Blog

  • Ubabaye si we wifata mu mugongo-Ibuka yasobanuye impamvu kwibuka bitareba abarokotse Jenoside bonyine – #rwanda #RwOT

    Ni ibitangazwa n'uru rwego mu gihe kuri uyu wa 7 Mata 2023, Abanyarwanda bifatanyije n'abatuye Isi mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoranywe ubugome buhambaye kuko yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.

    Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bireba Abanyarwanda bose kuko bituma abayirokotse bumva batari bonyine.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati ''Ubabaye ntabwo ari we wifata mu mugongo. Niyo mpamvu abandi Banyarwanda mu byiciro bitandukanye aho bari bari hose mu gihe cya Jenoside, kuza gushyigikira abo bacitse ku icumu bibaha agaciro noneho bikagaragara ko igikorwa cyo kwibuka atari icy'abacitse ku icumu gusa.''

    ''Hari ibindi bikorwa biranga igikorwa cyo kwibuka noneho bigatuma biba urunana. Abanyarwanda bose bafatanya no kugira ngo bariya bababaye bakomeze bafatanye urugendo n'abandi mu kubaka igihugu cyacu.''

    Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bagaragaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ngombwa kuko ari umwanya wo kwigira ku mateka mabi yagejeje u Rwanda aharindimuka.

    Basaba ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye guca ukubiri na yo kuko bidindiza urugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyahisemo.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubukana bw'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na byo bigenda bigabanuka bikava mu bikorwa by'ubugome bukabije n'ibyo kwica bikajya mu magambo.

    Imibare ya RIB igaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside muri iyo myaka byagabanutseho 17,5%. Ku rundi ruhande ariko ngo urugamba rwo kurwanya n'iyo mibare mike isigaye rurakomeye.

    Ku rundi ruhande ariko, RIB itangaza ko ku mbuga nkoranyambaga hakigaragara abantu bafite imvugo zikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu gupfobya Jenoside, kuyihakana no kuyiha ishingiro.

    Dr. Gakwenzire Philibert yasabye Abanyarwanda bose kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 abazize ayo mahano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubabaye-si-we-wifata-mu-mugongo-ibuka-yasobanuye-impamvu-kwibuka-bitareba

  • Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere rutangiza #Kwibuka29 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe, uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Mbere yo gucana urumuri rw'icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo uhagarariye Abadipolomate mu Rwanda n'abahagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside irimo IBUKA, AVEGA Agahozo na AERG.

    Mu isengesho ritangiza uyu muhango, Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye Imana kwakira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza abayirokotse.

    Yasabye Imana kandi guha imbaraga Abanyarwanda zo 'kurwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza mu macakubiri'.

    Minisitiri w'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ku itariki nk'iyi mu 1994, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu Ntara zose z'igihugu.

    Ati 'Mu Cyumweru cy'itariki ya 7 na 14, biciwe ahantu 84 harimo Kiliziya n'Insengero zirenga 30. Nyange ho, Padiri Seromba ni we watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.'

    Bizimana yavuze ko tariki 24 Mata, ari umunsi mubi mu mateka ya Jenoside kuko ari wo wishweho abantu benshi mu gihugu kuko barengaga 2500, ahantu 34 cyane cyane mu Majyepfo y'igihugu.

    Yatanze urugero rw'ibyabaye i Murambi, ahiciwe abarenga ibihumbi 50, i Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35, Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

    Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hiciwe ibihumbi 50, mu gihe i Butare kuri Paruwasi ya Karama hiciwe abarenga ibihumbi 70 abandi bicirwa mu bice bitandukanye, yaba muri Kaminuza, mu Bitaro n'ahandi.

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw'ibyabaye.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy'iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

    Band ya gisirikare ni yo yacurangaga muri uyu muhango

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bunamiraga inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bacanye-urumuri-rw-icyizere-rutangiza-kwibuka29

  • Kwibuka29: Abanyarwanda bijejwe umutekano mu bihe byo kwibuka #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda, yijeje abanyarwanda umutekano usesuye muri ibi bihe binjiyemo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi Polisi ibitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu Rwanda no hirya no hino ku Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi basaga Miliyoni bishwe bazira uko baremwe.

    Uyu munsi kandi hanatangiye icyumweru cyo cy'icyunamo ku rwego rw'igihugu kizageza tariki 13 Mata 2023.

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko insanganyamatsiko y'icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: 'Kwibuka Twiyubaka'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano, biteguye neza gucunga umutekano w'ahazabera ibikorwa byo kwibuka by'umwihariko, ndetse n'uw'Igihugu cyose muri rusange.

    Yagize ati 'Igihe twinjiyemo ni igihe gikomeye cyo kwibuka no guha icyubahiro ababuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Turizeza abaturarwanda ko barinzwe kandi ko ibikorwa bijyanye no kwibuka bizaba mu mutekano usesuye.'

