Blog

  • Century Park Hotel mu rugendo rw'ibikorwa bihindura imibereho y'abaturarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa iyi hoteli yatangiye mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, ikaba yifuza ko byakomeza nibura buri kwezi ikajya ikora igikorwa kimwe mu nyungu z'abaturage.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi hoteli, Walid Choubana, aganira na IGIHE yavuze ko iyi hoteli yifuza kugira uruhare mu iterambere ry'abturarwanda, atari ugushora imari mu bikorwa biyizanira inyungu yonyine gusa.

    Ati '”Turashaka kugira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango (sosiyete) wacu, mu kuwereka ko duha agaciro ibyo bakora, ndetse ko na bo tubitayeho”.

    Mu ntangiriro z'ibi bikorwa mu kwezi kwa Mbere k'uyu mwaka, iyi hoteli yahereye ku gusura abana bo muri SOS Village ya Kigali aharererwa abana b'imfubyi n'abandi bafite ibibazo bitandukanye.

    Nyuma iyi hoteli yahurije hamwe abo bana aho ikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, igamije kubereka amahirwe ari muri hoteli, ubukerarugendo no kwakira abantu.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi hoteli, Walid Choubana, avuga ko iyo uganira n'umwana umubaza icyo yifuza kuzaba cyo mu hazaza he akakubwira ko ashaka kuzaba Perezida w'Igihugu, umuganga cyangwa n'indi myanya, ariko ko bakoze iki gikorwa mu kwereka abo bana ko hari amahirwe menshi y'abo bashobora kuba bo mu hazaza habo.

    Ati '”Twaravuze tuti, kuki umwana atanakura afite inzozi zo kuzavamo uhagarariye abatetsi beza, Umuyobozi wa Hoteli, Umuyobozi wa Resitora?”

    Icyo gihe Choubana yabasangije ubunararibonye bwe mu kazi, nyuma barasangira, bakina imikino itandukanye, ndetse iyo hoteli ibaha impano kugira ngo begende bishimye kandi bafite icyizere cy'ubuzima bwiza bw'ejo hazaza.

    Mu bindi bikorwa byakozwe, Century Park Hotel and Residences ifatanyije n'Umuryango wa Rwanda Women's Network, mu kwezi kwahariwe abagore basuye bamwe mu bagore n'abakobwa bo muri uwo muryango, mu kubereka ko uruhare rwabo mu iterambere ruzirikanwa.

    Walid Choubana ati “Twasuye abagore bafite imishinga mito, twagiye yo kubashimira kubw'ibikorwa byabo. Twarababwiye tuti tuzi ibyo mukorera umuryango, turi hano ngo tubashimire kubera ibyo muri gukora.”

    Icyo gihe Umuyobozi wa Rwanda Women's Network, Balikungeri Mary, yavuze ko atunguwe cyane kuko batari bamenyereye kubona abo bagore bagaragarizwa urukundo nk'urwo n'abantu baturutse muri kompanyi y'abikorera, kuko akenshi usanga ibikorwa byabo bishyirwamo imbaraga na Leta

    Ibikorwa n'imishinga iyi hoteli iteganya gukora mu nyungu z'abaturage

    Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Century Park Hotel and Residences iteganya kwifatanya n'abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka, aho abakozi bayo bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Nyuma y'iki gikorwa, iyi hoteli izifatanya n'abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako gace, igire n'abo iremera mu kubibutsa ko ejo habo ari heza.

    Walid Choubana ''Turi gushaka imwe mu miryango y'abacitse ku icumu rya Jenoside, turi gushaka abantu badafite igishoro kinini kugira ngo twifatanye na bo, ntabwo tuzagenda imbokoboko, tuzabafasha mu buryo bw'amafaranga''.

    Iyi hoteli kandi iri gutegura uburyo bwo gutangira umushinga wo gutunganya imyanda hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira (waste ecycling).

