Blog

  • Umufundi yubatse inzu ye nabi kubera agahimano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari umwubatsi wari ukuze ariko akaba umuhanga cyane.
    Rimwe yabwiye umukoresha we ko ashaka gusezera akazi akajya kuba hafi y'umuryango we, yari abizi ko azakumbura amafaranga ya buri cyumweru ariko afata umwanzuro.

    Umukoresha we yababajwe nuko agiye kubura umukozi wubakaga ibintu bisobanutse, aramwinginga ati “nibura mfasha twubakane inzu imwe, ibe ariyo poroje (project) ya nyuma dukoranye”.

    Undi yarabyemeye atangira kubaka iyo nzu ariko ntiyashyiramo ubunyamwuga asanganywe, ashyiraho n'ibikoresho yiboneye bigaragaza ko atagishaka akazi.

    Inzu yaruzuye ayimurikira umukoresha we, undi amubwira ko iyo ari impano amuhaye nk'ishimwe ry'imyaka yose bakoranye neza.

    Umwubatsi yibutse uburyo yubatse inzu nabi atazi ko izaba iye akorwa n'isoni, atangira kwicuza ati “ese nk'ubu iyo nyubaka neza nari kuba iki”?

    Source : https://yegob.rw/umufundi-yubatse-inzu-ye-nabi-kubera-agahimano/

  • Rutahizamu wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi arashakishwa n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    MIke Tresor Ndayishimiye wifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, umwaka utaha w’imikino ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza aho hari amakipe menshi amwifuza.

    Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Genk mu Bubiligi, ibinyamakuru bitandukanye birimo 90Min byagiye bivuga ko amakipe menshi yo mu Bwongereza yifuza uyu mukinnyi w’imyaka 23.

    Ikipe ya Nottingham Forest bivugwa ko yanohereje umuntu mu Bubiligi gukurikirana Mike Tresor ndetse akaba ari umwe mu bo yifuza kongeramo mu mwaka w’imikino utaha.

    Uretse iyi kipe kandi bivugwa ko amakipe arimo Burnley, Wolves, Leicester, Brighton na Brentford na yo yatekereje kuri uyu mukinnyi.

    Mike Tresor Ndayishimiye ufite amasezerano azarangira muri 2025 muri Genk muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsindira Genk ibitego 7 ndetse anatanga imipira 18 yavuyemo ibitego.

    Uyu mukinnyi wakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kugeza ku batarengeje imyaka 21, bisa n’aho nta mahirwe afite yo gukinira ikipe nkuru ari na yo mpamvu u Rwanda rurimo kumurwanira n’u Burundi aho hose afite inkomoko.

    Ndayishimiye na we asa n’ubona ko amahirwe yo gukinira ikipe y’igihuu y’u Bubiligi, ku rukuta rwe rwa Instagram yamaze gushyiraho ibindera ry’u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu akomokamo aho se ari umurundi n’aho nyina akaba umunyarwandakazi.

    Amakuru avuga ko ibiganiro birimo bigana heza ku buryo mu minsi iri imbere uyu rutahizamu mu minsi ya vuba azambara umwenda w’Amavubi.

    Mike Tresor Ndayishimiye arifuzwa n’amakipe yo mu Bwongereza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wifuzwa-n-ikipe-y-igihugu-amavubi-arashakishwa-n-amakipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bwongereza

  • Eddie Mico yanyujije isengesho rye mu ndirimb… – #rwanda #RwOT

    Umuramyi Eddie Mico yatangarije InyaRwanda ko iyi ndirimbo atari isengesho rye gusa, ahubwo ko n’uzayumva wese azumva ari isengesho kuri we, ndetse avuga ko iyi ndirimbo yaje imeze nk'impano kuri we.

    Yagize ati 'Indirimbo “A Touch From You” ni nk’impano nahawe kuko nayanditse bitunguranye ntabiteguye numva injemo”. 