    Yakomeje asaba abaturage kurangwa n'imyitwarire myiza, bakirinda amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Iki gihe cyo kwibuka ni umwanya wo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo dusaba buri wese ni ukwirinda amagambo asesereza, abiba inzangano no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.'

    Yashishikarije abaturage kwamagana no kwihutira gutanga amakuru mu gihe bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibigamije gutiza umurindi urwango n'amacakubiri

    CP Kabera kandi yibukije ko mu cyumweru cy'icyunamo ibikorwa birimo ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu, ubukwe n'imihango ijyanye nabwo n'umuziki utajyanye no kwibuka mu tubari, aho bafatira amafunguro n'ahandi hahurira abantu benshi bibujijwe.

    Mu bindi bibujijwe harimo imikino y'amarushanwa n'iy'amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro, iby'urwenya, iby'imbyino no kwerekana sinema n'ikinamico ritajyanye n'icyunamo.

    The post Kwibuka29: Abanyarwanda bijejwe umutekano mu bihe byo kwibuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/07/kwibuka29-abanyarwanda-bijejwe-umutekano-mu-bihe-byo-kwibuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-abanyarwanda-bijejwe-umutekano-mu-bihe-byo-kwibuka

  • #Kwibuka29: Umukozi FERWAFA yahishuye agahinda aterwa no kuba ataramenye se #rwanda #RwOT

    Jules Karangwa, ukuriye Komisiyo y’Amarushanwa, umuvugizi wungirije akaba n’umujyanama mu by’amategeko wa FERWAFA yahishuye ko atigeze amenya se kuko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Guhera uyu munsi tariki ya 7 Mata 2023, Abanyarwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu gihe twibuka ku nshuro 29, Jules Karangwa wabaye umunyamakuru wa Siporo kuri Rayol FM na Radio & TV10 yavuze ko aterwa agahinda no kuba ataramenye se umubyara.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko se Karangwa Theoneste yishwe ku munsi nk’uyu 1994.

    Ati “ndibuka papa, Karangwa Theonest yishwe ku munsi nk’uyu Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igitangira. “

    “Sinagize amahirwe yo kukumenya kuko wagiye nkiri uruhinja, gusa umurage wawe utuma ndushaho kwibuka niyubaka mparanira kusa ikivi cya we!”

    Jules Karangwa, Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaye akiri umwana muto, yari afite imyaka 2 gusa kuko yavutse mu 1992.

    Remembering my Father,Karangwa Theoneste killed on this day at the start of Genocide against Tutsi in 1994.

    Sinagize amahirwe yo kukumenya kuko wagiye nkiri uruhinja gusa umurage wawe utuma ndushaho kwibuka niyubaka mparanira kusa ikivi cyawe!

    Twibuke Twiyubaka. #Kwibuka29 pic.twitter.com/Pg5bcKrbS8

    — Jules Karangwa (@KarangwaJules) April 7, 2023

    Se wa Jules Karangwa yitabye Imana Jenoside igitangira

    Jules Karangwa ushengurwa no kutamenya se, aharanira kusa ikivi yatangiye

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/kwibuka29-umukozi-ferwafa-yahishuye-agahinda-aterwa-no-kuba-ataramenye-se

  • #Kwibuka29 :Imvugo iboneye mu birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi (Ntibavuga, bavuga) – YEGOB #rwanda #RwOT

    ✅ Bavuga kwibuka ku nshuro ya … Jenoside yakorewe Abatutsi ,
    ❌ Ntibavuga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya ….

    ✅ Bavuga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,
    ❌ Ntibavuga Abacika cyangwa Abacikacumu.

    ✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside
    ❌ Ntibavuga gushyingura ibisigazwa cyangwa gushyingura amagufa.

    ✅Bavuga intwaza (abakecuru n'abasaza biciwe abana bose),
    ❌ Ntibavuga incike.

    ✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
    ❌ Ntibavuga intambara.
    ❌ Ntibavuga Jenoside y'Abatutsi.
    ❌ Ntibavuga itsembabwoko n'itsembatsemba.
    ❌ Ntibavuga ngo bya bindi byabaye mu Rwanda cyangwa amahano yabaye mu Rwanda.
    ❌ Ntibavuga isubiranamo ry'amako cyangwa ubwicanyi bwo mu 1994.
    ❌ Ntibavuga Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y'Abanyarwanda.

    ✅ Bavuga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
    ❌ Ntibavuga irimbi ry'abazize Jenoside.

    ❌ Ntibavuga mbere y'intambara cyangwa mbere y'indege,
    ✅ Bavuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    ❌ Ntibavuga ko Abanyarwanda basubiranyemo,
    ✅ Bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi

    ❌ Ntibavuga Aba — FARG,
    ✅ bavuga abana bafashwa n'Ikigega gifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    ❌ Ntibavuga Jenoside iba yikubise cyangwa yitura aho.
    ✅ Jenoside yarateguwe irageragezwa.