    Choubana agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite isuku bigizwemo uruhare na gahunda zitandukanye Leta ishyiraho mu gusukura imijyi n'ahandi, bityo ko Century Park Hotel and Residences na yo ishaka kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'izo gahunda za Leta.

    Mu gutangira gutunganya imyanda ikabyazwamo ibindi bifite umumaro, iyi hoteli izafatanya na kompanyi ya Coped Group Rwanda itwara ikanatunganya imyanda.

    Mu ishirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, iyi hoteli izashyira udutebo dushyirwamo imyanda (garbage bins) aho ikorera, bikorwe mu buryo butandukanya imyanda ibora n'itabora, ku buryo bizorohereza iyo kompanyi guhindura iyo myanda hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira.

    Century Park Hotel and Residences iteganya gukora ibikorwa bitandukanye mu bihe bizaza ndetse ikabikora mu nyungu z'abaturage, mu kwibutsa abashoramari ko na bo bakwiriye kugira uruhare mu iterambere ry'agace bakoreramo.

    Igaragaza ko ibi iri gukora ari agatonyanga mu Nyanja, bityo ko buri mushoramari wese aramutse akoze uruhare rwe mu guteza imbere aho ari, Isi yaba nziza kurushaho.

    Iyi hoteli yihaye intego ko izajya ikora ibikorwa bitandukanye mu nyungu z'abaturarwanda cyane cyane abana kuko ari bo Rwanda rw'ejo, ndetse ko buri kwezi izajya nibura ikoramo igikorwa kimwe cyangwa ibirenzeho.

    Abagore n’abakobwa bibukijwe ko akazi bakora mu muryango gahabwa agaciro

    Abana bagera kuri 60 bo muri SOS Village ya Kigali, bagaragarijwe amahirwe ari muri hoteli, kwakira abantu ndetse no mu bukerarugendo

    Balikungeri Mary yashimiye abari mu rwego rw’abikorera bagaragaza ko baha agaciro ibikorwa by’abagore n’abakobwa

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi hoteli, Walid Choubana, avuga ko ushoye imari mu iterambere ry’abana, aba akoze ishoramari ry’igihe kirekire n’iyo bakura adahari

    Walid Choubana avuga ko buri mushoramari agize igikorwa akora mu nyungu z’abaturage benshi, Isi yaba nziza kurushaho

    Walid Choubana asaba abikorera kugira uruhare mu mibereho myiza ya benshi, kuko ari bwo buryo bwo guhindura isi nziza kurushaho

    Walid Choubana na Balikungeri Mary ubwo abakozi b’iyi hoteli basuraga Rwanda Women’s Network

    Abagore basuwe na Century Park Hotel and Residences bagaragarijwe urukundo, bahabwa ibirimo indabo mu kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/century-park-hotel-mu-rugendo-rw-ibikorwa-bihindura-imibereho-y-abaturarwanda

  • OIF yashyize umucyo ku igenda rya Geoffroi Montpetit wari mu buyobozi bwayo – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igenda rya Montpetit, hari abatangiye gukwirakwiza ko byaturutse ku mwuka mubi uri muri OIF cyangwa amakimbirane yari afitanye n'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango, Louise Mushikiwabo.

    Nk'uko La Presse yabyanditse, Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri OIF akaba n'Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria K. Vande weghe, kuwa Gatatu yasobanuye ko ababivuga gutyo bari mu 'mpaka zidafite ishingiro no gushaka gukomeza ibintu ku rwego bitariho'.

    Yavuze ko ukuri ari uko amasezerano ya Geoffroi Montpetit yarangiye mu minsi mike ishize.

    Ati 'Ni iherezo ry'amasezerano n'intangiriro ya manda aho Umunyamabanga Mukuru wongeye gutorwa yifuje gushaka abandi bantu'.

