Blog

  • Perezida Ruto yasobanuriwe imikorere y'urubuga Irembo – #rwanda #RwOT

    Irembo yatangaje ko baganiriye ku mikorere y'uru rubuga ndetse n'uburyo rwahinduye imitangire ya serivisi kandi rukagira n'ingaruka nziza mu miyoborere muri rusange.

    Haganiriwe kandi ku cyerekezo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura imibereho y'abaturage.

    Urubuga 'IremboGov' rwatangijwe muri Nyakanga 2015, mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga rikoreshwa n'umuturage umunsi ku wundi.

    Muri Gashyantare 2020 nibwo byatangajwe ko Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga 'Irembo' cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe 'IremboGov 2.0', bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku 'IremboGov'.

    Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivise zimwe na zimwe aho bishoboka.

    Uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko ngo amakuru yose arebana n'usaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za leta ziyafite mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

    Perezida Ruto asuhuzanya n’Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe

    Perezida Ruto, Minisitiri Ingabire na Israel Bimpe uyobora Irembo

    Perezida Ruto yasobanuriwe imikorere y’urubuga Irembo

    Perezida Ruto yasuye Irembo ari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yasobanuriwe-imikorere-y-urubuga-irembo

  • Perezida Ruto yishimanye n'abaturage b'i Nyamata anahanywera icyayi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ruto ari kumwe na Kagame, kuri uyu wa Gatatu basuye Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera.

    Nyuma yo kwishimira ikoranabuhanga n'amasomo atangirwa muri iri shuri rirera abahanga mu buhinzi n'ubworozi, Perezida Ruto, yageze mu gasanteri ka Nyamata asuhuza abaturage nabo bamwereka ubwuzu baramwishimira karahava.

    Amafoto yashyize kuri Twitter ye, Ruto agaragara asuhuza abaturage bari ku nkombe z'umuhanda, ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Mu gusobanura ayo mafoto, yanditse ati 'Naganiriye kandi nsangira icyayi n'abakora cyane bashakisha imibereho [Hustlers] muri Calibou Restaurant, iri i Nyamata mu karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw'u Rwanda'.

    Ruto yari yicaranye na Minisitiri Dr Biruta na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua muri restaurant bari kumwe n'abandi bayobozi.

    Perezida Ruto yageze i Kigali kuwa Kabiri ari nabwo u Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 10 arimo ajyanye n'uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ayandi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yasuye Carnegie Mellon University ishami ry'u Rwanda, iyi kaminuza ikaba igiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo yizemo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye ikigo Irembo, urubuga rwa interineti Abanyarwanda n'abanyamahanga bakoresha basaba serivisi rusange. Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

    Amateka yerekana ko Ruto atavuka mu muryango ukomeye muri politiki, ku buryo yakunze kuvuga ko ari umuntu wirwanyeho, agakoresha imvugo ko ari 'hustler'.

    Yavukiye muri cyaro cya Kamagut mu Ntara ya Uasin Gishu, ku wa 21 Ukuboza 1966, akaba umwe mu bakirisitu bahamye.

    Perezida Ruto avuye gusura Kaminuza ya RICA yasuhuje abaturage i Nyamata

    Abaturage bari benshi ku muhanda bagaragariza urugwiro Perezida Ruto

    Perezida Ruto yanywereye icyayi muri Calibou Restaurant, iri i Nyamata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yishimanye-n-abaturage-b-i-nyamata-anahanywera-icyayi-amafoto

  • Minubumwe yasobanuye imvano yo kugenera amasaha atatu gahunda y'ibikorwa byo Kwibuka – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Biteganyijwe ko icyumweru cy'icyunamo kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata kigazasozwa tariki ya 12 Mata 2023 nubwo igihe cyo Kwibuka cyo kizaba kigikomeje.

    Muri iki cyo Kwibuka haba hari ibikorwa byateganyijwe bitandukanye bijyanye no kwibuka ndetse Minubumwe yashyize ahagararagara amabwiriza agomba gukurikizwa muri ibyo bihe.

