Blog

  • Wellars Gasamagera yatangiye imirimo y'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango FPR Inkotanyi – #rwanda #RwOT

    Ngarambe yari amaze imyaka irenga 20 ku bunyamabanga bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi. Mu matora yabaye mu mpera z'icyumweru gishize muri Kongere ya 35 y'uyu muryango, yasimbuwe na Gasamagera Wellars.

    Igikorwa cy'ihererekanya bubasha cyabereye ku cyicaro gikuru cy'Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo cyitabirwa n'abandi banyamuryango batowe barimo Visi Chairman w'uyu muryango Uwimana Consolée n'uwo yasimbuye kuri uyu mwanya Bazivamo Christophe n'abandi.

    Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n'abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

    Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame nawe wongeye gutorerwa kuba Chairman w'umuryango, yashimye abari basanzwe mu mirimo yo kuyobora FPR Inkotanyi ndetse n'akazi bakoranye.

    Yashimiye Ngarambe François wari Umunyamabanga Mukuru na Bazivamo Christophe wari Vice Chairman, ku muhate bakoranye akazi ndetse ashimangira ko iyo bashaka kongera kwiyamamaza 'bari gutorwa'.

    Yashimye icyizere abanyamuryango bakomeje kumugirira ndetse yizeza ko asa n'aho afite umwenda kuri bo mu kuzuza inshingano zijyanye n'icyizere agirirwa.

    Yagize ati 'Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n'ikindi gitandukanye n'icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.'

    Ngarambe nawe yashimye cyane Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere mu myaka yose yari amaze kuri uwo mwanya, ashimira n'abo bakoranye muri iyo myaka yose bijyanye n'ibyo umuryango wagezeho.

    Yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi ariko urugendo rugikomeje, asaba abagiye kumukorera mu ngata gukomeza gukorana bya hafi n'ubuyobozi bushya, kugera kuri byinshi mu guharanira impinduka z'iterambere ry'igihugu.

    Gasamagera n'abandi batorewe kuyobora uyu muryango manda yabo izamara imyaka itanu.

    Ubwo Ngarambe na Gasamagera bahererekanyaga ububasha

    Ngarambe yishimira icyizere yagiriwe cyo kuyobora umuryango FPR Inkotanyi mu myaka irenga 20

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Visi Chairman Uwimana uherutse gutorwa

    Gasamagera na Uwimana bari kumwe na Bazivamo na Ngarambe basimbuye ku buyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi baheruka gutorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wellars-gasamagera-yatangiye-imirimo-y-ubunyamabanga-bukuru-bw-umuryango-fpr

  • Perezida Kagame na Ruto bagaragaje impinduka zitanga icyizere mu Burasirazuba bwa Congo – #rwanda #RwOT

    Abakuru b'ibihugu byombi babigarutseho mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru mu ruzinduko William Ruto yagiriye mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame.

    Muri uru ruzinduko hasinywe amasezerano 10 agamije gushimangira ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga n'izindi.

    Perezida William Ruto yavuze ko hari impinduka zagaragaye mu kwezi gushize mu Burasirazuba bwa Congo, ku buryo ubu hari ibyo kwishimira.

    Ati 'Amakuru meza ahari ni uko mu kwezi gushize, twabonye impinduka nziza nyinshi zigendanye n'ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Ubu dufite izindi ngabo zasanze iza Kenya zari zimaze amezi arenga atandatu, iz'u Burundi zagezeyo, iz'u Burundi, izo muri Angola nazo zagiyeyo mu gutanga umusanzu kugira ngo ituze riboneke.'

    Ruto yavuze ko imitwe yitwaje intwaro nayo yasabwe gushyira intwaro hasi, ahubwo ikubahiriza ibikubiye mu masezerano yo kugarura amahoro mu karere, zikemera kujya mu duce twagenwe.

    Ruto avuze ibi mu gihe abarwanyi b'umutwe wa M23 bakomeje kuva mu bice bitandukanye bari barigaruriye harimo Bunagana, Sake, Mshaki, Neenero, Kilorirwe n'ahandi.

    Perezida Kagame nawe yashimangiye ko hari impinduka ziri kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo guhera mu byumweru bike bishize.

