Blog

  • Perezida Ruto yasuye urubuga Irembo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya William Ruto, yasuye urubuga rw'ikoranabuhanga  Irembo, asobanurirwa imikorere y'uru rubuga, mu guteza imbere imitangira ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023.

    Umukuru w'igihugu cya Kenya ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi  rwatangiye kuri uyu wa Kabiri.

    The post Perezida Ruto yasuye urubuga Irembo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/05/perezida-ruto-yasuye-urubuga-irembo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ruto-yasuye-urubuga-irembo

  • Hakenewe arenga miliyari 88Frw yo gukemura ibibazo by'ibikoresho muri TVET-MINEDUC #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragarije Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ko kugira ngo ibibazo by'ibikoresho mu mashuri y'imyuga, tekinike n'ubumenyingiro bikemuke, hakenewe nibura arenga miliyari 88 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Igaragaza ko ibarura ryakozwe ryagaragaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari utaha wa 2023/2024 hazakenerwa asaga miliyari 28,5 Frw, yo kongerera ubushobozi amashuri akeneye ibikoresho ku buryo bwihutirwa.

    Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023 n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyingiro muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ibisubizo mu nyandiko ku bibazo byagaragaye mu guteza imbere uru rwego.

    Igihe cyanditse ko mu bibazo byabajijwe Mineduc harimo icy'ibikoresho bidahagije mu bigo byinshi by'amashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro no kuba Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro [RTB] rutinda kubyohereza kandi Leta iba yaratanze ingengo y'imari.

    Irere yagaragaje ko ibikoresho bikenerwa mu mashuri ya TVET bibamo ibyiciro bibiri; Ibikoresho bidashira (Tools and Equipment) n'ibikoresho bishira (Consumables).

    Ibikoresho bidashira bigurwa na Rwanda TVET Board binyuze mu masoko naho amafaranga yo kugura ibikoresho bishira, akoherezwa ku mashuri binyuze mu turere aya mashuri aherereyemo.

    Yakomeje agira ati 'Uhereye mu gihe cya Covid-19, amasoko y'ibikoresho bituruka hanze yagiye atinda bitewe n'ibibazo byari ku isoko mpuzamahanga byatewe n'ingaruka za Covid-19. Byatumye abatsindiye aya masoko bakomeza gusaba igihe cy'inyongera, banagaragaza ko inganda ziri gukora ibi bikoresho nazo zitararangiza kubikora bitewe n'ibibazo byavuzwe haruguru.'

    Minisitiri Irere avuga ko iki kibazo kiri kugenda kigabanya ubukana, uko isi yose iri kugenda isubira mu buzima busanzwe.

    Avuga ko gutinda kw'amafaranga yo kugura ibikoresho bishira mu gihe cyashize byatewe n'uko aya mafaranga yoherezwaga mu mashuri hashingiwe ku mibare y'abanyeshuri bamaze kwiyandikisha muri buri shuri.

    Ati 'Byatwaye igihe kugira ngo amashuri yose abashe kugaragaza imibare y'abanyeshuri bakiriye, bityo aya mafaranga asaranganywe mu Turere hashingiwe kuri iyi mibare.'

    'Ubu bukererwe ariko ntibuzongera kubaho kuko ubu hashyizweho ikoranabuhanga rizajya rituma iyi mibare iboneka vuba no kubara uko aya mafaranga asaranganywa bigakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga hanagendewe ku biciro byamaze gushyirwa muri iri koranabuhanga.'

    Ikindi kandi itangwa ry'aya mafaranga ryahurijwe hamwe n'itangwa ry'amafaranga yo kugaburira abanyeshuri ndetse n'ayo gufasha amashuri, ariko ngo kuri ubu, aya mafaranga azajya atangirwa rimwe nk'uko Minisitiri Irere yabibwiye Abadepite.