    Muri ayo mabwiriza harimo ko gahunda y'ibikorwa byo kwibuka itagomba kurenza amasaha atatu kandi bigakorwa neza nta kirengagijwe nk'uko MINUBUMWE yabitanzeho umurongo.

    Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ibikorwa byo Kwibuka bitagomba kurenza amasaha atatu kuko hari aho wasangaga bishobora gukurura ihungabana.

    Ati 'Aha ndahatsindagira kubera ko hari aho usanga mu turere abantu bategura igikorwa cyo Kwibuka ariko ntibite ku mabwiriza y'uko ibikorwa bigomba gukurikirana, bakabikora uko babyumva kandi ibyo bitera ingaruka nyinshi.'

    Yakomeje agira ati 'Twaje gusanga iyo amasaha arenze atatu bitera ikibazo cy'umunaniro bikanongera ihungabana kuko uko igikorwa kiba kirekire niko umwanya w'agahinda nawo ugenda wiyongera. Abafite intege nke ka gahinda kakabaganza kakaba kenshi ihungabana rikaba ryinshi kandi atari cyo kigamijwe.'

    Yagaragaje ko ubusanzwe Kwibuka bitaba bigamije gukomeretsa abantu ahubwo ari ukuzirikana amateka no gukomeza kugaragaza inzira yo kwiyubaka u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Twasanze amasaha atatu rwose ari igihe gihagije, hagatangwamo ikiganiro, ubuhamya, ubutumwa, indirimbo cyangwa umuvugo n'ibindi biri mu mabwiriza n'uko bigomba gukurikirana. Iyo bigenze bityo igikorwa kikagenda neza, abantu bagataha rya hungabana nta ryabaye cyangwa ryabaye rike cyane.'

    Yagaragaje ko mbere hari ubwo abantu bateguraga ikiriyo cyo Kwibuka ugasanga bakesheje ijoro ariko ugasanga abarikesheje ari bake cyangwa hagategurwa ibikorwa byo Kwibuka bikamara umwanya muremure bikaba byazica na gahunda z'umunsi ukurikiyeho.

    Minubumwe kandi yagaragaje ko abakora urugendo rwo Kwibuka nabo bakwiye kurukora mu buryo butabangamira urujya n'uruza mu mihanda.

    Ibikorwa bibujijwe mu Cyumweru cy'icyunamo

    Minisitiri Bizimana yongeye gushimangira ko mu cyumweru cy'icyunamo hari ibikorwa bibujijwe ari byo; ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu; Ubukwe n'imihango ijyanye na bwo, amarushanwa uretse siporo zikorwa n'abantu ku giti cyabo.

    Habujijwe kandi umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'aho abantu bategera imodoka, n'ahandi, Imikino y'amahirwe.

    Ibindi bibujijwe ni ibikorwa byo kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby'urwenya, iby'indirimbo, iby'imbyino, sinema, n'ikinamico ritajyanye no Kwibuka.

    Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n'Uturere.

    Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n'amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b'idini rimwe.

    Minubumwe yatangaje ko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'idini, itorero cyangwa ibigo by'abihaye Imana byemewe n'amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza.

    Umugoroba w'ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z'ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n'umutekano w'abantu.

    Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n'amajwi by'icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu mbere y'isozwa ry'iminsi 100 yo kwibuka.

    Hanagaragajwe ko kandi abategura nk'ibikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe ko bagomba kubanza kubisaba kugira ngo harebwe ku bababaye cyane kurusha abandi kuko iyo mibare iba ifitwe na Minisiteri.

    Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ibikorwa byo kwibuka byagenewe amasaha atatu gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minubumwe-yasobanuye-imvano-yo-kugenera-amasaha-atatu-gahunda-y-ibikorwa-byo

  • Abari inshuti za Fabien Twagiramungu umaze umwaka yitabye Imana hari byinshi bamwibukiraho #rwanda #RwOT

    Iyo nkuru y’incamugongo yavugishije benshi, haba mu muryango ndetse n’inshuti. Umwaka urashize Dr. Fabien atabarutse, benshi haba mu muryango n’inshuti, hari byinshi bagaragaza bamwibukiraho.

