Blog

  • RPF Inkotanyi yatoreye bwa mbere Umugore kungiriza Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Bwambere mu mateka, RPF Inkotanyi ,yaraye itoreye umugore kungiriza Perezida Kagame ku buyobozi bw'ishyaka

    Consolee Uwimana niwe watorewe izi nshingano ku bwiganze bw'amajwi 1945 ni ukuvuga 93%.

    Abakurikiranira hafi Politiki bavuga ko gutorera Consolee kungiriza ubuyobozi bukuru bw'ishyaka ari intambwe yatewe yo gukomeza guha imbaraga Umugore no gushimangira politiki ifunguye kuri bose mu buyobozi bukuru bw'iri shyaka riri ku butegetsi.

    Madam Uwimana watorewe kuba vice chairman wa RPF Inkotanyi, n'inararibonye mu bijyanye n'amabanki n'ubucuruzi ,yanabaye umusenateri kugera muri 2019.

    Amatora rusange mu Rwanda ateganijwe mu mwaka utaha wa 2024.

    Perezida Kagame wabaye perezida w'igihugu by'Afurika y'iburasirazuba kuva mu 2000. Afite amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma y'uko referendum yo 2015 yasize ihenduye itegeko mu itegeko nshinga ryategekaga manda ebyiri gusa kuri ba Perezida b'igihugu.

    Kuri iki cyumweru twaraye dusoje, Perezida Kagame yatowe ku bwiganze bwa 99.8% , byamuhaye uburenganzira bwo kuguma ku buyobozi bw'ishyaka rya FPR Inkotanyi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku isi gifite umubare mu nini w'Abagore mu nteko ishinga amategeko na guverinoma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rpf-nkotanyi-yatoreye-umugore-kungiriza-perezida-kagame-ku-buyobozi-bw-ishyaka

  • Perezida Kagame yahishuye ko hari abagambanira u Rwanda ngo rwamburwe inkunga #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko hari abasaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga kuko hari imyanzuro rwafashe ndetse avuga ko Abanyarwanda badakwiye gukora nk'abandi mu buryo busanzwe kuko bafite ibibazo bitandukanye n'ibyabo

    Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukora mu buryo budasanzwe ku buryo n'ugushakamo ikibazo akibura.

    Ati “Hari abavuga ngo Abanyarwanda twumvise ko bagize gutya,bavuze batya,tugiye no kubima amafaranga twabahaga.Abandi bagenzi babo bakababwira ngo u Rwanda nicyo gihugu cyonyine dushyiramo ifaranga tukabona icyarivuyemo,tugiye kuyabima tuyahe aho dushyira amafaranga bugaca yarigise,utazi aho yagiye?.Niryo tandukaniro.

    Niyo nkeke duhoraho.Inkeke yo kuvuga ngo niba umuntu yampaye amafaranga ye,yashyize mu gihugu,turakora ku buryo amwungukira,abyare umusaruro ari ku Rwanda cyangwa uwayashyizemo.

    Iyo mikorere igaragaza ko abantu bagomba kukugirira icyizere,baba abo mu Rwanda,baba abo hanze ni ngombwa.Kuko niko duteye,niko igihugu giteye.

    Iyo utakoze utyo tuzaba ubusa,tuzarigita.Nimuhitamo kuba abasanzwe,bagira batya umuntu akavuga ngo 'ba bandi ko ari nk'abandi bose tuzi,Ok,n'amahitamo.Uzahitemo”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza gukorana n'abandi bose ndetse abashyitsi baje muri iyi nama ya FPR Inkotanyi barimo n'abo muri CNDD FDD nibabakenera bazaboneka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-hari-abagambanira-u-rwanda-ngo-rwamburwe-inkunga

  • Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byongeye kugabanuka nk'uko byagenze mu mezi abiri ashize.

