Blog

  • Patrick wo mu runana ayoboye urutonde rw'ibyamamare nyarwanda 10 bikunzwe cyane kuri Instagram[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Instagram kuri ubu rumaze kwanikira izindi mbuga nkoranyambaga gukoreshwa ku rwego rwo hejuru aho magingo aya uru rubuga rumaze kugira abayoboke barenga 2 biliyoni z'abakoresha uru rubuga , uyu munsi twabateguriye urutonde rw' bamwe mu banyarwandakazi n'abanyarwanda bakurkirwa n'abantu benshi ku rukuta rwabo rwa Instagram..

    Imbuga nka Facebook,TikTok, Twitter, Pinterest na Snapchat ziri mu zikoreshwa n'abantu benshi gusa Instagram niyo ikunzwe cyane gukoreshwa n'ibyamamare, bikurikirwa n'abakunzi batandukanye baba bakeneye kumenya ubuzima babayemo.

    Ibyo ukoresha izi mbuga ashyiraho, ibikorwa bye bya buri munsi, nibyo bituma hari abantu benshi bamukurikira. UMURYANGO wabakoreye urutonde rw'abantu 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda.

    1. Shaddy Boo
    ShaddyBoo niwe munyarwandakazi uyoboye abandi kuri uru rubuga rwa Instagram aho akurikirwa n'abarenga Miliyoni. Azwiho kuba agirana ibihe byiza na bamwe mu bahanzi b'ibyamamare bagenderera u Rwanda barimo Diamond Platnumz, Davido n'abandi.

    Muri 2016 yaravuzwe cyane ku mbuga nkorambaga bitewe n'imvugo 'odeur ya Ocean' yakoresheje mu kiganiro ku yahoze ari Royal TV. Ari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram aakab ari nawe uyoboye abandi bose mu Rwanda aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 305. Ibyo akunze gusangiza abamukurikira ni amafoto n'amashusho atandukanye yiganjemo amugaragaza ari kubyina acugusa amabuno, ari mu byumba bya hoteli zitandukanye, mu tubari n'inshuti n'andi amugaragaza nk'umugore ubayeho mu buzima buhenze.

    2.Meddy
    Ngabo Medard uzwi nka Meddy ni umuhanzi w'umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika. Kuva yatangira kumenyekana muri 2009 yakunzwe n'abantu batari bake biganjemo igitsina gore bitewe n'ijwi rye. Kuri akurikirwa n'abantu bagera ku bihumbi 905. Ku rukuta rwe rwa Instagram.

    3.The Ben
    Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nawe ari mu gatebo kamwe na Meddy (bose bakorera umuziki muri Amerika) ndetse nawe ijwi n'igihagararo bye byahogoje umubare munini w'abakobwa. Benshi bamukundira uburyo yicisha bugufi ku buryo bukomeye. Akurikirwa n'abantu 753 akaba akunze kubereka ibijyanye n'ibikorwa bye bya muzika. Kuri ubu ari mumunyenga w'urukundo na Miss Uwicyeza Pamella bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

    4.Kate Bashabe
    Kate Bashabe kuri instagram akoresha izina rya Katepyt. Ni umukobwa w'ikimero dore ko yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge. Ni rwiyemezamirimo, afite iduka ricuruza imyenda n'imitako rya Kabash fashion House.

    Kuri Instagram akurikiwe n'abantu ibihumbi 646. Abamukurikira bakunze kubona amafoto ye amaneshi aba yamamaza imyenda icuruzwa mu iduka rye, amashusho ye ari mu myitozo ngoraramubiri, ari mu ndege, cyangwa mu bihugu bitandukanye bya kure cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika n'Ubufaransa.

    5.Miss Mutesi Jolly

    Miss Mutesi jolly uza kwisonga mu bakobwa Bambara neza bakaberwa yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2016, ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga ndetse aza no mubakobwa bavuga rikijyana mu Rwanda.

    Kuri ubu akurikirwa n'abantu ibihumbi 627 ku rukuta rwe rwa Instagram.

    6..Butera Knowless
    Butera Ingabire Jeanne (Knowless) ni umugore w'umuririmbyi umaze kubaka ibigwi mu muziki wo Rwanda. Ashyirwa mu bahanzikazi ba mbere mu Rwanda bafite uburanga buhebuje. Akurikirwa n'abantu ibihumbi 670. Akunze gushyiraho amafoto ye, ay'umugabo n'umwana (ntiyerekana isura), inshuti zabo n'andi agaragaza ibikorwa bye bya muzika.

    7.BRUCE MELODIE
    Uyu muhanzi w'imyaka 32 y'amavuko, avuga ko iyi myaka ya Bruce Melodie ari iy'ibikorwa by'indashyikirwa akamwifuriza gukomeza gutsitara amano mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Kuri ubu akurikirwa n'abantu ibihumbi 845 ku rukuta rwe rwa Instagram , sibyo gusa kandi n'umuhanzi ukunzwe na rubanda nyamwishi.

    8.Sandrine Isheja
    Sandrine Isheja asanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro kuri Kiss FM , akaba kandi ari umushyushyarugamba , n'umubyeyi w'abana 2 babahungu akurikirwa n'abantu ubihumbi 473 .

