Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI UMUTUNGO UTIMUKANWA WA NIYITEGEKA FABIEN NA NYIRANZAYINO JOSEPHINE UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UPI:5/07/07/04/1877 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RWABASHENYI,AKAGARI KA RURENGE,UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA KU WA 05/04/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA KU WA 12/04/2023 SAA TANU(11h00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+25788734008

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umitungo-utimukanwa-uherereye-bugesera

  • Amwe mu mateka ya Gasamagera Wellars watorewe kuba umunyamabanga mukuru wa RPF INKOTANYI #rwanda #RwOT

    Gasamagera Wellars yatorewe kuba umunyamabanga wa FPR INKOTANYI asimbuye François Ngarambe nawe wari uyoboye imyaka irenga 20, dore ko yagiye kur'uyu mwanya kuva 2002.

    Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n'abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

    Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n'abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

    Gasamagera yatorewe Manda y'imyaka 5.

    Gasamagera Wellars ni muntu ki?

    Mbere yo gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa RPF-INKOTANYI, Gasamagera yakoze imirimo ku myanya itandukanye irimo Komiseri ushinzwe ubukangurambaga bwa politiki kuva muri 2009, ndetse anaba Umuvugizi w'iri shyaka rya FPR

    Gasamagera uri gukorera impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu ishuli ry'ubucuruzi rya Monarch mu Busuwisi, asanzwe afite impamyabumenyi ya Master's muri Public Administration yakuye muri kaminuza ya Québec muri Québec/ Canada ndetse na certificate yakuye muri Commonwealth ku bijyanye n'imikorere y'inteko ishingamategeko[Parliamentary Practice and Procedures].

    Gasamagera ufite ubunararibonye mu bya politike, yanahagarariye u Rwanda nka Ambasaderi udasanzwe muri Sao tome & Principe, ndetse anaba ambasaderi w' u Rwanda muri Angola.

    Yabaye kandi umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imicungire ( Rwanda Management Institute).

    Muri 2003-2011, Gasamagera yabaye umusenateri mu nteko ishingamategeko ndetse yari umwe mu bari bagize komisiyo ihoraho ishinzwe ibibazo bya politike n'imiyoborere myiza.

    Yabaye kandi muri komite Nyobozi ishinzwe ibijyanye na ICT.

    Muri 1997-2001, Gasamagera wabaye Umunyamabanga mukuru mushya wa RPF-INKOTANYI, yayoboye perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

    Yabaye kandi umuyobozi w' ikigo gishinzwe gusesengura politiki n'ubushakashatsi cya Think Tank.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/amateka-ya-gasamagera-wellars-watorewe-kuba-umunyamabanga-mukuru-wa-rpf

  • Muhanga: Uwishe umwarimu wo muri Kaminuza yahishuye ko yari yahawe ikiraka #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakekwaho kwica Dr Muhirwe Karoro Charles, wari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare, ariko atuyr mu Karere ka Muhanga, yavuze ko ari ikiraka yari yahawe.

    Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyanditse ko Dusabe Albert w'imyaka 28 y'amavuko yemeye ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atatu (Frw 300,000).

    Uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y'u Rwanda ngo ni we watanze ayo mafaranga yatumwe Dr Muhirwe yicwa.

    Ayo makuru avuga kandi ko uyu Minani yabanje guha Dusabe avance y'amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (Frw 70.000), asigaye akayamuha ari uko asoje igikorwa cyo kwica Dr Muhirwe.

    Bivugwa ko uwo Dusabe ushinjwa kwica Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

    Gusa bamwe mu baturage batanze ayo makuru bavuga ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.

    Uyu Pilote ngo ni umushoferi usanzwe utwara imodoka y'abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.

    Icyakora uyu we ntibavuga ikiguzi Minani yaba yaramuhaye, bagakeka ko yabikoreye ubuntu kuko icyo uyu Minani yababwiye bapfa, ngo ni isoko rya Farumasi (Pharmacie) Dr Muhirwe yamutwaye bikamubabaza.

    Ayo makuru ahamya kandi ko Minani Lambert w'imyaka 45 y'amavuko afite akabari mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza, ariko akaba atuye ahitwa mu Cyakabiri mu Murenge wa Shyogwe.

    Umurambo wa Dr Muhirwe Karoro Charles wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, kugeza ubu ntibiramenyekana igihe azashyingurwa.

    Dusabe Albert, Minani Lambert n'Umuvandimwe we Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote bafungiye i Kigali nk'uko Umuseke wabyanditse.

