Blog

  • Bagiye kuboneza urubyaro!Perezida Ndayishimiye yavuze umubare ntaregwa umurundi akwiye kubyara #rwanda #RwOT

    Yavuze ko nibura umuryango wo mu Burundi wagakwiriye kubyara abana batatu kugira ngo ubone umwanya n'ubushobozi bwo kwita ku bindi, nk'uko ikinyamakuru Jimbere cyabitangaje.

    Ati “Ntabwo ari ngombwa kurenza abana batatu ku muryango. Urugo rwita ku bana umunani ntabwo rushobora gutera imbere nk'urwita ku bana batatu. Mutegereze ibizava mu ibarura rusange [bizatangazwa muri Kanama 2023], rizadufasha kumenya umuduvuduko abaturage b'u Burundi bari kwiyongeraho.”

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko hashobora gufatwa ingamba zikaze ku kwirinda ubwiyongera bukabije bw'abaturage mu Burundi.

    Ati 'Ese birumvikana ko abantu nk'abo [babyara benshi] bakomeza kwivuriza ku buntu, kwigira ubuntu kandi bararengeje umubare w'abana?'

    Yavuze ko abitwaza ijambo ry'Imana ngo babyare abana benshi babeshya abaturage, kuko ntaho “Imana ivuga ngo mubyare mwororoke kugeza mubuze ibyo kurya”.

    Kuri ubu u Burundi bubarirwa abaturage miliyoni 12.3, bikaba biteganyijwe ko bazaba bikubye gatatu mu 2050. Kugeza mu 2020, Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Burundi cyatangazaga ko nibura umugore wo muri icyo gihugu abyara abana 5.18.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/bagiye-kuboneza-urubyaro-perezida-ndayishimiye-yavuze-umubare-ntaregwa-umurundi

  • UK yashimangiye ko u Rwanda ari rwiza ku bimukira #rwanda #RwOT

    Suella Braverman, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubwongereza, yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku bimukira, nubwo bwose hari ibimenyetso by'abanyecongo 12 b'impunzi barashwe na polisi bagapfa mu 2018.

    Mu kiganiro na BBC ku cyumweru, abajijwe ku kuraswa kw'izo mpunzi, Suella yavuze ko icyo kibazo 'sinkizi neza'.

    Leta y'Ubwongereza irategura kohereza abimukira mu Rwanda mu gihe bageze muri iki gihugu mu nzira zitemewe.

    Suella yavuze ko Urukiko Rukuru rwasanze u Rwanda ari igihugu gitekanye.

    Gusa yavuze ko iyi gahunda igifite imbogamizi mu by'amategeko.

    Yanze kandi kugira itariki atangaza y'igihe leta iteganya kugera kuri gahunda yayo yo guhagarika amato matoya yambuka 'The Channel/La Manche' akinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo butemewe.

    Muri gahunda ya leta, abantu bageze mu Bwongereza mu nzira zitemewe bashobora kujya boherezwa mu Rwanda bakajya gusabayo ubuhungiro.

    Mu Ukuboza(12) gushize Urukiko Rukuru rwanzuye ko iyi gahunda yemewe n'amategeko, ariko iki cyemezo ubu kiri mu bujurire.

    Suella Braveman yabajijwe ku bihamya byatanzwe na UNHCR byo mu 2018, ko itsinda ry'impunzi z'abanyecongo zarashwe ziri mu myigaragambyo yo kwamagana kugabanuka kw'ibiribwa bahabwa.

    Amaze kwerekwa video y'ibyabaye nyuma, Suella yagize ati: 'Hariya hashobora kuba ari mu 2018, turimo kureba 2023 gukomeza.

    'Urukiko Rukuru, abacamanza bakuru b'inzobere, barebye muri buri kintu cyose muri iyi gahunda yacu n'u Rwanda basanga ni igihugu cyizewe kandi basanga gahunda yacu ikurikije amategeko.'

    Yongeyeho ko u Rwanda rufite 'amakuru afatika yo kwakira no gutuza neza abantu b'impunzi n'abimukira'.

    Yavuze ko iyi ngingo ya leta y'Ubwongereza yashyizemo integuro ko abantu babishaka bashobora kwanga umwanzuro wo kubohereza mu Rwanda 'ku mpamvu zidasanzwe' zo 'kubabara gukomeye kandi kutateganyijwe'.

