Blog

  • Abakinnyi bakomeye bahombeye Chelsea yabatanzeho akayabo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, ni imwe mu makipe azwiho kugura abakinnyi benshi bahenze ndetse abakinnyi batari bake bagira indoto zo kuba bayikinira.

    Kuva yagurwa n'umuherwe, Roman Abramovich muri 2003, Chelsea yatanze amafaranga atari make igura abakinnyi bakomeye, kugira ngo bayifahe kwegukana ibikombe bitandukanye.

    Mu isoko ry'igura n' igurisha ryo muri Mutarama 2019, Chelsea yasinyishije abakinnyi benshi barimo ba Mudryk,Enzo,Madueke,Santos n'abandi ariko kugeza ubu nta musaruro batanze.

    Umuryango wifuje kubagezaho abakinnyi 5 batahiriwe no kwerekeza i London muri Chelsea.

    FERNANDO TORRES


    Uyu rutahizamu ukomoka muri Espagne, yasinye muri tariki 31 Mutarama 2011, avuye muri Liverpool, aca agahigo ko gutangwaho menshi mu mateka ya shampiyona y'u Bwongereza, aho bivugwa ko yatanzweho agera kuri miliyoni 50 z'amapawundi.

    Torres uzwi nka 'El Nino', wari mu bihe byiza, mbere yo gusinya muri iyi kipe, iyo urebye ibyo yaje kugeraho ugereranyije n'akayabo yatanzweho, bigaragara ko yahombeye ikipe ya Chelsea.

    El Nino, ni umwe mu bakinnyi bangirijwe izina mu mupira w'amaguru mu gihe cyose yabaye muri Chelsea. Mu myaka 4 (2010-2014), yamaze muri Chelsea, Torres yabashije gukina imikino 172 atsinda ibitego 45, umusaruro uri hasi cyane ugereranyije n'uko yari yitwaye muri Liverpool ndetse na Atletico Madrid. Ibi byaje gutuma mu mwaka wa 2014-2015, atizwa muri AC Milan yo mu Butaliyani.

    ANDRIY SHEVCHENKO

    Shevchenko ukomoka muri Ukraine, mu myaka 7 yamaze muri Milan AC yatsinze ibitego 175 mu mikino 296,ari no mu batsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League aho yatsinze ibitego 48 mu mikino 100.

    Uyu rutahizamu watwaye Ballon d'Or mu 2004, ishusho ye nka rutahizamu yatumye Chelsea imutangaho miliyoni 30.8 z'amapawundi, ndetse yesa n'agahigo ko gutangwaho menshi (2006).

    Shevchenko yabaye undi rutahizamu utarahiriwe no kwerekeza I Stamford Bridge.Kimwe n'abandi, yananiwe gufatisha muri shampiyona y'u Bwongereza, aho yatsinze ibitego 23 mu mikino 77 yakinnye mu marushanwa yose.

    Shevchenko byagiye bivugwa ko akundwa na Abramovic, bigatuma yihanganirwa na Mourinho, kuza kwa Luiz Felipe Scolari, byamuciriye inzira zo gusohoka muri Chelsea ku ntizanyo agaruka muri Milan AC (2008-2009), yahozemo gusa ntiyabasha kugaruka mu bihe bye biza.

    MICHAEL BALLACK

    Uyu mukinnyi wari wageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Champions League ari kumwe na Bayern Leverkusen (2001-2002), agatwara igikombe cya shampiyona na Bayern Munich, yifujwe n'amakipe menshi akomeye ku mugabane w'u Burayi arimo; Manchester United, Inter Milan na Real Madrid.

    Uyu wari kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Budage, yaje guhitamo gukinira Chelsea mu 2006, asanzemo abakinnyi beza bo hagati mu kibuga barimo; Michael Essien, Claude Makélélé, Lampard, Robben na Duff.

    Gusa ntabwo byamworoheye kuko mu myaka igera kuri 4 yahabaye, ntiyatanze umusaruro yari yitezweho. Yari muri Chelsea yatwaye igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza, yatozwaga na Carlo Ancelotti, ntabwo yaje guhabwa amasezerano mashya bitewe n'imyaka yari afite.

    HERNAN CRESPO

    Hernan Crespo wari umukinnyi uhenze ku Isi, abikesha intangiriro nziza yagize muri Kariyeri ye mu Butaliyani, atwara igikombe kiruta ibindi mu Butaliyani akinira Parma.

    Ibi byaje kumuhesha kwerekeza muri Lazio aguzwe akayabo. Mu 2003, yaje kwerekeza muri Inter Milan, maze Chelsea itangira guhamagara. Muri uwo mwaka, Crespo yerekeje muri Chelsea, atanzweho miliyoni 16.8 z'amapawundi.

    Mu mwaka we wa mbere Crespo yakinnye imikino 31 atsinda ibitego 12. Ubwo Jose Mourinho yageraga muri Chelsea asimbuye Claudio Ranieri, byagaragaye ko nta mwanya afitiwe mu ikipe y'uyu mutoza, nyuma yo kuza kwa Didier Drogba.

