Blog

  • Perezida Kagame na Ruto basuye Kaminuza ya RICA #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Kenya William Ruto ari kumwe na Perezida Paul Kagame, basuye ishuri rikuru ry'ubuhinzi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA, riri mu Karere ka Bugesera.

    Iyi kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1.300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n'ubworozi n'ibindi bijyanye n'amasomo ayitangirwamo dore ko iri hagati y'ibiyaga bibiri: Kirimbi na Gaharwa.

    Ni kaminuza y'icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n'ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'umuryango Howard G. Foundation.

    The post Perezida Kagame na Ruto basuye Kaminuza ya RICA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/05/perezida-kagame-na-ruto-basuye-kaminuza-ya-rica/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-ruto-basuye-kaminuza-ya-rica

  • “Shima Imana wa kigory* we” Antoine Rutayisire yavuze ukuntu ajya abwira abahungu baza bamuririra ngo abakobwa babanze bagiye kwiyahura (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rev Antoine Rutayisire yavuze ukuntu ajya abwira abahungu baza bamuririra ngo abakobwa babanze.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje kuzenguruka agace gato k'amashusho kakuwe mu kibwiriza, Rutayisire yatanze.

    Ako gace ni aho uyu mushumba aba avuga ukuntu abwira abahungu iyo baje bamuririra ngo abakobwa babanze.

    Yavuze ko iyo baje ababwira gushima Imana kuko ngo iba ibarinze byinshi.

    Ati: 'Hari abana benshi banyandukira bambwira ngo bagiye kwiyahura ngo umukobwa yabaretse. Shima Imana wa kigoryi we […]'

    AMASHUSHO

    Source : https://yegob.rw/shima-imana-wa-kigory-we-antoine-rutayisire-yavuze-ukuntu-ajya-abwira-abahungu-baza-bamuririra-ngo-abakobwa-babanze-bagiye-kwiyahura-videwo/

  • FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n'Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata 2023 nibwo hafashwe umwanzuro w'uko ikipe ga Rayon Sports ndetse n'Intare FC bazakina umukino wo kwishyura wa 1/8 mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2023.

    Nk'uko FERWAFA yabitangaje uyu mukino ugiye gukinwa nyuma yaho ikipe y'Intare yo yavugaga ko yakomeje mu kindi kiciro cya 1/4 bitewe n'uko Rayon Sports ngo yikuye muri iki gikombe.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports bo banditse ibaruwa bavuga ko basezeye muri iki gikombe bitewe n'uko FERWAFA ngo itubabirije amategeko y'i rushanwa aho yapangiwe kugina umukino n'Intare FC mu buryo butubahirije Amategeko.

    Nyuma y'ibyo FERWAFA, yafashe umwanzuro yo kugarura Rayon Sports ku irushanwa ariko Intare FC ivuga ko itazakina uyu mukino, bityo habaho kwitabaza inzego z'ishinzwe amarushanwa.

    Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA, ikaba yarateranye ntiyagira umwanzuro ifata  bitewe n'uko ngo ikibazo cy'aya makipe yombi batari bakizi.

    Nyuma haje gufatwa umwanzuro wo kubigeza mu kanama k'ubujurire, ku mugoroba wejo sko kana kakaba kafashe umwanzuro ko aya amakipe yombi agomba gukina umukino wo kwishyura.

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA, bahise batangaza ko aya makipe yombi agomba gukona uyu mukino.

    FERWAFA iti'Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA.'

    Aya makipe yitegura gukina umukino wo kwishyura wa 1/8 cy'irangiza mu gihe kuri uyu wa gatatu andi makipe ari bukine imikino ibanza ya 1/4.


    Uko imikino ibanza  ya 1/4 ikinwa:

    APR FC vs Marine FC

    Rwamagana vs Kiyovu SC

    Mukura Victory Sports vs Musanze FC

    The post FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n'Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yafashe-umwanzuro-ko-rayon-nintare-fc-bazakina-umukino-wa-1-8-wo-kwishyura-wigikombe-cyamahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yafashe-umwanzuro-ko-rayon-nintare-fc-bazakina-umukino-wa-1-8-wo-kwishyura-wigikombe-cyamahoro

  • Patient Bizimana na Nelson Mucyo bongeye ubur… – #rwanda #RwOT

    Patient Bizimana amaze igihe atangiye urugendo rwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze zo hambere, ashingiye ku busabe bw'abafana be n'abakunzi b'umuziki, bagiye bamusaba gusubiramo izi ndirimbo akaziha ubundi buzima.