    The post Muhanga: Uwishe umwarimu wo muri Kaminuza yahishuye ko yari yahawe ikiraka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/05/muhanga-uwishe-umwarimu-wo-muri-kaminuza-yahishuye-ko-yari-yahawe-ikiraka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muhanga-uwishe-umwarimu-wo-muri-kaminuza-yahishuye-ko-yari-yahawe-ikiraka

  • Judith wa Safi mu nzozi zo kugura Indege (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yavuze ko abantu bose bamuciye intege baruhijwe n’ubusa kubera ko ubu ikintu asigaje kugura ari indege.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe n’inzira yanyuzemo kugira ngo agere aho ageze ubu.

    Ni umugore wanyuze mu buzima butoroshye aho yatangiye akorera ibihumbi 20 agera ku bihumbi 100 kugeza aho yaje gufungura kompanyi ye biranamuhira aza kugira amahirwe abona visa ya Canada.

    Ageze muri Canada yakoze akazi kenshi ndetse yiyima umwanya wo kuryoshya amafaranga yose akoreye arayabika ari na cyo cyamufashije kugera aho ageze n’amafaranga afite uyu munsi.

    Akiri mu Rwanda yagiye ashugurika muri byinshi harimo no gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka akiri muto aho ari yagiye acibwa intege bamubwira ko ashatse yabireka kuko nta mafaranga yabona yo kugura indege.

    Avuga ko byamuteye gukora cyane ndetse ubu akaba afite inzozi zo kuzagura indege kuko ibindi yabitunze.

    Ati “Narayikoreraga bakandeba igihagararo n’ibyo nakoze bakampagarika ntabirangije, bakansuzugura bakavuga ngo se ubundi imodoka uzayikura he? None ubu icyo nsigaje kugura ni indege.”

    “Reka mbwire abantu banciye intege ko icyo nsigaje kugura ari indege, kuko igare nararitunze, moto narayitunze ntunga n’imodoka, none se ubwo ikindi gikurikiyeho ni iki? Cyane rwose mfite inzozi zo kugura indege.”

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/judith-wa-safi-mu-nzozi-zo-kugura-indege

  • Biratangaje: bose barareshya wagira ngo n’impanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru David Bayingana n'abakinnyi barimo Byiringiro Lague ndetse na Mukunzi Yannick bakomeje gutangaza benshi kubera uburyo bareshya neza.

    Ifoto ya David Bayingana yagaragaye ari mu gihugu cya Saudi Arbia ku kibuga cya Sandviknes bigaragara ko yari yagiye gusura aba bakinnyi ngo amenye uko bari kwitwara mu ikipe yabo ya Sandviknes ikina mu cyiro cya kabiri muri shampiyona ya Saudi Arbia.

    Uyu munyamakuru Bayingana yifitozanyije na Byiringiro Lague ndetse na Mukunzi Yannick abantu batangira kubona ko bareshya ku buryo bakubwiye ngo uvuge umuremure byakugora cyane cyangwa ukifashisha ibyuma by'abazungu.
    Reba ifoto :

     

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-bose-barareshya-wagira-ngo-nimpanga/

  • Biden regime continues to silence the US political opponents #Rwanda #RwOT

    Africans are closely monitoring the way the Biden regime continues to silence the US political opponents.

    Source : Twitter
  • Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Kenya, William Ruto (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ni isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Mata.

    Perezida Ruto yavuze ko kimwe mu bibazo byatumye Abanyafurika badakunda kugirana imikoranire ari imipaka yashyizweho ubwo ibihugu byinshi by'uyu mugabane byakoronizwaga.

    Ati 'Nk'uko mubizi Perezida mu myaka 137 ishize mu nama yamenyekanye cyane y'i Berlin, umugabane wacu wagabanywe n'inshuti, bituma hahangwa imipaka yatumye tugorwa no gukorera hamwe, guhahirana no kujya inama ariko nk'umuyobozi w'Umunyafurika nishimiye ko gake gake turi kongera guhuza utwo duce duto Afurika yagabanyijwe kugira ngo habeho isoko rimwe rinini binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika.'

    Amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu 2018. Iri soko ryitezweho kuzamura ikigero ibihugu bya Afurika bikoranaho ubucuruzi kikagera kuri 60% mu 2034, gukuraho imbogamizi zose zidashingiye ku misoro, gushyiraho akarere k'ubucuruzi gafite abantu miliyari 1,3 n'umusaruro mbumbe wa miliyari 3,4 z'amadolari.

    Iri soko nirishyirwa mu bikorwa ku gipimo cyuzuye, rizakura abaturage miliyoni 50 mu bukene bukabije, rizamure 9% ku byo binjiza mu 2035 nk'uko Banki y'Isi ibitangaza.