    Yaje gutizwa muri AC Milan asabwe na Carlos Ancelotti, aho yamaze igihe kinini ari intizanyo ndetse mu 2008, ubwo amasezerano yari arangiye, Chelsea yaje kumurekura.

    KEVIN DE BRUYNE

    Uyu mubiligi waje muri Chelsea tariki 31 Mutarama 2012, asinye imyaka 5, yagaragazaga ko yari afite ubushobozi bwo kuzavamo umukinnyi ukomeye muri iyi kipe.

    Ntabwo yaje guhabwa umwanya wo gukina kuko tariki 2 Kanama 2012, Chelsea yatangaje ko imutije muri Werder Bremen yo mu Budage, maze yitwara neza aho yatangiye mu kibuga mu mikino 33 atsinda ibitego 10.

    Yaje kugaruka muri Chelsea tariki 01 Nyakanga 2013, aho yijejwe ko yashoboraga gukinishwa muri uwo mwaka w'imikino. Mu mwaka wakurikiyeho (2013-2014), mu isoko ryo mu kwezi kwa Mbere, De Brune byarangiye agurishijwe mu yindi kipe yo mu Budage, ariyo Wolfsburg, imutanzeho miliyoni 18 z'amapundi.

    De Bruyne yaje kugaruka mu Bwongereza aguzwe na Manchester City tariki 30 Kanama 2015, atanzweho miliyoni 55 z'amapawundi, aba umukinnyi wa kabiri uguzwe menshi muri shampiyona y'u Bwongereza inyuma ya Ángel Di María wari waguzwe na Manchester United mu 2014.

    Mu mwaka umwe yabaye muri Chelsea (2013-2014), Kevin De Brune w'imyaka 27 y'amavuko yabashije kuyikinira imikino 3 gusa, nta gitego yabashije gutsinda.

    MOHAMED SALAH

    Kuwa 23 Mutarama 2014, Chelsea yatangaje ko yumvikanye na Basel ku igurwa rya Salah ku kayabo ka miliyoni 11 z'amapawundi.

    Nyuma y'iminsi itatu uyu mukinnyi yasinyiye Chelsea aba umunya Misiri wa mbere usinye mu ikipe yo mu mujyi wa London.

    Liverpool nayo yashakaga gusinyisha uyu rutahizamu wa Base ariko The Blues iyica mu rihumye iramwegukana.

    Bigitangira,Salah yabanje kuvugwa mu mpaka z'uko ashobora kutemererwa gukinira Chelsea ahubwo agasubira iwabo gukora imirimo ya gisirikare nkuko bisanzwe ari itegeko ku banya Misiri bose.

    Ibi byaganiriweho n'abayobozi b'iwabo birangira akuriweho iyi mirimo akomeza akazi ko gukinira Chelsea.

    Kubera ubwinshi bw'abakinnyi Chelsea yatozwaga na Jose Mourinho yari ifite,uyu mukinnyi yabuze umwanya wo gukina ajya ku ntebe biratinda.

    Uyu yakinnye imikino 3 ya Premier League,ibiri ya Champions League n'itatu mu gikombe cy'igihugu.

    Mohamed Salah byarangiye atijwe muri Fiorentina nyuma y'amezi 6 gusa,nyuma ajya muri AS Roma binarangira yerekeje muri Liverpool aho ari gukorere amateka n'ubu.

    Mu mikino 13 yakiniye Chelsea,Mo Salah yatsinze ibitego bibiri gusa.

    Abandi bakinnyi bapfiriye ubusa Chelsea barimo Romelu Lukaku,André Schürrle,Alvaro Morata,Tiemoue Bakayoko,Gonzalo Huguain,Timo Werner n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-bakomeye-bahombeye-chelsea-yabatanzeho-akayabo

  • Impaka ntizishira!Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Ariel Wayz mu masura atandukanye(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga n'ijwi riryoheye amatwi byumvikana mu bihangano bye.

    Wayz yatangiye kumenyekana cyane muri 2020 amenyekana nk'umukobwa w'umunyempano itangaje kandi ukiri muto by'umwihariko amenyekana cyane nk'umuhanzikazi ukunda kwambara imyambaro ya gisore.

    Mu minsi ishize Ariel Wayz yaje gutungurana asohora amafoto yambaye nk'abakobwa ubwo yateguzaga indiribo 'You Should Know' ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi benshi bashimangira ko agaragara neza mu myambaro y'abakobwa ku rundi ruhande kandi abandi bavuga kuba umukobwa atari ibintu bye akwiye gukomeza kwambara nk'abasore kuko ari ibintu bimubereye cyane.

    Kuva icyo gihe uyu muhanzikazi yatangiye kujya anyuzamo agasangiza abakunzi be amafoto amugaragaza nk'umukobwa ariko ku rundi ruhande wa mwihariko we ukaganza ariko nubu impaka ntizijya zishira buri uko asangije abamukurikira amafoto ye atandukanye mu butumwa abantu bashyiraho usanga baba bayagereranya.

