Blog

  • Rayvanny akomeje guca amarenga yo gusubirana na Fayvanny wahoze ari umugore we #rwanda #RwOT

    Ni inkuru zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko Rayvanny ashyize hanze indirimbo yise”Forever” yagaragayemo Fayvanny bigakekwa ko basubiranye.

    Bamwe mu babonye ayo mashusho, batekereje ko ari akazi gasanzwe kabahuje ariko uko amasaha ashira andi akaza, bigenda byisobanura ko baba bamaze gusubirana.

    Umwana wabo w'umuhungu Jaydanvanny yabanje gusangiza abamukurikira iyi ndirimbo maze agira ati 'Papa na Mama' arenzaho akamenyetso k'umutima gatukura.

    Nyuma y'amasaha make bikekwa ko biyunze, Rayvanny yabaye nk'ubuhamije ayo makuru ashimira umugore we ku kazi gakomeye yakoze ko kugaragara muri iyi ndirimbo.

    Ibi kandi byongeye gushimangirwa n'amagambo aryoheye amatwi yakoresheje byatumye benshi bibaza ko basubiye mu rukundo.

    Mu butumwa bwe Rayvanny yagize ati 'Wakoze buzima bwanjye Fayvanny'.

    Inkuru z'urukundo rwa Rayvanny na Faymah (Fayvanny) zongeye kuvugwa nyuma y'imyaka isaga itanu batandukanye kuko batandukanye muri 2019 barabyaranye umwana w'umuhungu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rayvanny-akomeje-guca-amarenga-yo-gusubirana-na-fayvanny-wahoze-ari-umugore-we

  • Korali Shekinah ya Rwimbogo yakoze igitaramo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cya Shekinah Choir cyasojwe ku Cyumweru tariki 02 Mata 2023 kuva saa Munani z’amanywa. Cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwari twakubise rwuzuye. Cyaranzwe n’ibihe byo guhimbaza Imana, ubuhamya ndetse n’Ijambo ry’Imana.

    Ni igiterane Shekinah Choir yatumiyemo korali y’inshuto yayo ikunzwe cyane muri iyi minsi, iyo akaba ari Umuseke choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyamata. Yari kumwe kandi n’andi yo muri ADEPR Rwimbogo ariyo Herubana choir na Elayono choir.

    Kitabiriwe kandi n’abakozi b’Imana banyuranye barimo Umushumba wa ADEPR Rwimbogo, Umushumba Athanase SENGUMUREMYI wa ADEPR Nyamata waje aherekeje Umuseke Choir. Pastor Charles Cyubahiro wa ADEPR Matyazo – Huye ni we wigishije ijambo ry’Imana.

    Shekinah Choir yateguye iki giterane, ubwo yari ku ruhimbi yashimishije abakunzi bayo n’abandi bose bitabiriye, mu ndirimbo zabo nziza ndetse abantu barahaguruka bose bati “Vuga” imwe mu ndirimbo zabo irimo ikibazo kigira kiti ese mvuge iteraniro ryose ati “Vuga”.

    Umuseke Choir ijya ku ruhimbi yahawe kuririmba indirimbo 6 icyarimwe maze, benshi barizihirwa mu buryo bukomeye. Mu ndirimbo zuzuye ubuhanga zinafite amajwi menshi (Mass vocals), Umuseke yashimishije abitabiriye igitaramo cya Shekinah.

    Korali Umuseke yatunguye benshi ubwo yari ihawe umwanya wo kuriimba. Samuel, umuyobozi w’indirimbo yagize ati: “Tugiye kuririmba iyi ndirimbo umuntu uri bufashwe aze adufashe”. 

    Mu buryo butunguranye yahise atera indirimbo “Ntawe muhwanye” ya Korari Shekinah, maze Shekinah inanirwa kwiyumanganya ihita ihaguruka ifatanya nabo kuyiririmba.

    Perezida wa Shekinah Choir, Bwana Erneste NYETERA, yatangaje ko iki cyumweru bari bafite intego bise “Ukwihana kuzana guhembuka”, cyatanze umusaruro ugaragarira buri were. Yagize ati: “Umusaruro uvuye muri iki cyumweru twakozemo ivugabutumwa ni ukuri wagaragariye buri wese”

    Perezidante wa Umuseke Choir, Uwase Grace, yabwiye itangazamakuru ko mu 2022 bagize gahunda nyinshi basura amatorero menshi mu Rwanda ariko uyu mwaka bagabanyije ingendo kuko bahugiye mu yindi mirimo yo kwitoza no gukora ibihangano byinshi kandi kandi bigezweho.

