Blog

  • Perezida Ruto yasuye u Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Kenya, William Ruto, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

    Perezida wa Kenya William Ruto yageze mu Rwanda ahagana Saa Saba z'amanywa yakirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, ku Kibuga cy'Indege cya Kigali, akomereza muri Village Urugwiro yakirwa na Perezida Kagame.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Ruto rugamije gushimangira ubucuruzi n'ubuhahirane muri Afurika y'Iburasirazuba no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Aba bakuru b'ibihugu kandi baraganira ku bibazo bijyanye n'amahoro n'umutekano mu karere hanyuma hasinywe n'amasezerano hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Paul Kagame yaherukaga kugirana ibiganiro na William Ruto,ubwo yari yitabiriye umuhango wo kurahira kwe kuwa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.

    Nyuma y'aho bagiye bahurira mu biganiro byo kwigira hamwe ikibazo cy'umubano mubi hagati y'u Rwanda na RDC.

    Ubwo William Ruto yakiraga Perezida Kagame muri Nzeri 2023,abinyujije kuri Twitter yavuze ko 'u Rwanda na Kenya bifitanye umubano umaze igihe, udashingiye gusa ku kuba ari ibihugu by'ibituranyi, ahubwo wubakiye ku nyungu z'ibihugu byombi n'ubutwererane bifitanye mu bijyanye n'ubukungu n'umutekano.'

    Yavuze ko 'ku butegetsi bwe azaharanira kwagura ubu butwererane n'inyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.'





    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-ruto-yasuye-u-rwanda-amafoto

  • Amafoto:Reba Couple 5 z'abakobwa bitabiriye Miss Rwanda baryohewe mu rukundo #rwanda #RwOT

    1. Miss Nishimwe Naomie

    Miss Naomie ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda baryohewe mu rukundo aho ari mu ukundo n'umusore ukomoka muri Ethiopia witwa Michael Tesfay.

    Kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize nibwo amakuru y'urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n'uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.

    2.Isingizwe Mutabazi Sabine

    Isingizwe Sabine nawe ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 wanagize amahirwe yo kugera mu bakobwa batanu batoranyijwemo uwegukanye ikamba.

    Kuri ubu Sabine nawe aryohewe mu rukundo n'umusore witwa Kevin Musemakweli umusore w'Umunyarwanda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    3. Miss Kayibanda Aurore

    Miss Aurore nawe ni umwe mu bakobwa baryohewe mu rukundo muri iyi minsi nyuma y'igihe yari amaze nta makuru ye y'urukundo agera hanze.

    Inkuru ye yo gusubira mu rukundo yamenyekanye mu minsi yashize ubwo yambikwaka impeta n'umuherwe w'umunyarwanda utuye muri leta zunzu ubumwe z'America nkuko bivugwa.

    4.Miss Iradukunda Elsa

    Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2017 nawe ni umwe mu baryohewe n'urukundo aho mu minsi yashize yasezeranye byemewe n'amategeko kubana na Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro.

    5.Akaliza Amanda

    Amanda Amanda nawe ni umwe mu bakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aza no kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Amanda nawe ari mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa baryohewe mu rukundo cyane ko umunsi ku wundi adasiba gusangiza abakunzi be ibihe byiza agirana n'umukunzi we.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-couple-5-z-abakobwa-bitabiriye-miss-rwanda-baryohewe-mu-rukundo

  • Abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports bashyizeho inyogosho zitangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona hano mu Rwanda aho ikurikira ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwagateganyo bagaragaye mu nyogosho badasanzwe bazwiho.

    Kapiteni wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves hamwe na Serumogo Ally Omar umwungirije kuri uyu mwanya bagaragaye bahinduye amabara y'imisatsi yabo ibizwi bimwe mu bintu batamenyereweho ndetse benshi batangiye kuvuga ko ari inyogosho zitwara igikombe cya shampiyona.

