Blog

  • Noneho si amabuno usigaye wikoreye! Amataye Kayumba Darina asigaye afite araza gutuma bamwe biruma iminwa  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Noneho si amabuno usigaye wikoreye! Amataye Kayumba Darina asigaye afite araza gutuma bamwe biruma iminwa

    Nyuma yo kujya agaragara mu mafoto atandukanye agaragaza ubwiza bwe Kayumba Darina noneho yagaragaye mu yandi mafoto noneho agaragaza imiterere ye yose.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto meza cyane, gusa uyu mukobwa akomeje gutungurana cyane kubera ubwiza bwe, ariko noneho abantu batunguwe cyane bitewe n'amataye bamubonyeho batari basanzwe bamuziho.

    Source : https://yegob.rw/noneho-si-amabuno-usigaye-wikoreye-amataye-kayumba-darina-asigaye-afite-araza-gutuma-bamwe-biruma-iminwa/

  • Dosiye y'umuhanzi Chris Eazy n'umujyanama we Junior Giti yashyikirijwe Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje koko amakuru y'uko Junior Giti na Chris Eazy bari gukurikiranwa mu butabera ari impamo.

    Ati 'Nsengimana Rukundo Chistian na Bugingo Bony ndetse na Dr. Ngoboka Dervey bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko yo kwa muganga y'impimbano itanga ikiruhuko. Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 3 Mata 2023, bakaba bakurikiranywe badafunze.'

    Bivugwa ko imbarutso y'uru rwandiko mpimbano Chris Eazy na Junior Giti barukoresheje nyuma yo kutabasha kwitabira igitaramo bari batumiwemo muri Musanze Caves Hotel i Musanze ku wa 14 Mutarama 2023.

    Umwe mu bafite amakuru y'iki kibazo waganiriye na IGIHE, yavuze ko aba aribo biteye ibibazo nyuma y'uko bananiwe kujya kuririmba mu gitaramo i Musanze no gusubiza amafaranga bari bahawe bagahitamo gukoresha urwandiko ruhimba ko Chis Eazy arwaye kandi yahawe ikiruhuko cyo kwa muganga.

    Ni inkuru yagarutsweho cyane mu itangazamakuru muri Gashyantare 2023 ubwo Chris Eazy yari yasabwe na RIB kwitaba akisobanura ku iperereza yari ari gukorwaho.

    Bitewe n'uko uyu muhanzi yari afite akazi mu irushanwa rya Tour du Rwanda ryazengurukaga Igihugu yasabye ko yazitaba rirangiye abyemererwa na RIB.

    Iki gihe byinshi mu bitangazamakuru byahise bihuza uku guhamagazwa n'ibyavugwaga by'uko yanze kwitabira igitaramo twagarutseho haruguru.

    Ubuyobozi bw'iyi hoteli bwavugaga ko bwifuza ko uretse gusubizwa amafaranga bahabwa n'indishyi z'igihombo yaba yaragize uwo munsi, ibyo rero ntibabyumvikanyeho nibwo barezwe.

    Icyo gihe Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti akaba umujyanama w'uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iby'igitaramo cy'i Musanze aregwamo babikemuye ndetse banasubije amafaranga bari barahawe n'abari babatumiye ndetse ahamya ko bafite urwandiko rwa muganga ruha ikiruhuko uyu muhanzi.

    Nyuma y'igihe havuzwe uru rwandiko bandikiwe na muganga, twaje kumenya ko ari narwo bakurikiranyweho cyane ko hari amakuru yavugaga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rufite amakuru y'uko rwaba ari uruhimbano.

    Amakuru ahari avuga ko Junior Giti amaze kubona ko batakitabiriye igitaramo cy'i Musanze yaje gushaka umuganga umuha urwandiko rugaragaza ko umuhanzi we arwaye ndetse akeneye akaruhuko.

    Uyu muganga ngo yaje gukora uru rwandiko ariko mu by'ukuri ntaho yahuriye na Chris Eazy ngo amusuzume.

