Blog

  • “Harigihe nicaye mu riyi ntebe arukubura uko ngira” Mu mwenda w’umuhondo n’umukara Bahavu Jannet yazamuye amaboko hejuru atera isengesho -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushabitsikazi mu gukina filime uzwi kw'izina rya Jannet uherutse kwegukana imodoka y'umuturika mu marushanwa ya RIMA yateye isengesho ahima Imana.

    Mu mwambaro w'umuhondo uvanzemo amabara y'umukara yicaye mu ntebe nziza maze azamura amaboko hejuru atera isengesho.

    Yagize ati: Harigihe nicaye muriyintebe arukubura ukongira ntanandimahitamo yarahari but now nyicayemo ndikurelaxinga none ubu ndi gushima Uwiteka mubwira nti sinzibagirwa ko ukura kucyavu, sinzibagirwa ko Ugiraneza Amasezerano wahaye Mama urikuyasohoza nushimwe Rurema byose nukuri urumwizerwa.

    Gusa yaje gushimira umugabo we Fleury ndetse na Aline Gahongayure agira ati: Uwiteka yarahabaye sis God blessed my Family Uwiteka arikumwe natwe.

    Source : https://yegob.rw/harigihe-nicaye-mu-riyi-ntebe-arukubura-uko-ngira-mu-mwenda-wumuhondo-numukara-bahavu-jannet-yazamuye-amaboko-hejuru-atera-isengesho-amafoto/

  • Bruce Melodie n’abo bajyanye bageze muri Tanzania _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie arikumwe na Producer Element n'umushoramari Coach Gael bashyitse muri Tanzania ku gicamunsi cy'ejo ku wa mbere tariki 03 Mata 2023.

    Ku munsi wejo nibwo , umuhanzi Bruce Melodie arikumwe na Element usanzwe umufasha gukora indirimbo ndetse n'umushoramari Coach Gael berekeje muri Tanzania. Aba bagabo uko ari batatuamakuru ahari n'uko bagiye muri icyo gihugu kurangiza imishinga y'indirimbo bakoranye na Harmonize ubwo aheruka mu Rwanda.


    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-nabo-bajyanye-bageze-muri-tanzania-_-amafoto/

  • Umukinnyi wa filime w’umunyarwanda niwe uyoboye urutonde rw’abantu 100 bakunzwe kuri tereviziyo yo mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime, Mizero Ncuti Gatwa, ufite inkomoko mu Rwanda ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abantu 100 bahize abandi mu biganiro na filime bica kuri Televiziyo mu Bwongereza mu 2022.

    Uru rutonde TV100 rukorwa na RadioTimes, Ncuti Gatwa yaje kuri uyu mwanya nyuma yo kugaragara muri filime nka Sex Education akina yitwa Eric Effiong ndetse ategerejwe mu gice cya 15 cya filime y'uruhererekane ya BBC yiswe Doctor Who.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-niwe-uyoboye-urutonde-rwabantu-100-bakunzwe-kuri-tereviziyo-yo-mu-bwongereza/

  • Nta mikino! Umusore yahagaritse ubukwe igitaraganya nyuma yo kumenya ko umukobwa bagiye kubana yakuyemo inda 17 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yahagaritse ubukwe bwaburaga icyumweru kimwe ngo bube nyuma yo kumenya ko umukobwa bagiye kubana yakuyemo inda 17.

    Inshuti y'uwo mukobwa yahaye amakuru Naija News, yavuze ko abo bakundana bicaye bakagirana ibiganiro by'amabanga.

    Mu kuvuga amabanga, uwo mukobwa yabwiye umusore ko yakuyemo inda 17, ni uko umusore ahita ahagarika ubukwe bwaburaga icyumweru kimwe ngo bube.

    Mbere y'uko uyu musore abuhagarika, yabanje kugisha inama nyina kuri icyo kibazo yari ahuye na cyo, aho nyina yamubwiye ko gushaka uwo mukobwa ntaho bitandukanye no gushaka umugore wabyaye.

