Blog

  • Nana wo muri City Maid yavuze impano yamuryoheye mu buzima bwe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wubatse izina muri filime nyarwanda, wamamaye nka Nana muri filime City Maid yavuze impano yahawe ikamuryohera muri iyi si.

    Kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2023 nibwo umuhungu wa Nana w'imfura yagize isabukuru maze Nana amubwira ko ariwe mpano yahawe  ikamunyura muri iyi si, anamwifuriza isabukuru nziza.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza y'amavuko ku mpano iryoshye nabonye muri iyi si, ni ahantu heza kubera ko urimo. Akukunda mfura.'

     

    Source : https://yegob.rw/nana-wo-muri-city-maid-yavuze-impano-yamuryoheye-mu-buzima-bwe-amafoto/

  • Uko umunsi wabanjirije jenoside yakorewe Abatutsi wiriwe #rwanda #RwOT

    Taliki 06/04/1994 hari kuwa gatatu isoko ry'i Ntyazo ndetse n'i Nyamiyaga ku Mayaga yari yaremye ku manywa bisanzwe.

    Iry'i Kibilizi n'i Nyanza ryari kurema bukeye bwaho kuwa Kane.

    Abanyeshuli mu ngeri zose bari mu biruhuko bya Pasika

    Muri Tunisia ho harimo kubera imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cy'Ibihugu ku nshuro ya 19 nyuma y'uko cyambuwe Zaire.

    Ku mugoroba wo kuri 06/04 imikino yari igeze muri 1/2,Nigeria ivanamo Cote d'Ivoire kuri Penaliti 4-2,nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

    Naho Zambia ya ba Kalusha Bwalya wari kapiteni ivanamo Mali bitayigoye iyitsinze 4-0.

    Umukino wa Zambiya wabaga uteye amatsiko kuko Ikipe yabo yari nshya nyuma y'aho ku mugoroba wo kuwa kabili taliki 27/04/1993 abakinnyi 25 b'Ikipe y'iki gihugu indege barimo DHC-5 Buffalo yari ihagurutse i Libreville yerekeje i Dakar mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi yarohamye mu nyanja ya Atlantica bose bakahasiga ubuzima hamwe n'abandi bakozi 5 bari muri iyo ndege.

    Iyi mpanuka rero yari ikiri mu mitwe ya benshi byatumaga imikino y'ikipe nshya y'iki gihugu, bayikurikirana cyane dore ko yageze no ku mukino wa nyuma ku cyumweru taliki 10/4 ariko Nigeria iyitesha igikombe iyitsinze 2-1.

    Na Kigali rero abenshi mu bakunzi ba Ruhago imikino yo kuri uwo mugoroba ntiyabacitse.

    Uretse, imikino, Arusha muri Tanzania hari hiriwe ibindi Ubwo Perezida Habyarimanayari yagiye gusinya amasezerano yo kugabana ubutegetsi na FPR Inkotanyi.

    Mu mugoroba w'itariki 6 Mata 1994, ni bwo indege y'uwari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvénal wari kumwe n'abantu 11 bavanye mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzania yahanuwe, bikurikirwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari umaze igihe utegurwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-umunsi-wabanjirije-jenoside-yakorewe-abatutsi-wiriwe

  • Twaganiriye! Akari ku mutima wa Umwali Joyeus… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera i Nyamata, Perezida Ruto yahawe Serivisi nziza ndetse yishimira uburyo yakiriwe nyuma y'ubutumwa yasangije ibihumbi by'abamukurikira kuri konti ye ya Twitter.

    Mu mashusho n'amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashimye ndetse banakunda umukobwa uyagaragaramo atanga serivisi nziza.

    InyaRwanda.com yamenye amakuru ko Perezida Ruto bamwakiriye i Nyamata ahitwa Calibou Coffee, ndetse uyu mukobwa wamwakiriye yitwa Umwali Joyeuse.

    Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda.com yagiranye na Umwali Joyeuse, yagerageje gusobanura uburyo Perezida Ruto yahisemo kunywera icyayi aho akorera n'uburyo yiyumvaga.

    Umwali yavuze ko mbere y’uko yakira Perezida Ruto atari amuzi, ahubwo yari azi ko agiye kwakira abandi bayobozi batandukanye.