    Uru nirwo rwandiko rwifashishijwe bagaragaza ko uyu muhanzi igihe yari kwitabira igitaramo yagombaga gukorera mu Karere ka Musanze yari arwaye ndetse yari yasabwe na muganga akaruhuko.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha nyuma yo gucukumbura rwaje gusanga iyi nyandiko ari impimbano.

    Mu gutanga ubutumwa, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kwirinda guhimba cyangwa gukoresha inyandiko y'impimbano cyangwa itavugisha ukuri kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ati “Abantu ntibari bakwiriye kwikururira mu bibazo bidakenewe. Ugendeye ku rugero rw'aba bari gukurikiranwa muri iki cyibazo, ni ibintu byagombaga kwirindwa. Mbere yo gukora ikintu bajye babanza kwibaza niba ibyo bagiye gukora nta ngaruka bifite. Abantu barasabwa kugira ubunyangamugayo no kuba abanyakuri nibyo bifasha kwirinda ibyaha.”

    Ikindi yakomojeho ni ukwibutsa umuntu wese ujya gukora icyaha atekereza ko RIB itazabitahura yibeshya cyane. Ati “Ubushobozi n'ubushake bwo gutahura no kugenza ibyaha Abagenzacyaha barabufite, bityo rero abantu barasabwa kuzibukira.”

    Ibyaha Junior Giti na Chris Eazy bakurikiranyweho bihanwa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyi ngingo iteganya ko baramutse babihamijwe n'Urukiko bahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarengeje miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dosiye-y-umuhanzi-chris-eazy-n-umujyanama-we-junior-giti-yashyikirijwe

  • Reba ibihugu 10 bya mbere ku isi bifite abakire benshi batunze arenga miliyari y'amadolari #rwanda #RwOT

    Abakire birenze urugero bari ku isi hose. Abaherwe 2,640 barusha abandi bose ku isi ku rutonde rwa 2023 rwa Forbes,bakomoka mu bihugu 77 cyangwa intara ku isi, bavuye kuri 75 bo mu mwaka ushize.

    Ibihugu bibiri byiyongereyeho ni Panama na Arumeniya, buri cyose gifite umuherwe umwe: Stanley Motta, umushoramari wo muri Panama ufite amasosiyete akorera muri Amerika y'Epfo harimo banki yitwa Banco General de Panama, yaje kuri uru rutonde, kimwe na Ruben Vardanyan, umushoramari mu by'amabanki wo muri Arumeniya akaba n'umunyapolitiki.

    Amerika yongeye kuza ku isonga nk'igihugu gituyemo abantu benshi batunze miliyari z'amadolari kuko ifite abantu 735 batunze kuva kuri miliyari kugeza kuri magana.

    Uyu mubare ungana n'uwasohotse umwaka ushize.

    N'ubwo Abanyamerika bagera kuri 50, barimo Kanye West na Sam Bankman-Fried, bavuye ku rutonde ndetse n'abandi icumi bagapfa, abanyamerika barenga 60 binjiye ku rutonde rw'abaherwe bwa mbere muri uyu mwaka, barimo LeBron James na Tiger Woods.

    Amerika ntigifite umuntu ukize kurusha abandi ku isi kuko umuherwe witwa Bernard Arnault, umuturage w'Ubufaransa ariwe wa mbere ku isi aho yigaranzuye Elon Musk.

    Ariko Amerika ifite abantu 17 muri 25 ba mbere bakize ku isi. Muri rusange, abaherwe bo muri Amerika batunze agaciro ka tiriyari 4.5 z'amadolari, bamanutse kuko bavuye kuri tiriyari 4.7 z'amadolari y'umwaka ushize.

    Ubushinwa bwaje ku mwanya wa kabiri mu kugira abaherwe benshi batunze miliyari z'amadolari,aho abazitunze bose hamwe ari 495 (utabariyemo abaturuka Hong Kong na Macau) bose hamwe ubateranyije batunze triyari 1.67 z'amadolari.