    Dore amwe mu mafoto ya Ariel Wayz amugaragaza mu masura atandukanye atuma benshi bahora bayagereranya.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/impaka-ntizishira-mu-mafoto-atandukanye-ihere-ijisho-uburanga-bwa-ariel-wayz-mu

  • Muhanga: Abantu 340 bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano #rwanda #RwOT

    Hashize igihe mu bice by'umujyi wa Muhanga havugwa ibibazo bijyanye n'abantu batega abaturage bakabambura ibyo bafite birimo na Terefone, abandi bagafatirwaho imihoro n'Ibyuma, bagakurwamo imyenda bambaye bakayijyana, hakaba n'abakomeretswa. Abantu 340 bakekwa, bafatiwe mu bikorwa by'ubu bugizi bwa nabi bwibasira abaturage, barafashwe bacumbikiwe mu kigo kinyurwamo by'igihe gito.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye abikorera bo mu mujyi w'aka Karere bari mu nama y'Inteko rusange ko hashize igihe hafashwe abantu 340 bagaragaye mu bikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage mu bice bitandukanye.

    Yagize ati' Kugeza ubu dufite abagera kuri 340 bacumbikiwe mu kigo cyakira abafashwe, bacyekwaho bimwe mu bikorwa bihungabanya umudendezo w'abaturage mu bice bitandukanye by'uyu mujyi, ndetse tukabona ko bidakwiye ko abantu bahora bavuga ko babangamiwe n'abo. Iyo tumaze kubafunga ni mwebwe muhindukira mukadusaba ko tubarekura maze bakagaruka bataranahindutse bagasubira muri bya bikorwa byari byaratumye tubafata, bakongera gutuma abaturage n'abikorera bakora bafite igishyika cy'uko bataha bakamburwa'.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB ishami rya Muhanga riherereye mu murenge wa Nyamabuye, Venuste Nyirimigabo yabwiye abikorera ko mu minsi ishize urwego abereye umuyobozi rwagiye rwakira ibibazo bijyanye n'ubushukanyi bugamije kwereka ababwinjijwemo ko bagiye kubona ubukire buhutiyeho, ibyo bigatuma habaho ubwambuzi kuko basabwa kujyana nabo bakabasaba amaterefoni n'amafaranga bakababwira ko bajya kuzana ibindi bintu byo gukoresha bamara kugenda nabo bagatwara ibyo basigiwe, wagaruka ugasanga bigendeye.

    Akomeza avuga ko uko bucyeye, ubu bwambuzi n'ubugizi bwa nabi birushaho kwiyongera cyane, ko kandi ababukora bahungabanya umutekano w'abantu n'ibyabo. Yibutsa ko bikomezanyije umuvuduko biriho hari abakwisanga bakennye burundu.

    Kanyankore Ally Xavier, rwiyemezamirimo avuga ko bibabaje kubona umuntu yamburwa utwo yakoreye bikomotse ku mutekano mucye uterwa na bamwe mu bantu banze gukura amaboko mu mufuka, ahubwo bumva bashaka kurya batakoze.

    Yagize Ati' Twebwe twikorera biratubabaza iyo umuntu yabyutse ajya gushaka amafaranga yo gutunga umuryango we, barangiza bakagutegereza ugeze hafi y'iwawe. Hari insoresore zitagira akazi ndetse ugasanga barashaka gutwara ibyo batavunikiye, usanga ari umuco mubi cyane ukwiye kwamaganwa. Twijejwe ko ibi bibazo bigiye kurangizwa n'abashinzwe umutekano'.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko hari abahungabanyije umutekano w'abantu n'ibintu barafatwa. Yemeza ko ibyo bikorwa bimaze kugabanuka. Yongera ho ko inzego z'umutekano zibizeza ko ibi bibazo byose birimo kuvugutirwa umuti urambye.

    Ibikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage n'ibyabo, bikorerwamo urugomo rukomeretsa ndetse hakaba n'ababiburiramo ubuzima, bimaze iminsi ari ikibazo gihangayikishije abaturage. Basaba inzego zose bireba guhagurukira iki kibazo, ababifatiwemo bagahanwa by'intangarugero, byaba na ngombwa bakajya bazanwa ku mugaragaro mu ruhame rw'abaturage bakanabamenya kuko kenshi aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro cyangwa se ibyo baba bakoze bakaba bihereranye umuntu, bamuteze ari wenyine cyangwa se bagatera mu rugo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/05/muhanga-abantu-340-bafatiwe-mu-bikorwa-bihungabanya-umutekano/

  • Ahazaza h'urubanza rwa Kabuga rushobora guhagarikwa kuko atakibuka ibyo aregwa – #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru gishize nibwo umucamanza Iain Bonomy yasoje kumva raporo y'impuguke zari zashyizweho n'urukiko, ngo zisuzume ubushobozi bw'imitekerereze ya Kabuga, niba ameze neza ku buryo urubanza rwakomeza.

