Blog

  • Kera kabaye umwanzuro ku kibazo cya Rayon Sports na Intare FC wafashwe #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Ubujurire yafashe umwanzuro ko umukino wa 1/8 wo kwishyura ugomba guhuza Intare FC na Rayon Sports mu gikombecy’Amahoro ugomba kuba.

    Ni nyuma y’imvururu zari zimaze iminsi umukino ugenda wimurwa kugeza aho Intare ifashe umwanzuro ko itazawukina ahubwo yakomeje muri 1/4 ikazakina na Police FC kuko Rayon Sports itubahirije ibisabwa ari ugutanga ikibuga ku masaha yasabwe ikagerekaho kwikura mu irushanwa.

    Ejo nibwo Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yaburanishije impande zombi aho Rayon Sports yavuze ko ibyo Intare FC ishingiraho nta shingiro kuko bavuye mu gikombe cy’Amahoro kuko hari ibyo batari bishimiye bikemutse baragaruka cyane ko amategeko y’igikombe cy’Amahoro atagena uburyo uwasezeye agarukamo.

    Komisiyo yasabye kubaha umwanya bakiherera bakaza kubagezaho umwanzuro.

    Amakuru avuga ko ku mugoroba w’ejo hashize umwanzuro wari wamaze gufatwa ari uwo gusezerera Rayon Sports mu irushanwa kuko yishe amategeko, gusa bivugwa ko perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yabasabye kudatangaza uyu mwanzuro bakabanza bagakorana inama kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2023.

    Inama yabaye ndetse birangira iyi Komisiyo yisubiyeho yemeza ko umukino wa 1/4 ugomba kuba. Umukino ubanza Rayon yatsinze 2-1.

    Itangazo rya FERWAFA yasohoye yagize iti “Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA.”

    Uko byatangiye

    izwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

    Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y’Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.

    Umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Intare FC mu gikombe cy’Amahoro wagumyeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-umwanzuro-ku-kibazo-cya-rayon-sports-na-intare-fc-wafashwe

  • Perezida Kagame na Ruto bahishuye amakuru meza aturuka muri RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na mugenzi we William Ruto wasuye u Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri bavuze ko mu mezi 3 ashize ibibazo byo muri RDC byagiye bigabanuka ku buryo ngo bagiye gukomeza gushaka ibisubizo birambye.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru aba baperezida bombi bakoze,bavuze ko mu mezi make ashize ibintu byari bitangiye kuba byiza.

    Perezida Ruto yagize ati:”Mu kwezi gushize,hagaragaye impinduka nziza nyinshi ku byerekeye ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Ubu dufite ingabo za Kenya ziriyo mu mezi 6 ashize, u Burundi bwagezeyo, Uganda iriyo, n'ingabo za Angola na zo zagiye gushyigikira ibyo bikorwa, no gukora ibishoboka ngo abagirwaho n'ingaruka, kugira ngo duhangane n'ibibazo by'umutekano bihitana ubuzima bw'abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, n'ibindi bibazo by'abana batabasha kwiga, n'abantu bataye ibyabo baba mu nkambi.'

    Perezida Ruto yavuze ko EAC yafashe umwanzuro wo gukemura iki kibazo cy'umunyamuryango wayo.

    Yagize ati 'Umuryango wa EAC wafashe umwanzuro ko ugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by'uburasirazuba bwa Congo, by'umwihariko nyuma y'uko Congo ibaye umunyamuryango wa EAC….Twizeye ko uku kumvikana no guhuza imbaraga,ndashimira abakuru b'ibihugu bya EAC,mu gufasha kugarura amahoro mu gace.

    Turi gukorana kugira ngo duhe umutekano agace [Uburasirazuba bwa RDC] kugira ngo RDC izakore amatora mu mutekano.”

    Perezida Kagame nawe kuri iki kibazo yavuze ko mu byumweru bike mutekano wari utangiye kuboneka ariko icy'ingenzi ari ugukomeza gushaka uko ikibazo cyakemuka burundu.