    9.Anita Pendo
    Anita Pendo ni umunyamakurukazi wa RBA, akaba Umu-DJ n'umushyushyarugamba ukundwa n'abatari bake, bitewe n'amashagaga aba afite imbere y'imbaga. Uyu mugore wabana 2 akurikirwa n'abantu ubihumbi 568. Akunze gusangiza abakunzi amafoto atandukanye , imirongo yo muri Bibiliya, amagambo yavuzwe n'abandi, amafoto n'amashusho asekeje.

    10.Sibomana Emmanuel (Uzwi nka Patrick mu kinamico Urunana).

    Ku myaka 38 y'amavuko Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu runana ari mubanyarwanda 3 bakurikirwa n'abagera kuri Miliyoni kurukuta rwe rwa Instagram.

    Nubwo atavugwaga cyane mu itangazamakuru, we ubwe ni itangazamakuru kuko uretse kuba ari n'umunyamakuru ni umukinnyi w'ikinamico urunana inyura kuri Radio Rwanda na BB Gahuzamiryango.

    Mu kiganiro aheruka kugira The Choice live yahishuye ko yahishuye ibanga yakoresheje kugirango akurikirwe n'abantu benshi batandukanye ndetse n'inyungu akura ku kuba afite abamukurikirana benshi ku rubuga rwa Instagram. Sibomana Emmanuel yatubwiye ko ubuzima bwo kwamamara yabutangiriye kuri Radio nyinshi yagiye akoraho.

    Yagize ati:”Natangiye kuvugira kuri Radio mu mwaka wa 2007 icyo gihe hari kuri radio Salus ariko ntabwo nakoragaho nk'umunyamakuru w'ibihe byose ahubwo kwari kwishimisha no kwimenyereza nk'umuntu urikunda” .

    Akomeza avuga ahandi hose yakoze nk'umunyamakuru harimo Radio TV 10 mu mwaka wa 2014, Hot Fm mu mwaka wa 2016, Radio na Television Isango Star, ndetse akora no ku Isibo TV akora ibyegeranyo Isoko y'ubwamamare.

    Uretse kandi kuba yarabaye umunyamakuru, Sibomana Emmanuel yigaruriye imitima y'abantu ubwo yinjiraga mu bakinnyi b'ikinamico Urunana aho akina yitwa Patrick akaba yarahereye mu mwaka wa 2012.

    Ati ” Natangiye kera ndi umwana nkunda urunana njya kuvumba mu baturanyi radio, mu mwaka wa 2010 nibwo nanditse nsaba gukina mu runana bansubiza nyuma y'imyaka ibiri, hanyuma nkora ikizamini ndagitsinda ntangira gukina mu runana gutyo”.

    Mu mwaka wa 2017, nibwo Sibomana yahawe amahugurwa y'ukuntu ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga zakoreshwa neza zikabyarira inyungu uzikoresha.

    Sibomana Emmanuel yavuze ko ibanga yakoresheje nta rindi ari kuba yarabyize ndetse no gufashanya buri wese akerekera mugenzi we icyo ashoboye.

    Ati “ibanga rya mbere nakoresheje ni ukubyiga nkamenya uko imbuga nkoranyambaga zikora, igihe cyo kugira icyo ushyira kuri izo mbuga nkoranyambaga”

    Akomeza avuga ko hari ubundi buryo yakoresheje bwatumye abantu bamenya ko afite konti ya Instagram ndetse no gutuma abantu benshi bayimenya.

    Ati ” ubundi buryo nakoresheje ni Hashtag, gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu biryoheye ababibona, nakoresheje imipira yariho ibirango bya Instagram yange nkayiha abantu bakajya bayambara uwo bahuye akifuza kumenya uwo ndiwe”.

    Imbogamizi Sibomana Emmanuel yahuriye nazo mu kwiteza imbere abikesha imbuga nkoranyambaga.

    Sibomana yavuze ko hari byinshi bimubera imbogamizi ku mbuga nkoranyambaga aho hari abashaka kumushora mu butinganyi, abashaka ko konti ye bayifunga ndetse n'izindi nyinshi.

    Ati “iyo umaze kugira abagukurikirana benshi, hari abahita bashaka kugushora mu ngeso zitari nziza, hari ubutumwa bwinshi nakiriye bwansabaga ko najya mu butinganyi”

    Akomeza agira ati “uretse n'ibyo, hari abansebya kuko maze gutera imbere ndakeka wabibonye ko barimo bavuga ko ari abahinde bakurikirana gusa, hari n'abashaka kwinjira kuri konti yange ngo bayifunge”

    Avuga ku kibazo cy'abavuga ko abamukurikirana afite yabaguze, yemeje ko atabagura akurikije n'ubumenyi afite.

    Ati “sindusha amafaranga ba Meddy na The Ben, sinyarusha bano batwika, kandi ntabwo nabona amafaranga yo kugura abamukurikirana kuri Instagram. Ababivuga ni ukubima amatwi nkakora ibinteza imbere”

    Yakomeje avuga ko kandi uretse izo mbogamizi ziri rusange, izindi ahura nazo we ku giti cye harimo nk'ibikoresho bicye, abamamaza batari bamenya agaciro k'imbuga nkoranyambaga.

    Ni izihe nyungu Sibomana Emmanuel akura ku mbuga nkoranyambaga.

    Sibomana Emmanuel avuga ko imbuga nkoranyambaga zimutunze ndetse zikamufasha gukemura ibibazo bye bya buri munsi.