    Yakomeje agira ati “Iyi ndirimbo ni isengesho risaba gukorwaho n’Imana by’umwihariko nkaba nizeye ko uyumva uwo ari we wese bizamushyira muri wa mwanya wo kuba imbere y’Imana mu busabane budasanzwe'.

    'A Touch From You' ni indirimbo ikubiyemo isengesho risaba Imana ko yamukoraho ndetse ayibwira ko akeneye kuba munsi y'amababa yayo.

    Eddie Mico umaze imyaka irenga 14 mu muziki ndetse aririmbira Imana, yavuze ko akomeza kuyishima ku bw’ibyo ihora imukorera.

    Uyu muhanzi usengera muri Angilikani kuri St Etienne mu Kiyovu, yagarutse ku byishimo afite nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya, maze ashishikariza buri wese kumva ubutumwa buyikubiyemo.

    Mico yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Byose bicecetse', 'God did' , 'Connected' , 'Real Swagga' n'izindi. Indirimbo ze nyinshi ziri mu rurimi rw'icyongereza.


    Eddie Mico utangaje mu buhanzi bwe, yihariye kuri byinshi birimo ijwi ridasanzwe, ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo ze, ndetse ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

    Ahagana mu mwaka wa 2013, Eddie Mico yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Groove Awards ryaberga muri Kenya, aho yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo mwiza w'umwaka muri Gospel.

    Ubwo yaganiraga ku murimo w'Imana akora n'ibikorwa ateganya gukora, yavuze ko afite byinshi ahugiyemo bimwe bifite aho bihuriye n'ubuhanzi, kandi ko atazigera atenguha abakunzi be ahubwo azakomeza kubaha ibihangano byiza.

    Umukozi w'Imana Eddie Mico, ni umuhanzi, umunyamakuru, umwanditsi, ndetse akaba na producer (Utunganya amajwi cyangwa amashusho).

    Mu mwaka wa 2010 ni bwo yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise 'You are Amazing' yari iriho indirimbo 10.

    Ashima impano idasanzwe yahawe n'Imana, ndetse ashima buri wese ugira uruhare mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose amufasha ndetse ashima abagira uruhare mu gusakaza ibihangano bye.


    Eddie Mico avuga ko gukorera Imana nta gihombo kirimo kandi ko biri mu bintu bimushimisha

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA EDDIE MICO “

    “>

    ,

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127842/eddie-mico-yanyujije-isengesho-rye-mu-ndirimbo-yise-a-touch-from-you-video-127842.html

  • Jay Z na Rihanna mu byamamare biri ku rutonde… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisanzwe buri mwaka Forbes Magazine yerekana uko imitungo y’abaherwe n’ibyamamare ihagaze, ikerekana abungutse n’abahombye ndetse ikanakora urutonde rw’abaherwe 100 binjije agatubutse buri mwaka. 

    Mu masaha macye ashize Forbes yashyize hanze uru rutonde rw’abaherwe mu 2023 rwagaragayeho impinduka mu byiciro bibiri ari byo mu byamamare no mu bashoramari.

    Mu gice cy’ibyamamare uyoboye ni utunganya filime Steven Spielberg ufite akayabo ka miliyari 4 z’amadolari ($4billion), ku mwanya wa kabiri hari umuraperi Jay Z hamwe na Oprah Winfrey bose banganya umutungo wa miliyari 2.5 z’amadolari ($2.5billion). Umunyamideli Kim Kardashian ni we ukurikiraho na miliyari 1.9 z’amadolari($1.9billion).

    Umuhanzikazi Rihanna niwe uri ku mwanya wa gatanu n’umutungo ungana na miliyari 1.4 by’amadolari ($1.4billion). Impinduka yabaye muri iki gice cy’ibyamamare ni uko umuraperi Kanye West yaburiwe irengero akaba atabashije gushyirwa kuri uru rutonde nyuma yaho ahombye miliyoni 700 z’amadolari agasigarana miliyoni 400 amaze gutandukana na Adidas.