    Twashoboye kwegera bamwe mu nshuti ze, batubwira ko hari byinshi kandi bagifite ibikomere ku mitima benshi batewe n’urupfu rwa Fabien. Uwo bari basangiye ishomoramari mu kabari gakomoye ka 2 Shots kari i Remera, iyo muganira ubona mu maso he asa nk’ushushanya Fabien.

    Twashoboye kugera kuri uyu wari umufatanyibikorwa we, Me Ngarambe Raphael, inshuti ikomeye ya Fabien Twagiramungu banashinganye 2 Shots Club. Twaganiriye byinshi ku bijyanye n’imibanire ye na Fabien ndetse n’icyo yamusigiye atazibagirwa kuri we.

    Mu magambo ye agira ati “Nabuze inshuti magamara. Namuze umuvandimwe, nabuze umujyanama ukomeye. Fabien twamenyanye bikomotse kuri siporo, ubwo yari Perezida wa Club ya Tennis i Remera. Twabaye inshuti zikomeye bigera n’aho duhuza business. Imiryango yacu yari yarabaye umuryango umwe. Fabien yari azi kubana, azi kubana ariko ! Urupfu rwa Fabien rwaradushegeshe, haba umuryango we, inshuti ze ndetse n’abakunzi ba siporo. Niyigendere ariko yadusigiye urukundo, urukundo Fabien yagiraga rwari rufite bake. Umutima we wareraga kandi twaranakurikiranye dusanga atari abyize turi kumwe ahubwo n’abo babanye bose, bashimaga uburyo yagiraga urugwiro kandi akabana neza n’abandi.”

    Sakindi Eugene, na we wari mu nshuti z’akadasohoka za Fabien, mu kiganiro twagiranye ndetse n’andi makuru twashoboye kubona, ari mu nshuti Fabien yari afite zikomeye cyane. We ubwe agira ati 'Fabien twamenyanye mu 2016 duhuriye muri siporo. Ubundi tugahurira muri 2 Shots. Kuva tumenyanye twabanye nk’inshuti bigera aho birenga ubucuti ahubwo tuba abavandimwe. Twarabanye umunsi ku munsi kugeza atuvuyemo. Nta kintu na kimwe kibi nigeze mubonaho. Nta bwoko yagiraga, ntabe umufurankofone, ntabe umwangolofone. Yari imfura.”

    Akomeza agira ati : “Yantabaye kenshi haba mu gihe cyo Kwibuka iwacu n’ahandi. Yamfashije mu bitekerezo no mu bikorwa. Nanjye kandi namutabaye kenshi mu muryango we, haba i Nyamasheke iwabo n’ahandi. Twigeze guhurira iwabo ndi mu kazi aratangara cyane, atungurwa no kumbona mu cyaro ndi mu mashanyarazi. Urupfu rwa Fabien rwaradushegeshe cyane. Umugore we Vivine ni we wambwiye ko Fabien akoze accident, hari mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri n’iminota 10. Arantabaza ati 'Sakindi we, ntabara mushuti wawe akoze impanuka. Ubwo twahise dutabara hamwe n’abandi turakurikirana kugeza tumuherekeje.”

    Mu gushimangira igihombo yagize yakomeje agira ati : “Nabuze inshuti twabanaga umunsi ku munsi, nabuze umuvandimwe twabanaga umunsi ku munsi. Urupfu rwa Fabien rwanteye icyuho gikomeye, kuko twapanganaga imishinga itandukanye. Ibibazo byo mu miryango twarabiganiraga, ubukwe bwo mu muryango w’umwe n’undi bwahitaga buba ubwe. Nabuze inshuti ikomeye.'

    Nkuranga Egide yari inshuti ikomeye ya Twagiramungu Fabien. Bamenyaniye muri Kamuniza Nkuru y’u Rwanda i Butare biga mu binyabutabire (Chimie). Nkuranga yasanze Fabien arangije umwaka wa mbere.
    Amakuru twagezeho agaragaza ko Fabien yabanaga n’umusore biganaga wo mu cyahoze ari Gikongoro witwa Gasirabo. Bakaba inshuti magara. Ubwo Nkuraga nawe yahise aba inshuti yabo ikomeye.