    Ni muri urwo rwego yifashishije studio ya Ishusho Tv, abahanzi bagiye bakorana yafashe icyemezo cyo gutangira gusubiramo izi ndirimbo zakunzwe cyane.

    Buri kwezi uyu muhanzi ashyira kuri shene ye ya Youtube indirimbo imwe mu zo yasabwe. Yabwiye InyaRwanda ko ibitekerezo yakira by'abakunzi biri mu bituma akomeza urugendo rwo gusubiramo izi ndirimbo no gukora izindi zinyuranye.

    Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango we, avuga ko muri iki gihe yatangiye kuhakorera zimwe mu ndirimbo ariko agishyize imbere kubanza gusohora indirimbo yagiye asabwa.

    Bizimana wakunzwe mu ndirimbo nka 'Iyo neza', avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo 'Warakoze' bakayongerera uburyohe byaturutse ku kuntu yakunzwe.

    Yavuze ati 'Ni indirimbo ya cyera. Ni muri ya gahunda yo gusubira indirimbo za cyera. Ni indirimbo twari twarakoze mu 2007 ariko twahisemo kuyongereramo uburyohe kubera ko abantu bayikunze cyane. Muri rusange, igaruka ku guhimbaza Imana no kuyishimira.'

    Patient Bizimana amaze imyaka irenga 15 akora umuziki wubakiye ku gusingiza Imana no kugarura abantu kuri Yesu. Kandi, yaguye igikundiro cye mu ngeri zose.

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza' yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse mu 2022 yataramiye mu Burayi. 

    Bizimana avuga ko yiyumvisemo impano yo kuramya mu 2002, yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga mu mwaka wa 2007 nyuma y'igihe cyari gishize yinjiye mu Itorero Restoration Church. 

    Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku itariki ya 1 Gashyantare 1987, akurira mu Rwanda. Bivuze ko yujuje imyaka 36.

    Yize amashuri abanza kuri Umubano Primary School iwabo mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda, akomereza ayisumbuye muri Saint Fidele. Yiga icungamari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

    Arazwi cyane mu ndirimbo zirenga 50 zirimo nka 'Iyo neza', 'Amagambo yanjye', 'Menye neza' n'izindi.


    Patient Bizimana yavuze ko bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo kubera ko yakunzwe cyane, kandi bakaba barabisabwe na benshi


    Nelson Mucyo yafashije Patient Bizimana gusubiramo indirimbo 'Warakoze'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARAKOZE' YA PATIENT BIZIMANA NA NELSON MUCYO

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127810/patient-bizimana-na-nelson-mucyo-bongeye-uburyohe-mu-ndirimbo-warakoze-imaze-imyaka-16-vid-127810.html

  • Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buravuga iki ku… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amategeko ya FIFA avuga ko ikipe yasuye indi iyo ishaka gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho, habura amasaha 24 icyo kibuga iba yemerewe kugikoreraho imyitozo, ndetse ku masaha asa neza y’ayo umukino uzaberaho.

    Musanze FC rero ifite umukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, kuri uyu wa Kabiri yagerageje gukorera imyitozo kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye ariko ikibuga bakirebesha amaso gusa.

    Musanze FC yahisemo gukorera imyitozo mu busitani bw’aho baraye, aho banyuranagamo n’ibigega

    Ubuyobozi bwa Musanze FC buvuga ko bwasabye ikibuga mbere ndetse Mukura ibamenyesha ko bazavugana n’Akarere kugira ngo babahe ikibuga. 

    Amasaha Musanze FC yagombaga gukorera imyitozo, yahuriranaga n’amasaha akademi ya PSG ikorera, ariko byabaye ngombwa ko akademi bayihindurira.

    Mu gihe Musanze FC yitegura kujya ku myitozo, yageze kuri sitade ushinzwe umutekano wa sitade Huye abangira ko binjira ababwira ko bajya ku Karere gusaba uburenganzira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko Musanze FC yatinze gusaba ikibuga ariyo mpamvu habayeho impamvu yo gutinda kukibona. 

    Yagize ati “Abashinzwe kurinda umutekano wa Stade babangiye kwinjira kubera ko nta burenganzira babisabiye. Nyuma bahamagaye basaba uburenganzira bahabwa n’umukozi w’Akarere ubafasha ariko uwabasabiye ni cyo yahisemo. N’andi makipe asanzwe ahakoresha arabimenyekanisha.” 

