Blog

  • “Ndambiwe kuba ngenyine,” Rugangura Axel yaciye amarenga yuko hari umuntu ugiye kwinjira mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukomeye cyane hano mu Rwanda Axel yatangaje ubutumwa butangaje bwatumye abatari bake bibaza niba yaba ateganya gushaka umugore.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Axel Rugangura yasangije amagambo wagirango afite umuntu ari gutera umutoma, gusa uwo munta nta muntu umuzi!.

    Axel yagize ati 'naguteguriye umwanya ahazaza hange, mu gihe ushaka kuba igice kimwe cy'ubuzima bwange cyangwa se mugihe ushaka kuba umwe mu gice cy'urugendo rwange'.

    Uyu mutoma waherekejwe n'indirimbo nziza cyane ya The Ben igira uti 'sinifuza gukomeza ngenyine uru rugendo'

    Source : https://yegob.rw/ndambiwe-kuba-ngenyine-rugangura-axel-yaciye-amarenga-yuko-hari-umuntu-ugiye-kwinjira-mu-buzima-bwe/

  • Umuhanzi bwiza yaciye agahigo gafitwe na bake hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umahanzi w'umunyarwandakazi utaramara igihe kinini amenyekanye mu muziki nyarwanda ubu nawe yamaze guca agahigo ku rubuga rwa YouTube.

    Ubu uyu muhanzi y'injiye mu mubare w'abanyarwanda bake bafite abantu babakurikira ibihumbi 100 (100k subscribers) ku rubuga rwa YouTube.

    Uyu muhanzi yatangiye gukoresha urubuga rwa YouTube taliki ya 9 Mutarama 2019, ni ibintu biba bigoye kuko hari benshi batangiye mbere ye batarabigeraho.

     

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-bwiza-yaciye-agahigo-gafitwe-na-bake-hano-mu-rwanda/

  • Ifoto ya Element igaragaza ibigango n’amatuza bye ikomeje kuvugisha abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore muto umaze kumenyekana hano mu Rwanda mu gutuganya umuziki ndetse akaba n'umuhanzi Element Eleeeeh, yashyize hanze ifoto ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ubwo uyu musore yari yagiye gutembera ku mazi y'ifotoje ifoto igaragaza igice cye cyo hejuru, ndetse igaragaza neza ibigango bye.

    Iyi foto yatangaje abantu bitewe n'uko agaragara nku muntu wabaye ijeya (wabaye mu nini).

     

     

    Source : https://yegob.rw/umaze-kuba-ijeya-ifoto-ya-element-igaragaza-ibigango-namatuza-bye-ikomeje-kuvugisha-abatari-bake/

  • Byiringiro Lague umaze iminsi micye yerekeje i Burayi ibibazo byatangiye kumubana byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunyarwanda Byiringiro Lague, umaze iminsi mike yerekeje mu gihugu cya Suedé mu ikipe ya Sundvikens IF ntabwo bikomeje kumubera byiza muri iyi kipe.

    Byiringiro Lague watahaga izamu mu ikipe ya APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi mu gihe kitarenze ukwezi yerekeje i Burayi yahise agira ikibazo k'imvune bituma umukino Sundvikens IF yakinnye muri iyi wikendi atawukina.

    Uyu mukino iyi kipe yakinnye muri iyi wikendi ishize wagaragayemo Mukunzi Yanick ariko yagiye mu kibuga asimbuye ubona ko arimo kugaruka neza nyuma nawe y'igihe kigera ku mwaka agize ikibazo k'imvune.

    Lague yavunikiye mu myitozo Sundvikens IF yakoze mu cyumweru gishize ariko ubuyobozi bw'iyi kipe butangaza ko ari imvune idakanganye cyane.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-umaze-iminsi-micye-yerekeje-i-burayi-ibibazo-byatangiye-kumubana-byinshi/

  • #RPF35: Hasobanuwe iby'inzira y'inzitane ku mpunzi z'Abanyarwanda n'icyasembuye urugamba rwo kubohora igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu byaranze ibiganiro byo mu mpera z'icyumweru gishize mu Nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'Isabukuru yayo y'imyaka 35 cyatanzwe na Musoni Protais n'abandi.