    Ibiciro bishya byashyizweho bikazatangira gukurikizwa guhera kuwa Mbere tariki 03 Mata 2023 saa moya z'ijoro, byerekana ko igiciro cya mazutu cyagabanutseho amafaranga y'u Rwanda 44 kuri litiro naho icya lisansi kikagabanukaho 16Frw kuri litiro.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA, Minisitiri w'Ibikorwa-remezo Dr. Nsabimana Ernest yavuze ko bikomeje bitya mu bihe biri imbere n'ibiciro by'ubwikorezi byazagabanuka.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA rwatangaje ko kuri ubu igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga 1528Frw kuri Litiro, mugihe icya Mazutu nacyo kitagomba kurenga 1518 Frw kuri litiro.

    Muri rusange iri gabanuka ry'ibiciro rikaba ryatewe ahanini n'igabanuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli-byogeye-kugabanuka

  • Karasira yasabye urukiko ko mbere yo kuburana yabanza akavuzwa #rwanda #RwOT

    Karasira Aimable Uzaramba alias Prof Nigga wahoze yigisha muri Kaminuza y'u Rwanda, yasabye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda,  ko mbere yo kuburana akwiye kubanza kuvuzwa iindwara zifitanye isano n'agahinda gakabije.

    Karasira aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk'ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.

    Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, nibwo Karasira yitabye urukiko, yunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana.

    Karasira  yavuze ko afite inzitizi ko atiteguye kuburana ku mpamvu z'uburwayi.

    Yasabye ko mbere yo kuburana akwiye kubanza kuvuzwa kuko afite indwara zitandukanye zirimo n'agahinda gakabije yatewe n'amateka y'igihugu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko niba ubwe avuga ko arwaye akaba asaba kubanza kujya kuvuzwa, yabanza akajyanwa mu bitaro by'i Ndera akitabwaho n'abaganga.

    Urukiko rutangaje ko icyemezo kizafatwa muri iki cyumweru.

    The post <strong>Karasira yasabye urukiko ko mbere yo kuburana yabanza akavuzwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/karasira-yasabye-urukiko-ko-mbere-yo-kuburana-yabanza-akavuzwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karasira-yasabye-urukiko-ko-mbere-yo-kuburana-yabanza-akavuzwa

  • Twe tureba ibyacu ntabwo tureba Rayon Sports – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa avuga ko kuba barusha Rayon Sports amanota 6 ntacyo bivuze ndetse ko barajwe ishinga no gutsinda imikino ya bo iby’amanota barusha andi makipe arimo na Rayon Sports bitabareba.

    Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Police FC 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye tariki ya 1 Mata, APR FC yo ikaba yaraye itsinze Bugesera FC 2-1 ikinyuranyo cy’amanota iyi kipe y’ingabo z’igihugu irusha Rayon cyazamutse kigera kuri 6.

    Ben Moussa utoza APR FC abajijwe niba kuba yaramaze gushyiramo amonota 6 y’ikinyuranyo kuri Rayon Sports bitamuha umutekano ko yamaze kuyisiga inyuma, yavuze ko bo bareba ibya bo, abo bahanganye ntacyo babashakaho.

    Ati 'Twe dutsinda umukino ntabwo tureba inyuma, ntabwo tureba iby’abaturi inyuma. Kuba turusha Rayon Sports amanota 6 hasigaye imikino 6, 6 ukubye 3 ni amanota 18. Ntabwo twavuga ko Rayon yasigaye, hari imikino ikomeye kuri twe, hari imikino ikomeye kuri Kiyovu Sports.'

    Yakomeje avuga ko kandi kuba barusha Rayon Sports amanota 6 ntacyo bivuze kuko no mu mikino ibanza yabarushaga 7 bayakuramo kugeza aho bayigiye imbere.

    Ati 'Mu mikino ibanza nari inyuma ya Rayon Sports amanota 7 ku mukino wa nyuma naje kuyinyuraho, bivuze ko shampiyona ikinwa kugeza ku munsi wa nyuma, ku munota wa nyuma, tugomba gutsinda imikino yacu, turi aba mbere tugomba kuguma ku mwanya wacu, tukabikorera dufite urugamba rutoroshye rwo gukina na Gasogi, AS Kigali na Police ni yo mikino ikurikira tugomba kwitegura neza.'

    Mu gihe hasigaye imikino 6 ngo shampiyona irangire, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 52, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 50 mu gihe Rayon Sports ifite 46.

