Blog

  • Perezida Kagame na Ruto bafite icyizere ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Kenya William Ruto, baratangaza ko mu gihe gito gishize hari ibimenyetso by'agahenge mu burasirazuba bwa Repubulika ya      Demokarasi ya Congo, agace kamaze igihe kugarijwe n'umutekano muke.

    Ibi abakuru b'ibihugu byombi babigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 04 Mata 2023, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye mu biro bya Perezida Kagame Village Urugwiro.

    Perezida wa Kenya William Ruto akaba ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 mu Rwanda ku butumire bwa Mugenzi we Perezida Kagame.

    Ahagana mu ma saa sita n'iminota ku manywa yo kuri uyu wa kabiri, nibwo Perezida wa Repubulika ya Kenya yageze mu Rwanda yakirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta, yahise yerekeza mu biro bya mugenzi we Village Urugwiro maze yakirwa na Perezida Kagame, ahabwa icyubahiro cya gisirikare kigenerwa abashyitsi bakomeye, mbere yo kugirana ibighaniro byo mu muhezo na Perezida Kagame.

    Mbere yo kugirana ikiganiro n'itangazamakuru abakuru b'ibihugu byombi, bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi, mu nzego zirimo Uburezi, Ubuzima, Ikoranabuhanga, Diplomasi, n'Uburinganire n'izindi.

    Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we Ruto bagiranye n'itangazamakuru, bombi batangaje ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashize igihe gito hatangiye kugaragara agahenge, nyuma y'imirwano ihuza ingabo za leta ya Kinshasa n'umutwe wa M23.

    Perezida William Ruto, yavuze ko gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bisaba ubufatanye bw'akarere kandi ko abakuru b'ibihugu bagifatiye umwanzuro.

     Gusa Perezida Ruto yavuze ko hari icyizere cy'uko ibintu biri kuba byiza muri ako gace.

    Ati 'Iki ni ikibazo kitureba twese nk'akarere, abakuru b'ibihugu bafashe umwanzuro ko umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba ugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC, by'umwihariko nyuma y'aho RDC igiriye muri uyu muryango.'

    Perezida Ruto yunzemo agira ati  'Amakuru meza, amakuru atanga icyizere  ni uko kuva mu kwezi gushize twabonye impinduka nyinshi zitanga icyizere, ku birebana n'ibibazo by'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.'

    Perezida Kagame nawe yemeranya na mugenzi we Ruto, ko mu bihe bya vuba  hari kugaragara impinduka nziza ku bibazo by'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

     Icyakora Perezida Kagame, asanga ikibazo kigomba gukemurwa giherewe mu mizi, kuko ari bwo cyaba gikemuwe ubutazagaruka.

    Ati 'Mbere na mbere ndemeranya n'ibyo Perezida amaze kuvuga ,nanjye ndatekereza mu byumweru bike bishize twabonye impinduka, ariko haracyari n'ibindi bibazo byo gukemura ariko hari impinduka. Tugomba gukora ibirenzeho, tugatera izindi ntambwe ziganisha ku kubona igisubizo, ariko amateka y'uburasirazuba bwa Congo ni ikintu utakemurira hano byatwara igihe kinini.'

    Umukuru w'igihugu yongeyeho ko 'Ibibazo byagiye biza bigenda byongera bigaruka, ariko hari icyenda gusa n'icyo perezida yavuze. Mu myaka myinshi abantu bitaye cyane mu kugerageza kunenga uruhande rumwe, ni nde uri mukuri? ni nde ufite amakosa? Niko byakozwe buri gihe, bivuze ko hari ibitagenda neza muri ubwo buryo mu gukemura ikibazo. Ndatekereza uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ni ugukora inyigo, kumva neza no kugikemura uhereye mu mizi.'

    Kugeza ubu Kenya iri mu bahuza b'ingenzi mu bibazo by'umutekano muke bishingiye ku mirwano ihuza RDC n'umutwe wa M23, ndetse Kenya yabaye iya mbere mu bihugu byohereje ingabo kugarura amahoro mu burazirasuba bwa Congo.