    Nkuranga avuga ko Fabien yagiraga urukundo n’urugwiro ntagereranywa ku buryo kuva ubwo muri Kaminuza kugera atabaruka bari inshuti zikomeye. Nkuranga na Ngarambe Raphael babyaye abana ba Fabien muri batisimu. Kubera urukundo Fabien yakundaga inshuti ye biganye muri Kaminuza wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umwana we w’imfura yamwise amazina ye, anabyarwa muri batisimu na Nkuranga Egide babanaga.

    Mu kiganiro twagiranye na Nkuranga, agira ati “Fabien akaba imfura cyane, azira amatiku, yirinda inzangano kandi akagira urugwiro. Twabaye inshuti, tuba abavandimwe, imiryango iramenyana. Namubyariye umwana muri batisimu, umwana yise izina ry’umunyeshuri biganye wari inshuti ye magara.
    Fabien twamenyaniye i Ruhande. Hari abantu benshi namenye kubera Fabien, na we hari abantu benshi yamenye kubera njye. Yari umuvandimwe pe. Ariko kandi yari afite umwihariko akamenya gucagura incuti. Ntiyapfaga kubana n’abo abonye bose.”

    Twashatse kuvugana n’Umwunganizi mu by’amategeko w’umuryango wa Twagiramungu Fabien, Me Buhuru Pierre Celestin, ariko ntibyadukundiye. Kubera ko ubucukumbuzi bwacu ku bijyanye n’imibereho ya Fabien ndetse n’ibyakurikiye urupfu rwe bigikomeza, ibyo tuzageraho tuzabibatangariza. Havuzwe byinshi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abari-inshuti-za-Fabien-Twagiramungu-umaze-umwaka-yitabye-Imana-hari-byinshi-bamwibukiraho

  • Kwibuka bigomba kujyana n'icyerekezo cy'igihugu cy'iterambere – Minisitiri Bizimana #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biba bigomba kujyana n'icyerekezo igihugu gifite cy'iterambere, bityo ko ibikorwa byo kwibuka bitagomba kuzabangamira ibindi by'iterambere, cyeretse umunsi utangiza n'usoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside.

    Asaba abategura ibikorwa byo kwibuka gukurikiza amabwiriza uko aba yagenwe na minisiteri.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko mu bihe byashize iyo byageraga mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hajyaga habaho ibiganiro bihoraho bivuga ku mateka y'igihugu buri nyuma ya saa sita.

    Icyakora ngo baje gusanga bitaratangaga umusaruro, kuko byatumaga abantu batajya mu bindi bikorwa byo kwiteza imbere, bijyana n'icyerekezo cy'igihugu cy'iterambere biba ngombwa ko bikurwaho.

    Ati 'Turifuza ko kwibuka bitaba igikorwa kibera abanyarwanda umutwaro, ahubwo kiba igikorwa gituma amateka igihugu cyanyuzemo azirikanwa ariko n'icyerekezo cy'igihugu cy'uko buri wese yiyubaka n'igihugu kigatera imbere bijyana.'

    Aha ni naho ahera asaba abazategura ibikorwa byo kwibuka ko bagomba kubahiriza amabwiriza aba yagenwe na minisiteri.

    Rimwe muri ayo mabwiriza ni irijyanye n'amasaha abantu bamara mu gikorwa cyo kwibuka, aho usanga hari abarenza amasaha 3 aba yaragenwe.

    Minisitiri Bizimana, avuga ko uko abantu batinda mu bikorwa byo kwibuka ari nako ihungabana ryiyongera kandi atari cyo kiba kigamijwe, bikanatuma abafite ibikorwa by'iterambere bamara umwanya munini bafunze imiryango.

    Ati 'Twaje gusanga iyo amasaha arenze atatu, bitera ikibazo cy'umunaniro bikanongera ihungabana. Kuko uko igikorwa kiba kirekire, niko n'agahinda nako kagenda kiyongera. Noneho abafite intege nkeya, ka gahinda kakabaganza kakaba kenshi, ihungabana rikaba ryinshi kandi atari ngombwa atari nacyo kigamijwe.'