    Ati 'Nizere ko twabona igisubizo, abo hanze bakaza gushyigikira ibyo abayobozi ba Africa bakora, bagafasha aho kwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo.

    Ni byiza gushyigikira ibisubizo byagenwe n'abayobozi ba Africa, ikibazo kirahari, hari inzira zo kugikermura, ariko reka tubihe igihe, vuba twakora ibyo dukwiye gukora, ubwo tuzagera ku muti abantu bategereje.'

    Yakomeje avuga ko hari byinshi byo gukora kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku kibazo cy'umutekano muke muri kariya gace.

    Perezida Ruto yatangaje ko mu biganiro yagiranye n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, bagarutse ku buryo bwo gushyiraho umuyoboro w'itumanaho uzafasha ibihugu byombi ndetse n'ibyo mu Karere koroshya ubuhahirane.

    Perezida William Ruto yashimiye Perezida Kagame n'Abanyarwanda muri rusange bamwakiranye urugwiro we n'abamuherekeje. Yagaragaje ko uru ruzinduko rudashingiye ku ngingo zirebana n'umubano w'ibihugu byombi gusa ahubwo runareba ku ngingo zigaruka ku Mugabane wa Afurika muri rusange

    Perezida Kagame yatangaje ko umubano w'u Rwanda na Kenya ari uwa kera, ukaba wongeye gushimangirwa n'uru ruzinduko rwa Perezida Ruto.

    Bombi bakurikiye isinywa ry'amasezerano hagati y'ibihugu byombi, arimo ajyanye n'ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, guteza imbere urubyiruko n'ubuhinzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-na-ruto-bahishuye-amakuru-meza-aturuka-muri-rdc

  • U Bushinwa bwashyikirije Ibitaro bya Masaka inkunga y'ibikoresho bya miliyoni 21 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho byiganjemo ibyo kwa muganga byashyikirijwe ubuyobozi bw'Ibitaro bya Masaka ku wa Mbere, tariki ya 3 Mata 2023.

    Mu bikoresho byatanzwe harimo igitanda kigezweho cyifashishwa mu kubaga abarwayi, ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw'amenyo n'ibindi.

    U Bushinwa busanzwe ari umuterankunga mukuru w'Ibitaro bya Masaka n'ibya Kibungo mu Rwanda, aho buri mwaka byohererezwa inzobere z'abaganga bo mu Bushinwa, bakajya kuhavurira abarwayi indwara zitandukanye ku buntu.

    Umujyanama ushinzwe Ubukungu muri Ambasade y'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, yavuze ko igihugu cye gifite intego yo gukomeza gufasha ibihugu bya Afurika mu guteza imbere ubuvuzi, bityo bizeye ko ibikoresho bashyikirije ibitaro bya Masaka bizafasha mu kurushaho gutanga ubuvuzi bunoze.

    Umuyobozi w'Itsinda ry'Inzobere mu Buvuzi z'Abashinwa ziri mu Bitaro bya Masaka, Dr. Zhao Shangjun, yavuze ko mbere yo gutanga ibyo bikoresho babanje kureba ibikenewe cyane mu Bitaro bya Masaka, bakaba bizeye ko bizifashishwa mu gutanga serivisi aho byari bigoranye.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Masaka, Hanyurwimfura Damascène, yashimiye Guverinoma y'u Bushinwa ku bikoresho yabageneye, avuga ko bije gutanga umusanzu ukomeye mu buvuzi bubitangirwamo.

    Ibitaro bya Masaka byubatswe mu 2013, ku nkunga ya Leta y'u Bushinwa.

    Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 21 Frw

    Ibi bikoresho birimo ibizajya byifashishwa mu buvuzi butandukanye busanzwe bukorerwa i Masaka

    Dr Hanyurwimfura Damascene yashimiye u Bushinwa ku nkunga yahawe ibitaro bya Masaka

    U Bushinwa bwijeje ko buzakomeza gushyigikira iterambere ry’ubuvuzi mu bihugu bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bushinwa-bwashyikirije-ibitaro-bya-masaka-inkunga-y-ibikoresho-bya-miliyoni

  • Kayonza: Abarenga 30 bajyanywe mu bitaro kubera kunywa ubushera buhumanye – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023, ni bwo Abadiventisiti bo mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Murama bakoresheje ibirori byo kwishimira ko hari ababatijwe. Ababyitabiriye basangiye ubushera bwenzwe n'umuturage umwe bari bahaye isoko, bukeye bwaho ababunyweyeho bose batangiye kuribwa mu nda kugeza ubwo bamwe bajyanywe kwa muganga maze umwana w'imyaka ibiri bamwohereza ku Bitaro bya Rwinkwavu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko bamaze kubarura abaturage 84 banyweye ubwo bushera bakarwara mu nda.

    Yagize ati 'Ku Cyumweru bari bafite umunsi mukuru w'abantu bari babatijwe bategurira hamwe ubushera kugira ngo bishimire icyo gikorwa. Ababunyweyeho bose bahise batangira kurwara mu nda. Ubu tumaze kubarura 34 bagiye kwa muganga mu gihe ababunyweyeho bose ubu tubarura 84 bose bakaba barwaye mu nda, abandi basigaye nabo twabasabye kujya kwa muganga.'

    Mutuyimana yavuze ko abaturage bitabiriye ibi birori bose atari Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, abasaba kwitondera ibyo banywa n'uburyo bitegurwa.

    Ati 'Turabasaba kujya bagira isuku bakamenya ko ibyo kunywa biba bikeneye isuku nyinshi kuko ibyagaragaye ntabwo ubushera banyweye bwari bufite isuku ihagije.'

    Kuri ubu ngo abanyweye kuri ubu bushera batari bajya kwa muganga barasabwa kujyayo kugira ngo bahabwe imiti. Umwana umwe mu banyweye ubushera ni we wakomerejwe kugera ubwo anajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu.

    Abarenga 30 bajyanywe mu bitaro kubera kunywa ubushera buhumanye mu Karere ka Kayonza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abarenga-30-bajyanywe-mu-bitaro-kubera-kunywa-ubushera-buhumanye

  • U Rwanda rwasinyanye na Kenya amasezerano 10 y'ubufatanye – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe mu ruzinduko Perezida William Ruto wa Kenya yagiriye mu Rwanda, rwa mbere kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye mu mwaka ushize.

    Amasezerano yasinywe ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n'amagororero, ajyanye n'amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n'ikoranabuhanga, ajyanye n'ubuzima, ajyanye n'urubyiruko n'ayo guteza imbere amakoperative.

    Yasinywe na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga, uw'u Rwanda Dr Vincent Biruta n'uwa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua.

    Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na mugenzi we wa Kenya, Ezekiel Machogu Ombaki basinyanye amasezerano y'imikoranire mu burezi mu gihe Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi, basinye amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge na mugenzi we wa Kenya, Aisha Jumwa Karisa Katana, basinye ajyanye no guteza imbere uburinganire.

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize, u Rwanda na Kenya byubatse umubano ukomeye, ndetse uruzinduko rw'uyu munsi, rushimangira ubwo bushuti.

    Ati 'Tumaze gukurikira isinywa ry'amasezerano mu ngeri z'ingenzi nk'ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, urubyiruko n'ubuhinzi. Izi ngeri nshya z'ubufatanye zizatuma turushaho gukorana. Twishimiye ko u Rwanda ari mu rugo ku muryango mugari w'abanyakenya. Dushima umusanzu wabo ku iterambere ryacu.'

    Perezida Kagame yavuze ko yizeye ubufatanye buri hagati y'ibihugu byombi, bushobora gutuma urubyiruko rubasha kunguka ubumenyi, rugahanga ibishya kandi rukabasha guhatana ku isoko.

    Perezida Ruto yashimye mugenzi we w'u Rwanda wamutumiye ngo asure u Rwanda, avuga ko bagiranye ibiganiro birenga ibihugu byombi, akarere ahubwo biri mu nyungu z'umugabane muri rusange.