    Ubugenzuzi buheruka bwerekanye ko 63% by'amashuri ya TVET ari yo ari ku kigero gishimishije ku bijyanye n'ireme ry'uburezi rihatangirwa hashingiwe ku bushobozi aya mashuri afite. Amashuri ataragera kuri iki kigero ari kwitabwaho.

    Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko urugendo rwo gukemura ikibazo cy'ibikoresho mu mashuri rukomeje, uko ingengo y'imari ikenewe igenda iboneka, haba ku ruhari rwa Leta ndetse no ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Ingengo y'imari ishyirwa mu kugura ibikoresho yagiye yiyongera ikava kuri miliyari 4,8 Frw mu 2020/21, igera kuri miliyari 9,7 Frw mu 2021/22. Ni mu gihe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari yageze kuri miliyari 12,2Frw.

    Minisitiri Irere avuga ko iyi gahunda yo kongera ingengo y'imari igenerwa ibikoresho kandi izakomeza. Ku rundi ruhande ariko avuga ko hakenewe nibura miliyari 88Frw kugira ngo iyo ntego igerweho.

    Ati 'kuko ari intego kugira ngo ikibazo cy'ibikoresho gikemuke ku kigero gishimishije mu mashuri dufite kugeza ubu, habaruwe ingengo y'imari ingana na 88.536.385.260 Frw.'

    Yakomeje agira ati 'Aya mafaranga akaba atabasha kubonekera rimwe ariko buri mwaka w'ingengo y'imari hateganywa amafaranga yo gukemura iki kibazo.'

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu rwego rwo gukomeza kunoza ireme ry'uburezi kandi mu mashuri ya tekiniki imyuga n'ubumenyingiro, hatangijwe umushinga wo gushyiraho TVET z'icyitegererezo zigera kuri 30.

    The post Hakenewe arenga miliyari 88Frw yo gukemura ibibazo by'ibikoresho muri TVET-MINEDUC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/05/hakenewe-arenga-miliyari-88frw-yo-gukemura-ibibazo-byibikoresho-muri-tvet-mineduc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakenewe-arenga-miliyari-88frw-yo-gukemura-ibibazo-byibikoresho-muri-tvet-mineduc

  • Perezida Ruto yandikiye i Kigali amateka atarakorwa n'undi muyobozi wa Kenya – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 1963 Kenya yaba Repubulika, ku ngoma ya Jomo Kenya, gukomeza ku bandi bakurikiye yaba Daniel Arap, Mwai Kibaki na Uhuru Kenyatta, nta wigeze ajya hanze y'igihugu ngo asinye amasezerano menshi nk'ayo Ruto yasinyiye i Kigali.

    U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano icumi. Arimo ajyanye n'ubufatanye mu bijyanye n'amagororero, ayo guhana amahugurwa mu bya dipolomasi, ayo mu ikoranabuhanga, ajyanye n'ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

    Hasinywe kandi amasezerano y'imikoranire mu burezi, mu buhinzi n'ayo guteza imbere uburinganire.

    Perezida Ruto yavuze ko afite icyizere gikomeye ku mubano w'u Rwanda na Kenya, ashingiye ku ntambwe yatewe muri uru ruzinduko rwe ubwo hasinywaga aya masezerano.

    Ubwo Perezida Kagame yamwakiraga ku meza, yagarutse kuri aya masezerano agira ati “Ni yo masezerano y'ubufatanye menshi asinywe mu ruzinduko urwo arirwo rwose rw'Umukuru w'Igihugu uwo ariwe wese wa Kenya.”

    “Bigaragaza ubushake n'umuhate mufite n'ubushake Guverinoma ya Kenya ifite kugira ngo umubano wacu ugere ku rundi rwego rwisumbuye.”

    Amasezerano yasinywe akurikira ubufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi. Magingo aya, Kenya isigaye ikoresha ikoranabuhanga rya EBM yahawe n'u Rwanda.