    Abakinnyi b'ikipe y'abanyamujyi bamaze iminsi bitwara neza biragara ko bameze neza ndetse biteguye guhanganira igikombe n'ikipe ya APR FC.

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-babiri-ba-kiyovu-sports-bashyizeho-inyogosho-zitangaje/

  • Mu gihe ibya Rayon bigikomeje kugorana,FERWAFA yahannye La Jeunesse bikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryafatiye ibihano bikakaye ikipe ya La Jeunesse kubera imyitwarire mibi abakinnyi bayo bagaragaje ubwo bakubitaga umusifuzi.

    FERWAFA ibinyujije muri Komisiyo y'imyitwarire yafatiye ibyemezo La
    Jeunesse birimo ko bakinnyi 3 bayo basagariye umusifuzi ku mukino wabahuje na AS Muhanga bahagaritswe amezi 6.
    Umutoza wungirije wa La Jeunesse we yahagaritswe umwaka.

    Itangazo rimenyesha La Jeunesse ibihano:

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-ibya-rayon-bigikomeje-kugoranaferwafa-yahannye-la-jeunesse-bikomeye-cyane/

  • Reba amafoto y’Umunyarwanda ukunzwe cyane mu gihugu cy’Ubwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umunyarwanda Ncuti Gatwa ari mu bakunzwe cyane mu gihugu cy'Ubwongereza mu biganiro bikorwa kuri televiziyo zo muri iki gihugu.

    Ncuti Gatwa ayoboye urutonde rw'abakunzwe cyane mu biganiro byo kuri televiziyo mu gihugu cy'Ubwongereza dore ko akunzwe kurusha Umwami w'Ubwongereza Prince Harry na Meagan Mirkle bari ku mwanya wa 15 kuri uru rutonde.

    Dore amwe mu mafoto ya Ncuti Gatwa :

    Source : https://yegob.rw/reba-amafoto-yumunyarwanda-ukunzwe-cyane-mu-gihugu-cyubwongereza/

  • Nyagatare: Abaturage bambuwe irimbi biguriye ryegurirwa Rwiyemezamirimo #rwanda #RwOT

    Hari abaturage mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko biguriye amarimbi yo gushyinguraho bagatungurwa no kuba Akarere karayahaye Rwiyemezamirimo, none akaba arimo kubishyuza amafaranga y'umurengera asaga ibihumbi 470.

    Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, nibwo Rwiyemezamirimo witwa Ntambara Godfrey, yari amaze guhabwa ububasha bwo kugenzura amarimbo yo mu Karere ka Nyagatare.

    Bamwe mu baturage bashyingura muri aya marimba, bavuga ko ubu butaka bashyinguraho ari ubwabo, bakaba baratunguwe no kubona Akarere kohereje Rwiyemezamirimo wo kuyagenzura, nta biganiro bagiranye.

    Umwe ati 'Iri rimbi ry'abaturage, havutse ikibazo cy'umuntu bita Rwiyemezamirimo yitwa Godfrey. Hano abaturage iri rimbi ryari iryabo bakarishyinguramo badatanze amafaranga, kuko ryageze hano ari abaturage babigizemo uruhare batangaga 500Frw kugira ngo iri rimbi bazaribone. Nyuma rero baje gusanga ryarahawe Rwiyemezamirimo biradutangaza nanjye ndimo.'

    Mugenzi we ati 'Abaturage bo barishyinguragamo basa nkaho barifashe nk'irizabagirira umumaro kuko abantu bari bamaze gufata icyemezo ko gushyingura mu ngo bitemewe. Impungenge zihari haje Rwiyemezamirimo abuza abantu gushyingura, ntitubizi niba ryaragurishijwe cyangwa se ritaragurishijwe.'

    Uyu Rwiyemezamirimo akimara gutsindira isoko, yahise ashyiraho ibiciro byihariye.

    Imbonerahamwe y'ibiciro itangazamakuru rya Flash ifitiye kopi igaragaza ko hari ugomba kwishyura amafaranga ibihumbi 472Frw aricyo giciro cyo hejuru, mu gihe igiciro cyo hasi ari ibihumbi 25Frw.

