Blog

  • Abanya Politiki bavugwaho ko baba abasimbura beza ba Perezida Kagame [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba RPF INKOTANYI ku Cyumweru,tariki ya 02 Mata 2023, Perezida Kagame yavuze ko bikwiriye ko uyu muryango wagakwiye gushaka abandi batari we bamusimbura ku buyobozi bw'iri shyaka no ku Buperezida.

    Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda muri 2003,yakoze ku mitima y'abanyarwanda benshi bituma banasaba ko itegeko rikumira manda ze rivugururwa akongera kwiyamamaza muri 2017.

    Iri tegeko ryatowe ku bwinshi,maze 2017 barongera bamuhundagazaho amajwi ndetse ubu afite amahirwe yo gukomeza kwiyamamaza akaba yakomeza kuba ku butegetsi kugeza 2034.

    Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR INKOTANYI ko yifuza ko haboneka abandi bagirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyaka n'igihugu.

    Ati “Mfite umwenda wo kuvuga ngo yiba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo muntorera gukora. Ni cyo nshaka kuvuga.Birasa nkaho hari icyaha mfite.

    N'ukuvuga ngo wananiwe gukorana nabo ukorana nabo ku buryo twibonamo abandi bashobora gukora nk'ibyawe,nk'ibyo tugusaba gukorana nawe.Nicyo nashakaga kuvuga.

    Iteka ko dushaka Chairman hakaza Kagame,ubundi mu buryo busanzwe kuki bitaba byiza ariko hari icyo kintu…Ndanabyifuza ko byaba no ku buyobozi bw'igihugu.”

    Impaka ntizijya zibura ku bantu bavamo umusimbura wa Perezida Kagame aho benshi mu bavuga bemeza ko ubu ntawaboneka mu gihe abandi bagira amazina make atagera no kuri atatu y'umusimbura we.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, tariki 18 Ukwakira 2022,Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe igihe abona u Rwanda rwazayoborerwa n'undi muntu utari Perezida Paul Kagame, avuga ko ari igihe rwazaba rumaze kugera aho rushikamye.

    Abajijwe abashobora kuvamo uwasimbura Perezida Paul, Hon Musa Fazil Harerimana yavuze ko ari abakiri bato batabaye mu bibazo by'amateka yaranze u Rwanda.

    Ati 'Abakandida mvuga bakiri bato, ni abantu ubona ko bize muri iki gihe cya nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabateza imbere, ntibahure n'amacakubiri ya Leta iyabashyiramo. Abo bazamutse gutyo, numva ko kuri njyewe ari bo yategura agaha ubuyobozi.'

    Mu kiganiro UMURYANGO wagiranye n'Umusesenguzi Jean Paul Nkundineza,yavuze ko kuri ubu umusimbura wa Perezida Kagame ataraboneka kuko ukenewe ari ufite ubuhanga mu Bubanyi n'amahanga,gukorana n'igisirikare no kubaka urwego rw'ubutasi rukomeye,guteza imbere u Rwanda nkuko abikora ndetse no kuba afitiwe icyizere mu banyarwanda.

    Ati “RPF imyaka 35 irimo 29 ku butegetsi,biragoye kubona undi muntu wakorera mu ngata Perezida Kagame,bivuye mu mboni z'abaturage.Biragoye kuko abaturage baramwizera cyane.Imvugo yakoresheje ni imvugo ya politike cyane.Ubuse Paul Biya amaze ingahe,Museveni,…n'abamusimbura nabo muri RPF kuko n'ibintu baba bateguye igihe kinini.”

    Yakomeje ati “Mu mboni zanjye umuntu ashobora kuba umuyobozi mwiza ariko kuba Perezida w'igihugu bisaba izindi mbaraga…Aka kanya biragoye.”

    Icyakora Nkundineza yavuze amazina abiri abonamo ubushobozi bwo kuba bakundanira Perezida Kagame ku butegetsi.Ati “Aka kanya mpitamo nshaka ko u Rwanda rutera imbere n'ibindi ni hgati ya Donald Kaberuka na Louise Mushikiwabo.Baza kuri uwo mwanya kubera imyanya ikomeye bayoboye ku rwego rw'isi.