    Ati 'Dukeneye gukora byinshi byisumbuyeho kugira ngo impinduka zikomeze kugaragara'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo byagiye bikemurwa nyuma bikagaruka, ndetse ko mu myaka ishize ikibazo cyakemuwe nabi, hagashyirwa imbere imvugo zo kwitana ba mwana.

    Ati 'Ndatekereza ko uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ari ukwiga, gusobanukirwa n'umuzi wacyo cyangwa se ikindi kibazo icyo aricyo cyose ahandi. Iyo utarebye umuzi w'ikibazo, wisanga utanze igisubizo kitaboneye hanyuma ikibazo kikagaruka.'

    Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo kigaragaza uburyo amahanga atigira ku byabaye, ngo agire uruhare mu gukemura ikibazo rimwe na rizima.

    Ati 'Mu Isi tubamo, nta masomo dukuramo, ni yo mpamvu ubona ibibazo hirya no hino, kimwe ku kindi. Mu gihe twaba twabyigiyemo, tugashyira mu bikorwa ibyo twize, ndatekereza ko twashoboraga kugira ibibazo bike.'

    'Ni kimwe n'ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, bifitanye isano n'ibibazo twagize hano mu Rwanda n'ibindi byo muri Congo, hanyuma bikivanga. Ibyo muri Congo n'ibyo mu Rwanda mu gihe byivanze, ntubikemure mu buryo buboneye, uba ushobora kwisanga mu bibazo nk'ibi bitarangira.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibyo Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uri gukora, ari ukwishakira ibisubizo, ndetse ko yizeye ko bizaboneka ku buryo amahanga nayo yazashyigikira ibyo abayobozi b'Abanyafurika bo ubwabo bari gukora.

    Ati ' Aho kwivanga bagaragaza ibyo bumva ko bikwiriye kuba ibisubizo. Ni byiza gushyigikira imyanzuro yatanzwe n'abayobozi ba Afurika. Ikibazo kirahari, uburyo bwo kugikemura bwashyizweho, nibwira ko twabiha umwanya, bitari cyera dushobora gukora ibyo tugomba gukora tukagera ku bisubizo abaturage bakeneye.'

    Abakuru b'ibihugu bavuze ibi mu gihe n'umuhuza mu bibazo bya Congo, Uhuru Kenyatta, yashyize hanze itangazo rigaragaza ko hari intambwe ifatika imaze guterwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

    Kenyatta yavuze ko muri Kivu y'Amajyepfo hatangiye kugaragara amahoro bitewe n'ibikorwa bibangamira ubuzima bw'abaturage byagabanutse kuva ibiganiro biganisha ku mahoro byatangira.

    Yavuze ko ikibazo kikigaragara muri Kivu y'Amajyaruguru nubwo naho harii intambwe yatewe.

    Itangazo rya Uhuru ryagiye hanze yikurikira ingabo za Sudani y'Epfo nazo zamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-ruto-bagaragaje-impinduka-zitanga-icyizere-mu-burasirazuba

  • REMA yafatiriye pulasitiki zikoreshwa rimwe z… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ni igikorwa cyatangiye ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 27 Werurwe 2023, kikaba ari igikorwa kimaze igihe ariko cyari kigamije kwibutsa nk'uko twabitangarijwe na Beatha Akimpaye, Umuyobozi Ushinzwe Ishami rikurikirana iyubahirizwa ry'amategeko arengera ibidukikije.

    Kugira ngo ibyo bikoresho bifatwe, hakorwa ubugenzuzi buhoraho, aho REMA igenda igenzura mu maguriro manini n’abacuruzi banini, hagamijwe gushakisha isooko y’ibyo bikoresho bikigaragara ku masoko hirya no hino. Mu magenzura aherutse, REMA yabonye ububiko bw’ibyo bikoresho mu mujyi wa Kigali burimo ibigera kuri toni eshanu, nk’uko yabigaragarije itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.

    Maniraguha Alexandre, umwe mubo basanganye ibi bikoresho byafatiriwe, yadutangarije ko Rema yabitwaye abimaranye hafi imyaka 3 biri muri ‘stock’.

    Yagize ati: “Rema yaje kumenya amakuru ko hari stock iri hano, iyo stock ikaba yari imaze hafi imyaka 3 hano ifunze kuko bakimara kuduhagarika, imyaka ibiri baduhaye yari mikeya. Twarabifashe, twanga kubisubiza ku isoko, tubicungira hano muri contineri.”

