Blog

  • Perezida Kagame yahishuye uko yasezeranyijwe akazi mpuzamahanga ngo areke kwiyamamaza – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho nyuma y'uko yari amaze gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi. Ni mu ijambo ryasoje amatora yakurikiye Inama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

    Perezida Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR Inkotanyi ku majwi 99,8 mu gihe Sheikh Abdul Karim Harerimana bari bahanganye yagize 0,02%.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 2102 ni bo batoye. Perezida Kagame yatowe na 2099, Harerimana abona amajwi atatu.

    Ubwo yari amaze gutorwa, Umukuru w'Igihugu yashimye abari basanzwe mu mirimo yo kuyobora FPR Inkotanyi ndetse 'n'akazi twakoranye'.

    Yashimiye Ngarambe François wari Umunyamabanga Mukuru na Bazivamo Christophe wari Vice Chairman, ku muhate bakoranye akazi ndetse ashimangira ko iyo bashaka kongera kwiyamamaza 'bari gutorwa'.

    Perezida Kagame na we yashimye icyizere bamugiriye kuva 'kera'.

    Yagize ati 'Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n'ikindi gitandukanye n'icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.''

    'Mfite inshingano nk'umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.''

    Yasobanuye ko yumva rimwe na rimwe atekereza ko yananiwe gukorana n'abandi ku buryo na bo bashobora gukora nk'ibyo akora.

    Ati 'Si ibyo kuba Umuyobozi wa RPF gusa, ndanabyifuza no ku buyobozi bw'igihugu. Ngaruka mu nshingano mumpaye ariko umwenda wo kugera kuri ibyo ni ko ugenda wiyongera.''

    Perezida Kagame yongeye gutanga umukoro ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi wo kongera gutekereza k'ugomba kumusimbura.

    Ati 'Ibyo ni byo bivamo kubaka ibizaramba igihe kirekire cyane. Iyo ukemuye icyo kibazo wubaka ibirambye kurushaho.''

    Yavuze ko mu 2010 ubwo FPR Inkotanyi yakoraga inama muri Petit Stade, baganiriye ku wagombaga gutorerwa kuyobora umuryango na Perezida, nabwo yabajije iki kibazo.

    Ati 'Nababwiye kwishakamo ukundi byagenda. Nababwiye ko njye byanshimisha, tugashaka ubundi buryo twafashamo ubuyobozi bw'igihugu cyacu.''

    — Uko Perezida Kagame yasezeranyijwe akazi ngo areke kwiyamamaza

    Perezida Kagame yavuze ko mu 2016 hari abantu bo hanze bamusabye kutongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

    Ati 'Uziko hari abantu bavuye i Kantarange. Murahazi? Hari abavuye i kantarange, barimo abayobozi b'iyo i kantarange mu nzego zitandukanye, hazamo abitwa 'aba-star' batandukanye, b'ibyamamare bazwi ku Isi hose, bari bageze kuri 12 batandukanye, bazanywe n'iki? Bazanywe no kumbaza ngo ariko urashaka kongera kwiyamamaza kuyobora igihugu. Ibyo nabasubije ndaza kubibabwira. Icyo gihe bambaza, barambazaga bambwira ngo sigaho utabikora.''

    'Ndababwira nti 'iwanyu aho muva ndahazi, ibyo mukora ndabizi.' Mubikora hari uwababwiye kubikora? Mubikoreshwa n'abandi bo hanze? Icyo ni kimwe, icya kabiri, njye aho kugira ngo mbahe igisubizo ubu, ndabaha uburyo bwose mugende mujye muri buri karere, ndabahamagarira abaturage n'abayobozi baze mubabaze icyo kibazo, njye ntimukimbaze.''

    Perezida Kagame yagaragaje ko abo bantu bari bafite n'ibyo bamusaba kugira ngo atiyamamaza.

    Ati 'Ibintu byose maze gukora, bajyaho barabishima bavuga byinshi ndetse bimwe mbabaza uko babizi kuko bigera ku Banyarwanda. Batangiye kumbwira ko hari imirimo yo ku rwego mpuzamahanga bashobora kungezaho, ni nko kuvuga ngo ukaba icyamamare.'