    Igihugu cy'u Rwanda kimeze nka Isiraheli,gikikijwe n'abanzi,sindabona ibi bihugu duturanye tubanye neza imyka itanu,ntabwo ari bishya.

    Ikintu gikomeye Perezida Kagame abarusha bose afite ubuhanga ku bubanyi n'amahanga,azi gucunga umutekano n'ubutasi azi no guteza imbere igihugu cye mu buryo bumwe n'Ubundi.Aragikotanira muri make.Ntabwo ndabona inkotanyi yayobora u Rwanda irenze Kagame.”

    Ubwo yatangizaga Inama y Igihugu y'Umushykirano ya 17 yateraniye i Kigali kuva kuwa Kane tariki 19-20 Ukuboza 2019,Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko yifuza kuzasimburwa n'umugore.

    Aha Perezida Kagame yagize ati “Mwongere vitensi,..njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n'umugore, abagabo ntabwo nzi uko mubyumva.”

    NI BANDE BAGERAGEZA GUSIMBURA PEREZIDA KAGAME KU BUTEGETSI

    1]LOUSE MUSHIKIWABO

    Mushikiwabo ni inararibonye muri Politiki,azi u Rwanda n'imikorere yarwo ndetse anafite ubunararibonye buri hejuru ku bijyanye na politiki mpuzamahanga.

    Ni umunyapolitiki wavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo tariki 22 Gicurasi 1961.

    Ni mushiki wa Lando Ndasingwa wari umunyapolitiki n'umucuruzi ukomeye, akaza kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abandi bamwe bo mu muryango we.

    Mushikiwabo yakuriye i Kigali mu bwana bwe, aho yigiye amashuri abanza n'ayisumbuye, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare mu mwaka wa 1981.

    Nkuko bigaragara ku rubuga rwa interineti ruvuga ku buzima bwe, nyuma yaje gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri Kaminuza ya Delaware aho yize indimi no kuzisemura, ahavana impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Yabaye muri Amerika imyaka ibarirwa muri 20 akora imirimo ijyanye n'ubusemuzi nko mu Muryango w Abibumbye. Yaje kuhava ajya gukorera banki nyafurika y'iterambere muri Tuniziya, mu buyobozi bushinzwe itangazamakuru.

    Prezida Kagame yamugize Minisitiri w'Itangazamakuru ahava ajya kuyobora Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009.

    Ibi bimugira umwe mu bayoboye iyi minisiteri igihe kirekire kurusha abandi bose nyuma ya jenoside.

    Mu Kwakira 2018, Mushikiwabo yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa. Ni we mu nyarwanda wa mbere watorewe kuyobora uyu muryango mu myaka ine ndetse mu mezi make ashize yongerewe kugirirwa iki cyizere.

    Ubushobozi, ubunararibonye muri politiki y'u Rwanda ndetse na mpuzamahanga, biha amahirwe madamu Mushikiwabo kuba yajya mu basimbura ba Perezida Kagame igihe yaba avuye ku butegetsi.

    Mushikiwabo azwiho cyane gucengera no gukora 'lobbying' kugira ngo agere ku cyo ashaka. Ikindi afite cyihariye usibye kuba yarize indimi azi kuzivuga neza n'umuhanga mu bwirwaruhame n'imibanire na benshi

    Ni umuntu uhora yishimye kandi utera urwenya iyo yabishatse.

    2] DONALD KABERUKA


    Dr Donald Kaberuka,umuhanga mu bukungu na Politiki, wubatse izina rikomeye muri Afrika no ku isi yose ubwo yayoboraga Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) imyaka 10,nawe n'undi muntu utarenzwa ingohe mu kuba yayobora u Rwanda.

    Dr Donald Kaberuka ni Umunyarwanda wavutse tariki ya 5 Ugushyingo 1951, avukira ahahoze hitwa i Byumba ; ubu ni mu karere ka Gicumbi, akaba ari imfura mu muryango w'abana 7.