    Leta y'u Rwanda yavuze ko ibyakozwe na polisi mu 2018 byari inzira ya nyuma yo guhagarika imyigaragambyo yajemo urugomo.

    Mu kwezi gushize ibinyamakuru byinshi byatangaje ko hari amakuru ko minisiteri y'ubutegetsi y'Ubwongereza iteganya ko indege za mbere zijya mu Rwanda zizahagaruka mu mpeshyi.

    Ariko leta ntabwo iragira icyo itangaza ku mugaragaro ku bijyanye n'igihe nyacyo.

    Suella Braveman yavuze ko abona ko iyi gahunda yo kohereza abantu mu Rwanda izatera 'kwifata gukomeye' bigatuma abantu bashobora guhagarika kwambuka inyanja bitemewe bajya mu Bwongereza.

    Minisitiri w'intebe Rishi Sunak muri gahunda ze yagize iby'ibanze guhagarika amato mato yinjiza abimukira mu Bwongereza, kandi azaba ari ku gitutu cyo kwerekana aho abigeze mbere y'amatora akurikira, azaba muri Mutarama (1) 2025.

    Suella yavuze ko bifuza ko iyo gahunda ya leta yihuta ariko ko leta idashobora kugenzura igihe mu nzira z'amategeko zirimo kuba z'abarwanya iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Ati: 'Habaye urubanza mu kwezi gushize, tugomba gutegereza urukiko rugafata umwanzuro. Sinshobora kugenzura ingengabihe y'urukiko kandi tugomba kubaha umwanzuro wose w'urukiko no kubahiriza ingengabihe zashyizweho n'abacamanza.'

    Lisa Nandy wo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, avuga ko iyi gahunda ya leta ari 'uburiganya buri gukorwa ku baturage b'Ubwongereza.'

    Yongeraho ko ibi bimaze 'gutwara amafaranga menshi' y'abasoreshwa kandi 'nta muntu n'umwe uroherezwa mu Rwanda'.

    Lisa avuga ko ibyatangajwe na Suella Braveman byerekana ko gahunda n'u Rwanda 'idashoboka' kandi 'yabaye ihagaritswe'.

    Umwaka ushize, abimukira bose hamwe binjiye mu Bwongereza bageze ku mubare wo hejuru cyane wa 504,000.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uk-yashimangiye-ko-u-rwanda-ari-rwiza-ku-bimukira

  • Abakorera mu gakiriro ka Nyamasheke bari mu ruhuri rw'ibibazo #rwanda #RwOT

    Abakorera mu gakiriro ka Nyamasheke ,baravuga ko aka Gakiriro gafite ibibazo birimo kuba nta muhamda muzima uhagera bigatuma ibihakorerwa bitabona uko bigera ku baguzi,ibintu bavuga ko ari imbogamizi kuri bo.

    Sicyo kibazo cyonyine cyugarije abakorera muri aka gakiriro kuko gafite n'ikibazo cy'imireko yatobaguritse ,bigatuma iyo imvura iguye kava,ibikorwa byabo bikangirika.

    Ntakirutimana Theogene aganira na Umuryango.rw yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuri bo

    Ati:”Aha kugira ngo imodoka ihagere ni ikibazo.Nta muhamda ukoze uhagera biragorana nk'iyo hari ibikoresho dushaka kugeza kubabikeneye,cyangwa se natwe nk'iyo dukeneye ibyo dukoresha nk'imbaho n'ibindi kugira ngo bitugereho ntibyoroha.Nta muntu upfa kwemera kuzana imodoka ye hano, mudukorere ubuvugizi.

    Naho Nyirahabimana Clementine,umukobwa ukora umwuga wo gusudira,yagize ati: “nkatwe dusudira, iyo imvura iguye hano harava.Urumva nkatwe dukoresha umuriro duhagarika akazi ngo tudafatwa n'inkongi kuko iriya mireko yatobaguritse.

    Turasaba ko akarere kadusanira ibintu byangiritse hano, ikindi nuko nta mirindankuba iba muri aka gakiriro, ibintu bishobora kuduteza ibibazo byo gukubitwa n'inkuba cyangwa ibikoresho byacu bikoresha amashanyarazi bigashya.Turasaba ko hagira igikosorwa tugakorera ahantu hujuje ibisabwa.

    Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Muhaweyezu Joseph Desire yagize icyo avuga kuri ibi bibazo.

    Ati “Nibyo Koko agakiriro ka Rwesero gafite ibibazo by'umuhanda unyerera si ho nyine hari ibibazo by'umuhanda no ku masoko atandukanye birahari.

    Tuzakorana nabo tubashakire Laterite ariko nabo bagomba kugira uruhare rwabo.Twabahaye ibigega ngo bifashishe mu gufata amazi.Uriya muhanda wo kunyerera hari ikibazo cy'ubutaka bworoshye.Ni ugufatanya nabo tukareba ko icyo kibazo cyakemuka burundu ,ariko nabo bakagira uruhare rwabo.

    Ku kibazo cy'imirindankuba,wenda ahari ni ingengo y'imali yabaye nkeye urumva hari ibikoresho bahawe na Leta imirindankuba irakenewe, si n'ibikoresho gusa,kuko n'ubuzima bwabo bantu bahakorera buri mu kaga.Turafatanya ibibazo byose bibonerwe ibisubizo.

    Intara y'Iburengerazuba ikunda kwibasirwa n'inkuba, ubuyobozi bukajya inama ko ahantu hahurira abantu benshi hashyirwa imirindankuba.




    Sylvain Ngoboka

    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abakorera-mu-gakiriro-ka-nyamasheke-bari-mu-ruhuri-rw-ibibazo

  • Abakinnyi bakina muri NBA bagiye kwemererwa gukoresha urumogi #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata 2023, ni bwo imbande zombi zatangaje ko zamaze kumvikana ku masezerano azamara imyaka irindwi y'imikoranire, ashingiye ku mategeko mashya arebana n'abakinnyi.

    Aya masezerano yasinywe akubiyemo ibirebana n'imivugururire y'uburenganzira bw'umukinnyi nk'umukozi, haba mu kibuga hagati ndetse no hanze yacyo. Ibi byashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishyirahamwe ry'Abakinnyi muri NBA, Tamika Tremaglio.

    Yagize ati 'Nta byinshi ku birebana n'iyi ngingo birarebwaho. Ariko kuva ku munsi wa mbere, ibiganiro hagati yacu byari bishingiye ku guha agaciro umukinnyi mu mukino n'igihe atawurimo, akaba yawukina ariko bimworohereza no gukora akazi ke kadahuye nabyo mu buryo bwagutse.'

    Iyo ni yo mpamvu NBA yasuzumye ibijyanye no guhagarika gupima urumogi ku mukinnyi wese ukina muri iyi Shampiyona ya mbere ikomeye ku Isi muri Basketball. Mu mpera za 2021 ni bwo habayeho guhagarika gupima buri wese ahubwo hagapimwa abakekwa.

    Icyo gihe Umuvugizi wayo, Mike Bass, yavuze ko byakozwe hagamijwe kurwanya uruhare bigira ku mukino no kurwanya ibiyobyabwenge muri rusange. Mu gihe amasezerano azaba yasinywe, nta n'umwe uzongera gupimwa urumogi, bazajya bapimwa ibindi biyobyabwenge.

    Hari abakinnyi bakoreshaga iki kiyobyabwenge bizwi na buri wese nka Kareem Abdul-Jabbar na Allen Iverson bose bahagaritse gukina. Aba bose ntabwo urwego rwabo rwabakumiraga kugifata, ahubwo bagirwaga inama kenshi yo kukigabanya.

    Kevin Durant uherutse kuva muri Brooklyn Nets akerekeza muri Phoenix Suns, yakomeje kuvugwaho gushyira igitutu ku buyobozi kugira ngo bushyireho iri tegeko nk'umwe mu bafata urumogi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abaginnyi-bakina-muri-nba-bagiye-kwemererwa-gukoresha-urumogi

  • Perezida Kagame yahishuye uko yahawe akazi n'abanyamahanga ngo areke kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yahishuye ko mu 2016, hari abanyamahanga b'ibyamamare baje mu Rwanda, bakamusezeranya ko azahabwa akazi mpuzamahanga naramuka atongeye kwiyamamaza mu 2017.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho nyuma y'uko yari amaze gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi.

