Blog

  • Yambaye ikamba nk’umwamikazi: Umuhanzi Ariel Wayz yagaragaye ameze nk’igikomangoma (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe mu cyane mu Rwanda mu ndirimbo z'urukundo, Ariel Wayz yagaragaye yambaye ikamba ku mutwe we.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Wayz yasohoye amafoto yambaye ikamba ariko iryo kamba rikaba nta kintu gikomeye rivuze dore ko byari ukwifotoza gusa.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/yambaye-ikamba-nkumwamikazi-umuhanzi-ariel-wayz-yagaragaye-ameze-nkigikomangoma-amafoto/

  • Sobanukirwa akamaro ka tangawizi ku buzima bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Tangawizi burya benshi ntago bamenya akamaro kayo gusa burya n'umuti ukomeye cyane ku buzima bw'umuntu.

    Dore bimwe mu byiza bya tangawizi utari uzi :

    1. burya tangawizi yongera imbaraga mu gutera akabariro :

    abahanga bemeza ko tangwizi yongerera imbaraga uwayinyweye mu gihe agiye gutera akabariro kandi bavuga ko ari byiza kunywa tangawizi kuko yo ari umuti mwiza utakugiraho ingaruka mbi bitandukanye nabakoresha ibinini mbere yuko batera akabariro.

    2. Igabanya uburibwe bw'amagufwa:

    burya ngo tangwizi ni nziza cyane kuko yifitemo ubushobozi bwokuganya uburibwe bw'amagufwa ku muntu ufite icyo kibazo.

    3. Irinda kanseri z'ubwonko cyane cyane kanseri ya nyababyeyi:

    ni byiza kunywa tangawizi mu rwego rwo kwirinda ku rwara kanseri z'ubwonko ndetse na nyababyeyi kuko yifitemo ubushobozi bwokuba yakurinda izi ndwara.

    4. Isohora uburozi mu mubiri :

    twagizi ifasha umubiri kuba yawusohoramo uburozi buwurimo indani utiriwe ujya kwa muganga.

    5. Ifasha mu igogorwa:

    tangwizi ifasha umuntu mu igogora mu gihe yariye nk'ibiryo byinshi cyane ishobora kugufasha kuba wamererwa neza kandi ifasha umubiri gutunganya neza ibiryo byawugezemo.

    6. Ivura impiswi:

    burya tangawizi n'umuti ukomeye cyane wakifashisha mu gihe warwaye impiswi kuko ishobora kugukiza utiriwe ugera kwa muganga.

     

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-akamaro-ka-tangawizi-ku-buzima-bwawe/

  • Mu twenda tw’imbere: Abakinnyi ba Real Madrid bafashe urwambariro barugira akabyiniro nyuma yo kunyagira Fc Barcelona (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo Real Madrid yaraye inyagiye ikipe ya Fc Barcelona ibitego bine ku busa bayisanze iwayo Camp Nous.

    Nyuma yo gutsinda Barcelona, abakinnyi ba Real Madrid bagaragaye bari mu rwambariro babyina mu buryo budasanzwe aho bari bari kwishimira intsinzi yabo.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/mu-twenda-twimbere-abakinnyi-ba-real-madrid-bafashe-urwambariro-barugira-akabyiniro-nyuma-yo-kunyagira-fc-barcelona-videwo/

  • Real Madrid yandagarije Barcelona iwayo ikuraho agasuzuguro kari kamaze kuba kenshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yandagaje FC Barcelona, ubwo yayitsindaga ibitego bine ku busa mu mukino wo kwishyura wa ½ mu Gikombe cy'Umwami.

    Real Madrid yarimaze imikino 3 yijurikirqnyw itazi uko gutsinda FC Barcelona bimera. kuri iyi nshuro , Carlo Ancelotti n'abasore be baje bisize insenda.
    Real Madrid yasabwaga gutsinda uyu mukino kuko umukino ubanza yari yatsinzwe igitego kimwe, kandi n'igikombe cya shampiyona gisa nk'icyagiye.