    Musoni yagarutse ku mateka y'u Rwanda, avuga ko rwahanzwe n'abakurambere, rutari igihugu cyahanzwe n'abakoloni ariko cyagize ikibazo gikomeye cyo kuba Abanyarwanda benshi barisanze nyuma y'imbibi z'igihugu atari ku bushake hamwe n'abandi banyuze mu buhunzi guhera mu 1959.

    Ati 'Ni ibisigisigi bya mbatanye mbayobore'.

    Yavuze ko ibyo bibazo byateye akababaro mu babirimo, ku buryo ngo mu 1960 abari barahunze bari bafite icyizere ko bazahunguka ariko icyo cyizere bakagishyira kuri Loni, ku mwami no ku mahanga.

    Ati 'Nyuma ya 70, nyuma y'Inyenzi, Abanyarwanda benshi bataye icyizere, bajya gushaka uko babaho. Uko bitera icyizere ni ko barera, ndashimira ababyeyi bacu kuko bakomezaga badutongera ku gihugu cyiza cy'amata n'ubuki.'

    Musoni yavuze ko abantu batangiye kwiga, bagerageza gusoma, baganira iteka bibaza ikizabaho ngo babashe kugira igihugu cyabo.

    Ati 'Muri za 80 hatangira kuvumbuka amatsinda menshi ashaka igisubizo […] ababyibuka navuga nk'Urukatsa, RANU, ndetse n'abagiraga ibitaramo, bose bashakisha uko byazaba, bamwe bakajya no mu ntambara zo kubohora ibihugu by'abandi, by'umwihariko ni iyabaye muri Uganda harimo Abanyarwanda benshi, bamwe intambara yabasanze aho nta kundi bayijyamo.'

    Yavuze ko hari n'abandi bagiye mu ntambara bashaka igisubizo cy'igihugu cyabo, barimo na Perezida Kagame, ku buryo ngo bagendaga baryana urwara, babwirana bati 'nyuma y'uru rugamba hazaba urundi rugamba.'

    Ati 'Nta wari uzi ko azabaho ariko bakavuga bati dutangire ibi bikorwa, nitunapfa abana bacu bazagerayo, cyangwa abuzukuru bacu. Buri muntu wese yashakaga umugore kugira ngo azagire icyo asiga.'

    Yavuze ko intambara yo muri Uganda irangiye, guhuza abari bafite ibitekerezo byo kubohora igihugu havamo imbaraga zo gushakira ibisubizo hamwe, hashakwa umurongo wa politiki.

    Muri iyo mikorere, ngo intumbero yari ukugira umuryango wa bose, uzabohora bose.

    Ati 'No kwigira rero, kwishakamo ibisubizo ni iby'icyo gihe. No ku rugamba kuvuga ngo tubike, ejo tutazaba abasabirizi, byari ukwigira […] Twashyize imbere kuzajya tuganira, gushakira ibisubizo ibibazo dufite tutagendeye ku by'abandi.'

    Sheikh Abdul Karim Harerimana yavuze ko u Rwanda rwari rwarapfuye, hasigara akuka gake kari gafitwe na Perezida Kagame kuko n'abandi bari bahari, bari barahindutse ibisenzegeri, barahungabanye.

    Nyuma ya Jenoside, kugira ngo u Rwanda rubashe kwiyubaka, icyakozwe ni ukunga ubumwe bw'Abanyarwanda uhereye ku mashyaka.

    Ati 'Muze tuganire turebe uko twubaka igihugu cyacu. Baraza. Hashize iminsi mike na ziriya ngabo yari amaze gutsinda arazihamagara, na zo ziraza, zijya muri RPA ndetse mu minsi mike n'izina rirahinduka ziba RDF.'