    Ubuhinde waje ku mwanya wa gatatu mu kugira abaherwe benshi batunze miliyari z'amadolari, bose hamwe ni 169. Iki gihugu cyungutse abaherwe batatu bashya ku rutonde ugereranyije n'umwaka ushize.

    Hagati aho, Ubudage, bwongeye kuza ku mwanya wa kane mu kugira abaherwe benshi batunze miliyari y'amadolari aho bose hamwe ari 126, bavuye kuri 134 umwaka ushize.

    Ku mwanya wa 5 hari Uburusiya bufite abantu batunze miliyari y'Amadolari cyangwa irenga 105.Nubwo iki gihugu cyafatiwe ibihano ntikibuze abaherwe.

    Ibindi bihugu bikurikiraho n'abaherwe bifite:

    6.Hong Kong: 66
    7.Ubutaliyani :64
    8.Canada:63
    9.Taiwan:52
    10.UK:52
    11.Brazil:51
    12.Australia:47
    13.Ubufaransa:43

    Abaherwe 10 ba mbere ku isi n'akayabo batunze:

    1.Bernard Arnault & family $211 B
    2.Elon Musk $180 B
    3. Jeff Bezos $114 B
    4.Larry Ellison $107 B
    5.Warren Buffett $106 B
    6.Bill Gates $104 B
    7.Michael Bloomberg $94.5 B
    8.Carlos Slim Helu & family $93 B
    9.Mukesh Ambani $83.4 B
    10 Steve Ballmer $80.7 B

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/reba-ibihugu-10-ku-isi-bifite-abakire-benshi-kurusha-ibindi-ku-isi

  • DR Congo: Intara za Kivu,indiri y'imitwe y'inyeshyamba , kubera iki?M23 yo bite? #rwanda #RwOT

    Muri aka gace, niho hantu ku isi hari ingabo nyinshi za ONU zoherejwe kugarura amahoro, zirenga 15,000. Zifite inshingano yo kurengera abaturage.

    Imwe muri iyi mitwe hari imaze muri aka gace ka Congo y'Uburasirazuba imyaka irenga 20, yica abaturage, isahura, ifata abagore ku ngufu, isoresha imisoro, ishimuta abantu n'ibindi.
    Kuki iyi mitwe yagize Kivu zombi indiri yazo?
    Aka ni agace gakungahaye ku mabuye y'agaciro menshi.

    Ni agace karimo amashyamba na pariki y'ibirunga (Kivu ya ruguru), pariki ya Kahuzi – biega n'imisozi miremire ya Minembwe (Kivu y'Epfo) n'ibindi bice birimo amashyamba menshi mu ntara zombi.

    Ibi bibera ubwihisho bwiza izi nyeshyamba mu gihe zitewe n'ingabo za leta.

    Nixon Kambale, umunyamategeko akaba n'umusesenguzi wa politiki muri DR Congo yigeze kubwira itangazamakuru mpuzamahanga ko igice kiruta 40% cy'uburasirazuba bwa Congo gisa n'igitegekwa n'inyeshyamba.

    Ati “Ibi biterwa n'intege nke za leta za nyuma ya Mobutu mu kurandura iyi mitwe irimo n'iyari ishyigikiwe n'ibihugu bituranyi” .

    Uwitwa Omar Kavota, umuyobozi wungirije w'ikigo cyiga ku guteza imbere amahoro demokarasi n'uburenganzira bwa muntu CEPADHO, aba mu karere ka Beni , muri 2020 yabwiye BBC impamvu nyamukuru itera icyo kibazo.

    Kavota yavuze ko iyi mitwe irambye muri aka gace kubera ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro, gusoresha abaturage, gushimuta abantu igasaba amafaranga, gusahura no gusarura ibyabo.

    Ati: “Hari n'abantu n'imiryango itera inkunga y'amafaranga iyo mitwe, indi nka ADF yo ikura inyungu no mu bucuruzi bwa mafia bwambukiranya imipaka.

