Blog

  • Ibyabaye mbere y'uko Perezida Kagame aha Ruto amazi – #rwanda #RwOT

    Ubutumire bwo kujya mu Kiganiro n'Abanyamakuru cya Perezida Kagame na William Ruto nabwakiriye nk'abandi bose, mbwirwa ko ngomba kuba mpageze Saa Tanu n'Igice, abafotora bo bari babwiwe ko bahagera mbere kugira ngo bafate imyanya baza gukoreramo.

    Ku muntu utarajya muri Village Urugwiro, nakurangira inzira, ariko ntuzajyeyo udafiteyo gahunda! Utanayifite nabwo ntacyo waba, abantu baho bagira ubupfura, bakubaza icyo ushaka bakakuyobora uko bikwiriye.

    Kwinjira ku marembo, babanza kureba amazina yawe niba uri ku rutonde rw'abahafite gahunda, hanyuma ukinjira, ugasakwa ubundi ugakomeza. Ibyo byose nta minota ibiri bitwara.

    Aho ikiganiro n'abanyamakuru cyabereye ni ku ibaraza ryo hanze, ahantu hateye ibiti biba bitanga umwuka mwiza. Hafi yaho, haba hari agakawa cyangwa se washaka umutobe nawo ni uko kandi ntiwishyura!

    Amategeko yo muri urwo rugo ariko aba agomba gukurikizwa, ntugomba kwisanga ngo usambaguze ibyo usanze. Wicara aho wateganyirijwe ugatuza.

    Reka tugaruke ku ngingo yacu. Ku wa Kabiri Ruto yageze muri Village Urugwiro ahagana Saa Saba, ntabwo njye aho nari ndi namubonye yinjira gusa narabyumvise abasirikare bamuha ikaze, hari kuba akarasisi n'ibindi nk'ibyo. Abari bahari, ni abafata amashusho n'amafoto, naho twe bandika, ubwo wowe wari kuri televiziyo wabonye byinshi kuturusha.

    Abakuru b'ibihugu byombi bahise bajya mu biganiro, hashize umwanya baraza hatangira kuba umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye. Hasinywe 10, ni yo menshi yari asinywe na Perezida wa Kenya, bivuze ko Ruto yakoreye amateka i Kigali.

    Gusinya ntibyatinze nk'uko mwabibonye, gusa niba wari ukurikiye, ngira ngo wumvise Vivianne Mukakizima ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by'Umukuru w'Igihugu wari Umusangiza w'amagambo, asaba ababaga bamaze gusinya guhana umukono, maze abantu bari bahari bagaseka.

    Ntabwo ari uko ibyo yari ababwiye byari bisekeje, ahubwo guhana umukono [handshake] muri Kenya bifite ikindi gisobanuro gitandukanye n'icyacu biturutse ahanini ku guhana umukono kwa Uhuru Kenyatta na Raila Odinga mu guhosha umwuka mubi wari uri hagati yabo.

    Abakuru b'ibihugu bari bateguriwe ahantu bicara, iruhande rw'aho abasinya bari bari. Ariko hagati aho, mbere y'uko basohoka mu nama yabo bagera aho twari turi, hari umusore wazanye amazi [nibwira ko ari umwe mu bagize Republican Guard (Umu-GP: Soma: Umujepe)] akurikiwe n'undi mudamu wamwakiriye, maze atereka ibirahure bibiri ku meza aho Kagame na Ruto bari kwicara.

    Perezida Kagame ubwo yahaga William Ruto amazi mu kiganiro n’abanyamakuru

    Gusinya amasezerano, byamaze iminota 6 n'amasegonda 32. Muri uwo mwanya abakuru b'ibihugu byombi bamaze, nta wigeze asoma kuri ya mazi bari bateguriwe, ahubwo yari agipfundikiye nk'uko wa mubyeyi yayateguye.