    'No guhindura amazina uva kuri RPA ujya kuri RDF, ntabwo byari byoroshye, bamwe bati 'izina ryacu ko ryatugejeje i Kigali, murarihindurira iki?'

    Nyuma hakurikiyeho ibikorwa byo gucyura impunzi, gusa abari barahunze mu 1994, habaho igikorwa cyo kubabohora, bacyurwa mu Rwanda.

    Ati 'Icyakurikiyeho ni uguha ituze Abanyarwanda, kurinda imipaka, abari mu gihugu tugire umutekano, abari hanze bashaka kurwana nibakomeze ni akazi kabo, igihugu rero kigera ku mutekano na n'ubu.'

    Muri uko gucyura impunzi, ngo abari mu Burundi no muri Tanzania, bahungutse nta kibazo bateye, gusa abari muri Zaïre bo bagiye kure ahitwa Tingitingi, barinangira ku buryo n'ubu bakomeje uwo mujyo.

    Mu byagezweho byose, hari ingorane Umuryango FPR Inkotanyi wahuye na zo, uhereye ku bakada badashaka kumva, bashaka inyungu zabo ku giti cyabo.

    Ambasaderi Mathilde Mukantabana na we yanyuze mu mateka y'ubuhunzi. Yavuye mu Rwanda, ahungira mu Burundi mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i California.

    Ati 'Twigaga ku Kibuye, umuntu yumvaga ko ari ahantu hatari iwe…guhunga, mukagenda muri abana bato, twe twagenze n'amaguru duca mu Akanyaru mu rufunzo, bamwe bakagwayo, duhungira i Burundi, batwakira neza, musitanteri atwakira neza mbere y'uko tujya mu nkambi ya Muramvya.'

    Yavuze ko ageze i Muramvya yagiye kwiga ahitwa mu Ijenda, ariko iteka ngo yagiraga inzozi mbi agahora atekereza ko yapfuye. Muri icyo gihe cyose, ntiyumvaga ko aho ari iwabo, ku buryo no kujya muri Amerika byari ugushaka ahandi yabona umuryango.

    Ati 'Kugira ngo umuntu abashe kubaho, yumve ko hari abandi bameze kimwe. Muri za 80 baraduhamagara, RPF yari yaje, twamaze ibyumweru bibiri umuntu agenda amasaha umunani muri weekend, ariko inyigisho za RPF twaravugaga tuti ni bya bindi umuntu yarose bitazagerwaho.'

    'Iteka umuntu yaravugaga ati ariko ubu tuzongera dusubire iwacu… baje kutwigisha benshi, tukajyayo tukiga, bucyeye jenoside ije, twumvise ko byose birangiye.'

    Mukantabana yavuze ko nyuma ya Jenoside, nubwo habaye ibiganiro bigamije iterambere ry'igihugu nk'ibya Kicukiro I n'iya II ndetse n'ibyo mu Rugwiro, nta cyizere yari afite ko igihugu kizabaho.

    Ati 'Twe twumvise ko Isi irangiye, tumara nk'imyaka ibiri ariko nk'aho ibintu byapfuye, ariko wumvaga ko bitakimeze kimwe, kuko n'iyo wagarukaga uje gushyingura abacu, warazaga n'akababaro ariko wumvaga ko uje mu gihugu.'

    Umukuru w’Igihugu na Madamu baririmba indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi

    Muri iyi nama, Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe ntagereranywa mu rugendo rw’imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu kinini, gifite ubushobozi, gishobora kumara igihe kinini gisabiriza

    Umukuru w’Igihugu yabajije abari bitabiriye iyi nama niba bazi neza umuzi w’ikibazo cy’u Rwanda na RDC

    Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bibiri

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rpf35-hasobanuwe-iby-inzira-y-inzitane-ku-mpunzi-z-abanyarwanda-n-icyasembuye

  • Abadepite bongeye gutumiza Minisitiri Irere nyuma yo kutanyurwa – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigaragaza ibikorwa biba biteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko, rigaragaza ko kuri uyu wa 4 Mata 2023, ari bwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yakira Umunyamabanga wa Leta ufite Amashuri y'imyuga, Ubumenyingiro n'Ikoranabuhanga mu nshingano.