    “Kuri ibyo hiyongeraho gucuruza zahabu, imbahu, cacao, gasegereti mbese ikintu cyose cy'umutungo kamere”.

    Bwana Kavota avuga ko iyi mitwe yagiye ikomera kurushaho ikanashaka abayifasha hirya no hino.

    Ati: “nka ADF yabashije kuzana abarwanyi baye muri Tanzania, muri Kenya, i Burundi, mu Rwanda, muri Tchad, Mozambique ndetse n'abanyecongo”.

    Izo nyeshyamba ni izihe?

    Umubare munini ni imitwe y'inyeshyamba z'abanyecongo ubwabo izwi ku izina rya Mai-Mai.

    Mai-Mai zishingiye ahanini ku moko y'abanyecongo bo muri aka gace, imwe ikitwa ko irengera ubwoko runaka ko buticwa n'ubundi cyangwa inyeshyamba runaka.

    Indi mitwe ni iy'abanyamahanga imaze imyaka myinshi hano ivuga ko irwanya leta z'u Burundi, u Rwanda na Uganda.

    Muri Kivu ya ruguru imitwe izwi cyane ihakorera ni Allied Democratic Forces (ADF) ivuga ko irwanya leta ya Uganda, ikorera cyane mu karere ka Beni.

    Hari kandi umutwe wa FDLR urwanya leta y'u Rwanda ukorera mu bice bya Rutshuru na Masisi.

    Indi ni nka; Nduma défense du Congo-Rénové (NDC-R) y'abanyecongo ubwabo.

    Collectif des mouvements pour le changement (CMC) y'abanyecongo, ivuga ko irwanya NDC-R.

    Hamwe n'imitwe myinshi ya Mai-Mai nka; Mai Mai Mazembe, Mai Mai Nyatura, Mai Mai Kirikicho, Mai Mai Kifuafua, Mai Mai Charles, Raia Mutomboki, APCLS…
    Muri Kivu y'Epfo hariyo umutwe wa RED-Tabara urwanya leta y'u Burundi, ubutegetsi mu Burundi buvuga ko ufashwa na leta y'u Rwanda.

    Hari kandi umutwe wa Mai-Mai Yakutumba uvuga ko urwanira amoko y'Ababembe, Abafulero n'Abanyindu, ugahangana ukarwana n'uwitwa Ngomino/Ngumino uvuga ko irwanya iyicwa ry'Abanyamulenge, n'indi ya Mai – Mai irimo na Raia Mutomboki.

    Usibye iyi mitwe yitwaje intwaro tumaze kugarukaho haruguru, ubu noneho uburasirazuba bwa kongo cyane muri Kivu ya Ruguru haravugwa M23 kugeza ubu ubutegetsi bwa RDC bufata nk'ikibazo gikomeye ku mutekano wayo.

    Byatumye leta ya Kinshasa yirengagiza ububi bw'indi mitwe yose twagarutse, ikibazo kiba M23 ndetse yifashishije igisirikare cyayo FARDC , yagabye ibitero kuri uwo mutwe kandi kugera n'ubu rwabuze gica.

    Iyi M23 yo irwanira iki?

    Binyuze mu muvugizi w'igisirikare muri wo mutwe, Willy Ngoma yatangaje ko Congo ifite ibibazo byinshi bikomeye ko ari nayo mpamvu bafashe intwaro, bakiyemeza gushaka uburyo babikemura.

    Ati 'Abanyapolitiki bafashe bugwate igihugu. Bafata igihugu nk'ikibuga cyabo. Abaturage bafite ibibazo, gereza ni ahantu ho gupfira, nta mihanda ihari, mu burezi nta kigenda, mu bitaro nta miti.'

    Willy Ngoma yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma ya Congo n'umutwe wa M23 atigeze yubahirizwa. Yavuze ko kuva mu 2013 yasinywa, bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

    Ati 'Mu myaka itanu twamazeyo, ntabwo twigeze duhungabanya uwo ariwe wese. Twabwiye Guverinoma ko twataye imiryango yacu mu gihe cy'imyaka icumi, ko mu buhungiro, uburyo tubayeho tudashobora kubwihanganira, ko yadufasha tukagaruka mu gihugu cyacu. Barabyanze.'