    Ku myaka 8 gusa, Donald Kaberuka n'umuryango we bahungiye mu gihugu cya Tanzania ari naho yize amashuri ye, aza no kuminuriza muri University of Dar es Salaam aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Philosophy.

    Icyiciro cya gatatu cy'amashuri ya kaminuza, Donald Kaberuka yacyigiye muri University of East Anglia mu Bwongereza mu bijyanye n'iterambere (Development studies) aho yaje kuva yerekeza muri University of Glasgow yo mu gihugu cya Ecosse ari naho yavanye impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'ubukungu (PhD in Economics).

    Akimara kurangiza amashuri ye, kuva mu mwaka w'1987 yakoze mu bijyanye n'amabanki ndetse n'ubucuruzi mpuzamahanga mu gihe kigera ku myaka 10. Mu bigo bikomeye yakozemo icyo gihe harimo Umuryango nyafurika ushinzwe iby'amakawa (OAIC) aho yari umuyobozi ushinzwe ubukungu.

    Mu mwaka w'1997, Dr Donald Kaberuka yagizwe Ministiri w'imari n'igenamigambi w'u Rwanda aho yari afite inshingano zikomeye zo kuzahura ubukungu bw'igihugu cyari kimaze imyaka 3 kivuye muri Jenoside ndetse n'intambara, aho ubukungu bwari bwarazahaye bisa nko gutangirira ku busa.

    Uyu mwanya akaba yarawumazeho imyaka 8 aho yagize uruhare mu izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda muburyo bugaragara.

    Muri 2005,Dr Donald Kaberuka yatorewe kuyobora BAD,aba umunyarwanda uyoboye Banki nk'iyi ikomeye muri Afurika.Muri 2010 nabwo yongeye gutorerwa indi manda.

    Mu mwaka wa 2013, Dr Donald Kaberuka yahawe igihembo cy'Umunyafurika w'umwaka cyitwa ” Daily Trust Award ” kubera uruhare yagize mu iterambere ry'umugabane wa Afurika, cyane cyane ku gitekerezo yagize cyiswe ” Africa 50 Fund ” kigamije guteza imbere ibikorwa remezo kuri uyu mugabane.

    Ku rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru Jeune Afrique muri 2015, Donald Kaberuka yaje mu bantu 50 bavuga rikijyana ku mugabane wa Afrika.

    3]JEANNETTE KAGAME

    Ugendeye ku bunararibonye afite muri politiki y'u Rwanda no kuba abana na Perezida Kagame,Madamu Jeannette Kagame yaba umusimbura mwiza wa Perezida Kagame,agakomereza ku byo yagejeje ku banyarwanda.

    Jeannette Nyiramongi ni yo mazina yiswe n'ababyeyi be, ni umufasha wa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

    Yavutse tariki 10 Kanama 1962. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n'umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk'u Burundi na Kenya.

    Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n'ubukungu n'icungamutungo, gusa akunze kugaragara cyane yibanda ku bukungu, ubuzima, imibereho myiza y'umwana n'umugore, kurwanya sida no kurengera umugore ndetse n'umuryango muri rusange.

    Mu 2010, Madamu Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by'imirire myiza ku bana muri gahunda y'ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango w'Abibumbye (ONU).

    Mu Rwanda, agira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw'umugore, uburezi , imibereho myiza y'abaturage cyane imfubyi n'abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu. Ni umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n'uburezi bw'abana b'abakobwa batishoboye.

    Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry'ihuriro ry'abafasha b'abakuru b'ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya SIDA n'ibindi bibazo.

    Nta gushidikanya ko ari umwe mu bantu bazi ibibazo Abanyarwanda bafite ndetse azi byinshi muri politiki y'igihugu bityo yaba umwe mu basimbura Perezida Kagame.

    Avuga adategwa neza indimi z'amahanga zikoreshwa cyane ku isi igifaransa n'icyongereza.

