Blog

  • Kwibuka ntabwo ari inzika, si ninzigo yo guh… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda hirya no hino ku Isi batangiye icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aho abasaga miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy'iminsi ijana gusa.

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: 'Kwibuka Twiyubaka'.

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirizwa ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku rwibutso rw'Akarere.

    Mu rwego rwo guhumuriza no gukomeza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Muyango yasohoye indirimbo 'Nimucyo Twibuke'. Ni indirimbo ya kabiri, kuri album ye aherutse gutangaza yise ‘Imbanza mu myambi.’

    Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati 'Muraho neza bana b’u Rwanda. Mbatuye iyi ndirimbo nshya “Nimucyo Twibuke”, izaduherekeze muri iyi minsi twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Uyu muririmbyi wagwije ibigwi mu muziki, atangira iyi ndirimbo asaba buri wese kwibuka amahano yagwiriye u Rwanda, yamaze abana b’u Rwanda adasize abababyaye.

    Yavuze ko Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi, abasigaye basigarana ibikomere ‘bidasibangana’. Asaba gushyira hamwe no kwirinda kwigunga.

    Ati 'Nidufatane urunana, tunanire abagome. Tureke n'ibyo kwigunga, ni uguha umwanzi icyo ashaka. Urukumbuzi rw'abacu rutugwizemo urukundo. Nirumara kudusaga tuzasagurire abandi.'

    Muyango asaba kandi kuzirikana intwari z’u Rwanda ‘zarugaruye rutemba’. Agakomeza ati “Zarusanze ari umuyonga, zirwuhagira uwo mwanda…”

    Yavuzemo ko inkotanyi zongeye gusubiza isura u Rwanda, ubu ruhumeka amahoro n’umutekano.

    Mu gitero cya gatatu, Muyango avuga ko kwibuka atari inzika, atari n’inzigo yo guhora ahubwo ni ‘uguhora turi maso ngo ejo bitazasubira’.

    Ati 'Kwibuka ntabwo ari inzika, si n'inzigo yo guhora, ni uguhora turi maso ngo ejo bitazasubira. Abashatse kurusenya no kurutsemba bazagaruke barebe u Rwanda aho rugeze…”

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Nimucyo Twibuke' yakozwe na Pastor P naho amashusho (Video) yafashwe na Ev1ddy XXIII.


    Muyango yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Nimucyo Twibuke' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Mu ndirimbo ye nshya, Muyango avugamo ko kwibuka atari inzika yo guhora

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMUCYO TWIBUKE' YA MUYANGO JEAN MARIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127877/kwibuka-ntabwo-ari-inzika-si-ninzigo-yo-guhoramuyango-mu-ndirimbo-nimucyo-twibuke-video-127877.html

  • #Kwibuka29: Minisitiri Utumatwishima yasabye… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Utumatwishima yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirira ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku rwibutso rw'Akarere.

    Mu Midugudu abaturage barakurikirana ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bisozwe no kumva ubutumwa nyamukuru butangiza icyumweru cy'icyunamo.

    Mu butumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe u Rwanda n'Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho gukomeza kwita ku barokotse no kubaba hafi.

    Ati 'Rubyiruko, Bana b’u Rwanda, muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dukomeze abarokotse, tubabe hafi kandi tubahumurize. Gukora ibyo ni ugukomeza imitima kandi gukomeza imitima ni ugukomeza Igihugu cyacu. Dukomeze twibuke twiyubaka.'

    Ihurizo ku rubyiruko rwugarijwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse kugaragaza ko urubyiruko rwugarijwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo hakwiriye kugira igikorwa.

    Yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku 'Ishusho y'ubumwe n'ubwiyunge n'ingamba zo kugera ku cyerecyezo twifuza, twubakiye ku Muryango' yatanze mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, tariki 28 Gashyantare 2023.

    Imibare y'ibarura rusange ryo muri 2022 yerekana ko urubyiruko rutarengeje imyaka 30 ari 65.3%. Abafite imyaka 30-40 bakaba 78%.

    Bizimana avuga ko ibi bivuze ko benshi bavutse nyuma ya Jenoside, abandi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari abana n'urubyiruko.

    Ati 'Nyamara, harimo abahura n'ihungabana riva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abayirokotse. Bikwiriye gukomeza kwitabwaho kuko tutagera ku bumwe bwuzuye dufite urubyiruko rucyugarijwe n'ihungabana.'