    Vinicius Jr na Benzema bakomeje gufasha Real Madrid

    Abasore ba Real Madrid baje gutsinda ibitego bine ku busa, harimo ibitego bitatu Karim Benzema yatsinze wenyine.
    Kuko yatsinze ku munotq wa 50, 58 kuri penaliti ndetse no kuwa 80 bisanga icyo Vinicius Jr yari yatsinze ku munota wa 46.

    Abasore ba Real Madrid bakuragaho agasuzuguro ka FC Barcelona

    Real Madrid nyuma yo kunyagira FC Barcelona, igiteranyo cy'ibitego mu mikino yombi cyabaye ibitego 4-1 . Ubundi isanga Osasuna ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Umwami uteganyijwe ku wa 6 Gicurasi 2023.

    Source : https://yegob.rw/real-madrid-yandagarije-barcelona-iwayo-ikuraho-agasuzuguro-kari-kamaze-kuba-kenshi/

  • #Kwibuka29: Impamvu imirimo yakomorewe, ibiko… – #rwanda #RwOT

    Dr Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Mata 2023 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyagarutse birambuye ku migendekere y’igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’uko Minubumwe ishyize hanze amabwiriza agaragaza ibikorwa byemewe n’ibikorwa bibujijwe mu gihe cy’icyunamo, aho Abanyarwanda bazaba bazirikana Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse.

    Aya mabwiriza agenda anozwa ahuzwa n’igihe, mu rugendo rwo gukomeza kwibuka no kwiyubaka.

    Kwibuka biri mu ngingo ebyiri: Ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka no kuzirikana ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwanda bahisemo ko kizajya kiba buri mwaka.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo Kwibuka gifitemo uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rimaze kugerwaho.

    Ibi bituruka ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no gukira ibikomere bishingiye kuri ayo mateka.

    Dr Bizimana yabwiye itangazamakuru ko ibi biri mu mpamvu zatumye basanga atari ngombwa ko buri mwaka hahindurwa insanganyamatsiko, bahitamo gukoresha ‘Kwibuka, Twiyubaka’.

    Kwibuka bijyana no kudaheranwa n’amateka. Bizimana avuga ariko ko mu 2024, hazabaho guhindura iyi nsanganyamatsiko ikaba ‘Twibuke twiyubaka’ kugira ngo buri wese ayibonemo.

    Ati “Kugira ngo abantu bishyiremo, buri wese yumva ko bimureba. Umwaka utaha tuzabihindura bibe ‘Twibuke, twiyubaka’ nibyo numva bifite injyana kurushaho… Buri wese kumva ko arimo, kandi n’abanyarwanda twese turibuka, tuniyubaka.”

    Kuzirikana Jenoside bisaba kwinjira mu mateka, kuko atari impanuka yagwiriye igihugu. Abanyarwanda n’abandi basabwa gufata igihe cyo gutekereza, gusoma no gucengerwa n’uburyo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Mu myaka ishize, mu cyumweru cy’icyunamo imwe mu mirimo yarafungwaga, ubu siko bimeze:

    Dr Bizimana avuga ko mu myaka itambutse, henshi wasangaga mu cyumweru cy’icyunamo ibikorwa byinshi abantu bakora bigamije kubateza imbere bifungwa, mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Kwibuka.

    Habaga ikiganiro cyane cyane nyuma ya saa sita imirimo yose igafungwa, abantu bakajya mu biganiro. Abatagiyeyo kenshi bahabwaga ibihano, bagacibwa amande.

    Bizimana avuga ko ‘ibyo twasanze atari ngombwa’. Agakomeza ati “Kuko, hari intambwe abantu bamaze gutera n’iyo bagomba gutera mu kwiyubaka, bivuze ko imirimo itunze abantu, abantu bagomba gukora imirimo ituma babaho n’imirimo izanira igihugu inyungu. Bitavanyeho igikorwa cyo kwibuka.”

    Yavuze ko ibi biri mu byatumye hazatangwa ikiganiro kimwe. Kandi ko kugira ngo abantu bamenye amateka ya Jenoside ‘ntabwo bisaba ko bahabwa ikiganiro buri munsi’.

    Bizimana avuga bifuza ko Kwibuka bitaba igikorwa kibera ‘Abanyarwanda umutwaro’ ahubwo kibe igikorwa gituma amateka igihugu cyanyuzemo azirikanwa, ‘buri wese akayazirikana ariko n’icyerekezo cy’igihugu cy’uko buri wese yiteza imbere bijyana’.