    Musanze FC ivuga ko umukozi bahawe n’Akarere yakomeje kubarangarana kugera butangiye kugoroba, byarangiye bahisemo gusubira kuri Hoteri barayeho ndetse baba ari ho bakorera imyitozo.

    Kuri uyu wa Gatatu saa 15:00 PM Mukura Victory Sports irakira umukino ubanza wa 1/4 igomba guhuramo na Musanze FC, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Musanze tariki 25 Mata 2023. 

    Abakinnyi bari hanze ya sitade batagereje ko ikingurwa bagakora imyitozo 

    Bategereje batangira no kunanirwa kandi nta gisubizo bafite 

    Nyuma bafashe umwanzuro wo kwishamo ibisubizo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127817/ubuyobozi-bwakarere-ka-huye-buravuga-iki-ku-kibazo-cyikipe-ya-musanze-fc-yakoreye-imyitozo-127817.html

  • Umukino Hate Radio ugaragaza uko RTLM yashi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino cyangwa se iyi kinamico weretswe abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye n'abandi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.

    Uyu mukino muri rusange, ugaragaza imikorere ya radiyo rutwitsi RTLM yashishikarije kwanga Abatutsi no kubakorera Jenoside. Werekanwe hagamijwe kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya imvugo zibiba urwango n’amacakubiri.

    Wateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) ku bufatanye na sosiyete y'Abadage IIPM na sosiyete y’Abanyarwanda Isaano Group ihagarariwe n'umukinnyi w'ikinamico Ntarindwa Diogène wamamaye nka Atome.

    Nyuma y'uyu mukino, Ntarindwa yaganirije abitabiriye kureba uyu mukino, asaba abanyamakuru gutangaza ibyubaka gusa, birinda imvugo zicamo ibice abaturage.

    Kazasomako Evode wari uhagarariye Minubumwe muri iki gikorwa, yavuze ko iyi kinamico yateguwe mu rwego rwo Kwibuka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba by’umwihariko urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Mujyi wa Kigali, uyu mukino uzakinwa ku wa 8, 9 na 10 Mata 2023, ariko imyanya yo ku itariki ya 8 yamaze gushira.

    Mu busanzwe uyu mukino ntujya urenza imyanya 400, ariko kubera ko ari ubwa mbere ugeze mu Rwanda, hatekerejwe uburyo uyu mukino wazagera ku bantu 600.

    Si ubwa mbere Atome akinnye mu mukino nk’uyu ushingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mbere y’aho yari yakinnye mu mukino witwa ‘Rwanda 1994’ umara amasaha 5. Yanakinnye mu mukino 'Carte d’identité.

    Uyu mukino watangiye gutegurwa ku gitekerezo cy’umuryango IIPM w’Abadage. Ni igitekerezo cyatangijwe kandi gishyirwa mu bikorwa na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich.

    Aba bagabo bombi ni inshuti z’igihe kirekire. Igihe kimwe bakurikiranye amateka asharira y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, baza kumva uburyo Radio RTLM yabibye urwango mu Banyarwanda, ikangurira Jenoside yifashishije indirimbo n’ibindi bikorwa byafashije kwenyegeza umugambi wa Jenoside.

    Ibi byabahaye gutekereza gukora umukino wihariye bise ‘Hate Radio’, ushushanya uburyo iyi Radio yakoze icengezamatwara rya Jenoside.

    Bombi baje mu Rwanda batangira gukora ubushakashatsi, bajya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahura n’abarokotse Jenoside ndetse banakoze uko bashoboye bahura na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside. Bivamo uyu mukino batangiye kwerekana mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. 

    Sebastien Foucault uri mu bateguye uyu mukino 'Hate Radio', nawe agaragara muri iyi kinamico cyangwa se uyu mukino


    Kazasomako Evode wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) muri iki gikorwa     

    Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili [Uwa kabiri uvuye iburyo], Jens Diethrich [Ubanza iburyo] wagize uruhare muri uyu mukino, Eric Ngangare wakinnye  muri uyu mukino[Uwa kabiri uvuye iburyo] 

    'Atome' yasabye itangazamakuru kwifashisha indangururamajwi batangaza ibyubaka Abanyarwanda


    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange [Uwa kabiri uturutse ibumoso] yitabiriye igaragazwa ry'uyu mukino 'Hate Radio' 