    Source : https://yegob.rw/nta-mikino-umusore-yahagaritse-ubukwe-igitaraganya-nyuma-yo-kumenya-ko-umukobwa-bagiye-kubana-yakuyemo-inda-17/

  • Umunyarwanda Ncuti Gatwa ayoboye urutonde rw’… – #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime, Mizero Ncuti Gatwa, ari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abantu 100 bahize abandi mu biganiro na filime bica kuri Televiziyo mu Bwongereza mu 2022.

    Uru rutonde TV100 rukorwa na RadioTimes, Ncuti Gatwa yaje kuri uyu mwanya nyuma yo kugaragara muri filime nka Sex Education akina yitwa Eric Effiong ndetse ategerejwe mu gice cya 15 cya filime y'uruhererekane ya BBC yiswe Doctor Who.

    Umwaka ushize Russell T Davies ni we wari ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde nyuma yo kugaruka mu gice cya 14 cya Doctor Who, ndetse n'imishinga itandukanye irimo Nolly, You & Me na Men Up ya BBC.

    Urutonde rw'uyu mwaka rugaragaraho abantu batandukanye barimo Huw Edwards, Jennifer Coolidge , Emma D'Arcy, Adam Kay mu gihe Prince Harry na Meghan Markle bari ku mwanya wa 13.

    Mu gukora uru rutonde RadioTimes yitabaza abantu batandukanye barimo abayobora ibiganiro kuri Sky na BBC. Charlotte Moore uyobora ibiganiro kuri BBC televiziyo na radiyo yavuze ko Ncuti Gatwa agiye gukora ibidasanzwe muri sinema binyuze muri 'Doctor Who'.

    Ati “Ncuti Gatwa afite imbaraga zidasanzwe, ni umukinnyi utangaje kandi udatinya ufite impano n'imbaraga bitagira umupaka. Nkurikije ibyo maze kubona kugeza ubu , Ncuti Gatwa agiye kuyobora Isi no gushyira Doctor Who ku rwego rudasanzwe.'

    Ikipe yIgihugu y'u Bwongereza mu Bagore, 'Lionesses', yaje ku mwanya wa munani nyuma yo kwegukana igikombe cya Euro mu 2022 itsinze u Budage, uyu mukino ni umwe mu yarebwe cyane kuri televiziyo mu Bwongereza.

    Radio Times ikora uru rutonde igendeye ku biganiro byo kuri televiziyo zikomeye kandi zizwi cyane mu Bwongereza.

    Radio Times yashyize Ncuti Gatwa ku mwanya wa mbere mu bantu 100 bitwaye neza mu biganiro binyura kuri televiziyo mu Bwongereza

    Ncuti Gatwa nawe yabisangije abamukurikira kuri Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127778/umunyarwanda-ncuti-gatwa-ayoboye-urutonde-rwabantu-100-bakunzwe-kuri-televiziyo-mu-bwonger-127778.html

  • The Choice Awards: Seburikoko, Bruce Melodie… – #rwanda #RwOT

    Mu ishusho y'aya matora n'uko hari amwe bari gutora bucece bagatora abo bakunda muri buri kiciro nyamara kurundi ruhande ugasanga hari n'abatari gutirimuka ukibaza niba hari icyo bari gukora kugira ngo bashishikarize abantu kubatora.

    Gusa n'ubwo bimeze gutyo hari abanikiriye abanda ndetse bakomeje umushinga wo gutora, barimo nka Papa Sava n'amajwi 1954, Alliah Cool n'amajwi 618, Bruce Melodie n'amajwi 430, Rumaga n'amajwi 164, Bigirimana Abed n'amajwi 62, Alyn Sano n'amajwi 225, Chryso Ndasingwa n'amajwi 1531, Nep Djs n'amajwi 911, Gad n'amajwi 606, Jojo Breezy n'amajwi 553, Nyambo n'amajwi 1059 n'abandi.

    Aba n'abayoboye kuri buri kiciro aho buri umwe yisanga. Gusa uru ni urutonde rw'agateganyo kugeza igihe amatora azahagararira cyane ko umwanya ku mwanya uru rutonde ruri guhinduka bitewe n'ihatana ukuntu ridasanzwe.

    Uko abahanzi bahatanye mu byiciro:

    Mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [Best Male Artist of the year] harimo Bruce Melodie, Christoper, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Chris Eazy.