    Ikiganiro cyihariye na Umwali Joyeuse

    InyaRwanda: Byagenze gute kugira ngo wakire Perezida Ruto:

    Umwali: Twari twabyutse nk'umunsi usanzwe nk’uko dusanzwe tubikora twiteguye akazi uko dusanzwe tugakora, kubera tugira ibice bibiri tugira icyo haruguru n'icyo hepfo rero abari hepfo bari hepfo n'abari ruguru nabo bari ruguru.

    Hari umukiriya wacu ujya ukunda kuza w'umujepe, niwe waje aratubwira ati nimukuremo imipira hari umuyobozi ugiye, ( kuza kuko hari habyutse hakonje cyane).


    Ubwo Perezida Ruto yageraga i Nyamata

    Gusa nanone kuko twari dusanzwe tunakira abayobozi n'abandi ba Mayor, Ingabo z'igihugu n'abajepe muri rusange nyine tugira ngo hagiye kuza umushyitsi wacu usanzwe, dukuramo imipira nyine kugira ngo twerekane uniforme urabizi ko abantu baba bambaye imyenda isa nyine turarindira.

    Maze hashize nk'iminota urumva umuhanda wo wari watuje kare nta muntu n’umwe uhari hashize nk'iminota nk'itatu, ubundi urabizi ko i Nyamata hahora haca imodoka za Perezida tubona imodoka ziciyeho tugira ngo ni Nyakubahwa wacu, gusa tubona akadarapo ka Kenya ku modoka, tubona avuye mu modoka araza.''

    InyaRwanda: Wamenye gute ko ari Perezida Ruto

    Umwali: Njyewe ntabwo nari nzi ko ari Perezida nabimenye nyuma ndi kumwakira, nibwo namenye ko ari Perezida. Mu kuza kwe yaraje aradusuhuza, atubaza icyo Calibou bisobanuye, aricara turamwakira.''

    InyaRwanda: Wasobanura gute ko ari wowe wagize umugisha wo kumwakira?

    Umwali: Urumva ntabwo namwakiriye mbizi ubundi mu busanzwe tumenyereye ko iyo Perezida wacu agiye kujya nk'ahantu, aba jepe n'abamucungiye umutekano aribo babanza kuza aho agiye kujya we ari inyuma.


    Umwali Joyeuse niwe wakiriye Perezida Ruto

    Noneho njyewe nari nzi ko Perezida ari inyuma, nyine namukurikiye ngiye kubanza kumwakira, abajepe ni uko namukurikiye.

    Gusa nzamutse ngiye kuzana ibyo antumye nibwo namenye ko ari Perezida, gusa nyine nahise mbona ko yicaranye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga mpita mbimenya.''

    InyaRwanda: Wiyumvishe ute uri kwakira Perezida?

    Aratangara cyane ati (Umwali) “Ehh ntabwo bibaho byari birenze cyane ari ibyishimo. Nanone nyine twishimiye uburyo muri Nyamata kuri Calibou Coffe ariho Perezida ahisemo kunywera icyayi.”

    Byari bishimishije biteye n'ubwoba kumva ko uhagaze imbere ya Perezida, waburaga n'icyo uvuga kandi usanzwe uvuga''.

    InyaRwanda: Yanyweye icyayi cya mukaru cyangwa icy'amata?

    Umwali: Perezida yafashe icyayi cy'amata.

    InyaRwanda: Abantu nyuma yo kukubona wiyumvishe gute?

    Batangiye kutubwira ko twamwakiriye neza nawe ukuntu yahise abishyira kuri twitter, ni ibintu byadushimishije cyane.

    InyaRwanda: Umuntu yakwibaza ngo yishyuye amafaranga angahe?


    Perezida Ruto yari kumwe na Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

    Umwali: Amafaranga nyine baratwishyuye ariko ntabwo barebye kuri facture ngo barebeho nyine ngo twakoresheje aya, ngo twishyura aya, kuko bari bari no kwihuta cyane.

    Ntabwo wayavuga uko yanganaga, gusa yari menshi. Nyine yishyuye menshi gusa ntabwo yanganaga na facture yakonsomye, urumva yarengejeho.

    InyaRwanda: Abantu ko bavugaga ibihumbi 500 na miliyoni?