    Ati “Imbuga nkoranyambaga niho nkura ubuzima bwange bwa buri munsi, amafaranga yo kuntunga, ayo kwishyura inzu, ndetse n'andi yose nkenera. Ku mbuga nkoranyambaga niho nkura ubuzima bwange bwa buri munsi.”

    Sibomana Emmanuel agira abantu inama cyane cyane urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bibinjiriza gusa aho kuhatwikira kandi bitinjiza.

    Indi nama ya Sibomana Emmanuel ni ukwirinda no kunonosora ibyo abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/patric-wo-mu-runana-ayoboye-urutonde-rw-ibyamamare-nyarwanda-10-bikunzwe-cyane

  • Itangazo:UWINEZA Claudine yasabye guhindura amazina akitwa MWIHOREZE CLAUDINE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWINEZA Claudine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MWIHOREZE CLAUDINE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwineza-claudine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mwihoreze-claudine-70419

  • Perezida Ruto aragirira uruzinduko mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya William Ruto, aragera mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.

    Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    Ni uruzinduko rwe rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z'umwaka ushize wa 2022.

    Ni uruzinduko rwe rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kenya muri Kamena 2022.

    Byitezwe ko aza kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu muri Village Urugwiro, nyuma bombi baze kugirana ikiganiro n'abanyamakuru. Araza kandi gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, anasure Carnegie Mellon University i Masoro.

    Bivugwa kandi ko Perezida Kagame aza kwakira Ruto mu musangiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

    The post <strong>Perezida Ruto aragirira uruzinduko mu Rwanda</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/perezida-ruto-aragirira-uruzinduko-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ruto-aragirira-uruzinduko-mu-rwanda

  • Abanditsi bo mu Rwanda bagiye kugirana imikoranire yihariye n'Abanya-Angola – #rwanda #RwOT

    Byagaragajwe kuri uyu wa 3 Mata 2022 mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku bikorwa biteganyijwe mu muhango wo kwizihiza imyaka 21 ishize hasinywe amasezerano y'Amahoro n'Ubwiyunge muri icyo gihugu.

    Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio; Abayobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda no muri Angola, Dr Richard Hategekimana na Dr David Kepelenguela, ndetse n'Umwanditsi Dr Francisco Queiroz.

    Dr Queiroz ni na we wanditse igitabo cyiswe 'The Great Kassitur Empire in the Sekele Dynasty' cyamuritswe muri Angola, nyuma y'u Rwanda kikazanamurikwa muri Brésil , Portugal, Nigeria n'ahandi.

    Ni igitabo cyanditswe mu buryo bugaragaza uko mu myaka iri imbere ubuzima bwose buzashingira ku ikoranabuhanga, umwanditsi agasaba Abanyafurika kwimakaza ubumwe n'amahoro arambye nk'intwaro nyamukuru yo kuzatuma izo mpinduka zihira Afurika.

    Dr Dr Queiroz yahisemo kukimurika mu Rwanda kubera ko ari igihugu cyagaragaje byeruye ko Afurika ishobora gutera imbere birambye binyuze mu bikorwa rumaze kugeraho nyuma y'imyaka itari myinshi ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Dr Richard Hategekimana nyuma yo kugaragarizwa ibiri muri icyo gitabo, yavuze ko bishimiye ko cyamurikiwe mu Rwanda ndetse anizeza ubufatanye bwisumbuye hagati y'abanditsi b'ibihugu byombi nk'uko n'abo muri Angola babisabye.

    Ati 'Icyo twifuza ni ukwagura amarembo tugakorana n'abandi banditsi hirya no hino ku Isi kuburyo kuri iyi nshuro twiteze ko tuzagirana ubufatanye bukomeye n'abo muri Angola dore ko gufatanya ari nayo ntego ya Afurika Yunze Ubumwe.'

    Yagaragaje ko ubwo bufatanye ari izindi mbaraga abanditsi b'u Rwanda bungutse mu bijyanye no guha imbaraga umuco wo gusoma no kwandika ibitabo aho 'tuzabaha ibitabo twanditse ku Rwanda na Afurika ndetse nabo babikore gutyo.'

    Guhitamo itariki ya 3 Mata 2023 nk'umunsi wo kumurika icyo gitabo mu Rwanda ngo bifitanye amateka n'umunsi w'agaciro muri Angola kuko ari bwo hasinywe amasezerano ahagarika intambara hagati y'amashyaka ya UNITA na MPLA.

    Dr Queiroz ati 'Ni umunsi twageze ku mahoro. Igihugu cyacu kuva ubwo nticyasubiye mu ntambara z'urudaca zari zimaze hafi imyaka 41. Afurika tugomba gufatanya kugira ngo turwanye ba gashakabuhake batuma umugabane wacu uhora mu mvururu zituma tudatera imbere.'

    Iki gitabo cyanditswe mu gi-Portugal mu myaka ya 2019-2020 kimurikwa bwa mbere mu Ukuboza 2020 i Luanda muri Angola.

    Mu 2022 cyashyizwe mu Cyongereza ndetse gisohorwa mu icapiro rya Lavender Moom ryo muri Afurika y'Epfo.

    Kugira ngo kimurikwe mu Rwanda byagizwemo uruhare na Ambasade ya Angola mu Rwanda, urugaga rw'abanditsi muri icyo gihugu n'abandi.

