Blog

  • Stormy Daniels ushinja Donald Trump ntiyifuza ko afungwa #rwanda #RwOT

    Trump ari mu nkiko ashinjwa kwishyura Daniels $130,000 ariko ntabimenyekanishe, ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika mu 2016.

    Trump n'uwo mugore wahoze ari umukinnyi wa filime za 'pornographie', bivugwa ko baryamanye mu mwaka wa 2006.

    Amafaranga yishyuwe Daniels mu 2016 yari ayo kugira ngo aceceke atazavuga ko yaryamanye na Trump, bikamubuza amahirwe yo gutsindira kuyobora Amerika.

    Ibyaha byo guhimba inyandiko agamije guhishira ibyaha yakoze biramutse bimuhamye uko abishinjwa, Trump yakatirwa igihano kiri hejuru y'imyaka ijana.

    Stormy Daniels yavuze ko atifuriza Trump gufungwa. Yagize ati 'Ntabwo ntekereza ko ibyaha ashinjwa kuba yarakoze kubera njye bikwiriye kumufungisha. Niba hari ibindi byaha yakoze, byo nibasanga bimuhama bazamufunge.'

    Ku wa kabiri tariki 4 Gashyantare nibwo Trump yitabye urukiko rwa Manhattan yisobanura ku byaha 34 ashinjwa, bijyanye no guhimba inyandiko, aho amafaranga yishyuwe Daniels mu nyandiko hahinduwe icyatumye yishyurwa, kandi bihanwa n'amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/wa-mugore-ushinja-donald-trump-yamusabiye-ikintu-cyiza

  • Ibyari bikubiye mu mbwirwaruhame ya Perezida Kagame mu muhango wa mbere wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu muhango wa mbere wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye mu 195,Paul Kagame wari Visi Perezida yavuze ko abakoze Jenoside bagomba kubiryozwa ndetse yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ibintu bihari aho kuba inkuru zivugwa gusa, kuko abantu bagera muri miliyoni bishwe.

    Uwo muhango wabaye ku wa 7 Mata 1995 ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo hanashyingurwa mu cyubahiro abazize Jenoside n'abanyapolitiki bishwe bazira ko batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, barimo Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w'Intebe.

    Yagize ati “Ibintu byose tubona hano ni ibimenyetso by'uburwayi bukomeye […], bwamunze sosiyete yacu mu gihe kirekire, butavurwa, buza kugeza aho butwara ubuzima bw'Abanyarwanda basaga miliyoni imwe.

    Kugeza ubu ibyobo rusange birimo gutahurwa ahantu hose mu gihugu. Miliyoni imwe ni igereranya nta muntu washyize hamwe imibare ngo amenye neza ngo ni abantu bangahe bapfuye, ariko uretse n'imibare, ibi bikorwa ni ibintu bitagenda gutyo gusa, si ibikorwa byakomeza hatabayeho ko ababigizemo uruhare babiryozwa.”

    “Bagomba kubiryozwa byanze bikunze kandi mu kubikora, tugomba gushishikariza abaturage bacu kumva ibibazo byababayeho, byabaye kuri iki gihugu.”

    Kagame yanasabye abayobozi gusohoza isezerano baha abaturage, kugira ngo babone ko “dutandukanye n'abo babonye mu gihe cyashize.”

    Amashusho yashyizwe ahagaragara muri icyo gihe agaragaza ko ahantu henshi hari hakiri imibiri y'Abatutsi bishwe, batarashyingurwa mu cyubahiro.

    Icyo gihe nibwo hashyizwe imbaraga mu kubaka inzibutso, ku buryo imibiri myishi y'abazize Jenoside yahawe ahantu ho kuruhukira mu mahoro, mu cyubahiro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibyari-bikubiye-mu-mbwirwaruhame-ya-perezida-kagame-mu-muhango-wa-mbere-wo

  • Zimwe mu mbwirwaruhame z'Abanyapolitiki zakongeje Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mbere ya Jenoside no mu gihe yari irimo kuba,abanyapolitiki b'icyo gihe baranzwe n'imvugo z'urwango zishishikariza Abahutu kwica Abatutsi aho byatumye Abatutsi barenga miliyoni bahitanwa na Jenoside

    Izi mbwirwaruhame z'urwango,zabaye umusingi n'intangiriro ikomeye y'amateka mabi igihugu cyanyuzemo kugeza kigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Zimwe mu mbwirwaruhame zakongeje Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

    Grégoire Kayibanda

    Kayibanda Grégoire yabaye Perezida w'u Rwanda hagati ya 1961-1973, ahirikwa ku butegetsi na Habyarimana bari inshuti magara dore ko yari yaranamubyariye umwana muri batisimu.