    Nubwo bimeze bityo ariko, Kenya yagize ikoranabuhanga ryo gukusanya imisoro mbere y'u Rwanda ariko ntiryatangaga umusaruro wifuzwa. Ruto yaje kumenya ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga rya EBM rwatangiye gukoresha mu 2013, kandi rigatanga umusaruro.

    Yabwiwe ko u Rwanda rutangiza EBM mu gukusanya umusoro ku nyongeragaciro, uwo mwaka TVA yakusanyijwe yahise izamuka ku kigero cya 48%.

    Yabwiwe ko kandi mu myaka yakurikiyeho nibura TVA yiyongera ku kigero cya 12% kandi ko igize nibura 34% by'imisoro yose ikusanywa, igipimo kiri hejuru ugereranyije n'ibindi bihugu.

    Yahise yiyemeza gusaba u Rwanda iri koranabuhanga, yohereza mu Rwanda Komiseri ushinzwe imisoro kugira ngo arebe uko rikora, nyuma anahamagara Perezida Kagame amusaba ko Kenya yahabwa ikoranabuhanga rya EBM.

    EBM u Rwanda rukoresha nirwo rwayikoreye, ruyifata nk'uburyo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo rufite. Perezida Kagame yahise yemerera Ruto ko igihugu cye cyahabwa iryo koranabuhanga, rihita ritangira no gukoreshwa muri Werurwe uyu mwaka.

    Usibye kuba iri koranabuhanga ryarageze muri Kenya rigahindurirwa izina, imikorere imeze nk'iya EBM yo mu Rwanda 100%. Kenya ikoranabuhanga ryayo ryifashishwa mu gukusanya TVA ryitwa eTIMS.

    Amasezerano yasinywe hagati y'impande zombi agena ko nko mu buzima, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye kugirana imikoranire na Kenyatta National Hospital, bikajya bihana ubumenyi n'ubunararibonye.

    Ku rundi ruhande, nko mu burezi, Carnegie Mellon University ishami ry'u Rwanda igiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo Perezida Ruto yizemo.

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we William Ruto muri Village Urugwiro mu ruzinduko rwo gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge na mugenzi we wa Kenya, Aisha Jumwa Karisa Katana, basinye ajyanye no guteza imbere uburinganire

    Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi, basinye amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi

    Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na mugenzi we wa Kenya, Ezekiel Machogu Ombaki basinyanye amasezerano y'imikoranire mu burezi

    Ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga, uw'u Rwanda Dr Vincent Biruta n'uwa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua, basinyanye amasezerano arindwi

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruto-yandikiye-i-kigali-amateka-atarigeze-akorwa-n-undi-muyobozi-wa-kenya

  • Akari ku mutima wa Habiyakare w'imyaka 21, watorewe kuba umudepite mu Busuwisi – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, yinjiye mu Nteko ya Genève ku itike ry'ishyaka riharanira kurengera ibidukikije muri icyo gihugu.

    Mu byo yasezeranyije yiyamamaza, harimo guharanira ikorwa ry'ubuhinzi butangiza ibidukikije, by'umwihariko hashyirwa imbere gahunda zo kubungabunga ubutaka.

    Yavuze ko azateza imbere imbere uburyo bwo gufasha abaturage kwikemurira ibibazo mu bwumvikane.

    Angèle-Marie Habiyakare yabwiye IGIHE ko yishimiye gutorerwa kujya mu Nteko ya Geneve, kandi ko ari ishema ku rundi rubyiruko rwifuza kwinjira muri politiki, rukazana impinduka.

    Habiyakare yavukiye mu Busuwisi ku babyeyi b'Abanyarwanda, Dr Augustin Habiyakare ukomoka mu karere ka Rulindo na Odette Mukashyaka uvuka i Karongi.

    Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko akiri umunyeshuri wiga ubugenge (physique) muri Kaminuza ya Genève.

    U Busuwisi bufite umwihariko mu miyoborere yabwo kuko buri Ntara yigenga, ikagira abadepite bayo bashinzwe gutora amategeko areba ibibazo byayo.