    Mu kiciro cy’abashoramari naho hagaragaye impinduka aho Elon Musk warusanzwe ari umuherwe wa mbere ku Isi yatewe inshuro n’umufaransa Bernard Renault ufite miliyari 211 z’amadolari. Elon Musk yahise ajya ku mwanya wa kabiri na miliyari 180 z’amadolari. Jeff Bezos yaje ku mwanya wa gatatu na miliyari 113 z’amadolari.

    Jay Z, Rihanna na Kim Kardashian mu byamamare biri mu batunze agatubutse ku isi mu 2023

    Kanye West ntiyagaragaye ku rutonde rw’abaherwe mu 2023

    Umufaransa Bernard Arnault ni we muherwe wa mbere ku isi mu 2023 asimbuye Elon Musk

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127846/jay-z-na-rihanna-mu-byamamare-biri-ku-rutonde-rwabantu-bakize-cyane-ku-isi-mu-2023-127846.html

  • Ubugabo butisubiye bubyara ububwa: Umugabo umaze gushaka abagore 10 yafashe icyemezo cyo kurongora umwe akareka irari ry’umubiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo umaze kubyarana n'abagore icumi, yafashe icyemezo cyo kureka gushurashura mu bagore.

    Keith MacDonald w'imyaka 37 yanzuye ko agiye gutunga umugore umwe nyuma yo kubyara abana 16 ku bagore 10.

    Uyu mugabo ufatwa nk'umuhehesi ruharwa, yafashe icyemezo nyuma yo kubona ko irari ritazashira.

    Kuri ubu yanzuye ko agiye kubana n'umugore we, Kimberley Welford uherutse kumubyarira bucura, abo bombi bakaba baramenyanye muri 2015.

    Source : https://yegob.rw/ubugabo-butisubiye-bubyara-ububwa-umugabo-umaze-gushaka-abagore-10-yafashe-icyemezo-cyo-kurongora-umwe-akareka-irari-ryumubiri/

  • Wagira ngo ni inkumi y’imyaka 20: Mu gakanzu kagufi cyane Butera Knewless yiyerekanye nk’umwana muto – VIDIO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Jean Darc wamamaye nka Butera Knowless yagaragaye arimo kwiyerekana yambaye agakanzu kagarukira hejuru y'amavi.

    Ni amashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho uyu mubyeyi w'abana 2 yagaragaraga nk'inkumi y'imyaka 20.

    Reba video aho hasi

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ni-inkumi-yimyaka-20-mu-gakanzu-kagufi-cyane-butera-knewless-yiyerekanye-nkumwana-muto-vidio/

  • Inyeshyamba zahamijwe kwica uwari Perezida zababariwe #rwanda #RwOT

    Leta ya Tchad ivuga ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe gufungwa burundu nyuma y'uko zihamijwe kwica uwahoze ari Perezida w'iki gihugu Idriss Déby.

    Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata mu 2021, aho yari yagiye kurwana n'inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka 'Front pour l'Alternance et la Concorde au Tchad' (FACT) wo muri icyo gihugu.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2023, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku byaha by'iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare no kugaba igitero ku mukuru w'igihugu.

    Nyinshi muri izo nyeshyamba zababariwe na Perezida w'inzibacyuho wa Tchad, Jenerali Mahamat Idriss Déby, umuhungu w'uwari Perezida Idriss Déby.

    Jenerali Mahamat yagiye ku butegetsi nyuma y'urupfu rwa se.

    Leta yatangaje ko izo mbabazi zitqreba umukuru w'inyeshyamba Mahamat Mahdi Ali, ukirimo gushakishwa.

    The post Inyeshyamba zahamijwe kwica uwari Perezida zababariwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/06/inyeshyamba-zahamijwe-kwica-uwari-perezida-zababariwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inyeshyamba-zahamijwe-kwica-uwari-perezida-zababariwe

  • Ibyo Perezida Habyarimana yemereye i Dar es Salaam bishobora kuba byaramukozeho – #rwanda #RwOT

    Habyarimana yarashwe ari kumwe na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi n'itsinda ry'abandi bayobozi batandukanye bari bajyanye.