    4]TITO RUTAREMARA

    Azi Politiki y'u Rwanda,ari mu bashinze ishyaka FPR INKOTANYI,ndetse ubunararibonye afite bwatuma akora aka kazi neza cyane ko anakuze.

    Hafi ubuzima bwe bwose; Hon. Tito Rutaremara yabaye muri politike.Yayoboye akanama kashyizeho RPF mu mwaka wa 1987; ayobora akanama katunganije Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho; yabaye Umuvunyi Mukuru; aba Umudepite; Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda,ubu ari mu kanama ngishwana k'inararibonye.

    Senateri Tito Rutaremara avuga ko yavutse taliki 21 Ugushyingo 1944; avukira mu Karere ka Gatsibo; Umurenge wa Kiziguro. Yavukiye mu muryango wifashije kuko se yari umwarimu nyuma aza kuba umukarani wa Leta; kandi iwabo bari boroye inka.

    Senateri Tito yize muri kaminuza ya Cyambogo; ahita ajya mu gihugu cy'Ubufaransa aho yakomeje muri kaminuza ya Clermont Ferrand ndetse ahakorera Master's muri Geo-Physics.

    Ubuzima bwe bwa Politike nyuma y'Amashuri

    Mu mwaka wa 1980-1985; Tito Rutaremara yinjiye mu ishyaka rya Gikomunisti ryo mu Bufaransa; avuga ko bwari uburyo bwo kwiga imikorere y'amashyaka no kureba uburyo iyo mikorere yakwifashishwa kugira ngo Abanyarwanda bavanwe mu buhunzi.

    Muri icyo gihe Rutaremara yari yarambuwe uruhushya rw'inzira (Passport) yari yarahawe na Uganda; ngo kuko ubutegetsi bwariho bwamushinjaga gukorana na National Resistance Movement (ishyaka rya Museveni).

    Rutaremara yaje gusubira muri Uganda ubwo Yoweli Kaguta Museveni yari amaze gufata ubutegetsi; icyo gihe yahise ashingwa kuyobora Task force (Itsinda) ryo gushyira mu buryo RANU ari yo yaje guhinduka RPF-Inkotanyi mu Kuboza 1987.

    Kuva RPF yatangira; Tito Rutaremara yaranzwe no kuba mu myanya ikomeye muri iryo shyaka; aho yabaye Umunyamabanga Mukuru.

    1987-1989: Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi
    1989-1991: Komiseri ushinzwe ubukangurambaga
    1991-1993: Umuhuzabikorwa wa Politike n'igisirikare
    1993: Yazanye n'itsinda ry'abasirikare 600 bari muri CND (Inteko Ishinga Amategeko.)

    5]JAMES KABAREBE

    Jenerali James Kabarebe ni umunyarwanda. Yabaye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda na Minisitiri w'Ingabo. Mbere yaho yabaye umugaba w'ihuriro ry' ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Kuri ubu ni Umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare .

    Gen Kabarebe nawe ari mu bantu bazi politiki y'u Rwanda ,azi byinshi ku mutekano n'igisiirikare ndetse arakunzwe mu banyarwanda cyane ko anakunze guhura n'urubyiruko akaruganiriza amateka ku rugamba rwo kwibohora.

    Uretse aba,hari abandi banyapolitiki bazwi mu Rwanda nka Dr Vincent Biruta,Charles Muligande, Amb. Valentine Sendanyoye Rugwabiza,Bernard Makuza,Dr Ngirente Edouard,Hon.Frank Habineza nabo bafite ubunararibonye muri Politike ku buryo bayobora u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abanya-politiki-bavugwaho-ko-baba-abasimbura-beza-ba-perezida-kagame-ku

  • Abahanzikazi bakunzwe mu Rwanda kurusha abandi (Video) #rwanda #RwOT

    1.Ariel Wayz

    Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi beza kandi bakunzwe mu Rwanda ku buryo kuba wamusanga ku mwanya wa mbere ari ibintu buri wese atatindaho bitewe n'ubuhanga bwe bwumvikana mu bihangano bye ku buryo bugaragarira buri wese.

    Usibye kuba agaragara ku mwanya wa mbere ni umwe mu bahanzikazi bakiri bato haba mu mwaka ndetse no kuba yaba amaze igihe mu muziki gusa mu gihe gito amazemo yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi ndetse yagiye anagaragara mu bitaramo bitandukanye byahaye ibyishimo abanyarwanda.

    Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Ndagukumbuye' yakoranye na King James, 'Ntago yantegereza' yakoranye na Mama we,'Bad' ndetse n'izindi nyinshi zikunzwe muri iyi minsi.

    2. Alyn Sano

    Alyn Sano nawe ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera ijwi rye ritangaza benshi n'umwihariko mu mashusho y'indirimbo ze bitewe n'imyambarire aba yambaye.

    Sano yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo 'Radio,Sayless,Boo ndetse n'izindi zigezweho muri iyi minsi.

    3.Bwiza Emmerance

    Bwiza ni umuhanzikazi utamaze igihe gusa bitewe n'ibihangano bye no gukora cyane ubu izina rye rizwi cyane nk'umaze imyaka myinshi mu muziki Nyarwanda.

    Bwiza yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Exchange iri mu zigezweho muri iyi minsi,Ready, My Day yakoranye na Symphony ndetse n'izindi nyinshi.

    4.Butera Knowless

    Knowless nawe ni umwe mu bahanzikazi bafatwa nk'abamikazi mu muziki Nyarwanda bitewe n'imyaka amaze ikindi kandi kugeza ubu indirimbo yose asohoye irakundwa bitandukanye n'abo batangiranye kuri ubu bitakibukwa ko bigeze kuba abaririmbyi.

    5.Aline Gahongayire

    Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse benshi bakunze kugaragaza ko ari umubyeyi w'igikundiro kubera ibihangano bye bihembura imitima ya benshi ndetse n'ibikorwa byo gufasha abababaye akunze kugaragaramo.

    Aline yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndanyuzwe,Ntabanga,Izindi mbaraga ndetse n'izindi nyinshi zihembura imitima ya benshi.

    6.Vestine na Dorcas

    Vestine na Dorcas nabo n'itsinda ry'abana bato b'abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakundirwa cyane umurava n'umuhate bagaragaza mubyo bakora ndetse n'indirimbo zabo zisana imitima ya benshi.

    Vestine na Dorcas bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo'Ibuye,Nzakomora, Isaha n'izindi nyinshi.

    7.Marina Deborah

    Marina nawe ni umwe mu bahanzikazi bafite igikundiro kinshi bitewe n'ijwi rye ry'umwimerere riryohera amatwi y'abaryumva.

    Marina yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Shawe, Ni Wowe ndetse n'izindi nyinshi.

    8.Annet Murava

    Annet Murava ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana icyakora izina rye ritumbagira byihuse kubera amagambo yumvikana mu ndirimbo ze ndetse ibyinshi akavuga ko bifite aho bihuriye n'ubuzima bwe.

    Annet Murava ymenyenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Niho Nkiri yatumye amenyekana cyane, Naje kugushima n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-abahanzikazi-bakunzwe-mu-rwanda-kurusha-abandi-n-uko-bakurikirana

  • Imfura ya Diamond na Zari yasabye ko bakwirukana umukozi ku bw'impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Nkuko byumvikanye mu kiganiro cyagiye hanze uyu mukobwa aganira na nyina, yarimo amubaza ku mubano we n'umukozi wo mu rugo.

    Tiffah yavuze ko adakunda uburyo uyu mukobwa amuhamagaramo kuko izina rye arihamagarana imbaraga asa n'umukanga ni mu gihe we aba yumva ko yamuhamagara gahoro.

    Nyina yamubajije icyo yakora undi avuga ko akwiye guhita amwirukana akazana undi.

    Aha Zari yahise amubaza niba yarigeze amubuza kumuhamagara gutyo, undi avuga ko ntabyo yakoze ndetse nta n'ibyo yakora ahubwo ko bakwiye kumwirukana agataha bagashaka undi.