    Ben Moussa avuga ko amanota arusha Rayon ntacyo bimubwiye kuko areba umukino ku mukino bagiye gukina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twe-tureba-ibyacu-ntabwo-tureba-rayon-sports-umutoza-wa-apr-fc

  • Musanze: Umukecuru yapfuye nyuma y’isaha umug… – #rwanda #RwOT

    Umukecuru witwa Ayinkamiiye  Eupharasie ufite imyaka 76 utuye mu kagari ka Rwimbogo, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, yaraye yitabye Imana ku mugoroba wo ku cyumweru nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rw’umugabo we rwabaye narwo kuri uwo mugoroba.

    Ayinkamiye Eupharasie, yapfuye hashize isaha imwe umugabo we witwa Kaberuka Dismas apfiriye mu bitaro bya Ruhengeli. Uwo musaza Kaberuka Dismas wari ufite imyaka 79, yapfuye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

    Uwo mukecuru amaze kumenya urupfu rw’umugabo we, yahise yitura hasi arapfa nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo.

    Amakuru y’urupfu rwa Ayinkamiye Eupharasie na Kaberuka Dismas yemejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze bari batuyemo.

    Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze umuyobozi bukomeje kuba hafi y’umuryango wagize ibyago ndetse bawufasha gushyingura ba Nyakwigendera.

    Ati”Ni byo bapfuye kandi umusaza yapfiriye mu bitaro bya Ruhengeli azize uburwayi busanzwe. Umukecuru nawe yahise apfa amaze kumenya inkuru y’urupfu rw’umugabo we. Icyo ubuyobozi bwakoze ni uko twegereye abagize ibyago turabahumuriza ndetse turabafasha babashe kubashyingura.”

    IMANA IBAKIRE MU BAYO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127722/musanze-umukecuru-yapfuye-nyuma-yisaha-umugabo-we-apfuye-127722.html

  • Rwamagana City n’inzara bari kwambikana impet… – #rwanda #RwOT

    Rwamagana City ni imwe mu makipe amaze iminsi avugwamo inzara kandi irambye, gusa umusaruro abakinnyi bakura mu kibuga ukaza uhabanye n’uw’abakinnyi baburaye. 

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 5 Mata, Rwamagana City ifite umukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro bazakiramo Kiyovu Sports.

    Abakinnyi ba Rwamagana City bamaze gufata umwanzuro wo kudakina uyu mukino mu gihe baba batarahabwa amafaranga y’imishahara y’amezi atatu iyi kipe ibabereyemo.

    Abakinnyi ba Rwamagana City baheruka gukirigita ifaranga mu Ukuboza k’umwaka ushize, bivuze ko kuva uyu mwaka watangira batazi ifaranga uko risa.

    Bamwe mu bakinnyi baganiriye na InyaRwanda, bayitangarije ko aho bigeze batazasubira mu kibuga batarahembwa.

    Umwe yagize ati: “Ibi bintu birakabije ubu twabuze icyo tuvuga. Kuva uyu mwaka watangira, ntabwo turabasha guhembwa kandi turi kwitwara neze. Gusa nk’abakinnyi twamaze gufata umwanzuro ko nibatagira amafaranga baduha, umukino wa Kiyovu Sports ntabwo tuzawukina.”

    Andi makuru InyaRwanda yamenye ni uko ubuyobozi bushobora guhemba ukwezi kumwe mu mezi 3 bubereyemo ikipe, ubundi bakaguyaguya abakinnyi bakagaruka mu kibuga. 

    Abakinnyi nabo bavuga ko nibahabwa ukwezi kumwe bazagufata bakigendera kuko hari igihe yaba ariyo mafaranga ya nyuma bahembwe.

    Mu mpera z’icyumweru dusoje, Rwamagana yagiye i Burengerazuba bw’u Rwanda ihatsindira ikipe ya Rutsiro FC igitego 1-0, ndetse biyifasha kugera ku mwanya wa 12 n’amanota 26 ku rutonde rwa shampiyona, ukaba ari nawo mwanya mwiza iyi kipe igize kuva iyi shampiyona yatangira.