    Ruto yavuze ko amasezerano yasinywe azatuma ibihugu byombi bisangira ubunararibonye, ku buryo nko mu bijyanye n'ikoranabuhanga hashobora kubakwa irishobora gutuma hatangwa inguzanyo n'ibindi.

    Yatanze urugero ku masezerano mu bijyanye n'ubuzima, avuga ko akubiyemo ubufatanye hagati y'ibitaro bikuru byo mu Rwanda n'ibyo muri Kenya.

    Ati 'Hazabaho ubufatanye hagati y'ibitaro byacu bibiri by'icyitegererezo. Ibitaro binini by'icyitegererezo mu Rwanda hamwe n'ibyo muri Kenya, ku buryo habaho guhanahana ubunararibonye, ubushobozi aho biri ngombwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari izindi ngeri nyinshi ibihugu byombi bizakomeza gufatanyamo, bihanahana ubunararibonye.

    Yaboneyeho gushimira Abanya-Kenya baba mu Rwanda ku bw'umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu. Ati 'Twishimiye ko bari hano, hari ibintu byinshi bari gukora, kandi ibyo bakora ku giti cyabo ni ingirakamaro ku Rwanda n'Abanyarwanda.'

    Yavuze ko bamwe muri bo ari Abarimu, urwego igihugu gifitemo ubushobozi buke yaba mu mubare no mu byo abarukoraho batanga nk'umusaruro. Yashimye abakora mu nzego z'ubuzima n'iz'ubukerarugendo.

    Ati 'Bazibye icyuho mu nzego zacu, kubera aho twavuye…bamaze igihe hano, batangiye kuza hano mu myaka ya 2000 cyangwa se mbere yaho gato, icyo gihe nta bushobozi twari dufite mu nzego izo arizo zose, rero Abanya-Kenya cyane cyane n'abandi baturage bo muri EAC, baje hano gukora ibyo bazi, babyungukiramo natwe tubyungukiramo. Ni byo rero bikubiye muri aya masezerano n'umubano uri hagati y'ibihugu byombi.'

    Kenya ifite ishoramari ryinshi mu Rwanda mu ngeri zitandukanye. Nko mu burezi, ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk'ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM.

    Mu rwego rw'amabanki, Banki y'Abaturage isigaye iri mu maboko y'Abanyakenya nyuma yo kugurwa na KCB, hari kandi na Equity Bank, GT Bank, I&M Bank n'izindi.

    Hari ibindi bigo nka Britam bitanga serivisi z'ubwishingizi ndetse mbere y'uko UAP igurwa na Old Mutual nayo yari ishoramari ry'Abanyakenya mu Rwanda.

    Mu bigo by'ubukerarugendo hari Serena Hotel n'ibindi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinyanye-na-kenya-amasezerano-10-y-ubufatanye

  • Perezida Ruto yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya William Ruto, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.

    Kuva kuri uyu wa Kabiri Perezida Ruto ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

    Mu butumwa yatanze mu gitabo cy'abashyitsi, yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse anashimira intambwe u Rwanda rwateye rwikura mu icuraburindi rwanyuzemo, ubu rukaba ari igihugu cyateye imbere.

    Amafoto: Igihe.com

    The post <strong>Perezida Ruto yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/04/perezida-ruto-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ruto-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Urutonde rwa Couple zigezweho mu myidagaduro NyaRwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Igice cy'imyidagaduro mu gihugu cyacu cy'u Rwanda cyateye imbere ndetse usanga abenshi bavugwamo baba barabaye nk'ijisho ryarubanda kubera ibikorwa bitandukanye. Hari umubare wabakundana(Couples ) munini kubu ndetse bamwe m'urubyiruko cyagwa mungo zitandukanye bafatiraho icyitegererezo mubikorwa byabo bitandukanye.