    'Ndababwira nti 'ibyo ntabyo nabasabye, nagiraga ngo mbongerereho ko ntabyo nshaka. Byaba gukomeza cyangwa bitaba gukomeza, ibyo mumpa ntabyo nshaka.'

    'Icya kabiri, bakambwira ngo buriya ufashe umuntu, ukamushyiraho ndetse batararangiza baba bambwiye amazina, nka kanaka. Ndababwira nti 'abo bantu ndabazi, ni Abanyarwanda, turabana, turakorana, ndabazi' ariko icyabazinduye mwambwiye ko mumbwira demokarasi ariko niba ari yo mwavugaga, muri demokarasi utegeka uwo washyiraho akagusimbura, iwanyu ni ko mubigenza?''

    Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko nta gisubizo bashoboraga kubona kugeza ubwo yabasezereye barataha, ababwira ko ''ibibazo byacu tuzabyirangiriza.''

    Perezida Kagame yavuze ko afite amabaruwa ndetse ko igihe nikigera azayasoma aho usanga bamwizeza ibyo bari bukore mu Rwanda, ariko bakagira ibyo bamusaba.

    Ati 'Barambaza bati ariko muri 2024 uzagaruka cyangwa ntuzagaruka? Abo ni bo banteye impungenge kurusha bamwe baje kubimbwira. Bambwira ko bambariza ukuri kuko sinzashyira ishoramari rya miliyoni 100, 200 z'amadolari mu Rwanda ntazi neza aho ibintu bigana. Hari biriya byo kuvuga ngo ibihe bibaye birebire hakwiye kubaho gusimburana. Igihirahiro navugaga ni icyo.'

    'Nshaka uko mbigenza, ko ibintu bizagenda neza, ni yo naba ntagarutse hari abandi bazakomeza. Abo mvuga rero, batangire babagaragaremo, ibyo biva mu bikorwa bya buri munsi mukora bitanga icyizere mu Banyarwanda no ku banyamahanga.''

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rudakwiye gukora nk'abandi mu buryo busanzwe kuko bafite ibyabo bibazo. Yagaragaje ko hari aho hari abashaka guhagarika inkunga bagenera u Rwanda ariko abandi bakababwira ko iyo ruhawe ikoreshwa neza mu gihe ahandi irigiswa.

    Ati 'Kugira ngo tubeho neza dukora mu buryo budasanzwe. Iyo mikorere igaragaza ko abantu bakwiye kukugirira icyizere ni ngombwa. Utakoze utyo uzaba ubusa. Nimuhitamo kuba abasanzwe, ni amahitamo yanyu.''

    Mu kiganiro kirekire aheruka kugirana n'Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, muri Village Urugwiro ku wa 17 Mutarama 2023, yamubajije niba muri Kanama 2024 azongera kwiyamamaza.

    Umukuru w'Igihugu mu kumusubiza yamubwiye ko atarabimenya neza. Ati 'Yego na oya. Birashoboka ariko ntabwo ndabimenya neza.'

    Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda mu 2000, mu mwaka wa 2021 ubwo yari abajijwe iki kibazo na France24 yasubije ko 'Abanyarwanda ari bo bafite amahitamo nubwo nanjye nshobora kubitekerezaho'.

    Nyuma y'ubusabe bw'Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga, Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza kugeza mu 2035.

    Ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko 'Perezida wa Repubulika atorerwa manda y'imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.'

    Ku buyobozi bwa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yungirijwe na Uwimana Consolée watowe nka Vice Chairperson, Gasamagera Wellars aba Umunyamabanga Mukuru. Abatowe bose manda yabo izamara imyaka itanu.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi
    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fpr-inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-uko-yasezeranyijwe-akazi-mpuzamahanga-ngo-areke

  • Akari ku mutima wa Bahavu na Fleury nyuma yo… – #rwanda #RwOT

    Iri joro niryo ryatangiwemo ibihembo bitandukanye bya Rwanda International Movie Awards, byahawe abakinnyi batandukanye muri Sinema.

    USANASE BAHAVU Jeannette yahawe igihembo cy’umukinnyi ukunzwe mu Rwanda (People's Choice), ahembwa imodoka yatanzwe na Ndoli Safaris.

    Hashingiwe ku majwi yagize yavuye mu bafana ba Sinema n’abandi, yahigitse bagenzi be 19 bari bahatanye.