    Umwali: Ni ibanga kuvuga neza umubare w'amafaranga ariko ayo abantu bari kuvuga hagati ya miliyoni na magana atanu ni muri ayo.

    Reba hano amashusho Umwali ajya kwakira Perezida Ruto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127860/twaganiriye-akari-ku-mutima-wa-umwali-joyeuse-nyuma-yo-kuzimanira-icyayi-perezida-ruto-ama-127860.html

  • Kubura amafaranga yishuri nicyerekezo; inzi… – #rwanda #RwOT

    Ni umukobwa ucishije macye! Byatumeye atekereza aho ashaka kuganisha ubuzima bwe ndetse n'ubwa bagenzi be mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Inzira y'ubuzima bwe anyuzemo kugeza ubu ubwo afite imyaka 27 y'amavuko, avuga ko ari isomo rikomeye kuko byavuyemo gushinga umuryango uhurije hamwe abakobwa n'abagore yise “Youth Happy Ladies Forum” ugamije kubafasha kwibona muri sosiyete no kwiteza imbere.

    Uwimana yakuze afite inyota yo kuba umuganga bitewe n'uko yashakaga gutanga umusanzu we mu kubyaza abagore (Midwife) kubera ko yakuriye muri sosiyete 'y'igitsina gore ikindi nkakunda igitsina gore cyateye imbere cyahangaye umwuga twavuga ko ari uw'abagabo'.

    Ntiyakurikiye inzozi zo kwiga ibijyanye n'ubuganga, ariko yakoze imenyereza-mwuga mu bitaro bya Muhima, aho yakiraga abarwayi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwimana yavuze ko nyuma y'ubuzima bw'ishuri yanyuzemo akabura amafaranga y'ishuri byatumye atekereza uburyo yahuza imbaraga na bagenzi be bakiteza imbere.

    Asobanura ko ubuzima yakuriyemo ari bwo bwatumye atekereza gufasha abakobwa bagenzi be mu myigire no mu bindi bakeneye.

    Yavuze ko imvano yo gushinga uyu muryango, ahanini ishingiye ku kuntu yabuze amafaranga y'ishuri ubwo yari agiye kwiga Kaminuza nyuma yo gutsinda mu mashuri yisumbuye.

    Uyu mukobwa avuga ko yasoje Kaminuza mu 2018, bitewe no kubura amafaranga y'ishuri asohoka ku rutonde rw'abarangije Kaminuza mu  2022.

    Akomeza ati 'Nagize imbogamizi yo kubura amafaranga y'ishuri nasabwaga kugira nkomeze nk'abandi binamviramo kudasohoka ngo njye ku isoko ry'umurimo nk'abandi bitewe n’uko nta byangombwa nari mfite aho nahuriyemo n'ibintu byinshi by'ibishuko ndetse nemera  kuba mu buzima bugoranye ku bw'intego n'icyerekezo nifuzaga kuzageraho. Ku bw'icyo nacagamo byamberaga isomo nazifashisha na bagenzi banjye.”

    Uwimana Yvette avuga ko hejuru yo kuba yarabuze amafaranga y'ishuri bigatuma atinda kurangiza amasomo ye ya Kaminuza, imvano yo gushinga umuryango 'Youth Happy Ladies Forum' byanaturutse ku biganiro bitandukanye yagiranye n'abakobwa bagenzi be.

    Kwiga mu bigo by'abakobwa gusa biri no mu byatumye abona imibereho y'abo muri rusange.

    Akomeza ati 'Muri ibyo biganiro bitandukanye wasangaga hagarukamo abakobwa babuzwa amahirwe yo kwiga bavuga ko nta musaruro babatezemo uretse kubyarira iwawo; abandi bagahozwaho igitutu n'imiryango yabo babaratira abakobwa bo kwa runaka ngo iyo bamera nkabo;

    Guhatirwa kubana n'umuntu atakunze ku bw'inyungu z'umuryango bavukamo, abafatwaga ku ngufu cyangwa bakajyanwa mu buzima bw'uburaya bakiri bato, n' ibindi byinshi. N'uko gutekereza gushyiraho ihuriro ry'abakobwa ridaharanira inyungu rifasha ndetse rinaha imbaraga abakobwa b'urubyiruko.'