    Minisitiri Irere yaherukaga kwitaba Abadepite ku wa 14 Gashyantare 2023, aho yari yatumijweho ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Ni umwanzuro wari wafashwe ku wa 25 Ukuboza 2022, ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yasuzumaga Raporo y'ibyavuye mu ngendo Abadepite bakoreye mu mirenge yose igize uturere tw'igihugu hagati ya tariki 17 Ugushyingo 2022 n'iya 5 Ukuboza 2022.

    Uwo mwanzuro watumizaga Minisiteri y'Uburezi ngo itange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Ku wa 14 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri Irere yari yitabye Abadepite, bamubwiye ko mu bibazo babonye birimo kuba hari imwe mu mirenge idafite ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyingiro kandi rikenewe.

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza, ati 'Ni izihe ngamba minisiteri ifite kugira ngo ikemure ikibazo cy'abanyeshuri batabasha kwiga imyuga n'ubumenyingiro kubera ko bibasaba gukora urugendo rurerure bajya aho ishuri riherereye?'

    Muri rusange mu gihugu hose hari imirenge 114 idafite n'ishuri na rimwe muri aya ndetse hari n'aho hari ishuri rimwe mu murenge umwe ariko rikaba ridahagije bitewe n'ingano yawo.

    Mu bisobanuro yatanze, Minisitiri Irere yagaragaje ingamba za Guverinoma mu gukemura ibibazo bitandukanye yabajijwe aho yagaragaje ko inyigo yatangiye ku buryo mu ngengo y'imari y'umwaka utaha hari imirenge 24 izubakwamo amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Hari aho yagize ati 'Turi gukora ibishoboka byose ngo iyo mirenge igeremo amashuri. Turi gutanga amasoko n'ibikoresho byo kubaka ndetse imirenge 90 izatangira kubaka muri uku kwezi no mu kwa gatatu.'

    Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri Irere, Abagize Inteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko batangaje ko batanyuzwe na byo, bamusaba ko yazatanga ibosobanuro mu nyandiko.

    Umwanzuro w'iyo Nteko Rusange wagiraga uti “Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ntiyanyuzwe n'ibisobanuro mu magambo byatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Irere Claudette ku bibazo byagaragaye mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, yemeza ko agomba gutanga ibisobanuro mu nyandiko nk'uko biteganywa n'itegeko.”

    Ibibazo 11 byabajijwe Minisitiri Irere

    1. Imwe mu Mirenge idafite ishuri na rimwe ryigisha imyuga n'ubumenyi ngiro kandi rikenewe no kuba hari ishuri rimwe mu murenge ridahagije ukurikije ingano yawo.

    2. Umubare muto w'abanyeshuri mu mashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro ukurikije ubushobozi bwayo mashuri, bitewe n'impamvu zirimo kuba aya mashuri adafite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri baturuka kure, kutishimira amashami boherejwe kwigamo.

    3. Bamwe mu babyeyi bataragira imyumvire iboneye ku bumenyi butangirwa muri aya mashuri.

    4. Ibikoresho bidahagije mu bigo byinshi by'amashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro no kuba RTB itinda kubyohereza kandi Leta iba yaratanze ingengo y'imari.

    5. Amwe mu mashuri atarahabwa umuriro w'amashanyarazi wa “triphase” ukoreshwa n'imashini nini zifashishwa mu kwigisha, hari n'amashuri ataragezwamo amashanyarazi na make.

    6. Amwe mu mashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro adafite ibyumba bihagije byo kwigiramo, aho bashyirira mu ngiro ibyo bize n'ubwiherero, hari n'ahagaragaye amashuri afite ibyumba bidakoreshwa.

    Hatanzwe urugero rwa VTC Urumuri ya Mayange Bugesera bafite ibyumba bitatu birimo n'intebe n'ibikoresho ariko bidakoreshwa.

