishinzwe Ubugenzuzi izakurikirana umunsi ku wundi abatishoboye bafashwa, kumenya abo ari bo no kubaherekeza.

    Iyo komite izaba iri kuri buri nzego, uherereye mu mudugudu ukagera ku rwego rw'Intara n'Umujyi wa Kigali ikazaba ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwikura mu bukene no gushaka abafatanyabikorwa muri iyo gahunda no kubahuza n'uturere.

    Hazashyirwaho kandi abajyanama b'imibereho n'iterambere bazafatanya n'ubuyobozi bw'umudugudu mu guhitamo no gukora urutonde rw'abaturage b'amikoro make bafite imbaraga zo gukora, kumenya byimbitse no kwandika imbogamizi zituma abaturage b'amikoro make bativana mu bukene, kubunganira mu gutegura imishinga ibyara inyungu n'ibindi.

    Biteganyijwe ko kandi buri mwaka hazajya hakorwa igenzura ryo kurebera hamwe abunganirwa mu rwego rwo kumenya uwabashije kwiteza imbere cyangwa se uwaba yasubiye inyuma bitewe n'impamvu zinyuranye.

    Hari gutegurwa uburyo bw'ikoranabuhanga (social registry) buzajya bwifashishwa mu gukusanya amakuru mu buryo bwihuse.

    Ikindi cyitezwe ni uko umubare w'abafashwa na Leta uzagabanuka cyane hashingiwe ku kuba hari abateye imbere cyangwa bavuye mu rwego rwo hasi bakagira aho bagera.

    Nubwo ibyiciro bishya bitazatangarizwa abaturage, amakuru yakusanyijwe azajya yifashishwa mu igenamigambi ry'igihugu by'umwihariko muri ibi bikorwa byo kwikura mu bukene.

    Imibare y'ibyiciro bishya igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali, abarenga ibihumbi 19 babarizwa mu Cyiciro cya Mbere, icya kabiri kikabamo 140.470, icya gatatu kikabamo 154.372, icya kane kikabarizwamo 30.315 mu gihe icya gatanu kibarizwamo abasaga 4014.

    Abaturage bafashwa bagiye kujya basinya amasezerano yo kwikura mu bukene mu myaka ibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafashwa-na-leta-bagiye-kujya-basinya-amasezerano-y-imyaka-ibiri-yo-kwikura-mu

  • Abasirikare ba mbere ba Sudani y'Epfo bageze i Goma – #rwanda #RwOT

    Ingabo za Sudani y'Epfo zageze i Goma kuri iki Cyumweru, tariki 2 Mata 2023, nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

    Imyanzuro y'Inama idasanzwe ya 20 y'Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC yabereye i Bujumbura ni yo yemeje ko ibihugu byo muri aka Karere bigomba kohereza Ingabo muri RDC.

    Iyo nama yabaye mu ntangiriro za Gashyantare, Sudani y'Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Ibindi bihugu bifite ingabo muri RDC ni Uganda, u Burundi na Kenya.

    Sudani y'Epfo igiye muri RDC mu gihe Abanyepolitiki bo muri Congo bamaze iminsi botsa igitutu Ingabo za EAC, bazisaba kurwanya M23 kugeza n'aho bavuze ko mu gihe bidakozwe, zikwiriye kuva mu gihugu.

    Hari amashusho yagiye hanze muri Gashyantare, agaragaza Perezida wa RDC, Tshisekedi ari kumwe n'abarimo Maj Gen Jeff Nyagah uyoboye Ingabo za EAC ziri muri Congo ndetse na Perezida wa Kenya, William Ruto.

    Mu magambo yamubwiraga icyo gihe nyuma y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura, yagize ati “Ntimworohere M23. Byaba bibi abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntabwo mwaje ngo tugire ibibazo, mubimenye. Mukorane n'abaturage.”

    Urugamba rw'Umutwe wa M23 n'Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n'imitwe bafatanya irimo FDLR, rurakomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba, aho uyu mutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bwa bamwe mu Banye-Congo no guharanira ko ibyemeranyijweho mu nama zitandukanye byubahirizwa.