    Uyu muyobozi yavuze ko igihe habaye ibiganiro bihuriza hamwe abaturage, hakwiye kuganirwa no ku bindi bibazo bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, ibibazo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ibituma abantu batabana neza n’ibindi.

    Ibikorwa by’imyidagaduro birabujijwe mu cyumweru cy’icyunamo:

    Ubwo yari muri iki kiganiro, Bizimana yavuze ko hari ibaruwa yabonye y’abantu basaba ko hari ibikorwa byakorwa mu cyumweru cy’icyunamo.

    Bizimana yavuze ko amabwiriza nka Minubumwe bashyize hanze, ashingiye ku itegeko Nimero, kandi akaba ashingiye ku cyerekezo cy’aho igihugu cyigeze mu rugendo rwo kwiyubuka.

    Yavuze ko hari ibikorwa byinshi abantu bakora mu bihe bisanzwe bigamije kwishimisha, ari nayo mpamvu Minubumwe ishingira kuri ibyo byose igasaba abantu kubyigomwa kugira ngo bafatanye n’abandi Kwibuka.

    Ati “Abantu rero nibigomwe ibikorwa by’imyidagaduro no kwishimisha, bazirikane babandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakicwa urupfu rubi cyane…”

    Bizimana yatanze urugero avugamo nk’ibikorwa by’umupira, aho usanga abantu bashaka kureba umupira, cyangwa se ugasanga barashaka gukina imikino y’amahirwe.

    Ati “Ibyo ni ukwishimisha ntabwo ari ibitunga umuntu. Gukina imikino y’amahirwe nabyo ni ibikorwa byo kwishimisha, ntabwo ari ibijyanye no gutunga ubuzima.”

    Uyu muyobozi yavuze ko abanyarwanda n’abandi bakwiye kubyumva neza, ko iri tegeko risobanura ko ari igihe cy’icyunamo gusa, kuko nyuma yacyo ibikorwa bikomeza nk’uko byari bisanzwe.

    Ingingo ya 20 y'itegeko Nº 16/MOJ/AG/19 ryo ku wa 09/09/2019 ivuga ko ibikorwa byose birebana no kwishimisha n'imyidagaduro, imikino, imyigaragambyo n'ibindi bikorwa byose bitera urusaku bibujijwe gukorerwa aho imihango yo kwibuka yabereye.

    Icyumweru cy'icyunamo gitangira ku itariki ya 07 Mata kigasozwa ku itariki ya 13 Mata buri mwaka.  

    Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye buri wese kwitabira ibikorwa byo Kwibuka, akigomwa ibikorwa bijyanye no kwishimisha no kwidagadura mu cyumweru cy'icyunamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127843/kwibuka29-impamvu-imirimo-yakomorewe-ibikorwa-byimyidagaduro-bigahagarikwa-mu-cyumweru-cyi-127843.html

  • Premier League: Manchester United imwenyuje abafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United Brentford mu mukino w' ikirarane wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

    Manchester United yarimaze imikino itatu ya Shampiyona idatsinda yagombaga gukora, ibishoboka byose igatsinda uyu mukino ku kibi n'icyiza.
    Erik Ten Hag yari yahisemo kubanza mu kibuga :De Gea, Diogo Dalot, Martínez, Varane, Shaw, McTominay, Bruno Fernandes, Sabitzer, Sancho, Antony na Rashford.

    Manchester United yakoraga ibishoboka byose ngo itange Brentford, gutsinda igitego byaje kuyihira ku munota wa 27 ubwo Marcus Rashford yatsindaga igitego ahawe umupira na Marcel Sabitzer.


    Umutoza wa Brentford we yari yabanje mu kibuga ; Raya, Roerslev, Henry, Mee, Pinnock, Jansson, Jensen, Damsgaard, Nørgaard, Mbeumo na Ivan Toney.
    Manchester United nyuma yo kurangiza umukino itsinze igutego kimwe ku busa. Ihuta iguma ku mwanya wa kane kuko Newcastle United yari yatsinze West Ham United Ibitego bitanu kuri kimwe.