    7. Kuba abanyeshuri batabona aho bakorera imenyerezamwuga cyangwa ingendoshuri kuko hari aho basabwa kugira ubwishingizi.

    8. Kudashyira amashami y'amashuri hafi y'aho abayiga bashobora kwimenyereza umwuga mu buryo bworoshye kandi hari amahirwe n'ibikoresho bijyanye n'ibyo biga

    9. Hari amashuri adafite “smart classroom”, imfashanyigisho, ibitabo n'itumanaho rya “internet'.

    10. Ikibazo cy'ibiciro by'amazi n'amashanyarazi bavuga ko biri hejuru mu bigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    11. Amwe mu mashami adafite abarimu bafite impamyabushobozi zifuzwa mu kwigisha imyuga.

    Hatanzwe urugero rw'Ishuri rya TVET Shwemu mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ryabuze abarimu bigisha gukora inkweto mu mpu kandi RTB yaratanze ibikoresho bikenewe bikaba bitari gukoreshwa.

    Hari kandi VTC Ruhuha mu Karere ka Bugesera yabuze umwarimu wo kwigisha gutunganya umusatsi, TSS Cyondo mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare Ishami ry'Ubudozi rifite imashini yandika ku myenda ariko bakaba barabuze impuguke yo kubigisha uko bayikoresha.

    Inkuru wasoma:

    —  Imirenge 114 nta shuri igira, abarimu n'ibikoresho ni iyanga: Amasubyo mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro

    —  Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro bya MINEDUC ku bibazo biri muri TVET

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, yatumijweho n’Inteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bongeye-gutumiza-minisitiri-irere-nyuma-yo-kutanyurwa

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUKAMUDENGE Fatuma mwene Kamanzi na Muhorakeye, utuye mu

    Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, mu

    Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo

    MUKAMUDENGE Fatuma, akitwa Hannah KAMANZI mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu

    atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'umuryango.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-47/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-47

  • Ibintu 7 bibujijwe mu gihe cyo Kwibuka29 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa n’imihango yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 izakorwa aho hari ibintu 7 bibujijwe.

    Guhera tariki ya 7 Mata 2023 u Rwanda n’inshuti z’u wanda bazinjira mu cyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7/4/2023; mu Turere Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere, kuva saa tatu za mu gitondo, kandi hose mu midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari “KWIBUKA TWIYUBAKA.”

    Muri iki cyumweru cy’icyunamo hateganyijwemo ibikorwa byo Kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho gusa igikorwa cyo kwibuka ntikigomba kurenza amasaha 3. Ibikorwa byo Kwibuka bizakomeza kugeza mu minsi 100.

    Imirimo itunze abantu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo aho nta biganiro biteganyijwe nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na 12 mata 2023.

    Kumenyesha gahunda, Gufata umunota wo Kwibuka, Isengesho ry’uhagarariye amadini ku babyifuza, ijambo ry’ikaze, ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bw’Umuryango IBUKA, ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso, Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.

    Hagati y’ibyo bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n’indirimbo bifasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Inzego zose zitegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zirasabwa kubahiriza iyi gahunda hirindwa gushyiramo ibidateganyijwe.

    Guhabwa ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu bigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe no mu zindi nzego z’ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy’iminsi yo kwibuka hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2023.

    Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.

    Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe.

    Ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’abihaye Imana byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza.

    Umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z’ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abantu.

    Mu gihe hateguwe urugendo rwo kwibuka, rukorwa mu ituze bikamenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi, inzego z’umutekano n’iz’ubuzima byibura iminsi itanu (5) mbere y’igikorwa, zikagena uburyo urugendo rwo kwibuka rwakorwa bitabangamiye uruva n’urujya rw’abantu n’ibintu.

    Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mbere y’isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka.

    Amabwiririza agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw hari n’ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa.

    Nta muntu n’umwe wemerewe kunyuranya n’aya mabwiriza mu gukora ibirango byo Kwibuka.

    Amabwiriza yose akurikizwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasohotse mbere y’aya avanyweho.