    Angèle-Marie Habiyakare ni we mudepite muto uri mu Nteko ya Genève

    Angèle-Marie Habiyakare (ibumoso) n’umubyeyi we Odette Mukashyaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-wa-habiyakare-w-imyaka-21-watorewe-kuba-umudepite-mu-busuwisi

  • Perezida William Ruto yasuye Carnegie Mellon University Africa – #rwanda #RwOT

    Perezida Ruto yageze i Kigali kuri uyu wa 4 Mata 2023 mu ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Ku ikubitiro habayeho umuhango wo gusinya amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, zirimo ubufatanye mu bijyanye n'amagororero, ajyanye n'amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

    Ni amasezerano ibihugu byombi byiteze ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kandi, Perezida Ruto yasuye Carnegie Mellon University Africa i Masoro, agirana ibiganiro n'abayobozi b'iyo kaminuza ndetse n'abanyeshuri.

    Yavuze ko Carnegie Mellon University Africa igaragaza isura ya kaminuza iri kubakwa mu mujyi wa Konza, iri kubakwa ku bufatanye n'Abafaransa.

    Yanahishuye ko Carnegie Mellon University igiye gukorana na na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo Perezida Ruto yizemo.

    Ati “Nabwiwe ko hari imikoranire ihari hagati y'iyi kaminuza na Kaminuza ya Nairobi ari nayo nizemo, kandi uyu mubano waba mwiza kuko nayibera umuhamya.”

    Yavuze ko hari ibigo byinshi muri Kenya bishobora gukorana n'iyi Kaminuza y'Abanyamerika, bikageza impande zombi kuri byinshi.

    Afurika ihanzwe amaso mu gihe kizaza

    Perezida Ruto yagaragaje ko mu gihe kiri imbere, isi yose izaba ihanze amaso Afurika kuko ari wo mugabane usigaranye abaturage benshi bakiri bato, kandi ugifite amahirwe yo kubyazwa umusaruro mu ngeri zinyuranye.

    Ati “Dufite ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere n'ubukene, ariko uyu mugabane ni wo uhanzwe amaso mu gihe kizaza. Impuzandengo y'imyaka y'abatuye uyu mugabane ni hagati ya 19 na 21. Bivuze ko ari twe dufite abakozi bakiri bato, bashoboye gukora, banahanga udushya.”

    “Uyu ni wo mugabane abangana na ¼ cy'abatuye isi bazaba batuyemo muri 2050. Ntimutekereze kuri biriya by'abagwa mu Nyanja bashaka kujya i Burayi. Mu minsi iri imbere bazahindura icyerekezo ahubwo bo baze hano.”

    Yongeyeho ko muri Afurika ari ho honyine hasigaye amahirwe yo kubyazwa umusaruro mu bukungu, kuko hafi 50% by'umutungo kamere usigaye mu butaka ubarizwa muri Afurika, ari naho bigishoboka guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Yabwiye abanyeshuri ko bagomba gushyira umutima ku guteza imbere Afurika, bakamenya bakabyaza umusaruro amahirwe ahaboneka.

    Mbere yo gusura iyi Kaminuza, Perezida Ruto yabanje kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yanagaragaje ko ubumwe n'amahoro ari umusingi ibihugu bya Kenya n'u Rwanda byubakiyeho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Ruto yakiriwe na Perezida Kagame mu isangira.

    Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwe, byitezwe ko agirana ikiganiro n'Abanyakenya batuye mu Rwanda.

    Perezida Ruto yasabye abanyeshuri ba Carnegie Mellon University kwibanda ku guteza imbere Afurika

    Perezida Ruto yaganiriye n’abanyeshuri hamwe n’abayobozi ba CMU Africa

    Ibiganiro byabereye muri Carnegie Mellon University i Masoro byagarutse ku ngingo zinyuranye

    Perezida Ruto mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abanyeshuri n’abayobozi ba CMU Africa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-william-ruto-yasuye-carnegie-mellon-university-africa

  • Stromae yahagaritse ibindi bitaramo kubera ubuzima bwe #rwanda #RwOT

    Stromae, umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Pop yahagaritse gahunda y'ibitaramo yateganyaga gukorera i Burayi, avuga ko ashaka kwibanda ku buzima bwe.