    Rwamagana City kandi ikomeje kwitwara neza mu mikino yo kwishyura, ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona mu mikino yo kwishyura, ikaba izakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

    Abakinnyi ba Rwamagana City bavuga ko gusubira mu kibuga bigoye mu gihe baba batarahabwa amafaranga 

    Iyi kipe ya Rwamagana City mu mikino yo kwishyura yakanze abantu benshi bavugaga ko iri mu makipe ayoboye izizamanuka, gusa ubu irabura amanota atanu ngo igume mu cyiciro cya mbere 

    Abakinnyi ba Rwamagana City ntibishimye

    Abakinnyi ba Rwamagana City ntibazi uko amafaranga ya 2023 ateye niba ahanda cyangwa adahanda, umuntu yavuga ko bo n’ubukene rugeretse. Ni mu gihe ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwo busa nk’ubwahisemo kwibanira n’ubukene, ibintu bitari gukozwa abakinnyi bayo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127720/rwamagana-city-ninzara-bari-kwambikana-impeta-127720.html

  • Muhanga-Cyeza: Abagizi ba nabi bishe umugabo urupfu rw'agashinyaguro #rwanda #RwOT

    Ahagana mu rukerera rw'uyu wa mbere tariki 3 Mata 2023 mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, umugabo witwa Charles Muhirwe Karoro yasanzwe ku muhanda yishwe n'abagizi ba nabi.

    Amakuru agera ku intyoza.com ndetse akemezwa n'ubuyobozi bw'ibanze ahasanzwe umurambo w'uyu mugabo, ni uko yasanzwe yishwe. Amakuru aravuga kandi ko basanze yaciwe bimwe mu bice by'umubiri. Byabereye hafi y'urugabano rwa Kamonyi na muhanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kivumu, Niyonsenga Deogratias yahamirije intyoza.com ko amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo ari ukuri, ko basanze yishwe n'abagizi ba nabi. Avuga ko inzego zirimo RIB na Polisi zahageze ngo zikore iperereza.

    Amakuru mpamo kuri nyakwigendera ntabwo aratangazwa neza. Imyirondoro twabashije kubona ndetse n'ifoto ni ibyo dukesha uwahaye amakuru intyoza.com asaba ko twakurikirana tukamenya niba koko ibyo ari ukuri.

    Amakuru dukesha isoko y'aya makuru.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/03/muhanga-cyeza-abagizi-ba-nabi-bishe-umugabo-urupfu-rwagashinyaguro/

  • Umutoza wa Rayon Sports ntiyemeranya na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis, umutoza wa Rayon Sports ntiyemeranya na FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusibya abakinnyi be babiri, Ganijuru Elie na Onana umukino wa Police FC.

    Aba bakinnyi bombi ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona bujuje amakarita 3 atabemerera gukina umukino ukurikiyeho.

    Ubwo Rayon Sports yakinaga na Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse bakaza kuwutsindwa 4-2 ntabwo Rayon Sports yakinishije aba bakinnyi kuko bari basohotse ku rutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina.

    Ubundi kuri gahunda Onana na Ganijuru bagombaga gusiba umukino w’umunsi wa 24 ariko ntiwakinwa ahubwo urasubikwa hakinwa uwa 25 ari wo basibye.

    Ibi ni byo umutoza Haringingo avuga ko atumva neza ukuntu FERWAFA yafashe iki cyemezo kuko ubundi amategeko avuga ko basiba umukino w’umunsi ukurikiyeho.

    Ati “ntabwo nabyumvise kuko ntekereza ko amategeko avuga ko umuntu asiba umunsi ukurikiyeho kandi ku ngengabihe umunsi wari ukurikiyeho ni uwa Rwamagana ariko ubu twagiye ku munsi wa 25.”

    “Amategeko avuga ko umukinnyi wabonye amakarita asiba umukino umunsi w’imikino ukurikiyeho, ni ukuvuga ngo ikarita ya Onana na Elie ntabwo nigeze mbyumva ko basiba uyu mukino, amategeko avuga ko basiba umukino ukurikira kuko biba ingengabihe baramaze kuyishyiraho rero niba bayikuyeho, ni yo bari gusiba.”