    Bimwe mu bikubiye muri icyo gitabo

    Dr Queiroz ajya kwandika iki gitabo yibanze ku buzima bw'Abanyafurika bushobora kuzahindurwa n'ikoranabuhanga mu bihe biri imbere, haba mu bukungu, imibanire, politiki, gutwara abantu n'ibintu n'indi mirimo.

    Uyu mwanditsi agaragaza ko ibigo by'ubuvuzi bizaba bigenzura ubuzima bw'abantu nabwo buzaba bwarahurijwe ku bindi byuma by'ikoranabuhanga ku buryo umuntu ashobora kuzajya avurwa atanavuye iwe.

    Uyu mwanditsi agaragaza ko nihimakazwa ubumwe ibihugu bigaharanira ikibihuza aho kwisenyera bitijwe umurindi n'abo hanze ya Afurika, bungukira muri uwo mwiryane ntakazabuza, Afurika nayo izagera aho ikaba umugabane utinywa na bose.

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio agaragaza ko uyu munsi ugamije kwimakaza amahoro atari muri Angola gusa ahubwo bigomba kuba ihame kuri Afurika yose kugira ngo ibashe kugera ku ntego yihaye yo kunga ubumwe.

    Amb. Octávio yashimangiye ko ku bijyanye bo kwimakaza amahoro, bafatira urugero ku Rwanda kuko 'rwo rwageze ku mahoro kare mbere yacu. Rutubera urugero binyuze no mu mubano w'ibihugu byombi umaze gushinga imizi.'

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio (iburyo) ari kumwe na Dr Queiroz, wasobanuraga ibikubiye mu gitabo yanditse

    Uhereye iburyo Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio ari kumwe na Dr Queiroz, wasobanuraga ibikubiye mu gitabo yanditse

    Dr Richard Hategekimana yagaragaje ko bagiye kugirana imikoranire n’abanditsi bo muri Angola mu buryo bwo guhanahana ubunararibonye mu kwandika ibitabo

    Dr Queiroz wanditse igitabo ‘The Great Kassitur Empire in the Sekele Dynasty' yayoboye za Minisiteri zitandukanye muri Angola zirimo iy’umutungo kamere n’izindi

    Dr Dr Queiroz ubwo yasubizaga abanyamakuru ku bijyanye n’icyo igitabo yanditse kizamarira Abanyafurika

    Dr David Kepelenguela uhagaragriye urugaga rw’abanditsi muri Angola yavuze ko Afurika niramuka ifatanyije mu kurwanya ibibazo ihura nabyo izagera ku ntego yihaye vuba

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Dr Eduardo Octávio yagaragaje ko itariki ya 4 Mata ari itariki ikomeye mu mateka ya Angola kuko ishimangira ubwiyunge n’amahoro arambye

    Dr Ismael Buchanan, inzobere muri politiki mpuzamahanga ni we wari uyoboye ibiganiro

    Amafoto: Dukundane Ildebrand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanditsi-bo-mu-rwanda-bagiye-kugirana-imikoranire-yihariye-n-abanya-angola

  • Perezida wa Kenya ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Ruto ategerejwe i Kigali. Ni uruzinduko rwe rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z'umwaka ushize wa 2022.

    Byitezwe ko aza kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu muri Village Urugwiro, nyuma bombi baze kugirana ikiganiro n'abanyamakuru. Araza kandi gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, anasure Carnegie Mellon University i Masoro.

    Bivugwa kandi ko Perezida Kagame aza kwakira Ruto mu musangiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

    Kenya ifite ishoramari ryinshi mu Rwanda mu ngeri zitandukanye. Nko mu burezi, ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk'ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM.

    Mu rwego rw'amabanki, Banki y'Abaturage isigaye iri mu maboko y'Abanyakenya nyuma yo kugurwa na KCB, hari kandi na Equity bank, GT Bank, I&M Bank n'izindi.

    Hari ibindi bigo nka Britam bitanga serivisi z'ubwishingizi ndetse mbere y'uko UAP igurwa na Old Mutual nayo yari ishoramari ry'Abanyakenya mu Rwanda.

    Mu bigo by'ubukerarugendo hari Serena Hotel n'ibindi.

    Perezida William Ruto agiye kugirira mu Rwanda uruzinduko rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-kenya-ategerejwe-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rw-akazi

  • Iri mu Rwanda byagenda bite? Imaramatsiko ku mikorere ya gari ya moshi y'Abashinwa ifite umuvuduko nk'uw'isasu – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ubwikorezi mu Rwanda giherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame muri Mutarama mu 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier.

    Muri gare no ku byapa bitandukanye, abagenzi bavuga ko bamara amasaha bategereje imodoka abandi bakararara muri gare ugasanga bibiciye akazi n'izindi gahunda bari bafite.

    Uyu munsi iyo witegereje neza ibibazo u Rwanda ruri gucamo mu bijyanye n'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu, bijya gusa n'ibyo u Bushinwa bwari bufite mu myaka mike ishize kandi bwo bukagira n'imbogamizi z'uko ari igihugu kinini kandi gifite abaturage benshi.

    Bufite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 9,6 n'abaturage barenga gato miliyari 1,4. Ibi bishobora gutuma wibaza ibanga iki gihugu cyakoresheje kugira ngo uyu mubare munini w'abagituye bose babashe kubona uburyo bwo gukora ingendo bitabangirije gahunda.

    Bumwe mu buryo bwafashije u Bushinwa mu bijyanye n'ingendo ni gari ya moshi iki gihugu cyatangiye gukoresha mu 2008 zizwi nka 'Bullet trains', izina zikomora ku muvuduko wazo ugereranywa n'uw'isasu.