    Uyu muririmbyi w'Umubiligi, ufite inkomoko mu Rwanda, yanditse mu itangazo yasohoye ko aretse gukora ibyo bitaramo byo kugeza mu mpera ya Gicurasi (5) muri uyu mwaka, yongeraho ati:

    “Iyi nkuru nyibabwiranye ukwicuza kwinshi cyane n'akababaro gakomeye, ariko ngomba kuzirikana ibyo ntashoboye”.

    Uyu muhanzi uzwi na benshi kubera indirimbo ye yakunzwe cyane nka Papaoutai yasohotse mu 2013 na Alors on danse yo mu 2010, yari yitezwe gukorera ibitaramo mu mijyi icyenda y'i Burayi.

    Stromae — ubundi izina rye ry'ukuri ubundi ni Paul van Haver — yasubiye gukora ibitaramo mu 2022 nyuma yo kumara imyaka irindwi yarafashe ikiruhuko ku bijyanye n'umuziki.

    Uyu muhanzi w'imyaka 38 asanzwe yarakuyeho amatariki atandatu yateganyaga gukoreraho ibitaramo mu byumweru bibiri bishize ndetse ntiyatanze impamvu nyirizina y'uburwayi yatumye agira ubuzima bubi.

    Mbere, yari yarahagaritse gukora ibitaramo mu 2015 ubwo yikuraga muri gahunda y'ibitaramo yateganyaga gukorera muri Afurika.

    Nyuma yaho yavuze ko byari byatewe no guhangayika gukabije hamwe n'umunaniro ndetse n'ingaruka zatewe n'imiti ya malaria yari yarafashe, mu mwaka ushize yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ati: “Byari ibintu bibi cyane rwose”.

    Mu ndirimbo L'Enfer, cyangwa ukuzimu ugenekereje mu Kinyarwanda, Stromae anavuga ku buzima bwe bwo mu mutwe, mu muzingo (album) w'indirimbo we Multitude, yahosoye mu mwaka ushize ubwo yagarukaga mu ruhando rwa muzika.

    Amatariki yo mu gihe kiri imbere yo muri uyu mwaka wa 2023 yateganyagaho kuzenguruka mu Burayi akora ibitaramo ku ndirimbo zo mu muzingo we Multitude, yo kugeza mu mpera ya Gicurasi, yari arimo ibitaramo byo mu mijyi nka Amsterdam, London, Rome, Lyon na Berlin.

    Aracyafite amatariki kuri iyo gahunda ye y'ibitaramo ya nyuma ya Gicurasi, harimo n'umujyi atuyemo wa Buruseli, Lille na Paris.

    Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri, yanditse ati: “Nasanze uko ubuzima bwanjye bumeze ubu butanyemerera kuza ngahura namwe mwese muri iki gihe.

    “Nkikijwe n'umuryango wanjye, ngomba gufata igihe cyo gukira kugira ngo nsubukure, igihe nzabishoborera, igice gisigaye cy'ibitaramo”.

    Yavuze ko yizeye guha abafana be “amakuru meza kurushaho mu gihe cya vuba cyane”.

    Ati: “Mfite amashyushyu yo kongera kubabona kugira ngo nsoze iyi gahunda [y'ibitaramo], nkikijwe n'amatsinda dukorana kandi yamperekeje muri iyi myaka yose”.

    Stromae yavukiye i Buruseli mu murwa mukuru w'Ububiligi kuri se Pierre Rutare w'Umunyarwanda na nyina Miranda Marie van Haver w'Umubiligikazi.