    ❌ Ntibavuga ko hari ibyagwiriye igihugu,
    ✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi

    ❌ Ntibavuga itsembabatutsi cyangwa itsembabwoko,
    ✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi

    ❌ Ntibavuga ubwicanyi, amabi, amahano, serwakira, …
    ✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi

    ❌ Ntibavuga ko hapfuye abagera ku bihumbi 800,
    ✅ Bavuga ko hapfuye aberenga miliyoni.

    ❌ Ntibavuga gutaburura,
    ✅ bavuga gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    ❌ Ntibavuga ingengasi,
    ✅ Bavuga ingengabitekerezo ya Jenoside

    ❌ Ntibavuga kubika neza ibimenyetso by'abazize Jenoside.
    ✅ Bavuga kubungabunga ibimenyetso by'abazize Jenoside.

    ❌ Ntibavuga guhamba abazize Jenoside,
    ✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-imvugo-iboneye-mu-birebana-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-ntibavuga-bavuga/

  • #Kwibuka29: Bamwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 1994 ni umwaka utazibagirana mu mateka y'Abanyarwanda n'Isi yose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni. Ni ku nshuro ya 29 U Rwanda rwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo n'abari abahanzi b'indirimbo zagiye zikundwa na benshi kandi n'ubu zigifasha benshi.

    Biragoye kurondora amazina y'abahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n'aho bakoreraga ubuhanzi bwabo hari abandi batarashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe. Muri abo twavuga nk'ababarizwaga mu matsinda, amatorero na korali zo hirya no hino mu Rwanda.

    Gusa, uko iminsi igenda iza niko urutonde rw'abahanzi bahitanywe na Jenoside rugenda rugaragazwa, uko ubushakashatsi bugenda bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.

    Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:
    1.Sebanani Andre

    Mu mazina azwi cyane harimo Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n'umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo 'karimi ka shyari', 'Mama Munyana' n'izindi.

    Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie hamwe n'abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.

    2.Rugamba Sipiriyani


    Rugamba Sipiriyani

    Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n'amasimbi n'amakombe.

    Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru 'Imvaho Nshya' muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n'abandi baririmbyi be kimwe n'abagize umuryango we.

    3.Bizimana Loti

    Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo 'Nsigaye ndi umuzungu' na 'Nta munoza', nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bishingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n'ubundi.

    4.Karemera Rodrigue


    Karemera Rodrigue
    Urutonde rw'abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaho na Karemera Rodrigue nk'umwe mu bihangage by'umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo 'Kwibuka', 'Ubarijoro' n'izindi.

    Umva Indirimbo 'Ubarijoro' ya Karemera:

    5.Emmanuel Sekimonyo

    Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo 'Umwana w'umunyarwanda'.

    6.Bizimungu Dieudonné

    Bizimungu na Agnes bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry'ibanga.

    7.Uwimbabazi Agnes

    Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y'indirimbo 'Munini yaje'.
    8.Gatete Sadi
    Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka 'Ijambo ry'uwo ukunda', 'Julienne' 'Urugo rw'umugabo' n'izindi.

    9.Rugerinyange Eugène

    Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.
    10.Murebwayire Mimir

    Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka 'Ancila' 'Rugori Rwera' n'izindi.

    Uretse abahanzi ku giti cyabo n'abaririmbaga mu matsinda, hari n'abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n'abandi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, ntawibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo rwongere rugire abacuranzi n'umuziki rufite ubu. Mu kwiyubaka u Rwanda rwagize mu myaka 29 ishize, ntawatinya kuvuga ko no muri muzika hari byinshi byakozwe kandi bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba ari heza.

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-bamwe-mu-bahanzi-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

  • Menya akamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , nicyo bimariye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Kwibuka ni uburyo bwiza bufasha kurema icyizere mu barokotse Jenoside ndetse no kwereka abanyarwanda ingaruka ziterwa no gupfobya Jenoside ndetse n'ibibi by'ingengabitekerezo yayo.

    Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n'ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo.Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n'umurage wayo.

    Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara: ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n‟uko izitwara mu bihe biri imbere.

    Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka y'ubu n'ahazaza. Kwibuka Jenoside nk'Abanyarwanda, bizafasha kubaka u Rwanda rwitandukanya burundu na Jenoside n'ibijyanye nayo byose.

    Abanyarwanda baramutse bibagiwe Jenoside bakwibagirwa n'icyayiteye cyose, nta cyabuza ko ishobora kongera kubaho kuko ibyayiteye byashobora kongera kubura umutwe, bigahabwa intebe maze bigatera ishyano.

    Kwibuka ni ngombwa kuko bifasha umuntu guhora maso. Tugomba guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ku bantu abo ari bo bose.

    Kwibuka bidufasha guhora twibombaritse, maze tukamaganira kure ibintu byose byakurura inzangano mu Banyarwanda.

    Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kurwanya politiki yose ibiba amacakubiri, inzangano, irondakoko n'umwiryane mu Banyarwanda kuko inyigisho nk'izo zabyaye Jenoside.