    Source : https://yegob.rw/premier-league-manchester-united-imwenyuje-abafana-bayo/

  • Iherezo ry'umushinga wo gutangiza Radiyo na televiziyo bya REB – #rwanda #RwOT

    Mu byo Minisitiri Twagirayezu yamurikiwe harimo n'umushinga wa Radiyo na Televisiyo bya REB, asobanurirwa ko byitezweho kuzafasha guteza imbere gahunda zitandukanye z'uburezi.

    Amafoto n'ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za REB, agaragaza Minisitiri Twagirayezu n'abakozi b'uru rwego basura ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri 'Studio' za Radio na Televiziyo.

    Amakuru IGIHE yaje kumenya icyo gihe ni uko REB yari ifite gahunda yo gutangiza radio na televiziyo byayo byihariye, bizajya byifashishwa mu kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye ndetse no guhugura abarimu.

    Ni umushinga wari kuba uje ukenewe kuko abibuka uko Radio na Televiziyo byafashije mu bihe bikomeye by'icyorezo cya Covid-19, kuko Radio na Televiziyo ari bwo buryo bwonyine bwari busigaye kugira ngo abana b'u Rwanda babashe gukomeza amasomo kuko abantu batari bemerewe kuva mu ngo zabo cyangwa guhurira hamwe.

    Ni icyemezo cyashyizweho na Guverinoma, aho yasabye ko harebwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwakoreshwa mu gukomeza gutanga amasomo abana bari mu ngo zabo. Radio na Televiziyo ni yo yabaye amahitamo ya mbere.

    Nyuma y'amezi atanu [Werurwe- Kanama 2020], igenzura ryakozwe na REB n'abafatanyabikorwa bayo ryagaragaje ko 50% by'abanyeshuri bari bateganyijwe ari bo bitabiriye ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Imibare y'iryo genzura yasohotse mu mpera za 2020, yagaragazaga ko hafi 60% by'abanyeshuri bose bumvise amasomo kuri radiyo, byagaragaye ko 15% bakurikiye amasomo kuri YouTube na 50% bakoresheje radiyo zo muri telefone.

    Mu buryo bw'amasomo, abakoze igenzura bagaragaje ko abanyeshuri benshi bo mu miryango ifite za televiziyo bagiye bakurikirana amasomo yo kuri televiziyo haba mu mijyi no mu cyaro.

    Ni imibare muri rusange igaragaza uruhare Radio na Televiziyo byagize ngo abana b'Abanyarwanda babashe gukomeza kwiga mu bihe byasaga n'ibidashoboka.

    Bisa n'aho ari yo mpamvu REB yahise ifata umwanzuro wo gutangiza Radio na Televiziyo kugira ngo bijye bitanga amasomo mu buryo buhoraho n'ubwo abana baba bari ku mashuri ariko bajye babasha kwifashisha ibyo bitangazamakuru mu biruhuko cyangwa no mu bihe bari ku mashuri.

    Amakuru avuga ko REB, yaje kubona abafatanyabikorwa batera inkunga uwo mushinga wo gutangiza Radio na Televiziyo, ibikoresho biraboneka, hatangira urugendo rwo gushaka abakozi n'ibyangombwa.

    Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko ubwo REB yajyaga gusaba inama n'ibitekerezo ku nzego zitandukanye, yagiriwe inama y'uko bitashoboka ko ibigo byose bya Leta bigira za televiziyo.

    REB yahise ihindura igitekerezo?

    Uwari umushinga wa Radio na Televiziyo, kuri ubu waje kuba uwa 'Multimedia Studio', ikora mu buryo bwo gufata amajwi n'amashusho y'amasomo noneho nyuma agashyirwa ku rubuga rw'ikoranabuhanga [E-Learning] rwa REB.

    Uburyo ayo masomo azajya afatwamo, bisa cyane n'uko byagendaga mu bihe bya Covid-19, aho nk'umwarimu w'imibare azajya yigisha isomo, bamufata amajwi n'amashusho noneho bigatuganywa, bigashyirwa kuri urwo rubuga, aho abarimu n'abanyeshuri bose bo mu gihugu bazajya babasha kubisanga.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko iyi 'Multimedia Studio' yitezweho kuzafasha mu kunganira uburyo busanzwe bwo kuzamura ireme ry'uburezi.