    Uyu mucuruzi wemera ko habayeho ibiganiro mbere y’uko baza kumufungira, yavuze ko ajya kurangura yari yaranguye ibizamara imyaka icumi, bityo ko byamuteje igihombo kuko babahaye gusa imyaka ibiri yo kubicuruza ngo babe babimaze.

    Yifuza ko aho kubitwara bari bakwiriye kubongerera igihe, kuko byabateje igihombo. Yadutangarije ko stock ye yafatiriwe ihagaze muri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ko muri rusange abara ko bizamutera igihombo kiri hagati ya miliyoni 30 na 25.

    Maniraguha Alexandre wafatanywe ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe avuga ko yahombye 


    Ati: “Twifuza ko batwereka indi nzira yo gukora, turi abashoramari ntabwo tuzarekeraho gukorera igihugu cyacu, batwereke indi nzira nziza, umurongo mwiza tugenderaho kuko turi abashoramari, dukeneye ko igihugu cyacu tugikorera, tugisorera… Ibi bisigaye muri kontineri ni nka miliyoni 5. Igihombo cyo twarakigize cyane, kuko niba w'imporse ibintu uzacuruza mu myaka 10 ukabicuruza mu myaka ibiri nabwo ubyirukansa cyane, igihombo cyo twarakigize…Nteganya igihombo hagati ya miliyoni 30 na 25.”

    Ku ruhande rwa REMA, ivuga ko abacuruzi n’abandi bashoramari batatunguwe n’ibi byemezo biri gufatwa.

    Madamu Beatha Akimpaye, Umuyobozi ushinzwe Ishami rikurikirana iyubahirizwa ry’amategeko arengera Ibidukikije, yavuze ko itegeko ribuza amasashi ryashyizweho cyera mu mwaka wa 2008, rikaza kuvugururwa ubwo Leta y’u Rwanda yabonaga ko n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe nabyo byangiza ibidukikije.

    Asobanura ko hanabayeho ubukangurambaga, kwigisha, inama ndetse n’ibindi bigamije gukangurira abantu kumva akamaro k’iri tegeko n’ubwo hari ababirengaho.

    Ati: “Abantu ntabwo bahita bahindukira rimwe. REMA ifite inshingano zo gukurikirana buri munsi ko iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa, ko hatagira abarirengaho, ni inshingano ifite nk'uko n'ubundi ikurikirana n'andi mategeko yubahiriza Ibidukikije. Muri uko rero kubishyira mu bikorwa, REMA binyuze muri rya shami, REMA ikora ubugenzuzi ikajya ahantu hatandukanye, ikajya mu masoko, muma alimentations, mu mabutike atandukanye kugira ngo irebe ko hatari abarimo kurenga kuri rya tegeko.

    Niyo mpamvu mwabonye ibi bikoresho, ni ibigenda bifatwa muri ubwo bugenzuzi …byanyuze muri ubwo bugenzuzi REMA imazemo iminsi, guhera kuwa Mbere w'icyumweru gishize kugeza uyu munsi. Akaba ari ubugenzuzi bukomeza, akaba ari n'ubugenzuzi dukora buri munsi.”

    Madamu Beatha yakomeje avuga ko impamvu bidashira ku isoko ari uko hari abantu banyura inyuma bakabizana mu buryo bwa magendu cyangwa no mu buryo bw’amayeri bakoresha, bakabyitirira ibindi bikoresho bityo abashinzwe ubugenzuzi rimwe na rimwe bikaba byabaca mu rihumye.

    Asaba abaturage gufatanya n’inzego bireba zose bagatanga amakuru kuko akenshi baba bazi ababikora.

    Yemeza kandi ko abasanganywe ibyo byafatiriwe, bahawe igihe gihagije cyo kugira ngo babe babikuye muri stock babigurishije, ndetse abafite inganda zibikora mu Rwanda bahabwa imyaka ibiri. Avuga ko bari babizi ko bibujijwe, mbese ko batatunguwe kuko “Abo mwabonye abenshi turahorana, turigana, …aho ngaho haba habayeho kwirengagiza amategeko.”