    Abasirikare ba Sudani y’Epfo bagiye muri RDC

    Aba basirikare bamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo

    Bari bitwaje ibendera ry’igihugu cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-mbere-ba-sudani-y-epfo-bageze-i-goma

  • Kuki nasabiriza mfite uru Rwanda?- Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutse mu mvugo ica imarenga yumvikanisha ikibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anenga uburyo uyu muturanyi amaze igihe ataka ko ibibazo byose afite biterwa n'u Rwanda.

    Yavuze ku mwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi, abaza niba abantu bajya bibaza icyo kibazo n'impamvu gikwiriye kuba kibaho.

    Kuva mu 2021, umwuka mubi wabaye mwinshi hagati y'u Rwanda na RDC biturutse ahanini ku mirwano ya M23 yongeye kwaduka, Congo ishinja u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y'uyu mutwe.

    Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yabajije abayitabiriye niba bazi ikibazo u Rwanda rufitanye na Congo.

    Ati 'Ni gute tuzabasha kugeza ibihugu byacu, umugabane wacu kure, niba duheranwa n'ibi bintu bidasobanutse? Ni ukubera iki habaho amakimbirane hagati y'u Rwanda na RDC? Kubera iki? Hari uwampa igisobanuro? Hanyuma bigahindukira ngo u Rwanda rurakennye kubera RDC cyangwa ngo RDC irakennye kubera u Rwanda. Ibyo murumva bifite ishingiro?

    Congo imaze igihe isabira ibihano u Rwanda aho ishoboye hose, yaba mu nama mpuzamahanga, ikananyura ku bihugu bindi.

    Ni ko byagenze ubwo Papa Francis yari i Kinshasa, ni nako byagenze ubwo Perezida Macron yagiriraga uruzinduko muri Congo.

    RDC yagerageje no kwitabaza ibihugu nk'u Bwongereza, isabira ibihano u Rwanda irushinja amabi yose ari mu gihugu cyayo.

    Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo bigera aho abayobozi batangira gutabaza basaba ubufasha bwo gufatira u Rwanda ibihano. Gusa yabivuze mu mvugo izimije yumvikanisha ibyo Congo imaze igihe isabira u Rwanda.

    Ati ' Ndi kuririra kuri micro, mbwira inshuti zacu mu Burayi na Amerika ngo bamfashe guhangana na RDC. Nti kuki utafatira ibihano RDC? Ngira ngo murumva icyo nshaka kuvuga. Bagakomeza bakabivuga. Kuki naba mfite igihugu nk'u Rwanda kinini, gikize cyane, murabyibuka nababwiye ngo nta gihugu gito kibako, ndavuga u Rwanda.'

    'Ariko niba ngifite, kuki najya ahandi nsaba ikintu icyo aricyo cyose? Kuki nasabiriza mu gihe mfite uru Rwanda, iki gihugu kinini, aba bantu? Hari uwambwira impamvu twahindutse abasabirizi? Hari uwambwira impamvu?''

    'Hanyuma tugahindukira tukavuga ngo turashaka kuba ku meza amwe n'abandi. Uzaba kuri ayo meza nk'ibiryo aho kuba nk'umuntu ugiye kurya. Itandukaniro ni uko uzaba uri ku meza nk'ibiryo bigiye kuribwa aho kuba ku meza nk'umuntu ugiye kurya.'

    'Ntitwarambirwa kuba ibiryo by'abandi bantu? Tugomba guhora twiteguye kuba ifunguro rya mu gitondo ry'umuntu, irya saa sita akaba aribyo dukora buri munsi?'

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze mu Cyumba cyabereyemo Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35

    Umukuru w’Igihugu na Madamu baririmba indirimbo y’umuryango wa FPR Inkotanyi

    Muri iyi nama, Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe ntagereranywa mu rugendo rw’imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu kinini, gifite ubushobozi, gishobora kumara igihe kinini gisabiriza

    Umukuru w’Igihugu yabajije abari bitabiriye iyi nama niba bazi neza umuzi w’ikibazo cy’u Rwanda na RDC

    Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bibiri

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-nasabiriza-mfite-uru-rwanda-perezida-kagame-ntiyumva-impamvu-hari-ibihugu

  • Hagaragajwe zimwe mu nkingi zafashije u Rwanda kubaka politiki nziza #rwanda #RwOT

    Kubaka igihugu cyimakaza ubutabera buboneye ndetse no gushyira umuturage ku isonga ry'ibimukorerwa, biri muri bimwe mu byagaragajwe nka zimwe mu nkingi zagize uruhare mu kubaka u Rwanda nk'igihugu gifite politiki nziza.