    Icyemezo cyo kutongerera amasezerano Geoffroi Montpetit, cyarakaje cyane Canada, nyuma y'uko gikurikiye iyegura rya Catherine Cano, na we ukomoka muri icyo gihugu mu Ukwakira 2020. Icyo gihe umuvugizi wa OIF yavuze ko kugenda kwe kwateye kwiruhutsa kuri benshi mu buyobozi bw'uriya muryango

    Uburakari bwa Canada bwagarutsweho cyane ubwo ibitangazamakuru byandikaga ko igihe guhagarika umusanzu wa miliyoni $3 yatangaga muri OIF kubera imikorere mibi iri muri uwo muryango.

    Abasesengura iki kibazo bavuga ko byigaragaza ko 'Montpetit ari we wagiye gutamika igihugu cye Canada ubuyobozi bwa OIF, cyane cyane agamije kwihimura kuri Mushikiwabo'.

    Amasezerano y'umurimo ya Geoffroi Montpetit yarangiye kuwa 10 Werurwe. Umuvugizi wa OIF, yavuze ko 'kugeza ubu atazi uwo umunyamabanga mukuru azashyiraho, ariko icyo azi ari uko icyemezo kizihuta cyane '

    Haribazwa niba Mushikiwabo azashyiraho umunya-Canada.

    Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma n'abari bayoboye intumwa z'ibihugu bitandukanye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, i Djerba muri Tunisie, ahaberaga inama ya 18 ya OIF.

    Mushikiwabo yatowe amaze gushimwa n'abakuru b'ibihugu n'abari bayoboye intumwa z'ibihugu bitandukanye, yaba mu miyoborere myiza yazanye muri uyu muryango, icyerekezo yawuhaye ndetse n'amavugurura yakozwe ku buryo byashimishije ibihugu bitandukanye biwugize.

    Geoffroi Montpetit yasoje amasezerano ye y’akazi ntiyongerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-yashyize-umucyo-ku-igenda-rya-geoffroi-montpetit-wari-mu-buyobozi-bwayo

  • Lisanne Ntayombya yagizwe umuyobozi mukuru w… – #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) byatangaje ko Lisanne Ntayombya, yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe Porotokole muri Perezidansi ya Repubulika.

    Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane Tariki ya  6 Mata 2023 ryagaragazaga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Lisanne Ntayombya umuyobozi mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.

    Lisanne Ntayombya, yakoze indi mirimo irimo kuba ushinzwe Itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’Ubusuwisi ifite icyicaro i Geneve. Iyi Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi  inafite inshingano zo guhagararira Leta y’u Rwanda mu mashami y’umuryango w’Abibumbye akorera i Geneve.

    Inkomoko: Primature

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127868/lisanne-ntayombya-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wungirije-ushinzwe-porotokole-ya-leta-muri-pere-127868.html

  • #Kwibuka29: Senderi yakoze indirimbo ivuga ku… – #rwanda #RwOT

    Ni impano yabahaye kugira ngo abahatuye n'abandi bajye bakomeza kuzirikana ubwicanyi ndengakamare, bwabereye muri aka gace ka Kabagari, biciye muri iyi ndirimbo.

    Uyu muhanzi yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2023, mu gihe Abanyarwanda n'inshuti zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 batangira icyumweru cy'icyunamo kizarangira ku wa 13 Mata 2023, hazirikanwa Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.

    Ibikorwa byo Kwibuka bizakomeza mu gihe cy'iminsi ijana, hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Kwibuka, twiyubaka'.

    Senderi yabwiye InyaRwanda ko muri Mata 2022 ari bwo yaherekeje inshuti ze mu gikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu Murenge wa Kabagari, yumva ubuhamya n'ubutumwa abarokotse muri aka gace batanze, agira igitekerezo cyo kubukoramo indirimbo.

    Yagize ati 'Mu 2022 nagiye kwibuka mperekeje inshuti zanjye zo mu Kabagari, ngezeyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanga ubuhamya, numvise ubwo buhamya ngomba kububika binyuze mu ndirimbo y'ubuhamya bwahatangiwe.'

    Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yakoze ari impano ku batuye aka agace mu rugendo rwo gukomeza kwibuka biyubaka, baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    Akomeza agira ati 'Iyi ndirimbo rero nkaba nayibakoreye kugira ngo abarokotse Jenoside bo mu Kabagari aho bari hose ku Isi, bajye bayumva bibuka, bamenye na Jenoside y'indengakamere utabona ukuntu usobanura yakorewe Abatutsi b'aho mu Kabagari.'

    Muri iyi ndirimbo, aririmbamo uburyo abishwe baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo; uburyo Jenoside muri aka gace yakoranywe ubukana, aho ababyeyi n'abana bishwe batakambira abicanyi ariko bikanga bikaba iby'ubusa.

    Avugamo imigezi ya Rukarara, Mbirurume, ku iteme rya Kirinda na Mwogo, aho imibiri y'Abatutsi yagiye ijugunywa kugeza mu mugezi wa Nyabarongo wisuka mu Kagera.

    Senderi anaririmba ku bakozi b'Imana b'i Gitwe bishwe, akavuga ku miryango yo hambere yabaga muri aka agace, n'ibindi.

    Akomeza ati 'Mu Kabagari mu Karere ka Ruhango habaye Jenocide y'indengakamere, abatutsi bicwaga benshi muri bo bajugunywe mu migezi ikikije Nyabarongo baribwa n'ingona abandi Akagera karabatwara.”

    “Hari agace kicirwagamo abana gusa baboroga badafite uwabatabara, hari aba Pasiteri bakuwe mu nsengero bajya kwicirwa ahitwa i Gitovu.' 

    Senderi yasohoye indirimbo yahimbiye 'Kabagari' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Senderi yavuze ko yakozwe ku mutima n'ubutumwa bw'abarokotse Jenoside, yiyemeza kubusigasira binyuze mu kububika mu bihangano

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KABAGARI' Y'UMUHANZI SENDERI HIT

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127870/kwibuka29-senderi-yakoze-indirimbo-ivuga-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-bo-mu-kabagari-127870.html

  • Minicom yibukije abatanga serivisi z’imikino… – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome ryibutsaga abakora ibikorwa bya serivisi z’imikino y’amahirwe, ko ziri mu bikorwa bitemewe gukora mu cyumweru cy’icyunamo kizatangira ejo tariki ya 7 gisozwe tariki 13 Mata 2023.

    Iryo tangazo riragira riti “Hashingiwe ku mabwiriza yatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu agomba gukurikizwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iributsa abantu bose batanga serivisi z’imikino y’amahirwe ko zibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo, kizatangira Tariki ya 07 kugeza Tariki ya 13 Mata 2023.

    Ubwo butumwa busoza bugira buti “Kwibuka Twiyubaka.”

    Mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Tariki ya 5 Mata 2023, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascene, yasobanuye impamvu imikino y’amahirwe iri mu bikorwa bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo.

    Yagize ati “Ibikorwa bijyanye no kwishimisha bizahagarikwa mu cyumweru cy’icyunamo, mu rwego rwo guha icyubahiro no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr Bizimana, yakomeje agira ati “Imikino y’umupira itandukanye, imikino y’amahirwe nabyo ni ibikorwa byo kwishimisha ntabwo bijyanye no gutunga ubuzima bw’abantu. Ibyo bikorwa ntabwo byemerewe gukora.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127872/minicom-yibukije-abatanga-serivisi-zimikino-yamahirwe-ko-ziri-mu-bikorwa-bitemewe-mu-cyumw-127872.html

  • Abanyamakuru barasabwa gukorana ubushishozi n… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bukubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’urwo rwego, Barore Cleophas, abanyamakuru basabwe ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuzakorana akazi kabo ubushishozi n’ubunyamwuga kugira bakumire imvugo zihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ntibinyuzwe mu bitangazamakuru bakorera.

    Ubwo butumwa buragira buti “Rwanda Media Commission (RMC) irongera kwibutsa abanyamakuru bose ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakwiye gukomeza gukora kinyamwuga, birinda icyo aricyo cyose cyaganisha ku guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. By’umwihariko, RMC irasaba abanyamakuru gukoresha inyito zikwiye, utazizi akabaza bagenzi be cyangwa MINIBUMWE.”