    Abahanzi bashya bitwaye neza [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

    Umuhanzikazi wahize abandi [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

    Indirimbo ifite amashusho meza [Best Video of the year] hahatanye Why ya The Ben na Diamond Platnumz, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

    Mu cyiciro cy'abatunganya amashusho y'indirimbo [Best Video Director of the year] harimo; Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

    Icyiciro cy'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine & Dorcas, James & Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.

    Bruce Melodie uri kubarizwa Tanzaniya ayoboye ikiciro arimo

    Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moïse na Shaban Hussein Tchabalala.

    Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagabo [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

    Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagore [Best Actress of the year] harimo Nadia (izina akoresha muri City Maid), Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha Inkindi na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina.

    Umu DJ wahize abandi [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Brianne na Nep Djs.

    Inzu y'imideli yahize izindi [Best Fashion Designer of the year] hahatanye Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi Gakondo na Style By Chriss Be.

    Icyiciro cy'umubyinnyi wahize abandi [Best Dancer of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid.

    Mu cyiciro cy'uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Miss Mutesi Jolly, Mukansanga Salima, Mutesi Scovia na Isimbi Alliah Cool.

    Ibi bihembo biheruka gutangwa mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2022, bigamije gushyigikira no gushimira abahanzi n'abandi bafite aho bahuriye n'uruganda rw'imyidagaduro.

    Alliah Cool aryamye ku mwanya wambere nyuma yo kuyobora ikiciro arimo

    Ibirori byo gutanga ibihembo bya 'The Choice Awards' byari biteganyijwe ku wa 26 Werurwe 2023 byasubitswe, abahanzi bongezwa igihe cyo gutorwa.

    Ibi bikubiye mu itangazo ubuyobozi bwa Isibo TV bwashyize hanze nyuma buvuga ko bwigije inyuma umuhango wo gutanga ibihembo ku bahanzi bahize abandi byimurirwa ku wa 30 Mata 2023.

    Ku rundi ruhande ubuyobozi bwa Isibo bwavuze ko amatora agiye gukomeza kugeza ku wa 29 Mata 2023.

    Niyitegeke Gracien ni umwe mu bakinnyi ba Cinema bakunzwe cyane

    Iki kiciro kiyobowe na Nep Djs mu matora ari kubera kuri Noneho.com

    Iki kiciro kiyobowe na Nyambo Jesca mu matora ari kubera kuri Noneho.com

    Iki kiciro kiyobowe na Papa Sava. Amatora akomeje kubera kuri Noneho.com

    Iki kiciro kiyobowe na Jojo Breezy. amatora akomeje kubera kuri Noneho.com

    Iki kiciro kiyobowe na Rumaga

    Iki kiciro kiyobowe na Funga Macho ya Bruce Melodie

    Iki kiciro kiyobowe na Chyrso Ndasingwa

    Iki kiciro kiyobowe na Alliah Cool

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127782/the-choice-awards-seburikoko-bruce-melodie-na-alliah-cool-mu-bayoboye-abandi-mu-itora-ryo–127782.html

  • Sunrise FC na Rutsiro FC, nizo kipe zambaye n… – #rwanda #RwOT

    Umutoza akaba n’umusesenguzi Muhire Hassan yigeze kuvuga ko umuvuduko amakipe aba ariho ashaka igikombe cya shampiyona mu mikino ya nyuma, uba ungana n’umuvuduko amakipe aba ariho arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igeze ku munsi wa 25 ariko hamaze gukinwa imikino 24, ndetse muri iyi mikino hari amakipe ari kumira nkeri agashaka kweguka bikanga, mu gihe byakomeza uko harimo ayo amazi yarengera burundu tukayasezera.

    Buri mwaka hamanuka amakipe abiri mu cyiciro cya kabiri hakazamuka andi abiri, ariko muri aya makipe abiri amanuka haba harimo iyatangiye kwemera icyaha n’ubwo imibare iba igishoboka, kuri iyi nshuro tukaba twavuga ikipe ya Espoir FC.

    Amakipe tugiye kugarukaho ni amakipe ane ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona arimo; Sunrise FC ya 13, Rutsiro FC ya 14, Marine FC ya 15 na Espoir FC ya 16. 