    Abarwanyi ba M23 mu 2013 bamwe bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda. Abari muri Uganda nibo basubiye ku rugamba mu mashyamba ya Virunga mu gihe abari mu Rwanda bacumbikiwe i Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba mu kigo kirindwa n'Igisirikare cy'u Rwanda.

    Ngoma yavuze ko ubwo RDC yari yanze ko batahuka, bo bafashe umwanzuro bakava muri Uganda bagasubira mu mashyamba. Uko gutahuka ntabwo kwigeze kugwa neza RDC ahubwo yahise ifata intwaro itangira kurwanya M23.

    Ati 'Natwe twirwanyeho. Bashakaga kudutsemba. Bavuga ko tutari Abanye-Congo, ko turi Abanyarwanda.'

    M23 yavuze ko ibyo irwanira birenze inkomoko ariko ko no kubwirwa ko atari Abanye-Congo nabyo biri mu bibangamiye.

    Ngoma yavuze ko amasezerano basinyanye na Guverinoma ya Tshisekedi agena ko abanyapolitiki b'umutwe wa M23 bahabwa imyanya, abasirikare bagashyirwa mu gisirikare. Ngo ayo masezerano agena ko hazakorwa batayo enye zihuriweho n'Ingabo za FARDC bakarwanya by'umwihariko umutwe wa ADF na FDRL.

    None amaherezo ni ayahe?

    Perezida Felix Tshisekedi amaze kugera ku butegetsi yasezeranyije ko azakora ibishoboka byose akarwanya iyu mitwe ibuza amahoro uburasirazuba bwa Congo n'akarere.

    Ibitero byo kurwanya umutwe wa ADF byatangiye mu kwezi kwa 10 gusa ingabo za leta ntizirabasha kurandura uyu mutwe mu karere ka Beni, ahubwo abarwanyi bawo baca inyuma bakica abaturage.
    Icyakora kuri ubu Leta ya Congo yatangiye gufatanya n'ibihugu iyi mitwe ikomokamo nka Uganda mu kuyihashya,kandi amakuru ahari n'uko hari umusaruro byatanze n'ubwo ADF itarashira burundu.

    RDC ihanze amaso ingabo z'ibihugu by'akarere ka Afurika y'Iburasirazuba zimaze kugera muri icyo gihugu ku bwinshi, n'iza Angola nazo zahageze ngo barebe ko bafatanya gushaka umuti urambye ku mutekano muke umaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-intara-za-kivu-indiri-y-imitwe-y-inyeshyamba-kubera-iki-m23-yo-bite

  • Nzagura indege! Judith wa Safi Madiba yabwiye abamuciye intege kwitega ibiri imbere #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Isimbi Tv aho yagarutse ku buzima bwe bwo hambere nubwo arimo uyu munsi.

    Judith ukunda kugaragaza ko anyuzwe n'ubuzima arimo uyu munsi avuga ko kubigeraho byari urugendo rukomeye cyane ndetse no kwigomwa kuko yagiye acibwa intege kenshi n'abantu bamubwiraga ko ntacyo azigezaho.

    Mu magambo ye yumvikana avuga ko ibyo yageragezaga gukora byose hataburaga abamuca intege rimwe na rimwe bikamukomeretsa gusa agakomeza gukora cyane kuko yari azi icyo ashaka.

    Atanga urugero Judith yavuze ko ubwo yarimo agerageza gushaka uruhushya rumwemerera gutwara imodoka abamuca intege babaye benshi bamubwira ko imodoka ntaho azayikura bitewe n'uburyo icyo gihe yagaragraga gusa ashimangira ko ibyo abantu babonaga ko atazageraho yabigezeho ndetse yanabirenze ubu icyo asigaje ari ukugura indege.