    Yaranzwe n'imvugo zigamije kubiba urwango mu bahutu ngo barimbure abatutsi.

    Urugero ni nka tariki ya 11 Mata 1964 ubwo yagize ati 'Nubwo bitashoboka, ariko dufate ko inyenzi zifashe Kigali, byaba imperuka yihuse y'Abatutsi.'

    Habyarimana Juvénal

    Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 kugeza ku ya 6 Mata 1994 na we yagiye akoresha imvugo zibiba urwango n'ivangura mu banyarwanda.

    Ahagana mu 1990 mu gihe impunzi z'abanyarwanda zari nyinshi mu bihugu byo hirya no hino mu karere yavuze ko bidashoboka ko zigaruka mu gihugu kuko cyamaze kuzura.

    Yavuze ko 'U Rwanda ni nk'ikirahure cyuzuye, wongeyemo amazi ayarimo yameneka.'

    Izi mpunzi zari zigizwe n'abatutsi bahunze mu myaka ya 1959, 1961, 1963 no muri 1973 asaba ko ibihugu bizishaka byazakira bikaziha ubwenegihugu.

    Ibyasigaye mu mitwe ya benshi ni aho yagize ati 'Abari hanze bakore uko bishoboka babone ubwenegihugu bwaho, u Rwanda ni ruto nta na santimetero kare n'imwe ibagenewe yaboneka.'

    Sindikubwabo Théodore

    Mu mateka y'u Rwanda yabaye Perezida wayoboye igihe gito; kitageze no ku minsi 100 nyamara ntibyabujije ko ashimangira ubutumwa bwo kwica Abatutsi bwari bwaratanzwe kuva kera.

    Tariki ya 19 Mata 1994 yasuye Perefegitura ya Butare yari yarasigaye inyuma mu bijyanye no kwica abatutsi. Icyo gihe yavuze ijambo rutwitsi ryahise ritangiza ubwicanyi nyuma y'umunsi umwe ahavuye,buhita bukoranwa ubukana budasanzwe n'imipaka ihuza u Rwanda n'amahanga irafungwa ngo hatagira utoroka.

    Yagize ati 'Ba ntibindeba na nyirandabizi nimubahige ntibabacike.'

    Nyuma y'iryo jambo, utari uri mu murongo wo kwica ntabwo na we yagombaga kwihanganirwa.

    Gitera Joseph

    'Umubano w'Umututsi n'Umuhutu ni umufunzo ku kuguru, ni umusundwe n'umusonga mu mubiri na kanseri mu gifu.' Iyi ni imvugo yaranze inyandiko ya Gitera Joseph washinze ishyaka APROSOMA (Association pour la Promotion Social de la Masse) mu 1959.

    Tariki ya 27 Nzeli 1959 ari Ngoma muri Butare [ubu ni mu Karere ka Huye], Gitera yahimbye amategeko 10 y'abahutu. Ayo mategeko yaje kongera kwandikwa na Ngeze Hassan mu kinyamakuru ' Kangura' muri nimero yacyo ya gatandatu yo mu Ukwakira 1990 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rutangiye, na we ashishikariza abahutu kwanga urunuka abatutsi no kubahiga.

    Inyandiko za Gitera zabaga zuzuyemo amagambo y'ubugome ku buryo yongeragamo n'ubuhanga yari yaravanye mu ishuri agacengera ba nyakubwirwa.

    Hari nk'aho yagize ati 'Ntuzigere wongera kwirahira umututsi … Ntuzasambane n'abatutsikazi, kubarongora ntibibujijwe, kubajajabamo ni byo mwaku…'

    Col Théoneste Bagosora

    Bagosora wari umwe mu bavuga rikijyana mu ngabo za Habyarimana, yabonye atanyuzwe n'inzira nziza amasezerano ya Arusha yaganagamo, tariki ya 8 Mutarama 1993, ayavamo n'umujinya mwinshi maze agira ati 'imishyikirano nyivuyemo, ndatashye ngiye kubategurira imperuka [apocalypse]'.