    Ati 'Mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura ireme ry'uburezi cyane ko mu gihe cya Covid-19 hari amasomo yateguwe akanozwa kugira ngo abarimu bashobore gukomeza kwigisha ndete n'abanyeshuri bige. Muribuka ko hari amasomo yagiye anyuzwa kuri televiziyo hakaba n'anyuzwa kuri Radio.'

    'Icyo gihe twakoranye n'abafatanyabikorwa bandi ariko bikajyana n'amafaranga menshi. Niho haje igitekerezo, kuki tutashaka uburyo dushyiraho miltimedia studio, tukajya tubasha gufata amajwi n'amashusho y'amasomo atandukanye. Wenda nk'umwarimu wigisha isomo ry'imibare, akaryigisha akarirangiza ku buryo n'undi mwarimu yamwigana.'

    Dr Mbarushimana avuga ko nk'uko byagiye bikorwa muri Covid-19, abarimu bagafatwa amajwi n'amashusho akifashishwa mu kwigisha abandi, ariko bizajya bigenda n'ubundi.

    Ati 'Bariya batanze ariya masomo [muri Covid-19] bari batoranyijwe mu barimu beza banigisha neza, ku buryo n'undi ushaka kwigisha yajya areberaho. Aho niho icyo gitekerezo cyaziye kugira ngo tujye dufata amajwi n'amashusho ameze neza kandi anoze.'

    Uyu muyobozi wa REB avuga ko kuri ubu ibikoresho byose byamaze kuboneka ndetse gahunda yatangiye ikaba ari iyo gufata amajwi n'amashusho y'amasomo atandukanye agashyirwa ku rubuga rw'iki kigo mu ikoranabuhanga ryo kwigira kuri murandasi, 'E-Learning'.

    Ati 'Kugira ngo umwarimu wese ushaka kwigisha isomo dufite mu masomo yacu, ajye muri 'E-Learning' arebe uko ryigishwa n'umunyeshuri kandi nawe azajya ajyaho arebe iryo somo cyangwa aryige.'

    'Buriya iyo isomo ryafashwe, icyiza cyabyo ni uko umwarimu ashobora kugenda asubiza inyuma, agahagarika, akongera agasubiza inyuma aho atumvise neza. Ikindi nk'amasomo yo muri za laboratwari, aho umwe aba yakoze 'Experiment' zitandukanye, aho usanga umwe yayikora ikazajya ifasha abandi bashaka kuyikora.'

    Dr Mbarushimana avuga kandi ko ubu buryo buzajya bufasha no mu mahugurwa y'abarimu kubera ko iyi 'Multimedia Studio' izaba ishobora kwimukanwa.

    Ati 'Tuzagira ibigo mu turere, kugira ngo igihe umuntu ashaka guhugura abarimu ashobora kuba ari kuri REB, abarimu nabo bari hirya no hino mu gihugu.'

    'Aho uhugura abarimu ashobora kuba ari kuri REB, abarimu bari ku Nkombo cyangwa n'ahandi hagiye hatandukanye, amahugurwa akaba abarimu batavuye hirya no hino.'

    Ni ibintu avuga ko bizafasha mu guhugura abarimu bitabaye ngombwa ko bajya kure y'aho bakorera, bityo bakaguma ku mashuri yabo kandi n'amahugurwa nayo agatangwa.

    Ati 'Ikindi bizadufasha kubika ayo mahugurwa, kugira ngo igihe habaye andi babe bahera ku byakozwe ubushize. Ruzaba ari urubuga mu by'ukuri rwo kuzamura ireme ry'uburezi cyane ko dufite n'imbuga nkoranyambaga, izo video nto tuzajya dukata, zizajya zishyirwa no ku mbuga nkoranyambaga zacu.'

    REB igaragaza ko mu ntangiro z'umwaka w'amashuri wa 2023/24, iyi 'Multimedia Studio' yifashishwa mu gutanga amasomo no guhugura abarimu izaba yaratangiye gukora neza.