    Abaturage baravuga ko aya mafaranga ari umurengera, kuva ku gushyira ku buntu kugeza ku bihumbi amagana.

    Hari amakuru avuga ko hari abaturage bari babuze ubushobozi bwo gushyingura muri irimbi rya Karangazi, bahitamo kujya gushyingura mu ijoro nubwo bitabahiriye, kubera ko birukankanwe n'abarindaga iri rimbi.

    Bwana Ntambara Godfrey watsindiye isoko ryo gucunga aya marimba, avuga ko ntacyo yabazwa kuko yapiganiye isoko akaritsindira, ndetse ko n'amafaranga akuramo ayagabana n'Akarere.

    Ati 'Ny'iri byago turamwakira bitewe n'icyiciro yishyuye, amafaranga bayishyura kuri konti ya Kompanyi, urumva havaho ayishyurwa muri leta.'

    Amarimbi ya Matimba, Karangazi na Balija niyo ari mu biganza bya Rwiyemezamirimo.

    Nubwo bimeze gutya ariko Rwiyemezamirimo avuga ko amafaranga yabaye make, bitewe no kubura abakiriya bahagije afite.

    Abaturage ngo bahisemo gukomeza gushyingura mu mirima yabo.

    Ati 'Abantu nibwo batangiye kubyumva ariko ubundi ntibabyumvaga cyane ko barimo bashyingura mu ngo.'

    Hashize icyumwe abanyamakuru ba Flash bagerageza kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ntacyo baratangaza.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Nyagatare: Abaturage bambuwe irimbi biguriye ryegurirwa Rwiyemezamirimo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/nyagatare-abaturage-bambuwe-irimbi-biguriye-ryegurirwa-rwiyemezamirimo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abaturage-bambuwe-irimbi-biguriye-ryegurirwa-rwiyemezamirimo

  • Nta muntu ugomba guhinga ngo koperative itware umuceri we wose, we aburare- Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu kibazo yagejejweho n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere, tariki 3 Mata 2023, ubwo yabagezagaho ingamba za Guverinoma mu kongera umusaruro w'ubuhinzi no gukuraho imbogamizi zikiri muri uru rwego.

    Byakunze kugaragara ko abahinzi usanga bashyirwa ku gitutu cyo kugurisha umusaruro wose muri za koperative bikarangira bo n'abana babo bagize ikibazo cy'ibiribwa bidahagije mu ngo zabo kuko bajya guhaha ku isoko kandi bari bariyejereje.

    Hari aho usanga abahinzi b'umuceri batawurya, abejeje ibigori batemererwa kubiryaho ahubwo bakabanza kubigurisha byose bakazongera kubihaha byabaye akawunga kandi bahenzwe.

    Depite Mukabalisa Germaine ati 'Bakaba barahinze umuceri bakajya kuwugura ku isoko kandi mu by'ukuri atari uko byagakwiye kugenda. Iki kibazo si abahinzi b'umuceri gusa bagisangiye n'abahinzi bo muri koperative z'ibigori.'

    'Barangiza umusaruro wose bakawutanga, bagahurira natwe ku masoko bavunitse kandi ubundi iki kibazo cyakagombye kugira uburyo gikemuka kuko ubundi hari ibyo baba bemerewe kubyo baba bajyanye ku ruganda.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko abanyamuryango ba za koperative bagomba kugira uburenganzira bw'ibanze ku byo basaruye, bakabanza bagakuraho ibyo gutunga imiryango yabo mbere yo kugira ibyo bagurisha mu makoperative babarizwamo.

    Guverinoma yinjiye muri iki kibazo mu buryo bwihariye

    Mu Nama y'Abaminisitiri iherutse guterana, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'iy'Ubuhinzi n'Ubworozi, zahawe umukoro wo gukemura ikibazo cy'abanyamuryango bagorwa no kubona umusaruro wabo mu maguru mashya.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati 'Ntabwo dushaka kuzongera kumva koperative […] nta muntu ugomba guhinga muri koperative, ngo koperative itware umuceri we wose, hanyuma we aburare. Ni ryo hamwe twemeranyijeho.'