    Ni mugihe u Rwanda rwo rushinjwa na RDC gufasha M23 ariko rukabihakana.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Perezida Kagame na Ruto bafite icyizere ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/perezida-kagame-na-ruto-bafite-icyizere-ku-mutekano-mu-burasirazuba-bwa-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-ruto-bafite-icyizere-ku-mutekano-mu-burasirazuba-bwa-rdc

  • Urubuga rwa Twitter ruhagarariwe n’imbwa muri aka kanya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwe Elon Musk ukuriye urubuga rwa Twitter yafashe icyemezo cy'uko inyoni yari isanzwe ikoreshwa nk'ikirango cy'uru rubuga nkoranyambaga isimbuzwa imbwa.

    Ibi byabaye ku wa 3 Mata mu 2022 ndetse aho uyu muherwe yahise avuga ko yakoze ibyo mu rwego rwo guha agaciro icyifuzo cy'umuntu.

    Iki kirango gishya cya Twitter kiri kugaragara ku bantu bakoresha mudasobwa mu gihe abakoresha telefoni bo hakigaragara icy'inyoni.

    Ntiharamenyekana impamvu uyu mugabo yahinduye icyo kiranga agakoresha icy'imbwa gisanzwe kinakoreshwa ku ifaranga ry'ikoranabuhanga rizwi nka 'Dogecoin'.

    Source : https://yegob.rw/urubuga-rwa-twitter-ruhagarariwe-nimbwa-muri-aka-kanya/

  • Umukobwa wa Diamond yatunguranye cyane ubwo yasabaga nyina gukorera umukozi ikintu kitari kiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa witwa Tiffah umuhanzi Diamond yabyaranye na Zari yatunguranye cyane ubwo yasabaga nyina kwirukana umukozi ubakorera mu rugo.

    Uyu mwana yasabye nyina kwirukana umukozi wo mu rugo amushinja guhamagara izina rye nabi.

    Uyu mwana yabwiye nyina ko umukozi ahamagara izina rye nabi ndetse amukanga, kandi we aba yumva yajya amuhamagara mu ijwi rituje.

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wa-diamond-yatunguranye-cyane-ubwo-yasabaga-nyina-gukorera-umukozi-ikintu-kitari-kiza/

  • Imikino ya 1/4 ku munsi w’ejo izatangira mu gikombe cy’Amahoro menya uko ama kipe azacakirana – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ntubwo ikipe ya Rayon Sports n'ikipe y'Intare ibyazo bitarasobanuka ntago bizabuza andi makipe gukina ku munsi w'ejo.

    Reba uko ama kipe azahura mu gikombe cy'Amahoro (Peace Cup) :

     

    Source : https://yegob.rw/imikino-ya-1-4-ku-munsi-wejo-izatangira-mu-gikombe-cyamahoro-menya-uko-ama-kipe-azacakirana/

  • Bwa mbere Fireman yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’ibibazo amazemo iminsi byo kuvuza umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Fireman umaze iminsi atorohewe n'ibibazo dore ko yari amaze iminsi avuza umugore we wakoze impanuka, yagize icyo avuga.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Fireman yavuze ko byari bigoranye gusa agashimira Umuhanzi Tom Close wamufashije mu rugendo rwo kuvuza umugore we.

    Akomeza ashimira Bruce Melodie wamuhaye amafaranga kuko ngo burya ni we muhanzi wa mbere yitabaje.

    Ashimira byimazeyo Jay C wamusuye bwa mbere kwa muganga ndetse n'abantu bose bamuhaye amafaranga ngo umugore we avurwe.

    Kuri ubu umugore we uri koroherwa, arwariye mu rugo nyuma yo gusezererwa mu bitaro by'umwami Faisal aho yabagiwe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-fireman-yagaragaje-amarangamutima-ye-nyuma-yibibazo-amazemo-iminsi-byo-kuvuza-umugore-we/

  • Amakuru agezweho : Rutahizamu w’ikipe ikunzwe cyane hano mu Rwanda ayisohotsemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Moussa Camara wakiniraga ikipe ya Rayon Sports ayisohotsemo nyuma y'igihe atabanye neza n'umutoza Haringingo Francis Christian.