    Ibikoresho byose byari byarahageze

    Wari umushinga ukomeye wo gutangiza radiyo na televiziyo ya REB

    Ubwo Twagirayezu yamurikirwaga umushinga wa Radiyo na Televiziyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iherezo-ry-umushinga-wo-gutangiza-radiyo-na-televiziyo-bya-reb

  • Wagner, abacanshuro muri Congo, umutekano muke mu Burasirazuba… Ambasaderi w'u Burusiya yabivuye imuzi – #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi hatangiye kujya hanze amashusho agaragaza abasirikare ba Congo bari kumwe n'abanyamahanga bitwaje intwaro, yaba mu modoka n'ahandi. Bivugwa ko bacumbikiwe muri Hôtel Mbiza, rwagati mu Mujyi wa Goma.

    Hari n'andi yagiye hanze, agaragaza imirambo y'abanyamahanga, bikavugwa ko ari abo bacanshuro bagiye kurwanya M23.

    Amakuru avuga ko bakomoka mu Burusiya mu Mutwe wa Wagner. Hari andi makuru yatangajwe na Deutsche Welle, ko bamwe muri abo bacanshuro ari abo mutwe wo muri Romania uzwi nka RALF, uyoborwa n'uwitwa Horatiu Potra, ushinzwe gucunga Ikibuga cy'Indege cya Goma.

    Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yaganiriye na IGIHE, abazwa ibijyanye n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Yahakanye ko nta bantu bo muri Wagner bari muri Congo, ariko ko na we yumvise ko hariyo abacanshuro.

    Ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE

    IGIHE: Imirwano yubuye hagati ya FARDC na M23 yahitanye abaturage benshi, abandi ibavana mu byabo. Mutekereza ko byatewe n'iki?

    Amb. Chalyan: Nk'Umunyamuryango w'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, u Burusiya buhangayikishijwe n'umutekano wifashe nabi mu Burasirazuba bwa RDC.

    Umutekano muke muri kariya gace ukomoka ku ngaruka z'ubukoloni, bigakongezwa n'imibereho mibi y'abaturage n'imyitwarire y'ubusambo ya bimwe mu bihugu bikomeye bikomeza kwitwara nka ba gashakabuhake.

    Igisubizo cyonyine gishoboka ni uguha imbaraga inzego za Leta ya RDC, zigakorera abaturage bose hatarebwe ku bwoko cyangwa ibindi.

    Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yavuze ko nta muntu n’umwe wa Wagner uri muri Congo ndetse ko nta n’ufite inkomoko mu Burusiya uri kurwanirayo

    Mu gihe ubu hari koherezwa Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba (EACRF), zo muzibonamo igisubizo?

    Inzego z'umutekano zonyine ntabwo zabasha kugarura amahoro. Hakenewe ibiganiro ndetse no gutangiza uburyo bwubaka icyizere mu baturage.

    Twese turasabwa gukorera hamwe kugira ngo haboneke ibisubizo bizafasha uburasirazuba bwa Congo, bidaciye mu ntambara.

    Ibisubizo nibiboneka, bizafasha impande zihanganye gutuza, habeho gushakira hamwe amahoro arambye. Bizarangira buri wese abyungukiyemo.

    Rero ibiganiro ku rwego rw'Akarere ni ingenzi cyane mu gukemura ibibazo bihari. Dushyigikiye ubushake ibihugu byo mu Karere byagaragaje mu guharanira guhosha umwuka mubi mu Burasirazuba bwa RDC, hashyirwaho ingamba nshya.

    Dushyigikiye ubuhuza bwa Perezida [João] Lourenço wa Angola n'ubwa Kenyatta wahoze ayoboye Kenya ndetse n'Inama Ihuza Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR).

    Ibiganiro bya Nairobi tubikurikiranira hafi kandi dushyigikiye iyoherezwa ry'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba. Izi ngamba zose zikwiriye gushyirwa mu bikorwa ku bufasha bw'Umuryango Mpuzamahanga.

    Zikwiriye kandi kuzuzanya kugira ngo zifashe kuzana amahoro n'iterambere mu batuye Akarere k'Ibiyaga Bigari. U Burusiya bwijeje umusanzu wabwo kugira ngo bigerweho.

    Ko bivugwa ko RDC yasabye umusanzu Umutwe wa Wagner wo mu Burusiya mu guhangana na M23?