    Kwibuka bifasha Abanyarwanda kutazongera kugwa mu mutego bagushijwemo n'ubuyobozi bubi, ahubwo bakirinda kuzongera kugwa mu mitego mibi babayemo.

    Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kuzabaho neza mu bihe bizaza, no kubaka sosiyete nziza bahereye kuri aya mateka mabi igihugu cyaciyemo.

    Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure ibifitanye isano na Jenoside byose, cyane cyane amacakubiri kuko atamaganywe yazongera guhitana imbaga y'abantu.

    Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana amashyaka ya politiki ashingiye ku moko, kuko atamaganywe yakongera kubiba umwiryane mu banyarwanda.

    Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure icyitwa ihezwa (exclusion) iryo ari ryo ryose ribuza Umunyarwanda kubona ibyo afiteho uburenganzira byose.

    Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana no kurwanya inzangano hagati y'abana b'u Rwanda kuko kutazamagana ari ugutiza umurindi abashaka ko Abanyarwanda bamarana.

    Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana imiryango, ibigo (institutions), abagize imiryango mpuzamahanga bitwaza ko babafasha ariko bakigisha, cyangwa bagashyigikira amacakubiri mu Banyarwanda.

    Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure abayobya n'abigisha nabi amateka y'u Rwanda n'imibanire y'Abanyarwanda.

    Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kwamagana umuco mubi wo kudahana (impunité), ahubwo kwibuka bizafasha kwimakaza umuco w'ubutabera.

    Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kubaka igihugu gitandukanye n'icyo barazwe n'abagizi ba nabi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/menya-akamaro-ko-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-1994-nicyo-bimariye

  • Umuryango wa Agathe Uwilingiyimana wahishuye umwihariko yari afite mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Ku gasozi ka Muhororo mu karere ka Gisagara mu majyepfo y'u Rwanda – ahitegeye uruhererekane rw'imwe mu misozi yo muri komine Mwumba mu ntara ya Ngozi mu Burundi – ni ho havukiye Agathe Uwilingiyimana, Minisitiri w'intebe w'umugore umwe rukumbi mu 10 babayeho mu mateka y'u Rwanda kugeza ubu.

    Avukira “mu gicyene [mu bucyene] ariko kitabuze icyo kurya”, nkuko bivugwa na musaza we Gaspard Hangimana, umugabo w'imyaka 75, utuye i Muhororo, mu cyahoze ari segiteri Gikore ya komine Nyaruhengeri, ubu ni mu murenge wa Kansi. Avuka ari umwana wa kane mu bakobwa batandatu n'abahungu babiri.

    Imyaka itanu Hangimana arusha mushiki we, ituma amwibuka mu bwana bwe.

    “Yari umuntu w'ibakwe. Yagiraga ishyaka ryo kwiga. Yari umuntu ujijutse mu mutwe”.

    Ku myaka itanu, mu gihe ubusanzwe byasabaga kubanza kuzuza imyaka irindwi, we ni bwo yatangiye ku ishuri ribanza rya Gikore.

    “Baramwemereye. Mu gikuriro wagira ngo afite n'icumi”.

    “Yabaga uwa mbere, ubundi [rimwe na rimwe] akaba uwa kabiri”, usibye inshuro imwe yibuka yabaye uwa gatatu.

    'Umunyesoni ariko wihagazeho'

    Nyuma yaje gutsindira kujya kwiga mu ishuri ryisumbuye riyoborwa n'ababikira rya Lycée Notre-Dame de Cîteaux mu mujyi wa Kigali, yiga amasomo ya siyansi arimo ibinyabuzima n'ubutabire.

    Aza gukomereza mu ishuri rikuru ry'ubwarimu IPN (Institut Pédagogique National du Rwanda), no muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, amashuri yombi yari i Butare.

    Uwilingiyimana yinjiye muri politiki mu 1992 mu ishyaka ritavugaga rumwe n'ubutegetsi rya MDR (Mouvement Démocratique Républicain), mu kwezi kwa kane uwo mwaka uwari Minisitiri w'intebe Dismas Nsengiyaremye – na we wo muri MDR – ahita amugira Minisitiri w'uburezi (1992-1993).

    Nyuma yaho, muri iyo guverinoma yari ihuriweho n'amashyaka menshi, yabaye Minisitiri w'intebe (1993-1994).

    Ariko uburyo Uwilingiyimana yinjiye muri politiki byatunguye Fidèle Mpabwanimana, umunyeshuri yigishije mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, mu Rwunge rw'Amashuri rwa Leta rw'i Butare, mu 1989.

    Mpabwanimana ati: “Yari umudamu witonze ndetse ubona ufite nk'akantu k'isoni. Ariko nanone akagira akantu k'umudamu wihagazeho ufite igitsure. Kuko mu ishuri twari abahungu batangiye gukura ariko wasakuza akakubwira ati 'reka gusakuza'”.