    Batangiye kwakira ibibazo by'abanyamakuru, hashize iminota 24, aho nibwo ibijyanye n'amazi byaje. Muri ako kanya, Ruto ni we wari uri gusubiza ikibazo cy'Umunyamakuru wo muri Afurika y'Epfo, yari yabajije bitatu.

    Kuko nari hafi ya Perezida Kagame, mu ntera nk'iya metero ebyiri cyangwa eshatu, nabonye uko byatangiye. Nabonye Perezida Kagame yerekeza amaso mu gice cyari cyicayemo abayobozi, nanjye ndahindukira ndebayo. Naketse ko ahari hari umuntu ari kureba niba yaje. Hari hicayemo ba Minisitiri basinye amasezerano nka Biruta, Dr Uwamariya, Dr Musafiri, Bayisenge n'abandi bo muri Kenya. Hari hanicayemo abandi nka Prof Nshuti Manasseh, Gen Kabarebe, Minisitiri w'Ubutabera n'abandi batandukanye.

    Nyuma y'akanya gato, yarahindukiye areba iruhande hamwe bari bicaye, nibwira ko yabonye amazi. Areba hirya yaho ahari hahagaze abasore bacunga umutekano, arangije arahindukira areba Ruto wari uri gusubiza, ikiganiro kirakomeza nk'ibisanzwe.

    Umukuru w'Igihugu ntumbaze uko byamujemo, ariko hashize iminota 26 ikiganiro n'abanyamakuru gitangiye, yahise agenda, aterura amazi, mu kiganza kimwe, ikindi aterura akantu kari gateretseho ikirahure, ayashyikiriza Ruto, twese turaseka, nabo baraseka.

    Nyuma yahise asubira kuri ya meza, yari nko mu ntambwe imwe ye, aterura nawe ikirahure cy'amazi, ayatereka imbere ye. Ruto ati 'Urakoze cyane Nyakubahwa Perezida, ndakeka yabonye uburyo nari nyakeneye'.

    Uburyo Perezida Kagame yatekereje kujya kuzanira Ruto amazi, ntawe bitatunguye ku bantu bose bari bahari, ariko bigaragaza ikindi kintu kuri we, cy'uburyo yita ku kantu kose.

    Ni yo mpamvu udakwiriye gutungurwa no kumva avuga ko yanyuze i Musanze akahasanga umwanda, ko hari ahantu yabonye amacupa y'amazi ku muhanda, umucanga umennye ahadakwiye mu nkengero z'umuhanda, cyangwa se ko yanyuze ku Kiraro cya Kicukiro akabona ikibuga cyo muri IPRC kimeze nk'imbuga kandi ko hari inzu hafi aho imaze imyaka yubakwa ntiyuzure.

    Ni ikintu arusha benshi muri twe, cyo kwita ku bintu, agato n'akanini byose akabikurikirana.

    Dutangira navugaga uburyo bifite aho bihuriye n'ibyabaye mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi mu mpera z'icyumweru gishize. Minisitiri Utumatwishima w'urubyiruko, yavuze uburyo afite amahame yita 'aya PK [Paul Kagame]', avugamo n'iryo kwicisha bugufi.

    Byarashobokaga ko Perezida Kagame ahamagara umuntu umwe muri ba bandi nakubwiye bacunga umutekano bari hafi ye, akamubwira ati tuzanire amazi, ariko ntiyabikoze, ahubwo yahisemo kubyikorera. Uko ni ukwicisha bugufi! Uve kuri ba bandi bagutuma ikaramu kandi bayifite mu ntoki!

    Ibi ni kimwe na bya bindi bavuga ngo Perezida Kagame agira urugwiro. Utarabibona ashobora kugira ngo ni amagambo cyangwa ni amakabyankuru.

    Iyi foto yafatiwe hafi y'aho nari nicaye, Perezida Kagame yari ari gusohoka mu cyumba cya Intare Arena, hanyuma asuhuza abantu batandukanye bari bitabiriye iyi nama, ageze kuri uyu musaza [ntabwo nabashije kumenya izina rye, urizi yambwira], amusuhuzanya urugwiro.