    Nyuma yo kwegukana icyo gihembo Usanase Bahavu yabwiye InyaRwanda.com na Tv ko anyuzwe cyane, ndetse ko byinshi byiza biri imbere nyuma yo kwegukana imodoka.

    Mu kigniro yagiranye na InyaRwanda yashimiye abateguye ibi bihembo, avuga ko ari iby'agaciro gakomeye ndetse ahamya ko kuri we ibyo yabonye byose yari abikwiye.

    Yagize ati 'Navuga ngo twese twarakoze ariko narakoze cyane kubarusha, ari nayo mpamvu ubonye mpawe ibi bihembo.'

    Fleury na Bahavu mu byishimo nyuma yo kwegukana imodoka

    Bahavu kandi yashimiye umugabo we, avuga ko ari iby'agaciro kanini kuba amufite, asobanura ko iyo ataba we 'Impanga' itari kuba nk'uko imeze.

    Agira ati 'Iyo hataba Fleury Legend umugabo wanjye, ntabwo filime mubona mwari kuyibona.'

    Yakomeje avuga ko yamuhaye igitekerezo, amubwira ko bishoboka atangira umushinga wayo.

    Bateranye imitoma imbere y'imbaga

    Kuri Fleury we asanga kuba filime yakoze ari ibintu yari ategereje cyane kandi ko ibyo bakoze ari iby'agaciro kuko we yabyize, rero byagombaga kumuha umusaruro.

    Fleury yavuze ko anyuzwe cyane n'ibihumbi yahawe

    Kanda hano urebe ikiganiro cyose twagiranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127712/akari-ku-mutima-wa-bahavu-na-fleury-nyuma-yo-kwegukana-imodoka-video-127712.html

  • Perezida Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR… – #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yatorewe mu Nteko Rusange ya 16 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yaberaga ku biro bikuru byawo muri Ntare Arena mu murenge wa Rusororo mu matora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 2 Mata 2023. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bongeye kumugirira icyizere, bamutora ku majwi 99.8 %. Uwimana Consolée yagizwe umuyobozi wungirije w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, asimbuye kuri uwo mwanya Ambasaderi Bazivamo Christophe.

    Ngarambe François wari umaze imyaka myinshi ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w FPR Inkotanyi, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Gasamagera Wellars. Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango FPR Inkotanyi mu mwaka wa 2017 yatowe mu ba komiseri ba FPR Inkotanyi.

    Abanyamuryango batoye abayobozi bazayobora Umuryango wa FPR Inkotanyi muri manda y’imyaka 5

    Perezida Kagame na Jeannette Kagame bitabiriye Inteko Rusange yatorewemo abayobozi ba RPF

    Hon Uwimana Consolée, Vice Chairman wa FPR Inkotanyi

    Gasamagera Wellars wabaye Umunyamabanga Mukuru asimbuye François Ngarambe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127718/perezida-kagame-yatorewe-kuba-chairman-wa-fpr-inkotanyi-127718.html

  • Copedu Plc yatangije uburyo bwo gutanga serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023, kibera mu Ubumwe Grand Hotel.

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yavuze ko batifuje gusigara inyuma mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga no mu rwego rw'imari.

    Ati 'Mu Isi ya none ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere aho dusanga abakiliya bakoresha uburyo bunyuranye bagera kuri serivisi zinyuranye z'imari nka Copedu. Twabonye tutasigara inyuma dutangiza uburyo bwa Mobile Banking na Internet Banking ngo tworohereze abakiliya kubona serivisi bitabasabye kugera ku mashami ya Copedu Plc.'

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga mu rwego rw'imari yo mu 2020 yerekana ko nibura abafite imyaka y'ubukure bangana na 66% babasha kuzigeraho bavuye kuri 46% mu 2016.

    Muyango yashimangiye ko bizafasha mu kugabanya umwanya abakiliya bakoreshaga bagana ku mashami ya Copedu Plc gushaka serivisi.

    Ati 'Icyo bifasha ni ukugira ngo wa wundi wafataga umwanya w'iminota 30 azajya abasha gukora ihererekanya atabanje kuza ku mashami yacu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yavuze ko batifuje gusigara inyuma mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga

    Umuyobozi w'Umusigire w'Ishami ry'Ubucuruzi muri Copedu Plc, Mukamusoni Vestine, yagaragaje ko ubu buryo butangijwe bugiye guhindura imikoranire hagati yayo n'abakiliya binyuze mu kwihutisha serivisi hakoreshwa ikoranabuhanga.