    Inzobere mu by'imitekerereze ya muntu zirimo Umunya-Irlande, Prof Henry Kennedy, Umwongereza Gillian Mezey n'Umubiligi Prof Patrick Cras bemeje ko Kabuga afite ibibazo byo kwibagirwa 'bikomeye', ku buryo bigoye ngo agire icyo abazwa cyangwa asubize urukiko cyashingirwaho urukiko rufata umwanzuro ku byo ashinjwa.

    Prof Henry Kennedy yavuze ko Kabuga afite ikibazo mu kumva ibyo abwiwe, kandi ko akenshi atamenya gutandukanya ibyo asubiza.

    Abajijwe niba uburwayi bwa Kabuga buri ku kigero cyoroheje cyangwa cyo hejuru, Prof Kennedy yavuze ko biri ku kigero 'cyo hejuru'.

    Yavuze ko mu isuzuma yakoze, akenshi Kabuga yasubizaga atabanje kumva ikibazo abajijwe cyangwa agasubiza ibihabanye n'ibyo abazwa.

    Abacamanza babajije Kennedy niba Kabuga ataba abeshya kugira ngo abone uko acika ubutabera, undi asubiza ko raporo ye yashingiye no ku zindi z'abaganga bamaze igihe bakurikirana ubuzima bwo mu mutwe bw'uregwa, bityo ko bigoye kuvuga ko ari ibyo yigira.

    Prof Gillian Mezey we yavuze ko Kabuga atazi niba afunzwe cyangwa ari hanze akurikije ibibazo bitandukanye yagiye amubaza.

    Yavuze ko hari ubwo yavaga mu rukiko yabazwa ibyo yari yagiyemo, undi ntabyibuke cyangwa yabazwa aho yumva ashaka kuba ari mu gihe kizaza, agasubiza ko aho ari ntacyo hamutwaye.

    Mezey yavuze ko amahitamo Kabuga agira ari igihe gusa azaniwe ibintu bibiri bigaragara ngo ahitemo, nk'iyo umuzaniye icunga n'umuneke, ashobora guhitamo kimwe ariko nabwo ukaba utamenya niba yabihisemo yabanje kubitekerezaho.

    Umunyamategeko wa Kabuga, Emmanuel Altit, yasabye urukiko ko rutegeka ko 'umukiliya we atameze neza mu mutwe ku buryo yakomeza kuburanishwa'.

    Altit yavuze ko kubera kwibagirwa, Kabuga nta bushobozi afite bwo kungurana ibitekerezo n'abamwunganira cyangwa se kuba yabaha amabwiriza bagenderaho, bityo ko gukomeza kumuburanisha kubyo atibuka nta butabera yaba ari guhabwa.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko kuburanisha Kabuga hashingiwe ku bimenyetso bihari aho kugira ibindi abazwa, ariko abamwunganira bakavuga ko byaba atari byo kuko kugira icyo bamwunganiraho, bakaba babasha kuvugana na we akabaha amabwiriza kandi ukurikije ubuzima bwe bwo mu mutwe, ngo ntacyo ashobora kubamarira.

    Ibya Kabuga bizarangira bite?

    Mu mategeko ashyiraho Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ari nayo akurikizwa mu Rugereko rwasigariyeho urwo rukiko aho Kabuga ari kuburanishirizwa, nta ngingo zigaragaza uko byagenda mu gihe uregwa bigaragaye ko atabasha gukomeza urubanza kubera ko afite ikibazo cy'imitekerereze cyangwa imikorere y'ubwonko.

    Dr John Tobin mu nyandiko ye yise 'The psychiatric defense and international criminal law' yavuze ko kuba ntacyo amategeko ashyiraho Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa urwashyiriweho iyahoze ari Yugoslavia avuga ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bw'abashinjwa, bituma izo nkiko mu gihe zihuye n'ibibazo nk'ibyo hitabazwa ibimenyetso n'ubushishozi bw'umucamanza mu gufata imyanzuro.

    Ibyo bivuze ko ubunararibonye bw'abacamanza baburanisha Kabuga n'ibimenyetso by'abaganga aribyo bizagenderwaho hafatwa umwanzuro ku ikomeza ry'urubanza rwe.

    Prof Susan J. Lewis, inzobere mu mategeko n'ibibazo mu mikorere y'ubwonko bwa muntu, yigeze kwandika ko 'Rimwe mu mahame y'ibanze y'imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha ari uko umuntu mbere yo kuburana abanza kugaragaza ko akomeye mu mutwe ku buryo yumva ibyo ashinjwa.

    Amategeko ateganya ko umuntu akwiriye kuba afite ubushobozi buhagije bwo kungurana ibitekerezo n'abamwunganira mu mategeko kandi akaba asobanukiwe ibimenyetso n'ibindi bishingirwaho ashinjwa ibyaha.'

    Susan yavuze ko mu gihe urubanza rutangiye hakabaho gushidikanya ku bushobozi bw'umuburanyi mu gukurikirana urubanza, umucamanza ashyiraho itsinda ry'inzobere zigasuzuma ubushobozi bw'imitekerereze by'uregwa raporo igashyikirizwa urukiko.

    Buri nzobere mu zahawe akazi n'urukiko ihabwa umwanya igasobanura ibikubiye mu byo yasuzumye n'umwanzuro yabonye, akagira inama urukiko icyakorwa.