    Tiffa ni umwana w'imfura wa Diamond yabyaranye na Zari umuherwekazi ukomoka muri Uganda ariko kuri ubu utuye muri Africa y'Epfo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imfura-ya-diamond-yabyaranye-na-zari-yasabye-ko-bakirukana-umukozi-kubw-impamvu

  • Lionel Messi agiye gutandukana n'ikipe ya PSG #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko Lionel Messi yiteguye guhindura ibitekerezo maze akava muri Paris Saint-Germain muri iyi mpeshyi.

    Amasezerano y'uyu munyabigwi ararangirana n'uyu mwaka w'imikino,ndetse ngo PSG yifuzaga kumuha undi mwaka umwe nubwo ngo yamusabye kugabanya umushahara.

    Mu gikombe cy'isi cyabereye muri Qatar mu mwaka ushize,Messi w'imyaka 35 yafashije Argentine kwegukana igikombe bituma benshi babona ko agikomeye.

    Ise wa Messi witwa Jorge yabwiye Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi ko Lionel yemeye kuguma muri iyi kipe gusa ngo uyu mukinnyi yaba yamaze kwisubiraho ashaka kwigendera.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L'Equipe kibitangaza, Messi n'iyi kipe 'bari hafi yo gutandukana', uyu mukinnyi akerekeza ahandi uyu mwaka w'imikino urangiye.

    Ibiganiro byabaye mu byumweru bishize, byarangiye izi mpande zombi zitabashije kumvikana.

    Umuryango w'uyu mukinnyi urashaka gusubira muri FC Barcelona, ​​aho yamaze ubuzima bwe bwose mbere yo kwimukira i Paris muri 2021.

    PSG yasabye Messi kugabanya umushahara we 25 % kuri miliyoni 25.6 z'amapawundi ahembwa buri mwaka kugira ngo itazahabwa ibihano bya Financial Fair play.

    Messi nawe ngo arasaba guhabwa icyizere cy'umutoza n'abakinnyi bashya bazagura mu mpeshyi gusa PSG ntiyemeye kumumara impungenge.

    Messi ngo arambwiwe kwikorezwa ibyo kwitwara nabi kwa PSG isigaye itsindwa umusubirizo.

    Abafana bamuvugirije induru mu mukino baheruka gutsindwa na Lyon mu rugo gusa umutoza wa PSG,Galtier yavuze ko aba bafana ari indashima kuko Messi amaze kubatsindira ibitego 17 anatanga imipira 17 yavuyemo ibitego.

    Ikipe ya FC Barcelona yarahiye ko yifuza kugarura Lionel Messi kuri Camp Nou mu mpeshyi ndetse ibiganiro byaratangiye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-agiye-gutandukana-n-ikipe-ya-psg

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Kenya #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro mugenzi we wa Kenya Dr Willam Ruto, uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.

    Umukuru w'Igihugu yakiriye Ruto nyuma y'igihe gito atangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

     Yakiriwe ku Kibuga cy'Indege na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro.

    Muri uru ruzinduko byitezwe ko hasinywa amasezerano atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y'inzego zishinzwe igorora n'ubufatanye mu bya dipolomasi.

    Usibye gusinya amasezerano, byitezwe ko Perezida Kagame na William Ruto bagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

    The post <strong>Perezida Kagame yakiriye mugenzi wa Kenya</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-wa-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-wa-kenya

  • Perezida Ruto yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya William Ruto, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, Perezida Ruto yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Dr.Vincent Biruta.

    Ni uruzinduko rwe rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kenya muri Kamena 2022.

    The post Perezida Ruto yageze mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/perezida-ruto-yageze-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ruto-yageze-mu-rwanda

  • Lionel Messi yakomerewe n’abakunzi ba PSG #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bivuzwe ko rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira PSG, Lionel Messi azasohoka muri iyi kipe, mu mukino baheruka gukina abafana baramukomereye.

    Hari mu mukino wa shampiyona wabaye ku Cyumweru gishize aho yari yakiriye Lyon mu mukino wa shampiyona kuri Parc des Princes aho banahatsindiwe 1-0.