    Uwimanaa avuga ko guhuriza hamwe abakobwa bitamugoye, ahanini biturutse ku kuba yarakuranye na benshi kandi akaba yariganye na benshi mu mashuri yisumbuye. Ati 'Kuva aha rero guhuza abakobwa bagenzi banjye niyo baba bake ntibyari kungora mpereye kubo twiganye.'

    Itangiriro ry'uyu muryango ryabanje gushingira cyane ku nsanganyamatsiko 'Topics' zitandukanye zitagendeye ku myizerere cyangwa imibereho runaka, ahubwo rusange zikenewe cyane mu bakobwa batari bacye.

    Muri icyo gihe, bagendaga batumira abatumirwa babihugukiwe bakabaganiriza, bityo bakagira inyigisho basigarana bitewe n'ibyo baganiriye. Uwimana ati 'N’uko umubare wagiye ukura.'

    Kugeza ubu uyu muryango ubarizwamo abakobwa n'ababyeyi 100. Ariko mu ibikorwa bya buri munsi by'umuryango habonekamo abarenga aho bagenda bifatanya nabo.

    Uwimana avuga ko nk'abandi batangije imiryango nk'iyi cyangwa se bafite ibikorwa basanzwe bakora, bafite intego y'uko mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere bashaka kuzaba barahinduye ubuzima bw'abakobwa babarizwa muri uyu muryango.

    Ati 'Twifuza ko bagira imiryango yishimye kandi bashoboye badatega amaboko. Bityo 'Youth Happy Ladies Forum (YHLF)' izaba itanga amahirwe kubifuza kujya mu mirimo itandukanye.'

    Barateganya ko muri iyo myaka iri imbere, abanyamuryango bazaba babarizwa mu mishinga ibateza imbere harimo no kwihangira udushya, ubudozi, ubutetsi n'indi mirimo itandukanye.

    Ati 'Habonetse amahirwe iyo mishinga ikagerwaho byafasha umuryango n'igihugu muri rusange ndetse no kubigeza ku bakobwa benshi bashoboka.'

    Kimwe mu bibazo bihanganyikishije u Rwanda ni ikibazo cy'abangavu baterwa inda zitateganyijwe; imibare ikomeza kwiyongera uko bucyeye n'uko bwije.

    Uwimana avuga ko no muri uyu muryango harimo abakobwa bahuye n'iki kibazo, ariko binyuze mu matsinda bakora ibiganiro bigamije kubahuriza hamwe no kubafasha kongera kwisanga mu muryango Nyarwanda muri rusange.

    Avuga ko banateguye amahugurwa anyuranye afasha aba bakobwa kwiteza imbere binyuze mu mirimo ihangwa. Ati 'Tugenda tugira amahugurwa atandukanye afasha buri wese kwisanga. Hagenda hatangwa n'ubufasha butandukanye ku bana babyawe nabo igihe bukenewe.

    Uwimana avuga ko mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'umubare w'abangavu baterwa inda, hakwiye kongerwa ubukangurambaraga mu rubyiruko ndetse n'ababyeyi.

    Akomeza ati 'Ababyeyi bakegera abana babo bakabaganiriza ku buzima bw'imyirorokere no kuboneza urubyaro.'

    Uyu mukobwa anavuga ko Minisiteri y'Uburezi ikwiye gutekereza uburyo yashyira mu nteganya-nyigisho (Academic Curriculum) guhera ku bana bato, ibi bigafasha abakobwa gukura bazi ubuzima bw'imyororokere.

    Akomeza ati 'Ibi byafasha benshi gusobanukirwa ingaruka zava mu myanzuro bafata yariyo yose ku buzima bwabo.'

    Mu gihe cy'umwaka umwe ushize, uyu muryango watanze ubufasha ku miryango imwe n'imwe yagizweho n'ingaruka na Covid-19 cyane cyane mu gihe cya Guma mu Rugo.

    Tariki 24 Mata 2021, abagize uyu muryango basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda.

    Tariki 6 Kanama 2022, basuye abamugariye ku rugamba babarizwa mu Murenge wa Kanombe bahigira byinshi byabaranze, gukorera hamwe, gukunda igihugu n'ibindi.