    “Nk'uko za magendu zinjira mu gihugu,…umva kanyanga yaraciwe ariko tukaba tukizibona mu gihugu n'ibyo bikoresho bimwe biza muri ubwo buryo. Ubundi hakaba igihe wenda abantu baje babihishe babyita ibindi bikoresho…”

    Hari izindi nzego za Leta zifatanya na REMA “inshingano zo gukora ubuvugizi kuri ibi; hari inzego z'ibanze, hari Rwanda Revenue, hari RICA, hari Rwanda National Police, hari inzego zitandukanye zikorera kuri za gasutamo,…' gusa abacuruzi bamwe babirengaho.

    Madame Beatha Akimpaye asaba abashoramari kureka kwihombya no guhombya Leta


    Agira inama abashoramari n’abacuruzi kubahiriza itegeko ryo kubungabunga ibidukikije, kuko bizabarinda ibihombo binabirinde igihugu cyacu, anongeraho ko ubukangurambaga buzakomeza.

    Ku rundi ruhande rwa bimwe mu bikoresho bikigaragara nyamara ari amasashi cyangwa se bikozwe muri pulasitiki ikoreshwa rimwe, nko kwa muganga n’ahandi, yavuze ko 'mu gihe umuntu afite ibyo akora cyangwa se product bigaragara ko mu Rwanda cyangwa se ku ruhando mpuzamahanga hataraboneka igikoresho gisimbura pulaistiki (ikoreshwa rimwe) cyangwa isashi, uwo muntu asaba uruhusa mu nyandiko ku rwego rubifitiye ububasha arirwo REMA, hakarebwa neza niba ibyo avuga aribyo uwo muntu ashobora guhabwa uruhusa rumwemerera kuba yakoresha ibyo bikoresho. Ni muri urwo rwego nshyiramo ibikoresho byo kwa muganga.'

    Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe; riteganya ibihano ku barirenzeho mu ngingo yaryo ya 9, 10,11 na 12.

    Ibyo bihano birimo gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho ndetse no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 10,000,000 Rwf; kwishyura ihazabu ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho; ihazabu ya 700.000 FRW n’ihazabu ya 300.000 FRW kandi ayo masashe n'ibyo bikoresho akabyamburwa (ibihano bikurikirana uko ingingo zikurikirana).

    Kontineri y'ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe byafatanywe Maniraguha Alexandre

    Bimwe mu biooresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe biri kuri REMA byafatanywe abacuruzi n'abashoramari

    Ibi nabyo byafatiwe muri 'stock' y'umucuruzi, mu mujyi wa Kigali 

    Harimo n'udukombe twifashishwa mu kunywa ibintu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127807/rema-yafatiriye-pulasitiki-zikoreshwa-rimwe-zari-mu-bubiko-bwibigo-byubucuruzi-127807.html

  • Zihora zitwika: Dore Couple 5 ziri kubica bigacika mu myidagaduro yo mu Rwanda, gusa iya 3 yo itwika buri uko bwije n’uko bukeye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bababona uko bwije n'uko bukeye, ndavuga abakundana batwika kurusha abandi.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka couple 5 ziri gutwika mu myidagaduro yo mu Rwanda muri iyi minsi.

    Mukunzi Yannick na Iribagiza Joy

    Bahavu Jeanette na Fleury Legend

    The Ben na Pamela

    Meddy na Mimi

    Muyango Cloudine na Kimenyi Yves

    Source : https://yegob.rw/zihora-zitwika-dore-couple-5-ziri-kubica-bigacika-mu-myidagaduro-yo-mu-rwanda-gusa-iya-3-yo-itwika-buri-uko-bwije-nuko-bukeye-amafoto/

  • Kayonza: Abantu barenga 30 bajyanywe mu bitaro kubera kunywa ubushera mu kirori – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage 84 bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza biganjemo abo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, barwaye mu nda, abasaga 30 bajyanwa kwa muganga nyuma yo kunywa ku bushera bikekwa ko bwahumanyijwe.

    Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023, ubwo Abadiventisiti bo mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Murama bari bakoresheje ibirori byo kwishimira ko hari ababatijwe.

    Ababyitabiriye basangiye ubushera bwenzwe n'umuturage umwe bari bahaye isoko, bukeye bwaho ababunyweyeho bose batangiye kuribwa mu nda kugeza ubwo bamwe bajyanywe kwa muganga maze umwana w'imyaka ibiri bamwohereza ku Bitaro bya Rwinkwavu.