    Perezida Ruto yagaragaje ko intambwe yatewe yo gushyiraho iri soko ituma yizera ko Afurika ari umugabane uzaba uhagaze neza mu myaka iri imbere.

    Ati 'Kubera iyi ntambwe niziye ntashidikanya ko ubucuruzi, ishoramari no guhanga imirimo kuri uyu mugabane bizafata indi ntera. Ubu hari ukuri tutahindura ko mu 2050 Afurika izaba ifite kimwe cya kane cy'abaturage bose b'Isi kandi ubutunzi dufite mu bijyanye n'amabuye y'agaciro n'isoko rigari rizava muri aba baturage bagize kimwe cya kane cy'abatuye Isi ukanabihuza n'uko Afurika ariwo mugabane ufite abaturage bakiri bato bishimangira ko aritwe Mugabane w'ahazaza.'

    Yakomeje ashimira Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika bagize uruhare mu guhuza uyu mugabane binyuze muri iri soko.

    Ati 'Abayobozi nkamwe mwaharaniye guhuza umugabane wacu binyuze mu isoko rusange rya Afurika banyongerera imbaraga. Iyi ni nayo mpamvu yatumye Kenya yohereza ingabo zayo muri Congo ndetse igakoresha n'amafaranga mu kugerageza kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kuko twumva ko ari inshingano gufasha abaturanyi kubona umutekano kugira ngo tugire uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ari ku mugabane wacu.'

    Perezida Kagame yashimye uyu muhate Kenya yagize wo kohereza ingabo muri Congo.

    Ati 'Ndashaka ku gushimira na none kubera ubuyobozi bwawe no kwiyemeza muri gahunda zo gushaka igisubizo ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatugizeho ingaruka twese mu Karere.”

    “Ingabo za kenya zafashe iya mbere mu ngabo z'Akarere, hamwe n'ibindi bihugu byo mu Karere u Rwanda ruzakomeza gukora ibirureba hagamijwe kugera ku mahoro n'ituze birambye mu Burasirazuba bwa Congo.'

    Yavuze ko Abanyarwanda batewe ishema no kongera kwakira William Ruto wakunze kubagenderera mu bihe bitandukanye ariko uyu munsi akaba agarutse ari Perezida.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko Kenya n'u Rwanda bifitanye umubano ushingiye mu nzego zitandukanye.

    Ati 'U Rwanda na Kenya ni ibihugu by'abavandimwe bihuzwa no kuba biri mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba ndetse hakaba hari byinshi bihuriyeho bimaze igihe birimo ururimi, umuco, ubucuruzi, uburezi n'izindi nzego. Twishimiye kuba hano dufite abavandimwe b'Abanya-Kenya barimo n'abamaze imyaka myinshi baba mu Rwanda ndetse batanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda.'

    Ku wa Mbere nibwo Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, ahanini mu ngeri zirimo ubucuruzi n'ubuhahirane.

    Ku munsi wa mbere w'uru ruzinduko u Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'izindi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves ubwo yageraga kuri Kigali Convention Centre, ahabereye umuhango wo kwakira ku meza Perezida wa Kenya, William Ruto

    Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Amb Mukaruliza Monique nawe yitabiriye uyu muhango

    Gen Jean Bosco Kazura aganira na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam n'Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam n'Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, Felix Namuhoranye ubwo bageraga kuri KCC

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel aganira n'abashyitsi bitabiriye umuhango wo kwakira ku meza Perezida wa Kenya

    Uyu musangiro wabaye n'umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y'abayobozi, aha Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yaganiraga na Ambasaderi w'u Bwongereza

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair aganira n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

    Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun nawe yari yatumiwe muri uyu muhango

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula aganira na Ambasaderi Ron Adam

    Akanyamuneza kari kose kuri Minisitiri kuri Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Bayisenge Jeannette na Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

    Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bongeye guhura baraganira

    Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bongeye guhura baraganira

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Maj Gen Joseph Nzabamwita nawe yari muri uyu muhango

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe aganira n'umwe mu bashyitsi baturutse muri Kenya

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakira abashyitsi bagendereye u Rwanda

    Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng Patricie Uwase

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Eng Patricie Uwase

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni umwe mu bayobozi bitabiriye uyu musangiro

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aganira n'abarimo Ambasaderi wa Israel

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh hamwe na Gen James Kabarebe

    Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Kenya, William Ruto

    Perezida Kagame aganira na Perezida William Ruto

    Perezida Kagame yashimye umuhate wa Kenya mu kugarura amahoro mu karere

    Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’iri tsinda rikora umuziki gakondo