    'Umuturage arahinga cyangwa akorora kugira ngo abanze atunge umuryango we, ni cyo kintu cya mbere. Nta muturage ugomba guhinga cyangwa ngo yorore, koperative itware umusaruro we wose, we agasubira kuwugura ku isoko.'

    Hari aho usanga abahinzi n'aborozi bahabwa umusaruro runaka, undi ukajyanwa ku isoko, aho nk'umuhinzi ashobora kujyana ku ruganda umusaruro ungana na 80% mu gihe usigaye ungana na 20% usigara iwe mu rugo ukajya gutunga umuryango.

    Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri w'Intebe avuga ko n'iryo janisha hemejwe ko rivaho kuko ikigomba kubanza ari ugutunga imiryango, ikihaza mu biribwa, ubundi hagakurikiraho gusagurira amasoko.

    Ati 'N'iryo janisha naryo twavuze ko rivaho, umuturage agomba kubanza agahinga, yasarura akavuga ati mfite abana aba n'aba, ibi ndabisigaranye, mpaye koperative ibi. Umuntu akagira uburenganzira ku mutungo we n'ubwo ahinga muri koperative.'

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu gihe cy'amezi abiri, iki kibazo kizaba cyakemutse nk'uko ari wo murongo wemeranyijweho n'abagize Guverinoma.

    Ati 'Ndanabizeza ko kitazamara amezi abiri. Nta koperative izongera kwitwara gutyo, byajemo amanyanga ariko nta koperative izongera kwitwara gutyo, ibyo bintu twabikuyeho.'

    Yakomeje agira ati 'Twagiye twumva abaturage bataka, ati natanze ibiro 100 by'umuceri ariko abana banjye baburaye, icyo kintu ntabwo twacyemera mu Rwanda. Icyo wakora cyose, nta koperative izongera gutwara umusaruro, umuturage atarihaza mu biribwa mu muryango we.'

    Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gushishikariza abaturage kwitabira gukorera hamwe hagamijwe iterambere rusange.

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-ugomba-guhinga-ngo-koperative-itware-umuceri-we-wose-we-aburare

  • Umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga wikubye kabiri: Bimwe mu byo FPR yagezeho mu 2021/2022 – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu bikubiye muri raporo yashyizwe ahagaragara ku bikorwa bya FPR Inkotanyi mu 2021/2022 n'ibiteganyijwe umwaka utaha.

    Nk'uko iyi raporo ibyerekana, mu ngeri y'ubukungu, mu bwikorezi Umuryango FPR Inkotanyi wabashije kugera ku bikorwa birimo iyubakwa ry'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera.

    Mu 2021, imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy'iki kibuga yari igeze kuri 34,5% mu gihe umwaka wa 2022 wasize kigeze kuri 66,6%. Mu bindi byakozwe, harimo kandi no gusana no kwagura Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'icya Kamembe.

    Ku rundi ruhande, RwandAir yongereye ingendo inabona indege yihariye itwara imizigo.

    Imihanda yubatswe ya kaburimbo na yo yariyongereye kuko yavuye ku bilometero 1425,2 igera ku bilometero 1645 mu 2022. Imihanda y'imigenderano yasanwe na yo yageze ku bilometero 3703 mu 2022 ivuye ku bilometero 3456 mu 2021.

    Hubatswe kandi ibyambu mu Kiyaga cya Kivu aho i Rusizi na Rubavu imirimo yamaze gutangira mu gihe inyigo zamaze gukorwa ku bice bya Karongi na Nkora (muri Rutsiro).

    Mu bijyanye n'amazi, ingano y'atunganywa mu nganda yavuye kuri metero-kibe 322.852 igera kuri metero-kibe 327.852 mu 2022. Imiyoboro yasanwe ikanagurwa mu mijyi yari ku bilometero 847,37 mu 2021 igera ku bilometero 1620 mu 2022.