    Ujya ubona kumwe abantu baba badaherukanye, bahura umwe agahereza umukono mugenzi we n'imbaraga nyinshi, mbese nka kwa kundi umubyeyi ashobora guhura n'umwana akamusanganira yiruka, undi agahita amuterura.

    Perezida Kagame yasuhuje uyu musaza n'urugwiro rwinshi, amuha umukono baraseka barasabana.

    Iyo avuga ngo abantu bajye bagira urugwiro, ntabwo aba avuga ibyo adakora. Ni nka kumwe avuga ati mwa bantu mwe mujye mwita ku bidukikije, amashashi arangiza, cyo kimwe n'ibindi bikozwe plastique… Ntabwo avuga ibyo adakora, ni nayo mpamvu aho aba ari, poubelle ihashyirwa usanga ikozwe mu birere!

    AMASHUSHO

    Perezida Kagame yakiranye urugwiro mugenzi we William Ruto, anamuha amazi ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru. pic.twitter.com/GXUvVTv8wm

    — IGIHE (@IGIHE) April 5, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyabaye-mbere-y-uko-perezida-kagame-aha-ruto-amazi

  • Yiyemeje gutunga umugore umwe nyuma yo kubyara abana 16 ku bagore 10 batandukanye #rwanda #RwOT

    Umwe mu bagabo bubatse izina mu guheheta mu Bwongereza, ufite abana 16 ku bagore 10 batandukanye,yiyemeje gutunga umugore umwe, nk'uko inshuti ze zibivuga.

    Bwana Keith MacDonald, w'imyaka 37, wamamaye nk'umuhehesi ruharwa nyuma yo gutwara imisoro y'arenga miliyoni 2 z'amapawundi ayakorsha mu gutera inkunga umuryango we.

    Nyuma yo kubyara bwa mbere afite imyaka 15,gushurashura kwe ntibyigeze bihagarara.

    Uyu mugabo uzwi cyane, Keith yazengurutse igihugu cyose ahura n'abagore – ndetse abatera inda,ndetse ngo hari abana babiri yabyaye nyuma yo guterera inda muri bisi itwara abagenzi.

    Nubwo yamaze imyaka myinshi asambana ndetse akanabyara abana, ubu yiyemeje kumesa kamwe abana n'umubyeyi w'umwe mu bahungu be.

    Uyu mushomeri ufite abana 16 yahisemo guhagarika urusezerero yemera kubana n'umukunzi we, Kimberley Welford banganya imyaka.

    Aba bavuze ko bishimiye nyuma yo kubana kuva muri 2015.

    Nkuko the Mirror ibitangaza,uyu Keith yabwiye inshuti ze ko ubu akunda cyane Kimberly kandi umubano wabo ari uw'ubuziraherezo.

    Aba ngo bahuye mu myaka umunani ishize,ubu bafitanye umwana w'imyaka itandatu ndetse ngo niwe muto mu bana 16 yabyaye.

    Mu nkuru mbarankuru yo kuri TV yiswe “40 Kids By 40 Women”,uyu mugabo yavuze ko yahoraga atemberera Birmingham gushaka abakobwa bo gusambanya kubera ko iwabo mu mujyi wa Sunderland yari afite isura mbi.

    Ngo iyo umugore we yabaga atwite yahitaga ajya gushaka undi mukobwa nawe akamutera inda.

    Muri 2011 uyu mugabo yaramenyekanye ubwo yahimbaga amakuru ko yapfuye kugira ngo adakomeza kubazwa indezo y'umwana we wa cyenda.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yiyemeje-gutunga-umugore-umwe-nyuma-yo-kubyara-abana-16-ku-bagore-10

  • #Igikombe cy'amahoro: APR FC yatsinze Marines FC ,Rwamagana FC itungura Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro waberaga mu Bugesera mu gihe Rwamagana City iheruka guhemba ukwezi kumwe muri atatu yatunguye Kiyovu Sports.