    Kwibuka 2021, urubyiruko rwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho. Kwibuka 2022, yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%).

    Dr Bizimana avuga ko muri rusange, mu myaka 5 ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127878/kwibuka29-minisitiri-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-kuba-hafi-abarokotse-jenoside-yakore-127878.html

  • #Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bashyiz… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Mu bandi bashyize indabo ku mva harimo uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uhagarariye Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), n’abandi.

    Mu isengesho yavuze, Sheikh Hitimana Salim yavuze ko ‘uyu munsi utwibutsa amateka akomeye twanyuzemo’.

    Avuga ko Abanyarwanda bahora bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA barwanyije ubutegetsi bubi maze barabutsinda, babohora Abanyarwanda.

    Sheikh Hitimana yavuze kandi ko hazirikanwa ‘uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye abacu bishwe urwagashinyaguro’, asaba Imana kubakira mu bagaragu bayo.

    Asaba Imana gukomeza abarokotse aya mahano. Yasabye Imana, kandi guha imbaraga Abanyarwanda zo kurwanya buri wese washaka kubasubiza mu macakubiri.

    Yasabye kandi Imana gukomeza kurinda abayobozi b’u Rwanda no kubaha imbaraga zo gukomeza kurinda igihango ‘basezeranyije ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bitazasubira u Rwanda’.

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo cyatangiriye ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ariko mu Turere cyatangiriye ku rwibutso rw'Akarere.

    Mu Midugudu, abaturage bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bikaba bisozwa no kumva ubutumwa nyamukuru bw'umunsi.

     

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi 

    Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ubutwari bw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka 

    Ubwo Perezida Kagame na Madamu bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127882/kwibuka29-perezida-kagame-na-madamu-bashyize-indabo-ku-mva-bacana-urumuri-rwicyizere-amafo-127882.html

  • #Kwibuka29: Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko… – #rwanda #RwOT

    Umufasha w'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gihe Abanyarwanda n'inshuti batangiye icyumweru cy'icyunamo hazirikanwa abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe kitageze ku minsi 100.

    Yagize ati “Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye!'

    Kwibuka biri mu ngingo ebyiri; ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka, no kuzirikana ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwandda biyemereye bahisemo, ko kizajya kiba buri mwaka.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo Kwibuka gifite uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rya 90% rimaze kugerwaho.

    Ibi bituruka ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no kugira ibikomere bishingiye kuri ayo mateka.

    Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko, bafite inshingano zo kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda bwo musingi w’ibikorwa byose n’iterambere rirambye.

    Igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127880/kwibuka29-kwibuka-ni-ukubana-nabacu-kuko-batazimye-madamu-jeannette-kagame-127880.html

  • #Kwibuka29: Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 7 Mata u Rwanda n’abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imyaka ibaye 29 u Rwanda rwibuka inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside mu 1994. 

    Ikipe y’Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, itambutsa ubutumwa yanyujije kuri Twitter. 

    Yagize iti “Kwibuka buri mwaka, twifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duha icyubahiro inzirakarengane zisaga Miliyoni zabuze ubuzima bwabo, no guha icyubahiro imbaraga n’umurava abarokotse.

    Imyaka 29 ishize, u Rwanda rwabaye itara ryo kwiyubaka, impinduka n’ikimenyetso cyo kwihangana. Turasaba abakunzi ba Arsenal bose guhaguruka bakarwanya urwango ndetse n’ivangura”.

    Arsenal isanzwe ifite ubufatanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda imaze imyaka isaga ine. 

    Arsenal yifatanyije n’u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Arsenal ifitanye ubufatanye bwa Visit Rwanda n’u Rwanda kuva mu 2018

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127883/kwibuka-arsenal-yifatanyije-nu-rwanda-mu-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatuts-127883.html

  • “Kwibuka, si ijambo gusa!”-Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, muri Mata 1994 aho Madamu wa Perezida Kagame,Jeannette Kagame yavuze ko 'Kwibuka ari ukubana n'abacu kuko batazimye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,Madamu Jeannette Kagame yagize ati:

    “Kwibuka, si ijambo gusa!
    Kwibuka, si igihe gusa!
    Kwibuka, si imyaka 29 tumaze,

    Kwibuka ni ukubana n'abacu kuko batazimye! -JK”

    Hashize imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Muri iyo myaka hari byinshi byakozwe bigamije kubaka igihugu kizira amacakubiri hagamijwe iterambere rirambye mu nzego zitandukanye z'igihugu.