    Ati “Narayikoreraga bakandeba igihagararo n'ibyo nakoze bakampagarika ntabirangije, bakansuzugura bakavuga ngo se ubundi imodoka uzayikura he? None ubu icyo nsigaje kugura ni indege.”

    “Reka mbwire abantu banciye intege ko icyo nsigaje kugura ari indege, kuko igare nararitunze, moto narayitunze ntunga n'imodoka, none se ubwo ikindi gikurikiyeho ni iki? Cyane rwose mfite inzozi zo kugura indege.”

    Judith Niyonizera yamenyekanye ubwo yari mu rukundo n'umuhanzi Safi Madiba banakoze ubukwe icyakora kuri ubu bombi ntibakibana nkuko aherutse kubitangaza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nzagura-indege-judith-wa-safi-madiba-yabwiye-abamuciye-intege-kwitega-ibiri

  • Mbona Solange yarabaye “Igitambo cya Rubingisa” n'abandi bose barangaye mu nshingano zabo #rwanda #RwOT

    Kuva muri 'Kajugujugu' ya Covid 19 ,uknyura ku maradiyo na Televiziyo binyuranye ugaragaza ibikorwa bya Kicukiro.

    Kugera imbere ya Perezida,unaniwe gusobanura icyo wakoze ku nyubako y'umurangara ituzuye iri ku muhanda 'Abakuru' bakoresha!

    Yananijwe n'iki gukora ibyo yasabwaga?

    Solange ntiyaba yarabaye igitambo kubandi bose barangaye mu nshingano zabo?
    Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/mbona-solange-yarabaye-igitambo-cya-rubingisa-n-abandi-bose-barangaye-mu

  • Nta munyarwanda urimo ! Dore abahanzi 10 batunze agatubutse muri East Africa #rwanda #RwOT

    Inkuru irikuvugwa cyane mubitangazamakuru byo muri East Africa, ni urutonde rw'abahanzi bakize cyane kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2023.

    Uru rutonde rwakoze n'ikinyamakuru Forbes kizobereye mu gucukumbura no gukora intonde z'abanyamafranga, rwashyize hanze urutonde rw'abahanzi 10 bafite agatubutse cyane kurusha abandi muri East Africa.

    Kuri uru rutonde rw'abahanzi bagera kuri 50 batunze akayabo k'amafaranga muri East Africa, Diamond niwe uza kumwanya wa kabiri aho bavugako atunze agera kuri miliyoni 8.6 z'amadorali, ku mwanya wa mbere haza, umuhanzi akaba n'umunya politiki, Bobi Wine wo mugihugu cya Uganda, aho bivugwako atunze akayabo ka miliyoni 9.6 z'amadorali.

    Nkuko bigaragara kuri uru rutonde nta muhanzi w'umunyarwanda ugaragaramo muri 50 bakize, ibi byerekana ko bagifite urugendo rurerure rwo gukorera amafaranga mu miziki yabo.

    Abandi bari kuri uru rutonde harimo :

    3. Jose Chameleon wo muri Uganda, abarirwa muri miliyoni 8.1 z'amadorali

    4. Akothe wo muri Kenya abarirwa muri miliyoni 7.5 z'amadorali

    5. Umuraperi akaba n'umudepite Professor Jay wo muri Tanzania abarirwa muri miliyoni 7.3 z'amadorali

    6. Alikiba abarirwa muri miliyoni 7.2 z'amadorali

    7. Jaguar umuhanzi akaba n'umunyapolitiki muri Kenya abarirwa muri miliyoni 7 z'amadorali

    8. Harmonize abarirwa muri miliyoni 5.5 z'amadorali

    9. Abagize itsinda rya Sauti Sol bo muri Kenya babarirwa muri miliyoni 5 z'amadorali

    10. Bebe Cool wo mugihugu cya Uganda abarirwa muri miliyoni

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nta-munyarwanda-urimo-dore-abahanzi-10-batunze-agatubutse-muri-east-africa

  • Umukobwa ufite iminwa minini kurusha abandi ku isi yafashe hasi hejuru ashaka umugabo #rwanda #RwOT

    Andrea Emilova Ivanova, ufite imyaka 25,umugore ufite iminwa minini kurusha abandi ku isi,akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga,kubera kuvuga ko yabuze umugabo.