    Perezida Kagame yavuze ko mu 2016 hari abantu bo hanze bafite amazina akomeye bamusabye kutongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

    Ati 'Uziko hari abantu bavuye i Kantarange. Murahazi? Hari abavuye i kantarange, barimo abayobozi b'iyo i kantarange mu nzego zitandukanye, hazamo abitwa 'aba-star' batandukanye, b'ibyamamare bazwi ku Isi hose,sinirirwa mbavuga amazi, bari bageze nko kuri 12 batandukanye, bazanywe n'iki? Bazanywe no kumbaza ngo ariko urashaka kongera kwiyamamaza kuyobora igihugu. Ibyo nabasubije ndaza kubibabwira.Ariko icyo gihe bambaza, barambazaga bambwira ngo sigaho utabikora.'

    Ndababwira nti ariko 'iwanyu aho muva ndahazi, ibyo mukora ndabizi.' Mubikora hari uwababwiye kubikora? Mubikoreshwa n'abandi bo hanze? Icyo ni kimwe, icya kabiri, njye aho kugira ngo mbahe igisubizo ubu, ndabaha uburyo bwose, mugende mujye muri buri karere, ndabahamagarira n'abaturage n'abayobozi babo baze mubabaze icyo kibazo, njyewe mwe kukimbaza.Hanyuma ibyo biraba birangiye.''

    Perezida Kagame yakomeje agira ati “Bansabaga ibintu bibiri cyangwa bitatu.Icya mbere barambwira ngo ibintu byose maze gukora, bajyaho barabishima hanyuma ndababwira nti mwebwe ibyo mubizi mute?,ibyo byiza mwe bibageraho gute?ko nziko bigera ku banyarwanda,mwe mubizi mute?.

    Baratangira barambwira ngo 'hari imirimo yo ku rwego mpuzamahanga' bashobora kungezaho, ni nko kuvuga ngo ukaba icyamamare,ugakora kariya kazi n'akazi k'isi yose.Icyo nicyo cya mbere bansabye.'

    Ndababwira nti ariko 'usibyo ko ibyo ntabyo nabasabye,rwose nagiraga ngo mbongerereho ko nta nibyo nshaka.Ntabyo nshaka,byaba gukomeza cyangwa bitaba gukomeza,ntabyo nshaka, ibyo mumpa.'

    'Icya kabiri, bakambwira ngo buriya ufashe umuntu, ukamushyiraho ndetse batararangiza baba bambwiye amazina,umwe babiri, nka kanaka. Ndababwira nti 'abo bantu ndabazi, ni Abanyarwanda, turabana, turakorana, ndabazi' ariko icyabazinduye mwaje kumbwira demokarasi.Demokarasi ibamo impinudka ikagira ite? nti ariko niba mwavugaga demokarasi, muri demokarasi utegekwa uwo washyiraho akagusimbura, iwanyu ni ko mubigenza?.

    Muhitamo ababasimbura,muri demokarasi wowe urumva ushaka kwigisha demokarasi ushaka kunzanira izina ry'umuntu Abanyarwanda bakwiriye kuba bibonamo,mwe mwumva bishoboka?.

    Bari baje nka saa tanu tuririranwa,twagize ibiganiro birebire.Bigeze saa saba ndababwira nti 'nimuze mbahe ibyokurya bya saa sita nimurangiza mutahe,mwakoze kudusura.Ibibazo byacu tuzabyirangiriza.''

    Yakomeje avuga ko kuba buri gihe haba amatora y'Umuyobozi wa FPR INKOTANYI abanyamuryango bayo bakamutora yishinja icyaha bityo afite inshingano zo gukuraho icyo gihirahiro.

    Ati “Ubwo rero hari icyo gihirahiro iriho ngomba gushaka uko nkemura.Naho bitazabamo,icyizere,imikoranire,ibyiza dushima,kugira ngo bizavemo icyaha ntabwo aribyo.Ndabasaba ngo twubake,dutere intambwe,twubake ibizaramba igihe cyose.”

    Yasabye abatowe mu myanya itandukanye 'guhora batekereza'.Ati “ibyo abantu bibaza,ibyo baganira,muri mwe no mu bandi bikomeze bishakirwe igisubizo.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-uko-yahawe-akazi-n-abanyamahanga-ngo-areke-kuyobora-u

  • Kenya: Raila Odinga Yemeye Guhagarika Imyigaragambyo ateguza ibiganiro na Perezida Ruto #rwanda #RwOT

    Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya, yatangaje ko ahagaritse imyigaragambyo yamagana ubutegetsi.