    Perezida Kagame yagaragaje ko Kenya n’u Rwanda bifite byinshi bihuriyeho

    Perezida Ruto yashimye uruhare rwa mugenzi we w’u Rwanda mu guhuza Afurika

    Perezida Kagame yakiriye Perezida Ruto n’abo bazanye basangira ku meza

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yashimye-umusanzu-wa-perezida-kagame-mu-guhuza-afurika

  • ” Sinavuga ngo tuzakina” Intare zikomeje guhungira kure ibyo gukina na Rayon Sports nubwo FERWAFA yabyanzuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Intare Football Club , ikomeje kugaragaza ibemyetso by'uko yaraye itanyuzwe n'icyemezo cy'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, binyuze muri komisiyo y'ubujurire batangaje umwanzuro ku kibazo cy'umukino wo kwishyura mu Gikombe cy'Amahoro, hagati ya Rayon Sports na Intare.

    FERWAFA yaraye itangaje ko yanzuye ko Intare na Rayon Sports zizakina umukino wo kwishyura ku itariki zizamenyeshwa.

    Umwanzuro FERWAFA yaraye itangaje

    Nyuma y'uwo mwanzuro , Umunyabanga wa Intare FC, Hangengimana Philbert aganira n'Igihe yavuze ko batumva ibyo FERWAFA yagendeyeho ishyiraho umukino.

    Philbert yagize ati: ' Ntibyumvikana ukuntu abantu birengagiza amategeko bene aka kageni, bagafata icyemezo ngo ni uko ikipe yakoze amakosa ariko mu mategeko y'irushanwa harimo icyuho bari kwihishamo. Sinavuga ngo tuzakina cyangwa ngo ntituzakina , tugiye kwicara turebe igikwiye twakora.

    Source : https://yegob.rw/sinavuga-ngo-tuzakina-intare-zikomeje-guhungira-kure-ibyo-gukina-na-rayon-sports-nubwo-ferwafa-yabyanzuye/

  • Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwigira Dogiteri akajya afata kungufu abakobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi yataye muri yombi umugabo wiyitaga ko ari Dogiteri akambura abantu ndetse no gufata ku ngufu.

    Uyu Dogiteri baringa, yatangaga amatangazo y'abantu bashaka akazi ku buforomo n'ububyaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yatawe muriyombi hifashishijwe abapolisi barwanira mu kirere kubera ko yahoraga ahindagura aho kuba.

    Uyu mugabo iyo yabonaga abantu bamaze kwiyandikisha bashaka akazi, yahitaga abatumaho ngo basinye amasezerano hanyuma bamwe akabambura utwabo ndetse abakobwa akabafata ku ngufu.

    Uyu Dogiteri yaje gutabwa muriyombi amaze gusambanya umukobwa ufite imyaka 21 wari waje gusaba akazi ku bubyaza.

    Nyuma yogutabwa muriyombi basanze yari afite ivuriro rya baringa ryitwa Medical Scrub Uganda, arinaho uwo mukobwa bamusanze.

    The Daily Monitor ivuga ko uwo mugabo wari wariyise Ronneie, kuri Facebook yafatiwe ahitwa Mukono.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kwigira-dogiteri-akajya-afata-kungufu-abakobwa/

  • Intambara y’ishyari igeze aharyoshye! Bruce Melody bamuhaye ikinyarwanda ubwo yashakaga kwigira intwari avugira Big Fizzo – YEGOB #rwanda #RwOT

    KIntambara y'ishyari Igeze aharyoshye! Bruce Melody bamuhaye ikinyarwanda ubwo yashakaga kwigira intwari avugira Big Fizzo.

    u rubuga rwa Instagram umurundi witwa Big Fizzo yibasiwe, yibasiwe n'umugabo witwa Ddumba ndetse n'abandi bantu bamurwanya ku rubuga rwa Instagram.

    Neza neza bashaka ku mushyira hasi, ngo baramushinja ko agirira ishyari abandi barundi kandi umuhanzi wese umuvuyeho ko ahita azamuka.

    Gusa ibi byo ku mushyira hasi abanyarwanda bamwe ndetse n'abarundi bemera Big Fizzo ntibabikozwa habe namba.

    Abarimo Bruce melody n'abandi bakomeje guhagarara kuri Big Fizzo bitewe n'ibyo yakoze, bakomeje ku mwubahira ibikorwa yakoze.

    Reba uko intambara y'amagambo ikomeje kugenda.

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/intambara-yishyari-igeze-aharyoshye-bruce-melody-bamuhaye-ikinyarwanda-ubwo-yashakaga-kwigira-intwari-avugira-big-fizzo/