    Ibi byose ahanini ni ibishingiye ku nzira Abanyarwanda bihitiyemo ubwabo y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse kwishakamo ibisubizo.

    Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bireba Abanyarwanda bose kuko bituma abayirokotse bumva batari bonyine.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati ''Ubabaye ntabwo ari we wifata mu mugongo. Niyo mpamvu abandi Banyarwanda mu byiciro bitandukanye aho bari bari hose mu gihe cya Jenoside, kuza gushyigikira abo bacitse ku icumu bibaha agaciro noneho bikagaragara ko igikorwa cyo kwibuka atari icy'abacitse ku icumu gusa.''

    ''Hari ibindi bikorwa biranga igikorwa cyo kwibuka noneho bigatuma biba urunana. Abanyarwanda bose bafatanya no kugira ngo bariya bababaye bakomeze bafatanye urugendo n'abandi mu kubaka igihugu cyacu.''

    Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bamaze kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ngombwa kuko ari umwanya wo kwigira ku mateka mabi yagejeje u Rwanda aharindimuka.

    Basaba ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye guca ukubiri na yo kuko bidindiza urugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyahisemo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kwibuka-si-ijambo-gusa-ubutumwa-bwa-madamu-jeannette-kagame

  • Kwibuka 29: Ijambo ry'Imana rivuga iki ku bikorwa byo 'Kwibuka'? #rwanda #RwOT

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero ry' abafilipi 1:3 haravuga hati' “Ndashima Imana igihe cyose ' iyo MBIBUTSE'. Imyaka 29 irashize mu gihugu cyacu habaye jenoside yakorewe abatutsi 1994. Abantu bacu twabuze bari abantu badusigiye byinshi bijyanye n' imibereho yabo, tukaba twarabibutse kubera ko ari ingirakamaro kuri twe, maze tubigira urwibutso kugira ngo bijye bituma dukomeza kumva ko turi kumwe na bo.

    Ikintu kimwe cy'ingenzi, iyo uwo ukunda cyangwa abo ukunda batuvuyemo turabibuka, uyu munsi ndagira ngo mvuge ku mpamvu zituma dufata igihe cyo kwibukira hamwe abo twakundaga batuvuyemo.

    I. KUBAHA ICYUBAHIRO: Impamvu ya mbere yo kubibuka ni ukubaha icyubahiro mu nzira zigiye zitandukanye.

    N'iyo tubuze abacu tugira ubwoba tukababara, ariko nyuma yaho tukabyibagirwa. Kwibuka ndetse no kumenyera icyo gikorwa bishatse kuvuga KUTIBAGIRWA no guha ICYUBAHIRO urwibutso rwabo.

    b) KWIBUKA UMUMARO BARI BADUFITIYE

    Iyo twibuka bidufasha nabwo gutekereza kubyo bari batumariye bakiriho. Iyo usomye ijambo ry' Imana riboneka mu Ibyakozwe n' Intumwa igice cya 9:39. '… Muri iyo nkuru tubona uko abo bantu bibutse uwo Doroka kubera akamaro yari abafitiye. Nakunze iyi shusho yo kwibuka tumaze gusoma. Kwerekana icyo abantu batuvuyemo akamaro bari batumariye, byerekana uburyo Urwibutso ari ikintu cyiza.

    c)KWIBUKA ICYO TWABIGIYEHO

    Kwibuka bishobora nabyo kuduha uburyo bwo tutwongerera intege (imbaraga kubyo bari batumariye ariko nabwo bikadutera imbaraga muri uko kwibuka icyo bari batumariye mu buzima bwacu). Ijambo ry' Imana mu rwandiko rw' Abaheburayo 13:7 hashimangira ibi.

    Uyu murongo mwiza cyane uduhamagarira kwibuka ibyo abatuvuyemo bagiye badukorera mu buzima bwacu kandi zikaduha imbaraga zo kubigana. Ni byiza kwibuka ibyo abacu twabuze badushishikariza gukora, kandi tukagira n' Imbaraga zo gukomeza kubigana mu bikorwa by' Ubuzima bwacu.

    d) KUBAKA URWIBUTSO

    Mu gihe hubatswe urwibutso kandi rukanagerwaho n' abandi bantu batandukanye cyane abana bakiri bato cyangwa urubyiruko, biba ari ikintu gikomeye. Mu rwandiko rw' abaheburayo mu gice cya 12:11 haravuga hati ' Ubwo tugoswe n'igicucu cy' Abahamya bangana batyo, muri icyo gice haravuga abantu benshi bakurikiriye Imana kandi no ku buzima bwabo.