    Ku munsi Mpuzamahanga w'abagore, uyu muryango watanze 'Gas' ku baturage batishoboye babarizwa mu Murenge wa Gatsata mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, banashishikariza buri mubyeyi kujya agaburira umuryango we indyo yuzuye.

    Uwimana Yvette ni imfura mu bana icyenda (9), abakobwa batanu (5) n'abahungu bane (4). Afite ababyeyi bombi. Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali mu Kagali ka Agateko ari naho yakuriye.

    Yize amashuri y'incuke mu 2000, akomereza mu mashuri abanza hagati ya 2001 na 2006 kuri Catholic Primary, akomereza mu mashuri yisumbuye kuri E.S Stella Matutina hagati ya 2007 na 2013, aho yasoje amasomo mu Ishami ry'Ubugenge, Ubutabire n'Imibare (Physics-Chemistry&Mathematics).

    Mu 2014, nibwo uyu mukobwa yatangiye Kaminuza aho yize mu Ishuri ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri CST- UR/Nyarugenge asoza Kaminuza mu 2018. 

    Imyaka ibiri irashize Uwimana Yvette atangije umuryango udaharanira inyungu yise 'Youth Happy Ladies Forum' ugamije gufasha abakobwa bagenzi be 

    Uwimana yavuze ko kubura amafaranga y'ishuri biri mu byatumye atekereza gutangira kwita ku bakobwa, kubashakira amahugurwa n'ibindi binyuranye 

    Uyu muryango 'Youth Happy Ladies Forum (YHLF) ' umaze gukora ibikorwa binyuranye birimo ibijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

     

    Uwimana asaba ko imiryango ishyira imbaraga mu gutoza abakobwa bakiri bato ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127856/kubura-amafaranga-yishuri-nicyerekezo-inzira-ya-uwimana-yvette-yavuyemo-gushinga-umuryango-127856.html

  • Itsinda ryateguraga Tour du Rwanda ryasezeye… – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa ya Page zigera kuri 4 iri tsinda riyobowe na Olivier Grandjean ryatangaje ko kubera kunanizwa byagiye bigaragara mu minsi yatambutse mu bihe bya Tour du Rwanda, bibaye ngombwa ko bahagarika amasezerano bari bongereye mu 2021.

    Olivier Grandjean wateguraga Tour du Rwanda muri iyi baruwa yemeza ko umuyobozi wa Tour du Rwanda Freddy Kamuzinzi yagiye amunaniza mu bihe bitandukanye, ndetse bumvaga igihe kigeze ngo barekere.

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare Murenzi Abdallah aganira na Radio ya B&B FM yavuze ko ibaruwa yo gusezera mu nshingano bari barayibonye, ko Kampani itegura Tour du Rwanda yashakaga ko Freddy ava mu nshingano bagakomeza, cyangwa se bitakunda bakagenda. Uyu muyobozi kandi avuga ko ubwo bahisemo kugenda, bagomba gushaka ababasimbura.

    Iri tsinda riyobowe na Olivier Grandjean ryatangiye gutegura Tour du Rwanda kuva mu 2009 ubwo yari imaze kuba mpuzamahanga, ndetse bakaba baragiye bongera amasezerano kugera aho basezereye kuri iyi mirimo. 

    Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Tour du Rwanda yaherukaga kuba, aho yegukanwe na Henok Mulueberhane ukomoka muri Eritrea.

    Olivier Grandjean uyoboye itsinda ryateguraga Tour du Rwanda

    Freddy Kamuzinzi uyobora Tour du Rwanda, Olivier avuga ko wamunanije 

    Murenzi Abdallah uyobora FERWACY avuga ko batangiye gushaka abazajya bategura Tour du Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127864/itsinda-ryateguraga-tour-du-rwanda-ryasezeye-ku-mirimo-127864.html

  • Abakozi 60 b'Urwego rw'Umugenzuzi w'Imari ya Leta basezeye akazi mu myaka itatu – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye muri raporo Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), iherutse kugeza ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite.

    Perezida wa Komsiyo ya PAC, Depite Muhakwa Valens, yagaragaje ko mu mwaka w'Ingengo y'Imari warangiye tariki 30 Kamena 2022, Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta rwari rufite abakozi 229.