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda Ishami rya Huye bitabiriye kubwinshi kureba uyu mukino 


    Studio z’uyu mukino ziteguye ku buryo bushushanya uko studio ya RTLM yari imeze muri icyo gihe-Bifata igihe cy’amasaha agera kuri 4 kugira ngo itegurwe



    Pili Pili, Sebastien na Atome ubwo bari muri studio bakina ikinamico ishushanya uko RTLM yenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127821/umukino-hate-radio-ugaragaza-uko-rtlm-yashishikarije-jenoside-yakorewe-abatutsi-werekaniwe-127821.html

  • Ikipe yo muri Saudi Arabia yakubiye Lionel Messi umushahara inshuro icumi ngo ayerekezemo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Al Nassr imanuye Cristiano Ronaldo akava Iburayi akisanga akina muri Saudi Pro League.

    Al Hilal (mukeba wa Al Nassr) yabwiye Messi ko hari umushahara wa miliyoni 400€ ku mwaka.

    Ubundi PSG yamuhembaga Miliyoni 30 z'amayero, ubwo baramukubira inshuro zirenga 10 bamuhe izindi miliyoni 100 zo kumuzana.

    Bivugwa ko Al Hilal yashyikirije Messi n'itsinda rye ry'abamuhagarariye aka kayabo kugira ngo yerekeze muri Saudi Arabia.

    Nk'uko Fabrizio Romano abitangaza, ngo amasezerano yemeza ko Messi yafata umushahara wa buri mwaka ukubye kabiri uwo Cristiano Ronaldo ahembwa na Al-Nassr.

    Icyakora ngo Messi arifuza kuguma i Burayi no gukomeza guhatana aho amakipe arimo FC Barcelona yahozemo amwifuza.

    Messi agiye gutandukana na PSG nkuko l'Equipe yabitangaje nyuma yo kudahuza mu birimo ahazaza h'ikipe no kumusaba kugabanya umushahara.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yahawe-umushahara-ukubye-inshuro-zirenga-icumi-uwo-psg-imuha-n

  • Intare FC yashinje FERWAFA kubogama ishobora kutemera gukina na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa Intare FC, Hagengimana Philbert, yavuze ko bataramenya niba bazakina na Rayon Sports cyangwa bazabireka kuko batishimiye umwanzuro wa FERWAFA.

    FERWAFA yaraye yemeje ko amakipe yombi agomba gukina umukino wo kwishyura nubwo ikipe ya Rayon Sports yari yikuye mu irushanwa.

    Bwana Hagengimana yavuze ko bitumvikana uko Rayon Sports yanze kumenyekanisha ikibuga izakiniraho ahubwo ikivana mu irushanwa, yarangiza igakomerwa amashyi n'abategura iryo rushanwa.

    Uyu yabwiye UMUSEKE ko n'ubu bataramenya niba bazakina uriya mukino.

    Ati 'Ntituramenya niba tuzakina. Amategeko yirengagijwe kuko arimo icyuho. Gusa ntabwo byumvikana habe na gato. Tugiye kwicara turebe igikwiye twakora.'

    Uyu yashinje FERWAFA kubogama no kwica amategeko nkana hagamijwe kunezeza bamwe.Ati 'Birakwiye ko twubaka umupira ubereye Abanyarwanda bose, tukirinda kwica amategeko nkana no kwirengagiza ukuri tugamije kunezeza bamwe.'

    FERWAFA yaraye igize iti 'Komisiyo y'Ubujurire yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w'igikombe cy'amahoro.Itariki zizakiniraho bazayimenyeshwa.'

    Intare yasabaga FERWAFA gutera mpaga Rayon Sports kubera ko tariki ya 10Werurwe Rayon Sports yari yagarutse mu irushanwa yagombaga kuba yashatse aho bakinira ariko ntiyabikora.

    Iyi kipe yabuze Rayon Sports tariki ya 10 Werurwe ngo ibamenyeshe ikibuga bakiniraho kuko byari mu nshingano zayo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/intare-fc-yashinje-ferwafa-kubogama-ishobora-kutemera-gukina-na-rayon-sports

  • Nishimiye kuruhuka nkibera Umunyamakuru -Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paulo Kagame yavuze ko ari gushaka uburyo yajya mu kiruhuko agatanga intebe y'ubuyobozi bw'umukuru w'igihugu amazeho imyaka 23.