    Shekinah Choir niyo yateguye iki giterane igitumiramo Umuseke choir

    Iki gitaramo cyitabiriwe bikomeye gihembura benshi

    Korali Umuseke yeretswe urukundo rwinshi

    Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru

    Shekinah Choir iri mu makorali akunzwe cyane muri Kigali

    Umuseke Choir yakoreye agashya Shekinah Choir

    Perezida wa Shekinah Choir avuga ku migendekere y’igitaramo cyabo, hano yari kumwe na Nelson Mucyo wa Paradise Tv

    Iki gitaramo cyaranzwe no guhimbaza Imana mu buryo bukomeye

    AMAFOTO: Benju Photography

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127765/shekinah-choir-yakoze-igitaramo-gikomeye-itungurwa-na-umuseke-choir-yi-nyamata-amafoto-127765.html

  • Biraremereye- Uko Atome yiyumva ku gukina K… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino 'Hate Radio' 'Radio y'Urwango' umaze kwerekanwa mu bihugu biri hagati ya 30 na 40, ariko umaze gukinwa inshuro zirenga 300 ku Isi.

    Ni umukino wakiriwe neza cyane ku Isi. Wagize ibigwi n’ibihembo aho wagiye ugaragazwa, nko mu maserukiramuco akomeye wanyuzemo.

    ‘Hate Radio’ uri mu mikino iba itegerejwe cyane aho ugiye gukinirwa hose. Nko mu Bwongereza aho uzerekanirwa nyuma y’iminsi itanu werekaniwe mu Rwanda amatike yamaze gushira, ni mu gihe mu Rwanda, kwinjira ari ubuntu.

    Mu buto bwe, 'Atome' yabaye umusirikare wa RPF Inkotanyi ubwo yari afite imyaka 17. Nyuma aza kwiga ibijyanye no gukina amakinamico.

    Muri uyu mukino ‘Hate Radio’ akina mu mwanya w’umunyamakuru ‘Kantano Habimana’, wamenyekanye cyane kuri RTLM.

    Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Atome yavuze ko nk’undi wese byamugora kumva uburyo yatoranyijwe gukina mu mwanya wa ‘Kantano’, kuko yakuze ari umusirikare yumva uburyo uyu mugabo yenyegeje umugambi wa Jenoside mu buryo bwari bwuzuye gushyenga ariko azi icyo agamije.

    Yavuze ati 'Hanyuma kuko naje kwiga iby’ikinamico, nk’umukinnyi w’amakinamico na filime mu bo nzakina cyera nkumva nzakina ‘Kantano’ niyumviraga ubwanjye ndi umusirikare atubwira ko baduhumbahumbye, avuga ko dufite imirizo n’ibiki byose. Ntabwo nifuza(ga) ngo yewe uwazampa gukina Kantano ariko nanone nishimira kumukina.”

    Atome yavuze ko nk’umukinnyi wabigize umwuga, udahitamo uwo uzakina n’ibyo uzakina. Akavuga ko iyo asabwa gukina yogeza Kantano atari kubikina, ariko ‘gusabwa gukina Kantano muri uwo murongo w’amateka utagamije kumwogeza no kogeza RTLM ahubwo ugaragaza amahano n’ishyano RTLM yariryo…. nakoresha ijambo biranshimisha. Numva ndi aho nkwiye…”

    Yavuze ko umukinnyi w’umwuga aba yiteguye gukina umwanya(role) uwo ari wo wose yahabwa, n’ubutumwa ubwo ari bwo bwose yasabwa gutambutsa. Ariko nanone kuba akina mu mwanya wa Kantano ‘Biraremereye sinakubeshya.'

    'Atome' avuga ko atigeze atekereza guhura na ‘Kantano’ kugira ngo agire byinshi amubaza, ariko avuga ko hari amakuru avugwa ko uyu mugabo yaba yarapfiriye mu nkambi z’impunzi mu cyahoze ari Zaïre. Ashimangira ko bakimara kumusaba gukina muri uyu mukino, atashidikanyije.

    Uyu mukino ugaragaza uruhare rwa Radio RTLM muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko unagaragaza uburyo bwo kwirinda ivangura.

    Muri rusange, ugaragaza amateka y'itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na 'Radio Rutwitsi 'RTLM'.

    Atome avuga ko muri iki gihe hari ibitangazamakuru byinshi, bityo urubyiruko rukwiye gutozwa uburyo bashungura ibyo bareba n'ibyo basoma, 'kuko n'ibindi byatangiye bisa n'imikino'.

    Ni umukino witezweho gufasha benshi mu rubyiruko gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda, no kumenya uburyo RTLM yakanguriye ubwicanyi.