    Muri iri tangazo, RMC yasabye kandi ibinyamakuru bikorera kuri murandasi n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amakuru, kugenzurana ubushishozi ibitekerezo bitangwa ku nkuru.

    Ubu butumwa buti “Ibitangamakuru bikorera kuri Murandasi (internet) hamwe n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo bwo gusakaza amakuru, turabibutsa kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo (Comments) bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo zikurura amacakubiri n’izikomeretsa.

    RMC yakomeje isabira abanyamakuru kuzoroherezwa kubona amakuru, muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Uru rwego rw’abamanyamakuru bigenzura rwagize ruti “RMC iboneyeho kandi gusaba inzego zifite mu nshingano gutegura ibikorwa byo kwibuka, korohereza itangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo kwibuka.”

    “Kwibuka Twiyubaka.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127871/abanyamakuru-barasabwa-gukorana-ubushishozi-nubunyamwuga-mu-gihe-cyo-kwibuka-jenoside-yako-127871.html

  • Umugabo yagaragaye ari gushyira intoki mu kibuno cy’umukobwa ku karubanda(videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umugabo wagaragaye ari gushyira intoki ze mu kibuno cy'umukobwa ku karubanda, ibi bizwi nko gutera finger mu magambo atavugitse neza.

    Ibi byabaye ubwo aba bombi bari bari mu kirori ndetse bari bari inyuma y'abandi kuburyo ibyo bakoraga ntamuntu wabirebaga uretse uwarubicaye inyuma asa nkaho nawe abifitemo uruhare.

    ,

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yagaragaye-ari-gushyira-intoki-mu-kibuno-cyumukobwa-gutera-finger-ku-karubandavidewo/

  • Amakuru atari meza asohotse nonaha kuri Platini i – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru ducyesha igihe avuga ko umuhanzi Platini ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda yibwe ishene ye ya YouTube (YouTube Channel).

    Uyu muhanzi yatangarije igihe ko hashize iminsi igera kuri 2 iyi shene ye yibwe n'abantu batazwi, ubu video ze ntiziri kugaragara kuri iyi shene.

    Gusa Platini yavuze ko yizeye kuyisubirana mu gihe kitari kinini kuko ngo ikipe ye irimo kubikurikirana.

     

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-asohotse-nonaha-kuri-platiri/

  • Miss Uwicyeza Pamela uri kubarizwa muri USA amafoto yambaye ikanzu imurekuye nk’umumama yatitije imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata nibwo Miss Uwicyeza Pamela yafashe rutemikirere asanga umugobo we The Ben muri Leta Zunze Ubumwe z'America.

    Uyu mukobwa amafoto ye amugaragaza yambaye ikanzu isa nk'ishakoshi aba afite mu ntoki ndetse bisa nk'igitambaro aba akenyeye mu mutwe, bikomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/miss-uwicyeza-pamela-uri-kubarizwa-muri-usa-amafoto-yambaye-ikanzu-imurekuye-nkumumama-yatitije-imbuga-nkoranyambaga-amafoto/

  • Nana wo muri City Maid yavuze impano yamuryoheye mu buzima bwe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wubatse izina muri filime nyarwanda, wamamaye nka Nana muri filime City Maid yavuze impano yahawe ikamuryohera muri iyi si.

    Kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2023 nibwo umuhungu wa Nana w'imfura yagize isabukuru maze Nana amubwira ko ariwe mpano yahawe  ikamunyura muri iyi si, anamwifuriza isabukuru nziza.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza y'amavuko ku mpano iryoshye nabonye muri iyi si, ni ahantu heza kubera ko urimo. Akukunda mfura.'

     

    Source : https://yegob.rw/nana-wo-muri-city-maid-yavuze-impano-yamuryoheye-mu-buzima-bwe-amafoto/