    Ikinyamakuru UMURYANGO cyabateguriye couple zikunzwe cyane mu gisate cy'Imyidagaduro muri iyi minsi , cyane cyane ku imbuga koranyambaga.

    1.The Ben na Pamella

    2.Meddy na Mimi


    3.Bahavu Jannet na Fleury Legend

    4.. Miss Uwase Hirwa Honorine (Igisabo) n'umukunzi we

    5.Umunyamakuru Nadia na Malik Shaffy

    6.Grace Bahati Na Murekezi Pacifique.

    7.Kimenyi Yve na Miss Uwase Muyango

    8.Yannick Mukunzi na Joy Iribagiza

    9.Brucemelodie n'umugore we

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rwa-couple-zigezweho-mu-myidagaduro-nyarwanda-amafoto

  • FERWAFA yahaye ibihano bikarishye abakinnyi ba La Jeunesse bakubise umusifuzi #rwanda #RwOT

    Abakinnyi babiri ba La Jeunesse barimo Imena Yves,Salomom Okello na Nshimiye Saidi bahagaritswe amezi atandatu batagera mu kibuga ndetse bagatanga ihazabu y'ibihumbi 50 FRW.

    Aba barashinjwa guhohotera umusifuzi wa kane bikamuviramo no kuva mu kibuga arandaswe kubera ko batishimiye ibyavuye mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0.

    Umutoza wungirije Ndayisenga Kassim we yahagaritswe umwaka wose atagera ku bibuga byose byo mu Rwanda n'amande y'ibihumbi 100 FRW.

    Ku wa Gatanu, tariki 3 Werurwe 2023 kuri stade ya Muhanga, hakinwaga umukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu itsinda B, warangiye AS Muhanga itsinze La Jeunesse igitego 1-0.

    Uyu mukino wasojwe n'imvururu zikomeye zakubitiwemo umusifuzi wa kane wari waje gukiza mugenzi we w'igitambaro wari wazengurutswe n'abakinnyi benshi bamubaza impamvu yanze igitego bari batsinze, avuga ko habayeho kurarira.

    Abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, nyuma y'izi mvururu zakubitiwemo umusifuzi kugeza ubwo asohowe mu kibuga arandaswe.

    FERWAFA kandi yafashe ibindi bihano bitandukanye ku makipe n'abafana bitwaye nabi nkuko itangazo ryabo ryabigaragaje.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yahaye-ibihano-bikarishye-abakinnyi-ba-la-jeunesse-bakubise-umusifuzi

  • Thomas Partey yahaye urw'amenyo ikipe ya Manchester United #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Thomas Partey ukina hagati mu ikipe ya Arsenal yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwibasira Man United iheruka gutsindwa ibitego 2-0 na Newcastle ku cyumweru.

    Uyu munya Ghana yahamagariye abafana kumufasha bakishimira gutsindwa kwa Man United ndetse ibi byashimishije abafana ba Arsenal ariko birakaza aba United bakiri mu gahinda.

    Arsenal imaze imikino irindwi yikurikiranya itsinda muri Premier League ndetse ikomeje kurinda ikinyuranyo cy'amanota 8 irusha Man City bahanganiye igikombe.

    Partey yasabwe n'umunyamakuru w'Umunya Ghana,Nana Aba Anamoah, baganiraga ndetse banasangira kugira ubutumwa aha abafana ba Arsenal arangije abasaba kumufasha kwishimira gutsindwa kwa United.

    Uyu byari byitezwe ko abasaba gushyigikira ikipe yabo ariko yagize ati “Mwifatanye mu kwishimira gutsindwa kwa Man United.”

    Uyu munyamakuru yatunguwe n'iki gisubizo cya Thomas Partey wagaragaje imbaraga zidasanzwe muri uyu mwaka w'imikino

    Arsenal ifite akazi gakomeye ku Cyumweru kuko aribwo izasura Liverpool itajya iyorohera iyo bahuriye ku kibuga Anfield.