    Ibyo inzobere zashyikirije umucamanza, ni byo yifashisha afata umwanzuro niba uregwa ashobora gukomeza kuburanishwa cyangwa se niba iburanisha ryahagarara.

    Uwo urukiko rusanze nta bushobozi ubwonko bwe bufite ku buryo urubanza rwakomeza, ntabwo arekurwa ahubwo yoherezwa mu bitaro byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, akitabwaho kugira ngo barebe niba yakoroherwa, agakomeza urubanza.

    Mu gihe bigaragaye ko ubumuga afite bukomeye ku buryo bidashoboka ko akira, urukiko rushobora gutegeka ko uregwa aguma mu bitaro agakomeza kwitabwaho.

    Ikibazo gikomeye ni uko urukiko mpanabyaha mpuzamahanga nta bitaro byihariye byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe rufite, bityo n'igihe bibaye ngombwa ko rufata uwo mwanzuro, ko rugomba kuhoreza umurwayi mu bindi bitaro runaka aho azakurikiranirwa.

    Inzobere zagaragaje ko Kabuga adakomeye mu mutwe ku buryo ibyo yavuga mu rukiko byakwifashishwa mu gufata umwanzuro ku byaha aregwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahazaza-h-urubanza-rwa-kabuga-rushobora-guhagarikwa-kuko-atakibuka-ibyo-aregwa

  • Hagiye gutegurwa integanyanyigisho iha amahirwe abana bafite 'Autisme' – #rwanda #RwOT

    Gahunda y'uburezi budaheza igaruka mu ntego z'iterambere rirambye SDGs, ndetse u Rwanda rwakoze byinshi mu gutuma uburezi bugera ku bana bose bagejeje igihe cyo kwiga.

    Ku rundi ruhande ariko, hari ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autisme bavuga ko ahenshi hari mu bice by'icyaro hari abana batabasha guhabwa uburezi, kuko amashuri asanzwe adafite ubushobozi bwo kubafasha.

    Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubukangurambaga kuri ubu bumuga kuri uyu wa 4 Mata 2023, Rosine Duquesne Kamagaju, uyobora Ikigo Autisme Rwanda, nawe yashimangiye ko abana biga mu mashuri yagenewe abafite ubu bumuga ari abifite gusa, abakene batabasha kwigondera ikiguzi cy'uburezi bwabo.

    Ati 'Ubu abana bitabira amashuri ni abo mu miryango yishoboye kuko ibigo bihari ni ibyigenga. Amikoro mu muryango ni make cyane. Ndumva Minisiteri zitandukanye zikwiye kubyitaho kuko Autism igira ingaruka ku muryango wose muri rusange.'

    Yongeyeho ko mu gihe bamaze kwigisha abana mu burezi bw'ibanze, bagwa mu ihurizo ryo gusanga nta handi bakwerekeza kuko ari abana bafite imikorere y'ubwonko yihariye, ikeneye imyigire n'imyigishirize yihariye.

    Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko bari kuvugurura integanyanyigisho, bityo ngo bazakorana na Autisme Rwanda, bazongeramo gahunda zifasha abana bafite Autisme kugira ngo na bo babone uburezi nk'uko n'abandi babuhabwa.

    Yagize ati 'Icyo twabonye ni uko mu nteganyanyigisho zacu hari ikigomba kongerwamo,[…] twabonyemo icyuho cy'aba bana bafite Autisme, ariko tuzagikuramo. Mu kuvugurura integanyanyigisho, Autism Rwanda bazaza batubwire uburyo bakoresha kugira ngo umwana wese abashe gufashwa mu rwego arimo, tubwongeremo.'

    Dr Mbarushuimana yakomeje avuga ko bazanahugura abayobozi b'ibigo by'amashuri mu gihugu hose kugira ngo nihagira n'umwana ugaragara mu ishuri afite Autisme azajye ahabwa uburenganzira akwiye guhabwa.

    Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, igaragaza ko umwe mu bana 100 aba afite ubumuga bwa Autisme.

    Kugeza ubu mu Rwanda nta mibare nyakuri y'abafite ubu bumuga ihari, gusa Ikigo Autisme Rwanda kivuga ko kuva cyatangira muri 2015 kimaze kwakira abana 300, cyahaye uburezi bw'ibanze.

    Gusa mu rwego rwo kumenya abana bafite ubu bumuga, hari porogaramu ya mudasobwa yitwa 'IGAJU' iri gukorwa, abantu bazajya biyandikishamo, bagasubiza ibibazo ibabaza, hanyuma umwana watangiwe amakuru iyo porogaramu ikavuga niba akwiye kugana inzobere mu kwita ku bantu bafite Autisme ikwegereye.

    Autisme ni ubumuga buvukanwa, bugaragara umwana ageze mu kigero cy'amezi umunani kuzamura, aho imyitwarire ye iba idasanzwe, ku buryo iba itandukanye cyane n'iy'umwana ufite ubuzima buzira umuze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutegurwa-integanyanyigisho-iha-amahirwe-abana-bafite-autisme

  • Perezida Kagame na Ruto basuye Kaminuza ya RICA yigisha ubuhinzi n'ubworozi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Perezida Ruto ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.