    Kugeza ubu u Bushinwa bufite gari ya moshi zo muri ubu bwoko 2.800 zijya mu byerekezo bitandukanye. Bibarwa ko nibura buri umwaka izi gari ya moshi zitwara abagenzi babarirwa muri miliyari ebyiri.

    Abakunze kuzifashisha ni abagana mu byerekezo bya Shanghai-Nanning, Shanghai—Chengdu, Beijing—Shanghai, Beijing—Guangzhou—Shenzhen—Hong Kong. Hari benshi bibaza ibanga riri muri izi gari ya moshi ku buryo uyu munsi umubare w'abaziyoboka mu Bushinwa uruta uw'abakoresha indege.

    Nk'uko izina ryazo ribisobanura, kimwe mu byatumye izi gari ya moshi zigarurira imitima ya benshi ni umuvuduko wazo, ushobora kugera kuri kilometero 350 mu isaha, bivuze ko mu munota umwe ishobora kugenda kilometero eshanu ndetse ahantu indege igenda amasaha abiri yo ihagenda amasaha atanu, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mateka y'ubwikorezi bwo ku butaka.

    Mbere y'uko iyi gari ya moshi itangira gukoreshwa nibura byasabaga abava ko Beijing bajya muri Shanghai (intera ya kilometero 1200) gukora urugendo rw'amasaha arenga 12, ariko ubu bakoresha atanu.

    Kugeza ubu iyi gari ya moshi yo mu Bushinwa ni yo ya mbere yihuta ku Isi, aho iza imbere y'izindi zikomeye ku Isi nka TGV y'Abafaransa, ICE3 y'Abadage na JR East E5 y'Abayapani.

    Zimwe mu mpamvu zatumye ubu bwoko bushya bwa gari ya moshi bubasha guca aka gahigo ni uburyo imihanda yazo yubatse.

    Mu kuyubaka hirindwa amakorosi ku buryo aho bibaye ngombwa basatura umusozi aho kuwubererekera. Ibi bituma ikomeza kugendera ku muvuduko wo hejuru cyane ko nta makorosi ihura nayo.

    Mu kubasha kubaka umuhanda ugororotse neza, inzira z'iyi gari ya moshi zishyirwa mu kirere hifashishijwe inkingi nini kandi nyinshi. Kimwe n'ibindi binyabiziga byinshi nayo itwarwa n'umushoferi ariko ibikorwa byinshi birimo nko kugabanya umuvuduko, guhagarara n'ibindi irabyikoresha.

    Kugeza ubu u Bushinwa bufite izi gari ya moshi zibarirwa mu 2800 zihuza imijyi igera kuri 500 ndetse zikagera mu ntara 33 muri 34 zigize u Bushinwa.

    Ahenshi mu Bushinwa imihanda y’izi gari ya moshi yagiye ishyirwa mu kirere mu kwirinda amakorosi n’ibindi bishobora kuyizitira mu bijyanye n’umuvuduko

    Ziri mu Rwanda byaba bimeze gute?

    Mu minsi mike ishize nayigenzemo, mu by'ukuri iyo wicaye imbere ntushobora no kumenya ko iri kwihuta cyane uretse nk'igihe urebye mu idirishya ukabona uburyo muri guca ku bindi binyabiziga mu gihe kitageze no ku isegonda.

    Iyo uri hanze ukayireba igenda, umenya ari nka bya bindi bavuga ngo ikintu giciyeho nk'umuyaga, bamwe bashobora kugira ngo ni amakabyankuru ariko twifashishije ingero byakumvikana neza.

    Urugendo Kigali-Muhanga rureshya na kilometero 48,7. Ku modoka yihuse nibura bishobora gufata iminota 40 kugira ngo ube uvuye hamwe ugeze ahandi. Mu gihe hakoreshwa ubu bwoko bwa gari ya moshi, iminota umunani yaba ihagije ngo ube uvuye i Kigali ugeze i Muhanga.

    Nk'igihe ukeneye kujya i Rubavu uvuye i Kigali wakoresha iminota 15, igihe uva Kigali ujya Huye ugakoresha 24 mu gihe mu busanzwe bitwara amasaha ari hejuru y'abiri.

    Uramutse ukoresheje iyi gari ya moshi uva nka Nyagatare ujya i Rusizi ho nibura byagufata iminota 56. Ibi bivuze ko aho waba utaha hose mu Rwanda ushobora gukorera muri Kigali ariko ukarara iwawe.

    Mu mikorere y'izi gari ya moshi, zigira aho zihagurukira n'aho zigarukira ariko zikagira n'aho zigenda zihagarara mu nzira, bivuze ko nko mu gihe Gari ya Moshi yaba ikora mu cyerekezo cya Kigali-Rusizi, ishobora guhagarara i Muhanga gato abantu bakavamo, ikongera guhagarara Ruhango, Nyanza cyangwa se i Huye.

    U Rwanda nk'igihugu kiri gutera imbere byihuse ari nako umubare w'abaturage biyongera bizagorana ko mu myaka iri imbere abantu bose bashobora gukorera muri Kigali ari naho baba. Bivuze ko nibura ubu buryo bw'ingendo bwihuta bwafasha ku buryo umuntu ashobora gukorera i Kigali ataha i Butare kandi ntakerewe akazi cyangwa ngo agereyo afite umunaniro.