    Bigendanye naho shampiyona igeze ndetse n’ibihe byiza amakipe arimo, aya makipe tuvuze haruguru niyo azishakamo ikipe ebyiri zisubira mu cyiciro cya kabiri.

    Espoir FC

    Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota 14 mu mikino 24 imaze gukina. Espoir FC nk’andi makipe, mu mikino 24 imaze gukina ihwanye n’amanota 72, ifite impuzandengo hafi ya 0.6 by’inota kuri buri mukino bivuze ko nibura hari imikino 10 itigeze ibonaho inota, ndetse wayibarira ku manota 3 ugasanga yatsinze imikino 4 inganya 2 iba irashoje.

    Nk’uko tuza kubibona, Espoir FC isigaje imikino 6 nk’izindi kipe, bivuze ko isigaje gukorera ku manota 18. Kugira ngo nibura Espoir FC igume mu cyiciro cya mbere, birayisaba gutsinda imikino yose ikagira amanota 32, kandi uko tuzi shampiyona y’u Rwanda biragoye n’ubwo mu mibare y’umupira bishoboka.

    Urugendo rwa Espoir FC mu mikino 24 imaze gukina.

    Amakipe 6 Espoir FC isigaje guhura nayo harimo Rayon Sports na APR FC  

    Marine FC

    Ni imwe mu makipe yagize intangiriro mbi ku buryo bwari buteye ubwoba, dore ko mu minsi 24 ya shampiyona iyi kipe imaze kubamo iya nyuma (16) inshuro 11 zose. Kuri ubu, Marine FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 19 ikaba irushwa amanota 2 na Rutsiro FC. 

    Ubu shampiyona ihagaze, Marine FC iri mu makipe yahita amanuka nta rubanza, gusa ntabwo ari ko imibare ibigaragaza mu gihe shampiyona yaba irangiye.

    Ingingo irengera Marine FC

    Marine FC iri mu bihe bya mbere byiza yagize kuva iyi shampiyona yatangira, aho mu mikino 5 iheruka iri ku mwanya wa 8 n’amanota 6 irusha amakipe nka As Kigali, Etincelles FC n’izindi. Marine FC niyo kipe muri aya ane idaheruka mu cyiciro cya kabiri ndetse ikaba ari ikipe ikunze gutungurana mu mikino ya nyuma.

    Ku rundi ruhande, Marine FC mu gihe itakomeza kwitwara neza mu mikino isigaje nayo ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri kuko irasabwa nibura amanota 12 kuri 18 kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere.

    Urugendo rwa Marine FC mu mikino 24 imaze gukina

    Marine FC izasoreza kuri Police FC umuntu yashyiraho akabazo, gusa ikaba ikipe ifite imikino ikinika

    Rutsiro FC 

    Rutsiro FC niyo kipe yarokocyeye ku kagozi umwaka ushize kuko yari iya 14 neza nk’uyu mwanya iriho, amanota 32 bivuze ko ibura amanita 11 ngo yicare uko yari yicaye umwaka ushize. Rutsiro FC irugarijwe cyane kuko niyo kipe itarigeze ikora impindika nziza zijya imbere, kuko kuva ku munsi wa 4 wa shampiyona iyi kipe itaraza mu makipe 10 ya mbere.

    Iyi kipe ya Rutsiro FC yabaye ku mwanya wa 13 inshuro 11 zikurikiranya ihava ijya ku mwanya wa 14 imazeho iminsi 5 ya shampiyona ndetse biteye ubwoba ko ishora kwigira inyumaho umwanya ikajya ku mwanya wa 15.

    Indi ngingo igora Rutsiro FC ni uko mu mikino 6 iyi kipe isigaje, izakira umukino umwe gusa kandi ikazasoreza kuri Kiyovu Sports iri mu ntambara y’igikombe cya shampiyona. 

    Rutsiro FC kandi iri ku mwanya wa 10 mu makipe amaze kwitwara neza mu mikino 5 iheruka yo hanze. Rutsiro FC irasabwa nibura amanota 10 mu manota 18 isigaje gukinira ubwo ni ugutsinda imikino 3 ikanganya 1 muri 6.