    Uyu mugore ufite iminwa minini ku isi yagaragaje ko adashobora kubona umugabo.

    Andrea Emilova Ivanova yakoresheje hafi ibihumbi 20.000 by'ama pound kugira ngo yibagishe iminwa inshuro 43 zose.

    Vuba aha yatewe izindi nshinge enye za hyaluronic acide kugira ngo yiyongerere iminwa.

    Uyu mugore w'imyaka 25 akunda kwibagisha kenshi kugira ngo akomeze aka gahigo ko kuba umugore ufite iminwa minini ku isi.

    Icyakora ngo na nubu ntabwo aranyurwa nuko ingana kandi arashaka kuyongera biruseho.

    Kugira ngo abone umukunzi,uyu mugore ngo arashaka kwitabira ikiganiro cyo kuri TV cyitwa “The Bachelor”.

    Nubwo ngo ashaka gukomeza gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga,uyu ngo arashaka cyane umukunzi.

    Uyu yagize ati: “Ndi umukobwa ugaragara bitandukanye kandi bidasanzwe kandi ibi ntibikundwa n'abagabo benshi.

    Nibyo koko hariho abagabo benshi bankunda cyane, ariko hariho n'abatankunda.

    Batekereza ko ntangaje kandi nasaze.

    Abagabo bamwe banyandikira ubutumwa bwihariye ku mbuga nkoranyambaga kandi bansaba ko dusohokana, bampa amafaranga,bansaba gusura ibihugu byabo, ni byiza.

    Biranshimisha kuba hari abantu bankunda kandi bifuza ko bamba hafi.

    Icyakora, nzanezezwa cyane no guhura n'urukundo rw'ubuzima bwanjye ariko sinzi igihe bizabera.”

    Nubwo Andrea yiteguye kwishyira mu kaga ajya mu biganiro byo gushaka “umugabo w'inzozi ze”, ntabwo yizeye ko azamubona.

    Yongeyeho ati: “Sinzi niba azakunda abakobwa nkanjye bafite ubwiza bw'ubukorano.

    Uyu yavuze ko yiteguye kumwerera imbuto nziza naramuka amuhisemo atarebye uko agaragara.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-ufite-iminwa-minini-kurusha-abandi-ku-isi-yafashe-hasi-hejuru-ashaka

  • Umugabo yishe umugore we amuhoye kumukanda ubugabo bari kurwana #rwanda #RwOT

    Kuri wa kabiri, tariki ya 4 Mata, umugabo yemeye ko yishe umugore we mu rubanza i Mombasa.

    Ukekwaho icyaha, Evans Katuti, yabwiye urukiko ko imirwano hagati ye n'umugore we yabaye ku ya 26 Gashyantare 2023, mu rugo rwabo i Migadini, Changamwe nyuma yo kumusangana n'undi mugabo mu buriri bwabo.

    Uyu mugabo yavuze ko yatashye mu rugo ahagana saa tanu z'ijoro avuyekureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Carabao hagati ya Manchester United na Newcastle United, agasanga undi mugabo asambana n'umugore we.

    Mu gihe barimo kurwana,ngo umugore we yamufashe udusabo tw'intanga aradukanda uyu mu kwitabara amutera icyuma aramwica.

    Katuti yabwiye umucamanza mukuru w'urukiko rwa Mombasa, Martha Mutuku, ati 'Nageze mu rugo ahagana saa tanu z'ijoro nyuma yo kureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Carabao hagati ya Manchester United na Newcastle United.

    Narebeye umukino mu kabari ko hafi y'inzu yanjye. Ngeze mu rugo, natangajwe no kubona umugore wanjye Anna Kambua, ari kumwe n'undi mugabo mu buriri bwacu bw'abashakanye.