    Umwaka ushize urugendo rwo kwibuka ni kimwe mubyari bitemewe gukorwa.

    Minisiri Bizamana, avuga ko byari byatewe nuko hari bamwe bateguraga urwo rugendo ugasanga bafunze umuhanda wose, bigatuma abajya mu bikorwa bitandukanye batabijyamo.

    Gusa uyu mwaka biremewe ariko hatabayeho kubangamira ingendo z'ibinyabiziga.

    Ati 'Hari uburyo abantu bashobora gukoresha igice kimwe cy'umuhanda, ahenshi hari n'inzira zagenewe abanyamaguru, bashobora rero gukoresha inzira zabigenewe imodoka nazo zigakomeza inzira yazo zijya mu bikorwa bitandukanye.'

    Ashingiye ku ngingo y'icyerekezo cy'iterambere ry'igihugu, Minisitiri Bizimana yavuze ko hari gutekerezwa ukuntu insanganyamatsiko ikoreshwa mu gihe cyo kwibuka yahindurwa ikareka kwitwa 'KWIBUKA TWIYUBAKA' ikaba 'TWIBUKE TWIYUBAKA' kuko abantu bose bagomba kwibona mu kwiyubaka ari nako bubaka igihugu.

    Icyakora nanone ibikorwa byo kwinezeza byo bizakomeza gufunga mu gihe cy'icyumweru cyo kwibuka kizatangira tariki ya 7 kugeza 13 Mata 2023.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Kwibuka bigomba kujyana n'icyerekezo cy'igihugu cy'iterambere — Minisitiri Bizimana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/05/kwibuka-bigomba-kujyana-nicyerekezo-cyigihugu-cyiterambere-minisitiri-bizimana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka-bigomba-kujyana-nicyerekezo-cyigihugu-cyiterambere-minisitiri-bizimana

  • APR FC yatsinze Marines FC, Kiyovu Sports itsindwa na Rwamagana #rwanda #RwOT

    Imikino ibanza ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, yasize ikipe ya Kiyovu Sports itunguriwe i Ngoma itsindwa na Rwamagana City, APR FC itsinda Marines FC.

    Uyu munsi ku wa Gatatu ni bwo habaye imikino ibanza ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro uretse Police FC ni yo itakinnye kubera ko itegereje kumenya iyo bizahura hagati ya Intare FC na Rayon Sports.

    APR FC yari yakiriye Marines FC kuri Stade ya Bugesera ndetse inayitsinda 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 8, Mugisha Gilbert ku munota wa 32 ni mu gihe igitego cya Marines FC cyatsinzwe na Usabimana Olivier ku munota 38.

    Kiyovu Sports yari yasuye Rwamagana City i Ngoma. Rwamagana City yaje gutsinda Kiyovu Sports 3-2. Rwamagana yatsindiwe na Mbanza Caleb ku munota 2, Romeo ku munota wa 32 na Kagabo Nicholas ku munota wa 85. Nordien ni we watsindiye Kiyovu Sports ku munota wa 15 na 76.

    Mukura VS yakiriye ndetse inatsinda Musanze FC 1-0 cya Kayumba Soter ku munota wa 45.

    APR FC yatsinze Marines FC

    Kiyovu Sports yatsinzwe na Rwamagana City

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-marines-fc-kiyovu-sports-itsindwa-na-rwamagana

  • Massamba, Ariel Wayz, Mani Martin na Nel Ngab… – #rwanda #RwOT

    Icyumweru gishize abahanzi nyarwanda banyuranye basaruriye mu nama n'ibirori mpuzamahanga birimo n'Inama Nkuru y’Umuryango RPF-Inkotanyi yahuriranye n'ibirori by'isabukuru y'imyaka 35.

    Ni ibirori byabanjirijwe n'inama y'uyu muryango, nyuma haba ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru yanahuje abahanzi batandukanye baririmbye banacurangirwa n'itsinda nka Symphony Band rizwiho ubuhanga.