    Se yishwe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Stromae afite umuvandimwe kuri se, Cyusa Ibrahim, uba mu Rwanda kandi na we w'umuhanzi.

    Indirimbo ya Stromae yakunzwe, Alors on danse, yaje ku mwanya wa mbere ku ntonde z'indirimbo zikunzwe cyane mu bihugu 19. Afatwa nk'umwe mu bahanzi bavuga Igifaransa bakomeye cyane ku rwego rw'isi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/stromae-yahagaritse-ibindi-bitaramo-kubera-ubuzima-bwe

  • Dubai wubatse inzu zikagwira abantu yari yarahuye na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 5 ukuboza 2015 nibwo Nsabimana Jean yahuye na Perezida Paulo Kagame, amubwira umushinga we yari yaratangiye wo kubaka amazu aciriritse kandi yorohereza abanyarwanda gutura neza badahenzwe.

    Hari mu kiganiro Meet the President, aho umukuru w'igihugu yari yahuye n'abikorera bo mu gihugu (PSF).

    Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai, yahawe indangurura majwi, maze aratira umukuru w'igihugu umusanzu we mu iterambere ry'abanyarwanda, ndetse ashimangira ko babikomora ku mpanuro abaha.

    Jean yabwiye umukuru w'igihugu ko yatangiye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zigera ku 1000 kandi ko icyo gihe bari bamaze kubaka 264 ,zatuyemo abagera ku 127 mu gihe cy'imyaka 2 gusa uhereye muri 2014.

    Yakomeje abwira Umukuru w'igihugu ko yabitewe n'umuhate afite wo gukoresha ubutaka neza no gutuza Abanyarwanda mu buryo buboroheye kandi butabahenze.

    Muri uyu mushinga we yanavuze ko bazubaka inzu imwe yaturamo imiryango 8 mu buryo bwo kwirinda kunyanyagiza amazu ahantu henshi hatandukanye, bivuze ko ikibanza gisanzwe giturwamo n'umuntu umwe cyahawe ubushobozi bwo gutuza 8 bafite imiryango.

    Uyu mushinga wa Dubai wakiriwe neza n'amashyi yabari bitabiriye, ndetse yizeza Perezida Kagame kuzayamumurikira ubwo azaba yaruzuye mu rwego rwo kumushimira no gushima intambwe nziza yateje igihugu no kumwereka ko bamushyigikiye.

    Izi nzu za Dubai zaje kugwira abazituyemo

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'umubyeyi watabazaga Leta kumufasha, nyuma yo kugura inzu n'ikigo Urukumbuzi Company Ltd cya Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI, ariko igahirima itamaze kabiri.

    Uyu mubyeyi yavugaga ko inzu yaguze mu nyubako z'Urukumbuzi Real Estate ziherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu w'Urukumbuzi yamuteje igihombo gikomeye.

    Mu ijwi ryuje ikiniga yagize ati' Murebe ukuntu batwubakiye, ituguyeho.Uwo haruguru aguye kuwo hepfo. Ubu iyo abana baba baryamye mu nzu biba bibaye gute? Ni gute umuntu yubaka, akubaka ibintu nkibi?'

    Nsabimana Jean bakunda kwita DUBAI, yisobanura kuri iki, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko nawe yatunguwe n'ibyabaye kuko atari abyiteze.

    Ati'Amazu yo muri 2013, 2014,2015,mu by'ukuri ntacyo mfite kukubwira. Uko wabyumvise nanjye niko mbibona. Bisa nk'ibyantunguye .'

    Akomeza ati' Urumva mu myaka 10 , ibyo nkubwira Biragoye. Twagerageje ibyo twabonaga byashobokaga kugira ngo abantu babone aho gutura, rero nanjye maze iminsi ntanahari ndi kubibona gutyo, nta bintu binini cyane nakubwira.'

    Izingiro ry'ikibazo mu myubakire ya Urukumbuzi Real Estate?