    APR FC yasezereye Ivoire Olympique yari yahuye na Marines FC yasezereye Etincelles FC mu cyiciro giheruka.

    Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 6 w'umukino ku gitego cya Bizimana Yannick.

    Ni igitego yinjije ku mupira wabanje gukorwaho na Omborenga Fitina bari kumwe mu rubuga rw'amahina.

    Ku munota wa 31,Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira mwiza yahawe na Mugisha Gilbert,yinjira mu rubuga rw'amahina, aroba umunyezamu Matabaro.

    Ku munota wa 37,Marines FC yabonye penaliti nyuma y'aho Omborenga Fitina akiniye nabi Amimu.Usabimana Olivier yatsindiye Marines FC igitego kuri iyo penaliti.

    Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya APR FC kuri kimwe cya Marines FC.

    Nubwo APR FC yagerageje gushaka ibindi bitego mu gice cya kabiri,umukino warangiye nta kindi gitego cyinjiye.

    Umukino wo kwishyura uzabera i Rubavu ku wa 25 Mata.

    Ku rundi ruhande,Rwamagana City FC yari imaze amezi 3 idahemba,yahembye ukwezi kumwe abakinnyi bayo bemera gukina ndetse batsinda Kiyovu Sports ibitego 3-2.

    Undi mukino ubanza wabaye kuri uyu wa Gatatu,wasize Mukura VS itsinze Musanze FC igitego 1-0.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/apr-fc-yatsinze-marines-fc-nk-ibisanzwe-rwamagana-fc-itungura-kiyovu-sports

  • Urutonde rw’abahanzi 10 bakize muri East Africa nta munyarwanda ugaragara muri 50 bari ku rutonde – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Inkuru ikomeje kuvugwa cyane hiryo no hino mu Rwanda ni urutonde rw'abahanzi 50 bakize kurusha abandi hano muri East Africa barangajwe imbere na Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda ndetse Diamond Platinumz wo mu gihugu cya Tanzania gusa kuri uru rutonde nta munyarwanda ugaragaraho.

    Dore uko 10 bambere bakurikirana :

    1. Bob Wine miliyoni               9.6 z'amadolari

    2. Diamand Platinumz            8.6 z'amadolari

    3. Jose Chameleon                 8.1 z'amadolari

    4. Akothee                                   7.5 z'amadolari

    5. Professor Jay                       7.3 z'amadolari

    6. Ali kiba                                    7.2 z'amadolari

    7. Jaguar                                     7 z'amadolari

    8. Harmonize                            5.5 z'amadolari

    9. Sauti Sol                             5 z'amadolari

    10. Bebe Cool                           4.2 z'amadolari

     

    Source : https://yegob.rw/urutonde-rwabahanzi-10-bakize-muri-east-africa-nta-munyarwanda-ugaragara-muri-50-bari-ku-rutonde/

  • Adili Erradi Mohammad yongeye guterana amagambo n’umukinnyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umunya Morocco adili Erradi Mohammad wahoze atoza Apr FC yongeye kugaruka mu binyamakuru asubizanya aterana amagambo nabahoze ari abakinnyi b'ikipe ya APR FC.

    Ibi byaje ubwo uwahoze ari umunyezamu was Apr FC Rwabugiri umar yatangarije kumwe mu bitangazamakuru amagambo agira ati: ' Adili navugako ari umutoza mwiza ariko agira ubwoba'.

    Adili nawe utajya uripfana yamusubije agira ati :' umupira w'amaguru n'umwuga ugira ururimi rumwe ni uko witwara ndetse n'umusaruro si vuga vuga. Ukwiye gusubiriza mu kibuga by'umwihariko nyuma yo kuva muri APR FC. Ndizera ko uzajya mu ikipe ikomeye nizere ko utibagiwe ibyo twagukoreye ntagiye kurondora'.

    Kugeza Ubu Adili yamaze kurega Apr FC kubwo kuba yaramusezereye mu buryo budakurikije amategrko, hakaba hategerejwe imyanzuro ya fifa.