    “Guhera igihe yabereye Minisitiri, jye mbona yari umudamu ukomeza umutsi. Hari ibihe by'intambara, ingorane mu mibereho y'abaturage, ariko yagiye aba umuntu uzi guhangana na byo mu buryo bwiza.

    “Nabonaga ari umudamu w'igihangange, umuntu udasanzwe, cyane cyane nk'umudamu”.

    Nka Minisitiri w'uburezi, azwiho guca politiki y'iringaniza mu mashuri – aho imyanya mu mashuri yisumbuye n'amakuru yatangwaga hagendewe ku turere – akayisimbuza guhabwa umwanya bitewe n'imitsindire y'umunyeshuri ku giti cye.

    Yamenyekanye kandi mu guharanira uburezi bw'abakobwa – abashishikariza no kwiga amasomo ya siyansi nka basaza babo – n'ubw'abo mu gice cy'amajyepfo no hagati mu Rwanda, ahazwi nko mu Nduga, urebye bari barahejwe n'abo mu gice cy'amajyaruguru no mu burengerazuba bari biganje mu butegetsi bwo hejuru.

    Nyuma y'umwaduko wa politiki y'amashyaka menshi mu 1990, ni umwe muri bacyeya bazamuraga ijwi banenga ku mugaragaro ubutegetsi bw'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana, waje kwicwa ubwo indege ye yahanurwaga i Kigali mu ijoro ryo ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa kane mu 1994 – igikorwa gifatwa nk'icyabaye imbarutso ya jenoside.

    We yicwa ku munsi wakurikiyeho, hamwe n'umugabo we Ignace Barahira. Hangimana yari aherutse kubasura, ahangayitse kubera mushiki we.

    “Yapfuye maze nk'icyumweru mvuyeyo, mu Kiyovu, haruguru ya [Hoteli] Mille Collines.

    “Nti 'Ko mbona ibi bintu bya politiki bizaguhitana?'

    “Ati 'Niba ari ko byanditse ni ko bizagenda nyine.'

    “Nti 'Ahaaaa, ndabona bigoye'”.

    Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa kane mu 1994, ahagana saa moya, abasirikare bo mu mutwe w'ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, zari no mu zirinda Madamu Uwilingiyimana, zagose iza ONU zari ku irembo na zo zamurindaga, zikazitegeka gushyira intwaro hasi – zizishyira hasi ahagana saa tatu.

    Mbere yaho mu rukerera rwo muri icyo gitondo, Madamu Uwilingiyimana yari yashatse kwerekeza kuri radio y'igihugu kugeza ijambo ry'ituze ku baturage, ariko abasirikare bamubuza kuva mu rugo.

    Muri uwo mwuka mubi hagati y'abasirikare bamurindaga, bivugwa ko ari bwo Madamu Uwilingiyimana yahungiye mu gipangu bari baturanye cy'abakozi ba ONU b'abasivile, aho abasirikare barindaga Perezida – abazwi nk'aba GP – baje bamushakisha, nuko kubera kugirira ubwoba abana be, we n'umugabo we barigaragaza, bahita bicwa.

    Marie-Christine Umuhoza, umukobwa umwe gusa mu bana batanu ba Madamu Uwilingiyimana, wari ufite imyaka 15, yabwiye filime mbarankuru ya BBC yo mu mwaka wa 2014 ukuntu we na basaza be bakusanyijwe bakurizwa urugo bageretsweho za matola bagahishwa muri icyo gipangu.

    Umuhoza, uba mu Busuwisi, ati: “Kuri jyewe, sinjya niyumvisha ibyari birimo kuba… Cyari igihe cy'ubwoba… Byari birenze ukwemera”.

    Icyo gipangu cy'iyo nzu bari barimo cyari kigoswe n'izari ingabo z'u Rwanda, zari zigishakisha abana ba Minisitiri w'intebe ngo zibice.

    Aho ni ho bakuwe na Kapiteni Mbaye Diagne, umusirikare w'Umunya-Sénégal wari mu ngabo za ONU zo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), wabatwaye abahishe mu modoka.

    Umuhoza ati: “Mu nzira, hari hari za bariyeri za gisirikare…Ntitwagombaga kuvuga. Byasabaga kwigira nkaho tutari Abanyarwanda”. Berekeza ahajyaga kumera nk'ahari umutekano, muri Hoteli 'Mille Collines', aho baje kuva bahungishirizwa mu mahanga.

    “Ni we nkesha kuba ndiho, kandi ni ko bimeze no kuri basaza banjye. Ntekereza ko iyo atahaba, ese mba nkiriho? Simbizi”.

    'Nta ntambara ishobora kuvuka hagati yanjye na Perezida'

    Nk'umurwanashyaka ukomeye wa MDR, Madamu Uwilingiyimana yari mu banyapolitike bafite ibitekerezo biri hagati na hagati (bitarimo ubuhezanguni) byo guharanira impinduka.