    Mu Mujyi wa Kigali, uyu mukino uzakinwa ku wa 8, 9 na 10 Mata 2023, ariko imyanya yo ku itariki ya 8 yamaze gushira.

    Mu busanzwe uyu mukino ntujya urenza imyanya 400, ariko kubera ko ari ubwa mbere ugeze mu Rwanda, hatekerejwe uburyo uyu mukino wazagera ku bantu 600.

    Si ubwa mbere Atome yari akinnye ku mukino nk’uyu ushingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mbere y’aho yari yakinnye mu mukino witwa ‘Rwanda 1994’ umara amasaha 5. Yanakinnye mu mukino 'Carte d’identité.

    Uyu mukino watangiye gutegurwa ku gitekerezo cy’umuryango IIPM w’Abadage. Ni igitekerezo cyatangijwe kandi gishyirwa mu bikorwa na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich.

    Aba bagabo bombi ni inshuti z’igihe kirekire. Igihe kimwe bakurikiranye amateka asharira y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, baza kumva uburyo Radio RTLM yabibye urwango mu Banyarwanda, ikangurira Jenoside yifashishije indirimbo n’ibindi bikorwa byafashije kwenyegeza umugambi wa Jenoside.

    Ibi byabahaye gutekereza gukora umukino wihariye bise ‘Hate Radio’, ushushanya uburyo iyi Radio yakoze icengezamatwara rya Jenoside.

    Bombi baje mu Rwanda batangira gukora ubushakashatsi, bajya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahura n’abarokotse Jenoside ndetse banakoze uko bashoboye bahura na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside. Bivamo uyu mukino batangiye kwerekana mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Uyu mukino uzakinirwa i Huye, ku wa 4-5 Mata 2023 muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, aho bizajya bitangira saa kumi (4Pm) ariko amarembo y’aho bizajya bibera bizajya bitangira saa munani z’amanywa (2PM).

    Uyu mukino kandi uzakinirwa i Kigali, ku wa 8-9 Mata 2023, muri Kigali Convention Center. Imiryango izafungurwa saa kumi n’imwe (5PM), naho gutangira ni saa moya z’ijoro (7Pm). Uzakinwa mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.


    'Atome' yavuze ko gukina mu mwanya wa 'Kantano Habimana' 'bishimishije' ariko kandi 'biremereye' 

    'Atome' yavuze ko bari batekereje kwerekanira uyu mukino i Rubavu kugira ngo ugere ku baturage bo muri Congo bari mu ntambara, aho abavuga Ikinyarwanda bibasiwe muri iki gihe 

    Sebastien Foucault uri mu bateguye uyu mukino, avuga ko yigeze guhura n’umwe mu banyamategeko bunganiye umwe mu bakoze Jenoside mu rwego rwo gutegura neza uyu mukino 

    Eric Ngangare wakinnye muri uyu mukino ugaragaza mu buryo burambuye ukuntu Radio RTLM yagize uruhare rukomeye mu icengezamatwara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 


    Jens Diethrich wagize uruhare mu gutegura no gutunganya uyu mukino ugiye kwerekanirwa mu Rwanda

    Bwanga Pili Pili, umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ukina mu mwanya w'umunyamakuru Valérie Bemeriki wamenyekanye kuri RTLM


    Umuyobozi wa Africa in Colors, Raoul Rugamba wayoboye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku mukino 'Hate Radio' ugiye gukinwa ku nkunga y'abarimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe)


    Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023, kuri Kigali Convention Center habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse birambuye ku mvano y'umukino 'Hate Radio' 


    Uyu mukino uzakinirwa i Huye n’i Kigali, bakomereze i London mu Bwongereza

    Kanda hano urebe andi mafoto

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127761/biraremereye-uko-atome-yiyumva-ku-gukina-kantano-wa-rtlm-muri-hate-radio-127761.html

  • Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n'ubutegetsi bwicyo gihugu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki 03 Mata 2023, Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta wigeze no kuba Perezida wa Kenya, yasohoye itangazo ryishimira kuba umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kongo, ukomeje gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro, nk'uko byemejwe mu nama za Luanda, Nairobi, Bujumbura na Adis Abebba.Muri iryo tangazo, Uhuru Kenyatta aremeza ko M23 muri iyi minsi yarekuye utundi duce twinshi yari yarigaruriye ,nka Kitshanga, Kilolirwe na Mushaki muri Teritwari ya Masisi, ndetse na Bunagana yo muri Twitwari ya Rutshuru, idushyikiriza ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

    Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasanga ubu bushake bwa M23 bwagombye gutuma ijya mu mitwe igirana imishyikirano na Leta ya Kongo, nta rundi rwitwazo, ndetse akifuza ko uwo mutwe wazitabira icyiciro cya 4 cy'imishyikirano giteganyijwe mu minsi mike iri imbere.Kugeza ubu M23 ntiyari yarigeze yemererwa kwitabira ibyiciro bya mbere bitatu by'iyi mishyikirano ibera i Nairobi, dore ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gutsimbarara, buvuga ko 'butazigera bushyikirana n'umutwe w'iterabwoba'.