    Yavuze ko yiteguye kuganira, nyuma yo kubisabwa na prezida William Ruto no guhagarika kwigaragambya.

    Icyakora uyu mutegetsi utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya yongeye ho ko kwigaragambya bishobora kongera gusubukurwa mu minsi mike.

    Abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo yamagana ubuzima buhenze mu gihugu no kuba matora yashyizeho Ruto yarabayemo uburiganya.

    N'imyigaragambyo yabaye incuro 3 mu byumweru bibiri bishize .yaranzwe n'ubugizi bwa nabi bwanahitanye amagara yabamwe kandi no kuri uyu wambere yari iteganijwe.

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru twasoje nibwo ,Prezida Ruto yasabye Odinga guhagarika imyigaragambyo, imaze guhitana abantu batatu abandi 400 barakomereka barimo 60 bashinzwe ubutekano mu gihugu.

    VOA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-raila-odinga-yemeye-guhagarika-imyigaragambyo-ateguza-ibiganiro-na

  • Ibyo wamenya kuri Minisitiri wa mbere wibye akayabo u Rwanda #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bafite amakuru arambuye kuri Ndagijimana, bahise bakwirakwiza amafoto ye bituma abenshi mu bakurikiye Ijambo rya Perezida Kagame batangira kumenya uwavugwaga.

    Jean-Marie Vianney Ndagijimana ni umwe mu bakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mu mwaka Inkotanyi zatangiriyeho urugamba rwo kubohora u Rwanda ni na wo yahawe inshingano zokuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa.

    Ni inshingano yabayemo guhera mu 1990 kugeza mu 1994 ari na bwo yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa mbere muri uwo mwaka urugamba rwo kubohora Igihugu rukimara kurangira.

    Nyuma y'iminsi mike agiriwe icyizere nka Minisitiri mushya ushinzwe ububanyi n'amahanga, yahawe inshingano zo gutangira gufungur z'Ambasade, anahabwa n'ubushobozi bushoboka ariko aho kugira ngo abikore yahitaashaka ubuhungiro i Burayi.

    Perezida Kagame yavuze ko 'Umuminisitiri wa mbere' wagiye mu kazi ka Leta hanze y'Igihugu, yafashe amafaranga yari ahawe ngo ayafunguze Ambasade mu mahanga, ariko birangira agiye burundu, u Rwanda rugerageza no kumenyesha u Bufaransa yahungiyemo ariko ntibyatanga umusaruro kugeza n'uyu munsi.

    Ni amadolari y'Amerika 200,000 Perezida Kagame yemeza ko yakusanyijwe hagamijwe kubaka ubushobozi bw'Igihugu cyari gisigaye kuri zero. Mu 1994 ayo madolari yari menshi kuko yarengaga amafaranga y'u Rwanda miliyoni 130, na ho uvunjije muri iki gihe yaba asaga miliyoni 200.

    Perezida Kagame ati: 'Yafashe amafaranga ngo agiye gufungurwa 'Ambasade hanze, ndabyibuka yari ibihumbi 200 by'amadolari. Aragenda n'ubu ntaragaruka. Arayahambiriye arayatwaye, ubu aba mu Bufaransa. Ariko sinzi ko ayo mafaranga akimutunze agombakuba yarashize kera.'

    Perezida Kagame yabigarutseho mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nkuru Mpuzamahanga ya RPF Inkotanyi yamaze Iminsi ibiri, aho yanashimangiye ko bagerageje kuwira u Bufaransa ko bacumbikiye umuntu wambuye u Rwanda ariko bikaba iby'ubusa, kuko abayobozi b'icyo gihugu basekaga ab'u Rwanda batakamba.

    Yakomeje agira ati: 'Ahubwo bariho babwira n'abandi basigaye ngo na bo batware ayandi bagende.'

    Yagarutse ku buryo muri RPF Inkotanyi harimo n'abarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ariko birangira bigendeye, kubera impamvu zabo bwite zanyuranyaga n'umugambi rusange w'Umuryango RPF Inkotanyi.