    Ati 'Iyi servisi izabafasha kwishyura umuriro, amazi n'ama-unite mutavuye aho muri. Ikindi ubu konti yanyu mugiye kujya muyikurikirana umunsi ku wundi. Ubu impungenge mwatugaragarizaga zo kudahererekanya amafaranga hagati yanyu mu buryo bworoshye, iyi serivisi ije ari igisubizo.'

    Yasabye abakiliya ba Copedu Plc kurushaho gukorana na yo, banifashisha ubu buryo bushya bwitezweho impinduka bigendanye no kuba serivisi nyinshi zizajya ziboneka ndetse zikihutishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ku bafite telefoni zigezweho cyangwa mudasobwa umukiliya azajya aca ku rubuga rwa ''www.copeduplc.rw'' arebe ahanditse Mobile Banking cyangwa Internet Banking kandi mu gihe cya vuba umukiliya azajya amanura porogaramu “download application” ya ''mCopedu'' kuri Playstore cyangwa App store.

    Ntabwo ari abakoresha telefoni zigezweho gusa kuko abantu bafite telefoni zisanzwe na bo bazabona kuri ayo mahirwe bakoresheje uburyo bwa USSD aho bazajya bakanda *866# bagakurikiza amabwiriza.

    Ubu buryo bugiye gufasha Copedu Plc kugera ku ntego yayo no gukomeza gufasha abakiliya koroherwa no kugera kuri serivisi za banki.

    Murekatete Henriette umaze igihe akorana na Copedu Plc yishimiye ubu buryo bugiye gutangizwa ndetse agaragaza ko bigiye kuborohereza mu gukorana na yo muri serivizi zo guhererekanya amafaranga, kohereza no kubitsa hifashishije ikoranabuhanga.

    Yashimye imikorere n'imitangire myiza ya serivisi muri Copedu Plc, ahamagarira n'abandi gukomeza gukorana na yo ndetse yemeza ko ari ikigo cy'imari giha amahirwe abakiliya bacyo binyuze mu nguzanyo zitandukanye zitangwa.

    Copedu Plc ni Ikigo cy'Imari Iciriritse kimaze imyaka 25 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z'abagore.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi w'Umusigire muri Copedu Plc, Mukamusoni Vestine, yagaragaje ko ubu buryo butangijwe bugiye guhindura imikoranire hagati yayo n'abakiliya

    Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yagaragaje ko ibi bigiye kuba igisubizo ku kugera kuri serivisi z’imari mu buryo bworoshye

    Murekatete Henriette umaze igihe akorana na Copedu Plc yishimiye ubu buryo bugiye gutangizwa

    Habayeho umwanya wo kuganiriza abakiliya ba Copedu Plc

    Abakiliya ba Copedu Plc basabwe kurushaho gukorana na yo binyuze mu kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yatangije-uburyo-bwo-gutanga-serivisi-z-imari-hifashishijwe

  • Abafite ubumuga basabye guhabwa urubuga bagatanga umusanzu mu kubaka Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Komiseri mu Muryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry'u Rwanda (Pan African Movement Rwanda Chapter), Mukarusine Claudine, wagaragaje ko kugira ngo Afurika itere imbere hakenewe ubufatanye, umutekano n'uburumbuke bidaheza.

    Ati 'Iyo urebye abafite ubumuga muri Afurika biri amahire ko hari urwego tugezeho ugereranyije n'ibindi bihugu muri gahunda zitandukanye zirimo iziteza imbere abafite ubumuga no kumenyekanisha ibirebana n'abantu bafite ubumuga. Gusa usanga nubwo hari ibyiza bihari mu ishyirwa mu bikorwa hakiri icyuho kinini.'

    Mukarusine yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu Rwanda mu guteza imbere abafite ubumuga no kububakira ubushobozi nubwo bagihura n'imbogamizi.

    Ati 'Uyu munsi dufite abaganga bafite ubumuga, hari abize mu Rwanda n'abize hanze kandi inshingano bafite bazikora uko bikwiye. Tugira n'urundi rubyiruko rwize neza no ku nkunga za Leta ugasanga haracyari imbogamizi zo gukoresha ubumenyi bahawe. Ikibazo si ukwitinya ahubwo ni igituma bitinya.'