    Magingo aya ibyo biganiro byafatwaga nk'ikinamico, dore ko kugeza ubu byitabiriwe n'imitwe yitwaje intwaro, bivugwa ko ari ikorera mu kwaha kwa leta.M23 irashimwa kuba yubahiriza ibyo yasabwe mu kurangiza intambara ica ibintu muri Kivu y'Amajyaruguru, mu gihe Leta yo yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa, birimo guhagarika imirwano no kureka gukorana n'imitwe yitwaje intwaro, irimo n'uw'abajenosideri wa FDLR.

    Aho kuyoboka inzira y'ibiganiro nk'uko yabigiriwemo inama ubugira kenshi, Leta ya Tshisekedi yahisemo gukomeza intambara ibifashijwemo n'abacancuro ba Wagner, abajenosideri ba FDLR-Nyatura, n'inyeshyamba za PARECO na Wazalendo.

    Hari amakuru avuga kandi ko Leta ya Kongo yakomeje kurundanya abasirikari n'ibitwaro mu burasirazuba bw'igihugu, nubwo bitayibujije gukubitwa inshuro mu duce tugenzurwa na M23 bagabyemo ibitero, ndetse bituma M23 yagura ibirindiro byayo.

    Amakuru agera kuri Rushyashya arahamya ko aka kanyafu kaba karatumye ubutegetsi bwa Tshisekedi bucisha make, bukanemera kuganira na M23. Aya makuru yanashimangiwe na Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, mu mpera z'icyumweru gishyize, ubwo Uganda yoherezaga muri Kongo abasirikari bayo bagize itsinda ry'ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    Mu itangazo rijyanye n'iki gikorwa, Perezida Museveni yahishuye ko imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n'Intare za Sarambwe (nk'uko 23 yiyita) irimbanyije mu ibanga. Yaba leta ya Kongo, yaba na M23, ntawe uragira icyo avuga kuri aya makuru yatanzwe na Perezida Museveni, cyangwa ku busabye bwa Uhuru Kenyatta.

    The post Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n'ubutegetsi bwicyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhuza-mu-kibazo-cya-kongo-uhuru-kenyatta-arasaba-ko-umutwe-wa-m23-ushyikirana-nubutegetsi-bwicyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhuza-mu-kibazo-cya-kongo-uhuru-kenyatta-arasaba-ko-umutwe-wa-m23-ushyikirana-nubutegetsi-bwicyo-gihugu

  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu abagore bashobora gutemberamo ntacyo bikanga – #rwanda #RwOT

    Uru ni urutonde rwakozwe n'igitangazamakuru BBC mu gace kahariwe ubukeragendo aho cyagaragaje ibihugu bitanu abagore bashobora gutembereramo uko bashaka batekanye.

    Muri iki gihe mu bukerarugendo hagezweho icyiswe 'travel Solo' aho bitagisaba umuntu gukenera abandi bagendana kugira ngo atembere ahubwo ashobora no kugenda wenyine.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Norwegian Cruise Line bwagaragaje ko umwe muri ba mukerarugendo batatu aba ashaka gutembera wenyine. Naho ubwakozwe na Virtuoso bwagaragaje ko abashaka gutembera bonyine bagiye bazamuka mu 2022 bageze 18% bavuye kuri 4% bariho mu 2019.

    Ikindi cyagaragaye ni uko abakunda kugenda bonyine biganjemo abagore ariko bakaba bahura n'imbogamizi zitandukanye mu duce bagiyemo nko kuba nta mutekano uhari bishobora kubaviramo kwamburwa cyangwa gukorerwa irindi hohoterwa.

    Hagendewe ku mutekano, ituze, agaciro abagore bahabwa mu Rwanda n'uburyo abantu bakirwa by'umwihariko, rwashyizwe mu bihugu bitanu byizewe umugore ashobora gutembereramo afite umudendezo.

    Umuryango wita ku mutekano w'abagore WPS, washyize u Rwanda muri kimwe mu bihugu byizewe umugore yabamo afite umutekano uhagije kandi ko abagore bafite umwanya mu nzego zitandukanye bigaragaza ko bubashywe muri iki gihugu.

    Rebecca Hansen umwe mu bagore bigeze gutemberera mu Rwanda mu 2019, yavuze ko yatunguwe n'inzego z'umutekano yahasanze n'uburyo bakira abantu.

    Ati 'Hari abapolisi n'abasirikare mu duce dutandukanye kandi baba bahari amanywa n'ijoro, bishobora kugutera ubwoba ukibibona ariko ubona ko abo bose bambaye impuzankano babereyeho abaturage, bashobora gutanga ubufasha mu gihe cyose bukenewe.'

    Yakomeje avuga ko ikindi cyiza ari uko abantu b'ingeri zose bakiranwa urugwiro kandi ukabasha gutumanaho mu Cyongereza, Igifaransa, Igishwahili n'ururimi gakondo rw'Ikinyarwanda.

    Rebecca Hansen yasoje agaragaza tumwe mu duce ushobora gusura igihe ugeze mu Rwanda nko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Pariki ya Nyungwe n'iy'Akagera.

    Usibye u Rwanda hari n'ibindi bihugu birimo Slovenia, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Buyapani na Norvège byashyizwe kuri uru rutonde.

    Ikiraro cya Canopy Walk kiri muri pariki ya Nyungwe, ni kimwe mu bikundwa n’ab’igitsinagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-abagore-bashobora-gutemberamo-ntacyo-bikanga

  • Rwamagana: RIB yatahuye aho umuntu wishwe yashyinguwe nyuma y'imyaka irenga 10 – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Ayinkamiye uvuga ko bamaze igihe batabona umuvandimwe wabo bakaza gucyeka ko ashobora kuba yarishwe n'umugabo.

    Ati 'Twamubuze guhera muri 2012, dukeka ko yaba yaragiye gushaka ubuzima hamwe n'umugabo we muri Uganda ariko tuza kumenya ko ashobora kuba yarishwe muri 2009 ndetse akanajugunywa mu bwiherero nibwo twatanze ikirego muri RIB.'

    RIB ivuga ko ikimara kwakira ayo makuru hakozwe iperereza ikusanya amakuru ndetse no gushakisha aho yaba yarashyinguwe, hanyuma RIB iza gusanga umubiri wa nyakwigendera yarishwe akajungunywa mu bwiherero bwaho babaga.

    RIB ivugako hamaze gufatwa impagararizi (sample) ubu hakaba hagiye gupimwa uturemangingo ndangasabo (ADN) muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mubiri ari uwa Ayinkamiye Rebecca.

    Amakuru aturuka aho bari batuye, avuga ko urwo rugo bari babanye mu makimbirane aho umugabo yakubitaga uwo mugore akahukana akazagaruka hashize amezi nk'abiri.

    Abaturage bahatuye bemeza ko ngo akimara kumwica yahise ashaka undi mugore, ngo babonye uwo mugore atangiye kujya yambara ibitenge bya nyakwigendera nibwo batangiye gukeka ko ashobora kuba yarapfuye.

    Batangiye guhwihwisa amakuru ko bishoboka ko umugabo we Harerimana yaba yaramwishe dore ko bari babanye nabi; ngo yahise atoroka.

    Ucyekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha akurikiranyweho ni ubwicyanyi gihanwa n'ingingo ya 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

    RIB irashishikariza abantu kujya itanga amakuru hakiri kare kuko bifasha mu iperereza. Ikindi RIB yibutsa abantu nuko guhishira icyaha cy'ubugome bihanwa n'amategeko bivuze ko ari inshingano za buri Muturarwanda wese ko kudahishira icyaha cy'ubugome nubwo uwagikoze yaba ari umugabo cyangwa umugore wawe.

    RIB iributsa na none ko umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy'ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera. RIB kandi irashishikariza buri wese gutanga amakuru ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa kuri Sitasiyo ya RIB imwegereye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-rib-yatahuye-aho-umuntu-wishwe-yashyinguwe-nyuma-y-imyaka-irenga-10

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje impamvu igihe kigeze ngo abashora imari babenguke ubuhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Mata 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, hakurwaho imbogamizi muri uru rwego.

    Urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, rwakunze gutinywa n'abashoramari baba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo by'ishoramari ndetse n'amabanki muri rusange.

    Impamvu zatumaga abantu badashora muri uru rwego, ni uko babonaga rufite ibyago byinshi byo guhomba, ku mpamvu zishingiye ku mateka y'ubuhinzi bwo mu Rwanda.

    Ku rundi ruhande ariko, ni urwego rutunze Abanyarwanda hafi ya bose, ndetse runasagurira amasoko yaba ayo mu karere ndetse no hanze ya Afurika muri rusange.

    Si mu Rwanda gusa kuko imibare ya Banki y'Isi yo mu 2021, igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubuhinzi n'ubworozi bwihariye 4,2% by'umusaruro wose w'Isi.

    Muri Afurika buri kuri 17% by'umusaruro mbumbe, naho mu Karere ka EAC u Rwanda ruherereyemo, uru rwego rwihariye 25% kugera kuri 40% by'umusaruro mbumbe.

    Ni imibare igaragaza ko nibura 70% by'inganda ziri muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba, ni izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi. Ni ukuvuga ngo ubuhinzi bwagenze nabi, izo nganda nazo zagira ikibazo gikomeye.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati 'Iyo tuvuga gutegura urwego rw'inganda, tugomba gutegura n'urw'ubuhinzi. Inganda dufite nazo zitunganya ibivuye ku buhinzi.'

    Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byihariye 65% by'ingano y'ibyo ibihugu byo mu karere bicuruzanya hagati yabyo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, imibare igaragaza ko kuva mu 2017-2022, rufite 25% by'umusaruro mbumbe. Ni mu gihe uru rwego rwihariye uruhare rungana na 35% mu kugabanya ubukene mu gihugu.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati ''Bigaragara ko urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi rufatiye runini igihugu. Niyo mpamvu Guverinoma y'u Rwanda ishyiraho ingamba zirimo kugabanya imbogamizi zituma abantu batinya uru rwego.'

    Kubera ko abakora ubuhinzi mu Rwanda bagenda basaza, hakenewe ingamba zo gushishikariza urubyiruko kujya muri uru rwego ariko rukajyamo rusangamo inyungu n'imibereho muri rusange.

    Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko imbogamizi zakunze kugaragara muri uru rwego zirimo kuba inyongeramusaruro zidahagije mu bwinshi no mu bwiza. Ikindi ni ukuba amafaranga ashorwa mu buhinzi yari make kuko ari leta yashoragamo gusa.

    Indi mbogamizi ni ishingiye ku musaruro wangirika mu gihe cy'isarura. Aho muri Afurika hatakara 40% by'umusaruro wose.

    Yagaragaje ko ikindi kibazo cyari icyo kuba harabonekaga umusaruro ariko amasoko akaba ari make cyangwa n'ahari abahinzi bakaba batazi kuyageraho cyangwa batazi umusaruro ukeneweho.

    Ikindi cyakunze kugaragara nk'igitera ubwoba abashoramari, ni ibyonnyi by'imbuto n'izindi ndwara zitandukanye zibasiraga ubuhinzi n'ubworozi ariko kuri ubu leta yagiye ishyiraho ingamba zo gushaka umuti.

    Minisitiri w'Intebe ati 'Ibyo rero ni imbaraga leta igenda ishyiramo kugira ngo imbogamizi ziri mu buhinzi tuzimareho tuzigabanye ku buryo umuntu ushaka gushyira imari mu buhinzi yumve ko yashoye ahantu afashijwe na leta, atuje ashobora kunguka, ubuhinzi bukaba umwuga wamutunga akabaho neza.'

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko ubuhinzi bwakozwe neza bubyara umusaruro

    Ishusho y'ubuhinzi n'ubworozi mu myaka itanu ishize

    Kuva mu 2017, ubwo hatangizwaga gahunda yo kwihutisha iterambere ry'igihugu [NST1], umusaruro w'ubuhinzi wagiye urushaho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi.

    Mu byagaragaye ni uko umusaruro w'ibinyampeke bigizwe n'ibigori, umuceri, ingano n'ibindi wiyongereye ku gipimo cya 16%. Wavuye kuri toni zisaga ibihumbi 700 (701.059) zo mu 2017 ugera kuri toni zisaga ibihumbi 812 (812.427) mu 2022.

    Nk'ibigori byavuye kuri toni ibihumbi 410 zasarurwaga mu 2017, ugera kuri toni zirenga ibihumbi 458 zasaruwe mu 2022.

    Ibinyabijumba birimo ibirayi, imyumbati, ibijumba n'ibindi byo byiyongereye ku gipimo cya 21% kuko wavuye kuri toni zirenga miliyoni eshatu ugera kuri toni zirenga 400000.

    Minisitiri w'Intebe avuga ko ukutiyongera k'umusaruro kwaturutse cyane ku mihindagurikire y'ikirere aho mu bice by'Amajyepfo n'Uburasirazuba havuye izuba ryinshi.

    Iryo zuba ryinshi zatumye umusaruro w'ibishyimbo ugabanyuka ku gipimo cya 1%. Wari toni ibihumbi 455, ugera kuri toni ibihumbi 449. Ni mu gihe umusaruro w'amashaza na soya wo wariyongereye.

    Ku bijyanye n'umusaruro ukomoka ku bworozi by'umwihariko umukamo w'amata wavuye kuri litiro zisaga ibihumbi 800 ugera kuri litiro zigera ku bihumbi 990.

    Bitewe n'inganda zashyizweho zibungabunga amatungo n'ibiyakomokaho birimo inyama n'amagi nazo zakomeje kugenda ziyongera uko imyaka yagiye itambuka.

    Umusaruro w'inyama wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 162 mu 20217, zigera kuri toni zisanga ibihumbi 185 mu 2022. Ni mu gihe amagi yo yavuye kuri toni birindwi agera kuri toni zirenga ibihumbu umunani.

    Ibi bijyanye kandi no kwiyongera k'umusaruro w'amafi kuko wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 31 ugera kuri toni zirenga ibihumbi 43.

    Amadovize yinjizwa n'ubuhinzi

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yashyize imbaraga mu gufasha abaturage kongera umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu kugira ngo bibashe kwinjiriza igihugu amadovize.

    Amadovize igihugu cyinjije aturutse ku bikomoka ku buhinzi n'ubworozi yavuye kuri miliyoni zisaga $500 mu 2018/19 agera kuri miliyoni $640. Ni ukuvuga ko habayeho ubwiyongere bwa 24,2%.

    By'umwihariko ku bijyanye n'umusaruro w'ikawa, hashyizweho ingamba zo kongerera agaciro umusaruro w'ikawa hibandwa ku gutunganya no kugurisha ikawa binyujijwe mu nganda.

    Ibi byatumye ikawa itunganyijwe iva kuri 54% mu 2017, kuri ubu ikaba igeze kuri 80,2% by'ikawa yoherezwa mu mahanga. Ni ukuvuga ko iyoherezwa mu mahanga imaze gutunganywa iruta cyane iyoherezwayo itaratunganywa.

    Ikawa yoherejwe mu mahanga yari yinjije miliyoni $69 mu 2017, mu gihe iyoherejweyo mu 2022, yinjirije igihugu agera kuri miliyoni $75.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente agaragaza ko hari icyizere cy'uko mu gihe kiri imbere umusaruro w'ikawa uzagenda wiyongera.

    Ku bijyanye n'icyayi, umusaruro wacyo wiyongereye ku gipimo cya 18%, aho wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 30 ugera kuri toni ibihumbi 36. Byatumye ayo icyayi cyoherejwe mu mahanga yageze kuri miliyoni $103 mu 2021/22, avuye kuri miliyoni $88 yariho mu 2017.

    Amadovize igihugu cyinjije avuye mu bireti nayo yageze kuri miliyoni zirenga $6, naho indabo zo zinjije miliyoni $6 zivuye kuri miliyoni $4 zariho mu 2017.

    Imibare ikomeza igaragaza ko amadovize ava mu mbuto yageze muri miliyoni $14 mu 2021/22 avuye kuri miliyoni $6 mu 2017. Ni ukuvuga ko habayeho ubwiyongere bwa 114%.

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, ubwo yari akurikiye ibisobanuro bitangwa na Minisitiri w’Intebe

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, ingamba za Guverinoma mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, havanwaho imbogamizi zikiri muri uru rwego

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier na Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine

    Abasenateri bitabiriye Inteko Rusange

    Abagize Biro z’Imitwe yombi mu Nteko Ishinga Amategeko bakiriye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Amafoto: Irakiza Yuhi Agustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-impamvu-igihe-kigeze-ngo-abashora

  • RwandAir VC yiteguye guhangana muri ‘Paul Bitok National Volleyball tournament’ #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Volleyball sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda ya RwandAir VC yiteguye kurwana ku cyubahiro cya yo ihangana mu irushanwa rya “Paul Bitok Volleyball National Tournament” i Nairobi muri Kenya.

    Ni irushanwa rizaba kuva ku wa 7 kugeza tariki ya 9 Mata 2023 kuri sitade y’igihugu ya Nyayo akaba ari na yo kipe iturutse hanze ya Kenya izitabira iri rushanwa.

    Biteganijwe ko itsinda ry’abantu 19 bagize iyi kipe baturutse mu Rwanda rizajya muri iki gihugu tariki ya 5 Mata 2023.

    Umutoza wa RwandAir, Peter Kamasa yavuze ko biteguye kujya guhangana muri iri rushanwa.

    Ati “Twitwaye neza mu marushanwa ya hano, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo duhagararire igihugu cyacu mu buryo bukwiye. Ndizera ko abakinnyi bazatanga byose. Iri ni irushanwa rikomeye kandi ndizera ko bazatanga ibyo bafite.'

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba riba bwa mbere mu cyiciro cy’abagabo rizitabirwa n’amakipe 12 aho tombola izaba ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

    Peter Kamasa uzaba uyoboye iyi kipe nk’umutoza mukuru, yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’abagabo ya REG VC kuva mu mwaka 2017 kugeza 2019. Yabaye umutoza mukuru wa RRA y’abagabo kuva 2016 kugeza 2017 ubu ni we mutoza mukuru wa RwandAir VC.

    RwandAir VC igiye guhatana muri Kenya

    Peter Kamasa yiteguye kwitwara neza muri iri rushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwandair-vc-yiteguye-guhangana-muri-paul-bitok-national-volleyball-tournament

  • Minubumwe yahishuye ibikorwa bitemewe mu gihe cyo #KWIBUKA29 #rwanda #RwOT

    Minisitiri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yashyize hanze gahunda yokwibuka ku inshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iyo gahunda ikaba izatangira tariki ya 7 Mata 2023.

    Kuva tariki ya 7 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy'icyunamo mu gihugu hose mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi minisiteri yatangaje ko Insanganyamatsiko izakomeza kuba ” KWIBUKA TWIYUBAKA ” nkuko bisanzwe.

    1.ICYUMWERU CY'ICYUNAMO

    a)Ku rwego rw'Igihugu: Icyumweru cy'icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa
    Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7/4/2023;

    b) Mu Turere: Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere;

    c) Mu Midugudu: Kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu midugudu abaturage
    bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no
    gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw'uwo munsi.

    Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa. Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.

    d) Icyumweru cy'icyunamo:

    Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy'icyunamo giteganyijwemo
    ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi
    biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n'Imiryango Mpuzamahanga mu
    Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n'ibindi byiciro.

    Ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo n'indi mirimo itunze abantu
    n'ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy'icyunamo;

    Nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 mata
    na 12 mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa
    tariki ya 7 mata guhera saa tatu za mu gitondo nkuko byavuzwe haruguru;

    Mu cyumweru cy'icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.

    2. GUSOZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO

    Ku Rwego rw'Igihugu, icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa
    Rebero hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

    Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n'izindi nzego bazagena aho icyumweru
    cy'icyunamo gisorezwa.

    3. IBIKORWA BIBUJIJWE MU CYUMWERU CY'ICYUNAMO

    Ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu;
    Ubukwe n'imihango ijyanye nabwo ;
    Amarushanwa uretse siporo zikorwa n'abantu ku giti cyabo;
    Umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho
    batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio)
    n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'aho abantu bategera imodoka, n'ahandi

    Imikino y'amahirwe ;
    Kwerekana imipira ;
    Ibitaramo mu tubyiniro, utubari,iby'urwenya, iby'indirimbo, iby'imbyino, sinema, n'ikinamico ritajyanye no kwibuka.

    Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n'Uturere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisitiri-y-ubumwe-bw-abanyarwanda-n-inshingano

  • Umugore yahisemo gutandukana n'umugabo we amusimbuza umwana abereye mukase #rwanda #RwOT

    Inkuru y'uyu mugore ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bemeza ko ibyo uyu mugore yakoze ari amahano ntaho bitandukaniye no kuryamana n'umwana yibyariye.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mail biherutse gutangaza ko uyu mugore yitegura kwibaruka umwana wa Kabiri agiye kubyarana n'uwo abereye Mukase.

    Ku wa 31 Werurwe 2023 Marina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yamaze kwibaruka ndetse ko yishimiye umugisha Imana yamuhaye.

    Marina Balmasheva w'imyaka 38 yatangukanye n'uwahoze ari umugabo we Alexey Shavyrin w'imyaka 48, nyuma y'uko uyu mugore atangiye kwihererana n'umuhungu w'uyu mugabo bakamuca inyuma ndetse akamutera inda ya mbere yavutsemo umwana w'umukobwa.

    Alexey avuga ko umwana we w'umuhungu witwa Vladimir Vova Shavyrin kuri ubu ufite imyaka 23, yatangiye gushotorwa nuwo mugore kuko bose babanaga mu rugo rumwe, akajya amusanga mu cyumba bakaryamana yarangiza agasubira mu cyumba cye n'umugabo we yigize nk'aho nta cyabaye.

    Amakuru avugwa avuga ko uyu mugore yatangiye kurera uyu muhungu afite imyaka irindwi agakura amukunda ariko umugabo we agatekereza ko ari umugisha kugira umugore umukundira umwana gusa nyuma bikaza guhinduka ubwo yamenyega ko urukundo rwabo rutakiri urw'umwana n'umubyeyi kuko yari yamaze kumenya ko abo bombi bamuca inyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-yahisemo-gutandukana-n-umugabo-we-nyuma-yo-kumusimbuza-umwana-abereye