    Hari raporo y'ubugenzuzi yakozwe kuwa 23 Nzeri 2017, n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire gifatanyije n'Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari ibyo icyo Kigo cyasabwe gukosoraa ariko nyiracyo akavunira ibiti mu matwi.

    Iyo raporo yagaragaza ko muri ubwo bugenzuzi basanze hari ibibazo byinshi izi nyubako zitari zujuje.

    Mu igenzura ry'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire, RHA n'umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n'Akarere ka Gasabo, ryasanze ibijyanye n'ubunyamwuga mu myubakire biri ku rwego rwo hasi.

    Iryo genzura ryerekanaga ko nta nyandiko (Documents) zerekana ko nta bayobozi (Staff) bashinzwe gukurikirana inyubako, nta Injeniyeri wihariye, nta muntu ushinzwe gukurikirana site (Site Manager ) uretse gusa Nsabimana Jean ari nawe nyiri umushinga.

    Mu bindi ni uko izi nyubako zagaragaye ko nta muntu ushinzwe ubugenzuzi bw'iyi nyubako (supervisor) zari zifite.

    Iyo raporo inenga ko mu bijyanye n'imyubakire y'izi nyubako nta buryo bwagenwe bwo kuyobora amazi, bityo ko imvura nyinshi ishobora kuza igasenya.

    Hanagaragajwe impungenge z'uburyo ibikoresho byo kubaka bakoresheje bitujuje ubuziranenge birimo fer à béton ndetse ko amatafari yahirima mu gihe yahura n'imvura.

    Ikindi ngo uburyo insiga z'amashanyarazi zashyizwe mu nzu biteye impungenge ndetse n'ibinogo bifata amazi byagaragajwe ko bitujuje ibisabwa n'urundi ruhuri rw'ibibazo byagaragajwe muri yo raporo.

    Perezida Kagame yashinje uburangare abayobozi…

    Umukuru w'igihugu yanenze abayobozi bakora amakosa birengagiza gukurikirana ibikorwaremezo byubakwa.

    Ati 'Muragiye mwubatse inyubako izo arizo zose, muratekinitse, ejo inkuta z'inyubako zigize zitya ziraguye zishe abantu. Kuki atari wowe ubabazwa?'

    Mu bisubizo Minisitiri w'ibikorwaremezo yahaye umukuru w'igihugu, yavuze ko hari imikoranire mibi hagati y'inzego.

    Ati' Nyakubahwa biragaruka kuri cya kibazo cy'imikoranire na cya kibazo cyo guhishirana no kudatanga amakuru ku gihe.'

    Ubusanzwe izi nyubako zahawe icyangombwa cyo kubaka muri Gicurasi 2013, biteganyijwe ko zizura mu myaka itatu(3). Ni umushinga wari ugamije kubaka inzu ziciriritse.

    Ku ikubitiro hubatswe inyubako y'imiryango 264 ndetse icyiciro cya kabiri hubakwa inyubako 8(Apartment)

    Raporo zo mu mwaka wa 2015 na 2017 zakozwe n'Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda n'umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n'Akarere ka Gasabo, zagaragaje ko hakozwe amakosa atandukanye arimo no gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

    Kurikira ikiganiro:

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/dubayi-yari-yarahuye-na-perezida-kagame

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI UMUTUNGO UTIMUKANWA WA NDAGIJIMANA FAUSTIN UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/03/2466 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUGAZI, AKAGALI KA RUGUNGA, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 05/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 12/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-bugesera-70442

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA KU NSHURO YA KABIRI WA NKUNDAMAHORO ILDEPHONSE NA NYIRARUKUNDO DATIVE UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/01/2253 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUKORONKO, AKAGALI KA BITABA, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 05/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 12/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-bugesera-70441

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI UMUTUNGO UTIMUKANWA WA YADUFASHIJE ALPHONSINE NA HITIMANA NOEL UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/03/2489 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUGAZI, AKAGALI KA RUGUNGA, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 05/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 12/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-bugesera-70439