    Urugendo rwa Rutsiro FC mu mikino 24 imaze gukina

    Rutsiro FC iri mu makipe asigaranye imikino ikomeye ndetse harimo imikino 5 izakinira hanze 

    Sunrise FC

    Sunrise FC mu 2021 yamanutse mu cyiciro cya kabiri ntacyo yari ibuze ndetse abenshi bumva ko bitashoboka ko imanuka mu cyiciro cya kabiri. Sunrise FC yari ifite abakinnyi bakomeye ndetse harimo n’abafite ibitego byinshi, ariko uruzi ruranga rurayimira.

    Nta gitangaza rero bigenze nk’uko byagenze kuko iyi kipe irimo gukura isubira inyuma ndetse ikaba ariyo kipe ifite imibare mibi mu mikino 10 iheruka. Mu mikino 5 yo hanze iheruka Sunrise FC niyo ya nyuma n’amanota 2, mu mikino 10 iheruka Sunrise FC ni iya nyuma n’amanota 6 kuri 30.

    Urugendo rwa Sunrise FC mu mikino 24 imaze gukina

    Sunrise FC kuva ku munsi wa 19 wa shampiyona, yakomeje gutera intambwe isubira inyuma kuko yavuye ku mwanya wa 10, ijya ku mwanya wa 11, 11, 12,12, ndetse ubu ikaba igeze ku mwanya wa 13.

    Sunrise FC izasoreza kuri Rayon Sports bishoboka ko izaba igisasa imigeri ishaka igikombe cya shampiyona 

    Sunrise FC ifite amanota 25, birayisaba gutsinda imikino 3 mu mikino isigaje nibura ikaba yakwizera kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko ibihe irimo no kubona inota biragoye.

    Rwamagana City ni imwe mu makipe yabayeho mu bihe bibi, ariko ubu ikaba ihagaze neza ndetse iri mu bihe bituma itajya muri aya makipe kuko nibura iyi kipe iri mu makipe atanu ya mbere amaze kwitara neza mu mikino 10 iheruka kandi ikaha isabwa kunganya umukino igatsinda undi ubundi ikarwana na shampiyona itaha.

    ICYO WA MENYA 

    Kuva shampiyona y’u Rwanda yagirwa amakipe 16 muri 2015/16 nta kipe iramanuka mu cyiciro cya kabiri yabashije kugeza amanota 30, gusa hari izisigara zitarayageza n’ubwo biboneka gacye

    Espoir FC iri kugenda mu cyayenge ubu iri mu makipe asaba amanota kandi umwaka ushize yari mu makipe atanga amanota

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127787/sunrise-fc-na-rutsiro-fc-nizo-kipe-zambaye-neza-ku-buryo-haboneka-iherekeza-espoir-fc-mu-c-127787.html

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu cyamugoye bagitangira gukundana #rwanda #RwOT

    Georgina Rodriguez uzwi cyane mu kwerekana imideli no kuba ari umukunzi wa kizigenza Cristiano Ronaldo yavuze ko bagihura yagowe cyane no kumureba mu maso.

    Uyu munyamideli w'imyaka 29, yifotoje yambaye imitako myinshi mu mafoto yasohowe na Sorbet mag yabwiye uburyo yahuye n'umukunzi we w'imyaka 38, muri 2016.

    Yari umufasha mu iduka ubwo yahuraga na Ronaldo ndetse avuga ko yumvise “ibinyugunyugu mu nda”.

    Georgina, umaze gusohora igice cya kabiri cya filimi mbarankuru kuri Netflix yise
    I am Georgina,yavuze byinshi ku rukundo rwe na CR7.

    Yagize ati: 'Ni umugabo mwiza.

    “Ubwo namubonaga bwa mbere, ​​yari mwiza cyane numvise mfite isoni zo kumureba.

    Reka mvuge ko ari ibinyugunyugu mu nda.'

    Ibi bije nyuma y'uko aherutse guhishura ahantu hadasanzwe yaryamaniye na Cristiano.