    Ibi ni ibyagarutsweho mu nama mpuzamahanga y'umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu.

    Mu biganiro byagarutsweho muri iyi nama mpuzamahanga y'umuryango wa FPR Inkotanyi, harimo n'ibyagarukaga ku uruhare rwa politiki y'uyu muryango mu kubaka igihugu gishingiye ku miyoborere na politiki inogeye abaturage.

    Bamwe mu batanze ibiganiro barimo n'impirambanyi za politiki ku mugabane wa Afurika, bagaragaje ko iyo hatabaho uruhare rw'ubuyobozi bureba kure kandi bwibanda ku nyungu z'umuturage, iterambere rirambye ryari gukomeza kuba inzozi cyane ku gihugu nk'u Rwanda cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Amb. Ami Radhan Mpungwe, umuyobozi w'urwego rushinzwe amabuye y'agaciro mu Tanzania yagize ati 'Nkuko nabivuze namenye FPR mu myaka 31 ishize, nakuruwe cyane n'ikinyabupfura ndetse no kugira intego nababonanye, kimwe mu byo bihariyeho harimo nko kugira umurongo uhamye, gushyira hamwe, gufata inshingano ndetse no gutekereza mu buryo bwagutse, kandi buriya iyo wifitemo ibyo bintu bitatu by'ingenzi bigufasha no kuba wakemura tumwe mu tubazo tubona nkaho ari duto, ibyo ni ibintu FPR ikora neza, Ni nabyo burya bituma u Rwanda rutera imbere mu buryo bwihuse kurusha benshi muri twe hafi aha.'

    Ubutabera buboneye, kurwanya ruswa ndetse no kubaka igihugu cyimakaza amahame ya demokarasi, ni bimwe mu bigaragazwa nk'ibyabaye ishingiro rya politiki y'ubumwe bw'abanyarwanda

    DR. Kimonyo Jean Paul akaba ari umushakashatsi yagize ati 'Ibi biganiro byo mu Urugwiro byari bishingiye ku mahame agenga iterambere ry'igihugu, hanyuma ibiganiro bya Kicukiro ya mbere na Kicukiro ya kabiri bitanga umurongo ngenderwaho wa politiki, kuko nyuma yaho muri 1998 habayeho ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, kandi urabyumva ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa ntibwavuye mu biganiro byo mu Urugwiro ahubwo ni umusaruro w'ibiganiro bya Kicukiro ya mbere na Kicukiro ya kabiri ndetse n'ubuyobozi bwiza bwa perezida wa FPR icyo gihe.'

    'Hakurikiyeho itegeko nshiga ryo mu 2003, nubwo ibyinshi byashyizwemo ari ibyari byaremejwe mu rugwiro. Hariho Gacaca yahaye abaturage ubushobozi bwo gushinja no kuburanisha abakekwagaho uruhare muri Jenoside hirya no hino mu gihugu, ibintu bitari byoroshye icyo gihe. Hariho kandi gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage kandi bikajyana n'iterambere rigirwamo uruhare na buri muturage.''

    Tito Mboweni, umwe mu mpirimbanyi y'impinduramatwara muri Afurika y'Epfo, akaba yarigeze kuba guverineri wa banki nkuru y'iki gihugu ndetse aba na minisitiri w'imari avuga ko kubakira politiki n'imiyoborere by'igihugu ku bakiri bato biri muri zimwe mu nkingi fatizo igihugu cy' u Rwanda cyashingiyeho mu nzira yo kwiyubaka ndetse n'iterambere

    Ibi biganiro kandi byabaye n'umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo na bamwe mu bitabiriye iyi nama harimo n'abanyamahanga bashimiye uruhare rw'uyu muryango wa FPR Inkotanyi mu iterambere ry'u Rwanda.

    Aba bose bagaragaza ko nubwo hari abatera amabuye igihugu bakivuga nabi ko ibyo ahubwo ari ibigaragaza ko Leta ikora kandi neza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/hagaragajwe-zimwe-mu-nkingi-zafashije-u-rwanda-kubaka-politiki-nziza

  • Bahavu yatsindiye imodoka yakaraboneka mu bihembo bya RIMA[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bahavu Usanase Jannet wamamaye muri filime ya City Maid n'iyitwa Impanga yahigitse bagenzi be 19 yegukana igihembo cy'umukunzi ukunzwe muri Cinema (People's Choice) bimuhesha imodoka, mu bihembo Rwanda International Movie Awards 'RIMA', byatanzwe ku nshuro ya munani.