    Ibi umukuru w'igihugu yabivuze mu kiganiro n'itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we wa Kenya William Ruto uri mu ruzinduko rw'akazi i Kigali

    Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye no kumusimbuza ku mwanya we biganirwaho mu ishyaka rye riri ku butegetsi. Ku bijyanye n'uko akeneye ikiruhuko byo ngo ntibihinduka

    Perezida Kagame yongeye ho ko adashishikajwe no gushaka uzamusimbura, ahubwo gukora ibishoboka mu kurema uburyo bwubaka ubushobozi bw'abakwiyo kuyobora

    Yagize ati ' ibiganiro nk'ibi twarabigize mu ishyaka ryanjye kuva 2010.ariko ibibazo bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo bituma hari ibitsikamirwa.'.

    Yavuze ko kuruhuka kwe ari ikibazo gishobora kuganirwaho vuba cyangwa nyuma.
    Ati'ndizera ko umunsi umwe ubwo nzaba ngeze mu zabukuru nzaba umunyamakuru. Icyo nicyo kindaje inshinga'

    Kagame yatangaje ibi nyuma y'iminsi mike ishyaka FPR ryongeye kumutura nk'umuyobozi waryo,bimuha amahirwe yo kongera kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2024.

    Si ubwambere Perezida Kagame avuga ku bijyanye no kujya mu kiruhuko kwe.kuko no mu mwaka ushize wa 2022 mu Kuboza, yatangaje ko nta bwoba atewe no kuba mu nararibonye z'igihugu zisanzwe.

    Perezida Kagame yabaye umuyobozi wa EAC mu 2000.itegeko nshinga ryavuguruwe muri 2015 rikuraho itegeko ryategekaga manda 2 ku mukuru w'igihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nishimiye-kuruhuka-nkibera-umunyamakuru-perezida-kagame

  • Urutonde rw'abanyarwandazi 10 bakina firime nyarwanda bakunzwe kurusha abandi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Twateguye urutonde rw'abakinnyi b'igitsinagore bakunzwe cyane hano mu Rwanda kurusha abandi mu mwaka wa 2022-2023.

    Umwanditsi w'UMURYANGO yagendeye ku bitekerezo bitangwa filime bakinamo ziba zasohotse ndetse ko ku mubare w'ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa Instagram.

    1.Alliah Cool

    Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ni umwe mu bagore bakora filime bamaze kwamamara cyane, mu Rwanda no hanze yarwo ndetse afatwa nk'umugore umaze kwamamare muri afruika mubijyanye no .

    Alliah muri Werurwe 2022 yamuritse magazine yise 'Alliah Mag', igamije gusakaza ibikorwa by'abagore.

    Yayimuritse nyuma y'aho tariki 7 Werurwe 2022 yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye, bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n'abakobwa 59.

    Muri Gashyantare 2022 Alliah Cool yatangajwe muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye, bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador]. Ubu arebererwa inyungu n'Ikigo cy'Abanya-Nigeria cya One Percent International MGT.

    Muri Nzeri 2021 yaherukaga gushyira hanze filime 'Alliah the movie', igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore. Ari kwitegura gushyira hanze filime yise 'Accidental Vacation', iggaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye.

    Uyu mugore ukunze kurangwa n'ubugiraneza muri uku kwezi yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abagore 50 bo muri Gatsibo, batewe inda zitateguwe.

    Alliah Cool ni umwe mu bagore bamaze gukora byinshi mu myidagaduro.


    2.Usanase Bahavu Jeannete (Kami Impanga)

    Bahavu Jeannette Usanase wamamaye nka Diane muri Cinema nyarwanda ni umukobwa w'umunyarwandakazi umaze gukina filime enye zirimo: Umuziranenge aho yakinnye yitwa Jasmine, Ca inkoni izamba yakinnyemo yitwa Mimi, City Maid akinamo yitwa Diane ndetse na Impanga yakinnyemo yitwa Kami, ikaba ari na filime ye bwite. Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016, yanagaragaye mu ndirimo ya Social Mula yitwa Ku ndunduro.

    Sibyo gusa kandi Usanase Bahavu Jeannette aherutse kwegukana igihembo cy'imodoka ya ya KIA K5 yakozwe mu 2012, yatsindiye mu bihembo bya RIMA 2023 nk'umukinnyi ukunzwe n'arubanda ndetse ahabwa igihembo cy'umukinnyikazi mwiza w'umwaka (Best Actress) abicyesha filime ye 'Impanga' mu Rwanda hose.