    Léon Mugesera

    Mugesera yari Visi Perezida wa MRND muri Perefegitura ya Gisenyi, ndetse yari n'umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Ari ku Kabaya muri mitingi ya MRND, tariki ya 22 Ugushyingo 1992, yahamagariye abahutu gutsemba abatutsi, abereka n'inzira bazabinyuzamo.

    Yagize ati 'Ndababwiza ukuri ko uwo mutinya gukata ijosi ari we uzabatanga kuribakata.'

    Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w'Intebe wakomoka muri MDR ndetse ntanavuge rumwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana, yahishuriwe na Mugesera ko agomba kwicwa.

    Ati 'Ndagira ngo mbamenyeshe ko umuntu watanze Byumba … yacirwa urubanza; azahanishwa urupfu. Biranditse mubaze abacamanza babereke aho biri ntabwo mbabeshya, azahanishwa urupfu, umuntu uzatanga n'agatanyu k'u Rwanda. None uwo muntu aracyakora iki ?'

    'Kureka abatutsi bagahunga ni ikosa'

    Mugesera yakomeje agira ati 'Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL, ndamubwira nti 'ikosa twakoze muri 59 nubwo nari umwana ni uko twabaretse mugasohoka. Mubaza niba atarumvise inkuru y'aba Falasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi', nti 'ntabwo uzi kumva no gusoma? Njye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu'”

    Jean Kambanda

    Kambanda wabaye Minisitiri w'Intebe muri Guverinoma y'Abatabazi yahishuye ibanga ko hari urutonde rw'abafatwaga n'ibyitso bagombaga kwicwa n'ubutegetsi bwari buriho.

    Mu kiganiro yagiranye n'abantu batandukanye tariki ya 14 Gicurasi 1994, ubwo yasuraga Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yagize ati 'Niba ushidikanya ko runaka ari umwanzi baza ubutegetsi burabizi, ayo malisiti arahari.'

    Yongeyeho ati' Twababwiye ko abo bazungu bashaka gufasha FPR, kuko bafite ingufu tubizi bafite intwaro zikomeye, ko bashobora kuzana FPR bakayishyira ku butegetsi i Kigali bakayirinda….ariko ko nta muturage n'umwe uzayumvira. Ibyo twarabibasobanuriye tuti 'abaturage barayanga ku buryo bugaragara,ntabwo bazemera gutegekwa na FPR, turashaka ko babyumva.'

    Nyiramasuhuko Pauline

    Nyiramasuhuko yabaye Minisitiri w'Umuryango ku butegetsi bwa Habyarimana. Mu gihe cya Jenoside yashishikarije abahutu kwica abatutsi, ndetse abemerera ko bazajya bihemba gufata abagore n'abakobwa ku ngufu.

    Tariki ya 14 Gicurasi 1994, ubwo yajyanaga na Kambanda gushishikariza abahutu kwivugana abatutsi yababajije impamvu badashishikariye gukora [kwica].

    Ati 'Ese ko mbona Abanyabutare mutari mu kazi nk'aho hari icyabaye, habaye iki, nimujye mu kazi, akazi nigakomeze…..'

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/zimwe-mu-mbwirwaruhame-z-abanyapolitiki-zakongeje-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Antonio Guterres yongeye kunenga uko amahanga yatereranye Abatutsi muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Umuryango mpuzamahanga wunamiye abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongera kunenga uko amahanga yatereranye u Rwanda muri ibyo bihe.

    Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

    Guterres yavuze ko isi yose ihaye icyubahiro abantu bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ukwigira no kwiyubaka kw'abayirokotse.

    Yagize ati 'Turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z'abana, abagore n'abagabo zishwe mu minsi ijana gusa, mu myaka 29 ishize, turunamira izo nzirakarenga z'abatutsi, ikindi kandi turashimira ubudaheranwa bw'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, tukanashima by'umwihariko uruhare rw'Abanyarwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.'