    Muri videwo ya kimwe mu biganiro yagiranye n'abanyamakuru mu mpera y'ukwezi kwa cumi na kabiri mu 1993, asubiza uwari umubajije niba Faustin Twagiramungu, wari umukuru w'ishyaka MDR, ari we wamushyizeho nka Minisitiri w'intebe muri guverinoma y'inzibacyuho yaguye, nk'uburyo bwo kumushakira akazi.

    Ati: “'Uti Twagiramungu yasanze utagomba kwicara muri chômage'. Ndagira ngo nkumenyeshe ko mfite diplôme ya licence [y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza] chimiste [umunyabutabire]”.

    Mu ijwi ryumvikanamo guhagarara ku byo avuga, ari na ko akora ibimenyetso n'ikiganza cy'iburyo, akomeza agira ati: “Jyewe, ntabwo nigiye kuba Ministre. Ndafite diplôme yanjye aho nzayijyana hose nzakora. Twagiramungu ntabwo yigeze ababazwa n'uko ntari Ministre. Ngira ngo nari ndiho ntaraba we. Ntabwo naburaraga. Sinapfuye kuko ntari Ministre”.

    Mu kindi kiganiro n'abanyamakuru, agaragara asubiza ati: “Nta ntambara ishobora kuvuka hagati yanjye na Perezida wa Repubulika. Ntibishoboka. Iyo ntambara se yazarwanwa ite? Nta yo…”

    Hangimana asanga mushiki we yari umuntu “wavugaga ashize amanga”.

    “Ni uko yabonaga ibiba byose…irondakarere…Akarengane. Igihugu cyasaga nkaho kiyobowe n'umurenge umwe. Hari igitugu gikomeye. Uretse gukoresha amagambo, nta mbunda yari afite”.

    Kuri Twagiramungu bakoranye muri MDR akaba na Minisitiri w'intebe (1994-1995) muri guverinoma ya mbere ya nyuma ya jenoside – hagendewe ku masezerano y'i Arusha, Madamu Uwilingiyimana yari intangarugero.

    Mu 2019, mu kiganiro yahaye shene ya YouTube yo mu murongo utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda, Twagiramungu agira ati: “… Yari umugore w'umunyabwenge, yari umuntu w'intwari, yari umuntu ukunda igihugu cye, yari umuntu ukunda abantu, yari umuntu utarobanura, kuri twebwe yari umunyapolitike ushyize mu gaciro. Urupfu rwe rero rwaratubabaje cyane…”

    Mpabwanimana, wa munyeshuri we, yungamo ati: “Yapfuye azize ibitekerezo bye. Umuntu ntabwo yakagombye kuzira ibitekerezo bye bya politiki”.

    Mu cyaro cy'i Muhororo, haracyari intimba kuri Hangimana, wibuka ukuntu iyo mushiki we yabaga azabasura akiri Minisitiri w'uburezi, ababyeyi b'abana bafite ibibazo bijyanye n'amashuri babaga bageze mu rugo ngo babimuture imbonankubone.

    Kuba Uwilingiyimana ubu ari mu ntwari z'u Rwanda, mu cyiciro cy'intwari z'Imena, “ni ibyishimo” ku muryango, nkuko abivuga. “Byibura [byerekana] ko adateze kwibagirana mu mateka”.

    Gusa hari ibyo acyibaza, atarabonera igisubizo, kandi yumva byagafashije abo mu muryango we.

    “Reba uko yapfuye ameze [urwego yari ariho]? Buriya se nta mafaranga yabikaga [yasize] muri banki? Amazu? Ubwo se nta mitungo yari afite?”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuryango-wa-agathe-uwilingiyimana-wahishuye-umwihariko-yari-afite-mu-kurwanya

  • Bimwe mu byaranze tariki ya 7 Mata 1994 ubwo hatangiraga Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari bimwe mu bikorwa by'ubwicanyi byaranze tariki ya 7 Mata 1994, nk'uko byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

    Kuri iyo tariki ni bwo Interahamwe n'umutwe w'abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw'Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

    Uwari Minisitiri w'Intebe, Uwilingiyimana Agathe n'abasirikare icumi b'Ababiligi bo mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye bari bashinzwe umutekano we, bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n'abasirikare ba Leta y'u Rwanda.

    Mu mugambi wo kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana ndetse batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, Perezida w'Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederick Nzamurambaho wari na Perezida wa PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD, Faustin Rucogoza na Landouald Ndasingwa bishwe ku ikubitiro n'abasirikare barindaga Habyarimana.

    Kuri uyu munsi kandi ni bwo Major Ntabakuze Aloys, wayoboraga umutwe w'aba Para-commando yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica abafite indangamuntu z'abatutsi n'abataravugaga rumwe n'ubutegetsi batuye hafi y'ikigo cya gisirikare, ahitwa mu kajagari i Kanombe.

    Kuri uwo munsi, abasirikare bafatanyije n'Interahamwe bishe abasaga 500.
    Kuri iyi tariki kandi, Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n'ababikira barishwe.