    Yanagaragaje ko nubwo urugendo rwo kubaka Igihugu rwatangiriye ku busa, umutima wa RPF Inkotanyi wakomeje isoko y'imbaraga n'ubwitange mu byagezweho mu myaka ishize. Byabaye ngombwa ko bamwe mu bari mu bayobozi n'Ingabo za RPA bamara igihe kirenga imyaka ibiri badahembwa, mu gihe no kubona ibyo kwambara byari ingorabahizi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-minisitiri-wa-mbere-wibye-akayabo-u-rwanda

  • Abasirikare ba Sudani y'Epfo boherejwe muri RDC #rwanda #RwOT

    Abasirikare barenga 40 ba Sudani y'Epfo bageze i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwifatanya n'ingabo zo mu muryango w'Afurika y'uburasirazuba (EAC) zagiyeyo kurwanya umutwe w'inyeshyamba.

    Kuri iki Cyumweru nibwo iri ni itsinda ryageze muri RDC rikaba ribanjirije abandi, kuko Sudani y'Epfo yavuze ko izohereza abasirikare bagera kuri 750.

    Icyakora ntibizwi igihe abandi basirikarebazoherezwa.

    Ingabo za Sudani y'Epfo ni zo za nyuma zihageze mu zemeranyijweho n'abakuru b'ibihugu bo muri EAC zo koherezwa mu burasirazuba bwa RDC, mu nama yabo y'i Bujumbura muri Gashyantare 2023.

    Bari mu mutwe w'ingabo z'ibihugu birindwi bigize umuryango wa EAC, washyizweho muRI Kamena mu mwaka wa 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Koloneli Jok Akech, wo mu ngabo za Sudani y'Epfo akaba ari no mu mutwe w'ingabo za EAC, agira ati 'Ikaze i Goma.Ubu muri ahandi hantu hatandukanye ho gukorera. Mugomba kuba mwiteguye.'

    Kuva wakongera kubura imirwano mu Gushyingo mu 2021, umutwe w'inyeshyamba wa M23 wari wigaruriye ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

    Muri iyo ntara, imirwano hagati ya M23 n'ingabo za leta ya RDC yatumye abaturage barenga 520,000 bava mu byabo barahunga, nk'uko Umuryago w'abibumbye (ONU) ubivuga.

    The post <strong>Abasirikare ba Sudani y'Epfo boherejwe muri RDC</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/abasirikare-ba-sudani-yepfo-boherejwe-muri-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikare-ba-sudani-yepfo-boherejwe-muri-rdc

  • Perezida Kagame yongeye kugirirwa ikizere cyo kongera kuyobora FPR Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gutorerwa kuyobora umuryango wa FPR Inkotanyi nka Chairman ku rwego rw'igihugu ku bwiganze  bw'amajwi, aho yatowe n'abanyamuryango 99.8% mu bitabiriye inteko itora.

    Ni mu gihe Uwimana Consolée yatorewe kuba Visi Chairman w'uyu muryango Na ho Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.

    Ni amatora yabaye mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje mu nama nkuru  y'iminsi ibiri(2) ya  RPF Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru ya 35 ishize uyu mutwe wa politiki uvutse.

    Birasa n'ibyari byitezwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari usanzwe ari Chairman wa FPR Inkotanyi, ari we uri butorerwe gukomeza iyo mirimo.

    Ni nako byagenze kuko mu bayoboke b'uyu mutwe wa politiki uri ku butegetsi, bitabiriye inama nkuru yawo ya 16 bagera ku  bihumbi bibiri n'ijana  na babiri, abantu batatu gusa ari bo batatoye uwari usanzwe ari Chairman, byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame agira ubwiganze bwegereye cyane 100% mu gutorerwa kuyobora FRP Inkotanyi, muri manda yegereye cyane iy'amatora y'umukuru w'igihugu, kandi ibyo itegeko nshinga ry'u Rwanda lugeza ubu nta miziro Perezida Kagame afite, yatuma adatorerwa  kuyobora u Rwanda uhereye mu myaka 11 iri imbere.

    Muri aya matora ya FPR Inkotanyi, Perezida Kagame, yahatanaga na bwana Hererimana Abdulkarim wagize amajwi 3 gusa.

    Uretse umwanya wa Chairman utagaragayeho impinduka, indi myanya ibiri ikomeye muri FPR yabonye abayobozi bashya.