    Abafite uburambe bw'imyaka 10 bangana na 29%. Ni urwego kandi rufite abakozi bafite ubumenyi bwihariye nk'ikoranabuhanga, ibaruramibare n'ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko kuva muri Gicurasi 2019, kugeza muri Kanama 2022, hari hamaze kugenda abakozi 60 bose, aho basezera akazi bakigira mu bindi bigo cyangwa kwikorera.

    Depite Muhakwa ati 'Ubwo twagiranaga ikiganiro n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yatubwiye ko hari abandi bari bamaze kugenda nyuma y'aho iyo raporo isohokeye. Kandi igiteye inkeke ni uko bose bari bafite uburambe.'

    Abasezera akazi bya hato na hato kandi baramaze kubakirwa ubumenyi, aho bagiye biga amasomo ya kinyamwuga nka za CPA, ACCA, CSIA, CIPS, ATS, CAT n'andi atandukanye kandi bakabona impamyabumenyi.

    Muri abo bakozi basezeye kandi harimo abafite uburambe kuko nko muri abo bose, abagera kuri 29, bari bari ku rwego rwo kuyobora amatsinda y'abagenzuzi, mu gihe abandi 33 bari barize amasomo ya kinyamwuga.

    Depite Muhakwa yagaragaje ko ubusumbane mu mishahara no kudahemberwa impamyabumenyi bafite kuri bamwe mu bakozi ba Leta, ari byo bamwe mu badepite bagaragaza nk'ibitera igihombo Leta ndetse no kuva mu kazi bya hato na hato.

    Yakomeje agira ati 'Hagaragajwe kandi ko hari abakozi bava mu Rwego rw'Umugenzuzi w'Imari ya Leta, bakajya gukora mu bindi bigo by'imari bitewe n'izindi nyungu ziyongera ku mushahara babibonamo nko koroherezwa kubona inguzanyo n'ibindi.'

    'Hakaba n'ababa bashaka guhindura akazi bitewe n'akazi kenshi bakora mu Rwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.'

    Depite Mukayijore Suzane yavuze ko bidakwiye ko leta itakaza amafaranga mu guhugura abo bakozi nyuma bakava mu mirimo bakajya gukora ahandi.

    Ati 'Byaba ari ikibazo, leta yakomeza gutanga amafaranga yubaka ubushobozi bw'abantu, nyuma bakava mu kazi. Ni impungenge umuntu wese yagakwiye kugira.'

    Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo by'umwihariko ku rwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ko hari ibigiye kwigwaho nko kugabanya ibihe byo kuzamura mu ntera ntambike umukozi.

    Ubusanzwe kuzamura umukozi mu ntera ntambike byakorwaga nyuma y'imyaka itatu ariko Abadepite bifuje ko byajya bikorwa umwaka umwe ku buryo umukozi yajya ahabwa inyongera ya 5% ku mushahara asanzwe afata.

    Urwego rw'Umugenzi Mukuru w'Imari ya Leta ntabwo rufite gusa uruhare mu konoza imicungire n'imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, ahubwo ni rumwe mu nzego zifasha igihugu kugera ku mahitamo cyakoze, by'umwihariko ibijyanye no kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo.

    Mu mwaka warangiye tariki 30 Kamena 2022, uru rwego rwakoze igenzura ry'inzego 206, imishinga 64, inzego za leta 18, minisiteri umunani n'ibigo bine n'ibindi.

    Mu byagaragajwe ni uko ku mafaranga yose arenga miliyari 3910Frw yakoreshejwe n'inzego n'imishinga, hagenzuwe miliyari 3562Frw, bingana na 91% by'ingengo y'imari yo muri uwo mwaka.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko hakwiye ingamba zo gutuma abakozi ba leta batava mu mirimo ngo bajye gushaka akazi ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-60-b-urwego-rw-umugenzuzi-w-imari-ya-leta-basezeye-akazi-mu-myaka-itatu

  • Lisanne Ntayombya yagizwe Umuyobozi ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 6 Mata 2023.

    Ntayombya yabaye ushinzwe itumanaho muri Ambasade y'u Rwanda i Genève mu Busuwisi, ari nayo iba iruhagarariye mu mashami y'Umuryango w'Abibumbye ahakorera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lisanne-ntayombya-yagizwe-umuyobozi-ushinzwe-porotokole-ya-leta-muri

  • Gicumbi: Umugabo yiyahuye nyuma yo kwiba intama bakayimufatana – #rwanda #RwOT

    Yari atuye mu murenge wa Byumba, Akagari ka Kibari, Umudugudu wa Gakenke. Umurambo wabonywe kuri uyu wa 06 Mata 2023 ari uko umugore we abyutse mu masaha ya mugitondo.