    Perezida Paul Kagame yatorewe gukomeza kuba Chairman wa FPR-Inkotanyi ku majwi 99,8%, akaba yungirijwe na Uwimana Consolée, naho Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru.

    Ni amatora yabaye tariki ya 2 Mata 2023. Amatora yakozwe hatangwa abakandida kuri buri mwanya, abatora bakandika amazina y'abo batora. 

    Ibi byakozwe ku myanya yose usibye abakandida 20 batanzwe n'Inama Nkuru y'Urubyiruko aho muri bo hatowemo 10 bagomba guhagararira urubyiruko.

    Ni ibirori kandi byasusurukijwe n'abahanzi batandukanye bayobowe na Massamba Intore, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Mani Martin, Jules Sentore n'abandi.

    Alyn Sano ni umwe mu bahanzi baririmbye mu birori byabaye mu cyumweru gishize

    Si ibi birori gusa byabaye kuko no muri Marriott Hotel hateraniye ibirori bya “African Heritage Concert and Awards” byatangiwemo ibihembo ku Banyafurika bo mu nzego zitandukanye bakoze ibikorwa by'indashyikirwa biteza imbere uyu mugabane.

    Mu bashimwe uyu mwaka barimo Dr Goodluck Jonathan wahoze ayobora Nigeria, Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboye Tanzania, Lt Gen Seretse Khama Ian Khama wahoze ayobora Botswana, Visi Perezida wa Liberia, Dr. Jewel Howard-Taylor n'abandi.

    Ni ibihembo byahawe Abanyafurika barimo n'ababa mu mahanga mu nzego zose zirimo ubucuruzi, politiki, ibikorwa by'ubugiraneza, imyidagaduro, ubuvanganzo, umuco, ikoranabuhanga, siyansi no guhanga udushya.

    Bamwe mu bahanzi baririmbye mu birori byo kwizihiza imyaka 35 Umuryango FPR umaze

    Muri ibi birori, ibijyanye n'umuziki byabajijwe Itorero Ibihame by’Imana ndetse na Alyn Sano waririmbye, abari aho bose bakahava banyuzwe bitewe n'ijwi rye ritangaje. Byari ibihembo nyafurika byashoboraga kwitabirwa no gutumirwamo umuhanzi ukomeye ariko babonye ko ibyo bakora, na Alyn Sano yabikora kurushaho.

    Jules Sentore mbere y’uko aririmba

    Dawidi azwiho gucuranga umwirongi

    Reba agace gato k’uburyo Massamba n’abandi bahanzi bataramiye Abayobozi Bakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127823/massamba-ariel-wayz-mani-martin-na-nel-ngabo-mu-bahanzi-bakomeje-gusarurira-mu-nama-ziri-k-127823.html

  • Imyaka 3 irashize Dj Miller yitabye Imana mu… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 05 Mata 2020 nibwo inkuru y'akababaro yatashye mu mitwe y'abakunzi benshi ba Dj Miller ko yitabye Imana, aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi yari amaze iminsi ahivuriza.

    Tariki 08 Mata 2020 nibwo yasezeweho n'abantu mbarwa bitewe n'amabwiriza atoroshye yariho, hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kuri uwo munsi ubutumwa nyina yatanze ntibuzibagirana, avuga ku mutima mwiza umuhungu we yagiraga hamwe n'amashyengo.

    Yavuze ko umuhungu we igihe kimwe baganira yamubwiye ko yifuza kubyara umwana umwe gusa, nyina akamubwira ko yifuza abarenze umwe. Icyo gihe Dj Miller yahise amusubiza ko bamaze kuboneka batatu, Nyina biramutungura cyane amubaza abo aribo, Miller amubwira ko nta bandi uretse Mama we, umugore we n'umwana w'umukobwa we bise Shani.

    DJ Miller yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim, bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

    Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n'ibitaramo bya New Years' Vibes.

    Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwo kumurika album yabo ya 'Live and Die in Africa' mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda.

    Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye, aho yanakoranaga n'abahanzi b'ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye.

    Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa 'Iri Joro ni Bae'.

    Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, 'Un Million c'est Quoi' na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

    Mu mwaka wa 2019 nibwo yari yashyingiranwe na Hope Nigihozo mu Ukuboza 2019 bibaruka imfura y'umukobwa bise 'Shani'.

    Muri Kamena 2019 nibwo DJ Miller yari yiyemeje kubana akaramata na Hope Igihozo, mu bukwe bwitabiwe n’ibyamamare bitandukanyeDJ Miller yasize umwana umwe n’umugore barakomeye kandi bakomeje kujya mbereUretse kuvanga umuziki yagiye agira uruhare mu itunganywa ry’indirimbo zitandukanyeImyaka ibaye itatu DJ Miller atabarutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127835/imyaka-3-irashize-dj-miller-yitabye-imana-mu-rupfu-rwababaje-benshi-127835.html

  • Kuri wagatatu guhe saa kenda kuri sitade ya Karere ka Bugesera hari kubera umukino wa APR FC na Marine FC mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yabonye itike isezereye Ivoire Olympic muri 1/8 naho Marine FC yo yari yasezereye Etincelles nayo muri 1/8.

    Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa APR FC yakiriye umukino: Pierre,Fitina, Placide, Clement,Christian,Bonheur,I’rshad, Gilbert,Ramadhan, Bosco na Yannick.

    Abakinnyi 11 babanjemo kuruhande rwa Marine FC yasuye: MATABARO,MUGANUZA,ISHIMWE,MANZI,GIKAMBA,NKUNDIMANA. A, NKUNDIMANA F,NGABONZIZA, MBONYUMWAMI, TUYISHIME na NAHIMANA

    80′ Muganuza wa Marine FC yaragerageje gutungurana ngo ananyagirane umupira ariko umusifuzi wo kuruhande avuga ko yarariye

    75′ Marine FC ibonye kufura nziza nyuma yuko umuzamu wa APR FC Pierre afashe umupira yarenze umurongo ariko Muganuza arayiteye ntihagira ikivamo kuko umuzamu ahise akosora amakosa ayifata neza

    71′ Nshuti Innocent abonye uburyo bwambere bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yarahawe na Christian arko awutera hejuru y’izamu kure

    70′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo, Yannick na Ramadhan hinjiramo Mugunga na Nshuti Innocent

    69’Abakinnyi ba APR FC barimo Ramadhan na Ombolenga bari guhererekanya neza bashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko byanze

    62’MUGANUZA wa Marine FC yarashatse gucomokana umupira anyuze mu kibuga hagati ariko Clement amuhagarika neza

    59′ Ombolenga yarahinduye umupira mwiza imbere y’izamu maze Yannick agiye gutsinda igitego umuzamu wa Marine FC aramubangamira ntiyawufatisha

    55′ APR FC ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Anicet ariko bayotera bayiherekanya ntihagira ikivamo 

    53′ Abakinnyi ba APR FC baciriye umurongo aba Marine FC bari gukinira mu kibuga cyabo gusa 

    50’Christian wa APR FC yarahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Anicet ariko Kapiteni GIKAMBA awukuraho neza

    47′ Ishimwe Anicet yarahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert ariko agenda gacye uramucika

    46’Marine FC itangiye ikora impinduka mu kibuga havamo umuzamu Matabaro na Oliver watsinze igitego hinjiramo Gylain na Heritier 

    45′ Igice cyakabiri kiratangiye biracyari ibitego 2-1

    Igice cyambere kirangiye ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya Marine FC

    44′ Taiba yaragerageje gutanga umupira mwiza kwa Olivier ariko Clement ahita atabara

    42’Abakinnyi ba APR FC bakina mu kibuga hagati nibo bari guhererekanya neza

    38′ Usabimana Olivier ayiteye neza ijya mu izamu Marine FC iba ibonye igitego cyo kwishyura

    37’Marine FC ibonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Ombolenga arikorera NAHIMANA ku mupira waruri kuva muri koroneri,