    .

    Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, mu muhango wabereye kuri Crown Conference i Nyarutarama muri Kigali.

    Byitabiriwe n'abakinnyi ba filime b'amazina azwi mu Rwanda, mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, abo muri Nigeria batumiwe n'abandi.

    Ryari ijoro ridasanzwe kuri Cinema y'u Rwanda, kuko buri wese yari afite umutima uhagaze yibaza uwegukana igikombe muri buri cyiciro.

    Igihembo gikuru muri ibi bihembo cyegukanwe na Bahavu Jannet, cyari gihataniwe n'abantu 20 barimo ab'igitsinagabo n'ab'igitsinagore.

    Yacyekukanwe hagendeye ku manota yatanzwe mu ngendo zitandukanye zakozwe ndetse n'amatora yakozwe binyuze mu ikoranabuhanga.

    Imodoka yegukanye yatanzwe n'umuterankunga mukuru ariwe Ndoli Safari imwe muri kompanyi zikodesha zikanagurisha imodoka nziza hano mu Rwanda.

    Muri ibi bihembo kandi yegukanye igihembo cy'umukinnyikazi mwiza w'umwaka (Best Actress) abicyesha filime ye 'Impanga'.

    Mu magambo ye yashimiye Imana agira ati: 'Urakoze Yesu ashimwe ku bw'iki gihembo mpawe. Ndashima Imana ku bw'iki gihembo, ni gacye dukora cyane hakagira ababibona bakabishima, ndagushimiye ko wakuye impano yanjye ku rwego rumwe ukayigeza ku rundi rwego.'

    Yegukanye igihembo cya filime nziza y'uruhererekane ariyo “Impanga Series”. Umugabo we yashimiye abayigiramo uruhare bose n'abayikurikira.

    Bahavu ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kirekire. Yamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid. Yanyuze mu itangazamakuru aba n'umwe mu bagore bambaye neza dore ko afite n'ubuhanga mu gutunganya imyambaro.

    Kuwa 27 Werurwe 2021 ni bwo yashyingiranwe na Ndayirukiye Fleury.

    Bahavu ugiye kuma igihe kingana n'ikinyacumi muri sinema yahize abandi mu byiciro bitandukanye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahavu-yatsindiye-imodoka-yakaraboneka-mu-bihembo-bya-rima-amafoto

  • Guverinoma yashyize umucyo ku gitabo cyavuzweho kwemera abaryamana bahuje ibitsina – #rwanda #RwOT

    Urebye ku gifuniko, hariho ko ari umushinga uhuriweho na Minisiteri y'Ubuzima, Ikigo gishinzwe Ubuvuzi (RBC) na Plan International.

    Imwe mu ngingo zitavuzweho rumwe zanditswemo ni inyigisho zigaragaza kwemera abafite imyitwarire nyerekezagitsina, iganisha ku gukundana kw'abafite ibitsina bisa.

    Ibyo bigatuma uretse ibitsina gabo na gore bizwi, haza n'igitsina cya gatatu cyangwa 'abagabogore'.

    Ibyo biza iyo basobanura icyerekezo cy'umuntu mu buzima mbonezagitsina, mu buryo yitwara mu bijyanye n'imbamutima cyangwa imibonano mpuzabitsina.

    Uretse ibimenyerewe byo “kwikundira abantu b'ikindi gitsina” nko kuba umugabo akunda umugore, hashyizwemo icyiciro cyo “kwikundira abantu b'igitsina cyawe”, urugero nko kuba umugabo yumva “yikundira abagabo, umugore akumva yikundira abagore.”

    Hongerwaho no “kwikundira abantu b'ibitsina byombi”, ni ukuvuga nk'umugabo agakunda abagabo n'abagore.''

    Ni ingingo zavuzweho byinshi, bamwe bavuga ko iki gitabo gishobora gutanga ubumenyi bwafatwa nko kwigisha ubutinganyi.

