Blog

  • Umugore yafashwe acikisha umwana utari uwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wahigishwaga uruhindu akekwaho kwiba umwana yafatiwe muri Bus yavaga mu ntara ya Copperbelt yerekeza mu mujyi wa Lusaka, mu gihugu cya Zambia.

    Uyu mugore kugirango afatwe byagizwemo uruhare n'umugenzi bari barikumwe muri Bus witwa Audrin Nafukwe, wamubonye agahita amuhuza n'amafoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yo kumufata abona basa. Yatangiye gutera akamo abwira abagenzi bari kumwe ngo bamufate ariko bose ntibabyitaho.

    Audrin yategereje ko Bus igera muri Gare yitwa 'Inter City Bus Terminus' mu mujyi wa Lusaka, ubundi ahita ahamagara Polisi iraza ita muri yombi uyu mugore wari uhetse umwana yibye. Harakekwa ko yabikoze kubera ko atabyara.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yafashwe-acikisha-umwana-utari-uwe/

  • Igamije kongera kubagonganisha! Mukeba wa Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yemereye akayabo Lionel Messi ngo azaze kubakinira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Hilal muri Arabia Saudite , ikaba isanzwe ihangana bikomeye na Al Nassr,yemereye Lionel Messi akayabo ngo azaze kubakinira mu mpeshyi itaha.

    Lionel Messi uri mu mezi atatu ye ya nyuma ngo arangize amasezerano y'imyaka ibiri yari yasinyiye Paris Saint -Germain ubwo yayizagamo . Ubu nta munsi ushira jadasohitse amakuru mashya y'ikipe Uyu mugabo yakwerekezamo.

    Ku munsi wo kuwa Mbere nibwo ikinyamakuru L'Equipe cyatangaje ko Lionel Messi yafashe umwanzuro wo kuzava i Paris akajya ahandi.


    Bidatinze Umunyamakuru Fabrizio Romano, usanzwe uzwiho gutangaza amakuru akomeye. Mu ijoro rya keye yanditse ko , ikipe ya Al Hilal nayo isanzwe ikina Shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite ishaka ko Lionel Messi azaza kuyikinira.
    Amakuru Romano atanga ngo ni uko , Al Hilal ishaka guha Lionel Messi umushàhara ungana na Miliyino 400 z'Amayero ku mwaka Ubundi ikazamusinyisha.

    Source : https://yegob.rw/igamije-kongera-kubagonganisha-mukeba-wa-al-nassr-ya-cristiano-ronaldo-yemereye-akayabo-lionel-messi-ngo-azaze-kubakinira/

  • Burya disi! imodoka yahawe Bahavu yari guhabwa Mitsutsu menya impamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Mitsutsu wamamaye mu mikino yo gusetsa abantu avuga ko imodoka yahawe Bahavu ari we barikuyiha niba koko ari igihembo cy'umukinnyi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda.

    Mitsutsu ubwo yaganiraga n'umunyamakuru Murindahabi Irene yamubwiye ko Bahavu mu biganiro byose yakoze yavuze ko imodoka yari iya Mitsutsu ari we yaribereye umunyamakuru Irene amubajije niba yaranyanganyijwe igihembo cy'imodoka amusubiza muri aya magambo.

    Yagize ati :' Nibwe imodoka niba koko kiriya gihembo cyari icy'umukinnyi ukunzwe cyari cyange rero hari harimo amanyanga'.

    Mitsutsu avuga ko ari we ukunzwe cyane rero ari nawe wari guhabwa igihembo cy'imodoka yahawe Bahavu Jeannette muri Rwanda international movie awards.

    Source : https://yegob.rw/burya-disi-imodoka-yahawe-bahavu-yari-guhabwa-mitsutsu-menya-impamvu/

  • Pasteri yihaye kwigira umucunguzi bimukoraho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri witwa Alex Muimi Munyoki, ufunzwe hamwe n'abandi bantu babiri bazira kuba barabaye muri Hotel iminsi 41 bakanga kwishyura amashilingi 370,000.