    Kimwe mu bigaragazwa nk'ibyatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ni uruhare ruziguye rw'umuryango mpuzamahanga, aho ndetse na nyuma yayo hari bimwe mu bihugu byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutiza umurindi ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ibindi bigacumbikira abayigizemo uruhare

    Aha ni ho Antonio Guterres, ahera ashimangira ko igihe cyigeze isi yose igahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha bya jenoside ndetse n'ibindi byibasira inyokomuntu ku isi.

    Ati 'Ku munsi nk'uyu kandi tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa ku muryango mpuzamahanga muri kiriya gihe. Nk'ikiragano cyakurikiyeho nyuma ya jenoside ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye, kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera urwango zabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, bikavamo ibyaha ndengakamere, rero ndatekereza ko nta gihe nyacyo cyo gukumira ibintu nk'ibi kitari none. Kurwanya jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu ni inshingano zihuriwe na buri wese.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni yunzemo ati 'Ni inshingano za buri munyamuryango w'Umuryango w'Abibumbye ko twese duhaguruka tukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose, kandi tugahora turi maso, ikindi kandi reka twese hamwe twunamire izi nzirakarengane zazize jenoside, twubaka ahazaza h'umutekano uhamye, ubutabera ndetse n'uburenganzira bwa muntu.'

    Hashize imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Muri iyo myaka hari byinshi byakozwe bigamije kubaka igihugu kizira amacakubiri hagamijwe iterambere rirambye mu nzego zitandukanye z'igihugu.

    Ibi byose ahanini n'ibishingiye ku nzira Abanyarwanda bihitiyemo ubwabo y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kwishakamo ibisubizo.

    Kuva mu mwaka 2004 Umuryango w'Abibumbye wemeje tariki ya 7 Mata nk'umunsi mpuzamahanga uhoraho wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi byaje gushimangirwa cyane mu mwaka wa 2018.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/antonio-guterres-yasabye-isi-ikintu-gikomeye-ubwo-yibukaga-abatutsi-bazize

  • Umukuru wa UN yasabye Isi kuba maso cyane, igakumira jenoside #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yatangaje ko abantu batagomba kwibagirwa uburyo imvugo z'urwango zishobora kubyara mu buryo bworoshye ibyaha nka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri ubu butumwa yatanze mu gihe u Rwanda rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Guterres yagize ati'Tube maso cyuane,twitegure kugira icyo dukora kandi twibuke by'ukuri abanyarwanda bapfuye bubaka inzu y'ukwigira,umutekano,ubutaberan'uburenganzira bw'ikiremwamuntu kuri bose.'

    Guterres yongeye agira ati'imyaka 29 irashize jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda. Ntabwo dukwiye kwibagirwa uko imvugo y'urwego ihinduka byoroshye icyaha cy'urwango'

    Jenoside yakorewe abatutsi yakwiye mu gihugu hose tariki ya 7 Mata1994.yahagaritswe n'ingabo za RPA/Inkotanyi kuya 4 Nyakanga 1994. Ni yo mpamvu iminsi 100 iri hagati y'aya matariki.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umukuru-wa-un-yasabye-isi-kuba-maso-cyane-igakumira-jenoside

  • Kwibuka29: UN yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres, yasabye ibihugu binyamuryango kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko iteka bikwiye kuba maso biharanira kubaka umutekano uhamye w'ejo hazaza.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata, mu Rwanda no ku Isi yose haribuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo Umunyabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres, yatangaga ubutumwa bwo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashimiye uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri gahunda z'ubumwe n'ubwiyunge, bwabagejeje ku nzira yo kwiyubaka.

    Yagize ati 'Turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z'abana, abagore n'abagabo zishwe mu minsi ijana gusa, mu myaka 29 ishize, turunamira izo nzirakarenga z'abatutsi.

    Yakomeje agira ati 'Ikindi kandi turashimira ubudaheranwa bw'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, tukanashima by'umwihariko uruhare rw'Abanyarwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.'

    Kimwe mu bigaragazwa nk'ibyatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ni uruhare ruziguye rw'umuryango mpuzamahanga, aho ndetse na nyuma yayo; hari bimwe mu bihugu byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutiza umurindi ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ibindi bigacumbikira abayigizemo uruhare

    Aha ni ho Antonio Guterres, ahera ashimangira ko igihe cyigeze isi yose igahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha bya jenoside ndetse n'ibindi byibasira inyokomuntu ku isi.