    Ibiro by'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda byasohoye itangazo rivuga iki gitabo kitemewe.

    Rigira riti “Iki gitabo nticyatanzweho ibitekerezo, nticyanemejwe cyangwa ngo gikoreshwe na Minisiteri yaba iy'Ubuzima, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC) cyangwa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.”

    “Imibereho nyerekezabitsina n'ibiranga umuntu bijyana na yo ni ubuzima bwite bw'umuntu, kandi ubuzima n'imibereho myiza by'Abanyarwanda bose birindwa nta vangura, hashingiwe ku mategeko na politiki ngenderwaho.”

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, giheruka gutangaza ko kitazigera cyemera ko ibitabo bivugwamo iby'abaryamana bahuje ibitsina byinjira mu mashuri yo mu Rwanda, kuko bidahuza n'indangagaciro zarwo.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugeni n'Ubumenyamuntu mu Kigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze, REB, Rutiyomba Florien, aheruka kubwira IGIHE ko nta gitabo na kimwe kibarizwa mu bubiko bwabo kirimo izo nkuru z'ubutinganyi ndetse ngo nta kizigera kigera mu mashuri yo mu Rwanda.

    Yagize ati “Mu Rwanda ntabyo. Ntabwo dutekereza ko bizahagera kuko igitabo cyangwa ikindi gikoresho cyifashishwa mu myigishirize, mbere y'uko kijya mu mashuri turabanza tukicara tukabisesengura, tukareba ko harimo za ndangagaciro nyarwanda dukeneye.”

    “Hari umuco wo kutareka ibintu ngo bigende gutyo gusa uko byiboneye, ahubwo turabanza tukabisesengura mbere y'uko bigera mu mashuri. Kereka binyuze mu zindi nzira, ariko nabyo ntabyo duteganya.”

    Ibitabo biri mu mashuri yo mu Rwanda birimo ibiva mu nkunga z'amahanga n'ibyandikirwa mu Rwanda, harimo n'iby'abantu ku giti cyabo.

    REB ivuga ko ifite itsinda ryihariye rishinzwe gusuzuma no gusesengura ibitabo mu ndimi enye, ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahili, rikareba niba gikwiye kwifashishwa mu mashuri ku kigero cy'abandikiwe igitabo.

    Umwanditsi ufite igitabo yandikira umuyobozi wa REB amumenyesha ko yacyanditse n'abo yakigeneye, iryo tsinda rikareba amakosa arimo kugira ngo akosorwe ndetse n'ibyo yakongeramo.

    Nyuma rikandika ibaruwa yemeza niba icyo gitabo cyujuje ibisabwa kandi cyemewe ko cyakoreshwa ku bana bato.

    Igitabo “Amahitamo Yanjye” ntikivugwaho rumwe nyuma yo gutangazwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yashyize-umucyo-ku-gitabo-cyavuzweho-kwemera-abaryamana-bahuje

  • Minisitiri Utumatwishima yasobanuye amahame yise aya Paul Kagame yafasha urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Utumatwishima aherutse kugirwa Minisitiri w'Urubyiruko, inshingano yafashe avuye ku buyobozi bw'ibitaro cyane ko asanzwe ari umuganga w'umwuga.

    Mu kiganiro kigaruka ku rugendo rw'imyaka 35 ya FPR Inkotanyi, yagarutse ku mateka y'ubuzima bwe, avuga ko mu 1994, ababyeyi be banze guhunga ngo bajye muri Zaire.

    Ati “Umubyeyi wacu ntabwo yashatse ko tujya muri Zaire, yavuze ijambo rikomeye ati niba abateye bitwa Inkotanyi, ari abana b'ababyeyi bahunze mu 1959, abo twabanye ntabwo bari babi, nta n'icyo bari barakoze kidasanzwe, nta n'icyo njye napfuye nabo, muze dusubire mu rugo. Mu gihe abandi bajyaga muri Zaire, yaradushoreye turataha.”

    Muri icyo gihe mu gihe abandi bahungaga, yavuze ko we n'abo mu muryango we basubiye inyuma, Inkotanyi zikajya zibasura mu rugo ndetse zikabaha n'ibyo kurya.

    Ubwo yari agiye kwiga mu mashuri yisumbuye, yatangiye kubona ko hari abana bashobora kuba biga bishishanya.