    Akandi karusho k'izi gari ya moshi ugereranyije n'imodoka zisanzwe ni uko zitwara abantu benshi, aho nibura imwe ishobora gutwara abagera ku 1300.

    Uretse kwihutisha ingendo, ikindi kibazo izi gari ya moshi zishobora gukemura mu gihe zaba zikoreshwa mu Rwanda ni ikijyanye n'impanuka.

    Imibare igaragaza ko ko kugeza mu Ukuboza 2022 mu Rwanda, abantu bishwe n'impanuka bari 729, ugereranyije na 655 bapfuye kugeza mu Ukuboza 2021 na 687 kugeza mu Ukuboza 2020.

    Muri rusange, abakoresha umuhanda bakoze impanuka bari 6351 kugeza mu Ukuboza 2020; 14.591 kugeza mu Ukuboza 2021 na 17.179 kugeza mu Ukuboza 2022.

    Imibare igaragaza ko mu mpanuka zose zabaye mu myaka itatu ishize, zakomerekeyemo abantu 2704 kugeza mu Ukuboza 2020, abantu 5928 kugeza mu Ukuboza 2021 na 7918 kugeza mu Ukuboza 2022.

    Uretse agahinda k'imiryango ibura abayo buri mwaka, izi mpanuka ziteza igihombo igihugu n'ibigo by'ubwishingizi muri rusange ku buryo amafaranga yasabwe kubera ubwishingizi bw'ibinyabiziga yazamutse akava kuri miliyari 21,1 Frw (63%) mu Ukuboza 2021, agera kuri miliyari 24,9 Frw (67%) mu Ukuboza 2022.

    Kuva izi gari ya moshi zatangira gukoreshwa mu Bushinwa zimaze gukora impanuka zibarirwa ku ntoki zirimo n'iyabaye mu 2011 biturutse ku makosa yakozwe mu ikoranabuhanga. Ibi bishimangira ko zishobora kuba uburyo bwiza bwo gutwara abantu mu bihugu byugarijwe n'impanuka.

    Nta wakwirengagiza kandi amafaranga igihugu gisohora buri mwaka kigura ibikomoka kuri peteroli byo gukoresha mu ngendo zitandukanye. Mu gihe cyatangira gukoresha izi gari ya moshi yakoreshwa ibindi kuko zo zikoresha umuriro w'amashanyarazi.

    Inzobere mu by'ingendo zigaragaza ko gari ya moshi zifite umuduvuko wo hejuru aribwo buryo bugezweho bwo gukoresha cyane ko zo zidakangwa n'uko ikirere cyaramutse ngo bitume ingendo zazo zisubikwa nk'uko bigenda ku ndege.

    Aho iyi gari ya moshi ihagurukira haba hubatswe mu buryo bugezweho ku buryo ushobora gutekereza ko ari ikibuga cy’indege

    Iyi gari ya moshi igira abashoferi bayitwara nubwo ifite ikoranabuhanga rigizweho riyifasha mu rugendo

    Abakora muri izi gari ya moshi bagira imyambarire ijya gusa n’iy’abakora mu ndege

    U Bushinwa bwatangiye gukoresha izi gari ya moshi mu 2008 none zimaze guhindura ibijyanye n’ubwikorezi mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iri-mu-rwanda-byagenda-bite-imaramatsiko-ku-mikorere-ya-gari-ya-moshi-y

  • Kinyinya: Babangamiwe n'urukuta rwa sitasiyo rushyira ubuzima bwabo mu kaga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, bavuga ko bahangayikishijwe n'urukuta rwa metero 15, rwa  Sitasiyo (station), iri kubakwa n'umushoramari kuko rushobora kubagwaho ndetse ni yo imvura iguye amazi yose amanukira mu ngo zabo.

    Ni abaturage bo mu Kagali ka Kagugu, Umudugudu wa Gicikiza, bavuga ko ko uburyo uru rukuta rwubatse rudakomeye ku buryo biteye inkeke ko rushobora kubagwaho kuko niyo imvura iguye amazi ava kuri uru rukuta ajya mu nzu zabo.

    Aba kandi bavuga ko kubera iki kibazo inzu zabo zitakibona abapangayi.

    Umwe ati 'Uru rukuta ruduteye ikibazo kuko rwubatse mu buryo butari bwiza, bubakiye hejuru y'ama-toilette(ubwiherero)bataviduye, batasibye hejuru y'ibiti batakuyeho ngo basize neza. Dufite ikibazo cy'uko ejo cyariduka kikatugwaho dufite ubwoba.'

    Mugenzi we ati 'Iyo imvura iguye abana turabasohora bakajya ku gasozi, abafite imbaraga bagasohoka twe tukumirwa. Ntabwo turyama n'abapangayi baragiye kandi amazu ariyo yari adutunze, ubu uku ngana nzajya guca inshuro?'

    Aba baturage barasaba inzego zirebwa n'iki kibazo kubafasha bakumvisha uyu mushoramari akagira icyo akora, kuko ubuzima bwabo  buri mu kaga cyangwa se bagahabwa ingurane bakimuka.

    Umwe ati 'Nadufashe adukure muri aya manegeka, leta ntabwo ikunda amanegeka.'