    Source : https://yegob.rw/kayonza-abantu-barenga-30-bajyanywe-mu-bitaro-kubera-kunywa-ubushera-mu-kirori/

  • Ahazaza ha Lionel Messi muri PSG hasobanutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi, rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy'u Bufaransa ,akazoza ke muri iyo kipe kamaze gusobanuka.

    Lionel Messi umaze imyaka ibiri muri Paris Saint -Germain dore ko yayigezemo muri 2021 avuye muri FC Barcelona nyuma y'uko iyo kipe yari ihuye n'ibibazo by'amikoro ikananirwa kumwongerera amasezereno.

    Lionel Messi bivugwa ko yamaze gufata umwanzuro

    Kuri ubu Lionel Messi urikuzuza imyaka ibiri , i Paris ariko itaragenze neza cyane.
    Ikinyamakuru L'Equipe cyatangaje ko , Lionel Messi atazakomeza gukina muri Paris Saint-Germain amasezerano ye narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka, kuko impande zombi zananiwe kumvikana ku kuba yakongera amasezereno.

    L'Equipe yanditse ko impamvu ebyiri nyamukuru zitumye Messi atandukana na PSG aruko bananiwe kumvikana umushahara bamuha, aho Paris Saint -Germain isaba Messi kugabanya umushahara kugeza kuri 30% , Messi we ntabyumve. Indi mpamvu izatuma Messi agenda ngo ni uko abafana ba PSG bamushinja kutabafasha gutwara Champions League kandi aricyo kintu cya mbere yaziye.

    Lionel Messi ushobora kuzasohokana na Neymar Jr muri Paris Saint -Germain

    Kugeza ubu Messi amaze gutsinda ibitego 18 ndetse yanatanze imipira 17 ivamo ibitego muri Paris Saint-Germain. Lionel Messi amakuru menshi aramwemerekeza muri FC Barcelona, Inter Miami cyangwa muri Arabia Saudite.

    Source : https://yegob.rw/ahazaza-ha-lionel-messi-muri-psg-hasobanutse/

  • Kabaye :Muyango ashutse Mc Buryohe akora ishyano – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umugore w'umukinnyi ukomeye cyane hano mu Rwanda Kimenyi Yves ashutse Mc Buryohe bakorana ku Isibo Tv maze ahamagara uyu mukinnyi amubwira ko akunda umugore we urukundo rutagira ingano ahita amukupa.

    Mc Buryohe na Uwase Muyango bombi bokorana ku Isibo Tv ubwo bari mu kiganiro bageze mu mwanya bakina gemu(game) bageze mu mwanya wogukora ibikorwa ibizwi nka dare mu ndimi z'amahanga Muyango yasabye Buryohe guhamagara umugabo we Kimenyi Yves.

    Buryohe yashatse kubyanga gusa Muyango amubera ibamba dore ko Buryohe yavuze ko nta mayinite afite ariko Muyango akayamugurira ndetse ahamagaye nimero ye yanga gucamo Muyango amubwira ko ariguhamagara iyo akoresha kuri Whats App.

    Muyango yahaye Mc Buryohe nimero ya Kimenyi yitabiraho maze aramuhamagara aramusuhuza dore ko basanzwe baziranye kuko biganye mu mashuri nuko amubwira ko bari mu kazi gusa bageze mu mwanya wakaruhuko rero amuhamagaye kugira ngo amubwira ko yakunze umugore we cyane ndetse bikomereye umutima we ku buryo atari kubasha ku byihanganira.

    Akimara kuvuga ayo magambo Kimenyi watangiye aganira neza ndetse banacishamo bagaseka yahise ahinduka ndetse ahita akupa telefone.

    Mc Buryohe yahise avuga ko Muyango amukoreye ishyano ndetse ko kuzisobanura kuri Kimenyi amwumvisha ko yari game bakinaga atari akomeje bizamuvuna gusa Muyango nawe nubwo yasekaga yavuze ko nagera mu rugo ashobora kurya imigeri.

    Source : https://yegob.rw/kabaye-muyango-ashutse-mc-buryohe-akora-ishyano/

  • Thomas Partey wa Arsenal yashimye mu gisebe Manchester united yatewe na Newcastle united – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Arsenal Thomas Partey ukina hagati  yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwibasira Man United iheruka gutsindwa ibitego 2-0 na Newcastle ku cyumweru.