    3.Uwimpundu sandrie (Rufonsina Umuturanyi)

    Abenshi mwamunye mu mwaka wa 2020 ariko siwo yatangiriyemo gukina filime, dore ko yatangiye mu mwaka wa 2009.

    Iyo asobanura inzira y'urugendo rwe yumvikana nk'inzira igoranye kuva muri uwo mwaka atangiye akaza kumenyekana muri za 2019-2020.

    Yamenyekanye muri filime nka Seburikoko, Papa Sava, Nyirankotse ndetse na Umuturanyi yamugize ikirangirire.

    Iyi filime ayigaragaramo ari umukobwa w'umugoyikazi uba ukundana n'umusore w'i kigali bikamugora kwisanga mu buzima bw'abanyamujyi mu gihe yasuye umukunzi we.

    4.Mukayizere Djalia (kecapu Bamenya Series)

    Kecapu uzwi na benshi kubera kwigarurira umwanya munini muri filime ya bamenya yanamugize icyamamare, yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010 atangiriye muri filime 'Ntahezahisi'.

    Yaje gukomereza mu zindi filime zitandukanye ariko izina rye rikiri hasi, bimusaba kuza muri filime 'Bamenya' yamugize icyamamare dore ko ari nayo yakuyemo izina Kecapu.

    5.Munezero Aline (Bijoux Bamenya Series)

    Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mu ruhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina nk'umwuga mu mwaka wa 2016.

    Kuri ubu Bijoux n'umumama w'abana 2 ,umaze gukina muri filime nyinshi harimo nka: Gica, Umugabo wanjye, Nyirabayazana, Sakabaka, Bazirunge,City Maid, Bamenya, Impamvu n'izindi.


    6.Bazongere Rosie (Citymaid)

    Azwi muri filime zitandukanye harimo nka Citymaid, Papa Sava, Impanga, Hustle ivuga ku buzima bwe bwite ndetse n'izindi nyinshi.

    Ni umukobwa wazamuye amarangamutima ya benshi ku bw'inkuru y'ubuzima bugoye yanyuze yaje no kumubera inzira imwinjiza mu miryango ya sinema nyarwanda.

    Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n'abasaga 270k.

    7. Umunyana Amalisa Nido (Mama sava muri Papa Sava)

    Mana Sava yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

    Nyuma yaje gutangirana na filime Papa Sava ari nayo yakuyemo izina Mama Sava dore ko akina ari umugore wa Papa Sava.

    8.Ingabire_Pascaline

    Ingabire Pascaline n'umwe mubanyarwandakazi bakunzwe muri sinema nyarwanda , aho yakunzwe ku izina rya Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n'ubundi , usibye iyo firime yakinnyemo kandi hari niye bwite yakinnyemo yitwa 'Inzozi Series ' yitwa Mukaneza .


    9.Laura Musanase (Nikuze Citymaid)
    Laura Musanase yamenyekanye muri filime ya Citymaid dore ko ari nayo filime imwe rukumbi kugeza ubu amaze gukinamo.

    Yatangiye ari umukozi wa mu rugo kubw'ubuzima bushaririye aza ni kwisanga mu mwuga w'uburya. Agaragara nk'umukobwa ufite agahinda kenshi mu gihe akina, ibi byatumye yigwizaho abafana ahanini abo yakinaga ubuzima buhuye n'ubwabo.

    Ntakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane dore ko ku rukuta rwe rwa Instagram afiteho amafoto 9 ku bantu 29.4k bamukurikira.

    10.Niyomubyeyi Noella (FoFo Papa Sava)

    Niyomubyeyi Noella Gentille ukina muri Filime z'uruhererekane zizwi nka Papa Sava na Seburikoko, ni umukobwa w'ikimero gitangaje gikurura abagabo.

    Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016 ubwo yagaragaraga muyitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo tv, icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure niko gufata iyambere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime 'Seburikoko' itambuka kuri televiziyo y'igihugu.

    Mubiganiro bitandukanye yagiye agirana na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Youtube wasangaga imitwe y'inkuru igarukamo ijambo 'wa mukobwa w'Ikibuno' bakabyandika kubera imiterere ye.

    Filme y'uruhererekane 'Papa Sava' ni imwe muzamugize ikimenyabose binamufasha gukurikirwa n'abasaga 35,216 ku rubuga rwa Instagram.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-abanyarwandazi-10-bakina-firime-nyarwanda-bakunzwe-kurusha-abandi