    Mugenzi we ati 'Uko yagize ubushobozi akavana itaka hano hasi akarigeza hariya hejuru, nakore ubushobozi atishongoye ku bantu batishoboye abahe ibabikwiriye bave muri uru rupfu n'uyu mwobo yabashyizemo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Bwana Havuguziga Charles, avuga ko ubugenzuzi bwagaragaje ko uburebure bw'urukuta rw'iyi sitasiyo ntakibazo ruteye.

    Ati 'Nibyo koko abaturage batugejejeho ikibazo bafite cy'uburebure bw'urukuta, ko amazi azavaho ashobora kwangiza amazu yabo. Uburebure bw'urukuta bwo burahari ariko abatekinisiye bemeza ko rwubatse neza kandi rukomeye. Turahumuriza abaturage ko nta kibazo kizaza, ikirebana n'amazi aturuka kuri iriya sitasiyi, sitasiyo igomba gukora ibishoboka kuburyo nta kintu na kimwe kigomba kubangamira abaturanyi bayo.'

    Aba baturage bavuga ko uru rukuta rwabashyize mu manegeka kandi hari gahunda ya leta, ikangurira abantu guhunga ahantu hose hubatse mu manegeka mu gihe cy'imvura.

    Eminente Umugwaneza

    The post <strong>Kinyinya: Babangamiwe n'urukuta rwa sitasiyo rushyira ubuzima bwabo mu kaga</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/kinyinya-babangamiwe-nurukuta-rwa-sitasiyo-rushyira-ubuzima-bwabo-mu-kaga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kinyinya-babangamiwe-nurukuta-rwa-sitasiyo-rushyira-ubuzima-bwabo-mu-kaga

  • Hubert Sugira yerekeje mu Bubiligi mu biganir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2023 ubwo yari ku kibuga cy'indege we n'umufasha we bagiye kwerekeza mu Bubiligi, Hubert Sugira Hategekimana, inzobere mu mibanire y'abantu, yaganiriye na InyaRwanda.com adutangariza bimwe ku by'urugendo rwe.

    Uyu mugabo umaze iminsi atanga ibiganiro n'inama bifasha abakundana bateganya kubana ndetse n'abashakanye kubaka ingo nziza, yadutangarije ko we n'umufasha we berekeje mu gihugu cy'Ububiligi aho azakora ibiganiro by'iyubaka-mitima no gufasha gusana imiryango, muri iyi minsi tugiye gutangira yo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Ubwo twamubazaga impamvu y'ibyo biganiro, Hubert yagize ati: 'Abantu benshi bamaze kunyumva bazi ko ibintu byose mvuga mba nshingiye ku ijambo ry'Imana ndetse na na siyansi, rero nk'uko ijambo ry'Imana rivuga mu gitabo cya Yesaya 58:12 ngo: 'N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.'' 

    Yakomeje agira ati: 'Mu myaka 29 ishize, u Rwanda rwabayemo genocide yakorewe abatutsi. Ikintu cya mbere genocide yakoze ni ugusenya umuryango aho benshi babuze ababyeyi, abandi babura abo bashakanye ndetse benshi babura abana babo, 

    ibyo rero uretse no gusenya imiryango yari iriho icyo gihe benshi bakaba imfubyi n'abapfakazi, genocide yasize ibikomere na n'ubu bitarakira bishobora no gutuma abarokotse bibagora kubaka ingo nshya ngo zibe nziza kuko burya ibintu by'urukundo bikora ku mbamutima z'umuntu.'

    Ati: 'Iyo rero ufite ibikomere mu mutima bitakize neza bishobora kukubuza kubaka urugo rwiza, niyo mpamvu muri uyu murongo Imana yabwiraga abayishaka ko izabaha ubushobozi bwo kubaka bubakiye mu matongo, bubakiye ku byari byarasenyutse, kandi bakica ibyuho bijya mu ngo. Bivuze ko Imana ishobora gukiza umuryango wari warasenyutse maze ukongera ukaba mushya.'

    Hubert yakomeje atangariza InyaRwanda ko ari 'muri urwo rwego mu Bubiligi, mu mujyi wa Anvers (Antwerpen) hari itorero ryitwa Rafaël Horeb Mountain Church ryateguye igiterane cy'iminsi iburu, gifite insanganyamatsiko yo kongera kubaka umuryango ku matongo ya cyera, ngo abantu babashe gukira mu gihe twibuka abacu tubikore koko tuniyubaka mu miryango yacu'.

    Hubert anongeraho ko kuba icyo giterane kizatangira ku itariki ya 8 Mata 2023 bifite icyo bivuze cyane mu buzima bwe ndetse n'ubw'umufasha we, kuko kuri iyo tariki mu mwaka wa 1994 aribwo imiryango yabo yatewe n'interahamwe.

    Ati: 'Itariki abakoze genocide bari bateganije ko mbura ubuzima bwanjye, Imana irashaka kunkoresha ngo abe aribwo ahubwo mfasha mu gutanga ubuzima no gufasha mu gusana imiryango. Nari nkiri muto, ariko ubu maze gukura nanjye nubatse umuryango wanjye. Rero numvise ari ikintu cy'agaciro kandi kigaragaza ko koko muri iyi minsi twibuka abacu bazize genocide yakorewe Abatutsi muri 1994, twibuka twiyubaka.'

    Twifuje kumenya niba ibiganiro azabikorera mu Bubiligi gusa, Hubert atubwira ko azava mu gihugu cy'Ububiligi agakomereza muri Canada mu mugi wa Ottawa na Gatineau, aho naho azaba atanga ibiganiro bifasha mu mibanire no gusana umuryango.