    Perezida Kagame na Ruto basuye iyi kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1 300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n'ubworozi n'ibindi bijyanye n'amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y'ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.

    Ni kaminuza y'icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n'ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'umuryango Howard G. Foundation.

    Iherereye mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera. Yafunguye imiryango mu 2019 imfura zayo zizajya ku isoko ry'umurimo muri Kanama uyu mwaka. Ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw'u Rwanda.

    Nyuma yo gusura iri shuri, Perezida Ruto yanditse kuri Twitter ko ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga rigezweho ryo kuhira bushobora kongera umusaruro w'ibiribwa muri Kenya no kubyongerera agaciro.

    Yashimangiye ko inzira yo kubigeraho ari ugusangira ubumenyi hagati y'inzego n'abafatanyabikorwa bose.

    Ati 'Gushyira ingufu mu bufatanye bwacu n'abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'urwego rw'abikorera muri iyi gahunda, bizatuma tuzamura ukwihaza mu biribwa n'iterambere ry'imibereho ya miliyoni z'abaturage'.

    Muri porogaramu y'imyaka itatu, uwiga muri RICA ahavana impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri siyansi mu buhinzi n'ubworozi (Conservation Agriculture). Ashobora kandi guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production,) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).

    Integanyanyigisho z'iyi kaminuza zikoze mu buryo bufasha umunyeshuri kwiga, gukora ubushakashatsi no kwitoza ibyo yiga hagendewe ku miterere y'umuryango nyarwanda. Yigishwa kandi ibijyanye n'ubucuruzi, imiyoborere, kwihangira umurimo no gukoresha itumanaho.

    Ni ishuri rifite umwihariko wo kwigisha ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi mu Cyongereza bitandukanye n'izindi kaminuza zigisha ubuhinzi muri Afurika.

    Perezida Kagame na Ruto basuye iri shuri nyuma y'uko kuwa Kabiri bakurikiye isinywa ry'amasezerano 10 arimo ajyanye n'uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ayandi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

    Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi, bakaba barasinye amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi.

    Ni kaminuza ya Kabiri yo mu Rwanda Ruto yasuye nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yasuye Carnegie Mellon University ishami ry'u Rwanda, iyi kaminuza ikaba igiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo yizemo.

    Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Ruto mu Rwanda, ari kumwe na Perezida Kagame basuye ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi

    Ubwo Perezida Kagame na Ruto bageraga muri Kaminuza ya RICA

    Basobanuriwe amasomo atangirwa mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi

    Ni ishuri rikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha ubuhinzi n’ubworozi

    Ikoranabuhanga mu kuhira ni bimwe mu byigishwa abiga muri RICA

    Bigishwa no gutunganya ibikomoka ku buhinzi

    Perezida Ruto asobanurirwa uko ubuhinzi bukoresha imashini bukorwa

    Imfura z’iri shuri zizasoza amasomo muri Kanama 2023

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-ruto-basuye-kaminuza-ya-rica-yigisha-ubuhinzi-n-ubworozi

  • Ese Real Madrid iremera gukomeza gusuzugurwa n’ikipe ya FC Barcelona – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ikunzwe cyane ya Real Madrid yo mu gihugu cya Español ifitanye umukino ukomeye cyane n'ikipe ya FC Barcelona ikaba yahize ko itongera gutsindwa niyi kipe.

    Real Madrid umukino ubanza yatsinzwe igitego kimwe ku busa mu rugo i Madrid imbere y'abafana n'ikipe ya FC Barcelona bahora bahanganiye ibikombe bitandukanye bikinirwa ku mugabane w'Iburayi gusa ikipe ya FC Barcelona muri iyi minsi isa nkiyigaruriye ikipe ya Real Madrid dore ko imaze imikino myinshi itabasha gutsinda ikipe ya FC Barcelona.

    Ikipe ya Real Madrid yarahiye ko igomba gutsinda ikipe ya FC Barcelona imaze iminsi ibasuzugura cyane gusa i catalunha nabo barahonda agatoki ku kandi ati uwagutsindiye murugo ntaho yagiye dore ko ikipe ya FC Barcelona iyoboye ikipe Real Madrid ku rutonde rwa shampiyona.

    Umukino ubanza warangiye ari igitego kimwe kitsinzwe na myugariro Eden Miritao ukinira ikipe y'igihugu ya Brazil mbibutsa ko bari mu mukino y'igikombe cya Carabao cup kandi uyu mukino niwo urebwa n'abantu benshi ku Isi kurusha indi mikino yose ukaba uzwi ku izana rya El Clásico.

    Uyu uteganyijwe saa tatu z'ijoro hano mu Rwanda kuri Stade ya FC Barcelona yitwa camp nou stadium iherereye i catalunha.