    I Dar es Salaam, abo bayobozi bajyanywe n'ibibazo bitandukanye byarebaga umutekano w'akarere, harimo n'amasezerano ya Arusha yari amaze amezi umunani asinywe hagati y'ubutegetsi bwa Habyarimana na FPR Inkotanyi yaharaniraga gutaha kw'impunzi z'abanyarwanda bari mu mahanga n'ishyirwaho ry'ubutegetsi budaheza, butavangura, mu Rwanda.

    Habyarimana yagiye i Dar es Salaam yaranze kubahiriza ibiri mu masezerano, ni ukuvuga kurahiza Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko bihuriweho, kuko hari bimwe mu byo atemeraga we n'abandi bo mu mashyaka y'abahezanguni nka CDR, yari yarimwe umwanya mu masezerano ya Arusha.

    CDR ni ishyaka ryashinzwe mu 1992, bigizwemo uruhare n'ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana bitari bishyigikiye imishyikirano iyo ariyo yose yo kuganira hagati ya Leta na FPR.

    Abashinze iryo shyaka bavugaga ko MRND ya Habyarimana ibigendamo gahoro, igashaka kuruma ihuha ku kibazo cyo kwemerera Abatutsi uburenganzira mu gihugu kandi ntabwo bakwiriye.

    Mu masezerano ya Arusha, ntaho CDR yari yemerewe umwanya haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma, nyamara tariki 29 Werurwe 1994, Perezida Habyarimana yarayiwemereye, ibintu FPR n'ibihugu by'amahanga byarwanyije.

    Bivugwa ko Habyarimana yashakaga gushimisha cyane CDR dore ko ari wo mwanya abahezanguni b'Abahutu barimo ibikomerezwa by'Akazu kari kagaragiye Habyarimana, byari kujya binyuzamo ibitekerezo.

    Ibyo bikomerezwa birimo Col Theoneste Bagosora wavugaga rikijyana mu butegetsi, byari byaragaragaje kera ko bidashobora kwemera amasezerano ya Arusha, arimo kugabana ubutegetsi n'Abatutsi cyangwa kuvanga ingabo za Leta (FAR) n'iza FPR Inkotanyi.

    Mu gitabo L'état Français Et Le Génocide Des Tutsis Au Rwanda, abanditsi Raphaël Doridant na François Graner bashimangira ko abahezanguni b'Abahutu aribo bashobora kuba barahanuye indege ya Habyarimana, kuko umunsi araswa yari avuye i Dar es Salam yemeje ko CDR itazigera ihabwa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Indege yahanuwe n'ibisasu bibiri, abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bemeje ko byarasiwe mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyangwa mu nkengero zaho, ahari hakambitse ingabo kabuhariwe mu kurasa z'igisirikare cya Leta (FAR) harimo n'izarindaga umukuru w'igihugu.

    Ni ahantu hari harinzwe bikomeye ku buryo byari bigoye ngo ingabo za FPR zihagere, kuko hari mu mutima w'ubutegetsi n'abahezanguni b'Abahutu.

    Ubushinjacyaha bw'igisirikare cy'u Bubiligi nabwo bwigeze kugaragaza ibimenyetso bigaragaza ko Habyarimana ashobora kuba yararashwe n'ibyegera bye, nyuma yo kubigambanira akemera ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha.

    Hari aho bagira bati “Ku ruhande rwa politiki, bigaragara ko umwanzuro Perezida Juvenal Habyarimana yafashe wo kujya i Dar es Salaam gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha nta kindi wari ugamije uretse gushyira ku ruhande bamwe mu bahezanguni bakomeye b'Akazu. Kuba Perezida yari atangiye gutandukira ibyo Akazu gashaka akemera amasezerano ya Arusha, yari yatangiye kuba ikibazo gikomeye kuwo ari we wese utarashakaga igabana ry'ubutegetsi.”

    Umudipolomate w'Umufaransa Jean-Christophe Belliard wahuye na Habyarimana i Dar es Salaam inama ikirangira, na we yavuze ko yari amaze kwemerera bagenzi be bo mu karere ko ishyaka CDR ritazahabwa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ryari rimaze igihe riwusaba.