    Ati 'Ku munsi nk'uyu kandi tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa ku muryango mpuzamahanga muri kiriya gihe. Nk'ikiragano cyakurikiyeho nyuma ya jenoside ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye, kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera urwango zabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, bikavamo ibyaha ndengakamere, rero ndatekereza ko nta gihe nyacyo cyo gukumira ibintu nk'ibi kitari none. Kurwanya jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu ni inshingano zihuriwe na buri wese.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni yunzemo agira ati 'Ni inshingano za buri munyamuryango w'Umuryango w'Abibumbye ko twese duhaguruka tukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose, kandi tugahora turi maso, ikindi kandi reka twese hamwe twunamire izi nzirakarengane zazize jenoside, twubaka ahazaza h'umutekano uhamye, ubutabera ndetse n'uburenganzira bwa muntu.'

    Kuva mu mwaka 2004 Umuryango w'Abibumbye wemeje tariki ya 7 Mata nk'umunsi mpuzamahanga uhoraho wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi byaje gushimangirwa cyane mu mwaka wa 2018.

    The post Kwibuka29: UN yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/07/kwibuka29-un-yunamiye-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-un-yunamiye-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • #Kwibuka29: Abanyamadini gutanga umusanzu mu bikorwa by'isanamitima – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa 6 Mata 2023 mu gihe u Rwanda n'Isi byifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Cyagarutse ku ruhare rw'Amadini n'Amatorero mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi w'Umuryango Rabagirana Ministries, Pasiteri Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko umurimo w'Isanamitima no komora ibikomere ari ingenzi kandi Abanyarwanda bose bakwiye kubigiramo uruhare.

    Ibarura rya Gatanu ry'Abaturage ryerekanye ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13 kandi muri bo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi barenga kimwe cya kabiri.

    Pasiteri Dr Nyamutera yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagifite ibikomere byaba iby'umubiri ndetse n'ibyo kumutima bishingiye ku ihungabana.

    Ku rundi ruhande ariko ngo abayigizemo uruhare bakica abantu, nyuma baje guhabwa ibihano ku buryo bamwe muri bo babirangije kuri ubu bakaba barasubiye mu Muryango Nyarwanda, aho usanga bamwe bagifite ipfunwe ry'ibyo bakoze.

    Ati “Iyo tuvuga ibikomere n'ihungabana bigera no ku bandi bantu bose. Uwarokotse Jenoside, uwayigizemo uruhare, uwayibonye ndetse n'uwayumvise.Twasanze isanamitima ryaragiye rikura, rikinjira mu bice bitandukanye by'ubuzima. Ni umurimo ugomba kwigishwa hose kandi ugomba gukomeza.”

    Yavuze ko urubyiruko rw'uyu munsi na rwo usanga hari abafite ibi bikomere kuko hari n'ubwo ihungabana usanga umwana wabyawe n'uwarokotse Jenoside na we ashobora kuvukana ihungabana cyangwa se akaba yararerewe muri uwo mwuka w'ibikomere.

    Amadini yasabwe gukora ibirenze kugabanya ibyuma by'umuziki

    Amadini n'Amatorero afite inshingano zikomeye zo guherekeza Abakirisitu bayo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko baba barimo abarokotse ndetse n'abayigizemo uruhare.

    Pasiteri Nyamutera yavuze ko abenshi muri abo bakirisitu bafite ibikomere ari na yo umurimo w'isanamitima ukenewe cyane kuko ari na yo mpamvu Amatorero asabwa gutanga umusanzu wayo mu bikorwa byo komora ibikomere.

    Avuga ko by'umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ndetse no mu Cyumweru cy'icyunamo muri rusange abayobora Amadini n'Amatorero bagomba gutanga ubutumwa bwomora ibikomere.

    Ati “Yaba ari inyigisho zitangwa mu nsengero zakagombye kuvuga ko Kirisitu avura, agakiza. Ntabwo ari ukugenda ngo igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nikigera, bagabanye umuziki gusa, ahubwo na bo uruhare rwabo rurakenewe muri ibi bihe.'