    Ku rundi ruhande Man United iri mu rugamba rwo gushaka uko yabona umwanya wo kuzakina Champions League umwaka utaha kuko ihanganye na Newcastle ya gatatu na Tottenham.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thomas-partey-yahaye-urw-amenyo-ikipe-ya-manchester-united

  • Menya uko wakitwara mu gihe usanze uwo ukunda akunda abandi #rwanda #RwOT

    Menya uko wakitwara mu gihe usanze uwo ukunda akunda abandi bikagufasha gukomeza kubaho ubuzima bwiza kandi wishimye.

    1. Emera ibyo udashobora guhindura

    Burya akenshi usanga twe nk'abantu dukunze kugira kamere yo kutemera guheba ibyadusize, ariko burya uburyo bwiza bwagufasha igihe ubona nta kintu uri buhindure ku kintu cyangwa se ku muntu, wowe hindura inzira hanyuma na wa muntu umusige mu nzira ye, nzi neza ko uzagera ku yindi ntambwe n'ubwo biba bigoranye. Iga kwakira ibintu kuko ugomba kubyakira kandi kuko ubona ko ari byo bishoboka, ibinyuranye nabyo bikaba ari uguta igihe cyawe.

    2.Gusohokana n'inshuti byagufasha kwiyibagiza byinshi

    Imwe mu nzira zo kugira umunezero haba imbere mu mutima ndetse no mu buzima bwawe busanzwe burya ni ukuba wafata umwanya ukajyana n'inshuti zawe nk'ahantu babyina cyane mu masaha ya nimugoroba, hanyuma mukagenda mukabyina icyo gihe ndakwizeza ko utahana akanyamuneza kandi ni n'uburyo bworoshye bwo kuba wabona indi nshuti ukikuramo uwo wundi wararikiraga.

    3. Menya impamvu uwo muntu ari we umutima wawe ushaka

    Akenshi burya ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi, n'ubwo bamwe batemeranya n'iyo mvugo ariko burya ibyiyumviro by'umutima twe nk'abantu biragora kubitsinda ariko wowe nubona umutima wawe uguhata gukunda umuntu kandi uzi neza ko uwo muntu yafashwe, gerageza umenye impamvu ukunda uwo muntu hanyuma wowe bizagufasha gushaka abandi bantu benshi bafite ibyo wakundiraga uwo nguwo bityo ube wamwikuramo kuko ibyo umukundira n'abandi uzaba wamenye ko babifite.

    4. Shaka ubwoko bw'imikino inezeza umubiri

    Aha akenshi iyo umuntu avuze ibinezeza cyangwa se 'hobbies' mu ndimi z'amahanga, bivuze ko ari wa mwanya wawe ujya ufata haba mu masaha atari ay'akazi cyangwa igihe cyo kuruhuka ukaba wakina imikino itandukanye, nibwo rero umuntu aba akeneye uwo kuba hafi ye cyangwa se uwo bafatanya kwidagadura ndetse no kuruhuka. Muri iki gihe rero uramutse ufite umuntu wakunze kandi ubona nta buryo ufite bwo kumwigarurira, mu gihe ubonye umwanya wo kumutekerezaho ako kanya icyo ukora ni ugushaka uburyo wahura n'izindi nshuti zawe mukaba mwajya mu mikino itandukanye kuburyo bituma udatekereza cyane wa muntu umutima wawe ukubaza buri munsi.

    5. Vugana cyane n'inshuti ze za hafi

    Aha wenda bamwe mwakwibaza muti nigute waba ubona umuntu ukunda byararangiye udashobora kumugeraho warangiza ukajya kwiyegereza inshuti ze ? Ukuri ukwiye kumenya ni uko za nshuti ze uzajya uzibaza uti se uyu muntu ateye ate ? Imico ye imeze gute ?.. Kuburyo bizagufasha kumumenya neza kuko akenshi ushobora kuzasanga wamuntu koko adakwiriye kugukurura kuko wenda imico ye utayikunze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-uko-wakitwara-mu-gihe-usanze-uwo-ukunda-akunda-abandi