    Mu bice by'icyaro iyo miyoboro y'amazi yavuye ku bilometero 1146 mu 2021 igera ku bilometero 1704 mu 2022. Ingo zikoresha amazi zavuye kuri 72% mu 2021 zigera kuri 82,3% mu 2022.

    Mu by'amashanyarazi, umuriro utunganywa wari megawatt 311 mu 2022 uvuye kuri 238 mu 2021. Ingo zifite amashanyarazi zari 61% zivuye kuri 53% mu 2021. Amatara ku mihanda yari ku bilometero 1780 avuye ku bilometero 1565 mu 2021.

    Mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, ubuso bw'ubutaka bwuhirwa bwavuye kuri hegitari 67.678 mu 2021 bugera kuri hegitari 68.126 mu 2022.

    Ingano y'amata yageze kuri litiro miliyoni 999 mu 2022 ivuye kuri litiro miliyoni 932 mu 2021. Amafi yageze kuri toni 43.560 mu 2022 avuye kuri toni 41.664 mu 2021.

    Inyama z'amatungo zo zageze kuri toni 185.989 mu 2022 zivuye kuri toni 168.687 mu 2021. Amagi yageze kuri toni 8.665 mu 2022 avuye kuri toni 7.936 mu 2021.

    Ubushobozi bwo guhunika imyaka bwavuye kuri toni 312.120 mu 2021 bugera kuri toni 316.420 mu 2021.

    Mu bindi byakozwe mu bijyanye n'ubuhinzi harimo amaterasi y'indinganire arwanya isuri aho yavuye kuri hegitari 131.036 mu 2021 agera kuri hegitari 135.334 mu 2022.

    Mu bijyanye no guhanga imirimo, yavuye ku 778.136 mu 2020, igera kuri 942.342 mu 2021.

    Mu guteza imbere inganda, hari kubakwa urwa BioNtech, urwa APEX Biotech ruri kugerageza imiti yo mu bwoko bune, Cooper Pharma Africa ruri gushyirwamo imashini.

    Hari kandi uruganda rutunganya amata y'ifu ruri kubakwa i Nyagatare, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora litiro ibihumbi 500 ku munsi. Urundi ruganda ni LTC YAMEI Rwanda Ltd rukora inzitiramibu n'urukora ifumbire rwatangiye kubakwa mu Karere ka Bugesera.

    Agaciro k'umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga kikubye kabiri aho kavuye kuri miliyoni 1531 z'amadolari mu 2021 ziba miliyoni 3084 mu 2021/2022.

    Umusaruro uturuka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro wavuye kuri miliyoni 516 z'amadolari ugera kuri miliyoni 772 naho uva mu bukerarugendo ugera kuri miliyoni 445 z'amadolari uvuye ku 165 mu mwaka wabanje. By'umwihariko ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije igihugu miliyoni 62 z'amadolari zivuye kuri 12,5.

    Mu rwego rw'ubuzima imirimo yo kubaka Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, Nyabikenke muri Muhanga na Kinyinya (Mental Health Day Care Center) yararangiye mu gihe Ibitaro bya Faisal, ibya Masaka, Kibagabaga na Kabgayi bikiri gusanwa no kwagurwa.

    Nanone Ibitaro bya Faisal, ibya Gisirikare bya Kanombe n'ibya Butaro byongerewe ubushobozi hubakwa n'Ibigo Nderabuzima bishya birimo icya Cyinzuzi muri Rulindo, icya Gacaca muri Musanze n'ibindi.

    Umwaka wa 2022 wasize abarenga miliyoni 10 bahawe doze ebyiri z'inkingo za Covid-19 mu gihe abahawe eshatu bari miliyoni esheshatu zirenga.