    Pasiteri Nyamutera avuga ko abayobozi b'Amadini n'Amatorero bakwiye kwigisha amateka y'ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavugisha ukuri kw'ibyabaye haba ku bayigizemo uruhare ndetse n'abayirokotse.

    Ati 'Noneho muri iki gihe cy'icyunamo, ubutumwa cyane cyane nko muri iki Cyumweru, ubutumwa bwose bwagombaga kuvuga ku buhemu, bamwe ntibigeze bagaragaza ibyo bakoze, ukabwira uwahemutse ko yahemutse, ukanabwira uwahemukiwe,ubabaye […].'

    'Ubwo butumwa bugafasha abantu gukira no kuruhuka kandi bukaba mu kuri kw'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu ntibagire isoni ngo bavuge ngo ubwo ari mu rusengero ntabwo twabikora.”

    Uyu mupasiteri avuga ko Abayobozi b'Amadini n'Amatorero baramutse bigishije ukuri kw'ibyabaye, byatuma abantu bakira ibikomere, abasaba imbabazi bakazisaba ndetse n'abahemukiwe bakabohoka bakababarira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-abanyamadini-gutanga-umusanzu-mu-bikorwa-by-isanamitima

  • Ikwirakwira ry'ingengabitekerezo ya Jenoside ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana – #rwanda #RwOT

    Ingengabitekerezo y'ivangura yatumye bwa mbere mu 1959 habaho kwica Abatutsi, kubatwikira no kubamenesha mu gihugu. Abasigaye mu Rwanda na bo bakomeza gutotezwa bahezwa mu nzego zitandukanye z'igihugu.

    Ubu bwicanyi n'uko gutoteza Abanyarwanda b'Abatutsi byategurwaga bikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bwariho bugakangurira abaturage kwica no gutoteza binyuze mu mbwirwaruhame no mu nyandiko zakwizwaga mu Rwanda no mu mahanga.

    Hagati ya 1960 na 1963 bwarakomeje ndetse bwongera gufata intera ya Jenoside aho i Byumba hishwe Abatutsi barenga 2000 muri 1962 naho mu 1963 muri Gikongoro, Bugesera, Kibungo, Gitarama, Ruhengeri, Kibuye n'ahandi bufata intera ikomeye cyane hicwa abarenga 35.000 harimo 20.000 bishwe muri Gikongoro yonyine.

    Iyicwa ry'Abatutsi mu 1963 ryakomeye kuri Noheli, hameneka amaraso menshi, bituma ababurokotse babwita 'Noheli y'amaraso', biba umuziro kuri bo no ku babo, kugeza muri 1994, wo kutarya inyama kuri Noheli kuko byabibutsaga amaraso yamenwe mu 1963 ku munsi hibukwa ivuka rya Yezu.

    Raporo nyinshi z'amahanga, inyandiko z'Abanyamahanga bari mu Rwanda n'itangazamakuru mpuzamahanga byemeje ko iyicwa ry'Abatutsi muri 1963 ari Jenoside.

    Urugero ni umwanzuro wa Guverinoma y'u Bubiligi ku wa 7 Gashyantare 1964 wabyanditse gutya 'Bitewe n'ibibazo biri mu Rwanda, cyane cyane ibirego bishinjwa Guverinoma y'icyo gihugu, birakwiye ko tubinyujije muri Ambasade yacu, dutanga amabwiriza Ababiligi bagomba gukurikiza arebana n'ibikorwa bibera mu Rwanda byo kumaraho Abatutsi. Ibihabera byafashe isura nini ku rwego mpuzamahanga, tukaba tugomba gukumira icyatuma u Bubiligi bushobora kuzashinjwa kugira uruhare muri Jenoside'.

    Muri iyo myaka, Abatutsi bakomeje gutotezwa no guhungira mu bihugu by'amahanga, ari mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda cyangwa mu mahanga ya kure.

    Uko imyaka yagiye ishira, ingengabitekerezo yo kwanga no gutoteza Abatutsi ni ko yigishwaga igakwirakwizwa. Mu 1973 Abatutsi bari mu mashuri no mu mirimo bongeye kwirukanwa abarokotse bahungira mu mahanga ndetse bamwe baricwa.