    Inkuru bijyanye: Ibyabereye i Dar es Salaam mbere y'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana

    Nko mu buhamya Jean-Christophe Belliard yahaye Inteko Ishinga Amategeko y'u Bufaransa, yavuze uburyo no mu mishyikirano ya Arusha intumwa z'u Rwanda zabaga zitumvikana kugeza ubwo iyo hari ibyabaga byemejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Boniface Ngulinzira, byasabaga kubaza niba ari ko nako Ambasaderi Kanyarushoki wari uhagarariye u Rwanda muri Uganda abyumva, kuko yari umwizerwa cyane wa Perezida Habyarimana.
     
    Belliard avuga ko hari nk'aho yabajije Kanyarushoki niba ibyo bemeranyije bizubahirizwa na Guverinoma, undi amubwira ko kubyemeza Perezida bishoboka, ariko hakenewe n'izindi ntumwa zo kubyemeza Col Theoneste Bagosora, umwe mu bikomerezwa by'abari bagize Akazu akaba umuhezanguni utari ishyigikiye amasezerano ya Arusha.

    Yavuze ko ubwo Perezida Habyarimana yari avuye mu nama, Belliard ubwe yamukurikiye akamubaza niba byagenze neza, undi akamubwira ko “Inama yagenze neza cyane, mugiye kubona ibintu bihinduka kuri iyi nshuro.”

    Jean Birara wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yavuze ko Perezida Habyarimana agisoza inama muri Tanzania, yahise ategeka uwari ushinzwe Ibiro bye Ruhigira Enoch, ko bakigaruka i Kigali bategura imihango ijyanye no kurahira kwa Guverinoma n'Abadepite.

    Ibyo byari bisobanuye ko amasezerano ya Arusha yemeye kuyashyira mu bikorwa, ibintu bitari byitezwe n'abahezanguni bashakaga ko yumvisha amahanga ko CDR ikeneye umwanya, kandi ibyo kuvanga ingabo bigasubirwamo.

    Ntabwo Habyarimana yabyemeye ku bushake, ahubwo bivugwa ko ibihugu bikomeye by'amahanga byamushyizeho igitutu kuko byabonekaga ko Leta iri gushaka urwitwazo rwose rwatuma idashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

    Perezida Habyarimana yavuye i Dar es Salam yemeye ko CDR nta mwanya izabona mu butegetsi, ibintu bitashimishije abahezanguni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-perezida-habyarimana-yemereye-i-dar-es-salaam-bishobora-kuba-byaramukozeho

  • Umugabo yakandaguye amabuno y’umukobwa mu ruhame gusa ariko na we ibyo yahabone ni agahumamunwa (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umugabo uba ari gukorakora amabuno y'umugore baba basohokeye mu kabari kamwe.

    Ni amashusho aho umugabo atungura umugore ni uko agatangira kumukorakora gusa iyo umugore abivumbuye, akubita uwo mugobo akiruka

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yakandaguye-amabuno-yumukobwa-mu-ruhame-gusa-ariko-na-we-ibyo-yahabone-ni-agahumamunwa-videwo/

  • Yifashe ku mabere n’amatako ye: Dabijou yanyongeye cya kibuno cye abazungu bari basohokanye na we (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Dabijou uri mu bagezweho muri iyi minsi kubera imiterere ye idasanzwe cyane, yagaragaye ari kuzunguza ikibuno yicaye mu ntebe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, yasohoye amashusho yicaye mu ntebe ni uka agahita atangira kunyonga amabuno yicaye.

    Atangira yifata ku mabere ni uko akaza kugera naho yifata no ku matako ye. Dabijou yikora ibyo ubwo aba ari mu kabari ahantu yasohokanye n'abazungu.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/yifashe-ku-mabere-namatako-ye-dabijou-yanyongeye-cya-kibuno-cye-abazungu-bari-basohokanye-na-we-videwo/