    Mbere y’uko umukino utangira MC ubwo yarimo asoma amazina y’abakinnyi babanza mu kibuga muri stade, bageze kuri Lionel Messi maze Stade yose iramukomera imuvugiriza induru.

    Ni nyuma y’iminsi mike amakuru atangiye gucicikana ko uyu mukinnyi wageze muri iyi kipe 2021 ashobora gusubira muri FC Barcelona, amahirwe yo kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe ya Paris Saint Germain ari make cyane.

    Ubuyobozi bwa FC Barcelona buheruka gutangaza ko burimo gureba uburyo bwagarura uyu rutahizamu wahandikiye amateka.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yakomerewe-n-abakunzi-ba-psg

  • Perezida wa FERWAFA yaba ari we ugiye gufata umwanzuro ku kibazo cya Intare FC na Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugobo Olivier yabujije komisiyo y’ubujurire gutangaza umwanzuro ku kibazo cya Intare FC na Rayon Sports batarakorana inama.

    Iyi komisiyo iba yarakiriye iki kirego ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko basanga hari amakuru badafite basaba Intare FC na Rayon Sports kugaruka ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.

    Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023 aya makipe yitabye aherekejwe n’abanyamategeko ba yo ariko birangira kumvikana byanze Komisiyo ibasaba gutaha ibabwira ko iri bubamenyeshe umwanzuro.

    Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bari mu cyumba aho baburaniye ni uko hagaragaye kujya impaka nyinshi cyane nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

    Intare FC ivuga ko batakabaye bajya muri izi mpaka kuko ukurikije amategeko Rayon Sports yamaze gusezererwa mu irushanwa.

    Intare FC ishingira ku kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 umunsi wagombaga gukinwaho umukino ugasubikwa na FERWAFA, yamenyesheje Rayon Sports ko bitarenze saa 12h igomba kuba yamenyesheje aho izakirira uyu mukino wari washyizwe tariki ya 10 Werurwe, aho kubikora yahise isezera mu irushanwa.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports yongeye kugaragaza ko yasezeye kubera ibitari bimeze neza byari bibabangamiye, nyuma y’ibiganiro bimaze gukemuka bagaruka mu irushanwa kandi ko nubwo basezeye amategeko atagaragaza uko uwasezeye yagaruka mu irushanwa.

    Iyi Komisiyo yasabye umwanya wo kwiherera ikaza kubamenyesha umwanzuro ku mugoroba w’ejo hashize.

    Amakuru avuga ko iyi Komisiyo imaze kwiherera yafashe umwanzuro ko Rayon Sports iterwa mpaga kuko itubahirije amategeko, ibibazo byose byavutse ariko yo yamaze kwica amategeko. Aho uretse kudatanga ikibuga na none yakwandikirwa imenyeshwa ko gusezera mu gikombe cy’Amahoro kwa yo byemejwe.

    Mu gihe intare FC na Rayon zari zitegereje umwanzuro, perezida wa FERWAFA yasabye iyi Komisiyo kudatangaza uyu mwanzuro bakabanza bagakorana inama.

    Iyi nama ikaba yari iteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tarikiya 4 Mata 2023 kuri FERWAFA, hategerejwe kureba niba ishobora.

    Imvo n’imvano y’ikibazo cya Rayon Sports n’Intare FC

    Nyuma y’uko umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1, umukino wo kwishyurwa washyizwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

    Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y’Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.

    Niyonzima Olivier ari mu nama na Komisiyo y’Ujurire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yaba-ari-we-ugiye-gufata-umwanzuro-ku-kibazo-cy-intare-fc-na-rayon-sports

  • Igihugu cya Australie cyahagaritse ikoreshwa rya TikTok ku mpamvu zitangaje #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangazwaga iki cyemezo, Intumwa Nkuru ya Leta Australie, yavuze ko byatewe n'uko iki gihugu kimaze iminsi gifite impungenge ko u Bushinwa bwaba bukoresha TikTok mu kuneka ibindi bihugu.