    Ubutegetsi bwariho bwabeshye ko Abatutsi bari bongeye kuba benshi mu mashuri no mu mirimo, bigisha abaturage ko bikomeje bityo bazongera gusubira ku butegetsi bagakandamiza Abahutu.

    Ni muri izo mvururu ku wa 5 Nyakanga 1973, Gen Maj Habyarimana Juvenal yafashe ubutegetsi ahiritse ubwari buriho yitwaje ko agiye kurangiza ibihe by'imidugararo byari mu gihugu.

    Ubutegetsi bwe bwa Repubulika ya Kabiri bwakomereje mu murongo wigisha urwango, ivangura n'amacakubiri mu Banyarwanda, kubiba inzangano zishingiye ku moko n'uturere, guheza bamwe mu Banyarwanda mu mashuri, mu mirimo no mu mashuri. Icyo gihe politiki yiswe 'Iringaniza' yarimakajwe.

    Impunzi zose z'Abanyarwanda zameneshejwe mu myaka ya 1959, 1960-1963 na 1973 zabujijwe uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cyazo mu gihe kirenga imyaka 30 kandi zamburwa imitungo yazo.

    Mu 1975 Habyarimana yashyizeho itegeko rihindura imitungo y'Abatutsi bahunze, iya Leta. Iri tegeko ryaje rikurikira iteka rya Kayibanda ryo mu 1966 na ryo ryabuzaga impunzi uburenganzira ku gihugu no ku mitungo yazo.

    Mu 1982 ubutegetsi bwa Habyarimana bwanze kwakira impunzi z'Abatutsi barenga ibihumbi 40 zirukanwaga n'ubutegetsi bwa Milton Obote muri Uganda bwitwaje ko u Rwanda rwari rwuzuye rutagifite ubushobozi bwo kwakira abandi baturage.

    Nyuma y'imyaka ine, ni ukuvuga mu 1986, komite nyobozi ya MRND yemeje ko impunzi zihabwa ubwenegihugu n'ibihugu zahungiyemo.

    Mu 1987 nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa MRND bwinangiye ku bibazo byose byari bibangamiye itahuka ry'impunzi na demokarasi mu Rwanda, impunzi z'Abanyarwanda zifatanyije n'abandi Banyarwanda baharaniraga impinduka mu gihugu bibumbiye mu muryango FPR Inkotanyi banogeje umugambi zifata icyemezo cyo gutaha ku mbaraga zitangira urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990.

    Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye mu 1990, bitewe n'ako karengane kose kari karimitswe na Leta za PARMEHUTU na MRND, Perezida Habyarimana yatangije gahunda ya Jenoside ku Batutsi, irangwa no gufunga abiswe ibyitso by'Inkotanyi no kwica Abatutsi henshi mu gihugu, ahereye mu duce yakomokagamo we n'abo bari bafatanyije ubutegetsi, twa Gisenyi na Ruhengeri.

    Kuva mu 1991, ijambo 'Gutsembatsemba' ryakwijwe mu itangazamakuru nka Kangura yo ku wa 9 Gashyantare 1991 yanditse ngo 'Mureke tumenye Inkotanyi n'abashyigikiye FPR, Tubatsembatsembe.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikwirakwira-ry-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ku-ngoma-ya-kayibanda-na

  • Impano Senderi Eric yageneye abarokotse Jenoside ba Kabagari #rwanda #RwOT

    Senderi Eric yasohoye indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yitiriye Umurenge wa Kabagari nk’impano yageneye abaturage barokotse bo muri uyu murenge.

    Ni Kabagari yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amagepfo, akaba yayisohoye mu gihe uyu munsi Abanyarwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminisi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 29.

    Igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo, Senderi akaba yaragikuye ku buhamya yahumviye ubwo yari yagiye kwifatanya n’inshuti ze Kwibuka ku nshuro ya 22.

    Bitewe n’ibyo yahumviye yahakuye umukoro wo gukora indirimbo akazayibaha nk’impano.

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), yasohoye amabwiriza azakurikizwa mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho insanganyamatsiko izakomeza kuba 'Kwibuka Twiyubaka’.