    Urwibutso ni ikintu cy'ingirakamaro kuri twe kuko aho wibukira abakuri batubanjirije ndetse n' imibereho yabo.

    II. BIDUFASHA KIBIJYANYE N' AKABABARO
    Iyo twibuka bidufasha guhangana n' umubabaro cyangwa bikatugabanyiriza umubabaro w'abo twabuze bitewe n' uko tuba duhugiranye turimo kubibuka, bikatuvana mu mwanya wo kubabara mu gihe tuba turi kujya aho twubatse urwibutso kuko nabyo biradufasha.

    Hari igitabo mperutse gusoma. Uwacyanditse aravuga ngo ' Sometimes, for fear of letting go ' kandi hari igihe nabwo tugumana ' Holding on' ububabare (pain) mu nzira yo kwibuka abo twakundanye.

    'Letting go' bivuga kuva inyuma y' ubusharire (pain) maze tukaba nabwo twavugana ku bijyanye n' abacu batuvuyemo bijyanye n' ibyiza byabo, ibyo badukoreye ndetse n' ibyo badushishikariza gukora. Ibyo bikazadufasha nabwo gukura mu mitekereze mu buryo by' umwuka ndetse biduhe n'ubushobozi butuzamura bikatugeza mu kunezerwa.

    III.BIZADUFASHA MU KWIGA UBURYO BWO KUBANA N' AKABABARO
    Undi mwanditsi witwa Molly Fumia yabivuze neza ubwo yanditse agira ati' “If I am to near this mourning cloak, let it be made of the fabric of love, woven by the fire thread of memory'.
    Icyo buri wese yagombye kumenya ni uko udashobora kuva mubyo wabuze cyangwa abo wabuze. Ariko Ushobora kwiga uburyo ugomba kubana nabyo. Mu kwibuka nabyo birabitwigisha.

    Nibyo mu kwibuka rimwe na rimwe ntabwo bitworohera kuko bituzanira umubabaro kandi ni ngombwa ariko iyo ukomeza kujya ku rwibutso akababaro ndetse n'ubusharire biba ibisanzwe kuri twe( become familiar to us) kandi bikadufasha guhagarara kigabo muri ako kababaro kacu. Bityo akaba ari ibyiza kujya aho urwibutso rwubatse kuko bituzamura bikatugeza ahantu haduha amahoro ( to the place of peace).

    IV. BIZADUFASHA KUMENYA KO TUTARI TWENYINE.

    Kandi undi mugisha, iyo turi kwibuka turi hamwe n' abandi ubabwira ibyiza by'abo wakundaga, Icyo wabigiyeho n' umumaro bari bagufigiye ndetse n' igihugu muri rusange byongera intege abandi mu buzima bwabo. Bityo kwibuka bigahinduka gusangira akababaro ndetse no gusangira akamaro kabo bari bagufitiye ndetse n'ako bari bafitiye umuryango mugari.

    Kwibuka hari icyo byongera mu buzima bw' umuntu wabuze abe kandi mu kwibuka uha abo wakundaga icyubahiro bidufasha kubaho mu buzima bwo kubura abawe kandi bikadutera kuzamuka mu wundi mwanya wo kongera kubaho. Imana idufashe kandi itwongerere imbaraga muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kwibuka-29-ijambo-ry-imana-rivuga-iki-ku-bikorwa-byo-kwibuka

  • Kuri iyi nshuro ya 29 turibuka ariko duha icyubahiro abarokotse!Ubutumwa bwa Miss Miss Aurore #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwihariye yatanze mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda muri iki gihe bibuka abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa bwe, Miss Aurore Kayibanda yagize ati 'Turibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994! Kuri iyi nshuro ya 29 turibuka ariko duha icyubahiro abarokotse, intwari zikomeje guharanira umurage ukwiye w'ubuzima bwabo.'

    Mu gusoza ubutumwa bwe, yongeye kwibutsa abarokotse n'Abanyarwanda muri rusange ko bafite umukoro wo kusa ikivi cy'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati 'Ikivi cyanyu tuzahora tucyusa!'

    Miss Aurore Kayibanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakobwa 11 babashije gitsindira ikamba rya Miss Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu akaba yararyegukanye mu 2012, inshuro ya kabiri ryabaga nyuma y'irya 2009 ryegukanywe na Bahati Grace.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kuri-iyi-nshuro-ya-29-turibuka-ariko-duha-icyubahiro-abarokotse-ubutumwa-bwa

  • Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy'Icyunamo #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, batangije Icyumweru cy'Icyunamo ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana n'urumuri rw'icyizere rutangiza iminsi 100 yo kwibuka.

    Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mbere yo gucana urumuri rw'icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy'iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

    The post Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy'Icyunamo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/07/kwibuka29-perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batangije-icyumweru-cyicyunamo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batangije-icyumweru-cyicyunamo

  • Burera: Abazi akamaro k'amagi bakebuye abacyumva ko yagenewe abakire gusa – #rwanda #RwOT

    Inzego z'ubuyobozi zisaba Abanyarwanda kugira umuco wo kongera igi ku mafunguro yabo kuko ari cyo kiribwa gihendutse kurusha ibindi kandi kibonekamo ibyubaka umubiri byinshi.

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kwivana mu bukene no kwihaza mu biribwa, muri 2022, Leta y'u Rwanda yatangije umushinga PRISM uha abatishoboye bo mu turere 15 twatoranyijwe amatungo magufi arimo inkoko, ingurube, ihene n'intama.

    Nyirandimurwango Verene wo mu Murenge wa Gahunga avuga ko nyuma yo guhabwa inkoko asigaye arya igi nibura gatatu mu cyumweru mu gihe mbere yashoboraga kumara amezi atanu atararikoza mu kanwa.

    Ati 'Ni imyumvire mibi twari dufite, igi ntabwo ari iry'abakire gusa, ni irya buri wese. Icyo nsaba bagenzi banjye bafite inkoko mu ngo zabo ni uko amagi yose badakwiye kuyajyana ku isoko ngo biyibagirwe'.

    Bazemeriki Nasson wigisha mu ishuri ry'abana b'inshuke ryo mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Rwasa mu murenge wa Gahunga, agira ati 'Ku ifunguro umuntu afata, akwiye kubonaho igi ariko kubera imyumvire y'uko ibikomoka ku matungo ari iby'abakire, hari abatabirya kandi bafite ubushobozi bwo kubibona”.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe imirire n'isuku mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y'abana, Uwonkunda Irène, asaba ababishoboye ko bajya bategura igi ku ifunguro rya buri munsi.

    Ati”Igi ni cyo kiribwa kibonekamo intungamubiri nyinshi kandi kitagoye kubona kuko ridahenze”.

    Nkokeyinka Joseph, Umuyobozi w'umushinga PRISM avuga ko muri uyu mushinga w'imyaka itanu uzatanga inkoko zirenga ibihumbi 330 mu miryango, icyo bibandaho cyane ari uguhindura imyumvire y'abaturage.

    Ati 'Ntabwo amagi agomba kuboneka ngo yose agurishwe, hagomba kubanza gukurwaho ayo kurya mu rugo asigaye akaba ariyo ajyanwa ku isoko'.

    Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho y'abaturage bukorwa buri myaka itanu, bugaragaza mu Karere ka Burera igwigira ry'abana ryiyongereye riva kuri 41,6% muri 2015/2016 rigera kuri 42,9% muri 2019/2020.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal agaragaza ko amakimbirane n'imyumvire y'uko ibikomoka ku matungo ari iby'abakire biri mu bituma abana bagwingira.

    Ati 'Njya mbabwira ko nubwo tuvuga igi ry'umwana, ryabonetse n'umugabo akarirya n'umugore akaribona nabo ntabwo ryabagwa nabi. Aborozi nibo ba mbere bagomba kurya amagi bakabona gusagurira isoko'.

    Ku rwego rw'Isi u Buyapani ni cyo gihugu gifite abaturage benshi barya amagi, kuko ku mpuzandengo umuturage w'iki gihugu arya amagi 320 ku mwaka.

    Abahabwa amatungo mu mushinga wa PRISM baba bafite inshingano yo kwitura bagenzi babo

    Uyu mushinga uzarangira hamaze gutangwa inkoko zirenga ibihumbi 330 mu turere 15 umushinga ukoreramo

    Umuyobozi w'ishami ry’imirire n'isuku muri NCDA, Uwonkunda Irene avuga ko amagi arinda umwana kugwingira

    Meya wa Burera Uwanyirigira Marie Chantal yasabye abahawe inkoko na PRISM kuziheraho bakagura ubworozi bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abazi-akamaro-k-amagi-bakebuye-abacyumva-ko-yagenewe-abakire-gusa