    Yagaragaje ko ishusho ya Afurika ikenewe mu buryo bwose izagerwaho nyuma yo kwigobotora uburetwa n'igitsure cy'amahanga bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza.

    Mukarusine yagaragaje ko umuntu ufite ubumuga hari uruhare yagira mu guteza imbere igihugu n'Umugabane wa Afurika muri rusange, asaba ko imbogamizi bagihura na zo zashakirwa ibisubizo.

    Yashimangiye ko hakwiye kubakirwa ubushobozi inzego zitandukanye hadasizwe inyuma abafite ubumuga butandukanye mu rwego rwo kugera kuri Afurika yifuzwa aho kubasiga inyuma.

    Ati 'Dukeneye Abanyafurika beza, batagira bagenzi babo bavangura bashingiye ku miterere y'ubumuga bwabo, bitaza kubabuza amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye no kubaha inararibonye bafite muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere u Rwanda na Afurika. Uwo ni we Munyafurika dukeneye uzadufasha kugera ku iterambere.'

    Ku ruhande rw'Umuyobozi w'Ikigo Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, yagaragaje ko nk'abafite uburwayi bwa 'Autisme' iyo bitaweho kare bishobora kugenda neza kandi bagatanga umusanzu wabo mu bintu binyuranye.

    Yagaragaje ariko ko imbogamizi ibaho ishingiye ku kuba ubumenyi bw'Umuryango Nyarwanda mu kumenya ko umwana afite ubu burwayi bukiri hasi ibituma ikurikiranwa ryabo rikorwa ritinze.

    Abafite ubumuga basabye guhabwa urubuga bagatanga umusanzu mu kubaka Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ubumuga-basabye-guhabwa-urubuga-bagatanga-umusanzu-mu-kubaka-afurika

  • Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023, mu Nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'Isabukuru yayo y'imyaka 35.

    Amatora yakozwe hatangwa abakandida kuri buri mwanya, abatora bakandika amazina y'abo batora. Ibi byakozwe ku myanya yose usibye abakandida 20 batanzwe n'Inama Nkuru y'Urubyiruko aho muri bo hatowemo 10 bagomba guhagararira urubyiruko.

    Ku mwanya wa Chairman cyangwa se Perezida w'Umuryango, Senateri Mureshyankwano Marie Louise, ni we wabaye uwa mbere wasabye ijambo kugira ngo atange umukandida.

    Ati 'Ndashaka kwamamaza Inkotanyi cyane, uwasize byose, ibyajyaga kumugirira akamaro nk'umuntu ku giti cye ariko agashyira imbere inyungu z'Abanyarwanda, akabohora u Rwanda n'Abanyarwanda. Uwo nta wundi ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika.'

    Yavuze ko Perezida Kagame yasubije agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda by'umwihariko abagore, urubyiruko narwo ruhabwa agaciro, kandi ateza imbere igihugu ku buryo yirenga.

    Ati 'Arirenga agakunda Abanyarwanda, ashyira abaturage imbere. Ikindi tumukundira, ntagira ubwoko, ntagira idini, ni Umunyarwanda wuzuye.'

    Sheikh Abdul Karim Harerimana na we yasabye ijambo, abwira Mureshyankwano ko ibyo avuze kuri Paul Kagame ari byo, ariko ko yamwigiyeho byinshi. Ati 'Ku buryo nshobora kumukorera mu ngata. Igihe rero ni iki.'

    Yakomeje agira ati 'Mumpe amajwi nanjye ngerageze, ndabizi ko akunda u Rwanda, akunda umuryango, azaba andi hafi.'

    Abanyamuryango 2102 ni bo batoye. Perezida Kagame yatowe na 2099 bingana n'amajwi 99,8% mu gihe Harerimana yatowe n'abanyamuryango batatu bingana n'amajwi 0,02%.

    Ku mwanya wa Vice Chairman, Tito Rutaremara yasabye ijambo kugira ngo atange umukandida.