    Mu bishwe harimo Padiri w'umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67, wayoboraga Centre Christus i Remera akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro. Abo bose bishwe n'abasirikare barindaga umukuru w'igihugu bafatanyije n'Interahamwe.

    Interahamwe n'abasirikari barindaga umukuru w'igihugu bari bafite umugambi wo kujya kwica Abatutsi bari muri Sitade Amahoro hafatwaga nk'ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye MINUAR.

    Uwo mugambi waje kuburizwamo n'imirwano hagati y'Ingabo za FPR Inkotanyi n'abasirikare barindaga umukuru w'Igihugu bituma abenshi mu batutsi bari muri Sitade Amahoro barokoka.

    Kuri iyi tariki kandi Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi ni yo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry'Abatutsi n'abanyapolitiki b'Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b'inzirakarengane bicwaga.

    Ubwo Radiyo Rwanda na RTLM yacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora mu izina rya Minisitiri w'Ingabo ryemezaga urupfu rw'umukuru w'igihugu Perezida Habyarimana Juvenal, muri ako kanya ku Kacyiru Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi.

    Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa.

    Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n'abandi bayobozi bo mu nzego z'ibanze.

    Kuri Komini Giciye, hiciwe abatutsi benshi barimo n'umugore wa Bazivamo Christophe.

    Mu yahoze ari komini Runda yegeranye na Kigali, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994.

    Abatutsi biciwe mu duce dutandukanye twa Komini Runda nka Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri Sitasiyo i Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi hari n'abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza.

    Abatutsi biciwe kuri Cocobeka n'ahitwa Intwari kuri Nyabarongo mu yahoze ari Komini Kayenzi.

    Muri Komini Gisuma, Perefegitura ya Cyangugu, abajandarume batangiye kwica Abatutsi.

    Abatutsi biciwe ahitwa Ruramba, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

    Muri Muko, Perefegitura ya Gikongoro, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe n'umukuru wa Polisi ya komini afatanyije na Burugumesitiri Kayihura, bishe abatutsi bagera kuri 14 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi.

    Intagondwa y'umu CDR akaba na Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, Rugambarara Juvenal yateguye umugambi wo kwica abatutsi muri Komini Bicumbi. Uyu Rugambarara yemereye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko we ubwe yishe abatutsi bagera ku 100.

    Kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri Perefegitura ya Kibungo.

    Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n'abagore bari bahungiye kuri Paruwasi Gatoilika ya Nyundo, muri Gisenyi, barishwe.

    Ubwicanyi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi bwateguwe kandi buyoborwa n'uwari umuyobozi w'ingabo muri ako gace Col. Nsengiyumva Anatole.

    Ku mugoroba wa tariki ya 7 Mata, 1994, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari Ntoya ya Nyundo, abagera ku 150 bicirwa muri Paruwasi Gatolika ya Busasamana.

    Ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n'Interahamwe kuri Komini Rubavu, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    Abatutsi biciwe muri Centre St Pierre, mu Nzu y'abakobwa ba Musenyeri, mu yahoze ari Rwandex ya Gisenyi, ku Kiliziya Stella Maris no kuri Komini Rouge, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    Uwari Burugumesitiri wa Komine Mukingo, muri Perefegitura ya Ruhengeri, Kajerijeri Juvénal yatwaye abapolisi n'Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo.

    Habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari Umunyamabanga mukuru wa MRND, yitabirwa na Colonel Ephrem Setako, Harerimana (wari burugumesitiri wa Komini Nkuli muri icyo gihe), Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza.

    Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo.

    Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda no gushyiraho bariyeri; Colonel Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa icyo cyemezo; atanga imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage n'abakuru b'interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.

    Kuri iyo tariki, mu ma saa cyenda Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, imitungo yabo yasahuwe n'inzu zatwitswe ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n'amahindure (laves) bajyaga gutanga umusada ahandi; ni muri urwo rwego zagiye kwica abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rw'Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.

    Icyo gihe urugamba rw'ingabo za RPF Inkotanyi rwarakomeje, bafata uduce tw'u Mutara, utwa Ruhengeri na Byumba ari nako barokora Abatutsi bicwaga n'Interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana.

    Icyo gihe ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri za komini Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti, Bwisige na Rutare.

    Ku mugoroba wo ku itariki ya 7 Mata 1994, ni bwo abasirikare 200 b'ingabo za FPR Inkotanyi basohotse muri CND, bagerageza kurokora Abatutsi bari batuye mu duce dukikije CND (ubu ni inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko).

    Muri Perefegitura ya Gikongoro, kuri iyi tariki, abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mushubi, ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, barishwe bose.

    Kuva ku itariki 7 kugeza ku ya 12 Mata 1994, abatutsi biciwe mu Murenge wa Muko, muri Centre ya Kigoma ahitwa Ngangi n'ahitwa Mayora, mu Karere ka Gicumbi.

    Hishwe Abatutsi mu Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, babakuraga mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Rusizi.