    Yavuze ko gukura TikTok mu bikoresho by'ikoranabuhanga bya leta ari inama bagiriwe n'urwego rishinzwe ubutasi muri Australie.

    Australie ifashe iki cyemezo ikurikira ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada, u Bufaransa n'u Buholandi nabyo byahagaritse gukoresha TikTok.

    Urubuga rwa TikTok rusanzwe rukorera mu Bushinwa rushinjwa kuba rukorana na Leta y'iki gihugu mu gutanga amakuru y'abarukoresha kugira ngo abe yakwifashishwa mu butasi.

    Ibi birego byatumye mu cyumweru gishize, Umuyobozi wa TikTok, Shou Zi Chew, yitaba Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Shou Zi Chew yavuze ko ibyo TikTok ishinjwa ari ibinyoma kuko ari ikigo cyigenga kidafite aho gihuriye na Leta y'u Bushinwa. Yashimangiye ko umutekano w'amakuru y'abakoresha uru rubuga nkoranyambaga ucunzwe neza kandi hari kugenda hakorwa ibishoboka byose kugira ngo urusheho kwizerwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/igihugu-cya-australie-cyahagaritse-ikoreshwa-rya-tiktok-ku-mpamvu-zitangaje

  • Intumwa nkuru ya CNDD FDD mu nama ya FPR INKOTANYI yagaragaje abica umubano w'u Rwanda n'u Burundi #rwanda #RwOT

    Intumwa z'ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD, zikubutse mu nama rusange y'ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR, inama yizihizaga imyaka 35 FPR imanza ishinzwe.

    Muri iyo nama kandi habayemo n'amatora y'ubuyobozi bw'iryo shyaka rya FPR, aho Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora iryo shyaka n'amajwi asaga 99 kw'ijana.

    Kuva mu 2015 umubano utameze neza hagati y'u Burundi n'u Rwanda, ni ubwa mbere ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ryohereje intumwa kurihagararira mu nama ya FPR Inkotanyi. Perezida w'u Burundi yageze naho yita u Rwanda igihugu cy'umwanzi.

    Izo ntumwa z'ishyaka rya CNDD FDD zari ziyobowe na Cyriaque Nshimirimana, icyegera cy'umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD.

    Uyu yabwiye BBC ko umubano w'ibihugu byombi ari ntamakemwa kuko abaturage basurana Ati “Imipaka irafunguye,abayobozi barasurana,umubano wacu umeze neza.”

    Uyu yahakanye ko abo muri CNDD FDD mu minsi ishize bavugaga amagambo akarishye ku Rwanda ati “ibyo ni wowe ubivuze twebwe ntabyo tuzi.Icyo twahoze tuvuga nuko Abanyarwanda ari abaturanyi tugomba kubana neza.

    Iyo abavandimwe bagiranye ikibazo ntawe ubajya hagati,baracyikemurira.Niba twaragiranye ikibazo n'abavandimwe tukacyikemurira,nta kibazo.”

    Abajijwe ku magambo Perezida w'u Burundi yavuze ko u Rwanda ari umwanzi w'u Burundi uyu yagize ati 'ikibazo ni icyanyu mwe abanyamakuru kuko murarema.Ibibazo ni mwe mubifite.

    Ibyo ni ibibazo by'abanyamakuru icyo si ikibazo cya leta y'u Burundi n'iy'u Rwanda.”

    Uyu yavuze ko umubano w'ibihugu nta gatotsi karimo ndetse nibyo u Burundi bwari bwasabye byo kohereza abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015 bari mu Rwanda bitakiwukoma mu nkokora.

    Perezida Kagame asoza ijambo rye ku cyumweru,tariki ya 02 Mata 2023,yashimiye CNDD FDD kuba yitabiriye ubutumire bayihaye,avuga ko nbo nibabakenera bazaboneka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/intumwa-nkuru-ya-cndd-fdd-mu-nama-ya-fpr-inkotanyi-yavuze-ku-mabano-w-u-rwanda