    MINUBUMWE yagaragaje ibikorwa 7 bibujwe mu cyumweru cyo Kwibuka 29

    1. Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu
    2. Ubukwe n’imihango ijyanye nabwo
    3. Amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo
    4. Umuziki utajyanye no Kwibuka (haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi, aho batunganyiriza umuziki n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi).
    5. Imikino y’Amahirwe
    6. Kwerekana imipira
    7. Ibitaramo birimo utubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico itajyanye no Kwibuka.

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/ibintu-7-bibujijwe-mu-gihe-cyo-kwibuka29

  • Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ushobora gutuma umutoza n’ubuyobozi basezera muri iyi kipe agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Mali Moussa Camara ashobora kwerekeza gukina hanze y'u Rwanda nubwo muri Rayon Sports adahabwa umwanya.

    Hashize igihe kitari gito rutahizamu Moussa Camara bivuzweko atumvikana n'umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis biza no gutuma uyu mukinnyi abura umwanya wo kongera gukina imikino ya Shampiyona.

    Muri uko kutumvikana hagati ya Camara na Haringingo Francis, ntabwo byagize icyo byangiza cyane mu kwitwara neza kw'iyi kipe ariko hari aho wabonaga ikipe ya Rayon Sports itsindwa cyangwa ikanganya abakunzi bayo bakabishinja Haringingo Francis wanga uyu mukinnyi Kandi ubona ko ashoboye.

    Nyuma yaho iyi kipe itangiye kunganya ndetse ikaba iheruka gutsindwa na Police FC ibitego 4-2, byongeye kuzamuka cyane bishyirwa kuri Haringingo Francis ndetse n'ubuyobozi bw'iyi kipe bwanze gushyira igitutu ku mutoza ngo ajye akoresha Camara aho gukoresha Moussa Essenu ubona ko gukinisha amaguru kwe bigoye cyane kandi ibyo byose Moussa Camara abishoboye.

    Nubwo Moussa Camara atishimiwe cyane mu ikipe ya Rayon Sports, YEGOB twaje kumenye ko hari ikipe yo hanze y'u Rwanda yandikiye Rayon Sports ishaka uyu mukinnyi ngo babona ari umukinnyi mwiza kandi wagira akamaro kuruta abo bafite.

    Ibi bije nyuma yaho Moussa Camara wabonye kubona umwanya muri iyi kipe bigoye, yasabye ubuyobozi ko bamufasha bakamureka akishakira ikipe yindi azajya abonamo umwanya wo gukina kuko we yiyumvamo ubushobozi bukomeye.

    Birashoboka cyane ko Moussa Camara umwaka utaha yaba atakiri umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports mu gihe Haringingo Francis akiri umutoza w'iyi kipe bitewe ni uko kumvikana byanze nubwo ubuyobozi buvuga ko aba bombi ntakibazo bagifitanye.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-ushobora-gutuma-umutoza-nubuyobozi-basezera-muri-iyi-kipe-agiye-kwerekeza-hanze-yu-rwanda/

  • Amakuru agezweho : Umahanzi Dany Nanone yanditse amateka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Danny Nanone ukunzwe cyane hano mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi adakora indirimbo maze akagaruka mu muziki akora indirimbo yise Nasara ubu yujuje miliyoni kuri YouTube.

    Danny Nanone mu ndirimbo yise Nasara yifashishije umuhanzikazi ukunzwe cyane Ariel Wayz ubu yamaze kuzuza miliyoni yabayirebye kuri YouTube nyuma y'ibyumweru bitatu gusa igiye hanze.

    Nasara n'imwe mu ndirimbo nke ibashije kuzuza miliyoni yabayirebye ku rubuga rwa YouTube.

    Uyu muhanzi yari yizeje abakunzi be ko nibuzuza miliyoni azahita asohora indirimbo nshyashya bisobanuye ko vuba cyane arasohora indirimbo nshya.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agenzweho-umahanzi-danny-nanone-akoze-amateka/