    Rayon Sports iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona rutahizamu Moussa Camara agiye kuyisohokamo yerekeze mu ikipe ya Al Salt Sports Club yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Jordanie.

    Moussa Camara iyi kipe agiye kwerekezamo iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona yo muri Jordanie gusa shampiyona ikinwa n'amakipe 12 bakaba bageze ku munsi wa 22 bisobanuye neza ko shampiyona ibura iminsi ibiri gusa ngo kirangire.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-rutahizamu-wikipe-ikinzwe-cyane-ayisohotsemo/

  • Ubukwe ni ubu: Umukobwa n’umuhungu bakoze ubukwe bakiri bato, bakomeje gukora abatari bake ku mutima (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umukobwa n'umusore bakiri bato aho baba bakoze ubukwe.

    Ni amashusho yerekana umusore n'inkumi b'imyaka 21 bemeye gutera intambwe bagasezerana kubana akaramata.

    Aba bombi bavugishije abatari bake ndetse bakora no ku mitima y'abatari bake.

    Umwe yagize ati: 'Mwari mukiri bato'

    Undi: 'Njye nashatse mfite 21, umugabo wange 23, ubu mfite 27.'

    Undi na we ati: 'Gushaka ukiri muto ni ubusazi.'

    AMASHUSHO

    Source : https://yegob.rw/ubukwe-ni-ubu-umukobwa-numuhungu-bakoze-ubukwe-bakiri-bato-bakomeje-gukora-abatari-bake-ku-mutima-videwo/

  • Umuryango wa Cristiano Ronaldo wagize icyo uvuga ku bivugwa ko abana babo batameze neza mu mashuri y’i Riyadh – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Kizigenza Cristiano Ronaldo,binyuze muri Georgina Rodriguez wagize icyo uvuga ku bivugwa ko abanababo batanerewe neza mu ishuri.

    Kuva mu cyumweru cyashize nibwo ibitangaza makuru byo ku mugabane w'Iburayi na Asiya,byandikaga inkuru zivuga ko abana ba Cristiano Ronaldo batameze neza mu mashuri bigamo muri Arabia Saudite.

    Icyo gihe ibitangazamakuru byandikaga ko abana ba Cristiano Ronaldo batishimiwe n'abandi bana mu ishuri bigamo ,kuko ngo batisanga mu bandi kuko batazi ururimi rw'Icyarabu rukoreshwa cyane.


    Izo nkuru zose zatumye Georgina Rodriguez usanzwe ari umugore wa Cristiano Ronaldo ajya ku rubuga rwe rwa Instagram maze abeshyuza ayo makuru avuga ko to umuryango wabo umeze neza cyane.

    Georgina yanditse ati 'Ibitangazamakuru bimwe na bimwe byasohoye inkuru ziteye isoni zerekeye abana bacu ku ishuri kandi ndashaka kuvuga ko ibyo bavuze ari ibinyoma cyane. Abana bacu bajya mu ishuri ryiza cyane rifite abanyamwuga beza. Turashimira byimazeyo umurimo utangaje badukorera nk'umuryango. , nk'ababyeyi no ku rwego rwawe. '

    Yongeyeho ati:
    'Abana bacu babonye inshuti zuje urukundo kandi bishimiye cyane ishuri ryabo rishya i Riyadh. Ku bw'amahirwe, tuzi kuba mu bihugu byose ndetse no mu mashuri yose. Turashima buri wese muri bo.'

    Cristiano Ronaldo ubwo yajyaga gukinira Al Nassr yajyanye n'umuryango we ndetse n'abana babo aribo c: Cristiano Jr, Alana Martina, Mateo, Eva Maria, na Bella Esmeralda.

    Source : https://yegob.rw/umuryango-wa-cristiano-ronaldo-wagize-icyo-uvuga-ku-bivugwa-ko-abana-babo-batameze-neza-mu-mashuri-yi-riyadh/

  • Leta ya RDC yarahiye ko itazigera iganira na M23 yayizengereje #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya RDC yemeje ko nta biganiro na bike izagirana n'Umutwe wa M23 nubwo wo ukomeje gutera intambwe ikomeye wo kuva mu duce twinshi wari warafashe.

    Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kuganira n'umutwe wa M23.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa mbere i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko M23 itarimo gusubira inyuma nk'uko byemejwe n'abakuru b'ibihugu by'akarere.

    Yagize ati 'Turimo kuganirira he na M23? Ni nde uvugana nayo? Hagombye kuba hari amashusho kuko muri iki gihe ntagihishwa.

    Perezida Lourenço wa Angola na Perezida w'u Burundi ni bo bavuganye na M23, ndetse abayihagarariye bagiye i Luanda hari ibiganiro byabanjirije ibi bikorwa byo gusubira inyuma [kwa M23], ariko twebwe nka leta ya Congo tugumye ku ruhande rwacu kugeza ubwo ibyo dutegereje biba.'

    Yakomeje ati: 'Tugeze mu gice gikomeye kuko M23 ikiri mu birindiro byayo, ntigenda…nubwo Perezida Lourenço ubwe yaganiriye n'abayihagarariye abasaba kugenda.'

    RDC iritegura isubukurwa ry'ibiganiro bya Nairobi gusa ngo izaganira n'imitwe yitwaje intwaro y'indi hatarimo M23.

    M23 yagiye ikomeje gusubiza uduce tumwe na tumwe mu two yari ifite ndetse intumwa zayo ziheruka guhura na Perezida wa Angola wahawe inshingano n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza mu bibazo bya Congo.

    Mu itangazo ryasohoye n'Ibiro bya Kenyatta,Umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC kuri uyu wa Mbere,tariki ya 03 Mata,, byavuze ko uko ingabo za EAC (EACRF) zikomeza kugera muri RDC, umutwe wa M23 wakomeje kugenda uzishyikiriza ibirindiro wari ufite.

    Yakomeje ati 'Umutwe witwaje intwaro zikomeye wa M23 umaze kuva mu birindiro bikurikira muri Kivu y'Amajyaruguru, mu burengerazuba: Sake – Mshaki – Neenero – na Kilorirwe. Kitshanga biteganyijwe ko bazayivamo ku wa Kabiri w'iki cyumweru.'

    Byongeye, yavuze ko ibi bikorwa bizabohora inzira y'ibicuruzwa ya Bunagana- Rutshuru – Kibumba – Goma, izoroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa, no kugeza ubutabazi ku babukeneye.

    Ingabo za Uganda ubu ziragenzura umujyi wa Bunagana n'inkengero zawo muri Rutshuru, mu gihe iza Kenya zigenzura ibice bya Kibati — Kibumba na Rumangabo, nk'uko ibiro bya Uhuru Kenyatta bibivuga.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Yoweri Museveni asobanura impamvu izindi ngabo za Uganda zoherejwe muri Congo, yavuze ko hari ibiganiro birimo kuba hagati ya M23 na leta ya Kinshasa.

    Mu itangazo rye, Perezida Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/leta-ya-rdc-yarahiye-ko-itazigera-iganira-na-m23-yayizengereje

  • Abasore bari gutereta gusa! Dore ibintu 5 ukwiye guhisha umukobwa mukundana kugira ngo murambane #rwanda #RwOT

    Muri ibi bintu tugiye kukubwira urahitamo iby'ingenzi cyangwa byose wige kujya ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n'uwo wihebeye.

    1.Ntuzabwire umukobwa mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.

    Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.

    Ku rundi ruhande uyu mukobwa namara kumenya ibyerekeye ikofi yawe, azakoresha imbaraga zose ngo asesagure amafaranga yawe niba bihuriranye n'uko atagukunda kandi ukaba ufite amafaranga azi neza. Azifata nk'uwarembye maze atume uyakoresha koko. Uyu mukobwa iyo utamwoherereje amafaranga azifata nkaho utamukunda.


    2.Ntuzatume muganira ku bandi bakobwa.

    Mu by'ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva amazina y'abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z'abandi basore gusa.

    3.Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya cyane.

    Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk'uwo umuha.

    4.Ntuzamare igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n'abandi bakobwa.

    Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe kirekire uri kuvugana n'abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira, azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike burundu.

    5.Ntuzigire nkutazi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

    Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abasore-bari-guterera-gusa-dore-ibintu-5-ukwiye-guhisha-umukobwa-mukundana