    Umugore wanjye yafashe udusabo tw'intanga aradukanda ndababara cyane. Mu kwirwanaho, nabonye icyuma cyo mu gikoni nkimutera kabiri mu nda '.

    Yahunze amaze kwica umugore we.

    Katuti yaje kumenyesha bene wabo ibyo yakoze.

    Abavandimwe be bamugiriye inama yo kwitanga kuri sitasiyo ya polisi imwegereye.

    Yumviye inama y'umuryango we, Katuti ajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Mtito Andei mu Ntara ya Makueni.

    Nyuma ukekwaho icyaha yimuriwe i Changamwe, aho bivugwa ko yiciye umugore we.

    Ku wa kabiri, tariki ya 4 Mata, Katuti washinjwaga icyaha cyo kwica umuntu,yemeye icyaha mu rukiko.

    Uyu mugabo ntabwo arahabwa igihano n'urukiko.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishe-umugore-we-amuhoye-kumukanda-ubugabo-bari-kurwana

  • America:Trump wigeze kuba Perezida yahanuye ko igihugu kiri kwinjira mu muriro utazima #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kwinjira mu muriro utazima . byavuzwe na Donald Trump mu ijambo yavuze amaze guhakana ko nta mpapuro zijyanye n'umutungu we yahinduye agamije gusibanganya ibimenyetso.

    Ashinjwa ko izo mpapuro yazihinduye, kandi ngo iyo atabikora byari bumugireho ingaruka zikomeye mbere yo kwiyamamaza mu matora yo muri 2016.

    Trump wahoze ari umukuru w'igihugu cya America , yashinjwe ibyaha 34 mu rukiko rwa Manhattan i New York ku wa kabiri w'iki cyumweru .

    Ibyo bijyanye n'amafaranga adafifiwe ibimenyetso yahawe umukinyi wa porno Stormy Daniels, wavugaga ko bagiranye imibonano mpuzabitsina.

    Trump niwe mukuru wa Amerika ubaye uwa mbere mu gihe gishize cyose mu gihugu , n'urubanza rw'ibyaha ashinjwa.

    Yagize ati''Icyaha cyonyine nakoze ni ukuba niyemeje kuvana nta bwoba igihugu cyacu mu nzara z'abashaka kugisenya'' nk'uko uwo mugabo w'imyaka 76 yabwiye abamushyigikiye bari bakoraniye ku rugo rwiwe i Mar-a- Lago muri Floride avuye kwitaba mu rukiko.

    Yavuze ko urwo 'rubanza rw'ikinyoma' nta kindi ruhatse kitari kimwe mu mugambi w'ububisha w'aba Democrat wo kumwanduriza isura nk'umukandida mu matora y'umwaka utaha.

    Imbere y'aho yari atuje adakoma kandi acecetse mu gihe cy'iminota hafi 30 imbere y'umucamanza Juan Merchan, yumvikana avuga gusa asubiza ibibazo byiwe n'igihe yavugaga ko azaburana ahakana icyaha. Trump ntaco yabwiye itangazamakuru ubwo yasohokaga mu rukiko.

    Urwo rubanza rw'uwahoze ari umukuru w'igihugu rushingiye ku mafaranga adasobanuye neza angana na $130.000 yishyuwe mbere y'amatora y'umukuru w'igihugu yo mu 2016.

    Mu gihe kuriha ayo mafaranga binyuranije n'amategeko, gusohora amafaranga ajyanye no kwiyamamaza ntiwerekane uburyo yakoreshejwe bihanwa n'amategeko y'igihugu ajyanye n'amafaranga yo kwiyamamaza.

    Uwahoze ari umunyamabanga we, Michael Cohen — yihakanye sebuja ,avuga ko we yategetswe na Trump nk'umukoresha icyo gihe kuyishyura nawe akabyubahiriza.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/america-trump-wigeze-kuba-perezida-yahanuye-ko-igihugu-kiri-kwinjira-mu-muriro