    Uyu munya Ghana yahamagariye abafana kumufasha bakishimira gutsindwa kwa Man United ndetse ibi byashimishije abafana ba Arsenal ariko birakaza aba United bakiri mu gahinda

    Partey yasabwe n'umunyamakuru w'Umunya Ghana,Nana Aba Anamoah, baganiraga ndetse banasangira kugira ubutumwa aha abafana ba Arsenal arangije abasaba kumufasha kwishimira gutsindwa kwa United.

    Uyu byari byitezwe ko abasaba gushyigikira ikipe yabo ariko yagize ati 'Mwifatanye mu kwishimira gutsindwa kwa Man United.'.

    Uyu munyamakuru yatunguwe n'iki gisubizo cya Thomas Partey wagaragaje imbaraga zidasanzwe muri uyu mwaka w'imikino

    Source : https://yegob.rw/thomas-partey-wa-arsenal-yashimye-mu-gisebe-manchester-united-yatewe-na-newcastle-united/

  • Umuhanzi Humble Jizzo yasekeje abantu benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Humble Jizzo wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urban Boys yasekeje abantu benshi bamukurikira kuri Instagram ubwo yatangazaga ko hari imigani ikwiriye kuvugururwa.

    Humble Jizzo usigaye utuye mu gihugu cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanzeyo umugore we w'umuzungu babana yanditse amagambo asekeje ku rubuga rwa Instagram.

    Yagize ati :' Njye mbona hari imigani ikwiriye kuba updated kugira ngo abato bayisobanukirwe! Urugero' ifuni ibagara ubucuti nakarenge' kubera technology ubona wavuga ngo ni bandles'.

    Aya magambo ya Humble Jizzo avuga ko hari imigani ikwiriye kuvugururwa yasekeje benshi ubwo yatanga igitekerezo ku mugani uvuga ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge ngo kuri we abona bitewe n'ibihe aho bigeze bagakwiriye kuvuga ngo ifuni ibagara ubucuti ni bandles zikoreshwa kuri interineti.

    Gusa umuhanzi Humble ashobora kuba avuga ukuri kuko ugereranyije ibihe turimo aho ikoranabuhanga ryateye imbere abantu bose bahuriraho bakaganira buri kimwe nkaho bari kumwe imbona nkubone bitandukanye na kera ubwo wavuganaga n'umuntu ari uko ushiritse ubute ukajya ku mureba.

    Iyi niyo mpamvu yatumye umuhanzi Humble Jizzo umaze iminsi adakora indirimbo avuga ko hari imigani ikwiriye guhindurwa.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-humble-jizzo-yasekeje-abantu-benshi/

  • Isengesho rya Rocky Kirabiranya, ryajemo urwenya (Soma Wisekere) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa 'film' Rocky Kirabiranya ubwo yari ari ku Isimbi tv, bamusabye gusoza ikiganiro abasengera.

    Ari 'serie' cyane, yabanje gusobanura icyo isengesho rivuze, aho yaryise umubano wihariye w'umuntu n'Imana. Yahise akuramo indorerwamo z'amaso agira ati 'reka nkuremo ibi 'birineti' imbere y'Imana ntabwo bitwika', ubundi aterura isengesho rye ati:

    'Duce bugufi dusenge.
    Mana wakoze, kuturinda. Wakoze kubw'uyu mwanya wose tumaze hano turi kuganiriza abantu, hari ibyagenze neza wenda n'ibyo utishimiye, n'ibindi byose dukora. ukomeze kuturinda uduhe ibyo dukeneye bya buri munsi, n'abandi bose ubafashe n'Igihugu cyacu ugifashe'.

    Byatangiye kuba urwenya ubwo yakomezaga ati: 'ikindi, Mana kora 'kata' zawe n'uburyo ukoramo ibintu byawe, bano bantu badukurikiye ubibumvishe neza ko iriya 'film' bagomba kuyigura ibihumbi bitanu kuri (yavuze urubuga ayigurishaho umunyamakuru atangira guseka) 'Amen'.

    Yasoje isengesho asubizamo indorerwamo z'amaso ze adaseka, ubundi Kadaff bari bari kumwe avuga atebya ati 'ubwo Imana uyihaye Link', baraseka.

    Source : https://yegob.rw/isengesho-rya-rocky-kirabiranya-ryajemo-urwenya-soma-wisekere/