    Yakomeje kandi avuga ko ari kimwe mu byatumye batakaza uyu mukino kuko ari abakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Haringingo ntuyumv ukuntu Ganijuru Elie yabujijwe gukina umunsi wa 25

    Onana na we yasibye uyu mukino kubera amakarita 3 y’imihondo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-ntiyemeranya-na-ferwafa

  • Chelsea yemeye guhomba akayabo yirukana Graham Potter #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yirukanye uwari umutoza wayo Graham Potter nyuma y'amezi arindwi ahawe inshingano zo gutoza iyi kipe ngo asimbure Thomas Tuchel wari wirukanwe.

    Ibi kandi bibaye nyuma yo gushora miliyoni 330 z'amapound mu kumugurira abakinnyi mu isoko ryo muri Mutarama uyu mwaka.

    Potter yahawe akazi ku masezerano y'imyaka 5 aho yagombaga kujya ahembwa miliyoni 12 z'ama pound ku mwaka ariko nta n'umwaka umwe arangije nyuma yo gutsindwa umusubirizo.

    Uyu yari yitezweho byinshi nyuma yo gusimbura umutoza Tuchel wari wegukanye igikombe cya Champions League nyuma yirukanwa azira gutangira shampiyona nabi.

    Potter wavuye muri Brighton ahagaze neza,ntiyabashije kubaka ikipe itsinda byatumye ubu Chelsea iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 na Aston Villa kuwa Gatandatu.

    Bruno Saltor niwe ugiye kuba atoza Chelsea kugeza igihe hazashyirwaho umusimbura uhoraho wa Potter.

    Mu itangazo Chelsea yashyize hanze kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2023,yagize iti “Chelsea FC iratangaza ko Graham Potter yavuye muri iyi kipe. Graham yemeye gufatanya n'iyi kipe kugira ngo ihererekanyabubasha rigende neza.

    “Mu gihe yari kumwe n'iyi kipe, Graham yatugejeje muri kimwe cya kane kirangiza cya Champions League, aho tuzahura na Real Madrid.

    Chelsea irashaka gushimira Graham ku bw'imbaraga zose yatanze ndetse inamwifuriza ejo hazaza heza.”

    Bruno Saltor niwe uyobora ikipe nk'umutoza w'agateganyo.”

    Kuwa Gatandatu nibwo ngo Chelsea yagiranye ibiganiro bya nyuma na Potter byarangiye bemeye gutandukana kubera umusaruro we mubi.

    Potter w'imyaka 47, yavuye muri Chelsea afite agahigo kabi ko kuba umutoza mubi kurusha abandi bose batoje The Blues muri Premier League.

    Uyu wahoze ari umutoza wa Brighton yavuye kuri Stamford Bridge afite impuzandengo y'amanota make kuri buri mukino kuko mu mikino irenga 20 yatoje nibura buri mukino yabonagaho amanota 1.27.

    Potter yatsinze imikino irindwi mu mikino 22 ya shampiyona yatoje iyi kipe, anganya irindwi atsindwa umunani.

    Ibyo byatumye The Blues ikusanya amanota 28 gusa kuri 66.Yatsinze imikino 12 muri 31 yatoje.

    Abatoza bavugwa muri Chelsea ni Mauricio Pochettino watoje Spurs na PSG na Julian Nagelsmann watozaga Bayern Munich.

    Hari kandi Zidane, Luis Enrique watozaga Espagne, Oliver Glasner utoza Eintracht Frankfurt na Jose Mourinho.

    Amakuru aravuga ko uyu mutoza agomba gukomeza guhembwa miliyoni ze yemerewe aho muri iyi myaka 5 yasinye azayirangiza yinjije akayabo ka miliyoni 60 z'amapawundi adakora,keretse nabona akandi kazi.

    Ikindi kandi kugira ngo ave muri Brighton ikipe ya Chelsea yishyuye asaga miliyoni 20 z'amapawundi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yemeye-guhomba-akayabo-yirukana-graham-potter