    Mu gice cya kabiri cya Netflix yerekana ko yaryamaniye na Ronaldo mu bwogero bw'amazi y'akazuyazi [spa] yabo.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yahishuye-ikintu-cyamugoye-bagitangira-gukundana

  • Umunyarwanda Gatwa yaje ku rutonde rw'abantu 100 bakunzwe kuri Televiziyo mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Uru rutonde TV100 rukorwa na RadioTimes, Ncuti Gatwa yaje kuri uyu mwanya nyuma yo kugaragara muri filime nka Sex Education akina yitwa Eric Effiong ndetse ategerejwe mu gice cya 15 cya filime y'uruhererekane ya BBC yiswe Doctor Who.

    Umwaka ushize Russell T Davies ni we wari ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde nyuma yo kugaruka mu gice cya 14 cya Doctor Who, ndetse n'imishinga itandukanye irimo Nolly, You & Me na Men Up ya BBC.

    Our annual #TV100 list is here! We’re celebrating the biggest and brightest stars who have shaped the entertainment landscape in the past year.

    Take a look at the #TV100 2022 top 10 and why they made the list ⭐️

    See the full list: https://t.co/0mdzsASiqL pic.twitter.com/lvqONszjlU

    — Radio Times (@RadioTimes) April 3, 2023

    Urutonde rw'uyu mwaka rugaragaraho abantu batandukanye barimo Huw Edwards, Jennifer Coolidge , Emma D'Arcy, Adam Kay mu gihe Prince Harry na Meghan Markle bari ku mwanya wa 13.

    Mu gukora uru rutonde RadioTimes yitabaza abantu batandukanye barimo abayobora ibiganiro kuri Sky na BBC.

    Charlotte Moore uyobora ibiganiro kuri BBC televiziyo na radiyo yavuze ko Ncuti Gatwa agiye gukora ibidasanzwe muri sinema binyuze muri 'Doctor Who'.

    Ati “Ncuti Gatwa afite imbaraga zidasanzwe, ni umukinnyi utangaje kandi udatinya ufite impano n'imbaraga bitagira umupaka.'

    'Nkurikije ibyo maze kubona kugeza ubu , Ncuti Gatwa agiye kuyobora Isi no gushyira Doctor Who ku rwego rudasanzwe.'

    Ikipe yIgihugu y'u Bwongereza mu Bagore, 'Lionesses', yaje ku mwanya wa munani nyuma yo kwegukana igikombe cya Euro mu 2022 itsinze u Budage, uyu mukino ni umwe mu yarebwe cyane kuri televiziyo mu Bwongereza.

    Radio Times ikora uru rutonde igendeye ku biganiro byo kuri televiziyo zikomeye kandi zizwi cyane mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwanda-gatwa-yaje-ku-rutonde-rw-abantu-100-bakunzwe-kuri-televiziyo-mu

  • Umusifuzi w'umugore ufatwa nk'ukurura abagabo kurusha abandi ku isi yongeye guca ibintu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umusifuzi ufatwa nk'ukurura abagabo kurusha abandi ku isi Claudia Romani yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifotoza yambaye utwenda tw'imbere.

    Yiswe umusifuzi uteye neza kurusha abandi ku isi ndetse uyu Claudia yagaragaye ku bifubiko by'ibinyamakuru bikomeye nka Playboy, GQ na Cosmopolitan.

    Uyu musifuzi w'umugore akunze gushyira hanze amafoto akurura abamukurikira.

    Aheruka yayafatiye Miami muri Amerika nabwo yambaye utwenda tw'imbere.

    Yayaherekeje n'amagambo ashimagiza ikigo cyamwambitse utwo twenda tw'imbere.

    Umwe mu bafana be yagize ati “Mbega! niki kindi navuga.

    Undi yongeyeho ati “Mbega Babe uri mwiza kandi urakururana 💓💓💓

    Abandi benshi bakomeje gutangarira imiterere y'uyu mugore

    Claudia yamenyekanye asifura imikino ya Serie A na Serie B kandi yemewe muri 2014.

    Uyu mugore w'imyaka 39 yaciye ibintu cyane muri 2016 ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye umupira wa AC Milan kandi ari umusifuzi atagomba kwerekana aho abangamiye.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusifuzi-w-umugore-ufatwa-nk-ukurura-abagabo-kurusha-abandi-ku-isi-yongeye