    Ibindi bikorwa ni ibigamije imibereho myiza y'abaturage nko gufasha abatishoboye binyuze mu nkunga y'ingoboka yageze ku ngo zirenga ibihumbi 123, imiryango irenga ibihumbi 30 ihabwa inka naho 40.000 ihabwa amatungo magufi.

    Mu by'ububanyi n'amahanga, u Rwanda rwafunguye Ambasade enye muri Repubulika ya Centrafrique, iya Czech, Indonesie na Arabie Saoudite. Kuri ubu u Rwanda rufite ambasade 43 zivuye kuri 39 mu 2020. Ibindi bihugu 42 bifite ambasade zifite icyicaro i Kigali na 71 zifite icyicaro ahandi.

    Nubwo hari byinshi byagezweho byo kwishimira, hari n'imbogamizi zagaragaye zirimo kutubahiriza igishushanyombonera cy'igihugu cy'imikoreshereze y'ubutaka bikaba bikomeje kudindiza iterambere.

    Hari ubushobozi bukiri buke mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ibi bikagira ingaruka ku buhinzi n'ubworozi, iyangirika ry'ibikorwaremezo n'ibindi.

    Ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 n'izamuka ry'ibiciro ku masoko mpuzamahanga byadindije ibikorwa bitandukanye birimo iby'ubwikorezi, ubuhinzi, iterambere ry'inganda n'ibindi.

    Haracyari kandi umubare munini w'abashomeri biganje mu rubyiruko ndetse ishoramari riracyari hasi by'umwihariko mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ibyoherezwa-mu-mahanga-wikubye-kabiri-bimwe-mu-byo-fpr-yagezeho-mu

  • Amacumbi agera ku 2000 azubakwa mu Mujyi wa Kigali mu 2023/2024 – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa ni ibikubiye muri manifesto y'Umuryango FPR Inkotanyi mu nzego z'ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n'ubutabera zifasha mu kugeza ku Banyarwanda iterambere ryihuse.

    Wabigaragaje mu Nama Nkuru yawo yabaye mu mpera z'icyumweru gishize, yahuriranye no kwizihiza imyaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe.

    Mu bikorwa biteganyijwe harimo iby'imishinga minini nk'iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Hazarangizwa igice cya mbere, hatangire icya kabiri.

    Biteganyijwe ko hazanubakwa imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kigali n'indi mijyi ireshya n'ibilometero 170 n'ihuza uturere y'ibilometero 113 ndetse hasanwe imihanda y'imigenderano ku buryo izava kuri kilometero 3703 ikagera kuri kilometero 51.145 mu 2024.

    Hazubakwa amacumbi aciriritse agere ku 4316 avuye ku 2344 mu 2022; ni ukuvuga ko aziyongeraho arenga 1900 ugereranyije n'uko bimeze ubu.

    Imidugudu yo guturamo izagera kuri 261 ivuye kuri 252 hirya no hino mu gihugu ndetse gahunda zo kugabanya ingo zituye mu kajagari by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali zizakomeza.

    Mu bindi bikorwa byihutisha iterambere harimo kongera umubare w'Abanyarwanda bagezwaho amashanyarazi bakazava kuri 61% bakagera ku 100% mu 2024.

    Ingufu z'umuriro ukorwa zizava kuri megawatt 311 zigere kuri 365 naho amatara ku mihanda azashyirwa ku mihanda minini kuri kilometero 23473 mu 2024 zivuye ku 1780 mu 2022.

    Kubaka, kwagura no gusana imiyoboro y'amazi na byo bizakomeza ku buryo izagera kuri kilometero 1937 mu mijyi ivuye ku 1620 na 1851 ivuye ku 1704 mu byaro.

    Mu rwego rwo kwimakaza isuku n'isukura kandi hazubakwa uruganda ruto rutunganya imyanda iva mu ngo i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ibi bikaziyongeraho kwagura ikimoteri cya Nduba.

    Agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga kazongerwa kave kuri miliyoni 3084 z'amadolari kagere ku 5304,6 mu 2024.

    Mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, ubutaka buhujwe buzagera kuri hegitari ibihumbi 980 mu 2024 zivuye ku bihumbi 766 mu 2022.

    Ubuso bw'ubutaka buriho amaterasi y'indinganire buzagera kuri hegitari 142.500 mu 2024 buvuye ku 135.344 mu gihe ubuso bwuhirwa buzagera kuri hegitari 102 284 buvuye ku 68.126 mu 2024.

    Ubuso bw'ubutaka buhingishwa imashini buzagera kuri hegitari ibihumbi 100 buvuye kuri hegitari zirenga ibihumbi 70 mu 2022 maze ingano y'imbuto z'indobanure zikoreshwa n'abahinzi ku mwaka izagere kuri toni 8500 ivuye kuri toni 5800.

    Amatungo afatirwa ubwishingizi aziyongera. Nibura inka zizagera ku 68.626 zivuye ku 35.517 mu 2022 naho inkoko zizaba 36.4738 zivuye ku 163.124 mu 2022.

    Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije amashyamba ya Leta azegurirwa abikorera hagamijwe kunoza imicungire yayo ku buryo azava kuri 38,45% akagera kuri 80%.

    Hagamijwe kongera umubare w'Abanyarwanda bakoresha serivisi z'imari abazikoresha bazagera kuri 99% naho abizigamira muri Ejo Heza bazagera kuri miliyoni 3,5 bavuye kuri miliyoni 2,4 mu 2022 ndetse amafaranaga bazazigama azagera kuri miliyari 61,4 avuye kuri miliyari 39 mu 2022.

    Koperative Imirenge SACCO zizashyirwamo ikoranabuhanga ndetse zihurizwe muri Banki y'Amakoperative.

    Ibyumba by'amashuri biziyongeraho 1370 bishya uhereye mu 2022 ndetse umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'ubumenyingiro uzagera kuri 60% ubuye kuri 30,5% mu 2022.

    Hazashyirwa imbaraga mu gukemura ibituma abana bata amashuri hanashyirwa imbaraga muri gahunda yo gufasha abanyeshuri gufatira ifunguro rya saa Sita ku ishuri n'ibindi.

    Amacumbi agera ku 2000 azubakwa mu Mujyi wa Kigali mu 2023/2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amacumbi-agera-ku-2000-azubakwa-mu-mujyi-wa-kigali-ibyo-fpr-izashyiramo

  • Perezida William Ruto yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Saba z'amanywa nibwo Ruto yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, ku Kibuga cy'Indege cya Kigali, akomereza muri Village Urugwiro yakirwa na Perezida Kagame.

    Nyuma bombi bagiranye ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr Alfred N. Mutua na mugenzi we w'u Rwanda.

    Ni uruzinduko rwa mbere Ruto agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Kenya, yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubucuruzi n'ubuhahirane muri Afurika y'Iburasirazuba, no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Yavuze kandi ko abakuru b'ibihugu baganira ku bibazo bijyanye n'amahoro n'umutekano mu karere hanyuma hasinywe n'amasezerano hagati y'ibihugu byombi.

    Amasezerano atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y'inzego zishinzwe igorora n'ubufatanye mu bya dipolomasi ni yo agomba gusinywa.

    Byitezwe ko Ruto aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, anasure Carnegie Mellon University i Masoro. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, araza kwakirwa na Perezida Kagame mu isangira.

    Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwe, byitezwe ko azagirana ikiganiro n'Abanyakenya batuye mu Rwanda.

    Perezida William Ruto yageze mu Rwanda bwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Kenya

    Perezida Kagame ubwo yakiraga William Ruto wa Kenya muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu bombi bashyize imbere gushimangira umubano usanzwe mu ngeri zirimo ubukungu n’ubuhahirane

    Ibiganiro by'abakuru b'ibihubu byombi byitabiriwe na ba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga; uwa Kenya, Dr Alfred N. Mutua na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-kenya-yatangiye-uruzinduko-rw-iminsi-ibiri-mu-rwanda