    Ubwo yagezwaga imbere y'urukiko yasabye ko bagenzi be babiri barekurwa hanyuma akaba igitambo kuri bo. Intandaro yibi byose byatumye uwo mukozi w'Imana ahura nako kaga, byatewe nuko yateguye amasengesho y'iminsi 40 aho ngo yasengeraga igihugu.

    Uyu mukozi w'Imana yaje gushaka abandi bantu babiri ngo bamufashe muri icyo gikorwa cyo gusengara igihugu.

    Nyuma yo gusoza amasengesho basabwe kwishyura nyiri hitel yitwa Goshen Inn, hanyuma babura ubwishyu bahita bajyanwa gufungwa.

    Ubwo yagezwaga imbere y'ubutabera Munyoki yasabye urukiko kurekura bagenzi be babiri hanyuma akaba ariwe ukomeza gufungwa kuko ngo bariya bari abashyitsi be, bityo ko bakwiriye kurekurwa akababera igitambo muri bino bihe twitegura Pasika.

    Munyoki ati'. Ubwo yesu yari ku musaraba abambanywe n'ibisambo bibiri, yasabye ko byarekurwa, nange ndagirango imbe igitambo cyaba bantu babiri ngo barekurwe hanyuma musigare mufunze njye.'

    Gusa ubusabe bwe urukiko rwa biteye utwatsi ruvuga ko atariwe ugena abakwiriye kurekurwa.

    Muri abo barikumwe muri Gereza harimo uwitwa Gilbert Muzami mukisa hamwe na Lilian Namangasa.

    Ibi byaha baregwa byo kwanga kwishyura Hotel babikoze tariki ya 15 Gashyantare 2023 nkuko urukiko rwa bisobanuye.

    Source : https://yegob.rw/pasteri-yihaye-kwigira-umucunguzi-bimukoraho/

  • Ushaka kurama: Zinduka uhobera umuntu mudahuje igitsina kugira ngo ubone ibyiza utari uzi bibamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhoberana ni igikorwa gikunze gukorwa n'abantu bataherukanaga cyangwa abari mu rukundo, gusa na we ntiyo waba udafite ibyo byose ugomba kubikora.

    Mu guhoberana habamo umunezero udasanzwe kuko uwo uhoberanye na we umutima wawe uba umwishimiye.

    Iyo uzindutse mu gitondo ugahoberana na mugenzi wawe mudahuje igitsina bituma wirirwana akanyamuneza kuko mu guhoberana n'umuntu mudahuje igitsina bizamura amarangamutima yo kwirirwa umeze neza.

    Mu guhoberana n'umuntu mudahuje igitsina kandi bituma umubano wanyu umera neza kandi ugakomera kabone ntiyo mwaba mudateretana.

    Ibindi byiza biri mu guhoberana mu gitondo ni uko Birinda indwara zibasira umutima, bikuza ubwonko, bigabanya ububabare, Bimara stress.

    Source : https://yegob.rw/ushaka-kurama-zinduka-uhobera-umuntu-mudahuje-igitsina-kugira-ngo-ubone-ibyiza-utari-uzi-bibamo/

  • FERWAFA yafashe umwanzuro ku ikinamico ya Ray… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo umwanzuro wari utegerejwe na benshi ku kibazo cy’ikipe ya Intare FC na Rayon Sports wagiye hanze. Ni nyuma y’uko uyu mukino wari umaze gusubikwa inshuro nyinshi, wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana iwimurira taliki 10 Werurwe ari nabyo byabaye imbarutso kugira ngo Rayon Sports yikure mu gikombe cy’Amahoro.

    Iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yari iri mu nzira ijya kuri sitade ya Bugesera maze ibwirwa ko umukino utakibaye, ihita ifata umwanzuro wo gutumizaho ikiganiro n’itangazamakuru isezera mu irushanwa bitewe n’ibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire. Nyuma nanone Rayon Sports yaratunguranye igaruka mu irushanwa ivuga ko hari ibiganiro yagiranye na FERWAFA, aha urugendo rwa Intare FC rwo gutanga ibirego muri FERWAFA isabira Murera guterwa mpaga ruba ruratangiye.

    Nyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryaje kuvuga ko Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera. Aha Intare FC ntizumvaga ukuntu zajya gukina bituma uyu mukino wongera gusubikwa, maze inama zitangira gukorwa ku biro bya FERWAFA higwa ndetse hanakorwa imanza zijyanye n’uyu mukino.

    Nyuma y’uko impande zombi, haba urwa Rayon Sports na Intare FC bitabye komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA inshuro zigera kuri 2, iyi komisiyo yahise yanzura ko uyu mukino ugomba kuzaba ndetse igihe uzakinirwaho bazakimenyeshwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127808/ferwafa-yafashe-umwanzuro-ku-ikinamico-ya-rayon-sports-na-intare-fc-127808.html

  • Donald Trump yatawe muri yombi mbere y’uko y… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya Saa mbiri z’ijoro  zo mu Rwanda, Saa munani za New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, niho byari biteganyijwe ko uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump yiregura  ku birego yarezwe mu rukiko rwa Manhattan. Donald Trump waraye mu mujyi wa New York mu ijoro ryo kuwa Mbere, bivugwa ko yatawe muri yombi mbere yo gutangira kuburana urubanza aregwamo.

    Stormy Daniels wabaye intandaro yo Gukurikirana Donald Trump, yavuze ko Trump mu mwaka wa 2006 yaryamanye nawe akamuhonga amafaranga. Ubwo Trump yiyamamazaga mu mwaka wa 2016,  yamenye ko uwahoze akina  filimi z’urukozasoni agiye gushyira amabanga hanze akagaragaza umubano wabo. Ubwo yamwishyuraga yakoresheje uwari umunyamategeko we, amwishyurira 130.000$.  Ibyo yakoze ntibyemewe muri Amerika, akaba ariyo mpamvu agomba gukurikiranwa mu rukiko.

    Ubwo yishyuraga umunyamateko we amafaranga yahaye Stormy Daniels, yanditse ko amwishyuye amafaranga kubera akazi yakoze bimuviramo gukekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Donald Trump kuri uyu wa Kabiri yageze mu rukiko rw'Umujyi wa New York, aho yagombaga kubanza gukora  ibikorwa bibanziriza kwinjizwa mu rubanza. Bivugwa ko ubwo yahageraga yahise atabwa muri yombi, aho kwijyana mu rukiko ku bushake.

    Trump wagejejwe imbere y'umucamanza Juan Merchan, biteganijwe ko Trump ko agezwaho ibyaha aregwa agatanga ubwiregure bwe. Bivugwa ko nyuma yo kwiregura, Trump abapolisi bamwerekeza mu buroko.

    Trump mbere y’uko atabwa muri yombi, yanditse ku rubuga rwa Trust social  ati “Bagiye kumfata, ntabwo byumvikana ukuntu ibi bintu bibera muri Amerika.”

    Bamwe mu banya-Amerika bashyigikiye Trump, bavuga ko kumuta muri yombi ari ugushyira iherezo rya Demukarasi muri Amerika.

    Abapolisi bafunze imihanda, indege ya kajugujugu yumvikanye igenda hejuru, ibitangazamakuru byo hirya no hino bitegereje kumenya ibikurikira gutabwa muri yombi kwa Trump.

    Umucamanza yakumiriye kamera za Televiziyo mu cyumba cy’urukiko, ariko yemereye abanyamakuru gufotora amafoto.

    Donald Trump mu kwezi gushize yahamagariye abamushyigikiye kuzigaragambya igihe yatabwa muri yombi, bigaragara ko yari azi ko ari mu mazi abira.

    Inkomoko: ABCnews

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127809/donald-trump-yatawe-muri-yombi-mbere-yuko-yitaba-urukiko-127809.html