    Source : https://yegob.rw/ese-real-madrid-iremera-gukomeza-gusuzugurwa-na-fc-barcelona/

  • Uko mbibona: Niba koko abantu bigira ku makosa ,Werurwe yagasize FERWAFA iminuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) , ni urwego rugenzura ruhago nyarwanda, ariko amakosa akomeje kwisuka umusubirizo.

    FERWAFA yagiye ivugwamo udukosa twahato na hato, byaje kuba bibi muri uyu mwaka aho nta cyumweru cyirenga abanyamuryango( amakipe) badatatse ibibazo, bigitangira amakipe yatakaga kwibwa , akavuga ko abasifuzi basigaye babogama.

    Ukwezi kwa Gatatu ko, FERWAFA yahuye n'ihurizo ry'ikibazo cy'ikipe ya Rayon Sports n'Intare zari zaranze gukina umukino zari zifitanye, hiyongeraho n'ikibazo cy'ikirego cya Benin, isaba Mpaga.

    Ikibazo cy'aya makipe 2 cyatangiye tariki 08 Werurwe umunsi Rayon Sports ifata urugendo ikerekeza i Nyamata kuri sitade ya Bugesera igiye gukina, mu gihe ikiri munzira habura amasaha abiri ngo umukino ube ikamenyeshwa ko uyu mukino utakibaye.


    Aha FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko uyu mukino wimuriwe tariki 10 Werurwe.

    Nyuma ya saa sita kuri uwo munsi Rayon Sports yahise itumiza ikiganiro n'abanyamakuru byihuse, Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle maze atangaza ko Gikundiro yikuye mu Gikombe cy'Amahoro kubera ibyo yise akajagari kari mu mitegurire yiri rushanwa. Ku itariki 8 , Rayon Sports yahise yongera ivuga ko igarutse mu irushanwa.

    Aho nibwo FERWAFA yatangiye kubonwa nkaho nta mbaraga ifite, kuko tariki 12 , Intare nayo yamenyesheje FERWAFA ko itazigera ikina na Rayon Sports.
    Aha ubuyobozi bw'Intare bwavugaga ko buzakina na Police FC gusa.

    Umukino wa Rayon Sports n'Intare wabijije icyuya FERWAFA

    Bidatinze taliki 24 Werurwe FERWAFA yakomeje gukosoza ikosa irindi, yasubije ibaruwa ya Intare FC yasabaga gutera Rayon Sports mpaga igira iti'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatesheje agaciro ubusabe bw'Intare FC bwo gukomeza mu kindi cy'icyiciro mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro nyuma yuko Rayon Sports ibanje kwikura muri iri rushanwa.'

    'Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.'
    Icyo gihe , ku itariki 26 ,bucya umukino ngo ube , Rayon Sports yavuze ko umukino usubitswe.

    Umwanzuro FERWAFA yaraye itangaje

    FERWAFA yagumye itumiza inama ziga kuri uwo mukino, kera kabaye mu ijoro ku itariki 04 Mata, bemeza ko umukino ugomba kuzaba ku munsi amakipe azamenyeshwa.

    Benin isabira Amavubi guterwa mpaga:

    Ikosa rindi FERWAFA yakoze muri Werurwe, ni ugikinisha Muhire Kevine umukino wa Benin kandi Afite amakarita y'umuhondo atamwemerera gukina.

    Benin yaregeye CAF ivuga ko Kevin atari yemererwe gukinira Amavubi

    Ku itariki 28/03 ubwo Amavubi yakinaga na Benin kuri Kigali Pelé Stadium, amakipe akanganya igitego kimwe kuri kimwe. Umukino urangiye umutoza wa Benin yavuze ko barangije kurega Amavubi muri CAF ko yakinishije umukinnyi ufite ibihano.

    Icyo gihe ugendeye ku mashusho bigaragara ko Muhire yabonye ikarita y'umuhondo ku mukino wa Senegal anayibona kuwa Benin. Bivuze ko atarigukina umukino w'i Kigali.
    Gusa nubu icyo kirego , CAF ntiracyanzura.

    Source : https://yegob.rw/uko-mbibona-niba-koko-abantu-bigira-ku-makosa-werurwe-yagasize-ferwafa-iminuje/

  • Bahugiye mu biki? Bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo ku Banyarwanda bakaba batakigaragara(VIDEO) #rwanda #RwOT

    1. Dream Boys

    Itsinda rya Dream Boys ni bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo ku banyarwanda by'igihe kirekire ryari rigizwe n'abasore babiri aribo Platin na TMC gusa baje kurekera gukorana ubwo umwe muri bo ariwe Tmc yari agiye gutura muri Leta zunze ubumwe z'America gusa na none ku rundi ruhande Platin P yagerageje kuziba icyuho nubwo batagikora nk'itsinda ariko we yarakomeje nubwo bitabuza abakunzi ba Dream Boys gukumbura aba basore bari kumwe.

    Dream Boys bamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo Si inzika, Magorwa, Isano, Mumutashye, ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

    2. Priscilla

    Priscilla nawe ni umuhanzikazi wakanyujijeho mu bihe byashize ariko bisa ni ibigabanyije intege ubwo yari agiye i Burayi kugeza uyu munsi umuziki we wabaye nk'ucitse intege ugereranyije nuburyo abantu bari bawiteze mu gihe kiri imbere.