    Ati “Twari kumwe n'abana bahungutse bava muri Zaire harimo n'abandi bakuru bavugaga ko ari ba Kadogo, abo twarabatinyaga, wabonaga ko bidashobora koroha, ukaba utinya ukavuga uti imiryango yanyu, abaturanyi bakoze Jenoside, birukanse ku bantu none uri kumwe n'abantu bigaragara ko ari bakuru, kandi ni ba kadogo, uri kumwe n'abana bacitse ku icumu bafite agahinda n'uburakari, ntabwo twari twisanzuye muri iyo myaka ya mbere.”

    Ashima ko abo bana bose baremwemo kuba inshuti, babana batarwana, ku buryo kubaka uwo muryango ari kimwe mu bintu byagaragaje ko abayobora igihugu batandukanye n'abakivuyemo.

    Ngo byagaragaye no mu gihe yajyaga kwiga muri Kaminuza, abona ko FPR iha umuntu amahirwe bishingiye ku bushobozi bwe.

    Dr Utumatwishima Abdallah yavuze ko yamenye FPR Inkotanyi akiri muto ubwo Se yababuzaga kujya mu buhungiro muri Zaire

    Amahame yise aya Paul Kagame

    Utumatwishima yavuze ko hari amahame agenderaho yise “Amahame ya Paul Kagame”. Yagaragaje uburyo nk'umuntu wagiye kwiga muri Amerika, kwemera guhara ubuzima bwiza, ukajya ahantu ushobora gupfira, ari amahitamo akorwa na bake.

    Ati “Kuba [Perezida Kagame] yarumvise uwo muhamagaro, ni gute usubiza uwo muhamagaro, ese wabigenza ute? Nubwo tutabikora nk'uko Perezida wa Repubulika yabigenje, igihe cyose uzahamagarwa ngo igihugu kiragukeneye, nujya ushaka gushidikanya, ujye wibuka uko Perezida wa Repubulika yitabye.”

    “Yari impunzi, yabonye amahirwe yo kujya kwiga hanze, yo kuzazamurwa mu ntera ariko aragaruka mu buryo bugoye, nta mahoro, yari agiye kwitanga, harimo no gupfa, ntibyabaye igihe gito byabaye igihe kinini. Nawe nuhamagarwa ugashaka kugira impungenge cyangwa ukumva ufite intege nke, uzamutekerezeho.”

    Irindi hame Utumatwishima agenderaho, yavuze ko ubwo Perezida Kagame yari ageze ku rugamba, atigeze aba “Chairman”.

    Ati “Ubundi ukuntu duteye, iyo ukomeye ari wowe uyoboye abandi bantu, uba wumva bose ushaka kubayobora.”

    Uko kwicisha bugufi no kureka abari bahari bagakomeza gukora, Utumatwishima avuga ko abandi nabo bakwiriye kubyigiraho.

    Ihame rya gatatu ngo ni irijyanye n'uburyo Perezida Kagame ubwo yari ku rugamba, atigeze ashaka kugirira nabi abasirikare ba FAR.

    Ati “Batubwiye ko yari yarahaye [amabwiriza] ingabo za RPA ko nibafata umusirikare wa FAR, bazamuvura, bakamwigisha agafatanya nabo urugamba. Iyo myumvire irafasha ku buryo ibyo waba urimo byose, tugomba kwibuka iyo mikorere.”

    Ihame rya kane rya Dr Utumatwishima, rigendera ku kwicisha bugufi. Yavuze ko ubusanzwe ku rugamba, umusirikare iyoboye ingabo, iyo atsinze urugamba ahita afata ubuyobozi.

    Ati “Chairman wacu ntabwo yabaye Perezida. Ibi abantu bato, iyo wagiye kwitoza muri koperative, batagutora koperative ukayivamo, hari ibintu tuba tugomba kugenda twigiraho.”

    Yibukije urubyiruko ko rukwiriye kandi guhora iteka rucunga amarangamutima yarwo.

    Yavuze ko iyo urebye Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo hatabayeho kwihorera, abantu bagatahuka bagasubizwa inzu zabo, ingabo zarwanaga zarashyizwe muri RPF n'ibindi, byose ngo bigaragaza uburyo bwo gucunga amarangamutima.