    Source : https://yegob.rw/adili-erradi-mohammad-yongeye-guterana-amagambo-numukinnyi/

  • Criss Eazy na Jonior Giti bari mu mazi abira; aba bombi bagomba kwitaba RIB – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko yagejeje dosiye ya Criss Eazy na Junior Giti mu bushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko urwego avugira rwamaze kugeza mu Bushinjacyaha izi dosiye.

    Ati 'Nsengimana Rukundo Chistian ariwe Criss Eazy , Bugingo Bony ariwe Junior Giti na Dr. Ngoboka Dervey bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano yo kwamuganga itanga ikiruhuko. Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 3 Mata 2023. Bakurikiranywe badafunze.'

    Aba bombi bakoresheje iyi nyandiko mpimbano nyuma yaho batumiwe mu gitaramo ntibacyitabire ndetse ntibasubize n'amafaranga bahawe.

    Nyuma yo kunanirwa kwitabira igitaramo Criss Eazy yari kuririmba mo bari batumiwe mo na Musanze Caves Hotel iherereye I Musanze kandi babona bataribusubize amafaranga bahawe, bahisemo kwifashisha uburyo bw'inyandiko mpimbano babeshya ko Criss Eazy arwaye kandi yahawe ikiruhuko na mu gahanga.

    Iyi hotel yari yabatumiye yifuza gusubizwa amafaranga yabo ndetse bagahabwa n'indishyi y'igihombo bagize kuri uwo munsi, dore ko Criss Eazy we yari yamaze kurya ibihumbi 500frw

    Source : https://yegob.rw/criss-eazy-na-jonior-giti-bari-nibyago-kuko-bagomba-kwitaba-rib/

  • Intambara y’amagambo irakomeje Bruce Melodie ati: mureke twubake umuziki mureke utwo dutiku twanyu – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Bruce Melodie abwiye amagambo akakaye Ddumba wibasiye umuhanzi wo mu gihugu cy'u Burundi Big Fizzo avuga ko afitiye ishyari abana.

    Bruce Melodie umaze imyaka itari mike mu muziki avuga ko nta muntu ukwiriye gusuzugura umuntu wa mutanze mu muziki kandi ko Big Fizzo n'abandi bahanzi bageze mbere mu muziki bakwiriye icyubahiro cyabo.

    Yagize ati :'Big Fizzo yatangiye umuziki ngewe ntarabona amafaranga yanyinjiza mu gitaramo ke ndetse nabandi bahanzi harimo The Ben na Meddy hamwe Tuff Gang rero nta mpamvu yo kububahuka'.

    Melodie yakomeje abwira Ddumba ko bakwiriye kugabanya ubutiku bwabo atazaho bwavuye kuko Fizzo yazamuye imyidagaduru gusa Ddumba we avuga ko Big Fizzo adashyigikira abana bari kuzamuka.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-ati-mureke-twubake-umuziki-mureke-utwo-dutiku-twanyu/

  • “Mubwire Bruce Melody ajye agabanya utuyoga twa make” Bruce Melody akomeje kwibasirwa nyuma yo guterana amagambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byose biri guturuka ku ntambara y'amagambo yashojwe kuri Big Fizzo wo mu Burundi, itangijwe na Ddumba.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wakabiri mu kiganiro kimbona nkubone kuri Instagram (live) Bruce Melody waruri kuvugira Big Fizzo yateranye amagambo na Ddumba wihaye Big Fizzo.

    Gusa nyuma yo guterana amagambo ntibyarangiriye aho kuko Ddumba yakomeje gushotora Bruce Melody amukurikiza amagambo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Ddumba yanditse agira ati 'Mubwire Bruce Melody ajye agabanya utuyoga twa make'.

    Video igaragaza uburyo bateranye amagambo.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mubwire-bruce-melody-ajye-agabanya-utuyoga-twa-make-ddumba-akomeje-kwiha-bruce-nyuma-yo-guterana-amagambo/