    Priscilla yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo nka Icyo mbarusha,Mbabarira, Biremewe ndetse ni izindi nyinshi.

    3.Urban Boys

    Itsinda rya Urban Boys ni itsinda ryari rigizwe n'abasore batatu barimo Safi Madba, Nizzo Kaboss, Humble Jizzo,ryatanze ibyishimo kuri benshi mu bihe byashize ni abantu bari bakunzwe ku buryo ntawigeze yifuza ko batandukana gusa ryaje gusa nirisubira inyuma ubwo umwe muri bo ariwe Safi Madiba yahitagamo gukora umuziki kugiti ke kubw'impamvu ze bwite, ibyo bikaba byarabaye intandaro zo kugabanyuka k'umuvuduko iri tsinda ryari rifite nubwo bagikora ari babiri ariko ni bamwe mu bantu bahora bakumbuwe ndetse bigaragaje neza ubwo bari batatu.

    Kugeza ubu Safi yakomeje gukora umuziki ku giti ke aho atuye muri Canada, ntibizwi neza niba Nizzo na Humble Jizzo bazakomeza gukorana kuko kugeza ubu nabo batagihura cyane bitewe nuko Humble Jizzo aba ari kumwe n'umuryango we muri Kenya aho baherutse kwimukira.

    Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umwanzuro, Indahiro, Ishyamba, Umfatiye runini, bibaye ndetse ni izindi nyinshi.

    4.Kamichi

    Kamichi nawe numwe mu bahanzi baje bakabica bigacika mu gihe gito umuvuduko yari afite ugasa naho ucitse intege beshi bibaza aho yagiye kubera ibihangano bye byahaga ibyishimo benshi.

    Kamichi yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Aho niho ruzingiye,Ifirimbi ya Nyuma,Warambeshye, Zoubeda,Byacitse ndetse n'izindi nyinshi.

    5.Active

    Itsinda rya Active nabo ni abasore baje bakora umuziki uryoheye amatwi ndetse banakundwa na benshi cyane mu gihe gito gusa basa n'abatengushye abafana kuko nubwo bagikora bisa nkaho umuvuduko bazanye wagabanutse ugereranyije nibyo Abafana bari babitezemo.

    Itsinda rya Active ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nicyo naremewe, Amabara, Bape ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

    .Kitoko

    Kitoko ari mu bahanzi batanze ibyishimo byinshi ku banyarwanda ndetse benshi ntibasiba kugaragaza urukumbuzi bahora bamufitiye.

    Umuziki we wabaye nk'usubira inyuma nyuma y'uko agiye muri Amerika aho usanga ahugiye mu masomo nkuko bigenda bigaragara iyo yishimiye insinzi n'intambwe akomeje gutera mu kwihugura no kongera ubumenyi.

    Kitoko yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Urankunda bikandenga,Rurashonga ndetse n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahugiye-mu-biki-bamwe-mu-bahanzi-batanze-ibyishimo-ku-banyarwanda-bakaba

  • Ibyo wamenya ku munyarwandakazi w'imyaka 21 uri mu Nteko Ishinga Amategeko mu Busuwisi #rwanda #RwOT

    Angèle-Marie Habiyakare umunyarwandazi wa mbere muto waciye agahigo ko kuba mu nteko nshingamategeko y'Intara ya Genève mu Busuwisi, mu matora y'abadepite aherutse kuba ku myaka 21 yonyine.

    Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, yinjiye mu Nteko ya Genève ku itike ry'ishyaka riharanira kurengera ibidukikije muri icyo gihugu.

    Mu byo yasezeranyije yiyamamaza, harimo guharanira ikorwa ry'ubuhinzi butangiza ibidukikije, by'umwihariko hashyirwa imbere gahunda zo kubungabunga ubutaka.
    Yavuze ko azateza imbere imbere uburyo bwo gufasha abaturage kwikemurira ibibazo mu bwumvikane.

    Angèle-Marie Habiyakare mu kiganiro yagiranye ni Igihe decyesha iyi nkuru yatangaje ko yishimiye gutorerwa kujya mu Nteko ya Geneve, kandi ko ari ishema ku rundi rubyiruko rwifuza kwinjira muri politiki, rukazana impinduka.

    Habiyakare yavukiye mu Busuwisi ku babyeyi b'Abanyarwanda, Dr Augustin Habiyakare ukomoka mu karere ka Rulindo na Odette Mukashyaka uvuka i Karongi.
    Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko akiri umunyeshuri wiga ubugenge (physique) muri Kaminuza ya Genève.

    U Busuwisi bufite umwihariko mu miyoborere yabwo kuko buri Ntara yigenga, ikagira abadepite bayo bashinzwe gutora amategeko areba ibibazo byayo.


    Angèle-Marie Habiyakare (ibumoso) n'umubyeyi we Odette Mukashyaka

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ibyo-wamenya-ku-munyarwandakazi-w-imyaka-21-uri-mu-nteko-ishinga-amategeko-mu