    Ati “Njyewe nibaza ko mu miterere y'ikiremwamuntu, abantu baguhemukiye bene kariya kageni, ni abantu bake bo kubababarira. Wenda ushobora kubababarira, ariko ntiwabaha imirimo.”

    Utumatwishima yavuze ko buri muntu hejuru y'ibibazo byose yanyuzemo, aba akwiriye gucunga amarangamutima ye.

    Ati “Hari ibintu bimaze iminsi, kurekurwa kw'abantu, imbabazi, icyo cyose kigaragaza kwa kurenga amarangamutima. Tujye turenga amarangamutima, birafasha.”

    Nka Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima yagiriye inama urubyiruko zarufasha gukomeza guhangana n'ibizazane biri imbere.

    Ati “Bagomba gukomeza kwihugura, bakiga…ugomba kuba ubizi neza ko icyasenya abanyarwanda ari amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ikarwanywa, hanyuma ukagendera ku mahame ya FPR yatweretse ko akora kandi agatanga ibisubizo.”

    “Icya nyuma ni ukwihaza mu bukungu. Buriya ikintu gituma abantu bagamburuzwa ni ubukene, ni ukubura akantu, ni ukubura amafaranga. Urubyiruko ruri aha, ntabwo wahagarara imbere y'abantu ngo bikunde, nuhabwa inshingano zirimo amafaranga abenshi bariba, uburyo bwo kubyirinda ni ugushaka ubushobozi mu mafaranga, uko byashoboka byose kandi ndatekereza ko inzego nizikomeza gufatanya n'ukuntu FPR itekereza imishinga yabo, tuzabigeraho.”

    Dr Utumatwishima yavuze ko mu mahame agenderaho harimo iryo kwicisha bugufi kandi urubyiruko rukwiriye kubyigira kuri Perezida Kagame

    Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yashimye Umukuru w’Igihugu uherutse kumuha inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yasobanuye-amahame-yise-aya-paul-kagame-yafashe

  • Yari akumbuwe! Makanyaga yanditse amateka mu… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kuri iyi nshuro cyabaye nyuma y'icyabereye muri Collège Saint André, tariki ya 15 Ukwakira 2022 kikitabirwa n'abantu benshi ndetse n’icyaherukaga cyabaye mu mpera z’umwaka ushize.

    Iki gitaramo cyabaye cyaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo nka Makanyaga Abdul na Orchestre ye Inkumburwa, Bushayija Pascal n’abandi.

    Hari kandi MPC Padiri, Orchestre Impala de Kigali yaririmbye “Kaberuka” yari yitiriwe iki gitaramo, bikanyura benshi n’abandi.

    Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Virunga hall, kwinjira byari ibihumbi 5000Frw ahasanzwe, 15 000Frw mu cyubahiro (VIP) na 25 000 Frw muri VVIP.

    Iki gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa  Skol.

    Igitaramo cyasojwe na Makanyaga waririmbye ibihangano bye bitandukanye byakunzwe birimo nka 'Urukundo', 'Rubanda', 'Suzana', 'Ngwino Mukunzi', 'Wanyeretse Urukundo', 'Hashize Iminsi' n'izindi nyinshi. 

    Umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo wakubiswe saa sita z'ijoro zuzuye, Andrei Gromyko ashimira abari bitabiriye abizeza igitaramo cy'uburyohe ikindi gihe.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Andrei Gromyko wateguye igitaramo yishimiye uko cyagenze.

    Ati “Byagenze neza. Abahanzi babikoze neza ndetse n’abantu bitabiriye. Abantu baba bagomba kumva ikinyuranyo cy’ibi bitaramo n’ibindi. Twasigaranye ishusho nziza kuko abantu bishimye.”

    Ikindi gitaramo nk’iki giteganyijwe nyuma y’icyunamo.

    Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi Abantu b’uruhu rutandukanye bari bitabiriyeScovia wamenyekanye cyane mu itangazamakuru yari ahariImpala zari zihari Makanyaga yari amaze igihe adataramira abakunzi be Makanyaga yari akumbuwe …Scovia na Gromyko nibo bayoboye ibirori SKOL yateye inkunga iki gitaramo Abakobwa b’ibizungerezzi bari bahari

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127709/yari-akumbuwe-makanyaga-yanditse-amateka-mu-igisoope-kinaguuye-amafoto-127709.html