    Ibi byabaye nyuma y'uko ejo n'ijoro yatashye bigaragara ko yanyoye inzoga ariko akanga kuryama mu cyumba cye, akarara yicaye mu ruganiriro ari naho bamusanze mu gitondo amanitse.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo ku munsi w'ejo yari yibye intama ya se umubyara agafatwa, nyuma bashatse kumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba umubyeyi we akamugirira imbabazi, intama bakayisubiza mu rugo.

    Abaturage bakaba bacyeka ko yatashye afite ipfunwe n'isoni zo kwiba intama bikaba ari byo byatumye yiyahura.

    Umukozi ushinzwe imari n' ubutegetsi mu murenge wa Byumba Nshimiyimana Valens yemereye IGIHE.

    Ati 'Yego uwo mugabo yasanzwe amanitse mu nzu iwe yapfuye, bari gucyeka ko yaba yiyahuye kuko ejo kuwa 05 Mata yafashwe yibye intama y' umubyeyi we, bagacyeka ko yaba yagize ipfunwe akiyahura, gusa iperereza ryatangiye kuko inzego zibishinzwe zamaze kuhagera'.

    Uyu mugabo asize umugore n' umwana umwe , dore ko bari bamaze imyaka ibiri aribwo bashinze urugo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-yiyahuye-nyuma-yo-kwiba-intama-bakayimufatana

  • António Guterres yanenze ugutsindwa kw'amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

    Ni ubutumwa yatanze mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 ari umunsi wo gutangira kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Guterres yavuze ko isi yose ihaye icyubahiro abantu bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ukwigira no kwiyubaka kw'abayirokotse n'uburyo bakomeje gutera imbere.

    Ati 'Duha agaciro kanini ubudaheranwa bw'abanyarwanda ndetse n'inzira bafashe y'ubumwe n'ubwiyunge. Ikindi kandi ku munsi nk'uyu tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa k'umuryango mpuzamahanga muri kiriya gihe'.

    Yakomeje avuga ko ikiragano cyakurikiye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, kigomba kwamagana imvugo zihembera urwango kuko ari zo mbarutso za Jenoside.

    Ati 'Ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera zabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikavamo ibyaha ndengakamere'.

    Guterres yavuze ko gukumira imvugo z'urwango bigomba gukorwa uyu munsi, yibutsa ko kurwanya Jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu ari inshingano zihuriweho na buri wese.

    Bimwe mu bihugu by'ibihangange n'imiryango mpuzamahanga byari bifite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside bwangu itarahitana abatutsi benshi, gusa iminsi ijana yarinze ishira igihugu cyaracuze imiborogo, inkongoro n'ibikona byarashishe kubw'amaraso y'abarenga miliyoni bari bishwe urubozo.

    Mu bihugu n'imiryango byatereranye u Rwanda, hari bimwe byabashije gutera intambwe byemera izo ntege nke ndetse biranabyicuza ku mugaragaro. Gusa ntabwo uruhare rw'ibi bihugu n'imiryango ari rumwe; hari bimwe bitatabaye kandi byari bibifitiye ubushobozi. Hari ibindi byagize uruhare mu kurema ingengabitekerezo y'amacakubiri yaje kubyara Jenoside, hari n'ibindi byagize uruhare muri jenoside nyirizina ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Koffi Annan, kuwa 17 Ukuboza 1999, nawe yemeye uruhare rw'uwo muryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anicuza cyane intege nke wagize zo kuba ntacyo wakoze ngo uyihagarike.

    Yagize ati “Nkuko nabyiyemeje nk'Umunyamabanga Mukuru, nta kintu numva nshyizeho umutima cyane kurusha guharanira ko Umuryango w'Abibumbye utakongera kwemera ko abasivili batikirira muri Jenoside cyangwa ubundi bwicanyi.'

    Guterres yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana ugutsindwa kw’amahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/antonio-guterres-yanenze-ugutsindwa-kw-amahanga-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi