Ibitaro byimukanwa aribyo Mobile Field Hospital mu karere ka Nyamata byo kwakira no kuvura abarwayi mu buryo bwihuse kandi bwizewe bikaba byakwimurwa bigashyirwa ahantu hose icyorezo kigaragaje ko gifite ubukana.
Ubwo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ ibyorezo ABASIRWA basuraga ibitaro bya Nyamata ahari Mobile field Hospital bagasobanurirwa intego yabyo ndetse n’imikorere yabyo, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamata DR Rutagengwa (…)
Blog
-
Mobile field hospital I Nyamata mu kurwanya ibyorezo #rwanda #RwOT
-
“Igi ry’umwana” mu kurwanya igwingira #rwanda #RwOT
Akarere ka Nyaruguru kashyizeho gahunda zinyuranye zigamije guhangana n’ikibazo k’igwingira ry’abana bato. Imwe muri izo gahunda ni iyiswe “igi ry’umwana” irimo kubafasha mu buryo bugaragara mu guhangana n’iki kibazo. Imibare yavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo n’abaturage (RDHS) yo muri 2020 yari yagaragaje ko akarere ka Nyaruguru kari mu turere 10 twa mbere dufite umubare munini w’abana bagwingiye.
Mu guhangana n’iki kibazo aka karere kagiye gashyiraho gahunda zitandukanye zirimo n’iyiswe (…) -
Itangazo:MUSANABERA ODETTE yasabye guhindura amazina akitwa ABERA Sarah #rwanda #RwOT
Uwitwa MUSANABERA ODETTE yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa ABERA Sarah mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.
![]()
-
Muhanga:Umwarimu wa Kaminuza yishwe ashinyaguriwe #rwanda #RwOT
Nyakwigendera ni Charles Muhirwe Kororo yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare.
Umurambo we bawusanze mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga
Uwahaye amakuru Radiotv10 dukesha iyi nkuru yavuze ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023.
Yagize ati 'Ababonye umurambo we bwa mbere, basanze bamukuyemo amaso ndetse n'ururimi baruciye umutwe.'
Abaturanyi ba nyakwigendera wigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko yari amaze igihe gito yimukiye muri aka Karere ndetse ko aho yari atuye ari naho yasanzwe.
-
UN n'Ubwongereza ntibavuga rumwe ku mwanzuro wo kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT
Ibiro bya l'ONU bishinzwe ubureganzira bwa muntu byatangaje ko bafite impungenge ku mwanzuro w'Ubwongereza wo kohereza abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe mu Rwanda.
Ni mugihe Suella Braverman w'Ubwongereza we yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi kizatanga umutuzo kuri abo bimukira.
Yabivuze kuri iki cyumweru twaraye dusoje , aho yemeza ko yizeye ingamba u Rwanda rwafashe zo gushakira umuti abimukira bashyira ubuzima bwabo mu kaga bashaka kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe.
Gusa ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu muri l'ONU byo byatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe n'urwego rushinzwe impunzi ku isi bugaragaza ko gahunda y'abimukira mu Rwanda igiteye impungenge.
Umunyamabanga w'ibyo biro Ravina Shamdasan yabwiye BBC ko”haracyariho gushidikanya ku iyubahirizwa ry'uburenganzira n'ubwisanzure bwa muntu mu gutanga ibitekerezo mu Rwanda.'
Yongeye ho ko bafite ibimenyetso byinshi bishimangira ubushishozi buke bwabaye ho mu gufata umwanzuro wohereza abimukira mu Rwanda.
![]()
BBC -
Itangazo:HABIYAREMYE Isaie yasabye guhindura amazina akitwa HABIYAMBERE Isaie #rwanda #RwOT
Uwitwa HABIYAREMYE Isaie yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa HABIYAMBERE Isaie mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.
![]()
-
Aya niyo makosa 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi #rwanda #RwOT
Ibintu bikunze gukorwa n'abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk'uko byatangajwe n'urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:
Gusiganira kwitanaho
Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk'aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.
Kuvuga umugabo wawe ibibi
Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by'abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw'umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n'abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.
Kugira abandi ushyira imbere y'umugabo waweUmugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk'ubwiza bwabo, amafilimi n'ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.
Kumva ko uhora mu kuri
Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi, ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya, kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.
Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza
Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza, mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z'abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigatera umugabo wawe gufata umubiri wawe nk'igikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutera umugabo kutishimira kongera gutera akabariro, kuko aba azi ko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero, biba byanatuma urugo rwanyu rusenyuka.
Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise
Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato, ugasanga bazuye n'iby'ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye, wari ukwiye kureka ibyahise bigashirana n'akahise, aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.
Ibi ni ibintu umugore wese ushaka kubaka urugo rukomeye aba agomba kwirinda, n'ubwo akenshi bifatwa nk'ibintu byoroshye, iyo bimaze kuba akamenyero bishobora kugusenyera urugo.
Refe:elcrema.com
-
Urutonde rw'abanyarwandakazi beza barusha abandi kwambara neza[AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Mu ndimi z' amahanga babivuze neza ati ' When you dress well , you look smart ' uramutse ubishyze mu Kinyarwanda bikaba bivuga ko mu gihe wambaye neza ugaragara neza kuri uyu munsi twabateguriye urutonde rw' abakobwa bo mu Rwanda bambara neza kandi bakaberwa .
1.Miss Mutesi Jolly
Miss Mutesi jolly uza kwisonga mu bakobwa Bambara neza bakaberwa yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2016, ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga ndetse aza no mubakobwa bavuga rikijyana mu Rwanda.
![]()
Uyu mukobwa uzwiho kurimba, akunze gusagiza abamukurikirana amafoto atandukanye y'ambaye imyenda myiza aberewe cyane , ndetse n'itangazamakuru rikunze kugaruka cyane ku myambarire ye ,bitewe n'udushya dutandukanye akoresha.
![]()
![]()
2.Amb.Isimbi Alliance
Ambasaderi Isimbi Alliance wamamaye ku izina rya Alliah Cool muri sinema Nyarwanda , nawe n'umwe mubakobwa baza ku isonga mu kwambara neza bakaberwa bitewe n'amafoto akunze gusangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.
![]()
![]()
![]()
![]()
3. Miss Uwicyeza Pamella
Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda, wanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019 akaba ari n'umukunzi w'umuhanzi ukomeye mu Rwanda The Ben, nawe aza ku isonga mu bakobwa ba banyarwandakazi Bambara neza bakaberwa ,dore ko nawe asigaye yarabaye umunyamideli wabigize umwuga.
![]()
![]()
![]()
4.Kate Bashabe
Catherine Bashabe ni umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n' imideri benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara neza dore ko hari n' abataripfana bemeza ko uyu mukobwa abayeho neza uramutse urebye imitungo yibitseho.
![]()
![]()
![]()
5.Miss Nishimwe Naomie
Miss Nishimwe Naomie wekuganye rya Miss Rwanda muri 2020 nawe aza mubakobwa ba banyarwandazi Bambara bakaberwa dore ko kandi ari no mubanyamidelikazi bajyezweho mu Rwanda.![]()
![]()
![]()
6.Shaddy boo
Mbabazi Shadia Shaddy boo ni umwe mu banyarwandakazi basigaye batigisa urubuga rwa instagram bitewe n' amafoto ashyiraho ndetse n' amashusho akunzwe gusakazaho benshi bakaba bemeza ko yambara neza kandi aberwa cyane .
![]()
![]()
7.Miss Uwase Muyago
Miss Muyago wabaye nyampinga uberwa n'amafoto muri muri 2019 nawe aza ku isonga mu banyarwandakazi Bambara neza bakaberwa , bitewe n'amafoto atandukanaye akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye byumwihaririko urubuga rwe rwa Instagram.
![]()
![]()
-
Abakinnyi ba Chelsea bagaragaje icyabababaje ku iyirukanwa ry'Umutoza Potter #rwanda #RwOT
Abakinnyi b'ikipe ya Chelsea bavuze ko yamenye ibijyanye no kwirukanwa k'umutoza wabo Graham Potter ubwo itangazo ryatangazwaga ku mbuga nkoranyambaga.
Potter yaraye yirukanwe nyuma y'amezi atandatu gusa asimbuye Thomas Tuchel wegukanye wari wegukanye igikombe cya UEFA Champions League.
Uyu nyuma yo kubura umusaruro yasize The Blues ku mwanya wa 11 aho bigoye cyane ko yazabona itike yo kwerekeza muri UEFA Champions League kuko bigoye ko irangiza mu makipe ane ya mbere .
Nk'uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza, ngo abakinnyi bavuganye n'ababahagarariye mu ijoro ryo ku cyumweru nyuma yo kumenya ayo makuru.
Bivugwa ko abakinnyi bamenye ibijyanye no kugenda kwa Potter binyuze mu itangazo ryashyizwe ku rubuga ahagana saa mbili.
Abari bagize uruhare mu gutsindwa na Aston Villa ku wa gatandatu bakoze imyitozo yoroheje ku cyumweru abandi batakinnye bitoza nk'ibisanzwe.
Benshi mu bakinnyi ba Chelsea ntibigeze bamenyeshwa ko uyu mutoza yirukanwa babimenya basubiye mu rugo nabwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe mu batanze amakuru iki kinyamakuru: 'Benshi mu bakinnyi nta gitekerezo bari bafite kugeza babonye itangazo.
“Abantu bibazaga uzitabira imyitozo ku wa mbere ninde n'uzayiyobora ku wa kabiri.
“Ku cyumweru, bose bitabiriye imyitozo yoroheje,batunguwe no kubimenyera mu rugo.”
Ubusanzwe iyo ikipe irirukana umutoza abakinnyi babimenyeshwa kare bakamusezeraho ariko Potter yirukanwe bucecetse abakinnyi babimenya kimwe n'isi yose.
Ibi byabaye nyuma yo gutsindwa na Aston Villa mu rugo ibitego 2-0.
Biravugwa ko Chelsea itazishyura igiciro cyuzuye cy'amasezerano ya Potter ya miliyoni 50 z'ama pound, nubwo yari asigaranye imyaka ine n'amezi make. -
Kenya:Ikigo cy'ishuri cyafunzwe nyuma yo kugaburira abana amafunguro ahumanye #rwanda #RwOT
Ishuri riherereye mu burengerazuba bw'igihugu cya Kenya rimaze gufungwa nyuma y'uko ritahuwemo abanyeshuri 2 bapfuye, bikekwa ko bishwe n'ibiryo byanduye bagaburiwe n'amazi adafite ubuziranenge.
Urwego rw'ubuzima muri Kenya rwatangaje ko rwafashe ikemezo cyo gufunga ishuri ry'abakobwa rya Mukumu Girls High School, nyuma y'uko abana 100 bajyanywe mu bitaro mu cyumweru gishize bose bataka mu nda kandi bahitwa
Ubushakashatsi ku cyateye iyo ndwara bwagaragaje ko abo banyeshuri bashobora kuba bagaburiwe amafunguro yanduye cyangwa afite uburozi .gusa ibizamini byoherejwe mu bitaro bya Kenya Medical Research Institute (Kemri) ngo harebwe nyirizina icyabaye.
Ababyeyi b'abana buzuye ku ishuri gutahana abana babo gitaraganya nyuma yo guhabwa amakuru y'uko hari babiri bitabye Imana muri iryo shuri bazira amafunguro ahumanye.
![]()
BBC