    Hubert na Madamu we ku kibuga muzamahanga cya Kigali

    Hubert ku kibuga cy'indege cya Kanombe ari hamwe n'umufasha we biteguye urugendo

    Hubert yavuz ko azamara ukwezi atanga ibiganiro

    Conference for singles in Gatineau-Canada

    Hubert akunze gutanga ibiganiro byo gufasha urubyiruko kumenya guhitamo uwo bazabana

    Conference for couples - Gatineau Canada

    Hubert kandi anatanga ibiganiro byo gufasha imiryango (urugo) kubana neza

    Marriage conference Ottawa Canada

    https://www.youtube.com/watch?v=OtLjEcX4GZ4

    https://www.youtube.com/watch?v=QTCx3cCOTnU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127764/hubert-sugira-yerekeje-mu-bubiligi-mu-biganiro-byisanamitima-no-kubaka-ingo-nziza-127764.html

  • Finland iraba umunyamuryango mushya wa OTAN #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023, igihugu cya Finland iraba umunyamuryango wa 31 mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN), nk'uko byatangajwe n'umunyamabanga mukuru wawo.

    Ubusabe bwa Finland bwatewe n'igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine, Finland ikaba ihana umupaka muremure n'Uburusiya.

    Turukiya yatindije ubusabe bwa Finland, yinubira ko iki gihugu gifasha abakora iterabwoba.

    Igihugu cya Suède nacyo cyatanze ubusabe bwo kwinjira muri OTAN mu gihe kimwe na Finland muri Gicurasi mu 2022, ariko Turukiya irimo gutambamira ubusabe bwayo mu kwinubira ibintu bimwe nk'ibyo yinubiye ku busabe bwa Finland.

    Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, yashinje Suède kwemera intagondwa z'aba Kurds (Kurdes) no kuzemerera kwigaragambya mu mihanda yo mu murwa mukuru Stockholm.

    Ukwaguka kwa OTAN uko ari ko kose gusaba ko kuba gushyigikiwe n'ibihugu binyamuryango byose.

    Kuri uyu  wa Mbere tariki 3 Mata 2023, umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg, ari i Buruseli mu Bubiligi, yagize ati'Tuzazamura ibendera rya Finland ku nshuro ya mbere hano ku cyicaro gikuru cya NATO. Uzaba ari umunsi mwiza ku mutekano wa Finland, ku mutekano w'Uburayi bw'amajyaruguru ndetse no kuri NATO muri rusange.'

    Yakomeje agira ati 'Sweden na yo izarushaho gutekana kubera ibi.'

    Kuba umunyamuryango kwa Finland ni kimwe mu bihe by'ingenzi cyane mu mateka ya vuba aha ya OTAN.

    Igihugu cya Finland gihana umupaka wa kilometero 1,340 n'Uburusiya, ndetse ikaba ari kimwe mu bihugu bifite intwaro za rutura zikomeye cyane mu Burayi bw'uburengerazuba, cyahisemo kureka kutagira uruhande kibogamiyeho, gisaba kwinjira muri OTAN kubera igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine.

    Suède na yo yaretse kutagira uruhande ibogamiyeho kwari kumaze igihe, isaba kwinjira muri OTAN, ariko, bitandukanye n'umuturanyi wayo, yo ntabwo ihana umupaka n'Uburusiya.

    Rimwe mu mahame-shingiro ya OTAN ni ubwirinzi buhuriweho, bivuze ko igitero ku gihugu kinyamuryango gifatwa nk'igitero kigabwe ku bihugu binyamuryango byose.

    Kuri Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, kuba Finland igiye kwinjira muri OTAN ni ingorane ikomeye mu rwego rw'igenamigambi.

    The post <strong>Finland iraba umunyamuryango mushya wa OTAN</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/finland-iraba-umunyamuryango-mushya-wa-otan/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=finland-iraba-umunyamuryango-mushya-wa-otan

  • Umukobwa wa Diamond yabyaranye na Zari yatunguranye asaba nyina kwirukana umukozi vuba vuba #rwanda #RwOT

    Tiffah, umukobwa wa Zari Hassan na Diamond yasabye nyina kwirukana umukozi wo mu rugo bitewe n’uburyo ahamagaramo izina rye.

    Mu kiganiro cyagiye hanze uyu mukobwa aganira na nyina, yarimo amubaza ku mubano we n’umukozi wo mu rugo.

    Tiffah yavuze ko adakunda uburyo uyu mukobwa amuhamagaramo kuko izina rye arihamagarana imbaraga asa n’umukanga ni mu gihe we aba yumva ko yamuhamagara gahoro.

    Nyina yamubajije icyo yakora undi avuga ko akwiye guhita amwirukana akazana undi. Zari amubajije niba yarigeze amubuza kumuhamagara gutyo, undi yavuze ko ntabyo yakoze ndetse nta n’ibyo yakora ahubwo nyina akwiye kumwirukana.

    Tiffah ni umwe mu bana babiri Zari Hassan yabyaranye na Diamond Platnumz, undi ni Nillan bose bakaba babana na nyina muri Afurika y’Epfo.

    Tiffah yasebye nyina kwirukana umukozi wo mu rugo kubera uburyo ahamagaramo izina rye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-wa-diamond-yabyaranye-na-zari-yatunguranye-asaba-nyina-kwirukana-umukozi-vuba-vuba