    Senderi yasohoye indirimbo yakoreye umurenge wa Kabagari

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/impano-senderi-eric-yageneye-abarokotse-jenoside-ba-kabagari

  • Iburasirazuba: Hatanzwe umuburo ku bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata 2023 ubwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara ndetse n'umuyobozi wa RIB baganiraga n'itangazamakuru.

    Ni ikiganiro cyagarutse ku bikorwa biteganyijwe muri iyi minsi 100 u Rwanda rugiye kumara ruzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28 amadosiye menshi ajyanye n'ingengabitekerezo ndetse n'ibyaha bifitanye isano nayo, mu Ntara y'Iburasirazuba ari ho habonetse amadosiye menshi aho yihariye 30.7% ni ukuvuga amadosiye 55.

    Guverineri Gasana yavuze ko ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya n'ibindi bifitanye isano nayo bihanwa n'amategeko, asaba abaturage kwirinda ibi byaha muri iki gihe igihugu cyose kigeze mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Yakomeje agira ati 'Muri iki gihe cyo kwibuka ubutumwa natanga mu batuye iyi ntara ni uko twafatanya muri uru rugendo tukubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, yifuza ko buri munyarwanda wese azirikana ndi Umunyarwanda, yifuza ko hari ibintu bakwiriye kubahiriza birimo amasaha n'igihe cyo kwibuka twirinda ibyarogoya n'ibinyuranyije n'agaciro ko kwibuka.'

    Yakomeje agira ati 'Ni igihe cyiza cyo gusura, guhumuriza, gufata mu mugongo, gufasha no gufatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, aho bishoboka mu midugudu cya gihe cyo kwibuka wa mugoroba twifatanye nabo, twirinde urugomo, twirinde imvugo isesereza no gupfobya, twirinde ibyo ari byo byose byatuma duhungabanya umutekano cyangwa abarokotse bakabura ubufasha kandi duhari.'

    Guverineri Gasana yavuze ko kuri ubu bashyizeho icyumba cy'amakuru kizabafasha mu gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bihari ndetse ahari ibibazo bakabasha kubimenya hakiri kare ndetse bakanabikemura hakiri kare.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko muri iyi minsi 100 biteguye kuburizamo ibyaha bitandukanye birimo abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n'ibindi byaha bitandukanye asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

    Ati ' Tugomba guhagurukira ibyaha tukumva ko urwego rumwe rutashobora gukumira no kurwanya ibyaha rwonyine tugafatanya kubikumira cyane cyane icyaha cy'icyuruzwa ry'ibiyobyabwenge kuko ibindi byose bigishamikiyeho, nidufatanye rero bizatanga umusanzu'.

    Yakomeje agira ati 'Ubu rero tugiye kujya mu gihe gikomeye MINUBUMWE yasoboye amabwiriza yerekana ibikorwa bitemewe, Polisi rero ubu turiteguye gutanga umutekano usesuye.'

    Yakomeje avuga ko hakozwe ubukanguramba butandukanye bugamije kurwanya ibi bikorwa bibi bikunze kugaragara mu minsi 100 asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha byose bikumire hakiri kare.

    Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasabye abaturage kwirinda gusesereza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi birinda ibyaha bitatu biremereye muri iki gihe birimo icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi, gupfobya no guhakana ngo kuko byatuma bafungwa.

    Ati 'Aho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagejeje iki gihugu nta numwe utahazi, ubu rero ibyo bihano biva ku myaka itanu kugera ku myaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga menshi, nta mpamvu yo kugira ngo umuntu ajye gufungwa iyo myaka kandi nta nyungu afite mu guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ku mugaragaro, mu gupfobya uko yakozwe no gukomeza guhembera.'

    Intara y'Iburasirazuba ibarizwamo inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zigera kuri 36 zikaba zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 351 habariwemo n'imibiri izashyingurwa muri iyi minsi 100.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel yasabye abaturage kwirinda imvugo zisesereza

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yavuze ko Polisi yiteguye kuburizamo bimwe mu byaha asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe

    Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba Rutaro Hubert we yavuze ko gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'ibindi byaha biyishamikiyeho bihanwa n'amategeko agasaba abaturage kubyirinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-hatanzwe-umuburo-ku-bahakana-n-abapfobya-jenoside-yakorewe