    Ni ukuvuga uwa Visi Chairman watsindiwe na Senateri Uwimana Consolée, watowe n'abanyamuryango 1945 akaba yasimbuye Hon Bazivamo Christophe, wari umaze imyaka 21 kuri uyu mwanya.

    Mu gihe Gasamagera Wellars yatowe n'abanyamakuryango 1899, bingana na 90.3% ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi atsinze Bakundukize Christine.

    Uyu mwanya awusimbuyeho François Ngarambe na we wari uwamazeho igihe kitari gito.

    Mbere yo gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasangije amateka abitabiriye iyo nama nkuru barimo n'abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu by'inshuti by'Afurika no ku Isi muri rusange.

    Ati 'Nkigera hano nta kintu, nt an'ifaranga na rimwe riri mu isanduku ya leta.Yewe barakukumbye ibintu byose. Uzi gukukumba? Ugahanagura ikintu cyose cyaba gifite agaciro kikagenda. Banki Nkuru y'Igihugu barayikukumba, ahantu hose hitwaga ko hari ikintu cyaba gifite agaciro kiragenda, ariko nta nubwo ari igitangaza ibifite agaciro ka mbere kabanza byari byagiye n'ubundi, ubwo ni ubuzima bw'abantu mvuga.'

    Umukuru w'igihugu akaba na Chairman wa FPR inkotanyi, Paul Kagame, azirikana by'umwihariko uruhare rw'urubyiruko mu rugendo rw'imyaka 35 ishize, ariko ntabwo anirengaziza uruhare rw'abo urwo rubyiruko rukomokaho.

    Ati 'Uru rugamba, uru rugendo  rwa RPF rw'imyaka 35 rwitabiriwe cyane cyane n'abato ariko ndetse n'abakuru bari bababyaye, ni nabo babaye aba mbere kurwitabira. Nta muto rero, nta mukuru, niyo mpamvu bigera aho iyo myaka 35 igahinduka myinshi kubera ibyo ngibyo ubwabyo. '

    Abatorewe kuyobora FPR Inkotanyi biteganijwe ko bazagira Manda y'imyaka Itanu (5).

    Tito DUSABIREMA   

    The post <strong>Perezida Kagame yongeye kugirirwa ikizere cyo kongera kuyobora FPR Inkotanyi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/perezida-kagame-yongeye-kugirirwa-ikizere-cyo-kongera-kuyobora-fpr-inkotanyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yongeye-kugirirwa-ikizere-cyo-kongera-kuyobora-fpr-inkotanyi

  • Ibyishimo kuri Rutanga Eric #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric avuga ko ari ibyishimo kuri we na bagenzi kuba babashije gutsinda Rayon Sports mu irushanwa kuva yagera muri iyi kipe.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona aho bayitsinze 4-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino wabereye i Muhanga.

    Ni ibintu byatunguranye kuko ubundi Rayon Sports ishobora cyane Police FC kuko kuva muri 2015 harimo n’imikino ya gicuti aya makipe amaze guhura inshuro 18, Police FC yatsinzemo imikino 4, Rayon Sports itsindamo 9 banganya 5.

    Rutanga Eric wahoze ukinira Rayon Sports, yavuze ko yishimiye cyane gutsinda Rayon Sports mu irushanwa ku nshuro ye ya mbere kuva yagera muri Police FC.

    Ati 'Umukino ntabwo wari woroshye ariko nkatwe ku giti cyacu turishimye kuba dutsinze Rayon Sports, kuva nagera muri Police FC ni bwo natsinda ikipe ya Rayon Sports kuko ahandi twayitsinze ni mu mukino wa gicuti ariko mu mateka ya Police FC ntabwo iyishobora, rero twari twaganiriye nk’abakinnyi turavuga ngo tugomba gutsinda Rayon Sports kuko abakinnyi beza n’ubundi bagaragarira ku mukino nk’uyu ng’uyu.'

    Rutanga Eric yatandukanye na Rayon Sports muri 2020 yerekeza muri Police FC aho ayimazemo imya itatu ariko bakaba bari batarabasha gutsinda Rayon Sports mu irushanwa iryo ari ryo ryose.

    Rutanga Eric yishimiye gutsinda Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-kuri-rutanga-eric