    Yagize ati 'Ndamamaza umudamu. Ni umuhanga cyane twabanye mu Nteko ya Sena ari umukozi, ari umuntu utanga ibitekerezo byinshi, ukunda abaturage, azi politiki yacu. Yitwa Consolée Uwimana.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo mwamamariza ni uko akunda igihugu kandi yagiye agikorera cyane, yagikoreye cyane turi hamwe muri Sena.'

    Uwimana yabajijwe niba yemeye kwamamazwa, asubiza ati 'Ndagira ngo mbabwire ko mbyemeye'.

    Nyabudara Martin na we yasabye ijambo, avuga ko yamamaza umucuruzi witwa Gishoma Eric. Ubwo Gishoma yabazwaga niba yemeye kandidatire yamutanzweho, yavuze ko abyemera.

    Uwimana ni we watowe kuko yagize amajwi 92,5% bingana n'abanyamuryango 1945 bamushyigikiye, Gishoma we yatowe n'abanyamuryango 147 bingana na 6,9%.

    Ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru, Bavizamo Christophe wari umaze imyaka 21 ari Vice Chairman, yafashe ijambo avuga ko muri iyo myaka yose yabonye igihe cyo gushishoza no gukorana neza n'abandi banyamuryango ku buryo yabonye ushoboye kuri uwo mwanya.

    Ati 'Ndagira ngo namamaze ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars.'

    Yavuze ko bakoranye ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, ko ari umugabo w'inararibonye, uzi gushishoza, ufite ubuzobere muri gahunda z'akazi mu rwego rwa leta, ndetse ko yanabaye komiseri ushinzwe ubukangurambaga.

    Ati 'No mu nshingano zindi n'izo avuyemo vuba aho yari ahagarariye igihugu cyacu mu mahanga, yabikoze neza.'

    Gasamagera yabajijwe niba yemera kandidatire yamutanzweho, asubiza ko abyemeye. Ati 'Nsubije ntajijinganya ko nemeye kuba umukandida kuri uyu mwanya'

    Depite Bakundufite Christine na we yahagurutse atanga kandidatire ye.

    Gasamagera ni we watowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n'abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

    Abatowe bose manda yabo izamara imyaka itanu.

    Paul Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée aramwungiriza mu gihe Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru

    Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR

    Uwimana Consolée ni we watowe nka Chairperson wungirije wa FPR Inkotanyi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fpr-inkotanyi

  • Aho rikubise haroroha! Uwacungiraga umutekano… – #rwanda #RwOT

    Abantu bazi Marina neza bazi ko mu busanzwe asanzwe acungirwa umutekano, ndetse akagira umurinzi umwe mu b'ibigango banagezweho muri Kigali.

    Ahantu hose Marina agiye yakundaga kugaragara ari kumwe n'umurinzi rukumbi, wagaragaye acungiye umutekano Alliah Cool.

    Mu ijoro ryahise tariki ya 01 Mata 2023 ubwo hatangwaga ibihembo bya Rwanda International Movie Awards, abantu babonye Marina bamubonye aza yomboka bitandukanye n'ibisanzwe.

    Marina yinjiye muri ibi birori ari kumwe na Safi murumuna wa Badrama akaba ari nawe ufite The Mane mu nshingano, n'ubwo Marina aheruka kuvuga ko batandukanye.

    N'ubwo byari bigoye kubona ibyicaro cyane ko nta bicazaga cyangwa ngo berekane ibyicaro bari bahari, Marina yombotse kugeza ageze mu byicaro.

    Uyu murinzi niwe wari ucungiye umutekano Alliah Cool

    Wibuke neza ko uyu murinzi ari we warindaga Marina by'umwihariko mu bitaramo, ibirori n'aho Marina agiye hose mu bihe bitandukanye.

    Ubwo Badrama yazaga mu Rwanda kandi, Marina n'uyu wari umurinzi we ndetse na Safi bari mu bari bagiye kumutegereza ku kibuga cy'indege.

    Aha yari acungiye umutekano Marina ubwo bajyaga kwakira Badrama

    Ndetse icyo gihe mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo Marina yahoberaga Badrama bigatinda, uyu murinzi niwe wari ubagaragiye ndetse ari kureba ko ntacyabahungabanya.

    Alliah yinjiye mu birori acungiwe umutekano n'uwacungiraga umutekano Marina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127713/aho-rikubise-haroroha-uwacungiraga-umutekano-marina-yamurengeje-ingohi-yisangira-alliah-co-127713.html