    Hishwe Abatutsi muri Centre ya Kivuruga. Hishwe Abatutsi ku biro bya komine Musasa no mu nkengero zayo.

    — Hishwe Abatutsi i Muhondo (Gakenke).
    — Hishwe abatutsi ku yahoze ari Komini Tare.
    — Hishwe Abatutsi ku bitaro bya Nemba no muri Centre ya Gakenke.
    — Hishwe abatutsi b' i Kananira muri Nkungu (Cyangugu).
    — Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w'Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, barishwe ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
    — Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w'Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, ubu ni mu Karere ka Nyabihu barishwe.
    — Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
    — Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
    — Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
    — Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuru Segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/bimwe-mu-byaranze-tariki-ya-7-mata-1994-ubwo-hatangiraga-jenoside-yakorewe

  • Ubuhamya bwa Umutesi Stewart warokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 agahungira Scotland #rwanda #RwOT

    Mu gihugu hose, abatutsi barenga 1 000 000 bishwe mu gihe cy'iminsi 100.

    Yatakaje abantu barenga 40 bo mu muryango we, barimo na musaza we muto kuri we.

    Uyu munsi, imyaka 29 nyuma yaho, avuga ko kuba muri Scotland (Écosse) hamwe n'umugabo we n'abana babo babiri ari “igitangaza” kandi ko yabonye ibyishimo nyuma y'”akababaro kose”.

    Benshi mu bishwe bari abo muri ba nyamucye b'Abatutsi – na benshi mu babishe bari Abahutu.

    Imbarutso yabaye urupfu rw'uwari Perezida w'u Rwanda, Juvénal Habyarimana, ubwo indege ye yahanurwaga, ku itariki ya 6 Mata mu 1994.

    Hashize amasaha ihanuwe, ubwicanyi bwakwiriye mu bice bitandukanye by'igihugu. Uwa mbere wishwe mu muryango w'Umutesi yari nyina wo muri batisimu.

    Aribuka ati: “Bakoraga ibintu mu buryo bwihuse cyane.

    “Mu munota umwe bicaga abantu 20 nuko bakajya ku nzu ikurikiyeho – bari bafite urutonde”.

    Cyo kimwe n'uko byagendekeye imiryango myinshi, Umutesi yatangiye urugendo ruteje ibyago rwo kuva mu gihugu, ariko ubwo nyina yarwaraga, ni we wafashe inshingano yo kwita ku bavandimwe be.

    Amarira amumanuka ku matama yibutse ubwo nyina yamubwiraga ngo akwiye guca akenge akabitaho.

    Yafashe urugendo ahetse mu mugongo murumuna we w'uruhinja, na fulari (igitambaro cyo mu ijosi) nyina yari yamuhaye.

    Arasobanura ati: “Ubwo mama yampaga iyo fulari nagombaga gufata inshingano kuva uwo munsi”.

    Icyakurikiye ni urugendo rw'amakuba ruteye ubwoba.

    Nyina yapfuye ubwo itsinda ry'imodoka zashyaga.

    Umukobwa uvukana n'Umutesi yabuze mu gihe cy'icyumweru muri ako kaduruvayo, nuko musaza we w'imyaka irindwi, Nshuti, atangira kugira ikibazo cy'imirire mibi.

    Umutesi ati: “Narasengaga ngo yigendere [yipfire] kuko yari arimo kubabara. Nuko arapfa biba ngombwa ko tumusiga ku muhanda.

    “Nagombye kumusunika gatoya mu kwirinda ko abantu baza kumuhonyora”.
    Umutesi asobanura ko avuga ibyo yanyuzemo mu rwego rwo kwigisha abantu, cyane cyane urubyiruko, ku byabaye no gutuma habaho “icyizere ko mu gihe kiri imbere ibi bizahagarara”.

    Umuvandimwe we Natacha – wari rwa ruhinja muri rwa rugendo – ubu ni mukuru.

    We n'undi muvandimwe we, Delphine, basuye Umutesi muri Scotland muri uyu mwaka.

    Avuga ku ngaruka zatewe n'ibyo umuryango wabo wanyuzemo.

    Natacha ati: “Biteye ubwoba gukura nta babyeyi. Biteye ubwoba gukura utazi uko mu maso h'ababyeyi bawe hasa”.

    Uyu muryango nta mafoto ya kera ufite kuko yose yacagaguwe.

    Mu 2014, habaye agashya mu buzima bw'Umutesi ubwo yashakanaga n'Umunya-Scotland Iain, ubu babana nk'umugabo we.

    Bamenyaniye mu ndirimbo Iain yari yanditse kuri jenoside no ku cyizere cy'eho hazaza h'u Rwanda, yakoranye n'umuhanzi w'Umunyarwanda wegukanye ibihembo, Jean Paul Samputu, uyu na we warokotse jenoside.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ubuhamya-bwa-umutesi-stewart-warokotse-jenocide-yakorewe-abatutsi-mu-1994