    [Aseka] Njya nifuza ko nakabaye mpabwa nibura amafaranga 1000 buri uko ngiye gusubiza iki kibazo, nahita mpinduka umuherwe, nkajya nirirwa muri za Casino nkava mu by'ububanyi n'amahanga.

    Ndakumenyesha ko nta mukozi n'umwe wa Wagner uri muri RDC. Mu kwirinda ikindi kibazo gisa nk'icyo, nta muntu wo muri Guverinoma y'u Burusiya uwo ari we wese uri mu Burasirazuba bwa RDC, uretse no kurwana.

    None se niba abo bacanshuro bivugwa ko bari muri RDC, atari aba Wagner, ni bande?

    Numvise ko hari abarwanyi bagaragaye mu Burasirazuba bwa Congo bambaye impuzankano ndetse ngo hari uwaba yarumvise umwe muri bo avuga Ikirusiya.

    Sinzi ngo abo bantu ni bande, uko bangana n'aho baturuka. Hari abo numvise ko baturuka muri Ukraine cyangwa Georgia.

    Ndagira ngo nkwibutse ko Ikirusiya ari rumwe mu ndimi zivugwa n'abantu benshi ku Isi, ushatse kwerekana ko abantu bose bavuga Ikirusiya ku Isi ari abakozi ba Leta ya Moscow, ntaho byaba bitaniye no kugenda uvuga ko abantu bose bavuga Ikinyarwanda ari abakozi ba Leta ya Kigali.

    Wagner ikora ite?

    Ndabona na IGIHE ibya Wagner byabashishikaje. Njye birantangaza cyane ko ikinyoma cyahimbwe n'itangazamakuru ry'u Burayi, cyatumye abantu bafata Wagner nk'ikintu kidasanzwe kibera hose icya rimwe.

    Ni ingaruka z'icengezamatwara rigambiriwe. Muri make, Wagner ni abukorerabushake, barangwa cyane cyane n'imyitozo ya gisirikare ndetse n'ikinyabupfura.

    Tumaze igihe twumva ko u Burusiya buri gukorana bidasanzwe n'ibihugu hirya no hino muri Afurika, haba hari impamvu idasanzwe ibyihishe inyuma?

    U Burusiya bumaze imyaka n'imyaka bukorana na Afurika. Mu gihe cya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti, benshi muri twe twagize uruhare mu gufasha ibihugu byo kuri uyu mugabane mu ntambara zo kwibohora ari na ko dufasha mu guteza imbere ibijyanye n'umutekano n'ubukungu bw'ibyo bihugu. Ni nabyo dukomeje gukora kugeza uyu munsi.

    Gushinja u Burusiya ko icyo bushakira Afurika ari ikibi ni ibirego bimaze igihe bicurwa n'Abanyaburayi.

    Muri iyi minsi ho biri kwiyongera bitewe no gutsindwa [kw'Abanyaburayi] mu bihugu nka Centrafrique, Mali, Guinea na Burkina Faso, ibihugu bihuriye ku ikoreshwa ry'Igifaransa.

    Ahanini ni abananiwe ibyo bari bemeye kugeza kuri Afurika bagasabwa gutaha kuko Abanyafurika babarambiwe, ibyo rero hari ababifata nk'ikosa ry'u Burusiya.

    Ushatse rero kureba aho urwango rwibasiye u Burusiya ruturuka, hari ibyo uhita ubona. Igitandukanya ibyo dukora n'ibyo abandi benshi bakora muri Afurika, ni uko twe tutajya tujya aho tutatumiwe.

    Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yavuze ko na we yumvise ko muri Congo hasigaye hari abacanshuro

    Aba bacanshuro bagaragara mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Goma

    Imitwe yigenga ikora nk'abacanshuro b'abasirikare ikomeje guhabwa akazi na Guverinoma ya RDC

    Hari amakuru avuga ko nta muntu uba wemerewe kubegera, ko baba bari kumwe n’abasirikare ba Congo aho bari hose

    Aba bacanshuro baba batemberera mu duce dutandukanye twa Goma kugeza no mu maguriro yo mu mujyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wagner-abacanshuro-muri-congo-umutekano-muke-mu-burasirazuba-ambasaderi-w-u