    36′ Bonheur abonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yarakoye NAHIMANA 

    34′ Abakinnyi ba APR FC nibo bafite umupira naho aba Marine FC bo bari gucunga ko warenga

    32’Bizimana Yannick atsinze igitego cya 2 ahawe umupira na Ruboneka Bosco 

    29′ Ramadhan yazamukanye umupira agenda agundagurana na ISHIMWE wa Marine FC ahinduye umupira mwiza maze Yannick awupfusha ubusa umuzamu ahita awifatira

    25′ APR FC ibonye kufura nziza ku mupira waruzamuwe na Ramadhan maze  Manzi awukuzaho intoki ariko Christian ayiteye mu maguro y’abakinnyi ba Marine FC bari bari kurukuta

    23′ I’RSHAD wa APR FC ahuye n’ikibazo cy’imvune biba ngombwa ko akurwa mu kibuga ateruwe

    22′ Kapiteni wa Marine FC,GIKAMBA yarekuye ishoti ariko umuzamu wa APR FC awufata bitamugoye

    20′ Bizimana Yannick wa APR FC aryamye hasi kubera ikibazo agize abaganga bari kumwitaho 

    19′ Abakinnyi ba Marine FC bakina mu kibuga hagati bari kugerageza guhererekanya neza nubwo kurenga umurongo ugabanya ikibuga kabiri byanze

    15′ Bwambere Marine FC igerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC ku mupira warufitwe na TUYISHIME ariko awuhereje NAHIMANA uramucika 

    13’Abakinnyi  ba APR FC nka Ramadhan bari kubona uburyo bwinshi bwo kugera imbere y’izamu rya Marine FC cyane 

    9′ Bizimana Yannick atsinze igitego cyambere cya APR FC ku makosa yarakozwe n’abamyugariro ba Marine 

    2′ Bosco yaragerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Marine FC ariko umusifuzi asifura ko yarariye

    1’ikipe ya APR FC niyo yatangije umupira ndetse inatangira isatira inabona koroneri nubwo ntacyavuyemo.

    Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Marine FC babanje mu kibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127840/live-apr-fc-1-0-marine-fc-mu-mukino-wa-14-mu-gikombe-cyamahoro-127840.html

  • Umukwe na mwenewabo baturikijwe n'impano yarimo igisasu baherewe mu bukwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wari aherutse kurushinga we na mwenewabo bapfuye nyuma y'aho ibikoresho by'umuziki bahawe nk'impano ku munsi w'ubukwe bituritse.

    Polisi ivuga ko iyo mpano yarimo ibisasu byaturitse bikimara gucomekwa ku muriro.

    Uyu mugabo yapfiriye aho, mwenewabo we yapfuye nyuma ubwo yari mu bitaro avurwa ibikomere yagize.

    Igipolisi kivuga ko iki kibombe baba baragitezwe n'uwahoze ari umukunzi w'umugore we, wababajwe nuko yamwanze agashaka undi mugabo.

    Ushinjwa gukora ibi, azwi kw'izina rya Sarju Markam,uvuka mu ntara ya Madhya Pradesh, wafunzwe nijoro. Ntarashobora kugira icyo avuga ku byo ashinjwa kubera ari mu kasho.

    Abandi bane, barimo umuhungu w'imyaka 18, barakomeretse ubwo iki kibombe cyaturikaga ku wa 03 Mata mu rugo rw'uyu mugabo wari warongoye mu karere ka Kabirdham nk'intara ya Chhattisgarh iri hagati mu Buhindi.

    Igipolisi kivuga ko Markam w'imyaka 33 yari asanzwe atereta uyu mugore w'imyaka 29 akaba yaramusabye akomeje ko yamubera umugore wa kabiri.

    Ariko umuryango w'uyu mugore warabyanze maze umutegurira kurongorwa n'undi.

    Igipolisi kivuga ko iki gisasu cyari gikomeye cyane ku buryo inkuta n'igisenge by'inzu byasenyutse kikimara guturika.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukwe-na-mwenewabo-baturikijwe-n-impano-yarimo-igisasu-baherewe-mu-bukwe